Author: webrwanda

  • Perezida Kagame yemeje ko ntacyo atakoze ngo atere inkunga ruhago Nyarwanda ariko bikananirana #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko nta kintu na kimwe atakoze mu bushobozi bwe mu rwego rwo gufasha no guteza imbere ruhago Nyarwanda, ariko asanga hakiri ibibazo bituma uyu mukino utagera ku rwego rwifuzwa.

    Ibi yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Kanama 2026, kuri Kigali Convention Centre, ubwo yabazwaga na mu bibangamira iterambere ry’umupira w’u Rwanda.

    Perezida Kagame yavuze ko yagiye atanga inkunga zitandukanye, harimo no gushaka amafaranga yo gufasha ibikorwa bya ruhago, ariko ko ibyo byonyine bidahagije mu gihe hari imyitwarire n’imikorere bidahinduka.

    Ati 'Hakorwa iki se ko ahubwo ari wowe nabaza, njyewe nagerageje ibyo nshoboye ndafasha, ndasunika, ndagira nte gusa ariko ntabwo nzi icyo nafasha kirenze ariko ni ugukomeza tukagerageza kuko ikibazo ari twebwe kirimo n’abanyarwanda, n’abakinnyi n’abandi ikibazo nitwe kirimo tukivanyemo twatera imbere.'

    Umukuru w’Igihugu usibye ko atemera ko ruhago nyarwanda igeze ku rwego rwiza yifuza, yanahamije ko mu bibangamira ruhago harimo imyitwarire itari myiza, aho bamwe mu bakinnyi n’abareberera uyu mukino bagiye bagaragara bitabaza kuraguza n’ibirozi aho kwibanda ku kazi no ku myitozo.

    Ati: 'Nge nta nubwo nemeranya nawe kuko kwitwara neza biracyari hasi rwose.”

    'Uribuka mu minsi yashize ukabona abantu barakina umupira ariko ugasanga n’imyifatire ubwayo ntabwo ihwitse, sinzi uwabwiye abantu ko abakinnyi b’umupira bagomba kugura indi misatsi cyangwa iyabo yo ku mutwe bagomba bayiziringa ukuntu bashatse noneho ibyo bikavaho bikajya mu kuraguza no mu birozi noneho byarangiza bikajya no kwiba n’amikoro yari arimo wenda n’ahandi birahaba ariko hano niho ndi kuvuga .'

    Kagame yanenze kandi amakimbirane n’intonganya hagati y’amakipe, avuga ko umuntu ushaka kugera ku ntego agomba kumenya aho yerekeza no gushyira imbaraga mu bikorwa bimuganisha ku ntsinzi.

    Yanavuze kandi yageze aho afata n’ideni agashyira mu mupira kuko ingengo y’imari yabaga idahagije ariko bikanga bikaba iby’ubusa.

    Yavuze ko iterambere rya ruhago rikwiye gutangirira mu bana, hakabaho gahunda ihamye yo kubaka impano kuva bakiri bato.

    Perezida Kagame yavuze ko nubwo yiteguye gukomeza gufasha igihe cyose ubufasha bwe buzaba bukenewe, abashinzwe ruhago na bo bakwiye gukora ku bibazo biri imbere yabo.

    Perezida Kagame yavuze ko atishimiye aho ruhago Nyarwanda iri uyu munsi

    Source : http://isimbi.rw/perezida-kagame-yemeje-ko-ntacyo-atakoze-ngo-atere-inkunga-ruhago-nyarwanda.html

  • Ababirimo babyitege, turaza guhangana –Perezida Kagame ku bakora inzoga z'ibyuma – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 24 Kanama 2026, Perezida Kagame yavuze ko ibi binyobwa birimo ibyitwaga 'ibyuma' byari bikomeje kwica abantu benshi, bityo ko Leta itari gukomeza kurebera.

    Yagize ati “Ku bivugwa twongereho n'ibigaragara n'ibyo tubona noneho biba. Hari ibinyobwa bidafite ubuziranenge na gake ndetse bihitana abantu. Twahera aho ngaho, twakwibaza 'Ariko ibi ni byo? Byica abantu, byishe abantu?' Tugahera aho honyine. Igisubizo ugishaka wese aragifite.”

    Yakomeje ati “Byica abantu, byishe abantu ndetse batagira umubare. Niba mukurikira amakuru nk'uko bamwe muri mwe mugomba kuba mubikurikira, ntabwo ari ukuvuga ngo hapfuye abantu babiri gusa uyu munsi, ngo ejo hapfuye undi umwe. Barapfa ari 20, 30, 50, hari ubwo hapfuye abari hafi kugera mu 100 ku munsi umwe. Ugiye gushyira abamaze gupfa mu mwaka urabyumva uko abantu bangana.”

    Perezida Kagame yavuze ko mbere yo kureba ku bihombo by'inganda n'abakozi bazo bari kugira mu rwego rw'ubukungu kubera ibikorwa byo guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, icyagombaga kubanza ari ugusubiza ikibazo cy'ubuzima bw'Abanyarwanda.

    Ati “Mbere y'uko ngera kuri ibyo bindi by'inganda, by'abakozi, tubanze dusubize ikibazo cy'ubuzima bw'aba bantu. Ese turashaka inganda n'abakozi bazikoramo bari buhitanwe n'ibikorerwa muri izo nganda? Cyangwa turashaka ibihitana abantu batwaye mu nganda kugurisha ibikenewe n'izi nganda?”

    Umukuru w'Igihugu yakomeje ati “Ntabwo ndumva neza umuntu waba abishyigikiye ngo atekereze inganda, atekereze abantu bakora muri izi nganda, ukuyemo abo byica umunsi ku wundi, nk'uko bizwi, nk'uko mubibona.”

    Yavuze ko mu gihe inganda zikora ibyica abantu inshuro nyinshi, igihugu kidakomeza kurebera, ahubwo ko kiba kigomba gufata ingamba.

    Ati “Ariko noneho usibye wowe ubikora bikica abantu, iki gihugu kiyoborwa gite? Igihugu cyareka abantu bagapfa gusa, cyo kikarebera, cyo kiba ari igihugu ki? Ni igihugu gifite imibereho imeze ite?”

    Perezida Kagame yavuze ko abayobozi n'abakozi bo mu kigo cy'igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw'imiti n'ibiribwa (Rwanda FDA) n'urwego rutsura ubuzirenenge, RSB, bagiriyeho kugenzura ibitangiza abantu.

    Yagaragaje ko atekereza ko abakozi n'abayobozi ba Rwanda FDA n'aba RSB bakurikiranywe n'ubutabera, bashobora kuba bafite uruhare mu bikorwa by'inganda zafunzwe, ariko ko bazabyisobanurira mu nkiko.

    Ati “Bamwe muri aba rero ndibwira ko babifitemo uruhare, ndetse bashobora kuba bafite uruhare muri izo nganda cyangwa se abafite izo nganda babahuma amaso, bakareka ibintu byabo bigahita, bikajya kwica abantu. Njyewe ni ko ntekereza ariko noneho bazabyisubiriza, igihe bakurikiranyweho ibyo ngibyo. Ni bo bazabisubiza, nta wundi uzabibasubiriza.'

    Perezida Kagame yavuze ko Leta izakomeza guhangana n'abakora ibiyobyabwenge n'inzoga zitujuje ubuziranenge byahawe amazina adasanzwe kandi byica abantu umunsi ku wundi.

    Ati “Si ibyo gusa (by'inzoga) n'ibindi tumaze iminsi tuvuga niba mubikurikira ibi biyobyabwenge, hari ibyo binyobwa hari n'ibindi by'ibiyobyabwenge, mwaragiye murabiririmba mubyita amazina y'igitangaza. Birica abantu, birica abana, birica abantu bato muri iki gihugu n'abakuru hari ababirimo.”

    “Kuri iyo ntambara rero, abanyumva cyangwa ababirimo bo babyitege, abo bo turaza guhangana na bo nyine. Ibintu biraza kujya ku murongo uko bikwiye, abantu bazi icyo bisaba, baragishoboye.”

    Perezida Kagame yahamije ko areba iby'iki gihugu n'Abanyarwanda no gukorana na bo kugira ngo bashobore kumenya ibibafitiye inyungu.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rweretse itangazamakuru ba nyir'inganda, abakozi bazo, abayobozi n'abakozi bo muri Rwanda FDA bakurikiranyweho uruhare mu gukora inzoga zitujuje ubuziranenge no gukora ibyaha bijyanye no gusuzuma ubuziranenge.

    Hari abanenze uburyo aba bantu bagaragajwe, ariko Perezida Kagame yasobanuye ko iki kibazo gishobora gukosorwa ariko ari gito ugereranyije n'icyo gukurikirana abakekwaho ibi byaha.

    Perezida Kagame yavuze ko abakora inzoga zitujuje ubuziranenge bagomba guhagurukirwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bashobora-kuba-bafite-uruhare-muri-izo-nganda-perezida-kagame-ku-bakozi-ba-leta

  • Rutsiro: Yaranduriwe imyaka bayijyana iwe, basiga bahashinze umusaraba – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Murenge wa Kivumu, Akagari ka Bunyoni, mu Mudugudu wa Kanyempanga, mu gitondo cyo ku wa 24 Kanama 2026.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kivumu, Icyizihiza Alda, yabwiye IGIHE ko uyu muturage yaranduriwe intoryi n'amashu, ababiranduye babijyana mu rugo rwe ndetse basiga bahashinze umusaraba.

    Ati “Yabyutse asanga abantu batamenyekanye baranduye imyaka mu murima we (intoryi n'amashu) babizana ku rugo rwe ibindi biri mu murima ndetse basiga bahashinze umusaraba. Ubu tugiye gukoreshayo inama n'abaturage kandi iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane ababikoze.'

    Yaboneyeho gusaba abaturahe kwirinda ibikorwa by'ubugizi bwa nabi, kuko ababifatiwemo babihanirwa n'amategeko.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko umwe mu bakekwa yari aherutse gutera urugo rwa Nyirahagenimana yitwaje umupanga amushinja kohereza ibitama (ibizimu) mu mugore wa murumuna we.

    IGIHE kandi yamenye ko hari gushakishwa abaturage babiri bakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa bibi kugira ngo babiryozwe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-yaranduriwe-imyaka-bayijyana-iwe-basiga-bahashinze-umusaraba

  • Karongi: Inzu y'umuturage yafashwe n'inkongi hahiramo ibifite agaciro k'arenga miliyoni 55Frw – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Gashari, Akagari ka Birambo, Umurenge wa Gashari, Akarere ka Karongi ku wa 23 Kanama 2026.

    Saa kumi n'igice ni bwo abaturage babonye umwotsi mu gisenge cy'inzu bihutira gusohokamo no gusohora abana, abaturage n'inzego z'umutekano babafasha kuzimya bakoresheje, umucanga n'itaka bituma iyo nkongi idafata inzu bituranye.

    Mukagashema Chantal nyiri inzu yafashwe n'inkongi yabwiye IGIHE ko iyo nzu yari ifite agaciro ka miliyoni 50Frw.

    Ati “Nta bwishingizi yari ifite nari ntarabufata kubera ko nta makuru nari mfite y'uko ubwishingizi bukora. Yose nayahombye. Ubariyemo n'ibikoresho byangirikiyemo inkongi yateye igihombo cya miliyoni zirenga 55Frw”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo w'Umurenge wa Gashari, Uwizeyimana Appolinaire yavuze ko abantu bose bavuyemo nta wukoretse ariko ibintu byose bihiramo.

    Ati 'Mu byahiriyemo hari televiziyo, gaze, matela, imyenda n'inkweto by'abana n'abantu bakuru, n'ibikoresho byo mu gikoni'.

    Uwizeyimana avuga ko bakeka ko iyi nkongi ishobora kuba yatewe no gukoranaho kw'insinga z'amashanyarazi (circuit electrique), asaba abaturage kujya bagenzura neza ubuziranenge bw'insinga bakoresha mu gukwirakwiza amashanyarazi mu nzu, kwirinda gucomeka ibikoresho by'ikoranabuhanga umwanya munini, no kurinda abana gucokoza amashanyarazi.

    Inzu yahiye yabagamo imiryango ibiri ari yo umuryango wa Niyonsenga Reverien, umwarimu ku ishuri rya GS St Joseph Birambo ufite umuryango w'abantu batanu n'umuryango wa Mukanshimiyimana Ancille w'imyaka 28 yigisha muri GS Nyabikenke B. Mukanshimiyimana inkongi yabaye adahari kuko yagiye iwabo mu biruhuko.

    Inzu yafashwe n'inkongi nta bwishingiziri yari ifite. Uwizeyimana yasabye ba nyir'inzu ko bajya bazishyira mu bwishingiye kugira ngo mu gihe habaye impanuka nk'iyi bashumbushwe ibyabo byangijwe n'inkongi.

    Hakekwa ko iyi nkongi yatewe n’umuriro w’amashanyarazi

    Inzu yo mu Karere ka Karongi yafashwe n’inkongi ihiramo ibifite agaciro ka miliyoni 25Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-inzu-y-umuturage-yafashwe-n-inkongi-hahiramo-ibifite-agaciro-k-arenga

  • Rurageretse hagati y'ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye #rwanda #RwOT

    Iminsi uko yicuma ibigarasha bigenda byerekana isura yabyo. Baca umugani muKinyarwanda ngo abasangiye ubusa bitana ibisambo, ariko iyo tugeze ku bigarasha imvugo ihinduka abasangiye ibinyoma bitana abanzi. Jean Paul Turayishimye arashinja Noble Marara gukorera Leta y'u Rwanda aho yashatse gucyura inshoreke ye Tabita Gwiza maze Marara amusubiza ko Turayishimiye atunzwe n'ibinyoma dore ko nta kandi karimo k'amaboko afite.

    Turayishimiye ashinja Noble Marara n'inkotsa ye Rosemary bakorana ku muzindaro wa Youtube Nyumva Nkumve gukorana na Leta y'u Rwanda mu gihe Marara avuga ko Turayishimiye afite agahinda gakabije atazi ibyo ashaka. Marara yavuzeko Turayishimiye yise umukarabya wa Kayumba Nyamwasa, nawe ashinja gusenya icyitwa opozisiyo aho Kayumba Nyamwasa yifashe ko icyakorwa atarimo ntacyo cyageraho.

    Marara na Turayishimiye bari barigize intyoza ngo bazi amabanga y'u Rwanda ariko byaje kugaragara ko ari ubujajwa

    RNC ntacyo imaze kuko iyoborwa na Kayumba nabandi bameze nka Turayishimye kuko RNC ihora yubakwa isenwa nk'inzu iri ku mwuzure. Yagarutseko Turayishimiye afite Blue Band mu bwonko. Nkumunyabinyoma Turayishimiye kuva yafungura umuzindaro we wa Youtube azana ingingo runaka agahora avuga ko azazana ibimenyetso afite video n'amajwi. Buri gihe ahora avuga ko azabizana ubutaha ko atari ngombwa mu kiganiro.

    Gusa hari icyo Turayishimiye ahuriyeho na Marara akaba ari nacyo bapfa. Bigize abantu babaye muri APR bityo bazi amabanga akomeye abandi bahoze mu ri leta yaba jeenosideri bagomba kubatega amatwi. Mu kurushanwa guhimba inkuru usanga bombi babihuje. Icyambere bombi bahunze ari abasirikari batoya bari munsi ya serija. Turayishimiye yari ashinzwe kurera abana ba Kayumba Nyamwasa, Marara akora imodoka mu mutwe urinda Perezida n'abani bayobozi bakuru.

    Ariko iyo Turayishimiye avuga amabanga ukuntu Perezida Kabila Laurent Desire yishwe nkuwari bimeze nka yamakuru y'abamotari, Marara iyo avuga urupfu rwa Habyarimana, wagirango yari ADC wa Major Mpiranya wari ukuriye abajepe ba Habyarimana

    Guterana amagambo ni uko bombi baba bashaka kuba abami b'ibihuha ku mateka ya FPR/APR kandi bari mu myanya yo kumenya ibiri hasi. Marara iyo ashaka kubaga Kayumba nta kinya avugako bavuganaga ari Chef d'Etat Major. Ukibaza icyo Chef d'Etat Major yavugana na coporal kuri Telephone. Marara kandi avuga ko yari afite telephone icyo gihe mu gihe abbonnment n'ikarita yo guhamgara byarutaga umusahara we. Ntabwo kaporali yari kugora telephone muri 1999.

     

     

    Source : https://rushyashya.net/rurageretse-hagati-yibigarasha-noble-marara-na-jean-paul-turayishimye/

  • Rutsiro: Umugore akekwaho gukata umugabo we ijosi – #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musasa, Bisengimana Janvier, yahamirije IGIHE aya makuru ko uyu mugabo witwa Ntamuhanga yishwe mu masaa saba y'igicuku cyo kuri uyu wa 24 Kanama 2026.

    Ati “Amakuru twamenye, n'uko uru rupfu rwakomotse ku makimbirane ashingiye ku bushoreke, aho yamwishe amukase ijosi ndetse amukomeretsa no ku kaboko.”

    Gitifu Bisengimana yasabye abaturage kudafata icyemezo cyo kwicana kuko kwihorera atari umuti ujyanye n'indangagaciro z'Abanyarwanda, ahubwo ko bakwiye kwegera ubuyobozi bukabafasha gukemura amakimbirane.

    Amakuru IGIHE yamenye uyu mugabo yari afite inshoreke babanaga. Umugore wa mbere yamushinjaga kudahahira urugo rwe rwa mbere no kurutezamo umutekano muke.

    Bivugwa ko ku munsi ubanziriza uwo yiciweho, yari yirirwanye n'inshoreke ye, ageze mu rugo umugore wa mbere aramwica.

    Umurambo wa Ntamuhanga wajyanwe ku Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.

    Umugore ukekwaho kwica Ntamuhanga afungiwe kuri sitasiyo y'Urwego rw'Ubugenzacyaha ya Ruhango mu gihe iperereza rikomeje.

    Ntamuhanga yiciwe mu Murenge wa Musasa, aho yari atuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-umugore-akekwaho-gukata-umugabo-we-ijosi

  • Kayonza: Babiri bagwiriwe n'ikirombe, umwe ahasiga ubuzima – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kanama 2025, mu Mudugudu wa Nyagaharabuge mu Kagari ka Rwimishinya mu Murenge wa Rukara. Umusore umwe yari afite imyaka 18 mu gihe undi yari afite imyaka 16.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SSP Hamdun Twizeyimana, yabwiye IGIHE ko aba basore bagwiriwe n'ikirombe ahagana Saa Saba z'ijoro ariko biza kumenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

    Ati 'Aba basore rero bitwikiriye ijoro bajya gucukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe ahantu naho hatemewe. Ikirombe cyahise kibagwira abaturage bajya kubakuramo mu rukerera. Uwo musore w'imyaka 18 bamukuyemo yapfuye, mu gihe undi ufite imyaka 16 we bamukuyemo yavunitse igufa ry'akaguru.''

    SSP Twizeyimana yasabye abaturage kwirinda ibikorwa by'ubucukuzi butemewe n'amategeko kuko biteza impanuka n'urupfu. Yasabye abacukura kujya babikora kinyamwuga bakabikora bafite ibikoresho byabugenewe kandi byabafasha mu gutanga amakuru mu gihe bagize ikibazo bakaba batabarwa hakiri kare.

    Mu Kagari ka Rwimishinya hakunze kugaragara abasore bacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe n'amategeko. Muri aka kagari kandi hakunze kugaragara abaturage benshi babashinja kubarandurira imyaka bajya gushakamo amabuye y'agaciro.

    Mu mezi make ashize Polisi y'u Rwanda yafatiye muri iki gice abarenga 40 bari bari muri ibi bikorwa, nyuma yaho Polisi y'u Rwanda yanifashishije indege zitagira abapilote mu kurwanya no gutanga ubutumwa ku bacukura mu buryo butemewe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-babiri-bagwiriwe-n-ikirombe-umwe-ahasiga-ubuzima

  • Urava ku cyuma ujye kuri kanyanga, ube ugana he?- Dr. Utumatwishima – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 24 Kanama 2026 ubwo yari mu Karere ka Gicumbi mu muhango wo gusoza inama y'urubyiruko Gatolika.

    Dr. Utumatwishima yibukije urubyiruko ko kugira icyerekezo kizima kwarwo ari byo bizatanga imiryango ikomeye y'ahazaza, ari yo mpamvu na Leta yashyize ingufu mu gukumira ibirwangiza.

    By'umwihariko, yagaragaje ko Igihugu ubu kiri guca inzoga z'ibyuma ku neza y'urubyiruko, ariko ko hari aho bigaragara ko ratarabyumva neza ndetse rugatangira guca ruhinga inyuma rushaka ibindi runywa na byo bitaboneye.

    Ati 'Ubu inzoga z'ibyuma iyo urebye usanga tumaze kuzica, ariko urubyiruko dufite ruraca mu gikari rukavuga ngo rufite inyota. Ngo inyota yabaye icyerezo, ubu bakareba ibyo ibindi banywa. Nko muri Gicumbi twatangiye kubona ukuzamuka kwa kanyanga. None se urava ku cyuma ujye kuri kanyanga, uraba uvuye he ugana he?'

    Uyu muyobozi kandi yabonyeho gukebura urubyiruko rusigaye rwirirwa ku mbuga nkoranyambaga rukoreraho ibitaboneye, kuko atari ibintu byo guhugiraho ku bantu bafite imbaraga zo gukora.

    Ku bijyanye n'uburezi, yagaragaje ko hakiri ikibazo cy'urubyiruko ruva mu mashuri rutayarangije kandi ko iyo rugeze hanze ruri mu bagira uruhare mu mico y'ubuzererezi.

    Ati 'Hari abo usanga bafunze, abandi bari mu bigo ngororamuco nka Iwawa, usanga 80% barize amashuri abanza gusa. Rero tutabicunze neza twaba turi kurera abazatwangiza.'

    Dr. Utumatwishima yongeyeho ko urubyiruko rwitabira amahuriro anyuranye haba aya gahunda za Leta n'iz'abafatanyabikorwa nk'amadini, ashimangira ko bikwiye kuba umwanya wo kwiyubakamo indangagaciro zirufasha kubana neza no kwiteza imbere.

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urava-ku-cyuma-ujye-kuri-kanyanga-ube-ugana-he-dr-utumatwishima

  • Iterambere ry'u Rwanda rishingiye ku mbaraga n'ubufatanye by'abanyarwanda: Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko intambwe igihugu kimaze gutera mu iterambere ahanini ishingiye ku ruhare rw'abanyarwanda, bashoboye gukomeza gukora no gufatanya nubwo igihugu n'abaturage bacyo bahura n'ibibazo bitandukanye.

    Perezida Kagame ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru

    Ibi Perezida Kagame yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2026, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, ashimangira ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho bidakwiye gufatwa nk'ibikorwa by'umuntu umwe cyangwa itsinda rito, ahubwo ko ari umusaruro w'imbaraga z'Abanyarwanda muri rusange.

    Yagize ati: 'Ibimaze kugerwaho n'igihugu ndetse n'iterambere ryacyo ahanini bishingiye ku baturage bacu. Ni abantu bacu, n'iyo bahura n'ibibazo bikomeye, bakomeza gushikama, bagafatanya kandi bagakomeza gukora.'

    Perezida Kagame yashimangiye ko ubushobozi bw'Abanyarwanda bwo gukomeza guhagarara no gukorera hamwe mu bihe bitoroshye ari kimwe mu by'ingenzi byafashije igihugu gukomeza gutera imbere.

    Yagaragaje ko nubwo hari ibibazo bishobora kuvuka no gukoma mu nkokora gahunda z'iterambere, abaturage bakomeje kugira uruhare mu gushakira hamwe ibisubizo no gukomeza ibikorwa bigamije guteza imbere igihugu.

    Ubu butumwa bushimangira uruhare rw'umuturage mu iterambere ry'igihugu, aho Perezida Kagame yagaragaje ko gahunda z'igihugu zitagerwaho n'inzego za Leta zonyine, ahubwo ko zisaba uruhare n'ubufatanye bw'abaturage.

    Perezida Kagame kandi yashimiye Abanyarwanda ku buryo bakomeje guhangana n'ibibazo no kudacika intege, avuga ko gukorera hamwe no gukomeza gukora ari byo bituma igihugu kigera ku byo cyiyemeje.

    Source : https://flash.rw/2026/08/24/iterambere-ryu-rwanda-rishingiye-ku-mbaraga-nubufatanye-byabanyarwanda-perezida-kagame/

  • Element Eleeeh yishimiye guhura na Ne-Yo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’Umunyarwanda akaba umuhanga mu gutunganya indirimbo (producer), Element Eleeeh yishimiye guhura n’umuhanzi w’icyamamare muri Amerika, Ne-Yo.

    Uyu muhanzi urimo kubarizwa muri Amerika muri iyi minsi aho ari gukora kuri album ye ya mbere, abinyujije kuri Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, Element yashyizeho amashusho aba bombi bahuje urugwiro.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba bombi bahuriye Leta ya Arizona aho Ne-Yo ari mu bitaramo bye bizenguruka Leta zitandukanye zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Nk’uko bigaragara mu mashusho, barahuye baganiraho nubwo nta mwanya munini bamaranye gusa amakuru avuga ko bashobora kuba hari n’umushinga w’indirimbo baganiriyeho ndetse ikaba yaramaze no gukorwa.

    Element akaba aheruka gushyira hanze indirimbo yise Ayayaah yakoranye na Bien ndetse Joshua Baraka.

    Element yishimiye guhura na Ne-Yo

    Source : http://isimbi.rw/element-eleeeh-yishimiye-guhura-na-ne-yo.html