Author: webrwanda

  • Kevin Kade yageze muri Canada avuye muri USA #rwanda #RwOT

    Kevin Kade yamaze kugera Canada aho azitabira ibitaramo bibiri bizabera muri iki gihugu azahuriramo na Dj Brianne.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Nzeri 2026 nibwo yageze muri iki gihugu avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakiriwe n’abarimo DJ Ferrydee wateguye.

    Yasanze Dj Brianne wagezeyo mbere hakaba hagitegerejwe EleéeH na Nel Ngabo nabo bazaririmba muri iki gitaramo.

    Ni ibitaramo bizabera mu Mujyi wa Ottawa ku wa 26 Nzeri 2026 ndetse n’i Montréal ku wa 3 Ukwakira 2026.

    Kevin Kade muri 2019 nibwo yasoje amasomo y’umuziki mu ishuri ryo ku Nyundo, aheruka gusohora ‘So Close.’

    Igitaramo aba banyarwanda bazakorera muri Canada

    Kevin Kade yakiriwe na Dj Brianne

    Source : http://isimbi.rw/kevin-kade-yageze-muri-canada-avuye-muri-usa.html

  • Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi. #rwanda #RwOT

    Urubanza rwa Ingabire Umuhoza Victoire na bagenzi be bareganwa ibyaha bifitanye isano n'umugambi wo guhirika ubutegetsi bw'u Rwanda rwakomeje kuri uyu wa 21 Nzeri 2026, mu Rukiko Rukuru rwa Kigali.

    Nk'uko byagenze mu iburanisha rya mbere ryabaye ku wa 18 Nzeri, Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n'abashinjacyaha babiri bwahawe umwanya, bukomeza gusobanura uko ibyo burega Ingabire na bagenzi be.

    Ubushinjacyaha bwahawe umwanya saa tatu n'iminota 38, bukomeza gusobanura uko icyaha cyo gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi, kuwujyamo cyangwa kuwutegura cyakozwe, bushingiye ku buhamya n'ibimenyetso bwahaye urukiko.

    Mu buhamya bwagaragajwe harimo ubwatanzwe n'umurwanyi witwa Kananura Fred wafatiwe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwerekana ko mu barwanyi b'ihuriro P5 harimo abemera ko baturutse muri FDU Inkingi yashinzwe ikanayoborwa na Ingabire.

    Umushinjacyaha yavuze ko hanagaragaye ubufatanye bwa FDU Inkingi na RUD Urunana yagabye igitero i Musanze mu 2019, nk'uko byagaragajwe na Habumukiza Théoneste uri mu bagabye iki gitero bafashwe mpiri.

    Nk'uko yakomeje abisobanura, Habumukiza yavuze ko abarwanyi ba FDU Inkingi bari imbere mu gihugu, bahanye gahunda yo guhurira mu Cyanika na Kadatemwa mu gihe cy'icyo gitero.

    Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko Ingabire yaremye ishyaka DALFA Umurinzi agamije kwitandukanya n'ibitero bya RUD-Urunana, ariko ko nta tandukaniro ryari hagati y'iri shyaka na FDU-Inkingi.

    Yashingiye ku buhamya bwo ku wa 17 Nyakanga 2025 bwa Nzabandora Boniface wari umunyamabanga wa Ingabire akaba n'iwe mu rugo, aho yabajijwe impamvu Ingabire yavuye muri FDU agashinga DALFA, agasubiza ati 'FDU Inkingi na DALFA Umurinzi byari bimwe. Ni amazina gusa yahindutse.'

    Umushinjacyaha yasobanuye ko ikindi gihamya ko aya mashyaka ari amwe, ari amagambo Ingabire yivugiye, yemeza ko abayoboke bose ba FDU Inkingi bari mu gihugu bahise bajya muri DALFA ubwo DALFA yashingwaga.

    Yavuze ko bishimangirwa na Munyabugingo Gaston na we wabanye na Ingabire, avuga ibyo baganiriye, Ingabire yemera ko amafaranga akoresha ayakura muri FDU Inkingi hanze, amubwira ko adashobora kuva muri FDU Inkingi kuko ari we wayishinze.

    Ubushinjacyaha bwumvikanishijwe ijwi ry'ikiganiro Ingabire yagiranye n'umunyamahanga witwa Kelly Maroney tariki ya 16 Ugushyingo 2018, aho Ingabire yumvikana avuga ko FDU Inkingi ari ryo shyaka ryonyine mu yagize P5 riri mu Rwanda.

    P5 mu mugambi wa coup d'état

    Umushinjacyaha yavuze ko Munyabugingo yatanze ubuhamya ku bufatanye bwa FDU Inkingi n'indi mitwe mu mugambi wo gukuraho ubutegetsi bw'u Rwanda.

    Ubuhamya bwa Munyabugingo buvuga ko mu gihe cy'umwiherero w'abayobozi waberaga i Gabiro tariki ya 15-16 Gashyantare 2020, P5 yateganyaga gukora coup d'état, Ingabire afite gahunda yo gutegura imyigaragambyo yo kuyishyigikira.

    Umushinjacyaha ati 'Mu rwego rwo gushyigikira icyo gikorwa, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abari bamaze guhirika ubutegetsi.'

    Icyo gihe, ngo Ingabire yasabye Munyabugingo kumucumbikira kuko yari afite ubwoba ko umutekano we wahungabana mu gihe cya coup d'état, Munyabugingo na we amubwira ko afite impungenge.

    Umushinjacyaha yavuze ko Ingabire yashatse kujya kuba i Gicumbi, ariko arabisubika ubwo Kizito Mihigo yafatwaga muri Gashyantare 2020, agerageza gutorokera mu Burundi.

    Yasobanuye ko nyuma y'aho kujya i Gicumbi byanze, Munyabugingo yagiye guhisha Ingabire wari wiyoberanyije, yambaye imyenda y'Abayisilamu, atambaye Lunette, ari kumwe n'umukobwa babanaga witwa Gasengayire Leonille wari umubitsi.

    Umushinjacyaha yavuze ko Munyabugingo yemeje ko Ingabire yavuganaga na Mukankusi Charlotte wari ushinzwe dipolomasi mu ihuriro RNC ryashinzwe na Kayumba Nyamwasa.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko hari inyandiko yateguwe na RNC, igaragaza uko u Rwanda ruzayoborwa nyuma ya coup d'état kandi ko yafatiwe muri telefone ya Ingabire.

    Bwasobanuye ko iyi nyandiko yari iherekejwe n'imbonerahamwe, iriho urutonde rw'abantu 79 barimo abayobozi mu myanya ya Leta, mu ngabo, kandi ngo bari gushyiraho igabanya rishingiye ku moko.

    Urukiko rwumvishijwe ijwi ryo ku wa 21 Gicurasi 2020 rya Ingabire avugana na Ntamuhanga Cassien kuri telefone, bavuga ku gutegura amahugurwa ya gisirikare no ku mugambi Ubushinjacyaha buhamya ko ari uwa coup d'état.

    Muri aya majwi, Ntamuhanga yumvikana abwira Ingabire ibya 'Tura Tugabane', Ingabire abaza niba ubushobozi bwo kunoza uyu mugambi buhari, Ntamuhanga avuga ko ba Sankara bihuse kuko bagombaga kubanza kuduruvanga ibintu.

    Ntamuhanga yumvikana avuga mu buryo bw'amarenga amagambo arimo kwigisha 'Gupimisha iminzani iremereye', yongeraho ati 'Ni ugutekereza ikindi kintu cy'ubundi bwoko'.

    Umushinjacyaha yavuze ko 'iminzani iremereye' Ntamuhanga yavugaga ari intwaro ziremereye, hanyuma uducuma yavugaga tukaba grenades, 'abagabo bo ku birenge bya Afurika' bari kubigiramo uruhare bakaba abari muri Afurika y'Epfo nka Kayumba Nyamwasa.

    Ubushinjacyaha buvuga Ntamuhanga na Ingabire baganiriye ku gutoreza abarwanyi i Mutaga mu Burundi, aho Ingabire yamusabye gufatanya n'uwitwa Pracide bakabinonosora.

    Umushinjacyaha yagaragaje ko Ingabire ari we wari kugirwa Umukuru w'Igihugu mu gihe uyu mugambi wa coup d'état wari gukunda.

    Ati 'Muri iki gihe bateguraga coup d'état kubera ko Victoire Ingabire ari we wari umuntu uzwi, yahabwaga amahirwe yo guhita aba Umuyobozi w'Igihugu.'

    Yavuze ko kuba Ingabire yaremeye kuvugana muri ubu buryo na Ntamuhanga wari ukurikiranywe n'ubutabera nyuma yo gutoroka gereza ya Mpanga mu Ukwakira 2021, bigaragaza ko yateguraga umugambi w'ubugizi bwa nabi.

    Umushinjacyaha yavuze ko baje gupanga uburyo Ntamuhanga yari gukorana na Ndayizera Phocas ufunzwe, bategura ikoranabuhanga rya telefone kugira ngo batege ibisasu by'intambi mu Mujyi wa Kigali.

    Urukiko rwasubitse uru rubanza saa saba n'iminota 27, rwanzura ko ruzakomeza ku wa 22 Nzeri 2026, hakomeza kumvwa ibisobanuro by'Ubushinjacyaha ku byo bushinja aba bantu.

     

    Source : https://rushyashya.net/mu-rwego-rwo-guhirika-ubutegetsi-ingabire-umuhoza-victoire-ngo-yari-afite-inshingano-yo-gushaka-abantu-bagera-ku-5000-bagombaga-kujya-mu-mihanda-kwigaragambya-bagatera-ingabo-mu-bitugu-abagombaga-gu/

  • Pharo Ventures Studio yatangije gahunda yo gushaka abafite imishinga izana ibisubizo mu buhinzi – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda yitwa 'Founder Residency' ni amahugurwa amara ibyumweru bitanu agamije kumenya, guhuza no gutegura ba rwiyemezamirimo bazatangiza imishinga mishya izashyigikirwa n'iki kigo.

    Gusaba kwitabira iyi gahunda byatangiye kandi bizasozwa ku wa 11 Ukwakira 2026.

    Pharo Venture Studio yatangaje ko izakira abantu bari hagati ya 10 na 15, bakazahabwa umwanya wo gusura ibikorwa by'ubuhinzi no gusobanukirwa ibibazo birimo, gukorana n'impuguke ndetse no kugerageza ibitekerezo by'imishinga.

    Nyuma y'iyi gahunda, hazatoranywa abafite imishinga hagati ya bane na batandatu bazakomeza kubaka ibikorwa bibiri cyangwa bitatu byibanda ku gukemura ibibazo biri mu buhinzi bw'u Rwanda.

    Iki kigo kivuga ko cyashyizweho mu rwego rwo gufasha kuziba icyuho kiri mu buhinzi, urwego rutunze igice kinini cy'abakozi mu Rwanda.

    Nk'uko cyabitangaje, ubuhinzi bukoresha 43,7% by'abakozi bo mu gihugu, ariko bukagira uruhare rwa 20,3% muri musaruro mbumbe, mu gihe igice kinini cy'umusaruro gipfa ubusa bitewe n'uburyo gusarura bikorwa nabi.

    Umuyobozi wa Pharo Venture Studio Builder, Ashimwe Christine, yavuze ko intego y'iki kigo atari ugutanga inama gusa, ahubwo ari ugufatanya n'abafite imishinga kuva ku gitekerezo cya mbere kugeza ku ishyirwa mu bikorwa ryacyo.

    Yagize ati 'Twemera imbaraga z'imishinga y'ibanze ishobora kugaragara nk'idafite agaciro, ariko iyo ikemura ibibazo byirengagijwe bishobora kuzana impinduka zikomeye. Umutima w'iki kigo ni ugushaka abantu bafite ubushake bwo kubaka no kubaha ubufasha bwo guhindura ibibazo by'ubuhinzi mo imishinga ibwongerera agaciro mu buryo burambye.”

    Abazatoranywa muri iyi gahunda bashobora kubona inkunga igera kuri 150.000 by'Amadolari ya Amerika izashyirwa mu mishinga yabo, mu gihe bazaba bakomeje gukorana na Pharo Venture Studio.

    Bazahabwa kandi aho gukorera i Kigali, ubufasha mu bijyanye n'imari, amategeko, kwamamaza, ubushakashatsi n'ubuyobozi bw'imishinga.

    Pharo Venture Studio isaba abazitabira iyi gahunda kuba bafite ubumenyi cyangwa ubunararibonye mu buhinzi no kuba ari Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bafite uburenganzira bwo gutura no gukorera mu Rwanda.

    Abazatoranywa bazamara ibyumweru bitanu biga kandi bagerageza ibitekerezo byabo, mbere y'uko itsinda ry'abasuzuma rihitamo abazakomereza mu kindi cyiciro cy'imishinga izashyirwa mu bikorwa.

    Pharo Venture Studio yasobanuye ko idatera inkunga ibitekerezo gusa, ahubwo ko ikorana n'abashinze imishinga mu kumenya amahirwe ari ku isoko, kugerageza ibisubizo no kubaka ibigo bishya mu rwego rw'ubuhinzi.

    Ikigo Pharo Venture Studio gifite intego yo gukemura ibibazo byugarije ubuhinzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pharo-ventures-studio-yatangije-gahunda-yo-gushaka-inzobere-mu-mishinga-y

  • Minisitiri w'Intebe Nsengiyumva azahagararira Perezida Kagame mu Nteko Rusange ya Loni – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyatangajwe n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe kuri uyu wa Mbere.

    Biteganyijwe ko Minisitiri w'Intebe Nsengiyumva azageza ijambo ku bitabiriye iyi Nteko Rusange ku wa Gatatu, tariki ya 23 Nzeri 2026, aho azagaragaza ibitekerezo n'ibyihutirwa ku ruhande rw'u Rwanda ku bibazo by'ingenzi bireba Isi n'Akarere.

    Mu gihe cy'Inteko Rusange ya 81 ya Loni, Minisitiri w'Intebe azanitabira inama zo ku rwego rwo hejuru, ibiganiro bishamikiye kuri iyi nama ndetse n'ibiganiro hagati y'ibihugu azagirana n'abafatanyabikorwa batandukanye.

    Ibi bikorwa bizaha u Rwanda umwanya wo kungurana ibitekerezo n'ibindi bihugu ndetse n'imiryango mpuzamahanga ku ngingo z'inyungu zihuriweho.

    Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye ni imwe mu nama zikomeye mpuzamahanga zihuza ibihugu bigize Loni, aho biganira ku bibazo bireba Isi birimo amahoro n'umutekano, iterambere rirambye n'izindi ngingo mpuzamahanga.

    Minisitiri w'Intebe Nsengiyumva azahagararira Perezida Kagame mu Nteko Rusange ya Loni


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-nsengiyumva-azahagararira-perezida-kagame-mu-nteko-rusange

  • RDC yemeye ibintu idashoboye- Senateri Evode ku masezerano ya Washington – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y'u Rwanda cyibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry'ibikubiye mu masezerano ya Washington muri Amerika yasinywe hagati y'u Rwanda na (RDC) ku buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ni amasezerano yatangiye guharurirwa inzira muri Kamena 2025 ariko ashyirwaho umukono nyirizina n'abakuru b'ibihugu ku itariki 4 Ukuboza 2025.

    Nyuma yaho hagiye haba ibiganiro ku ishyirwa mu bikorwa ry'ibyemeranyijwe muri aya masezerano ndetse n'izindi nama zisuzuma izindi ngingo zari zikiganirwaho ariko ntibivemo ikintu gifatika.

    By'umwihariko ibiganiro biheruka ni ibyabereye mu Busuwisi hagati y'intumwa z'u Rwanda na RDC ku itariki ya 16-17 Nzeri 2026.

    Senateri Uwizeyimana yashimangiye ko ubundi no mu miterere y'aya masezerano hagaragagamo ingingo zisa n'izigoye gushyirwa mu bikorwa anashingiye ku mateka y'amasezerano RDC yagiye isinya menshi.

    Ati 'Muri aya masezerano harimo ibintu mu ishyirwa mu bikorwa bidashoboka. […]. Habaye amasezerano menshi kuri RDC ku buryo n'aya masezerano ya Washington abantu bamwe bibajije niba atari andi y'imfabusa yiyongera ku yandi yabanje. Icyakoze igishya muri aya ni uko harimo igihangange nka Amerika abantu bumva ko izakoresha ubuhangange isanzwe ifite agashyirwa mu bikorwa.'

    Yasobanuye ko nubwo RDC yari yemeye gusenya FDLR bisa n'ibidashoboka kuko n'ishuro zindi zabanje mu ma 'operations' yo kurandura FDLR nka Umoja Wetu yarimo n'umusanzu w'ingabo z'u Rwanda itigeze irandura uyu mutwe, kandi mu masezerano ya Washington bisa n'aho bitazasuzumwa neza niba ibyakomye mu nkokora irandurwa ry'uyu mutwe mbere atari ko bizagenda n'ubundi.

    Ati 'Ese abantu bari i Washington bazaga kureba imbogamizi zabaye mbere icyaziteye n'igishya bari bushyire muri aya masezerano? Ariko Leta ya Congo muri aya masezerano yemeye ibintu idashoboye; ibyo bita kwigerezaho cyangwa se yemeye ibintu izi neza ko itazakora.'

    Aho yasobanuye ko impamvu RDC ishobora kuba yari ibizi neza ko ibyo yemeye itazabikora ari uko FDLR iri mu ngabo z'iki gihugu ndetse hagenda hagaragazwa ibimenyetso byabyo. Asanga rero iki gihugu kidashobora gukora ibisa nko kwikora mu nda kuko hamwe uyu mutwe unakirusha ingufu.

    Ati 'Leta ya Congo ishobora kwicara iti turugarijwe none baradusaba gusenya igisirikare cyacu. Tubikore? Wowe ibyo bintu ntabwo wumva ko ari urucabana.'

    Senateri yabajijwe mu by'ukuri umuntu uzasenya umutwe FDLR, agaragaza ko uretse amacenga ya politiki na diplomasi ishobora gutuma umuntu avuga yego aho yari kuvuga oya, ubundi bitazigera bishoboka kuko kuba amasezerano ya Washington yubakiye ku gusenya uyu mutwe ari imbogamizi ikomeye ku kuyubahiriza.

    Impuguke muri politiki y'Akarere, Me Gasominari Jean Baptiste yagaragaje ko mu mboni ze asanga nta kintu ibiganiro biheruka mu Busuwisi byagezeho ashingiye ku kuba nyuma yabyo nta tangazo rihuriweho ryakozwe.

    Icyakora yagaragaje ko bitavuze ko nta cyo baganiriye ahubwo ko habayeho kunyuranya bikomeye.

    Ati 'Kuri ibi biganiro harimo umwihariko kuko ari ibijyanye n'umutekano akenshi ntibikunda gushyirwa ahagaragara iyo bitaragera aho bashaka ko rubanda babimenya. Gusa ibiganiro byahuje intumwa z'ibihugu bibiri birangira nta tangazo rikozwe biba bigaragaza ko habayeho kunyuranya bikomeye ku buryo babuze ikintu babwira rubanda.'

    Yabishingiye ku kuba mu ngingo zikomeye zigize amasezerano harimo kurandura umutwe wa FDLR bikozwe na RDC byagombaga gukurikirwa no kugabanya ingamba z'ubwirinzi u Rwanda rwashyizweho.

    Uyu munyemategko asanga kuba icyo kintu nyamukuru kitarakozwe bigaragaza ko mu biganiro byo mu Busuwisi nta cyemeranyijwe ahubwo buri ruhande rushobora kuba rwarahagaze ku ngingo yarwo bagashinjanya ko ibyo umwe yagombaga gukora nta byo yakoze, cyane ko RDC itasenye FDLR kandi ari cyo cyari umusingi w'ibikurikiraho.

    Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko RDC yemeye ibintu idashoboye cyangwa ibizi neza ko itazabikora mu masezerano ya Washington


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdc-yemeye-ibintu-idashoboye-senateri-evode-ku-masezerano-ya-washington

  • Perezida Museveni yasobanuye amagambo ye, ashinja itangazamakuru rya Kenya kugoreka imvugo #rwanda #RwOT

    Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yasobanuye amagambo ye yateje impaka  ku buryo Kenya na Uganda bitumizamo ibikomoka kuri peteroli, avuga ko ibice bimwe by'itangazamakuru rya Kenya byagoretse ibyo yavuze ku ikoreshwa ry'abahuza mu itumizwa ry'ibikomoka kuri peteroli.

    Museveni yavuze ko amagambo ye ya mbere yari yerekeye uburyo Uganda yakoreshaga mu gihe cyashize mu gutumiza ibikomoka kuri peteroli, kandi ko atari ugushinja Guverinoma ya Kenya iriho ubu.

    Nkuko tubikesha ikinyamakuru kitwa all Africans cyo muri kenya,  Mu itangazo ryatanzwe mu rwego rwo gutekereza ku rugendo rwe rw'imyaka 82 amaze ku isi, Museveni yavuze ko yari arimo avuga ku buryo Uganda yatumizaga ibikomoka kuri peteroli ibinyujije ku bahuza bo muri Kenya.

    Yavuze ko iki kibazo yakimenyeshejwe ahagana mu mwaka wa 2019 na nyakwigendera Cyrus Jirongo, wari umunyapolitiki wo muri Kenya akaba n'uwahoze ari Senateri.

    Museveni yavuze ko Jirongo yamumenyesheje ko Uganda yaguraga ibikomoka kuri peteroli ibinyujije ku bahuza bo muri Kenya, bituma asaba Minisitiri w'Ingufu icyo gihe, Irene Muloni, gukemura icyo kibazo.

    Museveni yagize ati: 'Bamwe mu bantu bo mu itangazamakuru rya Kenya baherutse gushyiramo urusenda rutukura mu byo navuze.' Yavuze ko amagambo ye yasobanuwe mu buryo buyobya.

    Museveni yavuze ko Uganda yaje guhindura uburyo yakoreshaga mu gutumiza ibikomoka kuri peteroli mu mwaka wa 2023, nyuma yo kugirana amasezerano na Vitol, sosiyete mpuzamahanga icuruza ingufu, ifite inganda zitunganya peteroli ndetse n'ubushobozi bwo gutanga ibikomoka kuri peteroli ku bwinshi.

    Yavuze ko ubwo buryo bushya bwatumye igiciro cy'inyongera Uganda yishyuraga ku bicuruzwa bya peteroli kigabanuka ku buryo bugaragara.

    Museveni yavuze ko, hashingiwe ku masezerano yashyizweho umukono ku wa 18 Kanama 2023, amafaranga y'inyongera Uganda yishyuraga kuri toni imwe ya mazutu yagabanutse ava ku madolari ya Amerika 118 agera kuri 83.

    Ku bijyanye na lisansi, ayo mafaranga yagabanutse ava ku madolari 97.50 agera kuri 61.50 kuri toni imwe, mu gihe ku mavuta y'indege yagabanutse ava ku madolari 114.25 agera kuri 79.25 kuri toni imwe.

    Museveni yavuze ko izi mpinduka zari mu rwego rw'ingamba za Uganda zo kuvugurura uburyo igihugu cyatumizagamo ibikomoka kuri peteroli no kugabanya ikiguzi cyo gutumiza lisansi n'ibindi bicuruzwa bya peteroli.

    Perezida wa Uganda yashimiye by'umwihariko Perezida William Ruto wa Kenya kuba yarashyigikiye ubwo buryo bushya, nubwo hari bamwe mu bantu bo muri Kenya baburwanyaga.

    Museveni yavuze ko uruhare rwa Ruto rwafashije Uganda kubona uburenganzira bwo gukoresha ibikorwa remezo bya peteroli bya Kenya, bituma Uganda ishobora gutwara ibikomoka kuri peteroli yatumiye ibinyujije mu muyoboro wa peteroli wa Kenya.

    Museveni yagize ati: 'Ndashaka gushimira Nyakubahwa Ruto kuko yashoboye gutsinda bamwe mu bantu bo muri Kenya bari bagerageza kubirwanya.'

    Yongeyeho ko nyuma Uganda yemerewe kohereza ibikomoka kuri peteroli muri uwo muyoboro wa Kenya, aho Uganda ifitemo imigabane ingana na 20.15%.

    Ubu buryo bwatumye Uganda ikomeza gukoresha ibikorwa remezo bya Kenya mu gihe iri guhindura uburyo ikoresha mu gushaka no gutumiza ibikomoka kuri peteroli.

    Museveni yavuze ko uburyo Uganda yakoreshaga mbere bwo gutumiza ibikomoka kuri peteroli bwari bushingiye ku kubigura ibinyujije ku bahuza bo muri Kenya.

    Yavuze ko yamenye ubwo buryo nyuma y'uko Jirongo abimugejejeho ahagana mu mwaka wa 2019.

    Source : https://flash.rw/2026/09/21/perezida-museveni-yasobanuye-amagambo-ye-ashinja-itangazamakuru-rya-kenya-kugoreka-imvugo/

  • Moses Kuria yashimye Gachagua ku rugamba rwo kurwanya inzoga zitemewe, anenga Visi Perezida uriho #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Guverinoma ya Kenya, Moses Kuria, yashimye uwahoze ari Visi Perezida Rigathi Gachagua avuga ko yagize uruhare mu gutera imbere mu rugamba rwo kurwanya inzoga zitemewe mu gace ka Mt Kenya.

    Icyakora, Kuria yanenze ibyemezo bya Gachagua mu bya politiki, anibaza ku bushake bw'uri ku mwanya wa Visi Perezida ubu bwo guhangana n'iki kibazo.

    Kuria yabivuze nyuma yo kubona amashusho y'imihango yo gushyingura umugore bivugwa ko yapfuye azize ikibazo cy'inzoga zitemewe.

    Mu butumwa yatanze, yavuze ko Gachagua yari yarashyize imbaraga mu gukemura iki kibazo mu gihe yari akiri ku mwanya wa Visi Perezida.

    Kuria yagize ati: 'Rigathi Gachagua yari akomeye mu kurwanya inzoga zitemewe mu gace ka Mt Kenya. Ubu uri kuri uwo mwanya ntabwo abikozwa. Uyu mugore ntiyari kuba yaranyuze muri ubu bubabare.'

    Icyakora, uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta yashatse gutandukanya ibyo Gachagua yakoze mu kurwanya inzoga zitemewe n'imiyoborere ye muri politiki muri rusange. Kuria yavuze ko atemeranya na Gachagua ku buryo yafashe ibyemezo bya politiki, avuga ko uwahoze ari Visi Perezida yari afite amateka yo gufata ibyemezo bitagiriraga akamaro abaturage bo muri ako karere.

    Kuria yagize ati: 'Ikirenze ibyo byose, hari byinshi nzi kuri we kuva twari kumwe mu Nteko Ishinga Amategeko ya 12, mu mutwe wa Tanga Tanga no muri Guverinoma.' Icyakora, yakomeje gushimangira ko Gachagua hari intambwe yateye mu gukemura ikibazo cy'inzoga zitemewe.

    Kuva ava ku butegetsi, Gachagua yakomeje kugaragaza kenshi ikibazo cy'inzoga zitemewe mu gace ka Mt Kenya, avuga ko ibikorwa byo kuzihashya yari yaratangije akiri Visi Perezida byagabanutse nyuma yo kuva ku mwanya.

    Muri Gashyantare 2025, yavuze ko ubucuruzi bw'inzoga zitemewe bwari bwongeye kugaruka muri ako karere, nyuma y'uko abaturage bari barishimiye ibikorwa bye byo kuburwanya.

    Source : https://flash.rw/2026/09/21/moses-kuria-yashimye-gachagua-ku-rugamba-rwo-kurwanya-inzoga-zitemewe-anenga-visi-perezida-uriho/

  • Joy-Lance Mickeles yavuze impamvu amaze iminsi akoresha ikinyarwanda #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’Umunyarwanda ukinira Sabah FK muri Azerbaijan, Joy-Lance Mickeles yavuze ko impamvu amaze iminsi akoresha ikinyarwanda ku mbuga nkoranyambaga ari ukugira ngo n’Abanyarwanda bamenye ibyo aba yavuze.

    Uyu ni rutahizamu wavukiye hanze y’u Rwanda ku babyeyi b’Abanyarwanda, gusa ntabwo azi Ikinyarwanda ahubwo akoresha icyongereza ni nacyo avuga.

    Mu minsi itambutse nibwo yatunguye abantu ku mafoto n’amashusho ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze, bikajya biherekezwa n’amagambo yanditse mu rurimi rw’icyongereza ariko akanabisobanura mu kinyarwanda.

    Ubwo yari ageze mu Rwanda yitabiriye ubutumire bw’ikipe y’Igihugu Amavubi, yavuze ko impamvu yabyo ari uko yashakaga ko buri wese yumva ibyo yanditse.

    Ati “Kubera ko nshaka gutanga ibyiza ku gihugu, ni nayo mpamvu nshaka ko buri wese yumva icyo nanditse. Si abantu bakoresha icyongereza gusa banyumva ni yo mpamvu nakoreshaga ikinyarwanda.”

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2026 ni bwo Joy-Lance Mickeles yageze mu Rwanda aho aje gufatanya na bagenzi kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 u Rwanda ruzakinamo na Liberia ndetse na Cape Verde muri uku kwezi.

    Joy-Lance Mickeles yavuze ko yifuza ko n’Abanyarwanda bamenya ibyo aba yatangaje

    Source : http://isimbi.rw/joy-lance-mickeles-yavuze-impamvu-amaze-iminsi-akoresha-ikinyarwanda.html

  • Liberia irangajwe imbere na Adil Erradi Mohammed watoje APR FC yageze mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu ya Liberia 'Lone Stars’ itozwa na Adil Erradi Mohamed wahoze atoza APR FC, yageze mu Rwanda mu rwego rwo gukina n’u Rwanda mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

    Mu ijoro ryo Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2026, ni bwo iyi kipe yageze mu Rwanda aho yazanye abakinnyi bakina muri shampiyona ya Liberia n’abakina hanze ya Liberia barimo umunyezamu Amos Wesseh, myugariro Jamal Arago, Edward Ledlum na Prince Martor bakina ku ruhande, rutahizamu Ayouba Kosiah na myugariro Sebastin Teclar.

    Aba bageze mu Rwanda bahasanga rutahizamu wa Al Hilal SC yo muri Sudani ikina shampiyona y’u Rwanda, Emmanuel Flomo.

    Iyi kipe ikaba yagiye gucumbika muri M Hotel, ikaba iri kumwe n’umutoza wayo, Adil Erradi Mohamed wahoze atoza APR FC kuva 2019-2022.

    Liberia izakina n’u Rwanda kuri Stade Amahoro ku wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026, Saa 18:00.

    Liberia yageze mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/liberia-irangajwe-imbere-na-adil-erradi-mohammed-watoje-apr-fc-yageze-mu-rwanda.html

  • Sam Karenzi yasabye imbabazi abakunzi ba APR FC #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa Siporo akaba n’umuyobozi wa SK FM, Sam Karenzi yavuze ko bitari vuba kongera kumva amakuru ya APR FC kuri iyi Radio asaba abakunzi bayo imbabazi ariko ari zo ngamba bafashe.

    Hagiye gushira ukwezi kuri SK FM mu kiganiro cyabo cy’imikino ‘Urukiko rw’Ubujurire’ hatumvikana amakuru agaruka ku ikipe ya APR FC.

    Hagiye havugwa ibitanduanye ko ubuyobozi bwa APR FC bwababujije kuvuga kuri iyi kipe, abandi bakavuga ko ari umurongo bihaye.

    Sam Karenzi wari umaze iminsi adakora aho yari muri konji, kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2026 yashyize umucyo kuri iki kibazo aho yatangiye yisegura ku bakunzi ba APR FC.

    Ati “Reka mbanze nsabe imbabazi abakunzi ba APR FC. Ubu iki si icyumweru cya gatatu aha hatumvikana amakuru yayo. Nta n’ubwo ari vuba rwose. Hano hari amaradiyo aba afite abantu 300, 400 bayumva kandi arakora ntabwo arafunga, natwe nidushaka tuzumvwe n’abo bantu ariko amakuru ya APR FC ntabwo muzongera kuyumva vuba hano.”

    Yakomeje avuga ko abakunzi b’iyi kipe batangira gutekereza ahantu bazajya bumva amakuru y’ikipe yabo atari kuri SK FM.

    Ati “Tuzavuga amakipe 15 kongeraho abiri y’abashyitsi, ni amakipe 17 atarimo APR FC, ntuzategereze ngo ejo turayivuga, niba ukunda APR FC utekereze ahandi hantu utangira kujya uyumvira.”

    Yashimangiye ko nta muyobozi wa APR FC wigeze amubuza kuvuga kuri iyi kipe kandi uko azi abayobozi bayo nta muntu n’umwe ushobora kuvuga ibyo bintu.

    Ati “Noneho niba hari uwatubujije kuyivuga, hari uwaduhamagaye akatubuza, noneho aho iyi kipe aho yagorewe hari n’abantu bayisebya batekereza ko barimo bayivugira neza, imyumvire y’abayobozi bayo uko mbazi, ntawahamagara radio nta n’uwayiha ako gaciro.”

    “Noneho niba ibyo koko bihari hagire ubwira abo bayobozi ba APR FC, badutegeke ejo tuyivuge, ntabwo dufite gahunda yo kuyivuga ariko niba baratubujije bamuhamagare badukomorere ejo tuyivuge, ni umwanzuro 100% wacu kandi ku mpavu zacu bwite.”

    Yavuze ko igihe bazabona bari ku murongo umwe na bamwe mu bantu muri APR FC bifitiye izindi gahunda, nibwo bazongera kuyivugaho.

    Ati “Igihe tuzumva bikenewe, igihe tubona turi kuri paji imwe na bamwe mu bantu bari muri APR FC bashaka gukora mu buryo butari ubwa gisiporutifu, bafite izindi gahunda zabo, tukumva igihe kigeze twakora, tuzayivugaho.”

    Hamaze iminsi icyo umuntu yakwita intambara y’ubutita hagati ya Radio ya SK FM ndetse n’abandi bantu bafite aho bahuriye na APR FC ariko batari mu buyobozi, bashinja iyi radio gusebya APR FC, bashaka kuyisenya mu gihe Rayon Sports.

    Sam Karenzi yavuze ko batazongera kuvuga kuri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/sam-karenzi-yasabye-imbabazi-abakunzi-ba-apr-fc.html