Category: Uncategorized

  • Vinicius Jr akomeje gukurura impaka! Amafoto ye utabonye nyuma yo kwibagisha isura #rwanda #RwOT

    Impaka zikomeje kuba nyinshi ku mbuga nkorambaaga, benshi bavuga ko kumenya rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Brésil na Real Madrid, Vinícius Júnior, bizagorana kuko isura ye yahindutse nyuma y’uko uyu mukinnyi yibagishije akananwa.

    Ikinyamakuru cyo muri Brésil cya TMC ku wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga 2026 cyavuze ko yagiye mu ivuriro rya Goiânia kwitabwaho n’umuganga w’uruhu, Dr. Alessandro Alarcão.

    Nyuma yo kwitabwaho, hagiye hanze ifoto y’uyu mukinnyi ari kumwe n’uwahoze ari umukunzi we, Virginia Fonseca, gusa uyu rutahizamu yagaragaraga bitandukanye n’uwo abantu basanzwe bazi.

    Ubu iminwa ye yagiye ku murongo, amenyo aje imbere yari afite barayaringaniza, akaba agaragara bitandukanye n’uko yari ameze.

    Impaka zatangiye kuba nyinshi ku mbuga nkoranyambaga benshi bavuga ko batazigera bamenya uyu mukinnyi kuko yahindutse cyane.

    Ni mu gihe abandi bavugaga ko yabaye mwiza cyane bitandukanye n’uko yari asanzwe ameze, ndetse akaba yari akunze kwibasirwa n’ibikorwa by’irondaruhu mu buryo butandukanye kubera isura ye.

    Vini akaba ategerejwe muri Espagne aho azajya gukomezanya imyiteguro y’umwaka wa 2026/27 na bagenzi be, ikaba ari imyitozo iri gukoreshwa na José Mourinho.

    Vini agaragara bitandukanye

    Biragoye ko wamenya ko ari Vinicius Jr

    Nyuma yo kwibagisha, Vini n’uwahoze ari umukunzi we Virginia Fonseca

    Vini n’umuganga wamubaze, Dr. Alessandro Alarcão

    Source : http://isimbi.rw/vinicius-jr-akomeje-gukurura-impaka-amafoto-ye-utabonye-nyuma-yo-kwibagisha-isura.html

  • Lamine Yamal ati: 'Intsinzi nyayo ntipimirwa kuri telefoni utunze' #rwanda #RwOT

    Nubwo benshi batekereza ko abakinnyi b'ibyamamare bahora bihutira kugura ibikoresho bigezweho kandi bihenze, si ko bimeze kuri Lamine Yamal. Uyu mukinnyi ukiri muto wa FC Barcelona n'ikipe y'igihugu ya Espagne akomeje gutangaza benshi kubera ubuzima bwe bworoheje.

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amafoto agaragaza Yamal akoresha iPhone ishaje ifite ikirahure cyamenetse. Ibyo byatumye benshi batangira kuganira ku buryo umuntu ashobora kuba afite ubushobozi bwo kugura telefoni iyo ari yo yose, ariko agahitamo gukoresha iyo asanzwe afite igihe ikimufasha gukora ibyo akeneye.

    Ibi bitanga isomo rikomeye ko agaciro k'umuntu kadashingira ku bikoresho atunze cyangwa ku buzima agaragaza hanze. Intsinzi nyayo ishingira ku murava, impano, imyitwarire myiza no gukomeza guharanira intego zawe.

    Mu gihe abantu bamwe bahora bahangayikishijwe no kugira telefoni zigezweho cyangwa kwerekana ubuzima buhenze, urugero rwa Lamine Yamal rwibutsa ko ibikoresho ari inyunganizi, atari byo bisobanura uwo uri we. Icy'ingenzi ni uko umuntu akoresha neza ibyo afite, akubaka ejo hazaza he kandi agakomeza kwitanga mu byo akora.

    Urugero rwe rugaragaza ko kwicisha bugufi no kudasesagura bishobora kujyana n'intsinzi ikomeye, kandi ko ibyo umuntu agezeho ari byo bimuhesha agaciro kuruta ibintu atunze. Mbere yo guca urubanza ku muntu bitewe n'ibyo afite, ni byiza kwibuka ko indangagaciro, umurava n'ibikorwa ari byo bimugira uwo ari we.

    Lamine Yamal ati: 'Intsinzi nyayo ntipimirwa kuri telefoni utunze'

    Source : https://kasukumedia.com/lamine-yamal-ati-intsinzi-nyayo-ntipimirwa-kuri-telefoni-utunze/

  • Ishimwe Pierre mu rungabangabo #rwanda #RwOT

    Icyizere cyo gukomezanya na APR FC mu mwaka utaha w’imikino wa 2026-27 kirimo kugenda kiyoyoka ku munyezamu Ishimwe Pierre ni mu gihe mu minsi ishize cyari cyose.

    Ishimwe Pierre ni umunyezamu wakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC aza kuzamurwa mu ikipe nkuru muri 2019-20.

    Yaje kungukira ku makosa ya Rwabugiri Umar maze ajya mu izamu rya APR FC nk’umunyezamu wa mbere ayifasha kwegukana ibikombe bya Shampiyona karahava.

    Mu mwaka w’imikino wa 2023-24 nibwo yaje gutakaza umwanya wo kubanza mu kibuga ubwo bari bazanye umunyezamu w’umunyamahanga, Pavelh Ndzila.

    Gusa umwaka w’imikino wakurikiyeho wa 2024-25 wenda kurangira yisubije umwanya we ubanzamo ndetse anakomerezaho umwaka wakurikiyeho wa 2025-26.

    Uyu mukinnyi benshi bafata nk’ufite uturemangingo twa APR FC, ntabwo yahiriwe n’umwaka w’imikino ushize wa 2025-26 kuko yaje kugira imvune ituma amara amezi atatu hanze y’ikibuga.

    Nyuma y’umunsi wa 19 (hari muri Gashyantare 2024) ntabwo yongeye kugaragara mu kibuga, uretse imvune abantu bakavuga ko hari ukuntu na APR FC itigeze yishimira imyitwarire ye yo hanze y’ikibuga (ni ibivugwa ubuyobozi bwo bwavuze ko ari imvune kandi yaranavujwe).

    Ishimwe wari usoje amasezerano ye harimo kwibazwa niba yongererwa amasezerano cyangwa bamurekura.

    Gusa kuri ubu hari impande 2 mu buyobozi bwa APR FC, urubona ko uyu mukinnyi ntacyo atabahaye kuko yabahaye ibikombe 7 bya Shampiyona, rero ko nta muntu ushidikanya ku mpano ye ko yakongererwa amasezerano byanaba ngombwa akaba yatizwa bazamugarura ameze neza.

    Urundi ruhande rwo si ko rubibona, bavuga ko bafite umunyezamu wa mbere Ernani Siluane, umunyezamu wa kabiri Hakizimana Adolphe, hakaba abandi bakiri bato Ruhamyankiko Yvan na Christian rero bakabona adakenewe.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko gukinira APR FC bitakunda ahubwo ikirimo kuganirwaho ni ukureba niba yakongererwa amasezerano akaba yatizwa Marines FC ariko hakaba hatari ababyemera bavuga ko nta mpamvu yabyo.

    Kugeza uyu munsi uyu munyezamu w’imyaka 24, ntabwo azi aho azakina umwaka utaha, aracyategereje kumenya icyemezo APR FC izafata.

    Ishimwe Pierre ntaramenya aho azerekeza

    Source : http://isimbi.rw/ishimwe-pierre-mu-rungabangabo.html

  • Clapton Kibonke na Mico The Best bisunze Ramjaane basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Ramjaane Joshua Niyoyita uri mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, atahana umukoro wo kwifashisha ijwi rye rigera kure mu gusobanura amateka y’u Rwanda by’umwihariko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yimuriye ibikorwa bye.

    Ramjaane Joshua wari kumwe n’Umuhanzi Mico The Best, Umunyarwenya Clapton Kibonge ndetse n’itsinda ry’abamufasha mu bikorwa by’Umuryango ufasha yashinze wa Ramjaane Joshua Foundation, basobanuriwe amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’intambwe rugezeho rwiyubaka nyuma y’imyaka 32 ishize.

    Uretse iki gikorwa akoze, Tariki 17 Nyakanga 2026 Ramjaane Joshua Foundation yashinzwe na Ramjaane Joshua Niyoyita yatanze Miliyoni eshanu y’ubwisungane bwo kwivuza ku bantu igihumbi bo mu karere ka Bugesera , mu Mirenge wa Kamabuye ndetse na Ngeruka.

    Clapton Kibonke yari yaje gushyigikira Ramjaane

    Umuhanzi Mico The Best na we yari ahari

    Ramjaane yashyizeho ururabo ku mva anunamira imibiri ishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Source : http://isimbi.rw/clapton-kibonke-na-mico-the-best-bisunze-ramjaane-basura-urwibutso-rwa-jenoside.html

  • Bill Gates yeretswe intambwe y'u Rwanda mu gukoresha AI mu buvuzi – #rwanda #RwOT

    Bill Gates yasuye iki kigo ku wa 21 Nyakanga 2026, yakirwa na Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin na Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, bamugaragariza uburyo amakuru akusanywa mu Nzego z'ubuzima kuva mu Mudugudu kandi ku gihe akomeje guteza imbere urwego rw'ubuvuzi mu Gihugu cyose.

    Kuva iki kigo cyatangizwa mu mwaka ushize, cyahuje amakuru yose y'Igihugu arebana n'ubuzima, gifasha guhindura Politiki y'ubuzima ivamo ibikorwa bifatika mu gutanga umusaruro ukenewe kandi mu buryo bwihuse.

    Bill Gates yeretswe uburyo iri koranabuhanga ryagabanyije umwanya abarwayi bamaraga batonze imirongo kugira ngo bahabwe serivisi kwa muganga.

    Iri koranabuhanga rifasha kuyobora no gukurikirana imbangurikiragutabara zoherezwa ahari ibibazo by'ubuzima byihutirwa kandi ku gihe.

    Mu bindi iri koranabuhanga ryongereye imbaraga ibijyanye no gukurikirana ibyorezo no kubikumira.

    Ubufatanye bwa NHIC n'Umuryango Gates Foundation buzarushaho gutuma iki kigo gikomeza kwagura imikorere n'ubushobozi bwacyo mu gutanga amakuru y'impuruza ku byorezo, ku bibazo bikeneye kwitabwaho byihuse ndetse no gukumira ibibazo by'ubuzima mbere y'uko bifata indi ntera.

    Mu bindi izafasha harimo gukoresha neza ikoranabuhanga rigezweho no guhuza amakuru ku rwego rw'Igihugu y'Ubuvuzi.

    Bill Gates ari mu Rwanda kuva ku wa 20 Nyakanga 2026, mu ruzinduko rugamije kureba intambwe rwateye mu bikorwa byo guteza imbere ubuzima.

    Yabanje gusura uruganda rukora inshinge ruherereye mu Karere ka Rwamagana. Yasuye Ikigo Nderabuzima cya Mwulire ndetse n'umwe mu bajyanama b'ubuzima, kugira ngo asobanukirwe n'imikorere y'urwego rw'ubuzima kuva ku rwego rw'umudugudu.

    Ibikorwa Gates yasuye mu Rwanda biri mu byo Umuryango Gates Foundation, abereye Perezida w'Inama y'Ubutegetsi, usanzwe utera inkunga.

    Bill Gates yasuye ibice bitandukanye bigize iki kigo cy’igihugu gikusanya amakuru ajyanye n’Ubuzima

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yereka Bill Gates uko hifashishwa Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano mu guteza imbere mu Rwanda

    Bill Gates yafashe ifoto y’urwibutso n’abakozi b’Ikigo cy’igihugu gikusanya amakuru ajyanye n’Ubuzima, National Health Intelligence Center (NHIC)


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bill-gates-yeretswe-intambwe-y-u-rwanda-mu-gukoresha-ai-mu-buvuzi

  • Perezida Kagame yakiriye Belén Calvo Uyarra usoje inshingano zo guhararira EU mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Belén Calvo Uyarra yasezeye kuri Perezida Kagame ku wa 21 Nyakanga 2026.

    Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X y'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu Village Urugwiro bugaragaza ko Perezida Kagame na Belén Calvo Uyarra baganiriye ku bufatanye bumaze igihe hagati y'u Rwanda n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi.

    Buti 'Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Village Urugwiro, Belén Calvo Uyarra urangije inshingano zo kuba Ambasaderi uhagarariye Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu Rwanda, baganira ku bufatanye bumaze igihe kirekire hagati y'u Rwanda na EU n'intambwe yatewe mu gushimangira ubufatanye mu nzego zinyuranye, harimo gukora inkingo, ibikorwa byo gushyigikira gahunda zo kugarura amahoro, ubufatanye mu by'amabuye y'agaciro, iterambere ry'ibidukikije, ishoramari, uburezi n'ibidukikije.'

    Mu gihe yari ahagarariye EU mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra yagize uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere umubano w'uyu muryango n'u Rwanda, by'umwihariko mu nzego zitandukanye z'ubufatanye n'iterambere.

    Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi ni umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b'u Rwanda, aho ibihugu bigize uyu muryango bikorana n'u Rwanda mu nzego zirimo iterambere rirambye, ubukungu, imiyoborere, uburezi n'izindi gahunda zigamije kuzamura imibereho y'abaturage.

    Belén Calvo Uyarra yagizwe Ambasaderi wa EU mu Rwanda mu 2022, aho yatangiye ku mugaragaro izi nshingano muri Nzeri 2022.

    Mu gihe yamaze muri izi nshingano, yagize uruhare mu gukomeza umubano n'ubufatanye hagati y'u Rwanda n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu nzego zitandukanye.

    Nyuma yo kurangiza manda ye, azasimburwa na Jérémie Blin, umudipolomate w'Umufaransa wahawe uburenganzira bwo guhagararira EU mu Rwanda afite icyicaro i Kigali.

    Blin asanzwe afite uburambe mu mirimo ya dipolomasi, aho yabaye Ambasaderi w'u Bufaransa mu Burundi ndetse akaba yarigeze no kuba Chargé d'Affaires muri Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda.

    Perezida Kagame na Belén Calvo Uyarra baganiriye ku ntambwe zatewe mu bufatanye hagati y ‘u Rwanda na EU

    Belén Calvo Uyarra usoje manda ye nka Ambasaderi wa EU mu Rwanda yasezeye kuri Perezida Kagame


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-belen-calvo-uyarra-usoje-inshingano-zo-guhararira-eu

  • Imirimo yo kubaka uruganda rw'amazi rwa Kivu Belt yageze ku musozo – #rwanda #RwOT

    Mininfra yatangaje ko kuba uru ruganda rwuzuye bizafasha kugeza amazi meza mu bice bitandukanye by'Intara y'Iburasirazuba.

    Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya amazi angana na metero kibe ibihumbi 13.

    Igice cy'uru ruganda cyuzuye ni icyiciro cya mbere cy'umushinga Kivu Belt Water Supply System uzarangira ugejeje amazi meza ku baturage barenga ibihumbi 130.

    Ubutumwa bugira buti 'Uretse kugeza amazi meza ku ngo, umushinga uzanoza imitangire ya serivisi ku bigo by'ubuvuzi, amashuri, amahoteli, ibigo by'ubucuruzi, n'ibindi bigo bya Leta, mu murongo wo gushyigikira ubuzima rusange n'iterambere ry'ubukungu.'

    U Rwanda ruvuga ko rushyize imbaraga mu kugeza amazi meza ku baturarwanda kandi bakayabona mu buryo burambye, isuku n'isukura ku Banyarwanda bose.

    Guverinoma y'u Rwanda iherutse gutangaza ko mu rugendo rwo gukemura ikibazo cy'amazi meza adahagije agera ku baturage, mu 2029 hazaba hatunganywa meterokibe ibihumbi 688 z'amazi meza.

    WASAC igaragaza ko nibura buri munsi hari meterokibe 1234 z'amazi yakabaye atunganywa n'inganda zihari ariko ataboneka kubera inganda zishaje.

    Mu bikorwa bishyizwemo imbaraga harimo kwagura no gusana ibikorwaremezo n'imiyoboro y'amazi, hagamijwe kugabanya amazi ameneka ataragera ku baturage akazagera kuri 25% mu 2029 avuye kuri 35% biriho ubu.

    Uruganda rw’amazi rwa Kivu Belt ruzajya rutanga metero kibe ibihumbi 13 ku munsi

    Amazi atunganyirizwa muri uru ruganda azafasha ibigo by’ubuvuzi gutanga serivisi nziza

    Icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga cyuzuye, ndetse watangiye gutanga amazi ku batuye i Rubengera na Bwishyura

    U Rwanda rushyize imbaraga mu kugeza amazi meza ku baturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-kubaka-uruganda-rw-amazi-rwa-kivu-belt-yageze-ku-musozo

  • Ibyo Bill Gates yabonye mu Kigo Nderabuzima cya Mwulire – #rwanda #RwOT

    Bill Gates yageze mu Karere ka Rwamagana ku wa Mbere ari kumwe na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab n'abandi batandukanye.

    Ni uruzinduko yakoze agamije kureba intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guteza imbere ubuzima. Yasuye uruganda rukora inshinge zoherezwa mu bihugu bitabdukanye bya Afurika, anasura Ikigo Nderabuzima cya Mwulire ahura n'abajyanama b'ubuzima.

    Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Mwulire, Ingabire Mediatrice, yabwiye IGIHE ko uyu munyemari yavuze ko yabanje kubwirwa amateka y'Ikigo Nderabuzima cya Mwulire, serivisi gitanga n'abaturage cyakira.

    Yavuze ko basuye ikoranabuhanga bakoresha bavura ababagana, aho bahereye aho baakirira umurwayi ukigera kukigo nderabuzima, bamwereka uko bamwinjiza mu ikoranabuhanga bakoresheje Indangamuntu, akoherezwa muri serivisi yamuzanye.

    Ati 'Nyuma twamweretse serivisi dutangiramo imiti ku muntu umaze kwivuza, asobanurirwa uburyo imiti tuyibona ku muntu wivuje n'uburyo tuyimuha. Twaje kujya muri laboratwari tumwereka aho dufatira ibizamini.''

    Ingabire yakomeje avuga ko bamujyanye aho abagore batwite bisuzumishiriza inda, yerekwa uko umwana atangira gukurikiranwa kuva ku kwezi kwa mbere aho umubyeyi asuzumwa inshuro umunani kugeza abyaye.

    Ati 'Yashimye uburyo ikigo Nderabuzima cyacu gifite isuku, ashima uburyo dukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi, buri serivisi yose yageragamo yabazaga abaganga icyo bimaze ku kuba batagikoresha impapuro ahubwo ibintu byose babikoresha ikoranabuhanga. Yarabyishimiye rero anashima u Rwanda kuba rukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi n'uburyo rifasha mu kwihutisha serivisi.''

    Ikigo Nderabuzima cya Mwulire cyatangiye mu 2014 ari ivuriro ry'ibanze mu 2023 haje kubakwa inyubako nyinshi bituma iryari ivuriro ry'ibanze rihinduka ikigo nderabuzima. Ku munsi nibura bakira abarwayi 90 mu gihe mu kwezi bafite abarwayi barenga 2240 baturuka mu Murenge wa Mwulire.

    Bill Gates yaganirijwe imikorere y’abajyanama b’ubuzima

    Bill Gates yeretswe uko mu Kigo Nderabuzima cya Mwulire hakoreshwa ikoranabuhanga

    Bill Gates yabanje gusura uruganda rukora inshinge ruherereye mu cyanya cy’inganda cy’i Rwamagana

    Bill Gates n’itsinda rya Minisiteri y’Ubuzima basuye umujyanama w’ubuzima

    Bill Gates yeretswe uko abajyanama b’ubuzima bafasha mu kwita ku magara y’abaturarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyaranze-uruzinduko-rwa-bill-gates-mu-kigo-nderabuzima-cya-mwulire

  • Kagarara yasubije bavuze ko agiye gupfa #rwanda #RwOT

    Uwizeye Enock uzwi nka Kagarara cyangwa Ashton Small yavuze ko abantu bamuteze iminsi bavuga ko agiye gupfa nta byinshi yabivugaho kuko icyo Imana yateganyije kizaba ku muntu nta kintu cyagihindura.

    Kagarara amaze iminsi yarihariye imitwe y’ibitangazamakuru mu Rwanda, ni nyuma yo gukora urugendo ruzenguruka Afurika n’Umunyamerika uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga mu gukora imyitozo ngororamubiri, Ashton Hall.

    Uyu mugabo akaba yaranafashije Kagarara amugurira imodoka, ndetse anamuha igishoro cy’ibihumbi 5 by’amadorali ya Amerika.

    Uku kwamamara cyane kandi mu gihe gito hari abagiye babikoresha mu nyungu zabo bwite aho hari n’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga hari abahanura ko agiye gupfa.

    Kagarara aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko nta muntu uzatura nk’umusozi kandi ko igihe cyo gupfa nikigera azapfa kuko nta muntu ushobora guhindura umugambi w’Imana.

    Ati “Icyo ntekereza aka kanya twicaye hano ubaruye abantu bamaze gupfa ku Isi ni benshi, nta ngano bafite. Ndiho aka kanya ariko ejo ntabwo nzaba ndiho. Ahari Kagarara, ahari Ashton Small hazaba hari undi muntu utari njyewe nzaba narapfuye kuko abambanjirije barapfuye ninjye rero uriho, nanjye nzapfa abandi baze.”

    “Igihe cyanjye cyo gupfa nzapfa nyine njyende nitabe Imana. Imana iyo igiye gutabara umuntu nta muntu igisha inama, ninjya no gupfa nta muntu izagisha inama. Ibaze ko umubyeyi wawe ari we muntu yakunyijijemo uza ku Isi ariko iyo igiye kugutwara ntabwo imubwira iti ‘rero Ashton Small ngiye kuba mwibitseho, ihangane.’”

    Yasoje kuri iyo ngingo agira ati “Ibyo nta kindi cyo kubivugaho, ni uko Imana irarenze.”

    Agaruka ku mudoka yahawe na Ashton Hall, yavuze ko byamurenze ndetse agahita asuka amarira kuko kwifata byaramunaniye.

    Ati “Imodoka barayimpaye irahari, gusa si yo najemo mu kiganiro naje mu yindi ariko imodoka yanjye irahari. Naherukaga kurira mama apfa kandi hari hashize imyaka myinshi, rero akiyimpa nahise ndira kwifata byarananiye. Yampaye iriya modoka ndavuga ngo iriya modoka ni iyanjye? Njyewe?”

    Yavuze ko icyo agiye gukora ari ukwiga akajya gushaka uruhushya rwo gutwara imodoka (driving license).

    Yashimiye kandi buri umwe wese wamufashije, wagize uruhare akaba ageze aho ageze uyu munsi, ngo ntabwo azibagirwa buri wese wamugiriye neza igihe bitanashobokaga.

    Kagarara yavuze ko abamuteze Iminsi atari bo Mana kandi ntawahindura icyo Imana yavuze

    Agihabwa iyi modoka yaraturitse ararira

    Source : http://isimbi.rw/kagarara-yasubije-bavuze-ko-agiye-gupfa.html

  • Perezida Kagame yaganiriye na Bill Gates ku guteza imbere ubuzima, AI n'ibindi – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro byabaye mu ijoro ryo ku wa 20 Nyakanga 2026. Bill Gates ari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kureba intambwe rwateye mu bikorwa byo guteza imbere ubuzima.

    Yabanje gusura uruganda rukora inshinge ruherereye mu Karere ka Rwamagana. Byari biteganyijwe ko asura Ikigo Nderabuzima cya Mwulire ndetse n'umwe mu bajyanama b'ubuzima, kugira ngo asobanukirwe n'imikorere y'urwego rw'ubuzima kuva ku rwego rw'umudugudu.

    Ibikorwa Gates yasuye mu Rwanda biri mu byo Umuryango Gates Foundation, abereye Perezida w'Inama y'Ubutegetsi, usanzwe utera inkunga.

    Ubutumwa bwashyizwe kuri konti y'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro buvuga ko Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'Umuyobozi wanashinze Gates Foundation.

    Buti 'Baganiriye ku kongerera gushimangira ubufatanye hagati y'u Rwanda na Gates Foundation harimo kwihutisha ubufatanye mu buzima, iterambere ry'ubuhinzi, Ubwenge Buhangano n'ibikorwaremezo bijyanye n'ikoranabuhanga mu guteza imbere iterambere ry'u Rwanda.'

    Mbere yo guhura na Perezida Kagame, Bill Gates yabanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zihashyinguye, anasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'urugendo rwo kwiyubaka rwanyuzemo.

    Ubutumwa Gates yanditse mu gitabo cy'abashyitsi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bugaragaza ko urugendo u Rwanda rwakoze nyuma ya Jenoside yahitanye ubuzima bw'abarenga miliyoni rutangaje.

    Ati 'Birashimishije uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma y'amahano ya Jenoside, ubu rukaba ruri kubaka igihugu gikomeye. Uru rwibutso ni ingenzi kugira ngo abazize Jenoside bazahore bibukwa.'

    Mbere yo kugera mu Rwanda, Bill Gates yari yatangaje ko ashaka kwigira ku buryo igihugu cyahuje ishoramari mu baturage, kubaka inzego zikomeye no gushyira mu bikorwa gahunda zigera ku baturage.

    Yavuze ko kuva mu 2000, impfu z'abana b'Abanyarwanda batarageza ku myaka itanu zagabanutseho 80%, mu gihe impfu z'abagore ziterwa n'ibibazo byo gutwita no kubyara zagabanutseho 85%.

    Ati 'Ikinshimisha ntabwo ari igikorwa kimwe cyihariye, ahubwo ni uburyo ishoramari ry'igihe kirekire igihugu cyakoze mu baturage, mu nzego zikomeye no mu kugeza serivisi ku baturage ririmo gutanga impinduka zigaragara.'

    Gates yavuze ko ibyo byagezweho binyuze mu kongera ishoramari mu buvuzi bw'ibanze, gushyigikira abajyanama b'ubuzima no kubaka inzego zirimo Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC.

    Perezida Kagame yaganiriye na Bill Gates ku guteza imbere ubuzima, ubuhinzi, AI n’ibindi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-bill-gates-ku-guteza-imbere-ubuzima-ai-n-ibindi