Ibi yabigarutseho kuri uyu wa gatandatu, tariki 02 Kanama 2026 ubwo yitabiraga umuhango wo gusoza amasomo y'igororamuco ku rubyiruko 2001 rwagororotse nyuma yo guhabwa amasomo rwari rumazemo umwaka.
Abahawe akazi barimo abize amasomo y'ubuhinzi 136 muri 700 bize ubuhinzi. Bazajya kubaka imirima y'igikoni mu bigo bitandukanye bya Polisi y'u Rwanda.
Si aba bonyine kuko hari undi musore uzobereye ibijyanye na siporo, wamusabye akazi ko kugorora ingingo, na we amwemerera akazi mu gihe cy'igerageza ry'amezi atatu, amubwira ko nagaragaza impinduka nziza azafashwa birenzeho.
Mu kiganiro CG Namuhoranye yahaye uru rubyiruko yagize ati 'Ba bandi bize iby'ubuhinzi uwabidusobanuriraga twamubajije tuti, aho kugira ngo muzahangayike utu turima tw'igikoni dusa nk'ubusitani mujye kudukorera ahantu batarasobanukirwa akamaro katwo. Kuki mutaza gukora imishinga y'igerageza ryatwo mu bigo bya Polisi byose?.'
'Mu gihe cy'amezi atatu dukeneye gufata abazitwara neza tubagabanye mu bigo bitandukanye birimo n'ibya Polisi, bakabikora umusaruro uvuyemo bakawugurisha cyangwa ikigo kikabahemba. Uwafata aba bakora ibi, ko bavuze ngo barenga 130 … tukareba ahantu tubagabanya mu bigo byacu bitandukanye babikore umusaruro bawugurishe, cyangwa babikorere icyo kigo kibahembe.'
CG Namuhoranye yagaragaje ko igishishikaje Polisi y'u Rwanda ari ugufasha urubyiruko rwamaze gufata amasomo y'igororamuco ariko rukanagaragaza impinduka zo kutazasubira mu migenzereze mibi rwahozemo mbere.
Yabibukije kandi ko bagomba kuba imbaraga z'Igihugu zubaka barushaho kurangwa n'indangagaciro.
Imanishimwe Didier wo mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe ho mu Kagali ka Karama uri mu bize amasomo y'ubuhinzi yagize ati 'Nisanze mu kigo cya Iwawa biturutse ku bujura, ariko nize amasomo y'ubuhinzi kandi niteguye gushyira mu ngiro aya masomo ngafasha Abanya-Kigali kugira ubusitani bw'imboga ntibazasubire kugura imbora ku isoko ahubwo bakajya bazisarura mu butaka bapfushaga ubusa.'
Akomeza avuga ko amasomo bigishijwe yose aganisha ku gukoresha neza ubutaka buto buhari, kandi bagakora imirima y'igikoni irengera ibidukikije.
Abagororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa mu cyiciro cya 25, muri rusange bageraga ku rubyiruko 4.844, ariko abangana 2001 ni bo babashije kuzingatira amasomo bahawe yo guhinduka bakareka imigenzereze mibi ari nabo basoje amasomo.

Leave a Reply