Author: webrwanda

  • Umuceri, ibirayi, ibishyimbo n'ibitoki byariyongereye: Umusaruro w'ubuhinzi mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi ku musaruro w'ubuhinzi (Seasonal Agricultural Survey) bwashyizwe hanze ku wa 22 Nzeri 2026 bugaragaza ko hegitari miliyoni 1,41, zingana hafi na 59% by'ubuso bwose bw'igihugu, zikoreshwa mu bikorwa by'ubuhinzi.

    Mu gihembwe cya B 2026 hegitari miliyoni 1,02 zakoreshejwe mu buhinzi bw'imyaka yerera igihembwe, mu gihe hegitari ibihumbi 526 zari zihinzeho imyaka imara igihe kirekire

    Iyi raporo igaragaza ko umusaruro w'ibigori wageze kuri toni 122.370 mu gihembwe B cya 2026, uvuye kuri toni 117,711 mu gihembwe nk'icyo cya 2025, bivuze ko wazamutseho 4%. Ubuso bwateweho ibigori nabwo bwageze kuri hegitari 94.823, bivuze ko bwiyongereyeho 2% ugereranyije na 2025.

    NISR igaragaza ko umusaruro mwinshi w'ibigori wabonetse mu Ntara y'Iburasirazuba, cyane cyane mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Bugesera.

    Ibirayi byiyongereyeho 5,7%

    Umusaruro w'ibirayi na wo wariyongereye kuko wageze kuri toni 331.963 mu gihembwe B cya 2026, ugereranyije na toni 314.093 zari zabonetse mu gihembwe B cya 2025, bikaba byarazamutseho 5,7%.

    Raporo igaragaza ko ubuso bwateweho ibirayi bwari hegitari 48.424, bukaba bwarazamutseho 5,4% ugereranyije n'igihembwe nk'iki mu mwaka wabanje. Umusaruro mwinshi w'ibirayi wabonetse mu turere twa Nyabihu, Rubavu, Musanze na Burera.

    Ku bishyimbo ho umusaruro ku rwego rw'igihugu wageze kuri toni 243.775 mu gihembwe B cya 2026, ugereranyije na toni 240.721 zasaruwe mu gihembwe B cya 2025, bigaragaza inyongera ya 1,3%.

    NISR ivuga ko uturere twejeje ibishyimbo byinshi ari Nyagatare, Kirehe, Bugesera, Ngoma na Gatsibo.

    Nubwo umusaruro wazamutse, ubuso bwateweho ibishyimbo bwari hegitari 333.735, bukaba bwaragabanutseho 0,4% ugereranyije n'igihembwe B cya 2025. Umusaruro mpuzandengo wari ibilo 700 kuri hegitari.

    Ibitoki nabyo biri mu bihingwa byagize izamuka rikomeye kuko iyi raporo igaragaza ko umusaruro wabyo wageze kuri toni 1.231.202 mu gihembwe B cya 2026, ukaba warazamutseho 5.6% ugereranyije na 2025 kuko bwo byari toni 1.166.247.

    Ubuso buhinzeho urutoki bwageraga kuri hegitari 250,772, naho umusaruro mpuzandengo wari toni 12,4 kuri hegitari.

    Intara y'Iburasirazuba ni yo yejeje ibitoki byinshi, cyane cyane mu turere twa Gatsibo, Ngoma na Kirehe, hamwe na Muhanga mu Ntara y'Amajyepfo.

    Ni mu gihe umusaruro w'ibigori wageze kuri toni 122.370, uvuye kuri toni 117.711 mu gihembwe B cya 2025, bivuze izamuka rya 4%.

    Umuceri uhingwa mu bishanga weze toni 80.325, uvuye kuri toni 72.976 mu mwaka wabanje, bivuze ko wazamutseho 10,1%. Umusaruro w'umuceri kuri hegitati wageze kuri toni 4,6, mu gihe ubuso wahinzweho bwari hegitari 17.534.

    Uturere twejeje umuceri mwinshi ni Gisagara, Nyagatare, Gatsibo, Bugesera na Rusizi, mu gihe umusaruro w'ibigori wiganje mu Ntara y'Iburasirazuba, cyane cyane muri Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Bugesera.

    Imikoreshereze y'ifumbire yakomeje kwiyongera mu bahinzi

    Raporo ya SAS Season B 2026 igaragaza ko gukoresha ifumbire byakomeje kuba kimwe mu bikorwa by'ingenzi byafashije mu kongera umusaruro w'imyaka.

    Muri iki gihembwe, 81,3% by'abahinzi bakoresheje ifumbire y'imborera, aho ikoreshwa ryayo ryageze kuri 81,7% mu bahinzi babikora ku buso buto, ndetse na 71,3% mu bahinzi bahinga ku buso bugari.

    Ifumbire mvaruganda yakoreshejwe na 57,5% by'abahinzi bose; ikoreshwa na 56,7% mu bahinzi bato na 80,2% mu bahinzi bahinga ubuso bubari. Ifumbire mvaruganda yakoreshejwe cyane ni DAP yari kuri 40%, UREA kuri 35,5% na NPK yakoreshejwe kuri 20,3%.

    Ni mu gihe 13,1% by'abahinzi bakoresheje uburyo bwo kuhira imyaka, aho abahinga ku buso buto buhiye ku rugero rwa 11,5%, naho abahinzi bahinga ku buso bugari buhira bari 56,2%.

    Abahinzi 56,9% buhiye imyaka bakoresheje uburyo bugezweho bwo kuhira. Amazi akoreshwa cyane mu kuhira yaturukaga mu biyaga no mu migezi, angana na 42,4%, naho amazi yo munsi y'ubutaka agera kuri 30,3%.

    NISR isobanura ko kuhira imyaka bikomeje kugira uruhare mu gufasha abahinzi guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe no kongera ubushobozi bwo kubona umusaruro uhagije.

    Umusaruro w’umuceri wiyongereyeho 10,1% mu gihembwe cy’ihinga B 2026

    Umusaruro w'ibirayi na wo wariyongereye kuko wageze kuri toni 331.963 mu gihembwe B cya 2026, ugereranyije na toni 314.093 zari zabonetse mu gihembwe B cya 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuceri-ibirayi-ibishyimbo-n-ibitoki-byariyongereye-umusaruro-w-ubuhinzi-mu

  • Hashyizweho umurongo wa telefone utishyurwa ku bashaka gutanga amakuru ku bahishe inzoga z'ibyuma – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa bw'ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti 'Wihisha ibyuma', abaturage basabwe kwihutira kumenyesha inzego zibishinzwe igihe bazi aho izi nzoga zahishwe.

    Ishyirwaho ry'uyu murongo rije nyuma y'uko abayobozi bagaragaje ko, nubwo inzoga nyinshi z'ibyuma zamaze gukurwa mu baturage, hakiri izihishwe ahantu hatandukanye.

    Ku wa 20 Nzeri 2026, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique, yasabye abazifite kuzishyikiriza inzego zibishinzwe ku bushake.

    Habimana yavuze ko hari abantu bahishe izi nzoga bibwira ko ibikorwa byo kuzishakisha bizagera aho bigahagarara. Yaburiye ko abazafatwa bakizihishe bazabihanirwa, anasaba abaturage bazi aho ziherereye gutanga amakuru kugira ngo zikurwe mu baturage.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, na we yavuze ko kuva gahunda yo guca inzoga z'ibyuma yatangira, hafashwe litiro zigera kuri miliyoni 20.

    Yasobanuye ko ikibazo cyari cyarafashe intera nini, agaragaza ko hari izindi nzoga zishobora kuba zikiri mu ngo z'abaturage.

    Amakuru agaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, abantu barenga 500 bagannye amavuriro nyuma yo kunywa izi nzoga, naho abarenga 50 bagapfa.

    Abayobozi bashingiye kuri izo ngaruka basaba abaturage gufatanya n'inzego zibishinzwe mu gukumira ko izisigaye zikomeza gukwirakwizwa.

    Umuntu ufite amakuru ku hahishwe inzoga z'ibyuma ashobora kuyatanga ahamagara 9001, umurongo utishyurwa wagaragajwe mu butumwa bw'ubukangurambaga bwa Leta.

    Hashyizweho umurongo wa telefone utishyurwa ku bashaka gutanga amakuru ku bahishe inzoga z'ibyuma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hashyizweho-umurongo-wa-telefone-utishyurwa-ku-bashaka-gutanga-amakuru-ku

  • U Rwanda rukomeje kugwisha imvura nke muri Nzeri – #rwanda #RwOT

    Mu kinyamakuru cyagenewe abahinzi n'aborozi cyasohotse ku wa 23 Nzeri, Meteo Rwanda yagaragaje ko ubupimiro 38 bwabonye imvura iri munsi y'isanzwe igwa, mu gihe ubupimiro butandatu bwabonye imvura iyiruta.

    Imvura yiyongereye mu bice bimwe by'uturere twa Rubavu, Rutsiro na Burera, no mu duce duke twa Ngoma, Rwamagana, Gatsibo na Kayonza. Ahabonetse imvura, yaguye mu gihe kiri hagati y'umunsi umwe n'iminsi ine.

    Imvura nyinshi kurusha iyapimwe ahandi yabonetse ku bupimiro bwa Butaro mu Karere ka Burera, aho hapimwe milimetero 78,2 mu minsi ine. Hakurikiyeho Murunda mu Karere ka Rutsiro, hapimwe milimetero 70,4, na Gisenyi Aero mu Karere ka Rubavu, hapimwe milimetero 53,4. Ubupimiro bwa Mpanga mu Karere ka Kirehe bwo nta mvura bwapimye.

    Meteo Rwanda yavuze ko ubuhehere bw'ubutaka bwakomeje kugabanuka mu bice byinshi by'igihugu, uretse mu majyaruguru y'Intara y'Iburengerazuba aho bwiyongereye. Ubushyuhe na bwo bwari hejuru y'ikigero gisanzwe kiboneka hagati ya tariki ya 11 n'iya 20 Nzeri mu bice byinshi by'igihugu.

    Ku bijyanye n'iminsi isigaye ya Nzeri, Meteo Rwanda iteganya ko hagati ya tariki ya 21 n'iya 30 hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 9 na 75, ingano iri ku kigero cy'isanzwe igwa muri icyo gihe. Ikigo giteganya ko ubuhehere bw'ubutaka buziyongera cyane cyane mu Ntara z'Iburengerazuba n'Amajyaruguru, ndetse no mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru.

    Meteo Rwanda yashishikarije abahinzi kugisha inama abashinzwe ubuhinzi ku myiteguro y'igihembwe cy'ihinga A 2027 no gufata ingamba zo kwirinda ingaruka z'umuyaga mwinshi uteganyijwe mu bice bitandukanye by'igihugu. Aborozi na bo bagiriwe inama yo kwegera abaveterineri kugira ngo bamenye uko babungabunga amatungo yabo hashingiwe ku kirere giteganyijwe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rukomeje-kugwisha-imvura-nke-muri-nzeri

  • Karongi: Babiri bagwiriwe n'ikirombe, umwe arapfa – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Kibingo, Akagari ka Gitabura, Umurenge wa Twumba ku wa 23 Nzeri 2026.

    Saa Saba n'Igice z'amanywa nibwo ubuyobozi bw'Umurenge wa Twumba bwahawe amakuru ko ikirombe cyagwiriye abagabo babiri.

    Abagwiriwe n'ikirombe ni Munyampenda Emmanuel wo mu Murenge wa Rwankuba wari ufite imyaka 36, wahise apfa na Niyigaba Fabien w'imyaka 44 wo mu Murenge wa Gishyita wakomeretse.

    Ntamakemwa Silas, ushinzwe imari n'ubutegetsi mu Murenge wa Twumba wasigaye mu nshingano z'Umunyamabanga Nshingwabikorwa uri mu kiruhuko cy'akazi, yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru bajyanyeyo na Polisi na RIB bafatanya n'abaturage gukuramo nyakwigendera.

    Ati “Ni ikirombe cyahoze gikoreshwa na REDEMI mu myaka irenga 15 ishize ubu ibiti byahatewe byarakuze. Bagiyeyo kirabagwira. Niyigaba cyamufashe amaguru abasha kuvamo niwe watanze amakuru. Munyampenda twamukuyemo yamaze gushiramo umwuka. Umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Mugonero”.

    Ntamakemwa avuga ko ubutumwa bahaye abaturage ari uko bakwiye kwirinda ibikorwa bitemewe by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro avuga ko aribyo bikunze kuba intandaro gukomeretsa ababikora no kubatwara ubuzima.

    Nyakwigendera Munyampenda Emmanuel asize umugore n'abana. Niyigaba wakomeretse ari kwitabwaho n'abaganga bo mu Bitaro bya Mugonero.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-babiri-bagwiriwe-n-ikirombe-umwe-arapfa

  • Nabonye twikundira abagabo badashobotse – Sandra Ishimwe #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Sandra Ishimwe yavuze ko abagabo babi babaho ariko hari n’abazima, ikiba gisigaye ari amahitamo.

    Kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga hari intambara ikomeye y’aho bamwe bafashe abagabo mu isura y’abantu badashobotse.

    Byakuruwe n’inkuru z’uruhererekane rwa gatanya y’umuhanzi Ishimwe Vestine na Idrissa Ouédraogo aho buri wese yabifashe mu ruhande rwe bitewe n’ibyo yumvise.

    Byageze aho Miss Uwase Raissa Vanessa agereranya abagabo n’inyamaswa ko abakobwa bakwiye kwigishwa kwirinda izo nyamanswa.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahatangirwa ubutumwa bumara amasaha 24, Sandra Ishimwe yavuze ko uko hari n’abazima ahubwo abana bakwiye kwigishwa guhitamo neza.

    Ati “Abagabo babi babaho ariko hariho n’abagabo bazima. Nimureke twigishe abana guhitamo neza nubwo usanga natwe ubwacu twakabigishije tutazi guhitamo neza.”

    Yakomeje avuga ko yabonye abagore benshi bikundira abagabo badashobotse, asaba Imana kubayobora.

    Ati “Ikindi nabonye abagore benshi twikundira abagabo badashobotse, Mana uduhe ubwenge kandi utuyobore. Ikindi Mana utirindire n’abagabo bazima guhura n’abagore buzuye ubunyamanswa.”

    Yasabye kandi Imana kubafasha nk’abakobwa kuba urugero rwiza kuri basaza babo bagifite ubumuntu.

    Sandra Ishimwe yavuze ko hari n’abagabo beza atari ababi gusa

    Source : http://isimbi.rw/nabonye-twikundira-abagabo-badashobotse-sandra-ishimwe.html

  • Micky yitabaje RIB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Mukobwajana Asifiwe yitabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo rumurenganure nyuma y’uko abonye ikibazo afitanye n’umuntu kirimo kugera no ku bana be.

    Uyu wamamaye nka Micky, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko amaze imyaka ibiri (2024-2026) yihanganira ibimuvugwaho kuko yirinda kuba yashyira umuntu mu kibazo kuko atigeze ashaka ko umuntu afungwa cyangwa ubuzima bwe bwangirika kubera ikibazo bafitanye.

    Yakomeje avuga ko abizi neza ko iyo abantu bafitanye ikibazo umwe ashobora kurakara, kubabara no kutongera gukunda undi ariko ntabwo atekereza ko ikibazo bafitanye gishobora kurenga imbibi kigere ku bana, umuryango cyangwa ubuzima bwite bwa muntu.

    Micky ngo yihanganiye amagambo yumvise, ibikorwa yabonye kuko yabwiraga ko igihe kizagera bikarangira, yagerageje guceceka kuko atifuzaga kongera ibibazo cyangwa amakimbirane.

    Uko iminsi yashiraga, ngo byakomeje gukura kugera bigeze ku bana be, ni ho yabonye ko adakwiye guceceka.

    Ati “Umuntu ashobora kwihanganira byinshi iyo ikibazo kiri hagati ye n’undi muntu. Ariko iyo bigeze ku bana n’umuryango, umuntu agomba gufata ingamba zo kubarinda no gushaka ubufasha bw’inzego zibifitiye ububasha.”

    “Ni yo mpamvu nahisemo gufata inzira y’amategeko. Icyemezo cyo gutanga ikirego sinagifashe mu burakari, mu kwihorera cyangwa mu rwango. Nabitekerejeho igihe kirekire, ngerageza uburyo bwo kwihangana no kwirinda amakimbirane, ariko ngeze aho mbona ko kwihangana kwanjye kutagihagije.”

    Yakomeje avuga iki kibazo afitanye n’uyu muntu atashatse kuvuga izina, RIB izagisuzuma neza, ikareba ibimenyetso bihari, ikagikurikirana mu mucyo mu buryo bwubahirije amategeko.

    Yavuze ko adashaka kwihorera cyangwa kugirira umuntu nabi ahubwo akeneye ko ukuri kumenyekana uburenganzira bw’abagize umuryango we bukubahirizwa kandi haba hari icyaha cyakozwe kigakurikiranwa hakurikijwe amategeko kuko yihanganye bigagije.

    Micky yitabaje RIB

    Source : http://isimbi.rw/micky-yitabaje-rib.html

  • RSSB Tigers yitwaye neza imbere Shanghai Sharks yo mu Bushinwa #rwanda #RwOT

    RSSB Tigers yatsinze Shanghai Sharks yo mu Bushinwa amanota 117-115 mu irushanwa Mpuzamigabane.

    Iri rushanwa Mpuzamigabane rya 'Basketball FIBA Intercontinental Cup 2026' riri kubera ku Mujyi wa Beijing mu Bushinwa, ni umukino wa mbere iyi kipe yo mu Rwanda yari itsinze.

    Kuri uyu wa Gatatu nibwo RSSB Tigers yagarutse ku kibuga ihangana na Shanghai Sharks mu mukino utari woroshye cyane ko byanasabye iminota y’inyongera.

    Shanghai Sharks yatangiye neza agace ka mbere itsinda amanota 30-17, gusa mu gace ka kabiri RSSB Tigers yakoresheje imbagaraga nyinshi nubwo yagatsinzwe 30-29. Bagiye kuruhuka ari 60-46.

    Agace ka gatatu amakipe yombi yakanganyije amanota 25-25. Ibintu byahindukiye mu gace ka nyuma, Shanghai Sharks birayicanga kuko yabonaga itazi ibirimo kuba, imbaraga aba bakinnyi b’ikipe yo mu Rwanda yakoresheje byatumye batsinda aka gace amanota 32-18. Umukino warangiye ari 103-103 bahita bitabaza iminota 5 y’inyongera. Yarangiye ari 14-12 maze RSSB ibona intsinzi ya mbere ku manota 117-115.

    Craig Randall wa RSSB Tigers BBC yatsinze amanota 30 muri uyu mukino mu gihe umunyamerika ukinira Shanghai Sharks, Brandon Godwin yatsinze 37.

    Nyuma yo gutsindwa umukino wa mbere na Rytas Vilnius yo muri Lithuania, RSSB Tigers BBC kugira ngo imenye niba izakomeza muri 1/4 igomba gutegereza ibizava mu mukino uzahuza iyi kipe naShanghai Sharks ku wa Kane.

    Wari umukino utoroshye

    Antino Jackson yazonze Shanghai Sharks

    Craig Randall yatsinze amanota 30

    Source : http://isimbi.rw/rssb-tigers-yitwaye-neza-imbere-shanghai-sharks-yo-mu-bushinwa.html

  • U Rwanda rwasoreje ku mwanya 8 mu Gikombe cya Afurika #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 muri Handball yasoreje ku mwanya wa 8 mu Gikombe cya Afurika.

    Ni nyuma yo gutsindwa na Côte d’Ivoire yakiriye iri rushanwa mu mukino wo guhatanira umwanya 7 n’uwa 8 wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2026.

    Ni umukino utari woroshye ku mpande zombi dore ko iminota 60 yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 26-26 biba ngombwa ko bitabaza penaliti.

    Ntabwo u Rwanda rwagiriye amahirwe muri penaliti kuko rwaje gutakaza imbere ya Côte d’Ivoire yari imbere y’abafana bayo, birangira ari 30-27.

    U Rwanda rusoreje ku mwanya wa 8 mu bihugu 14, nyuma y’uko rwabashije kugera muri 1/4 ariko rusezererwa na Guinea rujya guhatanira umwanya wa 5-8, izi ngimbi zisanze zigomba guhatanira uwa 7-8 nyuma yo gutsindwa na Cameroun.

    U Rwanda rwasoreje ku mwanya wa 8

    Source : http://isimbi.rw/u-rwanda-rwasoreje-ku-mwanya-8-mu-gikombe-cya-afurika.html

  • Nyanza: Kaminuza ya UNILAK yashyize ku isoko ry'umurimo abanyeshuri 295 – #rwanda #RwOT

    Ibirori byo gutanga impamyabumenyi byabaye ku wa 22 Nzeri 2026, bibera ku cyicaro cya UNILAK Ishami rya Nyanza giherereye mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza.

    UNILAK yatangijwe mu 1997 n'umuryango w'ababyeyi b'Abadventiste b'Umunsi wa Karindwi baharanira iterambere ry'uburezi (FAPADER).

    Muri uyu muhango, UNILAK yatanze impamyabumenyi ku nshuro ya 20 mu mashami arimo Amategeko, Ubukungu n'Imicungire y'Imari, Kwita ku Bidukikije ndetse n'Ikoranabuhanga, aho abasoje amasomo bose hamwe ari 295 bashyizwe ku isoko ry'umurimo.

    Abahawe impamyabumenyi baturutse mu bihugu icyenda bitandukanye birimo u Rwanda, Liberia, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tchad n'ibindi. Muri bo, abanyeshuri 191 bahawe impamyabumenyi y'Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, mu gihe 104 bahawe impamyabumenyi y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

    Umuyobozi wa UNILAK, Prof. Jean Ngamije, yashimiye abasoje amasomo ndetse n'ababyeyi babo, avuga ko iyi Kaminuza ikomeje kuba ihuriro ry'abanyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye kandi ikagira ubufatanye n'amashuri makuru yo hanze y'u Rwanda, harimo ayo mu Bushinwa.

    Ati “Ndashimira abanyeshuri basoje amasomo yabo n'ababyeyi bazana abana babo tukabarerera, Kaminuza ya UNILAK yabaye igicumbi cy'amahanga yose kandi yizerwa mu bihugu bitandukanye kuko mu bihe bitandukanye twohereza abanyeshuri hanze y'u Rwanda mu kazi cyangwa kwiga byose babikesha kwiga muri Kaminuza ya UNILAK.”

    Bamwe mu banyeshuri basoje amasomo bavuze ko kuba barize muri UNILAK ari amahirwe bagiye gukoresha neza, bakabyaza umusaruro impamyabumenyi bahawe.

    Jess Walker ukomoka muri Liberia, wahawe impamyabumenyi y'Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, yashimiye ubuyobozi bwa Kaminuza, abarimu ndetse n'ababyeyi, avuga ko nubwo abanyeshuri baturukaga mu bihugu bitandukanye bafite imico itandukanye, barangije ari bamwe bafite ubumenyi bahawe na UNILAK.

    Ati “Ndashimira ubuyobozi bwa Kaminuza, abarimu n'ababyeyi, twe twaturutse mu gihugu cya Liberie n'abandi baturuka ahandi tugitangira twari dufite imico itandukanye ariko turangije turi umwe, igikenewe aricyo ubumenyi UNILAK yarakiduhaye natwe tukibyaze umusaruro binagirire abandi akamaro.”

    Nsanganiye Vincent, wahawe impamyabumenyi y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, yavuze ko bagiye gukomeza gushaka uburyo bakoresha neza ubumenyi bahawe kugira ngo bugirire abandi akamaro.

    Ati “Tugiye gukomeza dushaka uburyo impamyabumenyi dukuye muri UNILAK tuyibyaza umusaruro binagirire akamaro abandi.”

    Niyogakiza Jotham uhagarariye UNILAK mu by'amategeko, yabwiye abahawe impamyabumenyi ko kurangiza amasomo atari iherezo ahubwo ari intangiriro y'urugendo rushya.

    Ati “Abanyeshuri basigaye ntimurambirwe mutere ikirenge mu cya bakuru banyu kandi turashimira abatugana ntituzahwema kubakira neza kuko ni yo ntego yacu.”

    Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena, Hon. Prof. Uwimbabazi Penine, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yasabye abahawe impamyabumenyi kujya bahanga imirimo aho gutegereza kuyihabwa.

    Ati “Ndashimira abahawe impamyabumenyi, mugende muhange imirimo aho kuyisaba, impamyubumenyi ni ingenzi kandi impamyabumenyi igaragarire mu bikorwa mushaka ibisubizo.”

    Yakomeje agira ati “Impamyabumenyi ni intangiriro y'urugendo si iherezo ry'urugendo, bityo mufite impamyabumenyi ikwiye kubufungura, mureme amahirwe aho gushaka amahirwe, murangwe n'imico myiza, mugira ubunyangamugayo kandi aho mugiye.”

    Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 ishize UNILAK itanga impamyabumenyi, ibirori byo guha impamyabumenyi abarangije amasomo bizakomereza ku ishami rya Rwamagana ku wa 24 Nzeri 2026, naho ku wa 1 Ukwakira 2026 bikazasorezwa ku ishami rya Kigali.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-kaminuza-ya-unilak-yashyize-ku-isoko-ry-umurimo-abanyeshuri-295

  • Ibinyuguti bya FDU Inkingi yari kurya RPF ni nko kwikirigita ugaseka #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 23 Nzeri 2026, Urukiko Rukuru rwa Kigali rwakomeje kuburanisha Ingabire Umuhoza Victoire washinze ishyaka DALFA Umurinzi ritemerewe gukorera mu Rwanda n'abandi icyenda bashinjwa ibyaha bifitanye isano n'umugambi wo guhirika ubutegetsi.

    Iminsi itatu ya mbere y'uru rubanza, tariki ya 18, iya 21 n'iya 22 Nzeri, yahariwe Ubushinjacyaha, aho bwasobanuye uko ibyaha birindwi Ingabire n'abo bareganwa bashinjwa. Umunsi wa kane warwo wahariwe kwereka urukiko ikimenyetso kimwe cyari gisigaye.

    Iki kimenyetso ni ijwi rirengeje isaha ry'ikiganiro cy'abayoboke ba DALFA Umurinzi bitabiriye amahugurwa yiswe ayo kwiga Icyongereza, aho bibukiranya ku buryo baremye amatsinda ane yo gukora imyitozo y'ibyo bahuguriwe.

    Iki kiganiro cyumvikanamo bamwe mu baregwa bahinduye amazina yabo mu buryo Ubushinjacyaha buvuga ko bugamije kujijisha ngo badatahurwa. Nka Sibomana Sylvain ugaragazwa nk'uwateguye amahugurwa yari yiyise 'Grace', Hagenimana Hamad yiyise 'Moon' na Ndayishimiye Jean Claude wiyise 'Brown'.

    Iki kiganiro Ubushinjacyaha buhamya ko cyabaye tariki ya 24 Nzeri 2021 gitangira humvikana Sibomana avuga ko 'muri iki cyumweru' bahuguwe ku bijyanye n'uburyo bwo kurwanya ubutegetsi, asobanura ko bitangirira ku ntumbero ituma abaturage babiyumvamo.

    Sibomana yumvikana avuga ko inyuma y'intumbero hakurikiraho kugaragaza uburyo nka 'mouvement' bayigeraho, asobanura ko ubwo burimo gushora abaturage mu myigaragambyo.

    Yavuze ko 'mouvement' igomba guhera ku bikorwa bito byo gutinyura abaturage, bitica amategeko, bitagira byinshi byangiza, agaragaza ko ibyo bibongerera icyizere, hanyuma hakazakurikiraho ibikorwa byo kwiyerekana.

    Muri iri jwi, Sibomana avuga ko hakurikiraho kwanga gushyigikira 'ubutegetsi bw'igitugu', hagamijwe kubuca intege, hagakorwa ibikorwa bigamije gushyira ubutegetsi mu rujijo ku buryo nk'igihe habaye imyigaragambyo, abapolisi banga kuyikumira.

    Sibomana yumvikana avuga ko ubutegetsi buhabwa imbaraga n'abaturage, ko iyo batangiye kwigaragambya nta kindi buba busigaje 'keretse guhirima'.

    Amaze gusobanura ibyavugiwe mu mahugurwa, yahaye umwanya abandi bayitabiriye kugira ngo basobanure ibyavuye mu mwitozo amatsinda yahawe, wazagenderwaho mu guhirika ubutegetsi.

    Operations zitandukanye mu mugambi wabo

    Uhagarariye itsinda rya mbere rigizwe n'abantu barindwi yavuze ko mu ntangiriro bagomba kumara ubwoba ababuterwa n'ababutera abaturage, avuga ko bakwifashisha uburyo bwitwa 'Shirubwoba Udahungekwa Ugahungeta'.

    Yasobanuye ko impamvu abatera abandi ubwoba barebwa n'iyi gahunda ari uko hari ibyo bakora babitewe n'ubwoba. Yagaragaje ko bahisemo gukoresha abazunguzayi n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze kuva ku mudugudu kugeza ku murenge.

    Itsinda rya mbere ryavuze ko abazunguzayi ari benshi mu gihugu kandi ko bahora bahanganye n'abashinzwe umutekano nka DASSO n'abanyerondo.

    Urihagarariye yavuze ko bahisemo gukoresha indirimbo yitwa 'Ubuzima bw'Abazunguzayi' izatunganyirizwa hanze, igakwirakwizwa mu bazunguzayi mu ibanga ku buryo yahera hose Leta y'u Rwanda itararabukwa ko ari umugambi wateguwe.

    Itsinda rya kabiri ryavuze ko ryasanze 'mouvement' yategura igikorwa kikitwa 'Serwakira' cyibanda ku bahuye n'ibibazo bitandukanye birimo guhohoterwa, gushimutwa no kwamburwa ubutaka.

    Urihagarariye yavuze ko bakora inyandiko ziriho ubusa, zigakwirakwizwa mu mijyi itandukanye, hanyuma mu cyiciro cya kabiri hagakwirakwizwa izanditseho amagambo arimo 'Turambiwe gukubitwa', 'Turambiwe gushimutwa' na 'Turambiwe imisoro'.

    Iri tsinda ryagaragaje ko ubu butumwa bwakwirwakwizwa n'abatega moto kandi bakabikorera aho badatuye, kandi ko ibyo bimaze kuba, 'ubutegetsi bwatangira kwikandagira, bugacisha make' kuko ngo bubonye ko habonetse ababuhangara, 'hari mouvement ishobora kubukora mu jisho'.

    Itsinda rya gatatu ryagaragaje ko ryo ryasanze hakorwa icyitwa 'Umuturage Imbere' kivuguruza gahunda ya Leta izwi nka 'Umuturage ku Isonga', icyo kikaba cyagaragaza ibikorwa bikomeye biri mu baturage nko kudahabwa ingurane z'imitungo ndetse n'imisoro iri hejuru.

    Uhagarariye iri tsinda yumvikana avuga ko iki gikorwa cyaba kigaragaza ko Guverinoma idashyira umuturage imbere ikwiye kuvaho, kandi ngo ibyo babigaragaza binyuze mu bikorwa byo kudashyigikira Leta.

    Yavuze ko bashobora gufata abaturage basaba ingurane nk'aba Kangondo, bakabambika imipira y'ibara rimwe yanditseho amagambo nka 'Gakondo' kandi ngo byaba byoroshye kuko umupira umwe ntiwarenze 5000 Frw.

    Iri tsinda ryavuze ko abagize 'mouvement' bajya banaherekeza abafite ibi bibazo mu nkiko, ababaherekeza bakishyurwa, hakanifashishwa abanyamakuru bakorana nka Nsengimana Théoneste wa Umubavu TV na Niyonsenga Dieudonné wamenyekanye nka Cyuma Hassan.

    Mu itsinda rya kane, Habimana Hamad urihagarariye yumvikana na we avuga ko bakwibanda ku bazunguzayi nk'abantu bababaye, bakohereza impirimbanyi zisobanukiwe cyane zibatinyura, bakamenya uko bakwigaragambya mu buryo butarimo akavuyo.

    Habimana wumvikana nka Moon, yavuze ko izi mpirimbanyi zakorera ahantu hatandukanye ku buryo ibikorwa byabo bimenyekana kandi bagakora ku buryo abanyamakuru bakorana baba bahari, bagatangaza imyigaragambyo y'abazunguzayi.

    Yagaragaje ko abazunguzayi ari imbaraga zatoneka ubutegetsi, ku buryo bigaragambije Leta yabona ko 'Ibintu byageze iwa Nsabaga' kuko iki kibazo cyaba cyamenyekanye ku rwego rw'Isi, bikagaragara ko abazunguzayi baharanira uburenganzira bwabo.

    Umugambi wo kurya FPR ibinyunguti

    Nyuma yo kumva uko amatsinda yakoze imyitozo, Nsabimana Sylvain yavuze ko igikurikiyeho ari ukumva ibitekerezo by'abitabiriye amahugurwa kugira ngo bavuge uko babona buri 'operations' yateganyijwe, yiheraho.

    Sibomana yavuze ku butumwa Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC) yari iherutse kunyuza ku rubuga X, ibaza icyakorwa kugira ngo Abanyarwanda bishime birushijeho, we na bagenzi be babazanya uko babwifashishwa mu nyungu za 'mouvement'.

    Yagaragaje icyo bakora kandi kitabagiraho ingaruka ari uko abagize 'mouvement' bakora ikusanyabitekerezo mu baturage bake nka batanu, mu rwego rwo kumva icyo bakorerwa kugira ngo bishime.

    Sibomana yitanzeho urugero, avuga ko iyo ateze abamotari, akunda kubaganiriza yumva ikibavamo, ku buryo ashobora gutahura umumotari ushyigikiye 'mouvement' ariko atinya, akamutinyura binyuze muri ibyo biganiro.

    Uyu wahawe izina rya 'Grace' yumvikana avuga ko ikusanyabitekerezo ryo mu buryo bw'amagambo ritagira ingaruka zikomeye kandi zihuse nko gukwirakwiza inyandiko ziriho ubusa n'iziriho amagambo arwanya ubutegetsi.

    Undi yavuze ko hakorwa inyandiko zisubiza MINALOC ko icyakorwa kugira ngo Abarwanyarwanda bishime ari uguhagarika kubashimuta n'ibindi bibazo bavuga ko byugarije abaturage, zikaba zakwirakwizwa nijoro.

    Iki kiganiro cyumvikanisha Habimana Hamad afite amakenga, kuko avuga ko MINALOC itabajije iki kibazo iyobewe ibyakorwa kugira ngo Abanyarwanda bishime, ahubwo ngo yabikoze mu rwego rwo gutera ibuye mu gihuru kugira ngo hagire ikivumbuka.

    Ati 'Bo ubwabo bazi icyo bakora kugira ngo umuturage yishime.'

    Habimana avuga ko gukwirakwiza impapuro zisubiza MINALOC byaba ari ugukorera Leta umurimo, agaragaza ko ahubwo igikwiye ari ukugaragaza uburyo barya FPR Inkotanyi ibinyunguti umubiri wose.

    Yagize ati 'Tugashaka uburyo turya ibinyunguti FPR umubiri wose', ngo ku buryo bajegeza uyu muryango bifashishije ibyo bahuguriwe.

    Undi yagaragaje ko inzego z'iperereza ziba ziri maso, abwira bagenzi be ko uramutse wambaye umwambaro uriho ubutumwa budasanzwe, udashobora gutera intambwe 10 utarafatwa, icyakoze ko gukwirakwiza inyandiko byo byashoboka.

    Yibukije bagenzi be amagambo ya Perezida Paul Kagame, aho yavuze ko ikintu cya mbere kuri we ari ugushaka amakuru; byumvikanisha ko nta gishobora kuba mu Rwanda ngo ntakimenye.

    Mu masaa tanu z'amanywa ni bwo Ubushinjacyaha bwarangije gusobanura uko ibyaha byakozwe no kugaragaza ibimenyetso. Urukiko rwamenyesheje ababuranyi ko iburanisha ry'uyu munsi rirangiye, ruteguza ko urubanza ruzakomeza tariki ya 28 Nzeri 2026, humvwa ubwiregure bwa Ingabire.

    Igihe

    Abarimo Nsabimana Sylvain wiyise 'Grace' na Habimana Hamad wiyise 'Moon' bumvikanye mu ijwi bavuga uko barwanya Leta y'u Rwanda

    Source : https://rushyashya.net/ibinyuguti-bya-fdu-inkingi-yari-kurya-rpf-ni-nko-kwikirigita-ugaseka/