Bill Gates yeretswe intambwe y'u Rwanda mu gukoresha AI mu buvuzi – #rwanda #RwOT

Written by

in

Bill Gates yasuye iki kigo ku wa 21 Nyakanga 2026, yakirwa na Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin na Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, bamugaragariza uburyo amakuru akusanywa mu Nzego z'ubuzima kuva mu Mudugudu kandi ku gihe akomeje guteza imbere urwego rw'ubuvuzi mu Gihugu cyose.

Kuva iki kigo cyatangizwa mu mwaka ushize, cyahuje amakuru yose y'Igihugu arebana n'ubuzima, gifasha guhindura Politiki y'ubuzima ivamo ibikorwa bifatika mu gutanga umusaruro ukenewe kandi mu buryo bwihuse.

Bill Gates yeretswe uburyo iri koranabuhanga ryagabanyije umwanya abarwayi bamaraga batonze imirongo kugira ngo bahabwe serivisi kwa muganga.

Iri koranabuhanga rifasha kuyobora no gukurikirana imbangurikiragutabara zoherezwa ahari ibibazo by'ubuzima byihutirwa kandi ku gihe.

Mu bindi iri koranabuhanga ryongereye imbaraga ibijyanye no gukurikirana ibyorezo no kubikumira.

Ubufatanye bwa NHIC n'Umuryango Gates Foundation buzarushaho gutuma iki kigo gikomeza kwagura imikorere n'ubushobozi bwacyo mu gutanga amakuru y'impuruza ku byorezo, ku bibazo bikeneye kwitabwaho byihuse ndetse no gukumira ibibazo by'ubuzima mbere y'uko bifata indi ntera.

Mu bindi izafasha harimo gukoresha neza ikoranabuhanga rigezweho no guhuza amakuru ku rwego rw'Igihugu y'Ubuvuzi.

Bill Gates ari mu Rwanda kuva ku wa 20 Nyakanga 2026, mu ruzinduko rugamije kureba intambwe rwateye mu bikorwa byo guteza imbere ubuzima.

Yabanje gusura uruganda rukora inshinge ruherereye mu Karere ka Rwamagana. Yasuye Ikigo Nderabuzima cya Mwulire ndetse n'umwe mu bajyanama b'ubuzima, kugira ngo asobanukirwe n'imikorere y'urwego rw'ubuzima kuva ku rwego rw'umudugudu.

Ibikorwa Gates yasuye mu Rwanda biri mu byo Umuryango Gates Foundation, abereye Perezida w'Inama y'Ubutegetsi, usanzwe utera inkunga.

Bill Gates yasuye ibice bitandukanye bigize iki kigo cy’igihugu gikusanya amakuru ajyanye n’Ubuzima

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yereka Bill Gates uko hifashishwa Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano mu guteza imbere mu Rwanda

Bill Gates yafashe ifoto y’urwibutso n’abakozi b’Ikigo cy’igihugu gikusanya amakuru ajyanye n’Ubuzima, National Health Intelligence Center (NHIC)


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bill-gates-yeretswe-intambwe-y-u-rwanda-mu-gukoresha-ai-mu-buvuzi

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *