Ni imurikagurisha ngarukamwaka ribera mu Mujyi wa Kigali i Gikondo ahazwi nka Expo Ground, ndetse ni ryo rinini mu yabera mu Rwanda yose.
Ubwo iry'uyu mwaka ryatangizwaga ku mugaragaro ku wa 1 Kanama 2026, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Kajangwe Antoine Marie yavuze ko kwiyongera kw'abamurika ari ingenzi ku iterambere ry'ubukungu bw'Igihugu.
Ati 'Bituma n'amafaranga y'u Rwanda akomeza gukomera cyangwa se kuzamuka mu gaciro. Iri murikagurisha rivuze byinshi ku guhanga udushya, ku bukungu n'ubucuruzi by'aho turi kugana nk'Igihugu hashimishije kandi twese nk'Abanyarwanda dukwiye kubishyigikira.'
PSF igaragaza ko abaryitabiriye uyu mwaka ubu barenga 500 kandi biyongereye kuko mu 2025 bari 450 baturutse mu byiciro bitandukanye na ho abazarisura biteganyijwe ko bazaba barenga ibihumbi 300.
Umuyobozi Mukuru wa PSF, Twagirumukiza François, yavuze ko hari abikorera bo mu Rwanda bitabiriye iri murika rizababera amahirwe akomeye no mu kubona amasoko kuko bamwe ibyo bakora batangiye kubicuruza ku masoko yo mu mahanga.
Ati 'Twagiye tubona abikorera bafite inganda bakora ibintu byinshi bihaza isoko ry'u Rwanda ndetse batangiye no kugurisha ku isoko ryo hanze. Harimo n'abatubwiye ko 70% by'ibyo bakora babigurisha ku isoko ryo mu mahanga.'
Abanyamahanga baryitabiriye ku nshuro ya mbere n'abasanzwe baryitabira babwiye RBA ko iri murikagurisha, uretse inyungu z'ubucuruzi, rinubaka icyizere abanyamahanga bagirira u Rwanda no gukorana na rwo muri rusange.
Obidar Zaher waturutse mu Misiri yagize ati 'Twatangiye kuza muri iri murikagurisha mu 2018 ariko icyo nakubwira ni uko nshaka gushimira muri rusange uburyo bakira abantu. Nanashimye uburyo riteguye neza kuko bintera ishema ryo kuba nararyitabiye.'
Dr. Nigest Haile wo muri Ethiopia we yavuze ko ari ubwa mbere aryitabiriye nyuma y'uko hari abandi bagore bagenzi be baryitabiriye mbere bakishimira inyungu bakuramo.
Avuga ko Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda yabafashije ibishoboka byose kugira ngo baryitabire kandi asanga ibyo byongera imikoranire n'umubano mwiza hagati y'ibihugu byombi.
Ni mu gihe abikorera bo mu Rwanda bavuga ko kuryitabira ari amahirwe yo kwagura amasoko y'ibyo bakora.
Hagenimana Shaffy waje kumurika aturutse muri sosiyete nyarwanda yitwa Organic Products Bio na Niyonzima Claudine waturutse muri Santech bashimangiye ko iri murikagurisha ribafasha gusobanura no kumenyekanisha ibyo bakora no kubigurisha ariko bakumva n'ibyifuzo by'abakiliya babo.
Imurikagurisha mpuzamahanga ribera rya Kigali ryatangiye mu 1998. Rimara ibyumweru bitatu, aho uyu mwaka ryatangiye ku wa 28 Nyakanga 2026 rikazarangira ku wa 17 Kanama 2026 aho rifungura saa tatu za mu gitondo rikarangira saa yine z'ijoro.





Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-ibihumbi-300-bazitabira-imurikagurisha-rya-kigali
Leave a Reply