Ishimwe Pierre mu rungabangabo #rwanda #RwOT

Written by

in

Icyizere cyo gukomezanya na APR FC mu mwaka utaha w’imikino wa 2026-27 kirimo kugenda kiyoyoka ku munyezamu Ishimwe Pierre ni mu gihe mu minsi ishize cyari cyose.

Ishimwe Pierre ni umunyezamu wakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC aza kuzamurwa mu ikipe nkuru muri 2019-20.

Yaje kungukira ku makosa ya Rwabugiri Umar maze ajya mu izamu rya APR FC nk’umunyezamu wa mbere ayifasha kwegukana ibikombe bya Shampiyona karahava.

Mu mwaka w’imikino wa 2023-24 nibwo yaje gutakaza umwanya wo kubanza mu kibuga ubwo bari bazanye umunyezamu w’umunyamahanga, Pavelh Ndzila.

Gusa umwaka w’imikino wakurikiyeho wa 2024-25 wenda kurangira yisubije umwanya we ubanzamo ndetse anakomerezaho umwaka wakurikiyeho wa 2025-26.

Uyu mukinnyi benshi bafata nk’ufite uturemangingo twa APR FC, ntabwo yahiriwe n’umwaka w’imikino ushize wa 2025-26 kuko yaje kugira imvune ituma amara amezi atatu hanze y’ikibuga.

Nyuma y’umunsi wa 19 (hari muri Gashyantare 2024) ntabwo yongeye kugaragara mu kibuga, uretse imvune abantu bakavuga ko hari ukuntu na APR FC itigeze yishimira imyitwarire ye yo hanze y’ikibuga (ni ibivugwa ubuyobozi bwo bwavuze ko ari imvune kandi yaranavujwe).

Ishimwe wari usoje amasezerano ye harimo kwibazwa niba yongererwa amasezerano cyangwa bamurekura.

Gusa kuri ubu hari impande 2 mu buyobozi bwa APR FC, urubona ko uyu mukinnyi ntacyo atabahaye kuko yabahaye ibikombe 7 bya Shampiyona, rero ko nta muntu ushidikanya ku mpano ye ko yakongererwa amasezerano byanaba ngombwa akaba yatizwa bazamugarura ameze neza.

Urundi ruhande rwo si ko rubibona, bavuga ko bafite umunyezamu wa mbere Ernani Siluane, umunyezamu wa kabiri Hakizimana Adolphe, hakaba abandi bakiri bato Ruhamyankiko Yvan na Christian rero bakabona adakenewe.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko gukinira APR FC bitakunda ahubwo ikirimo kuganirwaho ni ukureba niba yakongererwa amasezerano akaba yatizwa Marines FC ariko hakaba hatari ababyemera bavuga ko nta mpamvu yabyo.

Kugeza uyu munsi uyu munyezamu w’imyaka 24, ntabwo azi aho azakina umwaka utaha, aracyategereje kumenya icyemezo APR FC izafata.

Ishimwe Pierre ntaramenya aho azerekeza

Source : http://isimbi.rw/ishimwe-pierre-mu-rungabangabo.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *