Author: webrwanda

  • Abanyarwandakazi bibukijwe kudaha urwaho ababashinja guhabwa intebe bakayihagararaho – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho n'Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Batamuriza Mireille, ku wa 31 Nyakanga 2026 ubwo mu Karere ka Nyabihu hasozwaga umushinga wiswe Gendana Konti wa Banki Nkuru y'u Rwanda wari ugamije gufasha abagore kwisanga mu gukoresha serivisi z'imari kuri telefone.

    Batamuriza yavuze ko ari ingenzi cyane kuba abagore bari gutera intambwe no mu by'imari kuko bituma mu iterambere ry'umuryango badasigara, ariko agaragaza ko nta na kimwe bakwiye kwitwaza ngo bagire imyitwarire inyuranyije n'indangagaciro z'umugore w'Umunyarwandakazi.

    Yagaragaje ko ubundi iyo imvugo 'ukurusha umugore aba akurusha urugo' biba bivuze ko ari umutima w'urugo kandi ko ibyo bidakuraho kuba afite ubushobozi kandi agakora ibimuteza imbere.

    Ati 'Tugaragaze ko dushoboye ariko ntituzihe urwaho bamwe bavuga ngo baduhaye Butamwa twiyongereraho na Ngenda cyangwa ngo baduhaye intebe yo kwicaraho tuyigaragaraho.'

    Yashimangiye ko umugore ubereye u Rwanda ari uwuzuzanya n'umugabo kandi bakubahana, ariko ko iyo ushaka kwigira icyomanzi no kumva ko yemerewe byose biba bihabanye.

    Ati 'Iyo uri umusinzi nta bwo uba ukiri umugore kuko ubundi umugore bivuga ugororotse. Iyo watangiye kujya mu ngeso mbi rwose ubugore uba wabutaye. Tube abagore kandi tugire icyerekezo muri byose, tugire isuku kandi twitabire gahunda ziduteza imbere.'

    Yabijeje ko Leta itazahwema gushyiraho gahunda zibazamura nk'uko yabyiyemeje ariko ko bakwiye kuzibukira imyitwarire isubiza umuryango inyuma kandi icyari kigamijwe ari iterambere ryawo.

    Umugore witwa Niyonzima Julie Postella utuye mu Murenge wa Jenda yavuze ko uburinganire hari aho butumviswe neza usanga abagore bashaka kumva ko ibyo umugabo akora byose na bo babikora kandi ko bisubiza inyuma umuryango.

    Ati 'Usanga hari umugore ujya mu kabari agasinda ngo ni uko n'umugabo asinda, ariko ingaruka zikagera ku bana cyane no ku bukungu bw'umuryango. Usanga abana biga bigoranye ntibatere imbere, gusa na none si abagore bose.'

    Mukamazimpaka Mediatrice utuye mu Murenge wa Karago na we yashimangiye ko hari bamwe mu bagore bafatiranye uburyo Igihugu cyahagurukiye kurwanya ihohotera cyane irikorerwa abagore, bashaka gusumba abagabo.

    Ati 'Kubera agaciro Umukuru w'Igihugu yaduhaye, hari abatangiye kubyitwaza batavuga batuje nka ba mutima w'urugo ahubwo bigize ba 'ndashoboye'. Usanga hari abashatse kwigira abagabo mu rugo kuko hari imiryango usanga abagore babwira abagabo ngo 'ndavuze ngo kora ibi'. Abagabo bahita batinya kugira icyo babakoraho kuko baba bumva bafungwa.'

    Uyu mubyeyi yongeyeho ko asanga ubukangurambaga bukwiye gushyirwamo imbaraga kuko imiryango ibanye nabi idashobora gutera imbere, aho usanga nk'abana baba inzererezi kubera iyo mibanire mibi cyangwa se bakazagira imyitwarire mibi yo kutubahana muri rusnage kuko babonaga nyina asuzugura se.

    Uburinganire n'ubwuzuzanye ni gahunda Leta imaze igihe ishyiramo imbaraga kugira ngo umuryango ugire iterambere ridaheza, gusa byagaragaye ko hari abagore bamwe bamaze kugera ku rwego rwo kwitwaza uburinganire bagatangira kubukoresha nabi.

    Ubushakashatsi bwa karindwi ku buzima n'imibereho y'abaturage mu Rwanda, RDHS bwa 2025 bugaragaza ko 24% by'abagabo bahohotewe n'abo bashakanye ari bo barega gusa.

    Aba bagabo ni abakorewe ihohoterwa rishingiye ku mubiri, irishingiye ku gitsina n'irishingiye ku marangamutima.

    Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Batamuriza Mireille yavuze ko ijambo abagore bahawe nta we ukwiriye kuryuriraho ngo ashake kugira imyitwarire inyuranyije n'ubunyarwandakazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwandakazi-bibukijwe-kudaha-urwaho-ababajinja-guhabwa-intebe

  • Linda yasubije abamushinja gufungisha urubyaro #rwanda #RwOT

    Uwankusi Nkusi Linda wamamaye muri sinema nyarwanda nya Lynda Priya, yiyamye abakomeje kuvuga ko yafungishije urubyaro (yagiye muri onapo), ko igihe nikigera azabyara.

    Ibi yabigarutseho nyuma y’amagambo asigaye abwirwa bamwe bamubaza impamvu adatwita, abavuga ko igihe yakoreye ubukwe na Irenge Chritian yakabaye yarasamye.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Lynda Priya yiyamye aba bantu avuga ko urugo rwe batarugenzura.

    Ati “Abantu mwirirwa muvuga ngo bantere inda, ngo simbyara, si ntwita, ndagira ngo mbiyame mbikuye ku mutima. Ndabiyamye mbikuye ku mutima, urugo rwanjye ntimurugenzura, simwe mumbwira gusama, simwe mumpitiramo igihe cyo gusama, mutegereze.”

    Yakomeje avuga ko we n’umugabo we Christian nibabyumvikanaho bazabyara n’aho izo onapo bamushinja kereka niba ari bashiki babo bazirimo.

    Ati “Njye n’umugabo wanjye nitubyumvikanaho, tuzasama tunabyare. Izo onapo rero mumbwira ndimo, ntabwo nzirimo niba bashiki bawe bazirimo, ntabwo nzirimo, bimaze kuba byinshi. Ibintu byose byabaye onapo, onapo, murabizi ko njye ndi muri onapo?”

    Tariki ya 8 Gashyantare 2026 nibwo Uwankusi Nkusi Linda wamamaye muri sinema wanitabiriye Miss Rwanda 2021 yakoze ubukwe na Irenge Christian biyemeza kubana igihe basigaje ku isi bakakimara bari kumwe.

    Lynda yiyamye abakomeje kumubwira ko yafungishije urubyaro

    Bakoze ubukwe muri Gashyantare uyu mwaka

    Source : http://isimbi.rw/linda-yasubije-abamushinja-gufungisha-urubyaro.html

  • Diamond na Zuchu bibarutse #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Diamond Platnumz n’umugorenwe w’umuhanzi, Zuchu bibarutse umwana wabo w’imfura nyuma y’iminsi mike uyu mugore aatangaje ko yitegura kwibaruka.

    Ni amakuru Diamond Platnumz n’umugore we mushya batangaje mu gitondo cyo ku wa 2 Kanama 2026.

    Mu mpera za Nyakanga Zuchu abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yasangije abakunzi be amafoto agaragaza inda ye ikuze, ayaherekesha ubutumwa bugaragaza ibyishimo byo kwitegura kwakira umwana we wa mbere.

    Ni mu gihe Diamond yavuze ko umuryango wungutse undi mwana, ni mu gihe Zuchu yavuze ko ubu hari undi muntu abereyeho.

    Aya makuru aje nyuma y’igihe gito Zuchu yemeje ko yatandukanye na Diamond, ibintu byababaje abakunzi babo bari bamaze imyaka babakurikirana.

    Zuchu na Diamond batangiye kuvugwa mu rukundo mu 2021, kuva icyo gihe umubano wabo wakunze kurangwa no gutandukana no kongera gusubirana.

    Urukundo rwabo rwatangiye kuvugwa cyane mu Ukuboza 2021 mbere y’uko barwemeza ku mugaragaro mu Ugushyingo kwa 2022.

    Nyuma yaho muri Kamena 2025, Diamond yakoye Zuchu maze bombi bakora ubukwe mu ibanga.

    Uyu ni umwana wa mbere wa Zuchu, akaba umwana wa gatanu wa Diamond Platnumz nyuma ya babiri yabyaranye na Zari The Boss Lady, umwe yabyaranye na Tanasha Donna ndetse n’undi yabyaranye na Hamisa Mobetto.

    Zuchu yibarutse

    Source : http://isimbi.rw/diamond-na-zuchu-bibarutse.html

  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy'Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026 #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko imikino y'amatsinda yasojwe kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sports FC na Al Hilal SC zasanze Gor Mahia FC na Jamus SC mu makipe ane yabonye itike yo gukomeza muri ½ cy'irangiza.

    Rayon Sports FC, izahagararira u Rwanda muri TotalEnergies CAF Confederation Cup, yatsinze Al Hilal SC yo muri Sudani igitego 1-0 mu mukino wa nyuma w'amatsinda, ihita isoza itsinze imikino yose uko ari itatu.

    Igitego rukumbi cyatsinzwe na Atisso Kodjo ku munota wa 17, bituma Rayon Sports isoza imikino y'amatsinda ifite amanota icyenda kuri icyenda.

    Mu ½ cy'irangiza, Rayon Sports izahura na Jamus SC yo muri Sudani y'Epfo, ikipe yatunguye benshi ikagera muri iki cyiciro.

    Umutoza wa Rayon Sports, Christian Francis Haringingo, yavuze ko yishimiye uko ikipe ye yitwaye ikabasha kugera muri ½ cy'irangiza nyuma yo gutsinda imikino yose.

    Ati: 'Iri rushanwa riri mu rwego rwo kwitegura shampiyona nshya, kandi ubu twiteguye guhangana n'ikipe iyo ari yo yose tuzahura na yo muri ½ cy'irangiza.'

    Ku rundi ruhande, Al Hilal SC yo muri Sudani, yabonye umwanya wa kabiri mwiza mu matsinda, izahura na Gor Mahia FC yo muri Kenya mu mukino wa mbere wa ½ cy'irangiza, mu mukino utegerejweho kuba ukomeye.

    Indi kipe yo muri Kenya, Tusker FC, yabonye intsinzi yayo ya mbere muri iri rushanwa, itsinda KVZ FC ibitego 2-0 mu mukino wo mu itsinda C wakiniwe kuri Kigali Pele Stadium, Ian Simiyu na Victor Mbaoma ni bo batsindiye Tusker FC.

    Imikino ya ½ izakinwa kuri uyu wa kabiri, aho guhera ku isaha ya Saa kumi ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya izakina na Al Hilal naho ku isaha ya saa mbili z'ijoro ikipe ya Rayon Sports izakine na Jamus FC, imikino yose ikaba izakinirwa kuri Stade Amahoro yakira abantu ibihumbi 45.

    ImageImage

    ImageImageImage

    ImageImageImage

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-gor-mahia-jamus-na-al-hilal-zageze-muri-%C2%BD-cyimikino-ya-cecafa-kagame-cup-2026/

  • Miliyari 960 Frw yahererekanyijwe hakoreshejwe eKash mu byumweru bibiri – #rwanda #RwOT

    Ku wa 14 Nyakanga 2026 ni bwo Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) yatangije uburyo bwo kwishyurana amafaranga buhendutse kandi buhuriweho n'ibigo by'imari bitandukanye bitwa (RNDPS/eKash).

    Ubu buryo butuma abakiliya bashobora kohereza no kwakira amafaranga ndetse bagakora ubwishyu hagati y'ibigo by'imari bidahuje imiterere, ariko bakabikora mu buryo bworoshye kandi ku giciro kiri hasi kuko kohereza amafaranga ari munsi ya miliyoni 10 Frw ku kiguzi cya 20 Frw.

    Imibare yatangajwe na RSwitch kuri uyu wa 31 Nyakanga igaragaza ko mu byumweru bibiri bishize amafaranga yahererekanyijwe binyuze muri eKash yikubye inshuro 15.

    Ihererekanya ry'amafaranga ryakoreweho inshuro zirenga miliyoni 10 rifite agaciro ka miliyari 960 Frw, ahanini bitewe no kugabanya ikiguzi cyo kohereza amafaranga kigashyirwa kuri 20 Frw ku kohereza atarenze miliyoni 10 Frw.

    Muri ubu bwishyu bwakorewe kuri eKash, ubukorwa hagati y'abantu bwikubye inshuro 3,2, buva ku nshuro miliyoni 2,99 bugera kuri miliyoni 9,62 mu byumweru bibiri.

    Ni mu gihe ubwishyu bukorwa mu rwego rw'ubucuruzi kuri eKash nko kwishyura ibicuruzwa na serivisi, bwikubye inshuro zirenga 10 kuko bwageze ku nshuro 78.437 buvuye ku nshuro 7.750.

    Imibare kandi igaragaza ko 98,6% by'ubwishyu bwakorewe kuri eKash bwagenze neza.

    Kugeza ubu, eKash ihuza ibigo by'imari birenga 25, birimo amabanki, amasosiyete y'itumanaho atanga serivisi za Mobile Money na SACCO, ariko RSwitch igaragaza ko izakomeza kwagura imikorere yayo no kuyinoza kurushaho.

    Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Hakuziyaremye Soraya, yavuze ko gukoresha eKash mu kwishyurana ari gahunda Leta yashyizemo imbaraga kandi ko n'Abanyarwanda bayishimiye bitewe n'uko ikiguzi cyagabanyutse cyane.

    Yijeje Abanyarwanda ko ubu buryo bwo kwishyurana bwizewe kandi ko Banki Nkuru y'u Rwanda ikurikirana imikorere yabwo ku buryo nta kigomba kubatera impungenge.

    Ati 'Nka BNR turizeza Abanyarwanda ko eKash ari uburyo bwizewe kandi tuba dukurikirana tureba uko kwishyurana bigenda. Ahavutse ikibazo mu kigo cy'imari bahita basobanurira abakiliya uko bimeze, kandi kuba hamaze gukorerwamo ihererekanya ringana kuriya mu byumweru bibiri bigaragaza ko buri kwitabirwa.'

    Icyakora Hakuziyaremye yagaragaje ko kuba hari hafi 2% by'ihererekanya ritagenze neza mu byumweru bibiri bishize atari ikintu cyo kurenza ingohe, kuko BNR ikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo uwo mubare urusheho kugabanyuka kugira ngo eKash ikomeze kuba uburyo buhendutse kandi bunoze bwo kwishyurana.

    Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Hakuziyaremye Soraya, yavuze ko gukoresha eKash mu kwishyurana ari gahunda Leta yashyizemo imbaraga kandi ko n'Abanyarwanda bayishimiye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-960-frw-yahererekanyijwe-hakoreshejwe-ekash-mu-byumweru-bibiri

  • Abanyeshuri bakwiye gutangira kwiga umwuga bakinjira mu yisumbuye? – #rwanda #RwOT

    Mu burezi bw'u Rwanda umunyeshuri atangira kwiga umwuga wigariye arangije icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye kizwi nka Tronc Commun.

    Aha aba amaze kwiga imyaka icyenda irimo amashuri abanza, n'itatu yisumbuye.

    Ubwo hatangazwaga impinduka zizakurikizwa mu mwaka w'amashuri wa 2026/27, mu kiganiro cyanyuze kuri RBA, hari uwagaragaje ko gahunda yo kwigisha imyuga n'ubumenyingiro ari nziza, yibaza niba umunyeshuri adakwiye gutangira mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye yiga umwuga akazakura awuzi.

    Minisitiri Nsengimana yavuze ko kugira ubumenyi rusange ari ngombwa kugira ngo umuntu akore umwuga asobanukiwe impamvu yawo.

    Ati 'Ugomba guteganya kugira ubumenyi rusange buhagije uheraho…ibyo byo ushobora no kutajya mu ishuri ukajya kubaka ariko ntabwo uzi impamvu uvanze iyo sima, ntabwo uzi ibiyigize, hari ibintu byinshi uba utazi. Ibyiza ni uko ubanza kugira umusingi wubakiyeho hanyuma ukabona kujya mu masomo yihariye. Ni cyo gituma bitaba ari byiza kugira ngo umwana azajye atangira ajya mu kintu atabanje kugira ubwo bumenyi buzamufasha.'

    Yashimangiye ko impinduka zigenda ziyongera mu buzima abantu babamo ku buryo udafite umusingi ufatika w'ubumenyi bukenewe ku adashobora guhindura ngo ajye mu bindi.

    Ati 'Kandi nk'uko mwabibonye ibintu bikomeza guhinduka. Iyo ikintu gihindutse ufite umusingi ukomeye wubakiyeho, ushobora nawe guhindura ukiga ikindi kintu ariko udafite uwo musingi uguma muri byabintu ntushobora kubivamo.'

    U Rwanda rwifuza ko 60% by'abanyeshuri barangiza mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye bajya kwiga imyuga.

    Kugeza ubu muri buri murenge mu Rwanda hari amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro arimo n'ayo bigamo amasomo anyuranye barangizamo bagakomeza muri kaminuza.

    U Rwanda rufite intego yo kuzageza mu 2029 muri buri kagari hari ishuri rishobora kwigisha imyuga by'igihe gito.

    Minisitiri Nsengimana yavuze ko ari ngombwa ko umunyeshuri aba afite umusingi wubakiyeho ubumenyi bwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-bakwiye-gutangira-kwiga-umwuga-bakinjira-mu-yisumbuye

  • Kigali: Umunya-Sudani y'Epfo wakubise umwarimu we yakatiwe igifungo cy'amezi atandatu asubitse – #rwanda #RwOT

    Ni umwanzuro uru rukiko rwasomye kuri uyu wa 31 Nyakanga 2026, aho rwemeje ko ikirego cy'Ubushinjacyaha gifite ishingiro, ariko rugira uyu munyeshuri umwere ku cyaha cyo gukoresha ibikangisho nyuma yo gusanga nta bimenyetso bihagije bituma kimuhama.

    Yari akurikiranyweho ibyaha bibiri ari byo gukubita no gukomeretsa hamwe n'icyo gukoresha ibikangisho.

    Urukiko rwategetse kandi ko Viola Eli Bibi Albert yishyura umwarimu we indishyi zingana n'ibihumbi 700 Frw, zikubiyemo igihembo cy'avoka, amafaranga y'ikurikiranarubanza, amagarama n'indishyi z'akababaro.

    Uru rubanza rwatangiye nyuma y'ubushyamirane bwabaye ku wa 4 Kamena 2026 hagati ya Viola Eli Bibi n'umwarimu we ushinzwe gushyira amanota muri 'system' ya kaminuza.

    Uyu munyeshuri wari mu mwaka wa kane wa kaminuza, yari asigaje igihembwe kimwe ngo arangize amasomo, yari yagiranye ikibazo n'umwarimu bapfa amanota y'isomo yari yaratsinzwe.

    Umwarimu yavuze ko nyuma yo gushyira ayo manota muri 'sysytem' ya kaminuza ari bwo uyu munyeshuri yahise amusagarira akamukubita kugeza ubwo amukomeretsa.

    Uyu munyeshuri ngo yamushinjaga ko ari we utuma atsindwa ndetse ngo yamubwiye amagambo amutera ubwoba ko azamwica.

    Mu iburanisha ryabaye ku wa 16 Nyakanga 2026, Viola Eli Bibi yemeye ko yakubise umwarimu we, asaba imbabazi avuga ko yabitewe n'umujinya n'uburakari bwo gutsindwa amasomo ariko umwarimu we ntiyemeye gutanga imbabazi.

    Ku ruhande rw'Ubushinjacyaha, bwari bwamusabiye guhabwa igifungo cy'imyaka itatu ndeste umwunganizi w'umwarimu yari yasabye indishyi zingana na miliyoni 9,2 Frw.

    Nyuma yo gusuzuma ibyo byose Urukiko rwemeje ko Viola Eli Bibi ahanishwa igifungo cy'amezi atandatu n'ihazabu ya 100.000 Frw, byombi bisubitse mu gihe cy'umwaka kandi icyo cyemezo gishobora kujuririrwa mu gihe kitarenze iminsi 30.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-umunya-sudani-y-epfo-wakubise-umwarimu-we-yakatiwe-igifungo-cy-amezi

  • U Rwanda rwanenze MONUSCO ku basivili boherejwe bitwa abarwanyi ba FDLR – #rwanda #RwOT

    Yatanze aya makuru kuri uyu wa 1 Kanama 2026, avuga kuri MONUSCO yatangaje ko tariki ya 29 Nyakanga, ubwo u Rwanda rwasubizaga muri RDC Abanye-Congo 39 bari barabeshye ko bahoze mu mutwe wa FDLR itari ihari kandi ko nta ruhare yabigizemo.

    MONUSCO yagize iti “Mbere y'uko igikorwa icyo ari cyo cyose cyo kohereza abantu mu Rwanda gikorwa, MONUSCO ikora igenzura ryimbitse rigizwe n'intambwe nyinshi kugira ngo harebwe niba abo bireba bujuje ibisabwa ngo batahe.”

    Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko icyo MONUSCO idashobora guhakana ari uko imaze igihe yoherereza u Rwanda abantu bitwa ko bahoze ari abarwanyi ba FDLR ariko isuzuma rikagaragaza ko ntaho bahuriye n'uyu mutwe w'iterabwoba.

    Ati “Icyo MONUSCO itakwihakana ni uko kuva mu Ukwakira k'umwaka ushize, yohereje abantu 81 nk'abahoze ari abarwanyi ba FDLR, nyuma byagaragaye ko ari abasivili b'Abanye-Congo ku babyeyi bombi, badafite inkomoko mu Rwanda, batanafitanye amateka n'imitwe yitwaje intwaro.”

    Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko urwego ruhuriweho rw'akarere k'Ibiyaga Bigari rushinzwe kugenzura umutekano wo ku mipaka, EJVM/MCVE, rwasabwe kugenzura iki kibazo, mu gihe cy'ibazwa, Abanye-Congo 69 bicuza ko biyitiriye umutwe wa FDLR bagamije kubona amahirwe abandi bahabwa iyo bageze mu Rwanda.

    Ati “MCVE yanasabwe kugenzura aya makuru. Mu biganiro n'abo bantu, 69 muri bo bicujije kuba baremeye kwiyita abahoze ari abarwanyi ba FDLR kubera amahirwe ikigo cyo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare cya Mutobo giha abahoze ari abarwanyi.'

    Minisitiri Nduhungirehe yibukije MONUSCO ko mu bikorwa byo kwambura intwaro abahoze ari abarwanyi no kubasubiza mu buzima busanzwe, ikwiye kujya ishishoza, ikarangwa n'ubunyamwunga ndetse n'ubunyangamugayo.

    MONUSCO yohereza abarwanyi mu Rwanda binyuze muri gahunda yayo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe y’inyeshyamba, DDRRR

    Minisitiri Olivier Nduhungirehe yatangaje ko kuva mu Ukwakira 2025, MONUSCO yohereje mu Rwanda Abanye-Congo 81 bitwaga ko bahoze muri FDLR


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwanenze-monusco-ku-basivili-boherejwe-bitwa-abarwanyi-ba-fdlr

  • Abatubuzi, Imyambarire bimwe mu byahagurukiwe mu gitaramo cya King James #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura amasaha mbarwa umuhanzi King James akajya ku rubyiniro mu gitaramo cye cy’umunsi wa mbere mu kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, umutekano wakajijwe buri ruhande aho amategeko n’amabwiriza agomba gukurikizwa.

    Iki gitaramo kiba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Kanama 2026 muri Kigali Arena, kikaba kigomba kuba iminsi ibiri aho no ku munsi w’ejo ku Cyumweru kizaba.

    Iyo ugeze kuri Arena aho iki gitaramo kigomba kubera ubona ko ibintu byose biri ku murongo, buri ruhande mu nshingano zarwo.

    Kimwe mu bintu byitaweho cyane ni ukureba niba nta muntu winjirira ku itike yakoreshejwe n’abandi (yabaye scanned).

    ISIMBI hari abantu yabonye bazanaga itike ariko bakabwirwa ko yamaze gukoreshwa, badashobora kuyinjiriraho.

    Gusa umwe mu bashinzwe kugenzura aya matike yabwiye ISIMBI ko nyuma yo gusuzuma neza basanze atakoreshejwe ahubwo habayemo kwibeshya kwa system.

    Ati “Hari ukuntu utunga telefoni ku itike ngo ukore ‘scan’ bikanga ariko nyamara yamaze kuba ‘scanned’, ubundi ugakoresha ‘QR Code’ bakakubwira ko yamaze gukoreshwa, ntabwo byumvikana ko bakubwira ko itike yakoreshejwe saa 17h55′ kandi ayo masaha ari bwo abo bantu bahagaze aho bashaka kwinjira. Ntimugire ikibazo nta muntu ushobora gutubura, kereka babimufashijema abagenzura amatike.”

    Ikindi kintu kitaweho cyane ni imyambarire, byari bimenyerewe ko abantu bitabira ibitaramo hari ukuntu bambara rimwe na rimwe ugusanga bambaye hafi ya ntabyo.

    Kuri iyi nshuro si ko bimeze kuko na Polisi irahari kugira ngo igenzure iki kintu, nta muntu winjiramo yambuye imyambara itamuhesha icyubahiro.

    Ni nyuma y’uko Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, ku bufatanye n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’uruganda rw’imyidagaduro, zivuze ko zigiye kongera imbaraga mu kugenzura ubuziranenge bw’inzoga zitangirwa mu bitaramo, imyitwarire n’imyambarire by’ababyitabira, mu rwego rwo kubaka imyidagaduro itekanye kandi yubahiriza indangagaciro z’u Rwanda.

    Imyambarire no kugenzura abatubuzi byitaweho muri iki gitaramo

    Source : http://isimbi.rw/abatubuzi-imyambarire-bimwe-mu-byahagurukiwe-mu-gitaramo-cya-king-james.html

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n'umuryango wa Juvenal Habyarimana #rwanda #RwOT

    Icukumbura cyatangajwe n'ikinyamakuru African Facts ku wa 30 Nyakanga 2026 cyashyize ahagaragara amakuru kivuga ko umwe mu bajyanama ba hafi ba Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, afitanye amateka y'umubano umaze imyaka n'abagize umuryango wa Habyarimana Juvénal wahoze ayobora u Rwanda.

    Nk'uko iri cukumbura ribivuga, uwo ni Kaumbu Mandungu Bula, uzwi cyane ku izina rya 'Kao', usanzwe ari umwe mu bantu bafite ijambo rikomeye mu biro bya Perezida Tshisekedi.

    Iyi dosiye isohotse mu gihe ikibazo cy'umutekano mu burasirazuba bwa RDC gikomeje gukurura impaka ku rwego mpuzamahanga, aho Kinshasa ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa AFC/M23, mu gihe u Rwanda rwakomeje guhakana ibyo birego, rukavuga ko ikibazo nyamukuru ari ubufatanye bwa Leta ya RDC n'umutwe wa FDLR, washinzwe n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Nk'uko African Facts ibitangaza, umubano hagati ya Kao n'abagize umuryango wa Habyarimana watangiye kugaragara mu myaka yashize, ubwo impande zombi zahuriraga mu Bubiligi.

    Iri cukumbura rivuga ko nyuma y'iyo mibanire, Kao yagize uruhare mu gutegura inyandiko z'imiryango yiswe iy'ubugiraneza, yari igamije kwandikwa muri RDC nk'amashami y'indi yari isanzwe ikorera mu Bwongereza.

    Nk'uko inyandiko iki kinyamakuru kivuga ko cyabonye zibigaragaza, muri Ugushyingo 2007 hatangiye gutegurwa ishyirwaho ry'ishami ry'iyo miryango muri Kinshasa, nyuma riza kwandikwa mu mwaka wa 2008.

    Nubwo ku mpapuro iyo miryango yavugaga ko igamije ibikorwa by'ubugiraneza n'iterambere, African Facts ivuga ko iperereza ryayo ritabonye ibimenyetso byerekana ko yakoze ibikorwa bifatika by'ubutabazi cyangwa iterambere mu bihugu yanditswemo.

    Mu bantu bagaragara cyane muri iri cukumbura harimo Jean-Luc Habyarimana, umwe mu bahungu ba Habyarimana Juvénal.

    Iki kinyamakuru kivuga ko inyandiko z'amasezerano cyabonye zerekana ko tariki ya 20 Gicurasi 2008 Jean-Luc yagiranye amasezerano y'ishoramari n'umwe muri iyo miryango ikorera mu Bwongereza, aho yashoyemo Amayero ibihumbi 125.

    Nk'uko African Facts ibivuga, ayo masezerano yavugaga ko yagombaga gusubizwa Amayero ibihumbi 250 hagati y'Ukuboza 2008 n'Ukuboza 2009, ibintu iki kinyamakuru kivuga ko byari bingana n'inyungu ya 100%.

    Iri cukumbura rinavuga ko hagati ya 2008 na 2009 Jean-Luc Habyarimana yakiriye andi mafaranga menshi yanyujijwe muri iyo miryango, ndetse rikavuga ko hari amafaranga aturuka kuri konti zo mu Busuwisi na Panama yagiye anyuzwa muri uwo muyoboro.

    Kimwe mu bice by'ingenzi bigize iri cukumbura ni ubutumwa bwa email iki kinyamakuru kivuga ko cyabonye.

    Muri bumwe muri ubwo butumwa, bivugwa ko Kao yabazaga Jean-Luc niba mukuru we Leon Habyarimana yari yamaze kwakira amafaranga, anamwibutsa ko nyina, Agathe Kanziga, akwiriye kujya amenyeshwa hakiri kare igihe amafaranga yoherejwe.

    Mu bundi butumwa, African Facts ivuga ko Kao yagarutse ku yandi mafaranga yoherejwe Kanziga, agaragaza ko atishimiraga uburyo abana be batamumenyeshaga uko amafaranga yoherezwa.

    Ikinyamakuru kivuga ko ubu butumwa buri mu nyandiko bwabonye nyuma y'iperereza ryakozwe ku rugo rwa Agathe Kanziga mu Bufaransa, aho abashinzwe iperereza bafatiye mudasobwa n'izindi nyandiko.

    Mu Mutarama 2023, Perezida Félix Tshisekedi yagize Kao umwe mu bajyanama be b'ingenzi.

    Kuva icyo gihe, nk'uko African Facts ibivuga, yinjiye mu itsinda rito rikorana bya hafi n'Umukuru w'Igihugu ku bibazo bifitanye isano n'umutekano, politiki n'ubukungu.

    Iri cukumbura rivuga ko Kao yagiye agaragara mu biganiro bifitanye isano n'amasezerano y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, kugura intwaro, ibikorwa bya gisirikare ndetse n'ibyerekeye ikoreshwa ry'abacanshuro b'abanyamahanga.

    African Facts ivuga kandi ko tariki ya 16 Mata 2024, Kao yitabiriye inama yabereye i Kinshasa yahuje abahagarariye imitwe ya Wazalendo.

    Nk'uko iri cukumbura ribivuga, muri iyo nama yashishikarije iyo mitwe gukomeza ibikorwa byo gushaka no kwinjiza urubyiruko.

    Raporo zitandukanye z'impuguke z'Umuryango w'Abibumbye zagiye zigaragaza ko mu nama nyinshi zahuje imitwe ya Wazalendo hagiye hanitabira abahagarariye umutwe wa FDLR, bavuga ko ukorana n'iyo mitwe ku rugamba. Ibyo ni bimwe mu byo u Rwanda rwagiye rwifashisha ruvuga ko bigaragaza ubufatanye hagati ya Leta ya RDC n'uwo mutwe.

    Iri cukumbura rinavuga ko muri Kamena 2024 Jean-Luc Habyarimana yagiriye uruzinduko rw'ibanga i Kinshasa.

    Nyuma yaho, mu Ugushyingo 2025, yongeye gusura RDC ku mugaragaro, aho yafashwe amashusho ari muri icyo gihugu.

    Nk'uko African Facts ibitangaza, ayo makuru yateje kwibaza ku rwego rw'imikoranire iri hagati y'abagize umuryango wa Habyarimana n'ubuyobozi bwa RDC.

    Muri Mata 2026, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yashimye Jean-Luc Habyarimana, amwita umuntu uharanira amahoro n'ubwiyunge, anavuga ko Kinshasa izakomeza kuganira n'abo yise inshuti z'Abanyarwanda.

    Mu gusoza, African Facts ivuga ko amakuru yakusanyije agaragaza ishusho y'umubano umaze imyaka hagati ya bamwe mu bagize umuryango wa Habyarimana n'abantu bafite imyanya ikomeye muri Leta ya RDC.

    Ikinyamakuru kivuga ko kuba umwe mu bantu bagaragazwa muri iyo dosiye ari umwe mu bajyanama ba hafi ba Perezida Tshisekedi bishobora gukomeza kuzamura ibibazo ku ruhare rw'uwo mubano mu byemezo bifatwa ku mutekano no kuri politiki ya RDC, cyane cyane mu gihe intambara yo mu burasirazuba bw'icyo gihugu ikomeje.

    Icyakora, kugeza igihe iri cukumbura ryatangarijwe, nta gisubizo cyari cyatangajwe ku mugaragaro na Kaumbu Mandungu Bula, Jean-Luc Habyarimana cyangwa ibiro bya Perezida wa RDC ku birego n'amakuru bikubiye muri iyo dosiye. Inkuru ishingiye ku byo African Facts yatangaje, kandi abavugwamo bagumana uburenganzira bwo gutanga ibisobanuro cyangwa kubihakana.

     

    Source : https://rushyashya.net/icukumbura-ku-bari-inyuma-yo-guhuza-tshisekedi-numuryango-wa-juvenal-habyarimana/