Ni itegeko ryatowe ku wa 28 Kamena 2026, rigamije kuvugurura amategeko agenga ubworozi n'uburobyi no gukemura ibibazo byagiye bigaragara muri uru rwego mu myaka yashize.
Risimbura amategeko yari asanzwe akoreshwa atagihuye n'igihe, harimo itegeko rigena uburyo bwo kwirinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda, Itegeko rigenga uburobyi n'ubworozi bw'amafi, ndetse n'andi mabwiriza atandukanye yagengaga uru rwego.
Mu ngingo zigize iri tegeko harimo umutwe ugaruka ku makosa, ibyaha n'ibihano, ugamije gukaza iyubahirizwa ry'amategeko no kurengera ubuzima bw'abaturage, ubw'amatungo ndetse no kubungabunga umutungo kamere.
Itegeko riteganya ko hazashyirwaho Iteka rya Minisitiri rizagena amakosa n'ibihano byo mu rwego rw'ubutegetsi birebana n'ubworozi n'uburobyi. Iryo teka rizifashishwa mu guhana amakosa atari ku rwego rw'ibyaha, ariko abangamira imikorere myiza y'uru rwego.
Ku bijyanye n'ibyaha, riteganya ko umuntu uzataburura itungo ryapfuye cyangwa igice cyaryo azaba akoze icyaha.
Nabihamywa n'urukiko, azajya ahanishwa ihazabu itari munsi ya 500.000 Frw ariko itarenze 1.000.000 Frw, n'igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Iyo icyo gikorwa cyatumye iryo tungo ryataburuwe riribwa n'umuntu rikamutera indwara idakira, ubumuga butuma atabasha kwikorera cyangwa byangije burundu igice cy'umubiri we, igihano kizajya kiba igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze itanu.
Mu gihe gutaburura iryo tungo cyangwa igice cyaryo byateye urupfu rw'umuntu, uwagihamijwe azajya ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10.
Iri tegeko rinateganya ibihano ku muntu uzabangamira imyororokere y'ibinyabuzima byo mu mazi, mu rwego rwo kurengera umutungo kamere no guteza imbere uburobyi burambye.
Iri tegeko rinateganya n'ibihano bikomeye ku muntu uzaroba mu buryo buhungabanya urusobe rw'ibinyabuzima byo mu mazi rusange.
Umuntu uzafatwa akoresha ibintu bihumanya amazi, ibiturika, uburyo bwa rukuruzi cyangwa ubw'amashanyarazi agamije kuyobya ubwenge, guhungabanya cyangwa kwica ibinyabuzima byo mu mazi, azaba akoze icyaha.
Uzabihamywa n'urukiko, azajya ahanishwa ihazabu itari munsi ya miliyoni 7 Frw ariko itarenze miliyoni 10 Frw, n'igifungo kitari munsi y'amezi 15 ariko kitarenze imyaka ibiri, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ibi bihano ku binyabuzima byo mu mazi bigamije guhangana n'uburobyi bukorwa mu buryo butemewe, bumaze igihe buteza ibihombo bikomeye mu rwego rw'uburobyi no kwangiza urusobe rw'ibinyabuzima byo mu mazi.
Bizafasha kubungabunga umutungo kamere no guteza imbere uburobyi burambye, ari na bwo butanga umusaruro uhoraho kandi bukarengera ibinyabuzima by'ahazaza.
Ni mu gihe mu matungo ho bigamije gukumira ibibazo byagiye bigaragara by'abagiye barya inyama zayo zikabagwa nabi, aho urugero ruheruka ari urw'abaturage bo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare bariye inyama z'inka yataburuwe yari yatabwe nyuma yo kugaragaza ko ifite ibisazi, ziza kubagwa nabi bajyanwa kwa muganga.
Iri tegeko ryamaze gutorwa n'Inteko Ishinga Amategeko, risigaje gushyirwaho umukono, nyuma rigashyirwa mu Igazeti ya Leta kugira ngo ritangire gukurikizwa.

Leave a Reply