Agrishow 2026: Equity Bank Rwanda yahembwe nk'umufatanyabikorwa wahize abandi – #rwanda #RwOT

Written by

in

Agrishow yo mu 2026 yitabiriwe n'abamurika barenga 600, barimo abahinzi n'aborozi ku giti cyabo, ibigo, amakoperative n'amatsinda akora mu nzego zitandukanye z'ubuhinzi n'ubworozi.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Telesphore Ndabamenye, yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye barimo Equity Bank Rwanda, ku ruhare bagize mu gutuma iri murikabikorwa rigenda neza no mu guteza imbere urwego rw'ubuhinzi n'ubworozi.

Ati 'Mfashe umwanya ngo nshimire abafatanyabikorwa bateye inkunga iri murikabikorwa mu buryo butandukanye, haba mu gutanga amafaranga, ubumenyi n'ibindi byagize uruhare mu gutuma rigenda neza.'

Umuyobozi ushinzwe Ishami ry'Ubuhinzi n'Ubworozi muri Equity Bank Rwanda, Uwineza Marie Claire, yavuze ko iki gihembo gishimangira uruhare rwa banki mu guteza imbere uru rwego.

Ati 'Twishimiye cyane kuba twabonye iki gihembo, kuko kije gushimangira ibikorwa dukora bigamije guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi.'

Muri iri murikabikorwa, Equity Bank Rwanda yanahaye Secula Ltd igihembo cya miliyoni 4 Frw. Iki kigo gikorera mu Murenge wa Mukamira, mu Karere ka Nyabihu, mu Ntara y'Amajyaruguru, gitunganya inanasi kikazikoramo imitobe na divayi.

Secula Ltd yabaye iya kabiri mu cyiciro cy'imishinga iyobowe n'urubyiruko n'abagore yahize indi muri Agrishow 2026.

Nshimiyimana Joseph, ushinzwe ibikorwa by'ubucuruzi n'iyamamazabikorwa muri Secula Ltd, yavuze ko amafaranga bahawe azabafasha kwagura ibikorwa no gukemura ikibazo cy'aho kubika umusaruro.

Ati 'Twajyaga tugira ikibazo cy'ahantu hizewe ho kubika umusaruro wacu, kubera ko nta gishoro gihagije twari dufite. Iki gihembo kigiye kudufasha gukemura icyo kibazo n'ibindi dukunze guhura na byo.'

Yongeyeho ko bishimiye guhembwa na Equity Bank Rwanda, kuko ari na yo banki ikigo cyabo gisanzwe kibitsamo amafaranga.

Uwineza Marie Claire yavuze ko batewe ishema no kuba MINAGRI yahaye Equity Bank igihembo

Umuyobozi ushinzwe Ishami ry'Ubuhinzi n'Ubworozi muri Equity Bank Rwanda, Uwineza Marie Claire ni we washyikirijwe igihembo na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore

Nshimiyimana Joseph wari uhagarariye ikigo cya Secula Ltd ni we washyikirijwe igihembo cya miliyoni 4 Frw yahawe na Equity Bank

Nshimiyimana Joseph yishimiye igihembo yahawe na Equity Bank, avuga ko bizafasha kigo cyabo kwagura ibikorwa byabo


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/agrishow-2026-equity-bank-rwanda-yahembwe-nk-umufatanyabikorwa-wahize-abandi

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *