Nduhungirehe yabigarutseho mu butumwa yanditse ku rubuga rwa X ku wa 2 Kanama 2026.
Ati 'Imyaka 28 irashize uyu munsi, ku wa 2 Kanama 1998, hatangiye igihe kirekire cy'ubugome bushingiye kuri Jenoside, imvugo z'urwango no gutoteza Abatutsi b'Abanye-Congo i Kinshasa no mu tundi duce twa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.'
Yavuze ko icyo gihe, imvugo z'urwango zakwirakwijwe n'abayobozi bamwe zagize uruhare mu gutuma Abatutsi bo muri RDC bahigwa bukware.
Nduhungirehe yibanze kuri Abdoulaye Yerodia Ndombasi, wari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Congo icyo gihe, avuga ko yakoresheje imvugo yibasira Abatutsi.
Ati 'Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga icyo gihe, Abdoulaye Yerodia Ndombasi, yari yaravuze ko Abatutsi bagenzi be ari imyanda n'udukoko tugomba kurandurwa mu buryo buteguwe kandi budatezuka.'
Aya magambo, nk'uko Nduhungirehe yabivuze, yabaye intandaro y'ibihe bikomeye byakurikiwe n'ibikorwa byo kwibasira Abatutsi bo muri RDC.
Ati 'Abatutsi bahise bicwa, bajugunywa mu biraro ndetse baratotezwa i Kinshasa no mu tundi duce tw'igihugu.'
Ni iki cyabaye ku wa 2 Kanama 1998?
Tariki ya 2 Kanama 1998 ni yo Nduhungirehe yavuzeho nk'umunsi watangije igihe cy'ibikorwa byo kwibasira Abatutsi bo muri RDC.
Ni umunsi intambara ya kabiri ya Congo yatangiriyeho, ubwo umutwe w'abarwanyaga ubutegetsi bwa Perezida Laurent-Désiré Kabila watangiraga imirwano mu burasirazuba bwa RDC.
Mu gihe iyo ntambara yatangiraga, umwuka wa politiki warushijeho kuba mubi, bamwe mu Batutsi bo muri RDC batangira gushinjwa kuba abafatanyabikorwa b'u Rwanda, bituma habaho ibitero n'itotezwa byibasira bamwe muri bo.
I Kinshasa Abatutsi barishwe, barashimutwa ndetse bamwe bagatwikwa bazira gusa inkomoko yabo.
Nduhungirehe yavuze ko nubwo u Bubiligi bwari bwaratanze impapuro mpuzamahanga zo gufata Yerodia Ndombasi, atigeze akurikiranwa n'ubutabera bwa RDC.
Yavuze ko aho kumufata, ahubwo yahawe icyubahiro n'ubutegetsi bwa Tshisekedi nyuma yo gupfa muri Gashyantare mu 2019.
Ati 'Nubwo hari impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi zatanzwe n'u Bubiligi, Yerodia Ndombasi ntiyigeze akurikiranwa n'ubutabera bwa Congo. Ubwo yapfaga muri Gashyantare mu 2019, Perezida Tshisekedi yemeye ko ashyingurwa mu cyubahiro.'
Abdoulaye Yerodia Ndombasi yapfuye muri Gashyantare 2019. Nyuma y'urupfu rwe, Perezida Félix Tshisekedi, wari umaze kugera ku butegetsi, yamuhaye icyubahiro cya Leta mu muhango wo kumushyingura.
Mu butumwa bwe, Minisitiri Nduhungirehe yasabye ko amateka nk'aya atazongera kubaho, asoza akoresha amagambo 'Never Again', ashimangira ko isi idakwiye kongera kwemerera ibikorwa by'urwango n'itotezwa rishingiye ku moko gusubira kubaho.

Leave a Reply