Category: Uncategorized

  • Kirehe: Kuvugurura Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye kizatwara miliyari 5 Frw bigeze kuri 80% – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z'Ugushyingo 2025 ni bwo Leta y'u Rwanda yatangije imirimo yo kubaka no kongerera ubushobozi Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye kugira ngo gitangire gutanga serivisi nk'iz'ibitaro.

    Ni imirimo izarangira hatanzwe miliyari zirenga 5 Frw bikazafasha imirenge itandatu n'inkambi ya Mahama kubona serivisi z'ubuzima zivuguruye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Nizrabatinya Modeste, yabwiye IGIHE ko kuri ubu imirimo yo kubaka iki kigo Nderabuzima igeze kuri 80% aho nicyuzura kizafasha mu kugabanya umubare w'abakoraga ingendo ndende bajya kwivuriza ku bitaro by'Akarere ka Kirehe.

    Ati 'Ubu imirimo igeze kuri 80%. Kiriya kigo nderabuzima nicyuzura kizagabanya ingendo abaturage bakoraga bajya ku bitaro by'Akarere muri kiriya gice, kuko serivisi zijyanye n'ubuvuzi inyinshi zizaba zitangirwa hariya. Bizanagabanya n'umubare munini w'abaganaga ibitaro, ibyatumaga bigorana kubavura.''

    Visi Meya Nzirabatinya yavuze ko ibigo nderabuzima birimo icya Nasho, Nyarubuye, Mushikiri, Nyabitare, Murindi byose bizajya byohereza abarwayi kuri ibi bitaro bya Nyarubuye. Yavuze ko kandi impunzi zavaga i Mahama zikajya kwivuriza ku bitaro by'Akarere na zo zizajya zifashisha ibi bitaro kuko bizegereye ugereranyije n'urugendo zakoraga.

    Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyatangiye gukora bwa mbere mu 1951, kuri ubu nikimara kuvugururwa kigatangira gutanga serivisi nk'izitaro (Medicalazed Health Centre) kizafasha abo mu mirenge ya Nyarubuye, Mushikiri, Mpanga, Kigina ndetse na Mahama.

    Kuvugurura Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye bizatwara miliyari 5 Frw

    Imirimo yo kubaka Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye irarimbanyije

    Kubaka Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye bigeze kuri 80%


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-kuvugurura-ikigo-nderabuzima-cya-nyarubuye-kizatwara-miliyari-5-frw

  • Ababyeyi batiyitaho mu bituma Intara y'Iburengerazuba iyobora mu kugira abana benshi bagwingiye – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije i Karongi ku wa 23 Nyakanga 2026, mu nama nyunguranabitekerezo ku kurwanya imirire mibi no kugabanya igwingira mu Ntara y'Iburengerazuba yayobowe na Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée

    Igwingira ry'abana bari munsi y'imyaka itanu ni kimwe mu bibazo bihangayikishije u Rwanda, kuko inzobere zigaragaza ko umwana wagwingiye mu mwaka itanu ya mbere bimugiraho ingaruka mu buzima bwe bwose mu bijyanye n'ubushobozi bwe bw'ubwonko.

    Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y'ingo mu Rwanda bwagaragaje ko mu Ntara y'Iburengerazuba abana bagwingiye ari 32,7% mu gihe ku rwego rw'igihugu ari 27% mu gihe intego ari uko umubare w'abana bagwingiye ugomba kuzaba utarenze 15% mu 2029.

    Guverineri Ntibitura yagize ati 'Twasanze igwingira n'imirire mibi mu Ntara yacu biterwa ahanini no kutabona indyo yuzuye, kandi ihangije ku bana n'ababyeyi, isuku n'isukura bidahagije, … ababyeyi batwite n'abonsa batiyitaho uko bikwiye, kutitabira serivisi z'ubuzima,ubumenyi buke ku mirire iboneye n'amakimbirane yo mu ngo'.

    Nubwo muri rusange Intara y'Iburengerazuba ifite igipimo kiri hejuru cy'abana bagwingiye, Akarere ka Ngororero kashimiwe ko kuva mu 2021 kashoboye kugabanya umubare w'abana bagwingira uva kuri 51% ugera kuri 33%.

    Minisitiri Uwimana Consolée yavuze ko Intara y'Iburengerazuba ikwiye gufata ingamba zidasanzwe zo kugabanya igwingira n'imirire mibi ariko ikanashyira imbaraga mu byafashije uturere twagabanyije cyane umubare w'abana bagwingira.

    Ati 'Dukwiye kwita cyane ku buhinzi abantu bakabona ibiryo bihagije. Tugomba gukomeza kwigisha abantu uburyo bategura indyo yuzuye buri mubyeyi wese akamenya icyo akwiye kuba aha umwana'.

    Mu ntara y'Iburengerazuba kuva mu 2020 kugera mu 2025 umubare w'abana bagwingira wagabanutseho 7,3% ugera kuri 32,7%. Mu gihe mu turere twa Rusizi na Karongi ho igwingira aho kugabanuka ahubwo ryiyongereyeho gato.

    Guverineri Ntibitura yagaragaje ko mu bituma Intara y’Iburengerazuba igira abana benshi bagwingira harimo amakimbirane yo mu ngo

    Umuyobozi wa NCDA yavuze ko konsa bikwiye biri kugenda bigabanuka asaba ababyeyi kwikubita agashyi kuko kutonsa umwana bishobora gutuma agwingira

    Minisitiri Uwimana Consolée yavuze ko hakwiye kongerwa imbaraga mu buhinzi hakaboneka ibiribwa bihagije byo kurwanya igwingira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ababyeyi-batiyitaho-mu-bituma-intara-y-iburengerazuba-iza-imbere-mu-kugira

  • Beza toni 18 z'ibirayi kuri hegitari:Umwihariko w'imurikabikorwa ry'ubuhinzi i Kigali – #rwanda #RwOT

    Ni imurikabikorwa ngarukamwaka ritegurwa na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, aho muri uyu mwaka ryitabiriwe n'abamurika barenga 600 barimo abantu ku giti cyabo, ibigo n'amatsinda.

    Muri abo bari kumurika ibyo bakora harimo n'abahawe inkunga n'imishinga itandatu ikorera muri RAB ari yo SAIP, CDAT, KIWIIP, SAPMP, RDDP na PRISM.

    Iyo mishinga yose yagiye ikorana n'abahinzi cyangwa aborozi mu kubafasha kunoza ibyo bakora ndetse umusaruro baje kumurika ugaragaza intambwe nziza ibyo bakora byateye.

    Iyakaremye Wenceslas ubarizwa muri Koperative Kowabimuru, ihinga ibirimo ibirayi mu turere twa Karongi na Rutsiro, yavuze ko batangiriye ari amatsinda yo kwizigamira ariko nyuma baza kwihuza babyara koperative mu 2018 ubwo bahuraga n'umushinga SAIP.

    Uyu mushinga wabafashije guhinga neza, babasha kongera umusaruro bava kuri toni zitarenga zirindwi z'ibirayi bezaga kuri hegitari imwe bagera kuri toni zirenga 18 kuri hegitari.

    By'umwihariko, SAIP yabahaye imashini esheshatu zuhira, amagare yo gutwara umusaruro n'ibikoresho byo gutera imiti mu byo bahinga n'ibindi, bituma n'ubuso bahingagaho bwaguka buva kuri hegitari 161 bugera kuri hegitari zirenga 200.

    Yongeyeho ati 'Ku giti cyanjye nageze ku rwego mbasha gukorana n'ibigo by'imari. Ubu mperutse gufata inguzanyo ya miliyoni 12 Frw kandi nanjye mpinga kuri hegitari ebyiri cyangwa eshatu zanjye bwite kandi nkabona umusaruro mwiza.'

    Uzamukunda Yikunda uyobora koperative y'ubuhinzi n'ubworozi mu Karere ka Muhanga yavuze ko batangiye gukora mu 2007 ariko ko batari bafite ibikorwa bifatika kugeza batangiye kubona inkunga y'umushinga CDAT, none ubu bafite uruganda rw'akawunga ndetse bohereza imiteja mu mahanga kandi biri kurushaho kubateza imbere.

    Rukera Christine washinze akaba anayobora ikigo cyitwa CF Premium gikora ubuhinzi bw'urusenda mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko ibyo yaje kumurika umushinga SAIP ubifitemo uruhare runini kuko wamufashije gukora yunguka.

    Yagaragaje ko mbere yahingaga urusenda kuri hegitari 22 agakuramo toni zitarenze umunani, ariko SAIP iza kumufasha guhinga yuhira ndetse yongera ubuso ahinga bugera kuri hegitari 30, none ubu yeza toni 14 kuri hegitari.

    Mugisha Eric uyobora koperative ihinga imbuto mu Karere ka Kayonza yavuze ko umushinga KIWIIP ari wo watumye batangira ibikorwa mu 2021 none bamaze guhabwa agera kuri miliyoni 300 Frw, bakaba ubu babasha kohereza avoka mu mahanga kandi na bo batera imbere.

    Ati 'Abanyamuryango icyo bazanye ni ubutaka gusa, kandi mbere babuhingagaho amasaka n'ibindi babonaho atarenze 200.000 Frw kuri hegitari, ariko ubu bafata agera kuri miliyoni 2 Frw mu gihembwe kimwe.'

    Abo bahinzi n'aborozi, uretse ibyo bari baje kumurika i Kigali bigaragara ko bibereye ijisho, bahuriza ku kuba iri murikabikorwa ribafasha kubona amasoko mashya kandi bakigira ku bandi icyo babarusha na bo bakavugurura ibyo bakora.

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, yavuze ko kumenyekanisha ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi ari ingenzi cyane mu kubaka ubufatanye n'imikoranire ituma haboneka ibisubizo bikenewe bijyanye n'igihe.

    Ati 'Ibyo bigaragaza ko umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi utagerwaho hatabayeho guhanga ibishya cyangwa ngo tugire ubufatanye mu gukemura ibibazo byugarije ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda.'

    Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi igaragaza ko ubuhinzi n'ubworozi bugize hafi 19% by'umusaruro mbumbe w'Igihugu, kandi 70% by'inganda ziri mu Rwanda zitunganya umusaruro ubukomokaho.

    Muri gahunda ya gatanu y'impinduramatwara mu buhinzi y'imyaka itanu (PSTA5) u Rwanda ruzakoreshamo miliyari 5,4 $ mu guteza imbere uru rwego.

    Imishinga iterwa inkunga na RAB-SPIU yiganjemo ikora ibijyanye n’ubuhinzi

    Abagera kuri 200 batewe inkunga n’imishinga yo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi bari kumurika ibyo bakora

    Abafatanyabikorwa ba RAB -SPIU bitabiriye imurikabikorwa ry’imishinga bateye inkunga

    Ikoranabuhanga ryo guhinga ubwatsi mu gihe gito na ryo riri kumurikwa

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, yavuze ko kumenyekanisha ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi ari ingenzi cyane mu kubaka ubufatanye n'imikoranire ituma haboneka ibisubizo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/beza-toni-18-z-ibirayi-kuri-hegitari-umwihariko-w-imurikabikorwa-ry-ubuhinzi-i

  • Abanyamakuru barasabwa kutitandukanya n'Ubunyamwuga #rwanda #RwOT

    Mu mahugurwa y'iminsi 3 agamije kongerera Ubumenyi Abanyamakuru ku gutara, Gutunganya no gutangaza inkuru z'Ibyaha(Crime Reporting), yateguwe n'Umushinga Rwanda Media Program, uterwa inkunga na FOJO Media institute aho ashyirwa mu bikorwa na AFRI Media Ltd, Abayitabiriye barasabwa gukomeza Ubunyamwuga haba mu bigo by'Itangazamakuru bakorera ndetse no ku mbuga nkoranyambaga(Social Media), zaba izabo bwite ndetse n'izabandi bakoresha. Basabwe kwirinda icyo aricyo cyose cyatuma bagaragara mu masura 2 atandukanye.

    Muri aya mahugurwa, Abanyamakuru bagaragarijwe ko hari bamwe usanga uko bigaragaza mu bitangazamakuru bakorera, bitandukana cyane n'uko bigaragaza iyo bari ku mbuga nkoranyambaga nka; YouTube, Facebook, Instagram, X n'izindi.

    Me Jean Paul Ibambe, Umunyamategeko akaba n'umwe mu bahuguye Abanyamakuru, yababwiye ko hari bamwe mu banyamakuru bigaragaza nk'Abanyamakuru b'Umwuga mu gihe bari ku bitangazamakuru bakorera, ariko bagera ku mbuga nkoranyambaga ugasanga bigaragaje mu yindi sura. Ati' Abanyamakuru basabwa Ubunyamwuga haba mu bitangazamakuru bakorera, haba no ku mbuga nkoranyambaga(Social Media). Basabwa kutitandukanya n'Ubunyamwuga'.

    Akomeza ati' Usanga Umunyamakuru wahawe ikarita Y'Itangazamakuru( Press Card) aza mu gitangazamakuru akorera ashaka Protection( Ubwirinzi) hanyuma akajya ku mbuga nkoranyambaga (Social Media) gushakirayo amafaranga atitaye ku bunyamwuga'.

    Me Ibambe, ahamya ko imikorere iteye ityo ku munyamakuru iteza urujijo ku bamukurikira, ituma kandi nawe ubwe yitakariza icyizere ku bamukurikira kuko abigaragariza mu buryo butandukanye, aho usanga hamwe agaragara nk'Umunyamwuga ahandi akigaragaza ukundi. Ahamya ko ibyo byica ubunyamwuga, biwutesha agaciro ndetse bikagatesha n'Umunyamakuru ubwe.

    Me Jean Paul Ibambe, yasabye Abanyamakuru guhora bazirikana ko bahamagariwe kuba Abanyamakuru b'Umwuga, gutangaza amakuru afitiye gihamya kandi y'ukuri atagize aho abogamira.

    Yibukije kandi ko Umunyamakuru atari; Umugenzacyaha, atari Umushinjacyaha, ko atari Umucamanza, ndetse ko atahamagariwe kurangiza imanza, ko ahubwo akazi k'Umunyamakuru ari Ugutara, Gutunganya no Gutangaza Inkuru kinyamwuga.

    Muri aya mahugurwa agamije kongerera Ubumenyi Abanyamakuru ku gutara no gutangaza inkuru z'Ibyaha, Abanyamakuru bibukijwe ko mu gukora izi nkuru haba hagenderewe cyane ku gufasha abaturage kumva no kumenya ukuri, Ukubazwa inshingano ku bo bireba, Kugaragaza ikibazo, Kwigisha Sosiyeti, Kurwanya no gukumira Ibyaha, Kuzamura Imyumvire icyizere cy'Abaturage mu nzego z'Ubutabera.
    Théogène Munyaneza

    The post Abanyamakuru barasabwa kutitandukanya n'Ubunyamwuga first appeared on Intyoza.

    The post Abanyamakuru barasabwa kutitandukanya n'Ubunyamwuga appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/07/24/abanyamakuru-barasabwa-kutitandukanya-nubunyamwuga/

  • Nakuze nkunda Rayon Sports ariko ubu nkunda APR FC – Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga #rwanda #RwOT

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda akaba na perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Domitilla Mukantaganzwa yavuze ko yakuze akunda Rayon Sports ariko ubu akunda APR FC.

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana n’Imvaho Nshya kibanze ku rugendo rw’Ubucamanza n’Ubutabera mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyagezweho mu myaka 32 ishize mu kubaka inzego z’ubutabera.

    Ubwo bari bageze ku musozo, yaboneyeho kumubaza utuntu n’utundi, aho yamubajije niba ajya agira umwanya wo gukurikirana Siporo, aho yavuze ko akunda umupira w’amaguru cyane.

    Ati “Zose ziranyura ariko cyane cyane umupira w’amaguru, ntabwo nyikina ariko nkunda umupira w’amaguru cyane, ni umukino nkunda.”

    Yakomeje avuga ko yakuze akunda Rayon Sports ariko ubu yayivuyeho asigaye akunda APR FC, niyo afana.

    Ati “Kera nigeze gufana Rayon Sports, uko umuntu akura bigenda bishira ubu mfana APR FC, ni yo nkunda.”

    Uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 24 Nyakanga 2024 APR FC ikaba iri butangire imikino ya CECAFA Kagame Cup ikina Gor Mahia.

    Domitilla Mukantagazwa yavuze ko akunda APR FC

    Source : http://isimbi.rw/nakuze-nkunda-rayon-sports-ariko-ubu-nkunda-apr-fc-perezida-w-urukiko-rw-ikirenga.html

  • Uburasirazuba bwo Hagati bukomeje kwinjira mu bihe bikomeye by'umutekano muke #rwanda #RwOT

    Uburasirazuba bwo Hagati bukomeje kurangwa n'umwuka mubi w'umutekano, nyuma y'uko abarwanyi b'Abahouthi bo muri Yemen batangaje ko bagabye igitero ku bwato bwanyuraga mu Nyanja Itukura. Ibi byongeye kuzamura impungenge ku mutekano w'inzira z'ingenzi z'ubucuruzi ku isi, cyane cyane Umuyoboro wa Bab el-Mandeb uhuza u Burayi na Aziya.

    Abahouthi bavuga ko ibikorwa byabo bigamije kwibasira inyungu z'abo bafata nk'abanzi babo muri ako Karere. Icyakora, impuguke zigaragaza ko ibitero nk'ibi bishobora kugira ingaruka ku bucuruzi mpuzamahanga no kongera ibibazo by'umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati.

    Mu gihe kimwe, amakimbirane hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran akomeje gufata indi ntera. Igisirikare cya Amerika gikomeje ibikorwa byo kwibasira ibikorwaremezo bya gisirikare cya Iran, birimo ibigo by'ubuyobozi, ububiko bw'indege zitagira abapilote (drones), imiyoboro y'itumanaho n'ibikoresho byo mu mazi. Ubuyobozi bw'Ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) buvuga ko ibyo bikorwa bigamije kugabanya ubushobozi bwa Iran bwo guhungabanya umutekano w'akarere n'uw'ubwato bukoresha Umuyoboro wa Hormuz.

    Hagati aho, amasezerano aherutse gusinywa hagati ya Amerika na Arabia Sawudite ajyanye no guteza imbere gahunda y'ingufu za nikleyeri na yo yakuruye impaka. Hari impungenge ko ashobora gutuma ibindi bihugu byo muri aka karere bitangira gushaka ubushobozi bwa nikleyeri, ibintu bishobora kongera isiganwa ry'intwaro.

    Ibihugu byo mu Kigobe cy'Abarabu byari bisanzwe bizwiho umutekano n'iterambere ry'ubukungu, ariko muri iki gihe bikomeje guhura n'ibibazo bishingiye ku makimbirane ari hagati y'ibihugu bikomeye n'imitwe yitwaje intwaro.

    Abasesenguzi bemeza ko niba hatabayeho ibiganiro bya dipolomasi n'ingamba zo kugabanya ubushyamirane, Uburasirazuba bwo Hagati bushobora gukomeza kuba imwe mu nkomoko z'ibibazo bikomeye by'umutekano ku rwego mpuzamahanga.

    Uburasirazuba bwo Hagati bukomeje kwinjira mu bihe bikomeye by'umutekano muke

    Source : https://kasukumedia.com/uburasirazuba-bwo-hagati-bukomeje-kwinjira-mu-bihe-bikomeye-byumutekano-muke/

  • Arsenal yiyegereje Bruno Guimarães, nyuma yo kumvikana ku masezerano bwite #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Arsenal ikomeje kongera imbaraga mu isoko ry'igura n'igurisha ry'abakinnyi, aho amakuru avuga ko yamaze kumvikana na Bruno Guimarães ku ngingo z'ibanze zigize amasezerano bwite, mu gihe ubu hategerejwe ko yohereza ubusabe bushya bwa miliyoni 70 z'amapawundi (£70m) muri Newcastle United.

    Uyu Munya-Brazil ukina hagati mu kibuga amaze igihe ari umwe mu bakinnyi Mikel Arteta yifuza cyane kugira ngo arusheho gukomeza ubusatirizi n'imikinire y'ikipe ye mbere y'uko shampiyona nshya itangira. Arteta ngo amubona nk'umukinnyi ushobora kongera imbaraga mu kibuga hagati bitewe n'ubuhanga bwe mu gukinisha bagenzi be, gutsinda imipira no gufasha ikipe mu buryo bwombi, haba mu kwirinda no gusatira.

    N'ubwo Arsenal yamaze kumvikana n'umukinnyi ku masezerano ye bwite, Newcastle United yo iracyashimangira ko idateganya kugurisha Bruno Guimarães. Ubuyobozi bwayo buvuga ko ari umwe mu nkingi za mwamba z'umushinga w'iyi kipe kandi ko bifuza ko yakomeza kuyikinira.

    Icyakora, Arsenal ntiracika intege. Amakuru aturuka hafi y'iyi kipe avuga ko iri gutegura ubusabe bushya bwa miliyoni 70 z'amapawundi, yizeye ko bushobora gutuma Newcastle isub reconsidera umwanzuro wayo.

    Niba uyu mukinnyi yaba ageze muri Arsenal, yaba ari imwe mu mpinduka zikomeye muri uyu mwaka w'igura n'igurisha, kuko Guimarães afatwa nk'umwe mu bakinnyi beza bakina hagati muri Premier League. Gusa kugeza ubu, ibiganiro hagati y'impande zombi biracyakomeje, kandi haracyategerezwa kurebwa niba Newcastle izemera kurekura uyu Munya-Brazil cyangwa izakomeza kumugumana.

    Arsenal yiyegereje Bruno Guimarães, nyuma yo kumvikana ku masezerano bwite

    Source : https://kasukumedia.com/arsenal-yiyegereje-bruno-guimaraes-nyuma-yo-kumvikana-ku-masezerano-bwite/

  • Ibihugu umunani byamaganye iyinjira rya Minisitiri wa Israel mu Musigiti wa Al-Aqsa #rwanda #RwOT

    Mu itangazo rihuriweho ryasohowe ku mugoroba wo ku wa Kane, ibihugu umunani by'Abarabu n'ibyiganjemo abayisilamu byamaganye bikomeye iyinjira rya Minisitiri w'Umutekano w'Igihugu wa Israel, Itamar Ben-Gvir, mu Musigiti wa Al-Aqsa, aho yari aherekejwe n'amagana y'abimukira b'Abanya-Israel.

    Abaminisitiri b'Ububanyi n'Amahanga ba Arabiya Sawudite, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE), Jordan, Misiri, Qatar, Turukiya, Pakisitan na Indonesia bavuze ko icyo gikorwa kinyuranyije n'amategeko n'imiterere bisanzwe bigenga Umusigiti Mutagatifu wa Al-Aqsa.

    Mu itangazo ryabo, bagaragaje ko kwinjira kwa Ben-Gvir muri uwo musigiti bishobora gukomeza kuzamura umwuka mubi no kongera amakimbirane mu karere, bityo basaba ko ibikorwa nk'ibyo byahagarara.

    Ibyo bihugu byongeye gushimangira ko Jordan ifite inshingano zo kurinda no kugenzura ahantu hatagatifu h'Abayisilamu n'Abakirisitu i Yerusalemu, ndetse byamagana ibikorwa byose bishobora guhindura amateka n'uburyo Umusigiti wa Al-Aqsa usanzwe ucungwa.

    Banahamagariye impande zose kwirinda ibikorwa by'ubushotoranyi cyangwa ibyemezo bifatwa ku ruhande rumwe, bavuga ko bishobora guhungabanya umutekano n'ituze mu Burasirazuba bwo Hagati.

    Byongeye gusaba ko amategeko mpuzamahanga n'ibyemezo by'Umuryango w'Abibumbye (Loni) birebana na Yerusalemu byubahirizwa.

    Iri tangazo rije rikurikira igikorwa cya Itamar Ben-Gvir cyo gusura Umusigiti wa Al-Aqsa ari kumwe n'amagana y'abimukira b'Abanya-Israel, ibintu byateje kwamaganwa n'Abanyapalestina, Jordan ndetse n'ibindi bihugu byinshi byo mu karere.

    Ibihugu umunani byamaganye iyinjira rya Minisitiri wa Israel mu Musigiti wa Al-Aqsa

    Source : https://kasukumedia.com/ibihugu-umunani-byamaganye-iyinjira-rya-minisitiri-wa-israel-mu-musigiti-wa-al-aqsa/

  • Urukiko rwo muri Kenya rwahamije Zachary Obado icyaha cyo kwica Sharon Otieno #rwanda #RwOT

    Urukiko Rukuru rwa Milimani ruherereye i Nairobi muri Kenya rwahamije uwahoze ari Guverineri w'Akarere ka Migori, Zachary Okoth Obado, icyaha cyo kwica Sharon Otieno, wari umunyeshuri wa kaminuza bivugwa ko yigeze kugirana na we umubano w'urukundo.

    Mu mwanzuro wasomwe kuri uyu wa Kane, urukiko rwahamije kandi Michael Oyamo wahoze ari umufasha wa Obado, ndetse na Caspal Obiero wahoze ari umwanditsi w'Akarere ka Migori, bose bahamwa n'icyaha cy'ubwicanyi.

    Umucamanza Cecilia Githua yavuze ko ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso bifatika byerekana uruhare rwa buri wese muri aba baregwa muri uru rupfu. Yavuze ko Obado yari afite impamvu n'umugambi wo kwivugana Sharon Otieno, bityo urukiko rukemeza ko bose bahamwa n'icyaha.

    Aba bagabo bakomeje gufungwa by'agateganyo mu gihe bategereje ko urukiko rutangaza ibihano bazakatirwa.

    Umwunganizi mu mategeko w'umuryango wa Sharon Otieno yavuze ko bishimiye icyemezo cyafashwe, ashimangira ko ubutabera bwakozwe nyuma y'imyaka myinshi urubanza rukurikiranwa.

    Sharon Otieno, wari ufite imyaka 26, yashimuswe mbere yo kwicwa mu mwaka wa 2018. Umurambo we wabonetse mu gihuru hafi y'umujyi wa Oyugis, mu burengerazuba bwa Kenya. Raporo y'abaganga yagaragaje ko yatewe ibyuma inshuro nyinshi, ndetse icyo gihe yari atwite, umwana yari atwite na we aza gupfira mu nda.

    Uru rubanza rwabaye rumwe mu zakurikiwe cyane muri Kenya kubera ubukana bw'ibyaha byaburanwaga ndetse n'uruhare rw'umunyapolitiki ukomeye warugaragaramo.

    Urukiko rwo muri Kenya rwahamije Zachary Obado icyaha cyo kwica Sharon Otieno

    Source : https://kasukumedia.com/urukiko-rwo-muri-kenya-rwahamije-zachary-obado-icyaha-cyo-kwica-sharon-otieno/

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y'igisirikare cy'u Burundi #rwanda #RwOT

    Raporo nshya yasohowe n'urubuga rwa FOCODE irashinja ko bamwe mu barwanyi bo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), barimo aba FDLR n'aba Wazalendo, bari kuvurirwa mu bitaro bya Tanganyika Hospital, ishami rya Nyabugete ndetse no ku cyicaro gikuru cy'ibi bitaro kiri mu Kinanira mu Burundi.

     

    Nk'uko iyi raporo ibivuga, abo barwanyi baba bakomerekeye mu mirwano ibera muri RDC, bakagezwa mu Burundi kugira bitabweho. Iyi nkuru ivuga ko hari abarwayi benshi bavuga Igiswahili, Igifaransa n'Ikinyarwanda, kandi ko bamwe muri bo bacungwa n'abasirikare b'u Burundi.

     

    FOCODE ivuga ko yabonye amakuru aturutse ku bakozi bo muri ibi bitaro bavuga ko abarwanyi bakomeretse cyane bajyanwa ku cyicaro gikuru cya Tanganyika Hospital, aho bamwe baba bari mu ishami ryita ku barwayi barembye (réanimation) ndetse n'iryo kubaga (chirurgie).

     

    Barashinjwa kuvuzwa ku ngengo y'igisirikare cy'u Burundi

     

    Raporo ikomeza ivuga ko abo barwanyi bavurwa hifashishijwe inyandiko z'ubwishyu (bons de soins) z'Igisirikare cy'u Burundi (FDNB). Umwe mu bakozi b'ibi bitaro uvugwa muri iyo nkuru avuga ko uburyo bwo kwishyura bwari bugaragaza ko amafaranga atangwa n'igisirikare cy'u Burundi.

     

    Iyo raporo inavuga ko nyuma y'uko ayo makuru atangiye kujya hanze, abayobozi b'igisirikare cy'u Burundi ngo bategetse ko inyandiko z'abarwayi zihindurwa kugira hatagaragara ko ubuvuzi bwishyurwa na FDNB.

     

    FOCODE inavuga ko hari abasirikare b'u Burundi bavuga ko abo barwanyi bo muri RDC bafashwa kurusha bo. Iyi raporo ivuga ko bamwe mu barwanyi bahabwa amafaranga y'ifunguro ya buri munsi, mu gihe abasirikare b'u Burundi bavuga ko bamaze amezi menshi badahembwa amafaranga y'akazi bakoze muri RDC.

     

    Raporo isoza isaba Minisiteri y'Ingabo z'u Burundi n'ubuyobozi bw'igisirikare cy'icyo gihugu gutanga ibisobanuro kubarwanyi ba FDLR na Wazalendo bari kuvurirwa ku ngengo y'imari y'igisirikare cy'u Burundi.

     

    Source : https://rushyashya.net/abarwanyi-ba-fdlr-na-wazalendo-bavurirwa-mu-burundi-ku-ngengo-yigisirikare-cyu-burundi/