Kagarara yasubije bavuze ko agiye gupfa #rwanda #RwOT

Written by

in

Uwizeye Enock uzwi nka Kagarara cyangwa Ashton Small yavuze ko abantu bamuteze iminsi bavuga ko agiye gupfa nta byinshi yabivugaho kuko icyo Imana yateganyije kizaba ku muntu nta kintu cyagihindura.

Kagarara amaze iminsi yarihariye imitwe y’ibitangazamakuru mu Rwanda, ni nyuma yo gukora urugendo ruzenguruka Afurika n’Umunyamerika uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga mu gukora imyitozo ngororamubiri, Ashton Hall.

Uyu mugabo akaba yaranafashije Kagarara amugurira imodoka, ndetse anamuha igishoro cy’ibihumbi 5 by’amadorali ya Amerika.

Uku kwamamara cyane kandi mu gihe gito hari abagiye babikoresha mu nyungu zabo bwite aho hari n’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga hari abahanura ko agiye gupfa.

Kagarara aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko nta muntu uzatura nk’umusozi kandi ko igihe cyo gupfa nikigera azapfa kuko nta muntu ushobora guhindura umugambi w’Imana.

Ati “Icyo ntekereza aka kanya twicaye hano ubaruye abantu bamaze gupfa ku Isi ni benshi, nta ngano bafite. Ndiho aka kanya ariko ejo ntabwo nzaba ndiho. Ahari Kagarara, ahari Ashton Small hazaba hari undi muntu utari njyewe nzaba narapfuye kuko abambanjirije barapfuye ninjye rero uriho, nanjye nzapfa abandi baze.”

“Igihe cyanjye cyo gupfa nzapfa nyine njyende nitabe Imana. Imana iyo igiye gutabara umuntu nta muntu igisha inama, ninjya no gupfa nta muntu izagisha inama. Ibaze ko umubyeyi wawe ari we muntu yakunyijijemo uza ku Isi ariko iyo igiye kugutwara ntabwo imubwira iti ‘rero Ashton Small ngiye kuba mwibitseho, ihangane.’”

Yasoje kuri iyo ngingo agira ati “Ibyo nta kindi cyo kubivugaho, ni uko Imana irarenze.”

Agaruka ku mudoka yahawe na Ashton Hall, yavuze ko byamurenze ndetse agahita asuka amarira kuko kwifata byaramunaniye.

Ati “Imodoka barayimpaye irahari, gusa si yo najemo mu kiganiro naje mu yindi ariko imodoka yanjye irahari. Naherukaga kurira mama apfa kandi hari hashize imyaka myinshi, rero akiyimpa nahise ndira kwifata byarananiye. Yampaye iriya modoka ndavuga ngo iriya modoka ni iyanjye? Njyewe?”

Yavuze ko icyo agiye gukora ari ukwiga akajya gushaka uruhushya rwo gutwara imodoka (driving license).

Yashimiye kandi buri umwe wese wamufashije, wagize uruhare akaba ageze aho ageze uyu munsi, ngo ntabwo azibagirwa buri wese wamugiriye neza igihe bitanashobokaga.

Kagarara yavuze ko abamuteze Iminsi atari bo Mana kandi ntawahindura icyo Imana yavuze

Agihabwa iyi modoka yaraturitse ararira

Source : http://isimbi.rw/kagarara-yasubije-bavuze-ko-agiye-gupfa.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *