Imirimo yo kubaka uruganda rw'amazi rwa Kivu Belt yageze ku musozo – #rwanda #RwOT

Written by

in

Mininfra yatangaje ko kuba uru ruganda rwuzuye bizafasha kugeza amazi meza mu bice bitandukanye by'Intara y'Iburasirazuba.

Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya amazi angana na metero kibe ibihumbi 13.

Igice cy'uru ruganda cyuzuye ni icyiciro cya mbere cy'umushinga Kivu Belt Water Supply System uzarangira ugejeje amazi meza ku baturage barenga ibihumbi 130.

Ubutumwa bugira buti 'Uretse kugeza amazi meza ku ngo, umushinga uzanoza imitangire ya serivisi ku bigo by'ubuvuzi, amashuri, amahoteli, ibigo by'ubucuruzi, n'ibindi bigo bya Leta, mu murongo wo gushyigikira ubuzima rusange n'iterambere ry'ubukungu.'

U Rwanda ruvuga ko rushyize imbaraga mu kugeza amazi meza ku baturarwanda kandi bakayabona mu buryo burambye, isuku n'isukura ku Banyarwanda bose.

Guverinoma y'u Rwanda iherutse gutangaza ko mu rugendo rwo gukemura ikibazo cy'amazi meza adahagije agera ku baturage, mu 2029 hazaba hatunganywa meterokibe ibihumbi 688 z'amazi meza.

WASAC igaragaza ko nibura buri munsi hari meterokibe 1234 z'amazi yakabaye atunganywa n'inganda zihari ariko ataboneka kubera inganda zishaje.

Mu bikorwa bishyizwemo imbaraga harimo kwagura no gusana ibikorwaremezo n'imiyoboro y'amazi, hagamijwe kugabanya amazi ameneka ataragera ku baturage akazagera kuri 25% mu 2029 avuye kuri 35% biriho ubu.

Uruganda rw’amazi rwa Kivu Belt ruzajya rutanga metero kibe ibihumbi 13 ku munsi

Amazi atunganyirizwa muri uru ruganda azafasha ibigo by’ubuvuzi gutanga serivisi nziza

Icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga cyuzuye, ndetse watangiye gutanga amazi ku batuye i Rubengera na Bwishyura

U Rwanda rushyize imbaraga mu kugeza amazi meza ku baturage


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-kubaka-uruganda-rw-amazi-rwa-kivu-belt-yageze-ku-musozo

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *