Category: Uncategorized

  • Miliyoni zirenga 500 FERWAFA izishyura Adel Amrouche zizabazwa inde? #rwanda #RwOT

    Haribazwa niba miliyoni 530 Frw Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rigomba kwishyura Umubiligi ufite inkomoko muri Algeria, Adel Amrouche, wahoze atoza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko nta muntu ugomba kubiryozwa.

    Benshi siporo y’u Rwanda bayifata nk’Akarwa kigenga byagera mu mupira w’amaguru bikaba ibindi bindi, uwavuga ko bakora ibyo bishakiye ntawaba abeshye kugeza n’aho Perezida Kagame yawuburiye igisubizo kandi ntacyo atakoze yaranafashe n’ideni kubera wo.

    Ejo hashize ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Perezida Kagame yagize ati 'Hakorwa iki se ko ahubwo ari wowe nabaza, njyewe nagerageje ibyo nshoboye ndafasha, ndasunika, ndagira nte gusa ariko ntabwo nzi icyo nafasha kirenze ariko ni ugukomeza tukagerageza kuko ikibazo ari twebwe kirimo n’abanyarwanda, n’abakinnyi n’abandi ikibazo nitwe kirimo tukivanyemo twatera imbere.'

    Ubwo yari muri iki kiganiro, ni nabwo hasohotse amakuru y’uko uwahoze ari umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche yatsinze u Rwanda muri FIFA mu kirego yari yatanze cyo kumwirukana binyuranyije n’amategeko aho agomba kushyurwa ibihumbi 360$ (530.280.000 Frw).

    Adel Amrouche yagizwe Umutoza w’Amavubi muri Gashyantare 2025, ahawe amasezerano y’imyaka ibiri, ndetse kuva icyo gihe yatsinze umukino umwe gusa wa Zimbabwe muri Nzeri.

    Muri Mutarama 2026 yaje yaje gusezererwa, aho yagize iti “yahagaritswe mu nshingano ze nk’umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagabo.'

    Yakomeje igira iti 'Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’isesengura ryimbitse, nyuma haza gusangwa ko Adel atubahirije amasezerano y’akazi nk’uko biteganywa mu ngingo ya 17.2 y’amasezerano y’umurimo.'

    FERWAFA yavugaga kandi ko 'Amrouche yahawe igihe gihagije cyo gukemura ibi bibazo mbere y’uko hafatwa iki cyemezo.'

    Kimwe mu byo ISIMBI yamenye yashinjwaga ni uko atakundaga kuba ari mu Rwanda ahubwo akahaza igihe cyo guhamagara ikipe y’igihugu kigeze, hari n’umusaruro muke.

    Gusa ku ruhande rwa Adel Amrouche we ntacyo yishinjaga ko ibyo yakoze byose bikurikije amategeko, ngo ntabwo yigeze ata akazi ahubwo ko na we ashinja FERWAFA kutubahiriza bimwe mu bikubiye mu masezerano bagiranye aho hari nk’igihe yangiwe kwinjira mu nzu, nyiri nzu amubwira ko bamaze amezi 3 batayishyura. Anavuga ko yahembwaga nabi atahemberwaga ku gihe aho hari igihe yamaze amezi 4.

    Ubwo yatangaga ikirego muri FIFA akaba yari afite ibimenyetso by’ibi avuga ndetse yanabitanze muri FIFA. Iby’umusaruro muke wo ntabwo byari gukora kuko mu masezerano ye yasinyiye kujyana u Rwanda mu gikombe cy’Afurika cya 2027.

    Bivuze ko yasezerewe ariko n’abamusezereye bashobora kuba bari babizi ko n’ubundi bashobora kuzatsindwa uru rubanza.

    FERWAFA irakiga niba izajurura, mu gihe yajurira igatsindwa cyangwa ntijurira, ukurikije ingano y’amafaranga, hatitawe k’umuntu uzayishyura hagati ya FERWAFA na MINISPORTS, ibi byakagize umuntu ubibazwa aho kwishyura amafaranga miliyoni 530 Frw bikagenda gutyo nk’aho nta kintu cyabaye, kuko byabera isomo n’undi wajya ajya gufata icyemezo nk’iki gikomeye.

    Adel Amrouche yatsinze u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/miliyoni-zirenga-500-ferwafa-izishyura-adel-amrouche-zizabazwa-inde.html

  • Perezida Kagame yagaye Abanyafurika bigira inkomamashyi z'abanyamahanga – #rwanda #RwOT

    Iyi ngingo Perezida Kagame yayigarutseho ubwo yagaragaza imwe mu myitwarire n'imikorere Abanyafurika bakwiriye gusiga inyuma kugira ngo bagere ku iterambere, ubwo yari yitabiriye inama yiswe 'The Africa Mindset Reset Forum'.

    Iyi nama y'iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Kabiri muri Kigali Convention Centre.

    Perezida Kagame, Visi Perezida wa Ghana, Jane Naana Opoku-Agyemang, Thabo Mbeki wabaye Perezida wa Afurika y'Epfo na Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, batanze ikiganiro ku myitwarire Abanyafurika bakwiriye guhindura.

    Kimwe mu bibazo Perezida Kagame yagaragaje Afurika ifite ni ukudashyira mu bikorwa ingamba ziba zaganiriweho zigamije kuyigeza ku iterambere.

    Yashimangiye guhindura Afurika bidashoboka mu gihe Abanyafurika badahinduye imyitwarire n'imikorere.

    Ati 'Tugomba guhindura umugabane wacu, ariko ntabwo twahindura umugabane wacu tudahinduye imyitwarire yacu, uburyo dukora ibintu, uburyo twitwara, tugomba kubikora kandi ntidukwiriye gukomeza kuvuga ibyo tugomba gukora ariko ngo birangire dukora ibindi, tugomba guhuza ibyo tuvuga, ibyo dushaka n'ibyo dukora kugira ngo tubone umusaruro.'

    Ikindi Perezida Kagame yagaragaje nk'ikibazo ni imyitwarire bamwe mu Banyafurika bafite yo gushimagiza abantu bo hanze y'uyu mugabane.

    Ati 'Abanyafurika nk'ibiremwamuntu, dukwiye kwiha umukoro tukibaza tuti kubera iki? Twageze n'aho dusigara dushimagiza gusa abandi, abandi ntabwo mvuga bamwe muri twe, oya, abandi bari hanze y'umugabane. Kubera iki tudakora ibintu bituma dushimana hagati yacu? Muri twe hari abantu bafite ubushobozi bwo gukora ibintu byiza, kubera iki tutabiyungaho ngo dukomeze muri uwo murongo.'

    Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko iyi myitwarire igira ingaruka zitandukanye kuko hari n'abayiheraho bakumva ko batanga amabwiriza ku byo Abanyafurika bagomba gukora.

    Ati 'Iyo myitwarire yo gushimagiza abandi no kubafata idutesha agaciro tugahinduka abantu bahabwa amabwiriza atandukanye, kuri twe tugahinduka abantu basigara bitotomba banijujuta.'

    Iyi nama yateguwe n'Ishuri Nyafurika ry'Imiyoborere (African School of Governance) ryashinzwe n'abarimo Perezida Kagame.

    Intego y'iyi nama y'iminsi ibiri ni ukurebera hamwe imwe mu myumvire n'imikorere Afurika ikwiriye guhindura kugira ngo igere ku iterambere rirambye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaye-abanyafurika-bigira-inkomamashyi-z-abanyamahanga

  • Perezida Kagame yashimangiye ko Afurika izira amagambo atagira ibikorwa – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 25 Kanama 2026 ubwo yari muri Kigali Convention Centre mu nama yiswe 'The Africa Mindset Reset Forum'.

    Iyi nama yateguwe n'Ishuri Nyafurika ry'Imiyoborere (African School of Governance) ryashinzwe n'abarimo Perezida Kagame.

    Uretse Perezida Kagame, iyi nama yitabiriwe n'abandi bayobozi barimo Visi Perezida wa Ghana, Jane Naana Opoku-Agyemang, Thabo Mbeki wabaye Perezida wa Afurika y'Epfo na Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia. Muri rusange yitabiriwe n'abarenga 2.500.

    Intego y'iyi nama y'iminsi ibiri ni ukurebera hamwe imwe mu myumvire n'imikorere Afurika ikwiriye guhindura kugira ngo igere ku iterambere rirambye.

    Umuyobozi Mukuru wa African School of Governance, Francis Gatare, yagaragaje ko hari imyumvire itandukanye Abanyafurika bakwiriye guhindura irimo no kwishingikiriza ku bufasha bw'abandi.

    Ati 'Urugero, imyumvire yo kwishingikiriza ku bandi iragaragara cyane, itangira kuba umuco iyo umuntu ahawe ubufasha buhoraho ku buryo atangira kwibwira ko abandi hari umwenda bamubereyemo, kugeza igihe yisanga amazi yarenze inkombe, ubafasha bugahagarara.'

    Yasabye ko iyi nama iba umwanya wo guhindura iyi mitekerereze n'indi yose itakijyanye n'igihe.

    Ati 'Iyi minsi ibiri ikwiriye kurenga kuba inama, Mureke twiyemeze ko Afurika yatangiye urugendo rwo guhindura imitekerereze kandi ko nta gikwiriye kuyitambika.'

    Afurika izira amagambo atagira ibikorwa

    Muri iyi nama, Perezida Kagame, Visi Perezida wa Ghana, Jane Naana Opoku-Agyemang, Thabo Mbeki na Hailemariam Desalegn batanze ikiganiro ku mitekerereze Abanyafurika bakwiriye guhindura kugira ngo bagere ku cyerekezo bifuza.

    Perezida Kagame yagaragaje ko nubwo uyu munsi hari ibibazo Afurika ifite, hari n'intambwe uyu mugabane wateye mu nzego zitandukanye.

    Ati 'Afurika yanyuze mu bibazo bitandukanye, Afurika kandi yateye intambwe mu nzego zitandukanye, ntabwo ari ibyo gushidikanyaho. Aho Afurika yari iri mu myaka 50 ishize n'imitekerereze, ntabwo ari ho Afurika iri uyu munsi. Birumvikana ko hari ibitaragenze neza aha na hariya, ariko ni intambwe nziza.'

    Yakomeje agaragaza ko kimwe mu bibazo bikomeye gikwiriye gusuzumwa ari impamvu Afurika ifite ibikenewe byose, ariko ikaba itaragera ku cyerekezo yifuza.

    Ati 'Ikibazo gikomeye tugomba guhangana na cyo, Afurika ifite ibisabwa byose ngo igere ku iterambere, ifite abantu, ifite umutungo n'amateka twagombye kuba twarigiyemo amasomo menshi.'

    Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko Abanyafurika badakwiriye guheranwa gusa n'ibiganiro bigaruka ku bibazo byabo no kuvuga ko bafite byose, ahubwo bakwiriye guhaguruka bagashyira mu bikorwa ibyo baba baganiriye.

    Ati 'Ni gute tuva ahantu aho dufite ibyo dukeneye byose ndetse tukaba nta rujijjo dufite ku kigomba gukorwa, ngo tugere aho dushaka kuba, hari ijambo ryasubiwemo cyane 'Afurika dushaka', yego hari Afurika dushaka, ariko kuki tutabasha kugera kuri Afurika dushaka mu gihe dufite byose. Bivuze ko hari ikintu tugomba gutahura gituma dukomeza gutsindwa, ubundi ngo duhangane nacyo.'

    Kimwe mu bibazo Perezida Kagame yagaragaje Afurika ifite ni ukudashyira mu bikorwa ingamba ziba zaganiriweho zigamije kuyigeza ku iterambere. Yashimangiye ko guhindura Afurika bidashoboka mu gihe, Abanyafurika badahinduye imyitwarire n'imikorere.

    Ati 'Tugomba guhindura umugabane wacu, ariko ntabwo twahindura umugabane wacu tudahinduye imyitwarire yacu, uburyo dukora ibintu, uburyo twitwara, tugomba kubikora kandi ntidukwiriye gukomeza kuvuga ibyo tugomba gukora ariko ngo birangire dukora ibindi, tugomba guhuza ibyo tuvuga, ibyo dushaka n'ibyo dukora kugira ngo tubone umusaruro.'

    Perezida Kagame yavuze ko iyo abantu baheze mu magambo, nyuma y'imyaka bashiduka bakiri aho bahoze cyangwa barasubiye inyuma.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimangiye-ko-afurika-idindizwa-n-amagambo-atagira-ibikorwa

  • Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba byahuriye i Kigali mu nama yo gushaka ishoramari mu buhinzi n'ubworozi – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yitwa 'Hand-in-Hand Investment Forum for Eastern Africa' yatangiye ku wa 24 Kanama 2026, ihuza abahagarariye Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Somalia, Sudani y'Epfo na Uganda.

    Umuyobozi wa FAO mu Rwanda, Mohamed Aw Dahir, yavuze ko umusaruro w'iyi nama utazagaragarira mu biganiro gusa, ahubwo ko izanagaragarira ku bushobozi bwayo bwo guhindura ibitekerezo ishoramari rifatika rigirira akamaro abahinzi, abikorera n'abaturage muri rusange.

    Yagize ati 'Dukeneye kuva ku biganiro tukagera ku bikorwa bifatika, kandi umusaruro w'iyi nama ntuzapimirwa ku biganiro gusa, ahubwo ni ku bushobozi bwacu bwo guhindura ibitekerezo, ishoramari na ryo rikagirira abahinzi, abikorera ndetse n'abaturage bo mu cyaro inyungu ifatika.'

    Dahir yavuze ko gahunda ya Hand-in-Hand igamije gufasha ibihugu kuva ku mishinga ishingiye gusa ku nkunga, ahubwo bikagera ku ishoramari rifatika rishobora guhindura ubuhinzi n'uburyo ibiribwa bitunganywa.

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, yavuze ko ikibazo atari uko habuze imishinga kuko amahirwe yo ahari kandi akaba akwiye guhindurwamo ishoramari rishobora kubyara inyungu.

    Yagize ati 'Amahirwe arahari. Igisigaye ni ukuyahinduramo ishoramari rishobora kubyara inyungu, rikaguka kandi rikagira uruhare mu iterambere.'

    Minisitiri Ndabamenye yavuze ko u Rwanda rukorana na FAO mu kumenya ahari amahirwe y'ishoramari mu nzego zitandukanye z'ubuhinzi no gutegura imishinga ishobora guhuza abashoramari n'igishoro, ikoranabuhanga n'ubumenyi bikenewe.

    Umuhuzabikorwa wa FAO mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, Farayi Zimudzi, yashimangiye ko mu bikorwa birimo ubuhinzi bw'ikawa, ubworozi n'amata, uburobyi, ubuhinzi bw'imboga n'imbuto, ibinyampeke n'ibihingwa bivamo amavuta harimo amahirwe.

    Nubwo bimeze bityo, yavuze ko imihindagurikire y'ikirere, ibikorwaremezo bidahagije, ikiguzi kiri hejuru mu rwego rw'ubwikorezi ndetse no kubona igishoro bigoye, bimwe mu bikomeje gukoma mu nkokora ishoramari mu rwego rw'ubuhinzi.

    Farayi yavuze ko gukemura ibyo bibazo bisaba ubufatanye bukomeye hagati ya Leta, abikorera, ibigo by'imari, abafatanyabikorwa mu iterambere n'abahanga mu by'ikoranabuhanga.

    Yagize ati 'Ibihugu byose uko ari umunani byo muri Afurika y'Iburasirazuba biri muri gahunda ya Hand-in-Hand, bigamije gukurura ishoramari ryongerera agaciro umusaruro, guteza imbere ubucuruzi ndetse n'ubufatanye hagati yabyo.'

    Zimudzi yavuze ko iyi nama igamije kugaragaza amahirwe y'ishoramari ahari, guhuza abashoramari n'abafite imishinga ndetse no gutuma habaho amasezerano ashobora kwihutisha impinduka mu buhinzi n'ubworozi muri Afurika y'Iburasirazuba.

    Yavuze kandi ko iyi nama ibaye mu gihe aka karere kari kwitegura inama ya 'Africa Food Systems Summit' izabera i Kigali mu cyumweru cya mbere cya Nzeri 2026, ndetse n'inama mpuzamahanga ya 'FAO Hand-in-Hand Investment Forum' iteganyijwe i Roma mu Butaliyani mu Ukwakira 2026.

    Iyi nama yitabiriwe n’ibihugu bigera mu munani byo muri Afurika y’Iburasirazuba

    Umuyobozi wa FAO mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, Farayi Zimudzi, yashimangiye ko ibibazo biri mu buhinzi n’ubworozi byakemuka mu gihe habaye ubufatanye

    Umuyobozi wa FAO mu Rwanda, Mohamed Aw Dahir, yavuze ko umusaruro w’iyi nama uzapimirwa ku bushobozi bwo guhindura ibitekerezo ishoramari rifatika

    Umuyobozi wa FAO mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, Farayi Zimudzi, yashimangiye ko ibibazo biri mu buhinzi n’ubworozi byakemuka mu gihe habaye ubufatanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihugu-bya-afurika-y-iburasirazuba-byahuriye-i-kigali-mu-nama-yo-gushaka

  • Karongi: Utugari turindwi ntiturageramo umuriro w'amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda yari yarihaye intego yo kugeza amashanyarazi ku baturage bose 100% bitarenze 2024, ariko iyi ntego ntabwo iragerwaho aho mu mpamvu zabiteye harimo no kuba hari abaturage batuye ahataragenewe guturwa.

    Mu mirenge 13 igize Akarere ka Karongi harimo ifite utugari tutarageramo umuriro w'amashanyarazi turimo Nzaratsi, na Kabaya yo mu Murenge wa Murundi na Nyabikeri yo mu Murenge wa Ruganda.

    Imwe mu mirenge ifite utugari twose tugeramo amashanyarazi na yo usanga ijanisha ry'abo ageraho riri hasi kuko hari aho usanga amashanyarazi agera mu gace gato k'ako kagari ariko hari imidugudu myinshi umuriro w'amashanyarazi utarahagera.

    Umurenge wa Murambi utuwe n'abarenga ibihumbi 25 ni umwe mu mirenge ifite ijanisha riri hasi kuko 43% aribo bagerwaho n'amashanyarazi.

    Yankurije Jeannette wo mu Murenge wa Murambi avuga ko kuba aho batuye hataragera amashanyarazi biri mu bidindiza ireme ry'uburezi kuko abanyeshuri babura uko basubiramo nijoro.

    Ati 'Abana bacu bibagora gukoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga kuko atangira gushakisha ibintu kuri Google nkayita nyimwaka ngo atamarira umuriro. Natwe biratundindiza gukora imirimo ibyara inyungu no kubona serivisi z'ingenzi. Icyifuzo cyacu ni uko natwe Leta yatwegereza umuriro w'amashanyarazi utari ukomoka ku mirasire y'izuba'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald avuga mu mushinga mushya igiye gutangira yo kwegereza abaturage amashanyarazi bagiye bareba uduce twose twagiye dusigaraga tutageramo amashanyarazi, imidugudu n'utugari.

    Ati 'Iyo mishinga ihari ifite gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi nibura mu myaka ibiri iri imbere ariko bikajyana n'imiturire kuko ntabwo twashira amashanyarazi umuntu utuye ahagenewe guhinga kandi ejo azimuka. Icyo tuvuga ni uko amashanyarazi n'ibindi bikorwaremezo nk'amazi birashyirwa ahagenewe guturwa'.

    Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe ingufu REG mu Karere ka Karongi, Kiiza Francis yabwiye IGIHE ko umushinga Ascent watangije muri Gashyantare 2026 ukaba uzarangira mu 2028.

    Ati 'Uwatsindiye isoko yatumije ibikoresho mu Bushimwa bitarenze Ukwakira bizaba byageze mu Rwanda atangire ageze amashanyarazi aho ataragera'.

    Umushinga Ascent uzakorera mu gihugu hose ariko by'umwihariko mu Ntara y'Iburengerazuba uzakorera mu turere twa Karongi, Rutsiro na Nyamasheke.

    Mu kwegereza abaturage amashanyarazi Akarere ka Karongi kageze kuri 87,6%. Muri bo abafite umuriro ufatiye ku muyoboro mugari ni 67,2%.

    Ibiro by’Akarere ka Karongi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-utugari-turindwi-ntiturageramo-umuriro-w-amashanyarazi

  • Icyo ubushakashatsi buvuga ku rukundo rw'abashakanye rwimukira ku bana – #rwanda #RwOT

    Hari abandi bavuga ko atari ikibazo cy'umugore gusa, ahubwo ko ari icy'abashakanye muri rusange kuko bose bimurira urukundo ku bana, ahasigaye bagahuzwa gusa n'inshingano bahuriyeho ziganjemo izo kurera. Abashakashatsi babivugaho iki?

    Nko mu 2022 ubushakashatsi bwashyizwe ku rubuga rw'Ikigo gishinzwe Ubuzima muri Amerika, National Institutes of Health, mu Ishami ryacyo rishinzwe amakuru y'ikoranabuhanga mu buvuzi, National Center for Biotechnology Information (NCBI), bwagaragaje ishusho y'impinduka ziba iyo abakundana cyangwa abashakanye bamaze kubyarana.

    Ubu bushakashatsi bushingiye ku busesenguzi bwakorewe ubundi bushakashatsi 49 bwakozwe mu bihe bitandukanye ndetse bugakorerwa mu bihugu bitandukanye, aho 19 muri bwo bwakorewe muri Amerika y'Amajyaruguru, 14 bugakorerwa mu bihugu by'i Burayi.

    Hasesenguwe amakuru yatanzwe n'abantu 145.139 barimo ab'igitsinagore 139.956 n'abigitsinagabo 4.790. Muri bo hari harimo na 'couples' icyenda z'abakundana ariko batarabyara na 'couples' 97 z'ababyaranye ariko ari ari ubwa mbere.

    Bagiye bakurikiranwa mu bihe bitandukanye, nk'ababyaranye bakabazwa amakuru mbere yo gutwita, mu gihe cyo gutwita ndetse na nyuma yo kubyara.

    Byaje kugaragara ko uko abantu banyurwa mu rukundo cyangwa mu rushako rwabo bigenda bigabanuka iyo hajemo umwana cyane cyane uwa mbere, ndetse bikagabanuka cyane mu mwaka wa mbere nyuma yo kubyara uwo mwana w'imfura.

    Ubu bushakashatsi bugaragaza ko zimwe mu mpamvu zibitera ari uko usanga iyo abakundana batarabyarana usanga buri wese agira igihe kinini cyo kwita kuri mugenzi we, bikagabanuka iyo hajemo uwo mwana kuko usanga bose bahugira ku kumwitaho.

    Abagore ni bo benshi bumva batacyitaweho mu rukundo cyangwa mu rushako nyuma yo kubyara. Iryo gabanuka kandi rirakomeza kuri izo 'couples' no mu mwaka wa kabiri nyuma yo kubyarana umwana w'imfura, ariko ho bikaba ku kigero gito cyane ugereranyije n'uko biba bimeze mu mwaka wa mbere.

    Izindi mpamvu zagaragajwe ni uko kuba umubyeyi ku nshuro ya mbere bihindura icyo wagereranya n'ibiranga umuntu, inshingano ze ndetse n'uko yitwara mu buzima bwa buri munsi, bikagira uruhare mu mpinduka z'uko yitwara kuko bimutera 'Stress' ugasanga agabanyije igihe yahaga na wa mukunzi we babyaranye.

    Impinduka zizanwa n'ihindagurika ry'imisinzirire ku babyeyi bashya bitewe no kwita ku ruhinja ndetse no kwita ku bindi bintu bishya bijyanye no kurwitaho, na byo bituma ababyaranye bagabanya uko bitanagaho kubera guhugira ku mwana.
    Byanagaragaye ko nyuma yo kubyara, usanga ababyaranye bagabanya uburyo bwo guhanahana amakuru cyangwa se uko bakora 'communication' hagati yabo kubera uko guhugira ku kwita ku mwana, ndetse bakanagabanya uko bagaragarizanya ya marangamutima y'urukundo bagaragarizanyaga mbere yo kubyara.

    Ikindi ni uko burya nyuma yo kubyara usanga hagati y'ababyeyi hatangira kugaragara cyane amakimbirane cyangwa byinshi batumvikanaho, bijyanye n'izo nshingano nshya zo kwita kuri uwo mwana.

    Hari no kuba nyuma yo kubyara usanga gufashanya hagati y'ababyeyi bashya bigabanuka, mbese hamwe wakeneraga umukunzi wawe byihutirwa ugahita umubona ugasanga si ko bikimeze nyuma y'uko mubyaye, bigatuma utangira gutekereza ko atakikwitaho nka mbere kandi ari impinduka zazanwe n'izo nshingano nshya zo kwita ku mwana.

    Iryo gabanuka ryo kumva umuntu akunzwe mu rukundo cyangwa mu rushako kandi ryanagaragaye kuri 'couples' zitarabyara uko bagenda bamarana igihe, ariko ho biba ku kigero gito ukurikije uko byari bimeze ku babyaye bakoreweho ubu bushakashatsi.

    Ikindi ababyaranye badakwiye kwirengagiza, ni impinduka z'umwihariko ziba ku mugore nyuma yo kubyara zinamutera agahinda gakabije, ibizwi nka 'Postpartum Depression'. Aka gahinda kibasira nibura umugore umwe muri barindwi nyuma yo kubyara nk'uko ubushakashatsi bubyerekana.

    Hari abagore bamara kubyara bakumva batakinezezwa n'ibintu runaka byabashimishaga mbere, bakagira uguhindagurika mu marangamutima, bakumva bigunze, ndetse bamwe bagatekereza ko batagihabwa agaciro nyuma y'uko usanga hari inshingano batakibasha kuzuza kandi barazikoraga neza mbere yo gutwita no kubyara.

    Niba uri mugabo w'uwo mugore, biba bigoranye ko wamwitegaho byinshi mu kumwitaho ngo akwereke urukundo rwinshi nk'uko yabikoraga mbere y'izo mpinduka. Gusa ntibiba bisobanuye ko atakigukunda, ahubwo uba ukwiye kugira amakuru kuri izo mpinduka ziri kumubaho, mugafatana imyanzuro y'uko munyurana muri ibyo bihe mutababazanyije.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyo-ubushakashatsi-buvuga-ku-rukundo-rw-abashakanye-rwimukira-ku-bana

  • Musanze: Ikirombe cyagwiriye batandatu, bane barapfa – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Murenge wa Gataraga mu Kagari ka Rubindi, mu masaha y'igitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki 25 Kanama 2026.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi yahamirije IGIHE aya makuru.

    Ati 'Iki kinombe cyacukurwamo itaka babumbamo amatafari ku buryo butemewe, ni cyo cyaje kugwira abagore batandatu, bane barapfa, abandi babiri barakomereka, haketswe ko ari uko nta bumenyi bwo gucukura bari bafite, bagacukura nabi kikabagwira.'

    Amakuru akimara kumenyekana inzego zitandukanye zahageze ziratabara, ndetse abakomeretse bajyanwa ku Bitaro bya Ruhengeri kwitabwaho.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko nyir'ikirombe yahise afatwa ndetse kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busogo.

    CIP Ngirabakunzi yaboneyeho gusaba abaturage kumenya ko ubucukuzi bugomba gukorwa neza, kuko iyo bukozwe nabi butera impanuka zishobora guhitana ubuzima bwabo, abasaba kwirinda ubucukuzi butemewe.

    Yanaboneyeho gusaba ba nyir'ibirombe kurushaho kubahiriza amabwiriza agenga ubucukuzi, bagashaka ubwishingizi.

    Ibiro by’Akarere ka Musanze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-ikirombe-cyagwiriye-batandatu-bane-barapfa

  • Amazina y’imfura ya Chryso na Sharon bari mu mashimwe #rwanda #RwOT

    Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimabza Imana bakora nk’itsinda, Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete bafite amashimwe menshi, nyuma yo kwibaruka imfura yabo akaba ari umuhungu.

    Uyu mwana bibarutse ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2026, akaba yazanye ibyishimo muri uyu muryango wiyeguriye gukorera Imana.

    Mu mashusho yabo yagiye hanze, Chryso Ndasingwa akaba yashimiye Imana ndetse ahita anahishura amazina y’uyu mwana w’umuhungu.

    Ati 'Turashima Imana yaduhaye umwana w’umuhungu, yitwa Ndasingwa Lael Ramya.'

    Bibarutse nyuma y’uko tariki ya 17 Ukwakira 2025 bakoze ubukwe nyuma y’imyaka icyenda baziranye mbere yo gukora ubukwe cyane ko bamenyanye mu 2015, berekanwa mu rusengero rwa Newlife Bible Church Kicukiro tariki 29 Kamena 2025, ni mu gihe Ku wa 4 Nzeri 2025 basezeranye imbere y’amategeko.

    Ku wa 25 Kamena 2025 ni bwo Ndasingwa yambitse impeta Getete Sharon bemeranya kurushinga umuhango wari ukurikiye uwo gusaba no gufata irembo wabaye ku wa 22 Kamena 2025.

    Cryso Ndasingwa na Sharon Gatete bibarutse imfura yabo

    Source : http://isimbi.rw/amazina-y-imfura-ya-chryso-na-sharon-bari-mu-mashimwe.html

  • Igisubizo cya Perezida Kagame kuri Kayumba Darina wamubwiye ko hari filime imuvugaho yakoze #rwanda #RwOT

    Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yabwiye Kayumba Darina ko yizeye ko umunsi umwe azabasha kureba filime yamukozeho.

    Hari mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’itangazamakuru, abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abandi ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2026.

    Kayumba Darina wabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2022, ni umwe mu bari bitabiriye iki kiganiro akaba yashimiye Perezida Kagame aho agejeje u Rwanda kuko ibikorwa byivugira.

    Ati 'Mbere ya byose ndashaka kuvuga ko ari ugushima gusa. Nkorera ku mbuga nkoranyambaga (Content Creator). Mu by’ukuri ndashima ubuyobozi bwawe n’impinduka u Rwanda rukomeje kugaragaza. Nkatwe tukiri bato dutewe ishema n’icyerekezo igihugu cyacu kirimo kuganamo kandi twishimira amahirwe duhabwa tugire uruhare mu kubaka igihugu, kuvuga inkuru zacu tukagira uruhare mu hazaza h’u Rwanda.'

    Yakomeje avuga ko hari na filime nto yakoze igaruka kuri Perezida Kagame kandi yizeye ko umunsi azayireba.

    Ati 'Nakoze na filime nto ikuvugaho, Imana nibishaka uzayireba. Imana nibishaka bizakunda.'

    Perezida Kagame yamusubije ati 'Ndizera ko umunsi umwe nzabasha kuyireba.'

    Perezida Paul Kagame yabasabye gukomeza gukora ibishoboka byose kandi uko bashoboye ko na leta icyo ishobora gukora izagikora kandi ko na we niba hari icyo yafasha azagikora.

    Darina yakoze filime ivuga kuri Perezida Kagame

    Perezida Kagame yavuze umunsi umwe bizakunda akayireba

    Source : http://isimbi.rw/igisubizo-cya-perezida-kagame-kuri-kayumba-darina-wamubwiye-ko-hari-filime.html

  • Oswakim yiseguye ku mvugo yakoresheje imbere ya Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald uzwi nka Oswakim, yiseguye ku mvugo yaraye akoresheje imbere ya Perezida Kagame avuga ko yacitswe.

    Hari mu kiganiro n’Itangazamakuru, abakoresha imbuga nkoranyambaga na Perezida Kagame cyagarukaga ku ngingo zitandukanye, cyabaye ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2026.

    Ubwo umunyamakuru Mutesi Scovia yajyaga kubaza, Perezida Kagame yabanje kumusaba kumusobanurira ikibazo yabonye yagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahangu w’u Rwanda, Nduhungirehe Olivier ko yabibonye ariko ntiyamenya ibyo ari byo.

    Yabivuzeho ntiyabyumva neza, Minisitiri Olivier Nduhungirehe na we abivugaho na Albert Rudatsindurwa abivugaho ni no muri uwo mujyo na Oswakim na we yavuze kuri iki kibazo.

    Oswakim yagize ati “Byose narabikurikiye, nagize icyo mbivugaho kuko navuze ko bakabaye barabiganiriye mu gikari ariko Minisitiri arambwira ngo byari bimaze kuba byinshi… Mpagurutse ngira ngo nkemure iki kibazo ni umuntu unyandikiye arambwira ngo ndabizi ko wabikurikiranye, saba ijambo ukemure ikibazo.”

    Iyi mvugo ntabwo yakiriwe neza n’abantu benshi aho bibajije ububasha afite ku buryo ajya gukemura ikibazo ahantu hari Umukuru w’igihugu.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, mu kiganiro akora cya Zinduka, Oswakim yiseguye avuga ko atari byo yashakaga kuvuga ahubwo yacitswe.

    Ati “Kuriya ni ugucikwa. ntabwo ari byo nashakaga kuvuga, nashakaga kuvuga ko nje gufasha mu gutuma umuti uboneka, ntabwo ari njye ukemura ikibazo, nari nje kuvuga ko navuga biganisha ku buryo haboneka umuti.”

    “Umuti watuma nta muntu useba, ni wo nari nzanye, n’umutima nama wanjye urabinyemerera, n’Imana yarambonaga, igihe kizagera nzabihemberwa kuko njye nta bintu by’inzika ngira njyewe.”

    Oswald Mutuyeyezu akaba yavuze ko yasabye umwanya nyuma y’uko hari umupadiri w’inshuti ye wari umwandikiye amusaba kugira icyo yabivugaho kuko yabikurikiranye abizi.

    Mu kiganiro na Perezida Kagame, Oswakim yakoresheje imvugo yanenzwe na benshi

    Oswakim yiseguye ku mvugo yakoresheje

    Source : http://isimbi.rw/oswakim-yiseguye-ku-mvugo-yakoresheje-imbere-ya-perezida-kagame.html