Author: webrwanda

  • Uko u Rwanda rwakwihaza mu misoro – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 22 Nzeri 2026, ubwo i Kigali haberaga Inama ya 11 y'Ihuriro Nyafurika ry'Abashakashatsi mu by'Imisoro (ATRN), yateguwe n'Ihuriro Nyafurika ry'Ibigo by'Imisoro (ATF) ku bufatanye na RRA.

    Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti 'Uburyo bwo guhangana n'ibibazo by'ingenzi bigaragara mu buryo bwo gukusanya imisoro muri Afurika.'

    Yahurije hamwe abashakashatsi, abayobozi bo mu nzego z'imisoro, abafata ibyemezo muri uru rwego, abanyeshiri n'abarimu muri za Kaminuza ndetse n'abafatanyabikorwa mu iterambere.

    Komiseri Mukuru wa RRA, Niwenshuti Ronald, yavuze ko mu Rwanda mu 2025/26 hakusanyijwe imisoro ingana na miliyari 3.956,4 Frw mu gihe intego iki kigo cyari gifite yari ugukusanya miliyari 3.795,5 Frw, bishatse kuvuga ko intego yagezweho ku rugero rwa 104%, mu gihe imisoro yazamutse ku rugero rwa 27,7% ugereranyije n'umwaka wawubanjirije.

    Yagaragaje ko iyo ntego yagezweho kubera impamvu zitandukanye zirimo izamuka ry'ubukungu, uburyo bukwiriye bwo gukusanya imisoro, kwifashisha ikoranabuhanga mu kuyikusanya no kubera ko Abanyarwanda bamaze kumva neza inshingano zo gusora.

    Gusa yavuze ko nubwo u Rwanda rumaze gutera iyo ntambwe hakiri urugendo kuko rutaragera ku ntego rwifuza y'uko rwakwihaza mu misoro.

    Mu ngengo y'Imari ya Leta y'umwaka wa 2026/27 ingana na miliyari 7.796,3 Frw, amafaranga akomoka imbere mu gihugu ni miliyari 5.273,8 Frw, harimo miliyari 4.429,1 Frw azava mu misoro, ubwo ni ukuvuga ko imisoro mu ngengo y'imari ingana na 68%.

    Niwenshuti yavuze ko kugira ngo igihugu kihaze mu misoro, ikwiriye kuba igize 100% by'ingengo y'imari y'igihugu.

    Ati 'Icyuho cya mbere ni uko tutabasha kwihaza mu misoro nk'igihugu, twakabaye twihaza mu misoro 100% mu ngengo y'imari yacu.'

    Yakomeje avuga ko hari uburyo igihugu gishobora kwihaza mu misoro ku kigero cya 100% bidasabye ko kiyizamura, avuga ko ibyo bisubizo biba bikubiye mu bushakashatsi bugaragazwa muri iyi nama.

    Ati 'Hari ibisubizo ushobora gusanga bihari byatuma twihaza mu misoro bidasabye ko tuyongera, ibyo bisubizo tubibona mu bushakashatsi buba bwarakozwe n'abandi bo mu bindi bihugu kuko hari ibihugu byateye imbere bimaze kubigeraho.'

    Ku rundi ruhande, yavuze ko hari byinshi ibihugu byo Afurika bishobora kwigira ku Rwanda kuko rwateye imbere biturutse mu misoro ndetse n'ibindi birimo ikoranabuhanga rya EBM ndetse n'ibindi.

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagaragaje ko igihe ubushakashatsi bwakozwe neza bugira uruhare mu gushyiraho amategeko agenga imisoro anogeye igihugu ndetse n'abaturage muri rusange.

    Ati 'Amategeko agenga imisoro akwiriye kuzajya ashingirwa ku bushakashatsi bufatika bwakozwe n'abahanga aho kuba gufata imyanzuro idashingiye kuri ubwo bushakashatsi bwakozwe.'

    'Iyo Leta zafashe icyemezo cyo gushyiraho amategeko agenga imisoro ashingiye ku bimenyetso bifatika bigira uruhare mu gutuma ikusanywa neza kandi ikagira uruhare mu iterambere ry'igihugu kuko nta mafaranga ajya aho adakwiriye kujya ahubwo ashorwa mu bikorwa biteza imbere abenegihugu.'

    Umuyobozi Mukuru w'Inama Ngishwanama ya ATRN, Prof Annet Oguttu, yavuze ko kuba ubwitabire bw'abashakashatsi bukomeza kwiyongera, bigaragaza ko hakenewe amakuru yizewe ku bushakashatsi muri politiki y'imisoro ku Mugabane wa Afurika.

    Yavuze ko inyandiko z'ubushakashatsi ku misoro muri Afurika zikubye kane mu myaka ine ishize, kuko zavuye kuri 48 zariho mu 2022 zigera ku 190 2026.

    Ati 'Kuba inyandiko zigera hafi ku 190 zaratanzwe mu nama y'uyu mwaka, zikaba zikubye inshuro enye ku zari zatanzwe mu 2022 bigaragaza uburyo hari ubwiyongere bw'ubushakashatsi bunonoseye ku misoro muri Afurika ndetse n'ubwitange bwabo mu gutanga ibimenyetso bifasha mu gukemura ibibazo by'isoresha kuri uyu Mugabane.'

    Iyi nama yitabiriwe n’inzego zitandukanye ziganira ku buryo ubushakashatsi bwakwifashishwa mu kuzamura uburyo bwo gusoresha muri Afurika

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf na Komiseri Mukuru wa RRA, Niwenshuti Ronald, bagaragaje ko ubushakashatsi bwakwifashisha mu gutuma imisoro itangwa yiyongera

    Umuyobozi Mukuru wa RRA, Niwenshuti Ronald, yavuze ko nubwo u Rwanda rumaze gutera iyo ntambwe hakiri urugendo kuko rutaragera ku ntego rwifuza y'uko rwakwihaza mu misoro

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagaragaje ko igihe ubushakashatsi bwakozwe neza bugira uruhare mu gushyiraho amategeko agenga imisoro anogeye igihugu ndetse n'abaturage muri rusange

    Umuyobozi ushinzwe imisoro y'imbere mu gihugu no kongera ubushobozi muri ATAF, Emeka Nwankwo, yavuze ko ATRN igira uruhare mu gutuma politiki z'imosoro yo muri Afurika ishingira ku bushakashatsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-u-rwanda-rwakwihaza-mu-misoro

  • Banki ya Kigali mu mikoranire na CIPS yo mu Bushinwa – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yasinyiwe i Xiamen mu Bushinwa ku wa 8 Nzeri 2026, mu nama ya kabiri ya 'CIPS Cross-Border Bank-Enterprise Cooperation Event', yahuje ibigo by'imari n'abafatanyabikorwa mu rwego rwo guteza imbere ubwishyu mpuzamahanga.

    CIPS ni uburyo bw'ikoranabuhanga buhuza amabanki bwashyizweho n'u Bushinwa bugamije koroshya ibikorwa byo kwishyurana hagati y'ibihugu, cyane cyane mu bikorwa bikoresha ifaranga ry'u Bushinwa, Yuan.

    Ibi bisobanuye ko Umunyarwanda ukeneye kwishyura ibicuruzwa mu Bushinwa azajya avunjisha amafaranga y'Amanyarwanda ayashyire mu ma-Yuan (RMB), ubundi aciye muri BK yishyure ibicuruzwa bye mu Bushinwa, bidasabye ko amafaranga ye acishwa mu zindi nzira.

    Banki ya Kigali yabaye banki ya mbere mu Rwanda, Afurika y'Iburasirazuba n'iyo Hagati yinjiye muri CIPS nk'umwe mu banyamuryango bayikoresha mu buryo butaziguye.

    Banki ya Kigali yavuze ko iyi ntambwe ari ikimenyetso cy'iterambere mu rwego rw'imari mu Rwanda, ndetse ikaba izagira uruhare mu kurushaho guhuza u Rwanda n'isoko mpuzamahanga, cyane cyane mu mibanire y'ubucuruzi n'u Bushinwa.

    Iyi gahunda ije mu gihe umubano w'ubucuruzi n'ishoramari hagati y'u Rwanda n'u Bushinwa ukomeje kwaguka, aho koroshya uburyo bwo kwishyurana ari kimwe mu byafasha ibigo n'abacuruzi gukora ibikorwa byambukiranya imipaka mu buryo bworoshye kandi bwihuse.

    Banki ya Kigali yasinye amasezerano ayigira umunyamuryango wa CIPS yo mu Bushinwa

    Banki ya Kigali yasinye amasezerano yo kuba umunyamuryango wa CIPS azorohereza Abanyarwanda kwishyura ibicuruzwa byabo mu Bushinwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/banki-ya-kigali-mu-mikoranire-na-cips-yo-mu-bushinwa

  • Gatsibo: Umubyeyi akurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rw'umwana yabyaye – #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko uyu mubyeyi yabyaye umwana, ariko nyuma akajya kwa muganga amusize mu rugo.

    Ibyabaye byamenyekanye ubwo umujyanama w'ubuzima n'abandi bari bagiye kumureba bamubaza niba yabyaye akabahakanira ko atigeze abyara.

    Umujyanama w'ubuzima witwa Mukamana avuga ko amakuru yayabwiwe, agahita ajya kureba uyu mubyeyi. Avuga ko yamubajije niba yarabyaye, ariko akamubwira ko atabyaye, ahubwo ko yari afite inda y'amezi atanu.

    Ati 'Nkimara kumenya amakuru nagiye kumureba kuko ndi umujyanama w'ubuzima. Namubajije niba yabyaye arambwira ati ntabwo nabyaye, ahubwo nari mfite inda y'amezi atanu. Naramubwiye nti reka nkusuzume, nari kumwe na mutwarasibo.'

    Mukamana avuga ko uyu mubyeyi yababwiye ko agiye mu cyumba gukenyera igitenge, ari na bwo yabacikaga. Batangiye kumushakisha, ari bwo abana bamubwiye ko babonye umwana ari hakurya y'igikoni.

    Ati 'Yambwiye ko agiye mu cyumba gukenyera igitenge, ni bwo yaducitse. Tumushakisha ni bwo umwana yatubwiye ko yanyuze ku gikoni. Dukomeza kumushakisha, abana baza basakuza bati 'uruhinja', tugiye kureba dusanga uruhinja ruri mu ishashi.'

    Nyuma yaho, uyu mubyeyi bamenye ko ari kwa muganga, aho Mukamana avuga ko abaganga yababwiye ko yakuyemo inda y'amezi atatu.

    Abaganga bahise bahamagara ubuyobozi bw'umudugudu kugira ngo busabe ibyangombwa birebana n'uwo mubyeyi, ari na bwo inzego z'ubuyobozi n'umutekano zatangiye gukurikirana ibyabaye.

    Umukuru w'Umudugudu wa Gashenyi, Higiro Emmanuel, avuga ko amakuru y'ibyabaye yayamenye ayabwiwe n'umujyanama w'ubuzima.

    Ati 'Amakuru nayamenye nyabwiwe n'umujyanama w'ubuzima. Basanze umwana yamusize mu gikoni. Icyo gihe ni bwo amakuru yatangiye kumenyekana, hakaba hakekwa ko ashobora kuba ari we wagize uruhare mu rupfu rwe.”

    Higiro avuga ko uyu mubyeyi yari asanzwe abana n'umugabo we, ariko ko nyuma bagiranye amakimbirane umugabo akagenda. Avuga ko uwo mugabo yajyaga agaruka mu rugo aje kwishyura Mutuelle de Santé n'ibindi bikorwa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugarama yemeje iby'aya makuru, avuga ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rw'umwana.

    Ati 'Twamenye ayo makuru. Umubyeyi yabyaye umwana ajya kwa muganga amusize mu rugo, basanga yapfuye. Ni yo mpamvu abaturage bavuga ibyo bavuga. Ubu ari gukurikiranwa, iperereza riracyakorwa.'

    Kugeza ubu, uyu mubyeyi ari kuri Sitasiyo ya RIB ya Rugarama, aho ari gukorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rw'umwana n'uruhare yaba yararugizemo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-umubyeyi-akurikiranweho-kugira-uruhare-mu-rupfu-rw-umwana-yabyaye

  • Karongi: Batatu bafunzwe nyuma yo guhutaza umukecuru bikamuviramo urupfu – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Rusovu, Akagari ka Nzaratsi, Umurenge wa Murundi, ku wa 21 Nzeri 2026.

    Saa Kumi n'Imwe n'Igice nibwo abanyweraga mu rugo rw'umuturage bikanze Umuyobozi w'Umudugudu n'ushinzwe umutekano mu Mudugudu bariruka bakubita inkubara Usabyimbabazi Alphonsine w'imyaka 55 agwa hasi bamunyura hejuru.

    Mukeshimana Esther utuye hafi y'aho byabereye mu kiganiro na IGIHE, yasabye ubuyobozi gushyira imbaraga mu gukumira utubari two mu ngo.

    Ati “Barenga bakanywera mu bihuru, no mu ngo z'abaturage, mwadufasha hakabaho utubari twemewe dupima urwagwa rw'ibitoki. Kuko barazinywa bagasinda cyane ko zisigaye zigura make. Icupa ryaguraga 600Frw ubu ni 200Frw cyangwa150Frw”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murundi, Niyonsaba Cyriaque yabwiye IGIHE ko bakimenya ko uyu mukecuru yahutajwe, bihutiye kumugeza ku Kigo Nderabuzima cya Birambo ari naho yaje kugwa.

    Ati “Inzego zibishinzwe zataye muri yombi nyiri urwo rugo banyweragamo n'abandi bagabo babiri, ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gashari”.

    Niyonsaba yibukije abaturage ko gucururiza inzoga mu ngo bitemewe, asaba abaturage kujya batanga amakuru abwira ababikora ko uzabigaragamo azabihanwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-batatu-bafunzwe-nyuma-yo-guhutaza-umukecuru-bikamuviramo-urupfu

  • Abapolisi n'abasirikare b'u Rwanda bakoze isuku rusange i Cabo Delgado – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyateguwe n'ubuyobozi bw'Akarere ka Palma, kibera ku Ishuri ryisumbuye rya Palma mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka w'Isuku. Cyahuje abaturage, abayobozi b'inzego z'ibanze, abafatanyabikorwa batandukanye ndetse n'inzego z'umutekano z'u Rwanda ziri muri ako gace.

    Mu bikorwa byakozwe, abari bitabiriye iki gikorwa bakoranye isuku hirya no hino, hagamijwe kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

    Uretse ibikorwa by'isuku, Inzego z'umutekano z'u Rwanda zanatanze inkunga ku Ishuri ryisumbuye rya Palma, zirishyikiriza ibitabo ndetse n'ibikoresho by'imikino. Iyi nkunga igamije gufasha abanyeshuri mu myigire yabo no kubatera imbaraga mu bikorwa by'imikino.

    Umuyobozi w'Akarere ka Palma, João Agostinho Buchili, yashimiye iki gikorwa, agaragaza ko ibikorwa byo guteza imbere isuku n'isukura bifite uruhare mu gukumira indwara no guteza imbere imibereho y'abaturage.

    Yashimiye kandi Inzego z'umutekano z'u Rwanda ku nkunga zikomeje gutanga ku baturage bo muri ako gace ndetse n'umusanzu wazo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n'umutekano.

    Iki gikorwa cyabaye mu gihe Inzego z'umutekano z'u Rwanda zikomeje ibikorwa by'ubufatanye n'abaturage bo muri Cabo Delgado, aho usibye inshingano z'umutekano, zinagira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho y'abaturage.

    Abapolisi n'abasirikare b'u Rwanda bakoze isuku rusange i Cabo Delgado

    Iki gikorwa cyahuje abaturage, abayobozi b'inzego z'ibanze, abafatanyabikorwa batandukanye

    Uretse ibikorwa by'isuku, Inzego z'umutekano z'u Rwanda zanatanze inkunga ku Ishuri ryisumbuye rya Palma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-n-abasirikare-b-u-rwanda-bakoze-isuku-rusange-i-cabo-delgado

  • Imiryango 215 y'i Kayonza ibanye mu makimbirane – #rwanda #RwOT

    Iyi miryango yagaragajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Nzeri 2026, ubwo mu Karere ka Kayonza batangizaga icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry'uburinganire ndetse n'icyumweru cyahariwe irangamimerere.

    Iki cyumweru cyahawe insanganyamatsiko igira iti 'Ihame ry'uburinganire, inkingi y'umuryango ushoboye kandi utekanye no kurengera umwana.''

    Muri aka karere hagaragajwe ko hari imiryango 215 ibana mu makimbirane, imyinshi muri iyi ikaba ari ibana itarasezerana imbere y'amategeko.

    Nyiramagambo Donancienne utuye mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Rubimba mu Murenge wa Kabare, yavuze ko amakimbirane menshi aturuka ku kuba imiryango myinshi ibana itarasezeranye.

    Yavuze ko benshi mu bagabo bo muri aka gace bavuga ko gusezerana ari ukwiboha, asaba Leta gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage benshi bagasezerana.

    Gasengayire Theodosie utuye mu Kagari ka Rubimba, yavuze ko yashakanye n'umugabo babyarana abana batandatu, aza kumuta ajya gushaka undi mugore.

    Yavuze ko abangamirwa no kuba uwo mugabo atuzuza neza inshingano cyane cyane mu kwishyurira abana amashuri.

    Ati 'Ntabwo twari twarasezeranye ariko byagize ingaruka ku bana banjye, ubu inama nagira abandi bagore babana n'abagabo batarasezeranye bagerageze basezerane kugira ngo abana bitazabagiraho ingaruka nkuko kuri njye bimeze.''

    Murengerantwari Damien we amaranye n'umugore we imyaka 46. Yavuze ko kuba ingo nyinshi zisigaye zirangwamo amakimbirane bituruka ku kuba abashakana uyu munsi baba batari bamenya neza inshingano z'urugo bigatuma bashaka biteguye no gutandukana nta kwihangana bagize.

    Ati 'Leta nishyire imbere kwigisha abakiri bato umuco, abenshi ntibakiganira n'ababyeyi. Ababyeyi nabo ntibashaka kwegera abana babo, aho rero niho hari kuva ibibazo noneho wa mwana yashaka ntabe afite kwihangana muri we.''

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne, yavuze ko iyi ntara yihaye iminsi icumi yo gukemura ibibazo biri mu irangamimerere nk'abana batanditse, amakimbirane yo mu ngo n'ibindi byinshi. Yibukije abaturage ko muri iki cyumweru byose bizakemurwa kuko abayobozi bazarushaho kubegera.

    Abaturage bavuga ko abagabo benshi banga guseserana ngo kuko bibazirika

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba, Dr. Nyirahaimana Jeanne, yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu ngo

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, yavuze ko muri iki cyumweru bazegera imiryango yose ibana mu makimbirane bakayiganiriza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiryango-215-y-i-kayonza-ibanye-mu-makimbirane

  • Ibyishimo bikomeye kuri Dj Brianne waguriwe imodoka na iPhone 18 Pro Max #rwanda #RwOT

    Gateka Esther uzwi Dj Brianne ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko umuryango wamwakiriye muri Canada wamuguriye imodoka na iPhone 18 Pro Max.

    Dj Brianne uri kubarizwa muri Canada aho afite ibitaramo, yanemeje ko yamaze kwimukira muri iki gihugu aho yabonye umuryango umwakira.

    Yakiriwe n’umuryango wa DJ Ferrydee uzamufasha gutangira ubuzima akaba yanakomerezayo akazi k’umuziki yakoraga.

    Kuri ubu DJ Ferrydee yamaze kugurira Dj Brianne imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Rogue yo mu mwaka wo hagati ya 2024 na 2026 igura hagati ya miliyoni 36 Frw na 50 Frw.

    Dj Brianne afatanyije na Nel Ngabo, Element Eleéeh na Kevin Kade bazatarimira Ottawa tariki 26 Nzeri 2026 ni mu gihe Montreal bazahataramira tariki 3 Ukwakira 2026.

    Dj Brianne yahawe iPhone 18 Pro Max

    Imodoka yahawe

    Source : http://isimbi.rw/ibyishimo-bikomeye-kuri-dj-brianne-waguriwe-imodoka-na-iphone-18-pro-max.html

  • Ruvuyanga yasezeye Radio Rwanda yari amazeho imyaka 8 #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imikino, Nkurunziza Emmanuel uzwi nka Ruvuyanga, yamaze gusezera mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) yari amazemo imyaka 8.

    Mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Ruvuyanga, yashimiye ubuyobozi bwa RBA bwamureze agakura akaba ahavuye ari umugabo.

    Ati “Ndamenyesha abakunzi banjye ndetse n’abanyarwanda muri rusange ko namaze gusezera mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) nk’umukozi wari uhamaze imyaka 8, ndashimira ubuyobozi bwa RBA ko bwandeze neza ngakura muri uyu mwuga none mbaye umugabo wifatira ikemezo nk’iki kandi mu gihe gikwiye.”

    Yakomeje kandi ashimira abo bakoranaga mu kiganiro Urubuga rw’Imikino.

    Ati “Ndashimira kandi abo twakoranaga mu Rubuga rw’Imikino kuko twakoranye neza, aho twagonganye byabaga ari akazi cyangwa gushaka imibereho, muzabimbabarire.”

    Yasoje avuga ko aho azakomereza bazahamenya mu minsi iri imbere.

    Ati “Ndasoza menyesha Abanyarwanda ko aho nzakomereza muzahamenya mu bihe biri imbere.”

    Ruvuyanga akaba yakoraga mu kiganiro Urubuga rw’Imikino cya Radio Rwanda ndetse akaba yanogezaga imipira by’umwihariko ya Shampiyona y’u Rwanda.

    Ruvuyanga yasezeye Radio Rwanda

    Yari amaze imyaka 8 kuri RBA

    Source : http://isimbi.rw/ruvuyanga-yasezeye-radio-rwanda-yari-amazeho-imyaka-8.html

  • Nibaza niba hari urukundo n’amahoro bikiba mu ngo – Titi Brown wagize ubwoba bwo gushaka #rwanda #RwOT

    Umubyinnyi w’umunyarwanda, Titi Brown yavuze ko yibaza ko yabaye aretse gutekereza gushaka kuko atizeye ko hari urukundo n’amahoro bikiba mu ngo.

    Ibi yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, ni nyuma y’ubutumwa bwa Miss Uwase Raissa Vanessa wari umaze kuvuga ko abagabo ari inyamaswa, abakobwa bakwiye kwigishwa kurwana bakirinda izo nyamanswa.

    Mu butumwa bwa Titi Brown yagize ati “Tutabeshyanye ni iki kirimo kuba mu ngo muri iyi minsi, bintera ubwoba cyane. Uburibwe, ubugambanyi, abantu bucece barimo kuririra inyuma y’amarido, Yezu wee! Ntibyoroshye.”

    Yakomeje avuga ko yatangiye kugira ubwoba bwo kuba yashaka rero agiye kuba abiretse.

    Ati “Rimwe na rimwe nibaza niba hari amahoro, urukundo bikiba mu ngo. Reka mbe nitonze gato mbere yo gutekereza gushaka.”

    Yahise akomeza avuga ko byakomeye niba bigeze aho batekereje ko bakwiye kwigisha abakobwa kurwana.

    Ati “Ibaze niba batangiye gusaba ko ababyeyi batangira kwigisha abana babo b’abakobwa karate kugira ngo bakore ubukwe biteguye.”

    Titi Brown yavuze ko yagize ubwoba bwo gushaka kubera ibyo abona

    Source : http://isimbi.rw/nibaza-niba-hari-urukundo-n-amahoro-bikiba-mu-ngo-titi-brown-wagize-ubwoba-bwo.html