Author: webrwanda

  • APR FC na Rayon Sports zasezerewe #rwanda #RwOT

    Amakipe yombi yari ahagarariye u Rwanda muri CAF Champions League na Confederation Cup yasezerewe atabashije kugera mu matsinda.

    Uyu munsi APR FC yari ihagarariye u Rwanda muri Champions League na Rayon Sports yakinaga Confederation Cup zakinaga umukino wo kwishyura wari gutuma zigera mu matsinda y’imikino Nyafurika.

    Rayon Sports yari ifite urugamba rukomeye rwo gutsindira Black Bulls iwayo muri Mozambique kuko yari yayitsindiye mu Rwanda ibitego bibiri ku busa.

    Yagiye ibizi ko ari umukino wo gupfa no gukira aho yatangiye isatira cyane ndetse ibona igitego hakiri kare ku munota wa 18 cyatsinzwe na Elie Mokono ku mupira yari ahawe na Iradukunda Elie Tatou.

    Mozambique yaje kucyishyura ku munota wa 49 cyatsinzwe na Anuario, Muderi Akbar atsindira Rayon Sports icya kabiri ku munota wa 85 ariko mu gihe yarimo ishaka igitego cya gatatu cyari gutuma bajya mu matsinda, inzozi zaje kuzimangatana ku munota wa 87 ubwo Mouctar Ndiaye yatsindaga icya kabiri umukino warangiye ari 2-2, Black Bulls ikomeza ku giteranyo cy’igitego 4-2.

    APR FC yo yari mu Misiri gukina na Zamalek SC yayitsindiye mu rugo igitego kimwe ku busa.

    Imibare yari yoroshye kuri APR FC kugira ngo ijye mu matsinda yasabwaga gutsinda uyu mukino hejuru y’igitego kimwe.

    Ntibyaje gukunda kuko inzozi zarangiye ku munota wa mbere ubwo Sherif yatsindiraga Zamalek SC igitego cya mbere.

    APR FC yagerageje gushaka uko yakwishyura iki gitego ariko biranga umukino urangira ari 1-0 maze Zamalek ikomeza ku giteranyo cy’igitego bibiri ku busa.

    Black Bulls yasezereye Rayon Sports

    APR FC yasezerewe na Zamalek SC

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-na-rayon-sports-zasezerewe.html

  • Junior Giti yasinyishije umuhanzi mushya #rwanda #RwOT

    Binyuze muri Kompanyi ye irereberera inyungu z’abahanzi ya Giti Inc, Junior Giti yamaze gusinyisha umuhanzi mushya, Chiboo.

    Binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, umusobanuzi wa filime akaba n’umujyanama w’abahanzi, Junior Giti yahaye ikaze Chiboo.

    Junior Giti wari umaze iminsi yemeje ko hari umuhanzi mushya agiye kwinjiza muri Giti Inc, yabishyizeho akadomo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2026 yakira umwe mu bahanzi bagezweho kandi bafite impano.

    Chiboo ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi aho akunzwe mu ndirimbo nka ‘Mbali’, ‘Okipe’, ‘Vazi’, ‘Jehova’, na ‘Kale’, yasinye amasezerano y’imyaka itanu muri Giti Inc.

    Chiboo abaye umuhanzi wa kabiri winjiye muri Giti Inc ni nyuma ya Chriss Eazy umazemo igihe.

    Chiboo yamaze kwinjira muri Giti Inc

    Junior Giti yasinyishije umuhanzi wa kabiri

    Source : http://isimbi.rw/junior-giti-yasinyishije-umuhanzi-mushya.html

  • Nyiranyamibwa Suzanne yaherekejwe mu cyubahiro #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Nyiranyamibwa Suzanne yaherekejwe mu cyubahiro mu muhango waranzwe no kuvuga ubuzima bwe, urukundo yakundaga Igihugu n’uruhare yagize mu kubungabunga umuco nyarwanda.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2026 nibwo Nyiranyamibwa Suzanne uheruka kwitaba Imana azize uburwayi yasezeweho bwa nyuma.

    Ni umuhango witabiriwe n’abagize umuryango we, inshuti, abahanzi, abayobozi ku rwego rw’Igihugu ndetse n’ibindi byamamare.

    Binyuze muri Ntazinda Marcel, Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Nyiranyamibwa yari abereye umwe mu bajyanama yashimiye uruhare yagize mu guteza imbere umuco n’ubuhanzi bw’u Rwanda kandi amushimira uruhare yagize mu guteza imbere umuco nyarwanda n’urukundo rw’Igihugu yatoje benshi, ishimangira ko ibisekuru bizaza bizakomeza kumenya indirimbo ze, bigasobanukirwa amateka zibumbatiye n’imbaraga z’ubuhanzi mu gutanga icyizere no kunga abantu.

    Uhagarariye umuryango wa Nyiranyamibwa, yavuze ko urupfu rw’uyu mubyeyi rwabatunguye kuko nubwo yavuye mu Bubiligi avuye kwivuza afite imbaraga nke, baketse ko ari umunaniro w’urugendo, ariko nyuma y’iminsi itatu yaje kuremba bahamagara imbangukiragutabara ariko ihagera yamaze kwitaba Imana.

    Yavuze ko kandi yari umubyeyi ukunda igihugu cyane.

    Ati “Nyiranyamibwa Suzanne yaranzwe no gukunda umuryango we, gukunda abe, ntiyarekeraho, akunda n’Igihugu ku buryo abenshi icyo kintu bakimuziho binyuze mu ndirimbo yahanze abenshi bazi. Muri izo ndirimbo yagaragaje urukundo akunda Igihugu cye, akunda umuryango we, akunda abe, akunda inshuti, akunda abantu muri rusange.'

    Nyiranyamibwa Suzanne akaba yaritabye Imana azize uburwayi tariki ya 16 Ukwakira 2026 aho yari afite imyaka 83.

    Nyiranyamibwa Suzanne yasezeweho bwa nyuma uyu munsi, igitambo cyo kumusabira kikaba cyabereye muri Regina Pacis ni mu gihe yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo.

    Nyiranyamibwa Suzanne yaherekejwe mu cyubahiro

    Mariya Yohana yari yaje guherekeza Nyiranyamibwa Suzanne

    Source : http://isimbi.rw/nyiranyamibwa-suzanne-yaherekejwe-mu-cyubahiro.html

  • Umuhanzi Emmy n’umugore we Hoza bibarutse imfura yabo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda usigaye utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nsengiyumva Emmanuel wamamaye nka Emmy we n’umugore we Umuhoza Joyce[Hoza] bari mu byishimo bikomeye byo kwibaruka imfura yabo.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Emmy yagize ati “Imana yaduhaye impano ihebuje kurusha izindi! Umwana wacu w’imfura akaba umuhungu. Nshimye Imana yamurinze akavuka amahoro, kandi nzahora nshimira umugore wanjye ku rukundo rwe, imbaraga n’ibyo yanyuzemo byose kugira ngo azane uyu mwana ku Isi. Imitima yacu yuzuye ibyishimo n’umunezero. Ikaze ku isi, mwana wanjye Ocean!'

    Bibarutse imfura yabo nyuma y’uko mu Kuboza 2021 ari bwo bakoze ubukwe maze muri 2023 umugore we amusanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho batuye uyu munsi.

    Emmy na Hoza bibarutse imfura yabo

    Imfura ya Emmy na Hoza

    Source : http://isimbi.rw/umuhanzi-emmy-n-umugore-we-hoza-bibarutse-imfura-yabo.html

  • Ayikinamo ari umukinnyi wa Basketball – filime ya Sonia Rolland #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa wa 2000, Sonia Rolland filime yakoze akinamo ari umukinnyi wa Basketball yise ‘Kwibuka, se souvenir’ igiye kwerekanwa mu mijyi irindwi igize iki gihugu.

    Ni filime izerekanwa kuva tariki ya 26 kugeza tariki ya 30 Ukwakira 2026, mu mijyi ya La Baule, La Roche-sur-Yon, Royan, Rochefort, La Rochelle, Lomme na Mâcon.

    Ni mbere y’uko isohoka kumugaragaro tariki ya 4 Ugushyingo 2026.

    Ni filime ishingiye ku nkuru ya Sonia Rolland, akinamo yitwa Lia ari umukinnyi wa Basketball ufite unkomoko mu Rwanda no mu Bufaransa aho ihuza inkuru y’ubuzima bwe n’amateka y’u Rwanda, by’umwihariko ingaruka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasigiye abayirokotse n’imiryango yabo.

    Muri filime yerekana Lia yahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball igiye kwitabira igikombe cya Afurika, akabona amahirwe yo kugaruka mu Rwanda, ibintu bimwibutsa ibihe bikomeye yanyuzemo akiri umwana, bigatuma yongera gutekereza ku nkomoko ye n’uruhare kwibuka amateka bigira mu buzima bwe.

    Iyi filime irimo abandi bakinnyi nka Jean-Hugues Anglade, Parfait Mugiraneza Ntambiyindekwe, Isabelle Kabano, Jean-Henri Compère na Jacques Bahige.

    Imijyi iyi filime izerekanwamo

    Sonia Rolland akina muri iyi filime yitwa Lia

    Source : http://isimbi.rw/ayikinamo-ari-umukinnyi-wa-basketball-filime-ya-sonia-rolland.html

  • Bwiza Emerance yasezeranye imbere y’amategeko n’umujyanama we #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Bwiza Emerance yasezeranye imbere y’amategeko na Uhujimfura Jean Claude usanzwe ari umuyobozi wa KIKAC Music ireberera inyungu Bwiza.

    Ni umuhango wabaye ku wa Kane w’iki cyumweru tariki ya 23 Ukwakira 2026 ubera mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo.

    Ni umuhango witabiriwe na bamwe mu byamamare birimo umukinnyi wa filime Nyambo Jesca n’umunyamakuru, Bianca Baby.

    Bwiza na Uhujimfura biyemeje kubana akaramata nyuma y’imyaka itanu bakorana cyane ko batangiye gukorana muri 2021.

    Basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’igihe bavugwa mu rukundo ariko aba bombi bakirinda kuba babyemeza.

    Muri Kanama 2026, nibwo Danny Vumbi usanzwe ari inshuti yabo, ni we wemeje ko aba bakundana ubwo yifurizaga isabukuru nziza Bwiza Emerance akifashisha amashusho ye ari kumwe na Uhujimfura agaherekezwa n’amagambo agira ati “wowe n’uwawe mugubwe neza.”

    Mu gihe hagitegerejwe indi mihango y’ubukwe, Bwiza Emerance aritegura igitaramo azakorera muri Zambia tariki ya 28 Ugushyingo 2026.

    Iki gitaramo azafashwamo na Bruce Melodie, azaba arimo kumurika Album ye nshya yise “Home”.

    Bwiza Emerance yasezeranye imbere y’amategeko

    Bamaze igihe bakundana

    Nyambo Jesca yitabiriye uyu muhango

    Bianca Baby yari ahari

    Source : http://isimbi.rw/bwiza-emerance-yasezeranye-imbere-y-amategeko-n-umujyanama-we.html

  • DJ Brianne yapfushije nyina #rwanda #RwOT

    Gateka Esther Brianne wamamaye mu ruganda rw’imyidagaduro nka DJ Brianne, ari mu gahinda gakomeye nyuma yo gupfusha nyina umubyara.

    Yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2026 aho yazize uburwayi yari amaranye iminsi.

    ISIMBI yamenye amakuru ko uyu mubyeyi yari amaze iminsi arwaye ariko nk’uko umwe mu bantu ba hafi b’uyu muryango yabivuze, yari yatangiye koroherwa bizeye ko agiye gukira.

    Yitabye Imana mu gihe DJ Brianne yari amaze iminsi Mike yimukiye gutura muri Canada aho yabonye umuryango umwakira.

    DJ Brianne ni umwe mu bagezweho mu Rwanda mu ruganda rw’imyidagaduro by’umwihariko mu kuvangavanga imiziki.

    DJ Brianne yapfushije umubyeyi we

    Source : http://isimbi.rw/dj-brianne-yapfuhije-nyina.html

  • Kamonyi-Mugina: Dusoje manda twatorewe nk'Abajyanama nti dusoje kujya inama zubaka Igihugu-Migambi Eric #rwanda #RwOT

    Abagize inama Njyanama y'Umurenge wa Mugina bateranye ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Ukwakira 2026 bagamije gusezeranaho ariko kandi bishimira manda y'imyaka 5 basoje. Bavuga ko gusoza manda batorewe bidakuraho gukomeza kuba Abanyamugina barajwe ishinga no kujya inama aho bari hose bagamije kubaka Igihugu. Perezida wa Njyana icyuye igihe ati' Tuzakomeza kuba abajyanama aho turi hose, duharanira kubaka Mugina yacu n'Igihugu'.

    Migambi Eric, Perezida w'Inama Njyanama y'Umurenge wa Mugina ucyuye igihe avuga ko Manda y'imyaka 5 basoje nk'abajyanama bayikozemo byinshi bishimira birimo ubuvugizi bw'ibyari bikenewe mu rwego rwo kurushaho gutuma Umuturage agira imibereho myiza, ariko kandi no gufatanya mu bikorwa bitandukanye by'iterambere nk'abanyamugina.

    Agira kandi ati' Manda y'imyaka itanu dusoje hari impinduka nyinshi kandi nziza zabayeho ariko zigendanye n'iterambere ry'abaturage. Ibikorwa akenshi dukora nk'abagize Inama Njyanama y'Umurenge usanga bishingiye ku buvugizi, tugaragaza ibibazo bitandukanye abaturage bafite mu Murenge kugira ngo bishakirwe ibisubizo kandi byarakozwe, ariko kandi hari n'ibyo nk'abaturage dufatanya gukemura mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo kuko byose dukeneye si Leta yaza kubidukorera, natwe hari uruhare rwacu mu kwiyubakira Igihugu'.

    Mu bikorwa byakozwe bafatanije nk'Abanyamugina harimo; Kwiyubakira imihanda mu makaritsiye mu rwego rwo koroshya imigenderanire n'imihahiranire. Bubatse Ibiraro bito n'amateme rwagati mu midugudu n'utugari, gufatanya nk'abaturage kwishakamo ibisubizo ku bibazo bibangamiye imibereho n'ubuzima bwabo n'ibindi.

    Hakozwe kandi ubuvugizi ku muhanda Rugobagoba Mukunguri, hakorwa Ubuvugizi mu bice bimwe bya Mugina bitagiraga Amazi n'Umuriro, bamwe barasubizwa ariko n'aho batarasubizwa Amapoto arashinze bategereje umuriro, Amazi ku batarayabona ngo biri hafi.

    Havuguruwe utugari twagaragaraga ko dushaje, Hakorwa ubuvugizi kugira ngo haboneke abakozi bahagije ku rwego rw'Umurenge n'utugari, Hakozwe kandi ibishoboka byose kugira ngo Inama Njyanama irusheho guhabwa agaciro kandi ibyemezo n'ibyifuzo byayo bihabwe agaciro kuko byose bikorwa mu nyungu z'Umuturage.

    Migambi Eric, yishimira ubumwe n'ubufatanye byaranze Njyanama yari ayoboye ariko kandi no kuba abaturage babatoye baragiye babumva bagafatanya mu bikorwa bitandukanye byubaka Umunyamugina, bakazamura imyumvire bajyana mu cyerekezo kimwe bigaragaza ko bafatanije urugamba rwo kwiyubakira Igihugu.

    Asaba abazabakorera mu ngata, abazabasimbura kuzaza bakomereza mu murongo wo gufasha umuturage kurushaho kuzamura imyumvire, akumva ndetse agaharanira uburenganzira bwe agombwa ariko kandi nawe agakora neza inshingano z'ibyo asabwa, bitari gusa gutegereza ibisubizo byose ku buyobozi, ahubwo nawe gukora ibishoboka byose kugira ngo abe uwishakamo ibizubizo afatanije n'abandi.

    Munyakazi Epimaque (aka Picu), Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mugina ari nawe wayoboye umuhango wo gushimira Abajyanama basoje Manda, yabashimiye uruhare bagize mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere rya Mugina ariko kandi no gufasha Umunyamugina kurushaho kumva uruhare rwe mu bimukorerwa.

    Yasabye aba bajyanama basoje ikivi cyabo gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry'Umurenge wabo wa Mugina baba Abajyanama beza aho bazaba bakorera hose. Yabasabye kandi kwitabira Amatora no kuyagiramo uruhare kugira ngo arusheho kugenda neza, umuturage agire uruhare mu kwitorera Ubuyobozi.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-Mugina: Dusoje manda twatorewe nk'Abajyanama nti dusoje kujya inama zubaka Igihugu-Migambi Eric first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Mugina: Dusoje manda twatorewe nk'Abajyanama nti dusoje kujya inama zubaka Igihugu-Migambi Eric appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/10/23/kamonyi-mugina-dusoje-manda-twatorewe-nkabajyanama-nti-dusoje-kujya-inama-zubaka-igihugu-migambi-eric/

  • Rayon Sports yanenze Black Bulls initabaza CAF #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze kumenyesha CAF ikibazo yahuriye nacyo muri Mozambique aho ikipe ya Black Bulls yayimye imodoka, bikayikereza gukora imyitozo.

    Rayon Sports yageze muri Mozambique ejo hashize ku wa Gatatu, ikaba yaragiye gukina na Black Bulls umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup.

    Umukino ubanza wabereye mu Rwanda, Black Bulls yatsinze Rayon Sports ibitego bibiri ku busa umukino wo kwishyura ukaba uzaba ku wa Gatandatu muri Mozambique.

    Uyu munsi nibwo yakoze imyitozo ya mbere muri Mozambique yabaye mu gitondo na nimugoroba, gusa ntiyishimiye uko yakiriwe.

    Murenzi Abdallah yavuze ko imyitozo ya mbere yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Ukwakira ariko iyagombaga kuba nimugoroba yatinze kubera ko bari bimwe imodoka (bus) ibatwara ku kibuga.

    Ati “imyitozo ya kabiri yari iteganyijwe uyu munsi saa moya ariko kubera imitegurire itari myiza y’ikipe yatwakiriye murabona ko igiye gutangira hafi saa 20h30′ kubera ko badukerereje kubona imodoka ariko ibyo turabimenyereye hari amakipe utarebye neza atakwakira neza.”

    Yakomeje avuga ko banamaze kubimenyesha CAF ko batakiriwe neza muri Mozambique.

    Ati “Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi ntibyakunda, icyo twakoze twakoze raporo ijya muri CAF kuko niko amategeko aba abiteganya ariko twagerageje kuvugana hari uwatubwiye ngo ari mu rusengero, undi atubwira ko twibeshye nimero.”

    Murenzi Abdallah yemeza ko babonye neza ko babikoreye ubushake nta kindi kibazo kirimo.

    Rayon Sports yakoze imyitozo ya mbere muri Mozambique, gusa ntiyishimiye uko yakiriwe

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yanenze-black-bulls-initabaza-caf.html

  • Amajyepfo: Abanyeshuri n'Abakozi ba Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye bahuguwe ku gukumira inkongi z'umuriro #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda yahuguye abanyeshuri, abarimu n'abakozi ba Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye ku gukumira no kurwanya inkongi z'umuriro, hagamijwe kubongerera ubumenyi bwo kwirinda inkongi no kumenya uko bitwara igihe zibaye.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yasabye abahuguwe gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe, birinda uburangare mu gukoresha ibikoresho bishobora guteza inkongi kandi bagatanga amakuru ku gihe igihe babonye ikintu gishobora guteza inkongi.

    Yagize ati' Aya mahugurwa agamije kongerera abanyeshuri, abarimu n'abakozi ba Kaminuza ubumenyi ku mpamvu zitera inkongi z'umuriro, ingamba zo kuzikumira n'uburyo bwo kwitwara igihe zibaye. Turabasaba gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe, kuko gukumira inkongi ari inshingano ya buri wese'.

    CIP A. Murwanashyaka, ukora mu ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe kuzimya no gukumira inkongi z'umuriro no gutabara abari mu kaga, yigishije ku moko y'inkongi, ibizitera, ingaruka zazo n'ingamba zo kuzikumira. Banahuguwe ku buryo bwo gukoresha kizimyamwoto n'ubundi buryo bw'ibanze bwo kuzimya umuriro.

    Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye SP A. Habimana, yasabye abanyeshuri, abarimu n'abayobozi ba Kaminuza kugira uruhare mu gukumira inkongi z'umuriro, ashimangira ko zishobora guteza igihombo gikomeye ndetse zigahitana ubuzima bw'abantu.

    Yagize ati' Buri wese agomba kugira uruhare rugaragara mu gukumira inkongi. Ni yo mpamvu mugomba kugira ubumenyi buhagije bubafasha gukumira no kurwanya inkongi, aho kurebera igihe ibaye'.

    Emmanuel Ahishakiye, umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, yavuze ko aya mahugurwa azabafasha kwirinda inkongi haba mu kigo no mu ngo batuyemo, cyane cyane ku bakoresha gaz mu guteka.

    Yagize ati' Aya mahugurwa adufasha kumenya uko twakwirinda inkongi z'umuriro, cyane cyane mu ngo dutuyemo. Abakoresha gaz mu guteka turushaho kumenya ingamba twafata kugira ngo twirinde inkongi ishobora kuyiturukaho'.

    Rubayiza Emmanuel, umukozi wa Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, yavuze ko amahugurwa bahawe azabafasha kumenya uko bakwirinda inkongi n'uko bayirwanya igihe ibaye.

    Yagize ati' Aya mahugurwa ni ingenzi kuko adufashije gusobanukirwa uko twakwirinda inkongi y'umuriro ndetse n'uko twayirwanya iramutse ibaye'.

    Uwimbabazi Chantal, umwe mu bayobozi ba Kaminuza, yavuze ko amahugurwa bahawe azabafasha kumenya uko bakwitwara mu gihe inkongi ibaye no gukoresha ibikoresho bihari mu kuyikumira no kuyizimya.

    Yagize ati' Polisi iduhaye amahugurwa adufasha kumenya uko twakwitwara mu gihe inkongi ibaye, ndetse tugakora ibishoboka byose kugira ngo tuyirinde dukoresheje ibikoresho dufite'.

    Polisi y'u Rwanda ikomeza ibikorwa byo guhugura abaturage mu bice bitandukanye by'igihugu ku gukumira inkongi z'umuriro n'izindi mpanuka, ishimangira ko ubufatanye bw'abaturage n'inzego zitandukanye ari ingenzi mu kurinda ubuzima n'imitungo.

    Théogène Munyaneza

    The post Amajyepfo: Abanyeshuri n'Abakozi ba Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye bahuguwe ku gukumira inkongi z'umuriro first appeared on Intyoza.

    The post Amajyepfo: Abanyeshuri n'Abakozi ba Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye bahuguwe ku gukumira inkongi z'umuriro appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/10/22/amajyepfo-abanyeshuri-nabakozi-ba-kaminuza-yu-rwanda-ishami-rya-huye-bahuguwe-ku-gukumira-inkongi-zumuriro/