Category: Uncategorized

  • Mastercard Foundation yahembye UR miliyoni 3$ kubera umusanzu wayo mu guteza imbere uburezi muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Iki gihembo cyiswe Africa Higher Education for Transformation (AHEFT) Prize, yashyizweho na Mastercard Foundation igamije gushimira kaminuza zigira uruhare mu guteza imbere uburezi no kongera amahirwe ahabwa urubyiruko rwo muri Afurika. Iyi gahunda izatangwamo miliyoni 500 $ mu myaka icumi.

    Kaminuza y'u Rwanda yahawe iki gihembo mu cyiciro cyiswe 'Excellence in Health', kubera uruhare rwayo mu kongera ubushobozi bw'urwego rw'ubuvuzi mu Rwanda.

    Mastercard Foundation ivuga ko Kaminuza y'u Rwanda imaze kwigisha abanyamwuga mu by'ubuvuzi barenga 26.000, ndetse uburyo bwayo bwo gutanga ubumenyi bushingiye ku kwegera abaturage bigirira akamaro abarenga ibihumbi 500.

    Ikigo kandi cyashimye uruhare rwa Kaminuza y'u Rwanda mu guteza imbere ubuvuzi bukoresha ikoranabuhanga, ubumenyi ku byerekeye inkingo no guhanga ibishya mu mikorere y'inzego z'ubuzima.

    Buri kaminuza muri eshanu zatoranyijwe muri iyi gahunda izahabwa miliyoni 3 $ kugira ngo ikomeze kwagura ibikorwa byayo bigamije impinduka, binyuze mu mishinga izakorana na Mastercard Foundation.

    Izindi kaminuza zahawe ibihembo ni Kaminuza ya Addis Ababa muri Ethiopia kubera ubuhanga mu bushakashatsi no guhanga ibishya; Ikigo mpuzamahanga gishinzwe iby'Amazi n'ibidukikije (2iE) cyo muri Burkina Faso cyahembewe ko ari indashyikirwa mu kwigisha no kwiga; Kaminuza y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga ya Kwame Nkrumah muri Ghana yahembwe kubera ubushakashatsi no guhanga ibishya; na Muni University yo muri Uganda yahembwe kubera gufasha abanyeshuri kwisanga ku isoko ry'umurimo.

    Perezida akaba n'Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation, Sewit Ahderom, yavuze ko iyi gahunda igamije gufasha kaminuza zo muri Afurika kuba inzira yo gufungurira amahirwe urubyiruko.

    Ati 'Mu myaka 20 ishize twabonye ibigo byo muri Afurika byongera gutekereza ku musaruro uburezi bwo mu mashuri makuru bukwiye gutanga. AHEFT Prize ifasha kubishyira mu bikorwa, dushyigikira ibisubizo byishatswemo n'umugabane wa Afurika binyuze muri gahunda izamara imyaka 10 kugira ngo kaminuza zibe inzira y'amahirwe kuri miliyoni nyinshi z'urubyiruko rwa Afurika.'

    Mu myaka icumi iri imbere, gahunda ya AHEFT izatanga ibihembo ku bigo by'amashuri makuru na kaminuza nibura 150 muri Afurika, mu byiciro birimo uburezi no kwigisha, ubushakashatsi no guhanga ibishya, kwihangira imirimo, imihindagurikire y'ibihe, ubuhinzi, ubuzima, ubumenyi, ikoranabuhanga n'ubwenge buhangano (AI).

    Abatsindiye ibihembo bya mbere bazabishyikirizwa ku mugaragaro mu nama mpuzamahanga yiga ku musanzu wa Kaminuza mu iterambere izabera i Accra muri Ghana ku wa 22 Nzeri 2026.

    Kaminuza y'u Rwanda yashinzwe mu 2013 nyuma yo guhuza ibigo birindwi by'amashuri makuru ya Leta. Ni yo nini mu Rwanda mu bijyanye n'uburezi bwo ku rwego rwa kaminuza. Ifite za koleji icyenda kandi igira uruhare rukomeye mu bushakashatsi, guhanga ibishya no guteza imbere uburezi.

    Mastercard Foundation yahembye UR miliyoni 3$ kubera uruhare rwayo mu guteza imbere uburezi muri Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mastercard-foundation-yahembye-ur-miliyoni-3-kubera-umusanzu-mu-guteza-imbere

  • Nanjye ubwanjye ndumva mfite amatsiko – Tracy ku gitaramo agiye gukorana n’umugabo we #rwanda #RwOT

    Umuramyi Agasaro Tracy yavuze ko na we afite amatsiko yo kuzareba ibizabera mu gitaramo cyo guhimbaza Imana ‘In Christ Now’ yitegura gukorana n’umugabo we, René Patrick.

    Ni igitaramo kizabera muri Camp Kigali ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanga 2026.

    Ubwo baganiraga n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga 2026, Tracy yavuze ko na we afite amatsiko y’iki gitaramo.

    Ati “Ndumva nanjye ubwanjye mfite amatsiko y’ibyo Imana igiye gukora muri uku guhimbaza.”

    Agaruka ku mwihariko uzaba uri muri uku kuramya, Tracy yagize ati “tuzagira amasaha 7 tudahagarara, turamya duhimbaza Imana kuko harimo imbaraga nyinshi, iminyururu iracika.”

    René Patrick yavuze ko iki atari igitaramo nk’uko abantu bakita ahubwo ari ihuriro ryo kuramya no guhimbaza Imana.

    Ati “Si igitaramo nk’uko abantu babivuga ahubwo ni umugoroba udasanzwe wo kuramya Imana no gusabana nayo mu buryo bwimbitse.”

    Yakomeje kandi avuga ko hari ibindi bikorwa bishamikiye muri ‘In Christ Now Worship Experience.’

    Ati “Hari ibindi bikorwa birimo tuzagenda dutangaza birimo kukijyana iki gicaniro mu mashuri yisumbuye, kaminuza no mu mahuriro atandukanye.”

    In Christ Now, René na Tracy bazifatanya n’abaramyi bakunzwe cyane mu Rwanda; Ben na Chance, hari Bella Kombo na Zoravo bo mu gihugu cya Tanzania, Ebuka Songs wo muri Nigeria na Kalisa Kenneth.

    Tracy Agasaro na René Patrick Iradukunda bateguye iki gitaramo ngaruka mwaka, ni igitekerezo cyavutse ku cyifuzo cyo gushyiraho urubuga abantu bahuriramo bakagirana ibihe byihariye n’Imana binyuze mu kuyiramya.

    Kwinjira ni ukwishyura nyuma y’uko imyanya y’ubuntu 1000 yamaze gushira. Amatike ari kugurishwa ku rubuga www.renetracy.com cyangwa kode ya *550*2*2*111#. Amatike ni 10,000 Frw na 25,000 Frw.

    René Patrick na Tracy bagiye gukora igitaramo cy’amateka

    Source : http://isimbi.rw/nanjye-ubwanjye-ndumva-mfite-amatsiko-tracy-ku-gitaramo-agiye-gukorana-n.html

  • Meddy yishimiye bikomeye itaha amara masa rya Messi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda. Ngabo Medard uzwi nka Meddy yishimiye bikomeye kuba Argentine ya Lionel Messi itaratwaye igikombe cy’Isi.

    Mu ijoro ryakeye nibwo habaye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 aho cyegukanywe na Espagné itsinze Argentine 1-0.

    Gusa nubwo Argentine yabuze igikombe, izina ryagiye rigarukwaho cyane ni Lionel Messi kapiteni wayo ushobora kuba yakinaga Igikombe cy’Isi cye cya nyuma.

    Abakunzi be bavugaga ko ntacyo atabahaye mu gihe abakunzi ba Cristiano Ronaldo bamugereye mu kebo abakunzi be babagereyemo.

    Muri abo harimo n’umuhanzi Nyarwanda, Meddy uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika usanzwe ukunda Cristiano Ronaldo, yashotoye cyane abakunzi ba Messi.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati “Ntabwo ari abakunzi ba Ronaldo bishimye! Mukomeze mwibeshye. Abantu bakunda Spain. Ibi ni iki ra?”

    Ubu ni ubutumwa yashyize kuri X, yanabushyize kuri Instagram buherekezwa n’andi magambo agira ati “Muhagarike ibi bya Messi Argentine, uyu mugabo yararangiye. Mureke no gukomeza kunyataka si ikosa ryanjye. “

    Yanifasgushije ubutumwa bw’umunyarwenya Yagga abushyira kuri Instagram ahajya ubumara amasaha 24 aho yagiraga ati “Argentine ni urugero rwiza rwo gukora cyane, ushobora gukora cyane muri ubu buzima ariko ugapfa uri umukene.”

    Meddy yishimiye ko Messi yabuze Igikombe cy’Isi

    Source : http://isimbi.rw/meddy-yishimiye-bikomeye-itaha-amara-masa-rya-messi.html

  • Mukura yemeje ko yatandukanye n’umutoza itaramutangaza #rwanda #RwOT

    Mukura VS yemeje ko yamaze gutandukana n’umutoza Tomáš Trucha mu gihe yari itaramutanganza.

    Ejo hashize ku Cyumweru nibwo uyu mutoza ukomoka muri Repubulika ya Tchèque yageze i Kigali ndetse yakirwa na Mukura VS aho yari aje gutoza iyi kipe.

    Impande zombi zikaba zari zumvikane ko agiye kuyitoza mu gihe cy’imyaka ibiri ariko yari itaramutangaza nk’umutoza wayo.

    Iyi kipe yo mu Karere ka Huye, ikaba yatunguranye ivuga ko impande zombi zumvikanye gutandukana.

    Mu itangazo yashyize hanze yagize ati “Nubwo impande zombi zari zamaze kugirana amasezerano kandi Umutoza Trucha akaba yari yamaze kugera mu Karere ka Huye, nyuma yaje kwemera andi mahirwe y’akazi yabonye. Kubera iyo mpamvu, ikipe n’umutoza bemeranyije gusesa amasezerano mbere y’uko atangira inshingano ze.'

    “Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports et Loisirs bwatangiye gahunda yo gushaka umutoza mushya kandi buzamenyesha abakunzi b’ikipe n’abaturage muri rusange igihe azaba amaze gushyirwaho.'

    Mukura VS yavuze ko uyu mutoza yakoze ibyo yasabwaga byose kugira ngo asese amasezerano nk’uko biri mu masezerano bari bagiranye harimo ikiguzi cyo gusesa amasezerano.

    Tomáš Trucha yatandukanye na Mukura VS atarayikinira

    Source : http://isimbi.rw/mukura-yemeje-ko-yatandukanye-n-umutoza-itaramutangaza.html

  • AMAFOTO: Madou Zon yatangiye imyitozo muri APR FC #rwanda #RwOT

    Myugariro mushya wa APR FC ukomoka muri Burkina Faso, Madou Zon yatangiye imyitozo yitegura CECAFA Kagame Cup izatangira mu mpera z’iki cyumweru.

    Ni nyuma y’uko tariki 8 Nyakanga 2026 APR FC yatangaje ko yamaze gusinyisha Madou zon wakiniraga TP mazembe muri DR Congo.

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga 2026, nyuma y’ikiruhuko yari yarahawe yatangiye imyitozo muri APR FC.

    Uyu mukinnyi ukina yugarira yamaze gutangira imyitozo yitegura umwaka mushya w’imikino 2026/2027, umwaka urimo amarushanwa atandukanye yaba CECAFA Kagame Cup 2026 , CSF Champions League ndetse na Shampiyona y’u Rwanda.

    Uyu mukinnyi Kandi akaba yitezweho kuzafasha ikipe mu gice cy’ubwugarizi aho azajya afatanya n’abarimo Ishimwe Christian wavuye muri Police FC, Nshimiyimana Yunusu uherutse kongererwa amasezerano, Byiringiro Jean Gilbert, Ishimwe Abdoul, Nduwayo Alex, Fitina Ombolenga na Bugingo Hakim.

    Madou Zon yatangiye imyitozo muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/amafoto-madou-zon-yatangiye-imyitozo-muri-apr-fc.html

  • Ubushyuhe bushobora kugera kuri 31°C mu mpera za Nyakanga – #rwanda #RwOT

    Iteganyagihe ryo kuva ku wa 21 kugeza ku wa 31 Nyakanga 2026, rigaragaza ko ubushyuhe bwo ku manywa buzaba buri hagati ya dogere celcius 20 na 31, mu gihe ubwa nijoro buzaba buri hagati ya dogere celcius 10 na 17.

    Meteo Rwanda igaragaza ko ubu bushyuhe buri ku kigero cy'impuzandengo y'ubusanzwe buboneka mu gice cya gatatu cy'ukwezi kwa Nyakanga.

    Ubushyuhe bwinshi bwo ku manywa, buri hagati ya dogere celcius 28 na 31, buteganyijwe mu Karere ka Bugesera, mu bice byinshi by'Umujyi wa Kigali no mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Kirehe, Ngoma na Rwamagana.

    Ubu bushyuhe kandi buzagaragara mu bice by'Amayaga no mu Kibaya cya Bugarama.

    Ahazaba hakonje kurusha ahandi ku manywa ni mu bice byinshi by'Akarere ka Nyabihu, mu majyaruguru no mu burengerazuba bw'Uturere twa Musanze na Ngororero, mu gice gito cy'uburengerazuba bwa Burera no mu burasirazuba bw'Uturere twa Rubavu na Rutsiro.

    Muri ibyo bice, ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe buri hagati ya dogere celcius 20 na 22.

    Mu masaha ya nijoro, ubushyuhe buke buri hagati ya dogere Selisiyusi 10 na 12 buteganyijwe ahenshi muri Nyabihu, mu majyaruguru no mu burengerazuba bwa Musanze na Ngororero, mu majyaruguru ya Gakenke na Rulindo no mu burengerazuba bwa Gicumbi, Nyamagabe na Nyaruguru.

    Hazakonja kandi mu gice gito cy'amajyepfo ya Karongi no mu burasirazuba bwa Rusizi, Nyamasheke, Rutsiro na Rubavu.

    Ubushyuhe bwinshi bwa nijoro, buri hagati ya dogere celcius 14 na 17, buteganyijwe muri Nyagatare na Gatsibo, mu bice byinshi bya Kigali, Kayonza na Kirehe, mu majyepfo ya Bugesera, mu bice byo hagati n'amajyepfo bya Rwamagana no mu Kibaya cya Bugarama.

    Muri iyo minsi kandi hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 0 na 20, iri munsi gato y'impuzandengo y'isanzwe igwa, hamwe n'umuyaga ufite umuvuduko uri hagati ya metero eshatu na 12 ku isegonda.

    Izuba ryitezwe mu mpera za Nyakanga ringana n’irisanzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubushyuhe-bushobora-kugera-kuri-31oc-mu-mpera-za-nyakanga

  • Burnham wabaye umunyamakuru yabaye Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza – #rwanda #RwOT

    Burnham wari umaze igihe ari Umuyobozi wa Greater Manchester, yasimbuye Minisitiri w'Intebe ucyuye igihe, Keir Starmer ku wa 20 Nyakanga 2026.

    Mu ijambo yavugiye ku Biro bya Minisitiri w'Intebe, 10 Downing Street ku wa Mbere mu gitondo, Starmer yagize ati 'Uyu munsi ndi hano kugira ngo ntange ubwegure bwanjye kandi nsoze igice cy'igihe namaze ndi Minisitiri w'Intebe. Akazi kanjye kararangiye.'

    Starmer yongeyeho ati 'Ndashimira Abongereza ku bw'amahirwe bampaye yo kubakorera. Ngiye nishimye, ngiye nseka kandi nishimira ibyo twagezeho byose. Murakoze cyane.'

    Ku wasimbuye, Minisitiri w'Intebe ucyuye igihe, Starmer yagize ati 'Ubu mpaye inkoni Andy Burnham, kandi mwifurije amahirwe masa. Nzamufasha uko nshoboye.'

    Nyuma y'ijambo rye, Starmer yagiye ku ngoro ya Buckingham Palace iri hafi ya 10 Downing Street, kugira ngo amenyeshe Umwami Charles III ku mugaragaro ko yeguye. Burnham na we yahise ajya kuri iyo ngoro, aho Umwami yamusabye gushyiraho Guverinoma.

    Minisitiri w'Intebe mushya yahise asubira kuri 10 Downing Street, atanga ijambo rye rya mbere, abwira abanyamakuru bari bahateraniye ko u Bwongereza bugomba kongera kwigaragaza.

    Burnham yavuze ko ishyirwaho rye rizahagarika ibibazo igihugu cyari gifite, yizeza ko azazana uburyo bushya mu miyoborere ya politiki n'ubukungu ndetse n'igenamigambi y'imyaka 10.

    Mu byo Minisitiri w'Intebe mushya yiyemeje harimo gukemura ibibazo by'ubuzima buhenze, gufasha urubyiruko kubona imirimo, guca burundu ikibazo cy'abadafite aho kuba, kongera kubaka inganda mu gihugu, gusubiza 'ibyangombwa by'ibanze by'ubuzima bwa buri munsi mu maboko ya Leta' no kongera ubushobozi bw'inzego z'ibanze.

    Mu masaha asigaye yo ku wa Mbere, Burnham ategerejweho gutangira gushyiraho abaminisitiri bazakorana na we muri Guverinoma.

    Starmer yatangaje ko azegura muri Kamena, nyuma y'amezi menshi yaranzwe n'imvururu za politiki mu gihugu.

    Nubwo yayoboye Ishyaka ry'Abakozi rikagira ubwiganze bukomeye mu Nteko mu matora rusange yo mu 2024, Starmer yakomeje kunengwa n'abantu bo hanze y'ishyaka ndetse n'abaririmo, bavuga ko yananiwe kuzana impinduka zihuse nyuma y'imyaka 14 Ishyaka ry'Aba-Conservateurs ryari rimaze riyoboye.

    Benshi mu bagize Ishyaka ry'Abakozi bari bandikiye Minisitiri w'Intebe bamusaba kwegura nyuma y'amatora y'inzego z'ibanze yabaye muri Gicurasi, aho iryo shyaka ryatakaje imyanya irenga 1.000 mu nzego z'ibanze, ibyagaragajwe nk'uburyo Abongereza banenze imikorere yiri shyaka mu gihe cya Starmer.

    Burnham ni we wari umukandida wenyine mu matora yo gushaka umuyobozi mushya w'Ishyaka ry'Abakozi, aho yaje kubona ubusabe bw'abadepite 379 muri 403 bagize iryo shyaka mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Bwongereza.

    Mu kwemera kuyobora iri shyaka mu cyumweru gishize, Burnham yavuze ko intego ye ari 'kugarura icyizere' no gukemura ikibazo cy'ubusumbane mu bukungu bumaze imyaka myinshi ndetse n'igabanuka ry'imibereho myiza.

    Burnham azaba umuyobozi wa karindwi uyoboye u Bwongereza mu myaka 10, ibintu bigaragaza uburyo iki gihugu gikomeje kugorwa mu kubona abayobozi bakibereye n'ibibazo biranga icyo gihugu kuva mu matora ya Brexit yo mu 2016.

    Minisitiri w'Intebe mushya yavuze kandi ko azagira uruhare mu gutuma politiki y'u Bwongereza itabangamira abantu, agira ati 'Nzaharanira kubaka politiki nshya. Igihugu kirayikeneye cyane.'

    Burnham ufite imyaka 56, yavukiye mu gace ka Lancashire gaherereye mu majyaruguru y'u Bwongereza. Yatangiye umwuga we nk'umunyamakuru, yandikira ibinyamakuru byibanda ku bucuruzi, mbere yo kwinjira mu kazi ko gufasha abadepite bo mu Ishyaka ry'Abakozi mu bushakashatsi ubwo yari mu kigero cy'imyaka 20.

    Burnham yazamutse mu nzego z'ishyaka kugeza ubwo yatorewe kuba umudepite uhagarariye agace k'iwabo ka Leigh, muri Greater Manchester, mu 2001. Yamaze imyaka 16 ahagarariye ako gace, muri icyo gihe agirwa mu myanya itandukanye ya Guverinoma mu gihe cya ba Minisitiri b'Intebe Tony Blair na Gordon Brown.

    Mu gihe ishyaka ryabo ryari iri ku ruhande rw'abatavuga rumwe n'ubutegetsi, Burnham yagerageje inshuro ebyiri kuba umuyobozi w'ishyaka, ariko atsindwa. Mu 2017, Burnham yavuye mu Nteko aba Umuyobozi wa Greater Manchester.

    Igihe yamaze ari Umuyobozi wa Greater Manchester cyatumye aba umwe mu bashyigikiye cyane igitekerezo cyo kwimura ishoramari n'ububasha bwa politiki bikava i Londres bijya mu tundi duce, bituma ahabwa izina rya 'Umwami w'Amajyaruguru.'

    Burnham wabaye umunyamakuru yabaye Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burnham-wabaye-umunyamakuru-yabaye-minisitiri-w-intebe-w-u-bwongereza

  • Bill Gates yunamiye Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – #rwanda #RwOT

    Bill Gates yashyize indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y'abazize Jenoside, mu rwego rwo kubaha icyubahiro no kwifatanya n'Abanyarwanda mu kubungabunga amateka yayo no guha agaciro abayizize.

    Nyuma yo gushyira indabo ku mva, Gates yasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, ingaruka yasize ku Rwanda ndetse n'uburyo igihugu cyongeye kwiyubaka nyuma y'ayo mateka ashaririye.

    Yasuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, birimo ibyerekana amateka y'urwango n'ivangura byagejeje kuri Jenoside, ubuhamya bw'abayirokotse, igice cyahariwe abana bishwe muri Jenoside n'ibindi.

    Itangazo Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwashyize hanze rigira riti 'Twakiriye Bill Gates ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aho yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi anashyira indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside.'

    Uru ruzinduko rwamuhaye umwanya wo gusobanukirwa byimbitse ingaruka Jenoside yagize ku gihugu no ku Banyarwanda, ariko anabona intambwe u Rwanda rwateye mu kubaka ubumwe, gusana ibyangijwe no guteza imbere igihugu.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ni rumwe mu nzibutso zikomeye zibumbatiye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Rwo n'izindi nzibutso zirimo urwa Murambi muri Nyamagabe, urwa Bisesero muri Karongi, urwa Nyamata muri Bugesera zashyizwe ku mu Murage w'Isi na UNESCO.

    Bill Gates ari mu Rwanda mu ruzinduko rurimo gusura ibikorwa bitandukanye by'ubuzima n'ikoranabuhanga. Yasuye uruganda rwa TKMD rukora inshinge mu Karere ka Rwamagana, Ikigo Nderabuzima cya Mwulire ndetse n'abajyanama b'ubuzima, agamije kureba uko u Rwanda rwateje imbere ubuvuzi bw'ibanze n'inganda zikora ibikoresho by'ubuvuzi.

    Bill Gates yunamiye Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Bill Gates yasuye Urwibutso Jenoside rwa Kigali

    Bill Gates yashenguwe n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ubwo Bill Gates yari ageze ku gice kirimo amafoto ya bamwe mu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Bill Gates yasuye ibice bitandukanye by’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bill-gates-yunamiye-abatutsi-bashyinguwe-mu-rwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali

  • Ikigo cy'ubwishingizi 'Kenya Re' gishaka kwinjira ku isoko ry'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Kenya Re yatangiye gahunda yo gushaka aho izakorera mu Mujyi wa Kigali no muri Dar es Salaam muri Tanzania, mu rwego rwo kwegera amasoko yo muri aka karere no kongera ibikorwa byayo, nk'uko Capital FM yabitangaje kuri uyu wa Mbere.

    Iki kigo kandi kiri gushaka umujyanama uzagifasha gushyiraho ibi biro byacyo mu Rwanda.

    Ibi biri mu rugendo rwo kwagura ibikorwa bya Kenya Re hirya no hino muri Afurika y'Iburasirazuba, aho ibigo bitandukanye bikorera mu rwego rw'ubwishingizi bikomeje gushaka uburyo bwo kwegera amasoko mashya no kongera serivisi bitanga.

    Kenya Re yatangaje ko yatangiye gutanga amasoko yo gukodesha aho ibiro byayo bizakorera muri Kigali na Dar es Salaam, ndetse n'ayo gushaka umujyanama uzayifasha mu gushyiraho ibiro byo mu Rwanda. Aya masoko ateganyijwe gufungwa muri Kanama 2026.

    Iki kigo cyasobanuye ko abifuza gupiganira ayo masoko bashobora kubona inyandiko zibisobanura ku rubuga rwacyo ku buntu, bakazatanga ubusabe bwabo mbere y'igihe ntarengwa cyagenwe.

    Kwagura ibikorwa kwa Kenya Re mu Rwanda na Tanzania kuje mu gihe urwego rw'ubwishingizi muri Afurika y'Iburasirazuba rukomeje gutera imbere, bitewe n'ubwiyongere bw'ibikenerwa muri serivisi z'ubwishingizi, ishoramari mu bikorwaremezo ndetse n'ubucuruzi bukomeje kwiyongera hagati y'ibihugu byo muri aka karere.

    Kenya Re ishinzwe gutanga serivisi z'ubwishingizi ku bigo by'ubwishingizi, aho gifasha ibyo bigo gucunga neza ibyago bishobora guterwa n'indishyi nini z'ubwishingizi.

    Yashinzwe mu 1970 kandi ni kimwe mu bigo bikomeye muri Afurika mu rwego rw'ubwishingizi bw'ibigo (reinsurance), kikaba gitanga serivisi mu nzego zitandukanye zirimo ubwishingizi bw'ubuzima, ibinyabiziga, imitungo, ubucuruzi n'ibikorwaremezo.

    Kenya Re itanga serivisi z'ubwishingizi ku bigo by'ubwishingizi birenga 482 biri mu bihugu birenga 83 byo muri Afurika, Uburasirazuba bwo Hagati na Aziya.

    Mu bihugu byo muri Afurika ikoreramo harimo Kenya ari na ho hari icyicaro gikuru, Uganda, Zambia na Côte d'Ivoire.

    Kenya Re ifite Icyicaro gikuru i Nairobi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikigo-cy-ubwishingizi-kenya-re-gishaka-kwinjira-ku-isoko-ry-u-rwanda

  • Ishimwe ry'ab'i Rutsiro begerejwe ibikorwaremezo bibafasha guhinga mu mpeshyi bakeza – #rwanda #RwOT

    Nubwo biri uko, hari bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rutsiro mu mirenge ya Gihango na Mushonyi basigaye bakomeza ibikorwa byabo by'ubuhinzi mu gihe cy'impeshyi kuko imirima yabo yamaze kugeramo ibikorwaremezo bifasha kuhira.

    Niyitegeka Cyprien wo mu Murenge wa Mushonyi ni umwe mu bahinzi bafite imirima yamaze kugezwamo ibikorwaremezo bifasha kuhira.

    Mu kiganiro na IGIHE yavuze ko mu mpeshyi ya 2025 yasaruye amashu akuramo ibihumbi 450 Frw mu gihe uwo murima wa hegitari imwe mu mpeshyi atawuhingaga, yawuhingamo ibijumba mu gihe cy'imvura agakuramo ibihumbi 100 Frw gusa.

    Ati “Twahingaga imyaka isanzwe irimo ibijumba, amateke, imyumbati, tukagira ikibazo cy'imihindagurikire y'ikirere, hakaba hari igihe twiteze imvura ugasanga izuba riravuye turarumbije. Mu mpeshyi bwo wasangaga imisozi yose yumye, tukaba aho twicaye, turya nta kintu cyo gukora dufite”.

    Kuri ubu nubwo mu Rwanda impeshyi irimbanyije, umurima wa Niyitegeka uhinzemo ibinyomoro 1300 na poivron 2500. Iyi myaka iratoshye kubera ko ayuhira, ndetse ateganya gusarura miliyoni 12Frw mu binyomoro na miliyoni 2Frw muri poivron.

    Ati “Dukurikije uko ibintu byari byifashe aya mazi ataraza n'uko bimeze ubu, dusanga aya mazi ageze hirya no hino ikibazo cy'inzara cyazagera igihe gikemuka burundu”.

    Bambuzurwaho Razaro, uyobora itsinda Tuzamurane, rigizwe n'abahinzi 37 bafite imirima igezwamo amazi n'umuyoboro wafatiwe k'umugezi wa Nangumurimbo, avuga ko umwaka ushize ubwo umuryango wa ARCOS wita ku bidukikije wabagezagaho uwo muyoboro, abaturage batinye guhinga mu mpeshyi.

    Ati 'Twahinze turi babiri gusa, abandi baratinya. Nahinze intoryi nkuramo ibihumbi 400Frw, mugenzi wanjye Niyitegeka ahinga amashu akuramo ibihumbi 450Frw bituma n'abandi bahinzi batinyuka guhinga mu mpeshyi ubu iki gihembwe twahinze turi abahinzi barenga 30'.

    Aimable Hategekimana, umukozi wa ARCOS ushinzwe imirimo rusange n'ubuyobozi avuga ko uyu muyoboro wo mu Murenge wa Mushonyi uje usanga undi bakoze mu murenge wa Gihango ndetse ko yombi ikoze mu buryo butangiza ibidukikije kuko amazi yitwara hadakoreshejwe moteri ya mazutu.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, yabwiye IGIHE ko imiyoboro yo kuhira imyaka ihinze imusozi yatumye ubuso buhingwa mu mpeshyi muri aka Karere bwiyongera bugera kuri hegitari 85 zivuye kuri hegitari 50 mu myaka ibiri ishize.

    Ati 'Turasaba abaturage gufata neza iyi miyoboro, no guhinga ibihingwa byera vuba kandi bitanga amafaranga menshi, kugira ngo babashe guhinga ibihembwe bitatu'.

    Rutsiro ni kamwe mu turere tugizwe n'imisozi miremire ibituma kuhira imyaka ihinze imusozi bisaba imbaraga nyinshi, gusa abahinzi baho bavuga ko bikozwe byagira uruhare mu kubafasha kwihaza mu biribwa.

    Guverinoma y'u Rwanda yihaye intego y'uko bitarenze mu 2029 umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi uzongerwa ku kigero cya 50% mu rwego rwo gukomeza kwihaza mu biribwa n'iterambere ry'ubukungu bw'igihugu, inagaragaza ibizarufasha.

    Mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi hazongerwa ubuso bw'ubutaka bwuhirwa bukava kuri hegitari zirenga gato ibihumbi 74.375 bukagera ku 132.171 mu 2029.

    Mu gufasha abahinzi, guverinoma ibunganira kubona bikoresho byo kuhira ku buso buto butarenze hegitari 10, aho itanga itanga 50% by'ikiguzi cy'ibikoresho nk'imashini zuhira, umuhinzi na we akishyura 50%.

    Niyitegeka avuga ko ateganya gukura miliyoni 14Frw mu buhinzi bw’ibinyomoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-ry-ab-i-rutsiro-begerejwe-ibikorwaremezo-bibafasha-guhinga-mu-mpeshyi