Category: Uncategorized

  • Amarangamutima ya rutahizamu w’Amavubi nyuma yo kubona ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko asinyiye SV Waldhof Mannheim yo mu cyiciro cya gatatu mu Budage, Leroy-Jacques Mickles yishimiye gusubira gukina muri iki gihugu yavukiyemo.

    Leroy-Jacques Mickles wakiniraga Zira FK muri Azerbaijan, akaba yahisemo gukomereza akazi mu cyiciro cya gatatu mu Budage.

    Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, SV Waldhof Mannheim yahaye ikaze uyu rutahizamu w’umunyarwanda wanyuze imitima ya benshi, ivuga ko ari iby’agaciro kumusinyisha.

    Leroy-Jacques Mickles akaba yavuze ko yishimiye kwerekeza muri iyi kipe aho afite amatsiko yo gukinira imbere y’abafana bayo.

    Ati “Ndishimye cyane kubera iki cyemezo nafashe. Nganira n’ubuyobozi bw’iyi kipe nahise numva umushinga wabo, imikinire yabow. Ni yo mpamvu nahisemo kuza hano. Ntegereje cyane gukinira imbere y’abafana b’iyi kipe muri Carl-Benz-Stadium, kandi nzakora ibishoboka byose dufatanye n’ikipe kugira ngo tugire umwaka mwiza.”

    Leroy-Jacques Mickles akaba yakiniraga Zira FK muri Azerbaijan kuva muri 2024, iyi kipe ikaba inakinamo Mutsinzi Ange Jimmy.

    Si ubwa mbere agiye gukina mu Budage kuko yakiniye MSV Duisburg na Türkgücü München, yavuyeyo 2023 ajya Bulgaria na Saudi Arabia mbere yo kujya muri Azerbaijan.

    Leroy-Jacques Mickles akaba yarakiniye Amavubi mu irushanwa rya FIFA Series riheruka kubera mu Rwanda rukanaritwara.

    Leroy-Jacques Mickles yishimiye kwerekeza mu ikipe nshya

    Source : http://isimbi.rw/amarangamutima-ya-rutahizamu-w-amavubi-nyuma-yo-kubona-ikipe-nshya.html

  • ‘Itabaza’ ya Vestine na Dorcas yujuje miliyoni y’abayirebye #rwanda #RwOT

    Indirimbo nshya 'Itabaza' y’abahanzi bo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, ikomeje gukora amateka nyuma yo kurebwa n’abarenga 1,073,899 kuri YouTube mu minsi itatu gusa kuva yashyirwa hanze ku wa 20 Nyakanga 2026.

    Iyi ndirimbo yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel, bashimye ubutumwa bwayo n’uburyo yatunganyijwe. Aka gahigo kaje nyuma y’amezi atandatu Vestine na Dorcas bari bamaze batagaragara cyane mu ruhame cyangwa ngo basohore indirimbo nshya.

    Mu kiganiro bise 'The New Chapter', bavuze ko icyo gihe cyose batari barahagaritse umuhamagaro wabo, ahubwo ko Imana yari iri kubategurira icyiciro gishya.

    Dorcas yagize ati: 'Hari haciye amezi atandatu tutagaragara, ariko si twe twihamagaye. Imana ni yo yari iri kuduhindurira uburyo bwo gukora.' Vestine na we yavuze ko impinduka binjiyemo bazisengeye igihe kirekire.”

    Aba bahanzikazi kandi batangaje ko ibikorwa byabo byose bishya bazajya babinyuza ku muyoboro wa YouTube Vestine and Dorcas, ndetse bafunguye na konti nshya za Instagram na TikTok ziri mu mazina yabo bwite nyuma yo gutandukana na MIE.

    Gusa ariko banashimangiye ko gutandukana na Murindahabi Irene Entertainment (MIE) byabaye mu bwumvikane, bashimira Irene Murindahabi n’ikipe ye ku ruhare bagize mu rugendo rwabagejeje ku rwego bagezeho.

    Itabaza yanditswe na Niyo Bosco, amajwi yayo atunganywa na Popiyeeh, mu gihe Arsycaster yacuranze electric guitar na Arnaud Gasige acuranga bass guitar.

    Iyi ndirimbo akaba ari yo ya mbere bakoze nyuma yo gutandukana na MIE yarebereraga inyungu zabo.

    Indirimbo Itabaza ya Dorcas na Vestine yujuje miliyoni

    Source : http://isimbi.rw/itabaza-ya-vestine-na-dorcas-yujuje-miliyoni-y-abayirebye.html

  • Mu mezi atandatu abaturage babajije Leta ibibazo hafi miliyoni mu buryo bw'ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Ku wa 20 Mutarama ni bwo MINALOC yatangije urubuga yise Mbaza, rugamije kuruhura abaturage ingendo bakora bajya mu nzego za Leta gutanga ibibazo bafite.

    Ni urubuga rutagamije gukuraho ubundi buryo abaturage banyuzamo ibibazo babaza Leta, ahubwo rugamije kwihutisha imitangire ya serivisi ku bibazo bidasaba nko kujyanwa mu nkiko.

    Imikorere ya mbaza.gov.rw ntitandukanye cyane n'izindi mbuga kuko kuyisura ari ibisanzwe ugahita ubona amakuru y'ibanze, ariko hakabaho no kwiyandikishaho ugahabwa ijambo-banga ryo kujya winjiramo ugatangamo ibibazo.

    Umuntu wamaze kwiyandikishamo aba afitemo konti agahabwa n'ibiyiranga, hanyuma agatanga ikibazo kigahabwa kode igitandukanya n'ibindi, akajya ayifashisha akurikirana aho kigeze. Gusa, hari n'ubundi buryo bwo gutanga ikibazo mu ibanga ugitanga adasabwe ibyo kwiyandikisha.

    Ibyo ashobora kubyikorera mu ikoranabuhanga atunze cyangwa iyo kode akayandika ku rupapuro undi ubisobanukiwe akamufasha kureba aho ikibazo cye kigeze cyangwa uko cyekemuwe.

    Urwo rubuga rwubatswe ku buryo rurimo inzego zose za Leta zirebana no gukemura ibibazo byose, ku buryo iyo ikibazo gitanzwe zihita zikibona zigatangira kugikurikirana kandi zikagaragaza aho kigeze ku buryo uwagitanze iyo yinjijemo ya kode abona aho kigeze.

    Biteganyijwe ko nta kibazo kigomba kurenza iminsi itanu y'akazi muri urwo rubuga nta kintu kiri kugikorwaho.

    Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru muri MINALOC, Joseph Curio Hakizimana, yabwiye IGIHE ko icyo bari biteze kuri urwo rubuga kiri kugerwaho.

    Ati 'Abaturage bakiriye uru rubuga neza kuko bari bamaze kubona uko Irembo ryabaryoheye mu buryo bw'ikoranabuhanga. Umturage wasangaga agendana agakayi karimo ikibazo aho ageze bamutereramo kashe ariko kakaba katakara ariko ikoranabuhanga ribika byose.'

    Kuva muri Mutarama uru rubuga rutangijwe, ibibazo 998.546 bimaze kurutangirwaho birimo 367.779 byakemuwe n'ibindi 7477 bigikorwaho, 202 byajuririwe n' ibindi birenga 600.000 byagiye bifatwaho imyanzuro inyuranye ariko bigikurikiranwa.

    Hakizimana yavuze ko muri ibyo bibazo byakemutse, byinshi byagiye bikemurwa mu gihe kiri hagati y'iminsi ibiri n'itatu kandi byiganjemo ibijyanye n'imibereho y'abaturage ya buri munsi.

    By'umwihariko muri ibyo bibazo byatanzwe harimo n'ibijyanye n'inzego abaturage bashyizweho zijyanye n'ubwisungane mu kwivuza, cyane cyane nyuma y'uko gutanga ubusabe bwo kwizihinduza byemewe.

    Icyakora Hakizimana yavuze ko imbogamizi iri mu zagaragaye kuri Mbaza ari abaturage batarisanga mu ikoranabuhanga, ku buryo hagomba gushyirwa imbaraga mu kuribigisha, ariko na bo bagasabwa gushyiraho akabo.

    Ikindi MINALOC iri gusuzuma ku mikorere ya Mbaza ni icyifuzo abaturage batanze ko hashyirwaho n'uburyo bwo gutanga ibibazo bakoresheje telefone banyuze ku kanyenyeri bizwi nka 'USSD' bwafasha cyane abadakoresha 'smartphones' ndetse no gushyiraho 'application' ya Mbaza.

    Mu mezi atandatu abaturage babajije Leta ibibazo hafi miliyoni mu buryo bw'ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mezi-atandatu-abaturage-babajije-leta-ibibazo-hafi-miliyoni-mu-buryo-bw

  • Ni ubwa mbere maze amasaha abiri ntarabona umuntu ufite imbunda- Umunyarwanda watashye avuye muri RDC – #rwanda #RwOT

    Aba Banyarwanda bakiriwe barimo abagabo 11, abagore 27 n'abana 70.

    Habarurema Theophile watashye avuye muri RDC, yabwiye RBA ko kuva mu 1994 yakomeje kuguma muri iki gihugu ko utashye yicwa cyangwa akagirirwa nabi.

    Yavuze ko FDLR n'abasaza bamwe bafite imyumvire nk'iyayo bahoraga baboshya ko badakwiye gutaha.

    Ati 'Byari ibintu bibi, cyane cyane nkatwe batwangaga kuko tutavuga ururimi rumwe na bo bakadutoteza. Haje ingoma ya Wazalendo rero yo itugirira nabi cyane kurushaho…no kugira ngo mfate icyemezo cyo gutaha ni uko naganiriye na Kinangufu umwe mubwiye akarere nkomokamo ambwira ko bumva kuri radiyo ko nta kibazo gihari nanjye mpita mfata ingamba zo gutaha.'

    Uyu mugabo yavuze ko yabonye u Rwanda rutandukanye na RDC cyane kuko mu myaka 32 yari amazeyo ari ubwa mbere amaze amasaha abiri atarabona umurwanyi ufite imbunda.

    Ati 'Ubwo rero ntabwo waba mu gihugu cy'imbunda ngo uvuge ngo ufite umutekano kandi wowe utari umunyembunda. Amatsiko ni ayo kugera aho mvuka nkareba niba na ho hasa nk'uko aha ndi hasa.'

    Yavuze ko abana bose afite nta n'umwe wabashije gukandagira mu ishuri ariko yiteguye kubatangiza amashuri.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yavuze ko babashimiye icyemezo bafashe cyo gutaha mu Rwanda.

    Ati 'Tubashimira ko bafashe umwanzuro mwiza wo kugaruka mu gihugu cyababyaye cyane ko harimo n'abana benshi batavukiye muri iki gihugu, bavukiye mu buhungiro batazi u Rwanda, ni amahirwe akomeye rero kuba bagiye gukurira mu gihugu nk'u Rwanda.'

    Meya Sindayiheba yavuze ko hari amakuru atari yo aba baturage babaga barahawe ku Rwanda ababwira ko nibaramuka batashye bazicwa, ko nta mutekano uhari ariko ko amakuru babwiwe na bagenzi babo batashye yatumye bafata umwanzuro wo gutaha kandi basanze ari amahoro.

    Yavuze ko ubuyobozi bufasha abatashye mu byerekeye ubuzima, gusubira mu miryango yabo, gufasha abana gusubira ku mashuri n'ibindi.

    Aba Banyarwanda batunguwe no kubona ahantu hatari imitwe yitwaje intwaro

    Meya Sindayiheba yakiriye aba baturage abereka ko mu Rwanda ari amahoro kandi bazafashwa kwihuta mu iterambere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-ubwa-mbere-maze-amasaha-abiri-ntarabona-umuntu-ufite-imbunda-umunyarwanda

  • Ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi byinjirije u Rwanda miliyari 14,17 Frw mu minsi itanu – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwohereje hanze toni 9.521 z'ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi birimo ikawa, icyayi, imboga, imbuto, indabo ndetse n'ibikomoka ku matungo.

    Ibikomoka ku matungo ni byo byinjirije u Rwanda amafaranga menshi muri icyo gihe, aho byinjije miliyoni 2,74$ kuko hoherejwe toni 5.843, cyane cyane ku masoko yo mu bihugu bya Afurika.

    Icyayi cyakurikiyeho cyinjiza miliyoni 2,68$ avuye muri toni 1.823 zoherejwe hanze. Ikawa nacyo yakomeje kugira uruhare rukomeye mu kwinjiriza igihugu amadovize, aho yinjije miliyoni 2,42$ nyuma yo kohereza toni 313 ku isoko mpuzamahanga.
    Muri rusange, ibikomoka ku matungo, icyayi n'ikawa byinjije u Rwanda hafi miliyoni 7,84 $.

    Imboga zoherejwe mu mahanga zinjije ibihumbi 757,4$, aturutse muri toni 814 zoherejwe ku isoko mpuzamahanga. Izi mboga zageze ku masoko arimo u Bwongereza, u Buholandi, u Buhinde, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, u Bufaransa ndetse n'ibihugu bitandukanye bya Afurika.

    Ibicuruzwa bitandukanye bikomoka ku buhinzi byoherejwe ku isoko mpuzamahanga bipima toni 386, mu gihe byinjije ibihumbi 647,9$. Byoherejwe ku masoko yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Bangladesh ndetse n'ibihugu bya Afurika.

    Ni mu gihe imbuto u Rwanda rwohereje ku isoko mpuzamahanga muri icyo cyumweru ari toni 336, zinjije ibihumbi 350,7. Zoherejwe ku isoko ryo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu no mu bihugu bya Afurika.

    Indabo ni zo zabanye nkeya mu byoherejwe mu mahanga muri icyo cyumweru kuko aho honyerejwe toni zirindwi gusa, zinjiza amadolari 41,162. Izi ndabo zageze ku masoko yo mu Buholandi no mu Bwongereza.

    Iyi mibare igaragaza ko ibicuruzwa gakondo by'u Rwanda birimo icyayi n'ikawa ari inkingi ya mwamba mu kwinjiza amadovize, mu gihe ibindi bicuruzwa nk'ibikomoka ku matungo, imboga n'ibindi bikomoka ku buhinzi bigenda byigarurira isoko mpuzamahanga.

    I bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjiirije u Rwanda arenga miliyari 14,17 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikomoka-ku-buhinzi-n-ubworozi-byinjirije-u-rwanda-miliyari-14-17-frw-mu-minsi

  • Impamvu ushaka igikoresho kigezweho gikozwe mu rubaho atekereza i Karongi – #rwanda #RwOT

    Ibi bituruka ku mpamvu zirimo ishuri ryatangijwe n'abihayimana mu 2012 rigahindura isura y'ububaji mu Rwanda no kuba abakuye ubumenyi muri iryo shuri barahisemo gushinga inganda iwabo i Karongi aho kuzijyana mu tundi turere.

    Theophile Ndoreyaho ufite uruganda MT WOOD Solutions ruherereye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi avuga ko mu Karere u Rwanda ruherereyemo uru ari rwo ruganda rukumbi rukora ibikoresho byo mu rubaho rw'umwimerere, kuko izindi nganda zikora imbaho za MDF zifashishije ibisigazwa by'igiti.

    Mu kiganiro na IGIHE yavuze ko mu mpamvu zatumye ahitamo gushyira uru ruganda mu Karere ka Karongi harimo kuba ariho avuka no kuba aka karere kari hagati y'uturere tuvamo imbaho nyinshi zikoreshwa mu Rwanda nka Rusizi, Nyamasheke, Karongi na Rutsiro.

    Uyu mushoramari umaze imyaka irindwi mu ruhererekane nyongeragaciro rw'igiti, akaba n'umwe mu bategura integanyanyigisho ikoresha mu kwigisha abiga iby'ububaji avuga ko Karongi ariko karere ka mbere mu Rwanda mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga mu bubaji.

    Ati 'Tugiye mu bijyanye n'ikoranabuhanga mu kongerera agaciro igiti, Akarere ka Karongi ni ko ka mbere mu Rwanda. Kugeza ubu ishuri ryigisha abanyeshuri ububaji bugezweho rigahugura n'abarimu bigisha ububaji riboneka hano i Rubengera. Abarimu bigisha ububaji muri mu ishuri rikuru ry'imyuga rya Kitabi na bo baza guhugurirwa muri Rubengera TSS.'

    Nshimiyimana Jean Baptiste ufite Ikigo JB Wood Construction Ltd kiri mu bya mbere bikora ibikoresho by'imbaho bifite ubuziranenge mu Rwanda avuga ko mu bindi bigira Karongi, igicumbi cy'ububaji bugezweho mu Rwanda, harimo kuba ishuri bizeho ryarabaremyemo umutima wo gukora ibikoresho biri ku rwego rw'ibiva mu Burayi no muri Aziya.

    Ati 'Ishuri rya Rubengera TSS nanjye ni ryo nizemo. Iryo shuri ryashinzwe n'ababikira n'Abadage ni ryo ryabaye umusemburo w'impunduka zose tubona mu bubaji bwifashisha ikoranahubanga mu Rwanda. Ibigo byose bikora ibikoresho byiza byo mu mbaho usanga ababikorera barize hariya'.

    Mu bubaji bugezweho igikoresho gishushanywa muri mudasobwa bakacyereka umukiliya bakacyumvikanaho mbere y'uko batangira kugikora.

    Ikindi kiranga ububaji bugezweho ni uko budakoresha imisumari kuko aho umusumari utewe hasigara ubusembwa. Mu mwanya w'umusumari hakoreshwa utubaho twabugenewe tudapfa kugaragarira amaso ku gikoresho.

    Umuyobozi w'Umuryango Nyarwanda w'Abakora mu ruhererekane nyongeragaciro rw'imbaho (RWVCA), Hajji Abdul Karemera, yabwiye IGIHE ko mu Rwanda Akarere ka mbere gafite ababaji benshi ari Gasabo ariko ko Akarere ka Karongi ariko ka mbere gafite ababaji bakora ibikoresho bifite ubushobozi bwo guhangana n'ibiva ku isoko ryo hanze y'u Rwanda.

    Ati 'Icyo ab'i Karongi barusha abandi babaji ni ukumenya kuvana ibintu mu mvugo bakabishyira mu bikorwa'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald avuga ko ari amahirwe adasanzwe kuba Karongi ariko karere ka mbere mu Rwanda mu bubaji bugezweho.

    Ati “Abize muri Rubengera TSS bakora ibikoresho byo mu mbaho bifite ubuziranenge nk'iy'ibiva hanze. Ubu dufite inganda ebyiri. Abantu bashaka ibikoresho bigezweho baza hano. Nabaha ingero z'inyubako zikomeye ziri i Kigali nka Zaria Courts na Norrsken Kigali, ibikoresho by'imbaho birimo byatunganyijwe hano i Karongi. Ibyo byerekana ko umuntu ushaka kubaka ibintu bigezweho byo mu mbaho aza iwacu.'

    I Karongi haba inganda ebyiri zitunganya imbaho. Rumwe rufite ubushobozi bwo gukora ibitanda 200 n'inzugi 200 ku kwezi.

    Mu Rwanda habarurwa ababaji barenga 1000. Buri mwaka u Rwanda rutumiza mu mahanga ibikoresho bikoze mu mbaho bifite agaciro kari hagati ya miliyoni 30 na miliyoni 50 z'Amadolari ya Amerika.

    Intego y'ababaji bakorera i Karongi ibikoresho bigezweho byo mu mbaho ni ukugabanya ku rugero rufatika ingano y'ibikoresho byo mu mbaho u Rwanda rutumiza hanze y'igihugu kuko bidindiza ubukungu bwarwo.

    Mu mwaka ushize wa 2025 mu Karere ka Karongi hatashywe ku mugaragaro uruganda rw’ibikoresho byo mu mbaho

    Abasobanukiwe ibijyanye n’ibikoresho bikoze mu mbaho bemeza ko i Karongi ari ho hakorerwa ibikoresho by’imbaho bigezweho kurusha ahandi mu Rwanda

    Izi ntebe zikorerwa i Karongi

    Bimwe mu bikoresho bigezweho byakorewe mu Karere ka Karongi

    Karongi ifatwa nk’igicumbi cy’ububaji bugezweho mu Rwanda

    Ibi bikoresho bikorerwa i Karongi

    Imbere mu ruganda MT Wood Solutions rukora ibikoresho bigezweho byo mu mbaho

    Iyi mashini ni yo ikora utubaho dukoreshwa ahagakoreshejwe imisumari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-ushaka-igikoresho-kigezweho-gikozwe-mu-rubaho-atekereza-i-karongi

  • Kaminuza zo mu Rwanda zigiye kujya zishyirwa mu byiciro hashingiwe ku bushakashatsi zikora – #rwanda #RwOT

    Ibyo byagarutsweho kuri uyu wa 21 Gashyantare 2026 mu nama HEC yatumiyemo abo mu mashuri makuru na kaminuza ngo ibamurikire politiki nshya igiye gushyiraho.

    Izi politiki zigizwe n'igena ubushakashatsi muri kaminuza n'amashuri makuru n'indi ijyanye n'amasomo y'impamyabumenyi zihanitse za Master's na Ph.D.

    Ni politiki zamaze gutegurwa ariko zikiri kongerwamo ibitekerezo by'abakora mu burezi mu mashuri makuru na kaminuza kugira ngo nyuma zibe umurongo ugomba gukurikizwa muri ibyo byiciro.

    Ibyo biganiro byari bigamije kwereka abakora muri ayo mashuri ibikenewe mu burezi bijyanye n'Icyerekezo 2050 cy'igihugu, aho by'umwihariko ubushakashatsi buri mu bikeneye ingufu zihariye.

    Impamvu ni uko ubu muri kaminuza n'amashuri makuru 39 bikorera mu Rwanda, Kaminuza y'u Rwanda yonyine ari yo itanga impamyabumenyi y'ikirenga yo ku rwego rwa Doctorat ishingiye ku bushakashatsi (PhD), mu gihe izisigaye zitanga amasomo ya Doctorat nta zitanga iyo mpamyabumenyi zirimo.

    Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr. Kadozi Edouard, yavuze ko mu bushakashatsi bwa za kaminuza harimo icyuho cy'uko inyinshi abazigamo bakora ubusa n'ubwo kuzuza amasomo yabo gusa, bikarangirira aho.

    Ati 'Kaminuza cyane cyane iza hano iwacu zibanda cyane ku kwigisha, na bake bashoboye gukora ubushakashatsi bakabukora bagamije kuzuza inyandiko. Icyo iyi politiki igamije ni ukubabwira ngo nimwigishe ariko munakore ubushakashatsi, muhange ibishya bikemura ibibazo bihari.'

    Yongeyeho ati 'Bizatuma babasha gukorana n'abikorera kuko ni ho ikibazo kiri, kandi nibimara gutangira za kaminuza zizajya zisesengurwa zishyirwe mu nzego tumenye uko zihagaze bigendeye ku bintu bitandukanye birimo n'ubushakashatsi zikora no guhanga ibishya kugira ngo zirusheho gukora ibintu bikenewe.'

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko ubu ubushakashatsi babonye ko bukenewe batangira kubushyiramo imbaraga bahereye mu byiciro bibanza.

    Ati 'Murabizi gukora ubushakashatsi biba atari ngombwa cyane ku muntu wiga mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza, ariko ubu twahisemo ko na bo bazajya babukora. Ibyo bituma babona ibyo kubakiraho nibagera mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, noneho bikabategura kuzagera kuri Doctorat bashobora kubukora bonyine.'

    Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph , yavuze ko u Rwanda rugomba kuva ku rwego rwo gushingira ku bumenyi n'ubushakashatsi bukomoka mu bindi bihugu, rukarushaho kubwihangira no kububyaza ibisubizo bifatika.

    Ati 'Ubushakashatsi ntibukwiye kuba intego ubwabwo. Intego yabwo ni uguteza imbere imibereho y'abaturage, gufasha abafata ibyemezo, guteza imbere ubukungu, guhanga imirimo no gukemura ibibazo biri mu muryango mugari.'

    Yanenze kandi uburyo n'ubushakashatsi buba bwakozwe muri za kaminuza, aho usanga ubwinshi buhera mu nyandiko no mu nama aho bumurikirwa, agaragaza ko ari ngombwa kubaka urwego rutuma ubushakashatsi buva mu kuvumburwa gusa bukagera ku kubyazwa umusaruro uzamura ubukungu n'imibereho y'abantu.

    HEC igaragaza ko umubare w'abanyeshuri biga muri kaminuza n'amashuri makuru wakomeje kwiyongera kuva mu myaka hafi 10 ishize, ariko ko ikibazo kikiri ubushakashatsi bukemura ibibazo budakorwa.

    HEC ivuga ko abiga mu mashuri makuru na kaminuza 39 bikorera mu Rwanda bagiye biyongera, kuko mu mwaka wa 2016/2017 bari 91.193, bariyongeye bagera kuri 130.474 mu mwaka wa 2023/2024 ariko igaragaza ko uwo mubare ugikeneye kwikuba gatatu kugira ngo Igihugu kigere ku ntego cyihaye.

    Abayobozi mu nzego zitandukanye z’uburezi baganiriye ku buryo ubushakashatsi bwatezwa imbere muri za kaminuza

    Abakora mu mashuri makuru na za kaminuza baganiriye ku ireme ry’uburezi batanga

    Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr. Kadozi Edouard, yavuze ko mu bushakashatsi bwa za kaminuza harimo icyuho gikomeye

    Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph , yavuze ko u Rwanda rugomba kuva ku rwego rwo gushingira ku bumenyi n'ubushakashatsi bukomoka mu bindi bihugu

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko bagiye gushyira imbaraga zisumbuye mu bijyanye n’ubushakashatsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-zo-mu-rwanda-zigiye-kujya-zishyirwa-mu-byiciro-hashingiwe-ku

  • UR izashora miliyari 4,4 Frw yahembwe na Mastercard Foundation mu birimo gutanga buruse – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n'Umuyobozi Mukuru Wungirije wa UR ushinzwe Amasomo n'Ubushakashatsi, Dr. Ndikumana Raymond, nyuma y'uko iyi kaminuza ibaye imwe muri eshanu za mbere muri Afurika zahawe igihembo cya Africa Higher Education for Transformation (AHEFT) Prize.

    Iki gihembo gitangwa n'umuryango Mastercard Foundation kigamije gushimira kaminuza zigaragaza uruhare rudasanzwe mu guteza imbere uburezi n'iterambere ry'urubyiruko muri Afurika.

    UR yacyegukanye mu cyiciro cya 'Excellence in Health', kubera uruhare rwayo mu guteza imbere uburezi n'ubushobozi bw'urwego rw'ubuvuzi mu Rwanda.

    Dr. Ndikumana yavuze ko ayo mafaranga atazifashishwa gusa mu rwego rw'ubuvuzi, ahubwo azafasha no kumenyekanisha ibikorwa byinshi bikorwa na UR.

    Ati 'Iki gihembo kizadufasha kurushaho kugaragaza ibyo dukora, kuko si ubuvuzi gusa. Dukora byinshi mu buhinzi, mu bwubatsi, mu bijyanye n'ibidukikije no mu zindi nzego zitandukanye.'

    Yasobanuye ko kimwe mu bizashyirwamo imbaraga mu gukoresha ayo mafaranga ari ukongera ubushobozi mu mashuri y'ubuvuzi.

    Ati 'Tugiye gushora aya mafaranga mu kwigisha ibijyanye n'ubuvuzi. Dufite abanyeshuri benshi ariko turashaka kugira benshi kurushaho. Tuzatanga buruse kandi intego nyamukuru ni ukongera umubare w'abanyeshuri bashobora kwiga aya masomo ndetse bakayiga neza, kuko tuzanongera ibikoresho byo muri laboratwari aho tutari tubifite.'

    Agaruka ku mpamvu zatumye bahabwa igihembo mu cyiciro cy'amasomo y'ubuzima, Dr. Ndikumana yavuze ko by'umwihariko kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi UR yatanze umusanzu ufatika mu kwigisha abakozi bo mu nzego z'ubuvuzi.

    Mu 2013, ubwo kaminuza zitandukanye za Leta zahuzwaga zikabya Kaminuza y'u Rwanda, Dr. Ndikumana yagaragaje ko ari kimwe mu byongereye imbaraga mu mikorere n'iterambere ry'iyi kaminuza bituma ikora byinshi birimo no kuzamura ireme ry'amasomo y'ubuzima.

    Yavuze ko no mu mwaka ushize hasohotse ubushakashatsi burenga 1 000, aho ubwinshi muri bwo bwari ubwo mu bijyanye n'ubuvuzi kuko bwari 477.

    Ashimangira ko kuba UR ari yo kaminuza ya mbere mu Rwanda by'umwihariko mu bijyanye n'ubuvuzi atari ibintu byaje gutyo gusa, kuko imaze kwigisha abarenga ibihumbi 26 mu bijyanye n'ubuzima, ikagira amashami menshi ajyanye n'ubuvuzi ndetse n'ibikorwaremezo byinshi.

    Kaminuza zatsindiye ibyo bihembo bihataniwe ku nshuro mbere zizabishyikirizwa mu nama mpuzamahanga yiga ku musanzu wa za kaminuza mu iterambere izabera muri Ghana ku wa 22 Nzeri 2026 ndetse kubitanga bizakomeza mu gihe cy'imyaka 10 aho hazatangwa miliyoni 500$.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa UR ushinzwe Amasomo n'Ubushakashatsi, Dr. Ndikumana Raymond yavuze ko igihemo iyi kaminuza yegukanye igiye kugikoresha mu kwagura amasomo y'ubuvuzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ur-igiye-gushora-miliyari-4-4-frw-yahawe-na-mastercard-foundation-mu-birimo

  • Kayonza: Yiyahuye, bikekwa ko yabitewe no gutongana n'umugore we – #rwanda #RwOT

    Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 mu Mudugudu wa Murama mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza.

    Bivugwa ko mbere yo kujya kwiyahura, uyu mugabo yabanje gutongana n'umugore we kuko hari ibyo batumvikanagaho.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murama, Bizimana Claude, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yajyaga agira ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe ku buryo bakeka ko ari bwo bwanatumye yiyahura mu mazi agahita apfa.

    Yagize ati 'Uyu mugabo afite imyaka 50 ejo baramukingiranye aho asohokeye ahita ajya kwiyahura mu cyuzi gihangano kiri mu Kagari ka Muko. Birakekwa ko yari yatonganye n'umugore we, umurambo we wabonetse kuko hari abana bari hafi aho ni bo batanze amakuru ko hari umuntu waguye mu mazi tujyayo tuwukuramo ndetse duhamagara RIB kugira ngo ajyanywe kwa muganga.'

    Gitifu Bizimana yakomeje asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku miryango baturanye iba ibanye mu makimbirane, kugira ngo yegerwe iganirizwe hakiri kare.

    Umurambo w'uyu mugabo wajyanywe ku bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo kuwuha umuryango we ngo umushyingure.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-yiyahuye-bikekwa-ko-yabitewe-no-gutongana-n-umugore-we

  • Ese wari uzi ko mu ndwara ziterwa n’uburakari, umujinya ukabije harimo n’iz’umutima? #rwanda #RwOT

    Mu ndwara ziterwa n’uburakari n’umujinya mwinshi harimo izifata imyanya y’ubuhumekero, iz’umutima, iz’umwijima ndetse n’izifata impindura, hari kandi kugira umuvuduko w’amaraso ukabije ndetse no kubabara umutwe.

    Uburakari bukabije kandi bumara igihe, bushobora no gutera umuntu ikibazo cyo kubura ibitotsi, kubabara mu nda, ndetse no guhora asa n’uhangayitse, bushobora kandi gutera umuntu ibibazo mu igogora ntirikorwe neza.

    Ibindi bibazo byaterwa n’uburakari bukabije ndetse n’umujinya mwinshi, Harimo ko umutima wahagarara bitunguranye, kugira agahinda gakabije (depression), guturika imitsi yo mu mutwe ndetse no kugira ibibazo ku ruhu.

    Ku rubuga https://www.betterhealth.vic.gov.au/, basobanura ibyo bibazo byose byavuzwe haruguru bishobora guterwa n’uburakari bukabije, ariko bakavuga ko hari uburyo bwiza bwafasha umuntu kwigabanyamo uburakari bwe, bitagize icyo byangiza ku buzima bwe.

    Inama bagira abantu bakunda kugira uburakari cyane, ngo ni uko igihe umuntu yumva afite uburakari ku buryo byamunaniye kwifata, ibyiza yava aho ari akagendagenda, agahunga gato icyamuteye ubwo burakari nyuma yakumva amaze gutuza akabona kugaruka.

    Ikindi ngo ni ukwemera ko kurakara no kugira umujinya ari ibintu bibaho mu buzima kandi bisanzwe, ahubwo icyangombwa ari ukumenya uko umuntu abyitwaramo, akamenya kugenzura amarangamutima ye.

    Umuntu agomba gukurikirana akareba impamvu akunda kugira umujinya no guhora arakaye, nyuma yamara kumenya ikibazo, agashaka uburyo butandukanye bwamufasha kugikemura kandi neza,ibyo bikamufasha mu kwigabanyiriza uburakari.

    Ikindi cyafasha umuntu ukunda kugira umujinya cyane n’uburakari butinda, ngo ni ugukora siporo nko kwiruka n’idindi. Hari kandi no kuganiriza inshuti yizera, akayibwira uko yiyumva bakaganira nabyo ngo bituma uburakari bugabanuka.

    Abantu bakeya cyane ngo nibo bashobora umujinya wabo, ariko hari abadashobora kuwugenzura, bigatuma bahutaza ababegereye, ndetse bakabahungabanya. Abantu bakunda kugira umujinya cyane kandi ngo bibatandukanya n’inshuti n’umuryango, ugasanga bakunda kujya ahantu bari bonyine, bakigunga.

    Umuntu umaze kumenya ko agira ikibazo cy’umujinya n’uburakari ku buryo byamunaniye kubigenzura, n’iyo yakora siporo, aba akwiye kwiga uburyo bumufasha gutuza, harimo nko kujya ahantu hiherereye akitekerezaho, cyangwa agakora yoga. Ashobora kandi no gushaka umuganga mu mitekerereze akamufasha.

    Ubushakashatsi bwagiye bukorwa hirya no hino ku isi, bwagaragaje ko gukora siporo ku buryo buhoraho bigabanya 'stress’ kuko ngo igendana n’umujinya ndetse n’uburakari. Siporo igabanya 'stress’ ikanazamura ibyishimo by’umuntu ku buryo bw’umwimerere.

    Ku rubuga https://www.coeuretavc.ca/, bavuga ko kugira umujinya ari ibintu bisanzwe, umuntu ashobora kugira uburakari igihe bamuhutaje kandi akabona arenganye, nyamara ubikoze ntamusabe imbabazi, n’ibindi.

    Uburakari ndetse n’umujinya biba ikibazo, iyo umuntu warakaye cyangwa se wagize umujinya, atangiye kuvugira hejuru, asakuza cyane, atukana, ajugunya ibyo abonye byose, aho aba atangiye kugera ku rwego rw’umujinya wangiza ubuzima bwiza bw’umutima.

    Ku rubuga https://docteurtamalou.fr, bavuga ko uburakari, umujinya ndetse n’ubwoba ari ibintu bigira ingaruka zikomeye ku buzima, nubwo ngo bitoroshye kubyirinda.

    Uburakari, umujinya ndetse n’ubwoba ngo bitera indwara zitandukanye harimo indwara y’umwijima, bitewe n’uko iyo umuntu yarakaye cyane umwijima ukora uko utagombye gukora bikawangiza.

    Hari n’abo uburakari bukabije butera kubabara imikaya (douleurs musculaires), yaba iyo mu bitugu, ku ijosi n’ahandi, bushobora kandi gutuma umuntu igifu kimurya, kikangirika.

    Source : http://isimbi.rw/ese-wari-uzi-ko-mu-ndwara-ziterwa-n-uburakari-umujinya-ukabije-harimo-n-iz.html