Arnault, ufite imyaka 77, yahakanye ibyo birego nyuma y'inkuru y'iperereza yakozwe n'ikinyamakuru cyo mu Bufaransa cya Le Monde.
Abanyamakuru ba Le Monde, Raphaëlle Bacqué na Vanessa Schneider, bagiye ku cyicaro gikuru cya LVMH i Paris, bavuga ko abakozi baho, cyane cyane abagore, ahanini ari bato, beza kandi bananutse. Bavuze ko batabonye umukozi ufite ibilo byinshi cyangwa wambaye mu buryo butanogeye ijisho.
Mu gusubiza ibyo byatangajwe, Arnault yavuze ko agiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo amenye niba hari ivangurwa rikorwa igihe abantu bagiye guhabwa akazi.
Mu ibaruwa yasohowe kuri konti ya LVMH kuri X, Arnault yagize ati 'Niseguye ku basomyi b'iki kinyamakuru ku kuba tutarabashije gutanga akazi ku bantu bafite imiterere y'umubiri itandukanye, kandi iki kibazo nzakigeza ku bashinzwe 'canteen' y'ikigo ku wa Mbere.'
Yakomeje aseka ibindi birego byari mu nkuru ya Le Monde, birimo n'ibivuga ko abashyitsi basabwaga kudatwara amakaruvati yo mu ruganda rwa Hermès mu biro bye.
Ati 'Ni ibinyoma: turabareka bakagumana izabo.'
Usibye ibirego bijyanye n'abakozi, Le Monde yananditse ku mibanire yo mu muryango wa Arnault, ivuga ko abana be batanu bose bafite inshingano zikomeye muri LVMH batumvikana hagati yabo.
Bernard Arnault yahakanye ko hari amakimbirane akomeye mu muryango we, avuga ko abana be ari abantu bafite ubushobozi batandukanye kandi ko bakorera hamwe.
LVMH ni kimwe mu bigo bikomeye ku Isi mu bijyanye n'imyambaro, imitako n'ibicuruzwa bihenze. Iki kigo gifite ibirango bizwi cyane birimo Louis Vuitton, Moët Hennessy, Christian Dior, Tiffany na Bulgari.
Bernard Arnault yagishinze mu myaka 40 ishize.

Leave a Reply