Author: webrwanda

  • Ibura ry'amashanyarazi, konteri n'izamuka ry'ibiciro – MININFRA na REG bisobanuye muri Sena – #rwanda #RwOT

    Ibi Ministiri yabitangaje ubwo yatangaga ibisobanuro kuri Komisiyo y'Ubukungu n'Imari muri Sena mu rwego rwo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu kugeza amashanyarazi ku baturage.

    Senateri Mureshyankwano Marie Rose yabajije impamvu hakomeje kugaragara ikibazo cy'ibura ry'amashanyarazi mu bice byinshi by'igihugu aho amara igihe kinini ataragaruka, ndetse ko biteza ibihombo abaturage bikanabangamira intego za Leta zo kugeza amashanyarazi ahahije mu baturage.

    Minisitiri Murwanashyaka yasobanuye ko ibi bibazo by'ibura ry'amashanyarazi biterwa n'ibikorwa byo gutunganya imiyoboro y'amashanyarazi iba yagize ikibazo ndetse no gusimbuza ibikoresho byo mu mashanyarazi nka za 'transfomateur' n'ibindi.

    Yavuze ko ibi bituma abaturage bafatira kuri iyo miyoboro bakurirwaho amashanyarazi kugira ngo ibyo bikorwa byo gusana no gusimbuza ibikorwaremezo birangire.

    Minisiteri Murwanashyaka yemeje ko umuriro w'amashanyarizi mu Rwanda usigaye ari muke bitewe n'ubwiyongere bw'abawukoresha baba abaturage, inganda n'ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.

    Yagize ati “Ntabwo turihaza mu bijyanye n'amashanyarazi kuko ayo dufite ubu bigaragara ko ari muke. Birashoboka ko umuriro hari aho uzajya ubura bitewe n'izo mpamvu tugiye kujya tumenyesha abazangirwaho ingaruka mbere ho iminsi itatu kugira ngo bitegure banirinde ibihombo”.

    Minisitiri Murwanashyaka yasobanuye ko n'ubwo bimeze gutyo Leta iticaye ahubwo hari ingamba ndetse n'imishinga itandukanye igamije kongera ingano y'amashanyarazi mu Rwanda.

    Binyuze mu bufatanye n'abikorera hari imishinga y'amashanyarazi aturutse ku mirasire y'izuba izatanga megawatt 500, iya gaz methane yo mu Kivu izatanga megawatt 300, Nyiramugengeri ndetse n'umushinga Leta ifite wo kubaka uruganda rwa nucleaire byose bigamije kongera ingano y'ingufu z'amashanyarazi.

    Hari kandi n'ingomero z'amashanyarazi nk'urwa Nyabarongo ll aho avuga ko mu Ukwakira 2027 ruzatangira gukora kuko ubu rugeze kuri 70%.

    Yemeza ko muri gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2) u Rwanda ruzaba rwihagije mu ngufu z'amashanyarazi ndetse agera ku 100% by'abaturage bose muri 2029.

    Ibura rya konteri n'ibiciro byiyongereye

    Abagize iyi Komisiyo babajije REG impamvu hari abaturage bashaka konteri nshyashya cyangwa abashaka gusimbuza izo bafite ariko bigasaba igihe kirekire kugira ngo zibagereho.

    Senateri Mureshyankwano yagaragaje ko hari aho abaturage basaba bimwe mu bikoresho birimo nka konteri bigatinda bityo bikabangamira imikorere yabo.

    Umuyobozi Mukuru wa REG, Eng.Maximillien Byilingiro yasobanuye ko kuri ubu hari amavugurura aho ibikoresho by'amashanyarazi abaturage bakenera bizajya bitumizwa hanze ari byinshi mbere y'uko abaturage babisaba.

    Yagaragaje ko mbere babanzaga bakamenya umubare w'ababikeneye n'ingano y'ibyo bakeneye maze bakabona kubitumiza, ari byo byatumaga habaho gutegereza.

    Yagize ati ” Turi no gushakisha abashoramari bashobora kuzajya bateranyiriza bimwe muri ibyo bikoresho mu Rwanda. Ibi bizatuma gutegereza kugabanuka ndetse n'ikiguzi cyabyo gishobora kugabanyuka.'

    Yongeyeho ko hari gutegurwa kubaka ikoranabuhanga rizatuma abaturage bakeneye bimwe mu bikoresho bamenyesha amakuru mu buryo bworoshye bitume REG imenya umubare wa nyawo w'ibikenewe.
    Perezida wa Komosiyo y'Ubukungu n'Imari muri Sena, Senateri Fulgence Nsengiyumva na we yabajije impamvu ibiciro by'amashanyarazi byiyongera, ndetse niba byongerwa habanje kureba uko ubukungu bw'abaturage buhagaze.

    Minisitiri Murwanashyaka yavuze ko ibiciro bijya gushyirwaho habanje kugenzurwa ko ibiciro bivuguruye bitazagora umuturage, avuga ko habaho gukorana n'izindi nzego zirimo RURA mu kugena ibiciro.

    Minisitiri. Damien Murwanashyaka yavuze ko hagiye kongerwa igihe abaturage bamenyeshwa ibijyanye n’ibura ry’umurimo

    Senateri Mureshyankwano yabajije impamvu hakomeje kurangwa ibura ry’amashanyarazi mu gihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibura-ry-amashanyarazi-konteri-n-izamuka-ry-ibiciro-minifra-na-reg-bisobanuye

  • Minisitiri w'Intebe Dr Nsengiyumva yashimye intambwe zatewe muri OIF ku buyobozi bwa Mushikiwabo – #rwanda #RwOT

    Ibi Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva yabivugiye mu birori byateguwe mu rwego rwo gushyigikira Louise Mushikiwabo, byabereye i New York muri Amerika ku wa 21 Nzeri 2026.

    Dr. Nsengiyumva yavuze ko nk'abafatanyabikorwa bahuriye ku cyerekezo kimwe cyo guteza imbere Igifaransa n'ejo hazaza h'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Igifaransa.

    Yibukije ko hashize imyaka umunani u Rwanda rutanze kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru wa OIF, kuko rwizeye ko afite ubunararibonye, icyerekezo n'ubushobozi bwo guteza imbere uyu muryango.

    Dr Nsengiyumva yavuze ko nyuma y'imyaka umunani, ibikorwa bya Mushikiwabo bigaragaza impinduka yakoze muri OIF, by'umwihariko guhindura imikorere yawo ndetse ugashyira mu bikorwa ivugurura mu nzego z'imiyoborere, imiyoborere n'ubukungu.

    Ati 'Ibikorwa bye byibanze cyane ku nzego Umuryango wacu ushobora gutangiramo umusanzu ufatika ku banyamuryango bawo, zirimo urubyiruko, kongerera ubushobozi abagore, uburezi, ikoranabuhanga, ubukungu ndetse n'umuco.'
    'Yagize kandi uruhare mu gukomeza urwego rwa politiki rwa Francophonie, ndetse no kongerera ubushobozi uyu muryango kugira ngo ukomeze kuba urubuga rw'ibiganiro, ubufatanye n'ubwumvikane mu gihe Isi igenda irushaho guhura n'ibibazo byinshi.'

    Dr Nsengiyumva yavuze ko ibyo OIF yagezeho mu myaka umunani ishize bikwiye gukomeza kubakwa no gutezwa imbere, ari na yo mpamvu u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo kugira ngo yongere ayobore uyu muryango muri manda ya gatatu.

    Ati 'Twizeye ko Louise Mushikiwabo afite ubunararibonye, ubumenyi ku mikorere y'Umuryango ndetse n'imbaraga zikenewe kugira ngo akomeze guteza imbere Francophonie, ikorera inyungu z'abanyamuryango bayo bose.'

    Yasabye ibihugu byose gushyigikira kandidatire ya Mushikiwabo, anabasaba kuzitabira inama izabera muri Cambodia mu Ugushyingo izanaberamo amatora y'Umunyamabanga Mukuru wa OIF.

    Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yavuze ko ubuyobozi bwa Mushikiwabo bwateje imbere imiyoborere muri OIF

    Mushikiwabo amaze kuyobora manda ebyiri muri OIF ndetse ubu ahataniye iya gatatu

    Abayobozi baturutse mu bihugu bitandukanye bitabiriye ibi birori byo gushyigikira Mushikiwabo muri OIF


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-nsengiyumva-yashimye-intambwe-zatewe-muri-oif-ku

  • Monaco: Igihugu gito cyane ku Isi gifite amateka akomeye, ingoma ya Grimaldi n'ubuzima buzwiho ubukire. #rwanda #RwOT

    Monaco ni igihugu gito cyane giherereye ku nkombe z'inyanja ya Méditerranée, ku mugabane w'u Burayi kikaba gituwe n'abaturage hagati y'ibihumbi 38 na 38 500, gikikijwe hafi ya hose n'u Bufaransa. Nubwo gifite ubuso bugera kuri kilometero kare 2 gusa, Monaco ni igihugu kigenga gifite amateka maremare, ingoma ya cyami imaze ibinyejana byinshi ndetse n'ubukungu buzwi cyane ku rwego mpuzamahanga.

    Monaco kizwi cyane kubera Monte-Carlo, Casino de Monte-Carlo, Umuryango wa Grimaldi, Formula 1 Grand Prix, ubukerarugendo buhenze n'ubuzima bw'abakire, ariko inyuma y'ibi byose hari amateka yihariye yatangiye mu bihe bya kera cyane.

    Amateka ya Monaco yatangiye kera cyane

    Amateka y'aka gace asubira inyuma mu myaka ya cyera cyane. Ubuyobozi bw'Umujyi wa Monaco buvuga ko ibimenyetso bya mbere by'abantu muri aka gace bigera hafi ku myaka 300.000.

    Mu kinyejana cya gatandatu mbere ya Yezu Kristu, Abagereki bakomokaga muri Phocaea, ahahoze ari muri Turikiya y'ubu, bashinze muri aka gace ubukoloni bwitwaga Monoïkos. Nyuma Monaco yaje kuba mu bice by'Ingoma ya Roma.

    Mu binyejana byakurikiyeho, aka gace kagiye mu maboko y'abategetsi batandukanye, kugeza ubwo mu 1191 Umwami w'Abami w'Ubudage, Henry VI, yahaye umujyi wa Genoa ububasha kuri Monaco.

    Nyuma yaho, ku wa 10 Kamena 1215, hatangiye kubakwa igihome ku rutare rwa Monaco. Icyo gihome ni cyo cyaje kugira uruhare rukomeye mu mateka y'igihugu.

    Umuryango wa Grimaldi watangiye gutegeka Monaco gute?

    Igice gikomeye cyane mu mateka ya Monaco gifitanye isano n'Umuryango wa Grimaldi.

    Ku wa 8 Mutarama 1297, François Grimaldi uzwi ku izina rya Il Malizia, bisobanuye 'umunyamayeri', yafashe igihome cya Monaco yitwaye nk'umufuransiskani (Abo benshi twita abamonko)  kugira ngo ashobore kukinjiramo. Icyo gikorwa cyabaye intangiriro y'ubutegetsi bwa Grimaldi muri Monaco.

    Kuva icyo gihe, nubwo Monaco yanyuze mu bihe bitandukanye by'amakimbirane n'impinduka za politiki, Ingoma ya Grimaldi yakomeje kuba igice cy'ingenzi mu mateka y'igihugu.

    Mu kinyejana cya 14, Charles Grimaldi yagize uruhare mu kwagura ubutegetsi bwa Monaco, ndetse afata n'ubutegetsi kuri Menton na Roquebrune.

    Monaco yigeze gutegekwa n'u Bufaransa

    Nubwo Monaco ifite amateka maremare yo kwigenga, ntiyigeze ihora iri mu buryo bumwe.

    Mu gihe cy' impinduramatwara y'u Bufaransa, Monaco yaje kwigarurirwa n'u Bufaransa mu 1793. Nyuma y'iherezo ry'Ingoma ya Napoleon, Monaco yongeye kubona ubusugire bwayo mu 1814, kandi ibyo byongeye gushimangirwa n'Amasezerano ya Vienna yo mu 1815.

    Nyuma yaho, Monaco yagiranye umubano wihariye n'ubutegetsi bwa Piedmont-Sardinia, mbere y'uko mu 1861 u Bufaransa buza kugira uruhare rukomeye mu mutekano w'iki gihugu.

    Monte-Carlo yahinduye ubukungu bwa Monaco

    Kimwe mu bintu byahinduye amateka ya Monaco cyane ni iterambere rya Monte-Carlo.

    Mu kinyejana cya 19, Monaco yatangiye gushora imbaraga mu bukerarugendo n'imyidagaduro. Kubakwa no gutezwa imbere kwa Casino de Monte-Carlo byagize uruhare runini mu guhindura igihugu ahantu hakurura abakire n'abakerarugendo baturuka hirya no hino ku Isi.

    Iterambere rya casino, amahoteli n'ibindi bikorwa by'imyidagaduro ryihutishije ubukungu bwa Monaco. Uko umuhanda wa gari ya moshi waganaga i Nice na Ventimiglia wagiye utera imbere, umubare w'abasuraga Monaco nawo wariyongereye.

    Uyu munsi, Casino de Monte-Carlo ikomeje kuba kimwe mu bimenyetso bizwi cyane bya Monaco, hamwe n'ubwubatsi bwa Belle Époque bwakozwe n'umwubatsi Charles Garnier.

    Monaco yahindutse ubwami bugendera ku Itegeko Nshinga

    Mu ntangiriro z'ikinyejana cya 20, Monaco yatangiye guhindura imikorere y'inzego za Leta.

    Ku wa 5 Mutarama 1911, Monaco yabonye Itegeko Nshinga rya mbere, ryahinduye imiterere y'igihugu kivuye ku bwami bwari bufite ububasha bwinshi bugana ku bwami bugendera ku Itegeko Nshinga. Iryo Tegeko Nshinga ryashyizeho uburyo bwo kugabana ububasha mu bijyanye n'amategeko hagati y'Umwami n'Inama y'Igihugu.

    Nyuma, ku wa 17 Ukuboza 1962, Monaco yabonye irindi Tegeko Nshinga ryaje kuvugururwa mu 2002. Iri ni ryo shingiro ry'imikorere y'inzego z'igihugu kugeza ubu.

    Itegeko Nshinga risobanura Monaco nk'igihugu kigenga kandi gifite ubusugire, ndetse rigashyiraho uburyo bw'ubutegetsi bw'ingoma ya cyami ishingiye ku Itegeko Nshinga.

    Prince Rainier III na Grace Kelly bafashije Monaco kumenyekana cyane

    Iyo bavuga amateka ya Monaco yo mu kinyejana cya 20, ntibashobora kwirengagiza Prince Rainier III na Grace Kelly.

    Rainier III yabaye Umwami wa Monaco kuva mu 1949 kugeza mu 2005. Mu 1956, yashakanye n'umukinnyi wa filime w'Umunyamerika Grace Kelly, ubukwe bwabo bukaba bwarakurikiwe cyane n'itangazamakuru mpuzamahanga.

    Ubwo bukwe bwagize uruhare mu kongera kumenyekanisha Monaco ku rwego mpuzamahanga. Katedrali ya Monaco, aho ubukwe bwabereye, ubu ni hamwe mu hantu hasurwa cyane n'abakerarugendo.

    Monaco ni igihugu gito cyane ariko gifite ubusugire bwacyo

    Kimwe mu bintu bitangaje kuri Monaco ni ingano y'iki gihugu.

    Ni kimwe mu bihugu bito cyane ku Isi, gifite ubuso bugera kuri 2.02 km². Ni igihugu kigizwe n'umujyi umwe, kandi kiri ku nkombe z'inyanja ya Méditerranée, mu gihe ku butaka gikikijwe n'u Bufaransa.

    Nubwo ari gito, Monaco ni igihugu cyigenga. Itegeko Nshinga ryacyo rigaragaza ko ari igihugu kigenga kandi gifite ubusugire, mu gihe gifitanye amasezerano yihariye n'u Bufaransa.

    Ubuso buto butuma Monaco iba mu bihugu bifite ubucucike bw'abaturage buri hejuru cyane ku Isi. Kubera ko ubutaka ari buto cyane kandi hakaba hakenewe amazu menshi, hoteli, ibikorwa by'ubucuruzi n'ibindi bikorwa remezo, Monaco yagiye ikoresha n'uburyo bwo kongera ubutaka mu nyanja.

    Raporo y'Umuryango w'Abibumbye ivuga ko hafi 0.40 km² by'ubuso bwa Monaco byongerewe hifashishijwe ibikorwa byo kugarura ubutaka mu nyanja mu myaka ishize.

    Monaco yubatse izina rikomeye nk'ahantu h'abakire n'abashoramari, cyane cyane kubera ubukerarugendo bwo ku rwego rwo hejuru, amahoteli, ibyambu by'amato ahenze, imyidagaduro n'ibikorwa by'imari.

    Guverinoma ya Monaco ubwayo ivuga ko ubukerarugendo bw'akataraboneka ari kimwe mu by'ingenzi igihugu cyibandaho mu gukomeza ubukungu n'ubwiza bwacyo ku rwego mpuzamahanga.

    Ikindi kimenyetso gikomeye cya Monaco ni Monaco Grand Prix, isiganwa rya Formula 1 rikorwa mu mihanda yo muri iki gihugu.

    Bitandukanye n'amasiganwa menshi akorerwa ku bibuga byabugenewe, Monaco izwi cyane kubera ko imodoka zisiganwa mu mihanda yo mu mujyi, ahantu hafunganye kandi huzuyemo imirongo n'amakoni azwi cyane.

    Ibi byatumye Monaco ihuza ibintu bitatu bikomeye: amateka, ubukire n'imikino yo ku rwego mpuzamahanga.

     

    Source : https://flash.rw/2026/09/22/monaco-igihugu-gito-cyane-ku-isi-gifite-amateka-akomeye-ingoma-ya-grimaldi-nubuzima-buzwiho-ubukire/

  • Icyo Clapton Kibonge yigiye i Burayi #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Clapton Kibonge yavuze ko iminsi amaze mu Bufaransa yize uburyo filime zishobora kubyara amafaranga n’uko zagera ku isoko mpuzamahanga.

    Ni nyuma y’iminsi amaze ku mugabane w’u Burayi mu Bufaransa aho bifite aho bihuriye na sinema kandi akaba amaze igihe yihugura mu bijyanye na ‘film making’.

    Ni umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko filime imufitiye akamaro, imutunze kandi atarigeze abyiga, nta bumenyi abititemo ahubwo ari impano ahitamo kongera ubumenyi.

    Akaba yaragiye yitabiriye iserukiramuco rya filime ryitwa 'Off Courts Festival’, yatumiwemo ku bufatanye na Mashariki Academy.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Clapton Kibonge yavuze ko i Burayi yigiyeyo byinshi harimo no kubyaza umusaruro filime bakora.

    Ati “Ni byinshi, uburyo bakora, uburyo bashobora kubyaza ibihangano byabo amafaranga, bigenda bite kugira ngo filime ibe yagaragara ku isoko mpuzamahanga.”

    Yakomeje avuga ko yigereye ku kibuga abona uburyo bafata amashusho na tekinike zimwe na zimwe bakoresha.

    Ati “Nigereye ku kibuga nabonye uburyo bafata amashusho, nanjye nagize amahirwe yo kuba nahafatira filime, buriya ishuri rya mbere ni ‘pratique’ irigisha kurusha n’amasomo yo mu ishuri, iyo ngiye ahantu nk’aho ngenda niga tekinike bakoresha ngo ndebe ko nanjye nazibyaza umusaruro.”

    Clapton Kibonge ni umwe mu bakinnyi ba filime Nyarwanda bamaze kwandika izina aho yakoze filime zitandukanye zirimo ‘Umuturanyi’, ‘Icyaremwe Gishya’, ‘Umushinga w’Ubukwe’ na ‘Identity’ aheruka gusohora.

    Clapton Kibonge amaze iminsi mu Bufaransa

    Source : http://isimbi.rw/icyo-clapton-kibonge-yigiye-i-burayi.html

  • Idrissa wa Vestine yavuze! Yasobanuye iby'urugo rwabo, impamvu yasabye ADN n'amakuru amuhuza n'abandi bagore – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na IGIHE, Idrissa yavuze ku ntangiriro y'urukundo rwabo, impamvu yashakanye na Vestine, ibibazo byaje kuvuka nyuma y'uko uyu mugore agiye muri Canada, amakuru yakwirakwijwe ku bandi bagore, ikibazo cy'umwana ndetse n'impamvu yatumye asaba ko hakorwa ikizamini cya ADN.

    Idrissa ntiyifuje gukora ikiganiro cy'amashusho. Ubwo IGIHE yamusabaga kugira icyo yavuga, twamwoherereje ibibazo 15 yemera ko agomba kubisubiza. Mu bibazo byose yabajijwe, yirinze kujya mu magambo menshi, ahubwo yagarukaga ku kuvuga ko atifuza ko ibibazo bye n'umugore we bijya mu itangazamakuru.

    Mu gushaka kumenya ukuri kw'ibintu, twagerageje no kwegera abandi bantu baba bazi urugo rw'aba bombi mu guhuza ibyo Idrissa avuga n'ibyo Vestine yakunze kwandika.

    Ni ubwa mbere Idrissa yari asobanuye mu buryo burambuye uko abona ikibazo cy'urugo rwe, ariko yirinze kujya mu byo yita 'guterana amagambo' na Vestine cyangwa gushinja abandi bantu ibintu adafitiye ibimenyetso.

    Ati 'Ntabwo nshaka gutsinda impaka mpanganye n'umugore wanjye. Icyo nshaka ni uko ukuri kugaragara, ibimenyetso bikagaragara kandi inzego zibifitiye ububasha zigakora akazi kazo.'

    'Nashyingiwe nizeye urugo twari tugiye kubaka'

    Idrissa yavuze ko umubano we na Vestine watangiye nk'indi yose, bagenda barushaho kwegerana kugeza ubwo biyemeje kubana nk'umugabo n'umugore.

    Ati 'Uko igihe cyagendaga umubano wacu ugenda uba uw'ingenzi kurushaho. Twagiranye ibihe bikomeye mu buzima, hanyuma dufata icyemezo cyo kubaka ubuzima nk'umugabo n'umugore.'

    Ntabwo Idrissa asobanura uko bahuye. IGIHE yabajije umwe mu bazi neza umubano w'aba bombi, yavuze ko Idrissa na Vestine bamenyaniye ku mbuga nkoranyambaga.

    Ngo uyu mugabo yari asanzwe aba mu Bushinwa, umunsi umwe aza gushyira kuri status ye indirimbo ya Vestine na Dorcas, umwe mu bamukurikira amubwira ko ashobora kumuhuza n'abo bahanzi niba koko abakunda. Aho ni ho ha mbere yavuganiye n'uyu waje kuvamo umugore we. Abajijwe niba ibyo ari ukuri, Idrissa, yasubije ko atifuza ko umubano we wose ujya hanze.

    Yavuze ko atifuza ko amateka yose y'urugo rwabo asobanurwa hashingiwe gusa ku bibazo byaje kuvuka nyuma.

    Ati 'Igihe twafataga icyemezo cyo gushyingiranwa, nizeraga by'ukuri umubano wacu n'ahazaza twari turi kubaka.'

    Ku kibazo cy'impamvu yahisemo gushakana na Vestine, Idrissa yavuze ko atari icyemezo yafashe yihuse. Ati 'Gushyingirwa ntabwo ari icyemezo nafashe nk'ikintu cyoroheje. Nizeraga ko dufite umubano ushobora kubakirwaho kandi ko dushobora kubaka umuryango.'

    Yongeyeho ko ibibazo byaje kuvuka nyuma bidakwiye gukuraho ukuri k'uko yinjiye muri uwo mubano awufata nk'ikintu gikomeye.

    Ku rundi ruhande, umuntu twaganiriye uzi bombi, avuga ko kugira ngo uru rugo rubeho, hari amasengesho yitabiriwe na Vestine na Idrissa, maze umwe mu bari bayarimo akavuga ko Imana yerekanye bombi nk'umugabo n'umugore, bombi baheraho babyizera, baniyemeza ko bagiye kubana.

    Yavuze ku mafoto y'ubukwe

    Mu bihe bitandukanye, ku mbuga nkoranyambaga hagiye hagarukwa ku mafoto yo ku munsi w'ubukwe bwabo, bamwe bagashingira ku maso ya Idrissa bavuga ko uwo munsi atari yishimye.

    Idrissa arabihakana, akavuga ko ifoto idashobora gusobanura umubano w'abantu.

    Yakomeje agira ati 'Sinumva ko isura umuntu yari afite mu mafoto make ishobora gukoreshwa mu kumenya iby'urugo rwe. Uwo munsi wari urimo amarangamutima menshi kandi sinifuza ko abantu bafata imyanzuro ku mubano wacu bashingiye ku mafoto gusa.'

    Ibibazo byatangiye gukomera Vestine amaze kujya muri Canada

    Idrissa yavuze ko mu ntangiriro nta kibazo gikomeye yabonaga hagati ye na Vestine.

    Ati 'Twagiraga ibibazo bisanzwe bishobora kuba hagati y'abashakanye, ariko twakomezaga ubuzima bwacu n'imishinga y'umuryango.'

    Yavuze ko ibintu byatangiye guhinduka cyane Vestine amaze kujya muri Canada.

    Ati 'Ibyabaye byaje guhinduka nyuma, cyane cyane Vestine amaze kujya muri Canada. Ni bwo ibintu byatangiye gukomera, havuka ibibazo n'ukutumvikana ku bintu bitandukanye.'

    Ntabwo Idrissa asobanura uko kutumvikana aho gushingiye. Gusa umwe mu bantu ba hafi be, yabwiye IGIHE ko ikibazo cyavutse ubwo umugore yageraga muri Canada agatangira kuba mu nzu imwe na Murindahabi Irénée mu gihe amasezerano y'ibitaramo yavugaga ko bazaba mu nzu zitandukanye.

    Ikindi ngo ni uko Vestine yatangiye kwitwara mu buryo butashimishije umugabo.

    Dosiye y'Ubushinjacyaha igaragaza ko ku wa 4 Ukuboza 2025, abanyamategeko bari bahagarariye Idrissa bagejeje ikirego mu Bugenzacyaha, harimo ibirego byari bifitanye isano n'urugendo rwa Vestine muri Canada ndetse n'uruhare Murindahabi yaba yaragize muri urwo rugendo.

    Mu bimenyetso byasuzumwe, hari inyandiko Idrissa yari yarandikiye Irénée yemera ko Vestine aguma muri Canada kubera ko yari atwite, ndetse n'indi yaje kwandika nyuma amusaba ko Vestine agaruka mu Rwanda. Ubushinjacyaha bwagaragaje ko izo nyandiko zombi zavuguruzanyaga.

    Ibi ni na byo byaje kugira uruhare rukomeye mu mwanzuro wafashwe ku kirego cyo 'guta urugo'.

    Iby'abagore babiri bavugwa ko yateye inda

    Kimwe mu birego bishyirwa kuri uyu mugabo ni uko yaba yaragiranye umubano n'abandi bagore, ndetse hakavugwa ko hari babiri bamutwitiye.

    Idrissa ntiyemeye kubyinjiramo mu buryo burambuye.

    Ati 'Nzi ibyo birego, ariko ndashaka kubyitondera cyane kuko ari ibintu bikomeye bijyanye n'ubuzima bwite.'

    Yavuze ko hari 'amakuru atandukanye y'ibyabaye' kandi ko ikiganiro cyo mu itangazamakuru atari cyo gikwiye guhinduka urubuga rwo kuburaniraho ibyo birego.

    Ati 'Aho hari ibintu byihariye bigomba kugaragazwa, niteguye kubisubiza binyuze mu nzira z'amategeko zibigenewe.'

    Idrissa yanze kwemeza cyangwa guhakana amakuru avuga ko yaba afite abana babiri yabyaye hanze y'urugo.

    Yagize ati 'Iki ni ikibazo cyihariye cyane. Sinshaka igisubizo gishobora kuzafatwa mu buryo butandukanye cyangwa kikagira ingaruka ku bibazo biri mu nzira z'amategeko.'

    Kuki yasabye ADN?

    Kimwe mu bibazo byateje impaka cyane ni icy'umwana Vestine yabyariye muri Canada.

    Mu nyandiko z'Ubushinjacyaha, Idrissa yari yaratanze ikirego avuga ko Vestine yanze kumumenyesha ko yabyaye ndetse ko atamuhaye uburenganzira ku mwana.

    Ku rundi ruhande, dosiye igaragaza ko mu kiganiro Vestine yagiranye n'umugenzacyaha, yavuze ko mu byo atumvikanagaho na Idrissa harimo kuba 'atemera umwana', ndetse inyandiko ikavuga ko Vestine yavugaga ko Idrissa amuhuza na Murindahabi. Ibyo ni ibyo Vestine yavuze mu iperereza; dosiye ntabwo ibigaragaza nk'ukuri kwemejwe.

    Idrissa yabwiye IGIHE ko ari yo mpamvu yahisemo gushaka igisubizo gishingiye kuri siyansi aho gukomeza impaka.

    Ati 'Hari ibintu byansigiye ibibazo bitarasubizwa. Aho kujya mu ruhame nshinja abantu, nahisemo gushaka uburyo bwemewe n'amategeko kandi bufatika bwo kubona igisubizo.'

    Yakomeje ati 'Kuri njye, ADN ntabwo ari uburyo bwo gutesha umuntu agaciro. Ni uburyo bwo kumenya ukuri ahari ibibazo bitarasubizwa.'

    Yavuze ko no kuba yaragiye mu nzira z'amategeko agamije kubona uburyo bwo kubona umwana bitari bigamije guteza intambara.

    Ati 'Byari ugushaka kumenya neza aho mpagaze nk'umubyeyi no kugira ngo ibibazo bijyanye n'umwana bisubizwe mu buryo bukwiye.'

    Mu gihe iyi nkuru yamaze igihe ku mbuga nkoranyambaga, hari n'amakuru yagiye ahuza ikibazo cy'umwana na Murindahabi Irénée, usanzwe akorana na Vestine mu bikorwa bya muzika.

    Idrissa yahisemo kutagira uwo ashinja.

    Ati 'Nabonye kandi numvise ibintu bitandukanye byagiye bivugwa mu ruhame, ariko ntabwo mbona ko byaba ari ibintu bikwiriye kujya gukeka uruhare rw'undi muntu cyangwa gusubiramo amakuru ataremezwa.'

    Yongeyeho ati 'Ntabwo mfite umugambi wo gushinja cyangwa gushyira umuntu mu kibazo nshingiye ku bihuha. Niba hari ikibazo kigomba gusubizwa, kigomba gusubizwa n'ibimenyetso.'

    'Sinshaka gusiba ubuzima bwacu bwose kubera ibibazo byaje nyuma'

    Nubwo uruhande rwa Vestine rwagiye rugaragaza ko yababajwe n'ibyabaye mu rugo, Idrissa yavuze ko adashaka gutesha agaciro amarangamutima ye.

    Ati 'Niba yarababaye cyangwa yarumvise ko yakomeretse, ndabyubaha. Ni amarangamutima ye n'uko abona ibyabaye.'

    Yongeyeho ko ibyo Vestine avuga atari byo byonyine bigize amateka y'urugo rwabo.

    Ati 'Uko nanjye nabonye urugo rwacu n'ibyabaye ntabwo bihuye neza n'uko we abibona. Ni yo mpamvu ntekereza ko ari ngombwa ko impande zombi zumvwa mbere y'uko abantu bafata imyanzuro.'

    Yavuze ko atifuza kujya mu ruhame agamije 'gutera' umugore we.

    Ati 'Ni umuntu twasangiye igice gikomeye cy'ubuzima bwanjye, kandi nifuza kuvuga kuri ibi byose mu buryo bwubaha uwo mubano.'

    Ese bashobora kongera kubana?

    Idrissa ntabwo yahakanye burundu ko hari igihe umubano wabo ushobora kongera gusubira ku murongo, ariko yanze gutanga isezerano kuri ibyo.

    Ati 'Kuri ubu, icy'ingenzi ni ugukemura ibibazo biri imbere yacu aho gutanga amasezerano cyangwa kuvuga ibizaba.'

    Yavuze ko kongera kubana byasaba ibintu birimo 'ukuri, kubahana, kongera kugirirana icyizere no kugira ubushake ku mpande zombi bwo gukemura ibibazo byabagejeje aha.'

    'Abantu ntibakwiye gufata umwanzuro bashingiye ku ruhande rumwe'

    Idrissa yavuze ko icyo yifuza cyane ari uko abantu bareka gufata imyanzuro bashingiye ku byo babona ku mbuga nkoranyambaga.

    Yakomeje agira ati 'Ahari ibirego, niteguye kubisubiza nkoresheje ukuri n'ibimenyetso mu nzira zagenwe.'

    Yasabye kandi ko mu mpaka zose zijyanye n'urugo rwabo, umwana adakwiye guhindurwa igikoresho cy'intambara y'abakuru.

    Ouedraogo Idrissa yavuze ko adashobora gutangaza byinshi ku bibazo afitanye na Vestine, kuko yubaha umubano bagiranye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/idrissa-wa-vestine-yavuze-yasobanuye-iby-urugo-rwabo-impamvu-yasabye-dna-n

  • Akabenzi mu nzira zo gusimbura inyama z'inka mu Rwanda? – #rwanda #RwOT

    Ubundi iyo umuntu ashonje bisanzwe tuvuga ko afite inzara, bivuze ko icyo kurya cyose yafata kiba cyamuramira.

    Gusa ku rundi Abanyarwanda bararebye basanga iyo umuntu asonzeye inyama bitaba ari inzara isanzwe gusa, ahubwo bahitamo kubyita amerwe: Ubushake bwo kumva ushaka kurya inyama.

    Muri iyi minsi iri funguro risanzwe rikundwa na benshi rishobora kuba risigaye ribona umugabo rigasiba undi. Ibi turabikomoza ku kuba mu minsi yashize inyama, cyane cyane iz'inka, zaratumbagiye mu biciro zikagera n'aho ikilo kimwe cyageze ku bihumbi 12 Frw.

    Aha hita utekereza nk'umuntu wari ufite umuryango w'abantu barenze batanu mu rugo ayo yagombaga gusohora mu mufuka kugira ngo abo mu rugo barye bashire amerwe.

    Iri zamuka mu biciro ubundi ryatewe n'impamvu zitandukanye zirimo nko; kugabanyuka k'umubare w'inka zibagwa mu gihugu, ndetse n'indwara zagiye zibasira amwe mu matungo arimo nk'inka n'ihene.

    Icyo gihe iyo wajyaga ku isoko ry'inyama wasangaga ubwoko bw'inyama bwapfaga kwigonderwa na buri wese zari inyama z'ingurube cyangwa inkoko.

    Muri iyi nkuru reka turebe koko niba akabenzi gashobora gusimbura inyama z'inka n'izindi mu gihe zakomeza kuba ingume cyangwa ntizigonderwe na buri wese.

    Ingurube n'inyama zazo zariyongereye mu gihugu nubwo inyama z'inka zikiganje mu ziboneka cyane, Akabenzi na ko kaba kari hafi aho. Ibi bitandukanye na kera aho wasangaga ziri mu zitaribwa cyane.

    Mu mibare IGIHE yahawe n'Ikigo cy'Igihu Gishinzwe Guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB) igaragaza ko mu mwaka wa 2025 mu Rwanda habonetse toni 219.523 z'inyama zose muri rusange.

    Muri izo nyama, iz'ingurube zari ku mwanya wa kane, zingana na 12% by'umusaruro w'inyama zose, nyuma y'inyama z'inka aho zingana na 34%, inkoko 28%, mugihe iz'ihene ziri kuri 16%.

    Ibi bigaragaza kandi ko inyama z'ingurube zisanzwe zifite umwanya ukomeye mu musaruro w'inyama mu Rwanda, kandi ko hari amahirwe y'uko ziziyongera.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w'agateganyo ushinzwe iterambere ry'ubworozi muri RAB, Dr Mupenzi Mutimura yahamirije IGIHE ko ubworozi bw'ingurube buri ku rwego rushimishije kandi ko bugenda bwiyongera. Ibi bivuze ko n'umusaruro w'inyama zazo na wo uzokomeza kuzamuka.

    Yagize ati “Inyama z'ingurube zishobora kugira uruhare rukomeye mu kuziba icyuho cyatewe n'inganabuka ry'umusaruro w'inyama z'inka. Impamvu ikomeye ni uko ingurube zororoka vuba kandi zikagera ku bilo byo kubagwa mu gihe gito ugereranyije n'inka'.

    Mutimura yongeyeho kandi ko ubworozi bw'ingurube bushobora gutanga umusaruro w'inyama iyo aborozi babonye amasoko, ibiryo by'amatungo bihagije, ubwoko bw'ingurube butanga umusaruro mwiza ndetse n'ubuvuzi bw'amatungo bunoze.

    Imibare ya Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi igaragaza ko mu 2025 u Rwanda rwari rufite ingurube 1.226.398, ugereranyije na 1.167.998 mu 2024. Ibi bivuze ko umubare w'ingurube wiyongereyeho hafi 5% mu mwaka umwe.

    Ku isoko, ikilo cy'inyama z'ingurube mu duce tumwe mu Mujyi wa Kigali kigura 4000 Frw kuzamura kugeza kuri 5000 Frw, mu gihe iz'inka ikilo ahenshi kigura 8000 Frw.

    Ibitekerezo by'ababazi, aborozi na ba 'mucoma'

    Iyo uganiriye n'aborozi, ku ruhande rwabo baguhamiriza ko iri tungo ryungura uwaryoroye, cyane cyane uwabikoze kinyamwunga.

    Bavuga ubworozi bw'ingurube butajya bupfa kugaragaramo ibihombo n'ubwo hakiri imbogamizi zirimo nk'ibiryo by'amatungo bihenze, ndetse n'indwara zikunda gufata ingurube.

    Uwaganiriye na IGIHE utuye mu murenge wa Bumbongo, Akarere ka Gasabo ufite ibagiro ry'ingurube yavuze ko ku munsi ashobora kubaga ingurube ziri hagati y'umunani na 10 kandi zose zikarara ziguzwe.

    Ati “Ingurube mbaga njya kuzikura mu bice by'icyaro aho borora. Hari izo nkura mu mirenge y'i Kigali y'icyaro nka Gikomero na Rutunga, ariko akenshi ndambuka nkajya muri Rwamagana ndetse na za Rulindo”.

    Yavuze ko buri uko agiye gushaka ingurube azibona ku buryo yemeza ko abaturage bo mu Rwanda bahagurukiye korora iri tungo ku bwinshi.

    Undi nawe ukora akazi ko kotsa inyama z'ingurube, aba bazwi nka ba 'Mucoma' ukorera mu kabari kari i Kinyinya yemeje ko umubare w'abokesha inyama z'ingurube wiyongera buri munsi.

    Yagize ati 'Akabenzi karakunzwe cyane kurusha 'brochette' z'inka cyangwa iz'ihene. Ni ukubera ko akabenzi kanahendutse ugereranyije n'izindi nyama”.

    Nubwo bimeze gutyo, biracyagaragara ko inyama z'ingurube ziribwa cyane mu tubari aho ari ho benshi bazisanga.

    Bigaragara ko izi nyama zitari mu ziririrwa cyane mu ngo, ndetse yaba no muri za restaurent n'amahoteli ushobora kubaza izi nyama ntuzibone.Ibi bivuze ko abatajya mu tubari bigoranye guhura n'inyama z'ingurube.

    Haracyari kandi ikibazo cy'amabagiro n'amaguriro by'inyama z'ingurube make aho nk'uzishaka ashaka kuzitekera mu rugo bimusaba igihe n'urugendo.

    Raporo iherutse gusohorwa n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) yitwa Rwanda Food Balance Sheet 2025 yagaragaje ko ingano y'ibikomoka ku matungo umunyarwa arya bidahagije aho ku mpuzandengo Umunyarwanda arya ibilo 2,6 gusa ku mwaka, mu gihe yakwiriye kurya byibura ibilo 43.

    Bigarara ko ubworozi bw'ingurube bwitaweho kurushaho n'inyama zazo zikaboneka kandi zihendutse biragaragara ko byatuma Umunyarwanda azamura ingano y'inyama akwiriye kurya ku mwaka.

    Inyama z’ingurube zikomeje kwiyongera uko bwije n’uko bukeye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akabenzi-mu-nzira-zo-gusimbura-inyama-z-inka-mu-rwanda-icyo-imibare-ivuga

  • Rubavu igiye kunguka uruganda rw'ibiryo by'amafi rwa Miliyari 4 Frw – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Fine Fish, Munyangeyo Themistocles yatangaje ko bafite umushinga wo kubakwa uruganda rw'ibiryo by'amafi rwa miliyari 4 Frw, kugira ngo hakemurwe ikibazo cy'isoko ryabyo ritarabasha guhazwa.

    Ibi yabigarutseho, ku wa 12 Nzeri 2026 mu mwiherero w'abikorera bo mu Karere ka Rubavu.

    Munyangeyo agaragaza ko igitekerezo cyo gushinga uruganda rutunganya ibiryo by'amatungo i Rubavu cyakomotse ku kuba icyanya cy'inganda cyaho cyaramaze kwemezwa, bategereje ko hashyirwamo ibikorwaremezo.

    Ati 'Icyanya cy'inganda nk'uko cyamaze kwemerwa hategerejwe iby'ibanze (imihanda, umuriro n'amazi), twe turiteguye gutangira umushinga w'uruganda, ndetse twamaze gutumiza imashini zo mu ruganda zifite agaciro ka miliyari 3 Frw, n'ibindi bikoresho byose bizajya mu nyubako dusanga ishoramari rizatwara miliyari 4 Frw.'

    Munyangeyo agaragaza ko gutangiza uruganda rutunganya ibiryo by'amafi muri Rubavu bizorohereza abororera mu Kiyaga cya Kivu, kuko begerejwe ibikorwaremezo nk'umuhanda wa Kivu Belt n'ibyambu birimo icya Rusizi kizuzura mu mpera za 2026 n'icya Rubavu kimaze igihe kinyuzwaho ibicuruzwa.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko uru ruganda mu gihe ruzaba rwaramaze gutangira imirimo, iyi sosiyete izazana irindi shami ryarwo ryo kongerera amafi agaciro.

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yabwiye IGIHE ko uruganda rw'ibiryo by'amafi rugiye kubakwa ruzaba ari igisubizo ku bibazo byari bimaze igihe byugarije aborozi bayo.

    Ati 'Nk'Intara ifite uturere dutanu dukora ki Kiyaga cya Kivu kandi dufite ibikorwa by'uburobyi byinshi, igitekerezo cy'uruganda rukora ibiryo by'amafi twacyakiriye neza cyane, kuko nirwuzura ruzakemura ibibazo byari bisanzwe byo kutabona ibiryo by'amafi ku buryo bworoshye, ariko by'umwihariko imbogamizi imwe ikomeye y'uko ibiryo by'amafi byabasabaga kubikura mu zindi ntara nk'Intara y'Amajyepfo kandi bikabageraho bihenze cyane. Ntekereza ko rero n'igiciro cyabyo kizagabanuka ugereranyije no muri iki gihe tudafite uruganda.'

    Leta y'u Rwanda yashyize imbaraga mu guteza imbere urwego rw'ubworozi itibagiwe n'ubukorerwa mu mazi, ndetse imibare ya Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi igaragaza ko mu mwaka wa 2024/25 umusaruro w'amafi wazamutse mu buryo bufatika, aho mu 2025 wageze kuri toni 52.439 uvuye kuri toni 43.133 wariho mu 2024.

    Ibi bigaragaza ko umusaruro w'amafi wazamutse ku kigero cya 34%, dore ko uyu mwaka wasize habonetse abana b'amafi miliyoni 71,6.

    Biteganyijwe ko mu 2035 u Rwanda ruzaba rugeze ku musaruro w'amafi ungana na toni 80.620.

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco agaragaza ko uruganda rutunganya ibiryo by’amafi ruzaba ari igisubizo ku borozi bayo mu turere dutanu dukora ku Kiyaga cya Kivu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-igiye-kunguka-uruganda-rw-ibiryo-by-amafi-rwa-miliyari-4-frw

  • Perezida wa FERWAFA yafunguwe, harakurikiraho iki? Araguma kuyobora FERWAFA? #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha akemera ibyaha yari akurikiranyweho (Plea Bargaining), Shema Ngoga Fabrice yarekuwe.

    Shema Ngoga Fabrice yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 11 Kanama 2026 aho yari akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya byose bishingiye ku masezerano yagiranye na ABZL General Trading LLC.

    Tariki ya 26 Kanama 2026 nibwo yatangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo aho atemeraga ibi byaha yari akurikiranyweho maze Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge tariki ya 2 Nzeri 2026 ni bwo rwasomye umwanzuro ku rubanza rwe ku ifunguwa n’ifungurwa ry’agateganyo aho Urukiko rwasanze hari impamvu zikomeye zituma akomeza gufungwa iminsi 30 kandi izi mpamvu zishobora gutuma atinya ingaruka z’icyaha akaba yatoroka ubutabera, azaburana mu mizi afunzwe.

    Yahise ajuririra iki cyemezo ariko yumvikana n’Ubushinjacyaha ibizwi nka 'Plea Bargaining’ aho yagombaga kuburana ku wa Kane tariki ya 17 Nyakanga 2026 ariko Ubushinjacyaha buvuga ko butabonye umwanya wo kuyasuzuma neza ku buryo bwayaregera Urukiko.

    Muri aya masezerano y’ubwimvikane yagiranye n’Ubushinjacyaha akaba yaremeye ibyaha bibiri byose yari akurikiranyweho ndetse yamaze kwishyura sheki zitazigamiye z’Amadolari ibihumbi 600 akurikiranyweho.

    Aya masezerano y’ubwumvikane yakozwe hashingiwe ku ngingo ya 26 y’Itegeko Nº027/2019 ryo ku wa 19 Nzeri 2019 ryerekeye imanza z’inshinjabyaha no ku mabwiriza y’Umushinjacyaha Mukuru Nº 6/2022 yo ku wa 19 Nyakanga 2022 yerekeye ikoreshwa ry’ukumvikana kurebana no kwemera icyaha cyane cyane mu ngingo ya gatanu n’iya cyenda.

    Shema Fabrice Ngoga yemeye ibyaha aregwa nyuma y’uko tariki ya 15 Nzeri 2026, Ubushinjacyaha n’uregwa bagiranye ubwumvikane.

    Muri ayo masezerano, Shema Fabrice yemeye icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe, giteganywa n’ingingo ya 126 y’Itegeko Nº060/2021 ryo ku wa 14 Ukwakira 2021 ryerekeye inyandiko zishobora gucuruzwa.

    Yemeye kandi icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, giteganywa n’ingingo ya 174 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Amasezerano y’ubwumvikane yashyizweho umukono ku wa 21 Nzeri 2026 na Shema Fabrice Ngoga uyu munsi bakaba ari bwo bagiye kuburana.

    Shema Ngoga Fabrice akaba yamaze gutaha nyuma y’aya masezerano y’ubwumvikane yagiranye n’Ubushinjacya maze n’Urukiko rukayaha umugisha.

    Shema Ngoga Fabrice akaba yumvikanye n’Ubushinjacyaha ko bamukatira amezi atandatu asubitswe mu gihe cy’umwaka.

    Shema Fabrice arakomeza kuyobora FERWAFA?

    Haribazwa niba Shema Ngoga Fabrice nyuma yo gufungurwa azakomeza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA).

    Ni yo yaba yifuza gukomeza kuyiyobora ntabwo byakunda kuko amategeko ya FERWAFA ntabwo abimwerera kuko nubwo yakatiwe amezi 6 asubitse ariko yamaze gukatirwa n’inkiko.

    Status ya FERWAFA iteganya ko umukandida wifuza kuyobora FERWAFA cyangwa perezida uriho afatwa nk’utujuje ubunyangamugayo mu gihe ahamwe n’icyaha cyangwa agahabwa ibihano by’imyitwarire byemejwe n’urukiko rwa Leta.

    Reba uko iburana ryagenze

    Shema Fabrice yarekuwe

    Source : http://isimbi.rw/perezida-wa-ferwafa-yafunguwe-harakurikiraho-iki-araguma-kuyobora-ferwafa.html

  • u Rwanda na Togo byashyize umukono mu masezeranye y'ubutwererane #rwanda #RwOT

    U Rwanda na Togo byashyize umukono ku masezerano atatu agamije kurushaho gushimangira ubutwererane n'umubano hagati y'ibihugu byombi.

    Aya masezerano yasinyiwe i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe cy'inama y'Inteko rusange y'Umuryango w'Abibumbye.

    Ku ruhande rw'u Rwanda, aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, naho Togo ihagararirwa na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Robert Dussey.

    Muri aya masezerano harimo ayerekeye gusangira ubunararibonye mu bya politiki, gushyiraho Komisiyo Ihuriweho y'u Rwanda na Togo ndetse n'ubutwererane mu nzego zitandukanye.

    Amasezerano ajyanye no gusangira ubunararibonye mu bya politiki agamije gushyiraho uburyo ibihugu byombi bizakomeza kungurana ibitekerezo n'ubunararibonye ku bibazo bya politiki n'izindi ngingo z'inyungu bihuriyeho.

    Ku rundi ruhande, amasezerano yo gushyiraho Komisiyo Ihuriweho agamije guha ibihugu byombi urwego ruhoraho rwo gukurikirana no guteza imbere imikoranire yabyo.

    Iyi Komisiyo izaba ari uburyo bwo guhuza inzego z'ibihugu byombi, gusuzuma aho ubutwererane bugeze no kureba izindi nzego zishobora gukorerwamo ibikorwa bihuriweho.

    Amasezerano ya gatatu arebana n'ubutwererane mu nzego zitandukanye, agamije kwagura imikoranire hagati y'u Rwanda na Togo mu bice by'inyungu bihuriweho.

    Minisitiri Nduhungirehe na mugenzi we Robert Dussey bagaragaje ubushake bwa politiki bwo gukomeza guteza imbere umubano w'ibihugu byombi no kuwushyira mu bikorwa bifatika.

    Izi ntambwe nshya zije nyuma y'uko u Rwanda na Togo na mbere byari byarafashe ibyemezo bigamije koroshya umubano hagati yabyo. Muri Mutarama 2026, ibihugu byombi byasinye amasezerano akuraho viza ku bafite pasiporo z'ibyiciro byose, agamije koroshya ingendo hagati y'abaturage b'ibihugu byombi no guteza imbere imikoranire.

    Isinywa ry'aya masezerano atatu rishimangira ubushake bw'u Rwanda na Togo bwo gukomeza kubaka umubano ushingiye ku biganiro, gusangira ubunararibonye no gushyiraho uburyo buhoraho bwo gukurikirana ubutwererane hagati yabyo.

    Source : https://flash.rw/2026/09/22/u-rwanda-na-togo-byashyize-umukono-mu-masezeranye-yubutwererane/

  • U Rwanda rwatsinzwe na Cameroun #rwanda #RwOT

    Ntabwo byagendekeye neza ingimbi z’ikipe y’igihugu ya Handball zitarengeje imyaka 18 kuko zatsinzwe na Cameroun mu guhatanira umwanya 5-8 mu Gikombe cya Afurika.

    Nyuma yo gutsindwa na Guinea ibitego 25-22 muri 1/4 muri iki gikombe kirimo kubera muri Côte d’Ivoire, zisanze zigomba guhatanira umwanya 5-8.

    Zisanze zigomba guhura na Cameroun, umukino ukaba warabaye ejo hashize ku wa Mbere tariki 21 Nzeri 2026.

    Iyi kipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 ikaba itarahiriwe kuko yaje gutsindwa na Cameroun ibitego 35-21.

    Rwahise rwisanga mu cyiciro cyo guhatanira umwanya wa 7-8 aho rugomba gucakirana na Côte d’Ivoire yatsinzwe na Nigeria ibitego 31-26.

    Cameroun yatsinze u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/u-rwanda-rwatsinzwe-na-cameroun.html