Author: webrwanda

  • Fifa Raya yambitswe impeta ya fiançailles (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuraperikazi, Fifi Raya yambitswe impeta ya fiançailles n’umusore Ndibyariye Benjamin usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Fifi Raya akaba abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ibyishimo atewe no kuba agiye kurushinga.

    Ati “Uretse kuba ari mwiza, ubu icumi kuri icumi ni umugabo wanjye! Inkuru z’urukundo ziraryoha, ariko urwacu rukarushaho.'

    Fifi Raya uzwi cyane mu ndirimbo Dejavu yakoranye na B Threy na Kill It yakoranye na Bull Dogg ntabwo akunze gushyira imbaraga mu muziki aho yavuze ko impamvu atabikora ari uko nta muterankunga afite.

    Aheruka kandi kwitabira igitaramo Icyumba cya Rap gihuza Abaraperi bakomeye mu Rwanda.

    Ibyishimo kuri Fifi Raya wambitswe impeta ya fiançailles

    Fifi Raya yambitswe impeta ya fiançailles na Benjamin

    Source : http://isimbi.rw/fifa-raya-yambitswe-impeta-ya-fiancailles-amafoto.html

  • The Ben mu nzira zerekeza Canada #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda, Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yahishuye ko agiye gukora ibitaramo bizenguruka Canada.

    Nubwo nta byinshi yatangaje kuri ibi bitaramo, yasabye abatuye muri iki gihigu kuwmitegura kuko agiye kujya gutaramira yo.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, The Ben yagize ati “Ibitaramo bizenguruka Canada (Canada tour) ni vuba.”

    Si ubwa mbere yaba agiye gutaramira muri Canada kuko yataramiyeyo mu bihe bitandukanye kuko nka 2017 yatumiwe n’Abanyarwanda baba muri Canada mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi wo Kwibohora cyabereye Ottawa.

    Muri Nzeri 2022 yataramiye i Edmonton na Ottawa ari kumwe na Nel Ngabo.

    Muri Gashyantare 2025 yakoreyeyo ibitaramo bine bikomeye mu mijyi nka Montreal, Ottawa, Toronto na Edmonton.

    Arimo kwitegura kujya gutaramira muri iki gihugu nyuma y’uko mu kwezi gushize we na Bruce Melodie basoje ibitaramo bizenguruka igihugu bya Summer Country Tour.

    Ni bitaramo bakoze nyuma y’uko aba bahanzi tariki ya 1 Mutarama 2026 bari bahuriye mu gitaramo cya The Ben cyiswe New Year Groove.

    The Ben agiye kujya gutaramira muri Canada

    Source : http://isimbi.rw/the-ben-mu-nzira-zerekeza-canada.html

  • Umwana w’imyaka 11 w’umuhanzi mu Rwanda yanditse amateka #rwanda #RwOT

    Umwana muto Akaliza Shimwa Gaella, ufite imyaka 11 y’amavuko, akomeje kwandika amateka mu muziki wa Gospel no mu ivugabutumwa, nyuma yo kuzuza abantu ibihumbi 100 (100,000 subscribers) bamukurikira ku rubuga rwa YouTube.

    Gaella azwiho impano idasanzwe yo kuririmba, kubwiriza Ijambo ry’Imana ndetse no kugira igikundiro cyihariye cyatumye ibikorwa bye bikundwa n’abantu benshi bo mu Rwanda no hanze yarwo. Kuba ageze kuri uyu mubare w’abamukurikira bifatwa nk’indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rwo gukorera Imana akiri muto.

    Uretse impano afite mu bikorwa byo kwamamaza ubutumwa bwiza, Gaella yanagaragaje ubuhanga budasanzwe mu masomo. Muri uyu mwaka, yarangije amashuri abanza aho yasezeweho n’umuyobozi w’ishuri yigagaho amushimira ubuhanga bwe, avuga ko yahoraga aza ku mwanya wa mbere, akagira amanota meza kandi akarangwa n’ikinyabupfura cy’indashyikirwa. Kuri ubu ari kwitegura gutangira amashuri yisumbuye.

    Umuyobozi wa Holy Room Group, Christian Abayisenga, ikigo gifasha kureberera, guteza imbere no gukurikirana impano ya Gaella, yavuze ko bishimiye cyane iyi ntambwe umwana agezeho.

    Yagize ati: “Turashimira Imana ku buntu n’igikundiro yahaye Akaliza Shimwa Gaella. Kuzuza abantu ibihumbi 100 bamukurikira kuri YouTube ni ikimenyetso cy’uko Imana ikomeje gukora umurimo wayo binyuze muri we. Turashimira kandi abantu bose bakomeje kumushyigikira bakora subscribe, bareba kandi basangiza abandi ibikorwa bye.”

    Yakomeje avuga ko bishimira umuhate n’ishyaka Gaella agaragaza mu gukorera Imana nubwo akiri muto, anamushimira uburyo akomeza kwitanga mu kuririmba no kubwiriza ubutumwa bwiza.
    Christian Abayisenga yagaragaje icyizere ko uyu mwana afite ejo hazaza heza, avuga ko azagira uruhare rukomeye mu guteza imbere igihugu, kubaka Ubwami bw’Imana no kubera umuryango we ishema.

    Mu bikorwa bye byakunzwe cyane harimo indirimbo “Akira Amashimwe”, “Humura”, na “Amfashe Ukuboko”, zarebwe n’abarenga miliyoni ku mbuga nkoranyambaga. Yanakoze neza indirimbo z’abandi bahanzi mu buryo bwa cover, zirimo “Nina Siri” ya Israel Mbonyi, “Niyo Ndirimbo” ya Meddy ndetse na “Hejuru y’Abami n’Abatware” ya Upendo Choir, na zo zakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel.

    Kuzuza aabamukurikira ibihumbi 100 kuri YouTube ni indi ntambwe ikomeye ku mwana muto ukomeje kwerekana ko impano, uburere bwiza, umurava no gukunda Imana bishobora gutuma umuntu agera kure, kabone n’iyo yaba akiri muto.

    Gaella yanditse amateka yuzuza ibihumbi 100 kuri YouTube akiri muto

    Yasoje amashuri abanza aritegura kujya mu yisumbuye

    Source : http://isimbi.rw/umwana-w-imyaka-11-w-umuhanzi-mu-rwanda-yanditse-amateka.html

  • Minisitiri w'Ubuzima yavuye imuzi iby'inzoga z'ibyuma: Abo zishe, ibihumbi 11 zazahaje, 100 bahumye n'ibindi (Video) – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na IGIHE, Dr Nsanzimana yavuze ko leta yahisemo kureba impande zose yaba abanywa izo nzoga, abazikora, abayobozi bazirebera, abashinzwe ubuziranenge bw'ibiribwa n'ibinyobwa mu kureba buri wese icyo yakoze.

    Ati 'Twese hari icyo twagombaga gukora tutakoze […] twese dukwiriye kubibazwa n'utabinywa n'ubirebera uri hariya mu mudugudu akwiriye kugira uruhare rwe. Ubu twese twahagurukiye rimwe.'

    Dr Nsanzimana yavuze ko ingaruka z'ibi binyobwa zikomeje kwangiza ubuzima bw'abantu, kuko umubare w'abarwaye indwara zitandura ukomeje kwiyongera ndetse n'uw'abantu bapfa wazamutse.

    Ati 'Kuva mu kwa mbere kugera mu kwezi kwa karindwi turangije, twabonye abantu barenga 500 baje kwivuza kuko banyweye ku nzoga […] baza barembye baruka, bacibwamo, abandi batabona, abandi babatwaye mu ngobyi bavuye mu bukwe, kanaka yamuzimaniye, ariko wakurikirana ugasanga bifitanye isano na za nzoga bavangavanga.'

    'Twanapfushije abantu barenga 50 […] ariko twanagiye mu mizi turabara, tuti ese nta bantu batavuye mu buzima, batarwaye ngo bajye mu bitaro ariko bari gupfa buhoro buhoro. Barahari, tumaze kubarura abarenga ibihumbi 10, hafi 11 babaye imbata z'inzoga mu gihugu hose. Abo ni abazwi, abo ni bake muri benshi. Abantu ibihumbi 11 ubwo ni ukuvuga ngo ni abantu bahora basinze.'

    Yavuze ko ubu abantu bicwa n'indwara zitandura ari bo benshi kurusha abicwa n'indwara zandura kandi ko ibyo byose bifitanye isano n'inzoga n'ibindi binyobwa.

    Ati 'Dufite urubyiruko rurwaye impyiko kubera izo nzoga.'

    Yavuze ko mu mezi arindwi, hamaze kubarurwa abantu barenga 100 bahumye kubera izi nzoga.

    Nyuma y'aho iki kibazo gikomeje gukaza umurego, Leta yafashe umwanzuro wo gufunga inganda zakoraga izi nzoga, nyuma yo kugenzura igasanga inyinshi zikora mu buryo butadukanye n'uko zagombaga gukorwa.

    Ati 'Abamaze gusurwa bose, nta n'umwe wujuje ibyo yari yarasinyiye ko azakora.'

    Yavuze ko mu gihe uruganda rugomba kugira abakozi babizobereye, wasangaga nk'umwe akorera inganda zirenze 10, mu gihe ubusanzwe yari akwiriye kuba ari umwe ku ruganda agenzura ibikorwa byose.

    Ikindi aho izi nganda zakoreraga, ntabwo hari hujuje ubuziranenge, ku buryo wasangaga hari isuku nke cyangwa se ibyo bakoresha bikaba bibitswe mu buryo bwateza ibibazo.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yasobanuye ko aho ibintu bigeze, nta muntu ukwiriye gukomeza kurebera izi nzoga z’ibyuma

    Hari n'izindi nganda zafungaga izo nzoga, ariko zapimwa bikagaragara ko ingano ya alcohol zigomba kuba zifite atari yo.

    Ati 'Muri laboratoire wapima ugasanga yanditseho 40% ariko harimo 70%. Cyangwa yashyizeho agapapuro gatandukanye n'ibirimo ndetse bakanazigana. Agafata amacupa y'uruganda runaka, agashyiramo ibye yarangiza agashyira inyuma agapapuro k'urundi […] rwari uruhererekane rw'ubufatanye hagati y'abafite ibyangombwa, abatabifite n'abaturage.'

    Ikindi ni uko abafite inganda nini, binjizaga alcohol, imwe bakayishyira mu nganda, indi nyinshi isigaye bakayohereza mu baturage.

    Ati 'Moto ipakiye ibijerekani bine igiye i Nyagatare, i Rusizi, i Nyabihu. Nijoro ni bwo bushabitsi bwakorwaga rwihishwa mu buryo burimo ubuhanga cyane. Inzego zagiye kubitahura nyuma y'iperereza ryimbitse rirenze na bya bigo bitanga ibyangomwa.'

    Yavuze ko wasangaga nka alcohol iri i Rusizi mu giturage, yarahageze iturutse ku ruganda rw'i Kigali. Ababikoraga, ngo babaga babyitezemo amafaranga menshi kuko ari ikintu kibungukira.

    Ati 'Ibi bisindisha bitera ububata. Ababikora barabizi. Baravuga bati nimuha inzoga nini iremereye agasinda, nibucya, azifuza kongera kunywaho kuko hari aho ubwonko bwabibitse […] agashaka kugarura bya byishimo bike yagize, yigeze kugira amaze kubisomaho. Ni aho bahora bamusindishije buri gihe, bagahora basinze, bakazagera aho bakaba imbata.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-ubuzima-yavuye-imuzi-iby-inzoga-z-ibyuma-abamaze-gupfa-ibihumbi-11

  • Sahle-Work Zewde wabaye Perezida wa Ethiopia ari mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda yiswe African Academy for Women in Political Leadership, yatangijwe ku wa Mbere tariki ya 3 Kanama 2026 i Kigali. Yashyizweho ku bufatanye bw'Ishuri Nyafurika ry'Imiyoborere (African School of Governance – ASG), Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP), Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AUC) ndetse n'Umuryango w'Abagore b'Abayobozi muri Afurika (AWLN).

    Iyi gahunda igamije guha abagore bafite ubushake bwo kuyobora ubumenyi ndetse n'abajyanama babafasha mu rugendo rwabo rwo kuyobora. Ibi bizakorwa binyuze mu masomo ateguye neza, ibiganiro byo kungurana ibitekerezo hagati y'abitabiriye ndetse no kubongerera ubushobozi mu miyoborere.

    Mu ijambo rye, Sahle-Work Zewde yavuze ko iyi gahunda itagamije gusa gufasha abagore guhatanira imyanya y'ubuyobozi, ahubwo igamije kubategura nk'abayobozi bashobora kubaka inzego zikomeye no kuzana impinduka zifatika mu bihugu byabo.

    Yagaragaje kandi ko ari ngombwa ko abagore bari mu buyobozi bagira umuco wo gushyigikirana no gufashanya, avuga ko iyi gahunda izagira uruhare mu kubaka urubuga ruhoraho rw'abagore bayobora kugira ngo bajye basangira ubunararibonye.

    Itsinda rya mbere ry'iyi gahunda rigizwe n'abagore 40 batoranyijwe mu basabye barenga 1.300. Bazamara ibyumweru bine mu mahugurwa ahuza amasomo yo kuri internet n'igihe bazamara i Kigali biga imbonankubone.

    Abitabiriye iyi gahunda bakomoka mu bihugu bitandukanye bya Afurika, bakaba baraturutse mu nzego za Leta, amashyaka ya politiki, inzego z'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n'imiryango ya sosiyete sivile.

    Sahle-Work Zewde ni umunyapolitiki n'umudipolomate wabaye Perezida wa Ethiopia kuva mu 2018 kugeza mu 2024. Ni we mugore wa mbere wayoboye Ethiopia ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, nyuma yo gutorwa n'Inteko Ishinga Amategeko y'icyo gihugu.

    Mbere yo kuba Perezida, Sahle-Work yari afite uburambe bukomeye mu kazi ka dipolomasi, aho yabaye Ambasaderi wa Ethiopia mu bihugu bitandukanye ndetse anahagararira igihugu cye mu miryango mpuzamahanga. Yabaye kandi Umuyobozi w'Ibiro bya Loni i Nairobi (UNON).

    Nyuma yo kuva ku mwanya wa Perezida, Sahle-Work yakomeje ibikorwa byo guteza imbere uruhare rw'abagore mu buyobozi, aho ari umwe mu bayobozi b'icyubahiro b'Umuryango w'Abagore b'Abayobozi muri Afurika.

    Sahle-Work Zewde yitabiriye itangizwa rya gahunda igamije guteza imbere ubushobozi bw'abagore bafite ubushake bwo kuzaba abayobozi muri politiki ya Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sahle-work-zewde-wahoze-ari-perezida-wa-ethiopia-ari-mu-rwanda

  • Umukecuru w'imyaka 74 yinjiza miliyoni 1,7 Frw buri gihembwe azikesha ubuhinzi – #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Nasho hari hegitari zirenga 1100 aho abaturage basaga 200 bahinga buhirirwa imyaka mu gikorwa cyagizwemo uruhare na Howard G. Buffet. Uyu mushinga wo kuhira mbere y'uko uhagera abaturage baho bari barazengerejwe n'izuba ryinshi ryatumaga benshi basuhuka kubera amapfa.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kangabe yavuze ko nyuma y'igihe bageza ku buyobozi ikibazo cy'izuba ryinshi, Leta yaboherereje umuherwe Howard G. Buffet abubakira ibikorwa byo kuhirira imirima yabo bituma benshi babasha guhinga bareza. Yavuze ko nawe aribwo yatangiye guhinga kinyamwuga ku buryo kuri ubu asigaye yinjiza amafaranga menshi.

    Kangabe avuga ko afite imirima ibiri umwe urenga hegitari ahingaho mu cyanya cyuhirwa ndetse n'undi murima muto yose ahingaho ibigori na soya. Ibi byatumye abasha kujya abona amafaranga menshi mu gihe yasaruye bituma yiteza imbere.

    Ati ' Iyo ugeze iwanjye uyoberwa ko arinjye uhataha, amafaranga nahubakishije ntahandi nayakuye uretse mu buhinzi. Narindi mu nzu itubatse neza ariko ibigori na soya nagiye mpinga nibyo byampaye amafaranga yo kubaka inzu nziza ndimo.'

    Ni ubuhinzi yabyaje umusaruro mu buryo bugaragara kuko kuri ubu yubatse inzu nziza abamo, agura moto imuha ibihumbi 30 Frw buri cyumweru ndetse akaba abasha no kwizigamira mu matsinda anyuranye byose abikesha kuhira mu gihe mbere yari umukene.

    Yakomeje agira ati ' Nibura ku gihembwe iyo nahinze neza nkuramo miliyoni 1,2 Frw nakuyemo ibintu byose, hari undi murima na none mfite mu kindi gice wo ntabwo ari munini cyane iyo nawuhinze neza nkuramo inyungu y'ibihumbi 500 Frw, bivuze ko buri mezi atatu nshobora kubona inyungu ya miliyoni 1.7 Frw.''

    Kangabe ashimira Umukuru w'Igihugu wabazaniye ubu buryo bwo kuhira kuko ngo bwabafashije kwiteza imbere. Yavuze ko ari amahirwe akomeye babonye yo kwikura mu bukene ku buryo buri wese uhahinga ubuzima bwahindutse mu buryo bugaragara.

    Ati ' Abahinga muri iki kibaya turamushimira [ Umukuru w'Igihugu] kuko ibyo yadukoreye tukabona uburyo duhinga twuhira ni igitangaza gikomeye. Natwe rero tuzakwitura kwikura mu bukene no guhinga ibihembwe byose, ni ukuri turishimye cyane, ubu ntitugisuhuka kubera izuba. Iyo abandi babonye impeshyi igeze bararuhuka ntibahinga ariko twe duhinga buri gihe kandi tukaninjiza amafaranga.''

    Kuri ubu mu Karere ka Kirehe ubuso bwuhirwa barenze hegitari 7400 aho burimo nk'umushinga wo kuhira muri Musaza kuri hegitari 120, uwa hegitari 40 uri gukorwa mu Murenge wa Nasho, hegitari 20 zo muri Mpanga ndetse na hegitari 5000 zo muri ETI Mahama nazo zigiye gutangira gukoreshwa.

    Kangabe avuga ko iyi nzu yayubatse mu mafaranga yakuye mu buhinzi akorera mu cyanya cyuhirwa

    Nubwo ari mu mpeshyi mu Murenge wa Nasho barejeje


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umukecuru-w-imyaka-74-yinjiza-miliyoni-1-7-frw-buri-gihembwe-azikesha-ubuhinzi

  • Ntabwo numva uko abantu bamara amezi abiri barabuze amazi bikoreye ijerekani mu gihugu nk'iki -Senateri Uwizeyimana – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 3 Kanama 2026 ubwo Minisitiri w'Ibikorwaremezo yagezaga ku Nteko Rusange ya Sena ibiri gukorwa mu guteza imbere ibikorwaremezo mu byanya by'inganda.

    Senateri Uwizeyimana yavuze ko u Rwanda rufite amazi menshi ku buryo mu bihe bitandukanye hari n'aho yagiye asenyera abantu ariko byagera mu mpeshyi akabura burundu.

    Ati 'Ikibazo cy'amazi rimwe baratubwira ngo amazi ni menshi. Rimwe baratubwira mu bihe by'imvura ngo amazi arasenyera abaturage. Tumaze iminsi dukora ku bikorwa bijyanye n'ibiza aho amazi yasenyeye abantu pe, rimwe ni menshi, ubundi abaturage ntayo bafite, ibyo bintu mubisobanura mute? Harabura iki kugira ngo n'aya mazi ava ku nyubako ndende abantu bubaka akagenda asenyera abantu, ikibazo kijyanye no gutunganya amazi, cyangwa se kugira imashini zisukura amazi akagaruka mu baturage gukoreshwa.'

    Uwizeyimana yasobanuye ko amazi y'imvura akwiye gufatwa agatunganywa akajya yifashishwa mu bikorwa byo kuhira, ubwubatsi n'ibindi aho kwifashisha ayatunganyijwe na WASAC.

    ATI 'Amazi akayoborwa ahantu mu bishanga hakaba hari imashini ziyatunganya akagaruka mu baturage gukoreshwa kuko no mu bituma tuyabura, umuntu woza imodoka, uvomera ubusitani, ukata icyondo cyangwa sima ari kubaka bose bakoresha amazi ya WASAC.'

    Yasobanuye ko mu biganiro bagiranye n'ubuyobozi bw'ikigo gishinzwe umutungo kamere w'amazi, byaberetse ko ikibazo u Rwanda rufite atari amazi ahubwo ikibazo kiri mu buryo akwirakwizwamo.

    Ati 'Uwo mukino na wo ntabwo tuwumva. Amazi arahari ahagije ariko ikibazo kiri mu kuyakwirakwiza. Njyewe ntabwo mbyumva ko abantu bashobora kumara ukwezi, amezi abiri barabuze amazi bikoreye ibijerekani mu gihugu cyiza nk'iki. Mudusobanurire ikibazo gihari gituma hariho igihe haboneka amazi menshi n'igihe cyo kuvuga ngo amazi ntayo, ibisobanuro baduha [muri WASAC] bikaba ari ukuvuga ngo ni mu mpeshyi, amazi yarakamye, hariho imigezi yakamye, mwari muyobewe se ko impeshyi izaza? Ibisobanuro baduha byose ntibyumvikana.'

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo Damien Murwanashyaka yabwiye Abasenateri ko ikibazo cy'ikwirakwiza ry'amazi hamwe gikomwa mu nkokora n'imiyoboro ishaje ituma ubu arenga 31% ameneka atageze ku baguzi.

    Ati 'WASAC icyo igamije ni ugucuruza amazi ku Banyarwanda n'abandi bose ntabwo yakwima amazi abaturage ariko nka Guverinoma muri rusange icyo turi gukora ni ukugira ngo twongere amazi n'imiyoboro ishaje tuyisane.'

    Yavuze ko mu bihe by'impeshyi abantu baba bafite uburyo bwo gufata amazi ariko mu bihe by'impeshyi baba batayafite, hakiyongeraho ikoranabuhanga rikoreshwa mu gutunganya amazi kuko iyo amazi y'imigezi yagabanyutse n'agera mu nganda ngo atunganywe aba make.

    Inkuru bifitanye isano:

    Amazi angana na metero kibe ibihumbi 390 WASAC iba igomba gutunganya ntaboneka

    Senateri Evode Uwizeyimana ntiyumva uburyo abaturage babuze amazi mu gihe hari ikindi gihe aba abasenyera

    Minisitiri Murwanashyaka yijeje ko mu gihe cya vuba ikibazo cy’amazi kizaba amateka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-numva-uko-abantu-bamara-amezi-abiri-barabuze-amazi-bikoreye-ijerekani-mu

  • Ibyo wamenya ku mpamvu Abanya-Maroc ibihumbi 60 bambutse umupaka bakinjira muri Espagne icyarimwe – #rwanda #RwOT

    Espagne yavuze ko abantu bagera ku 60.000 binjiye cyangwa bagerageje kwinjira muri uwo mujyi utuwe n'abantu hafi 83.000, mu gihe Maroc yo ivuga ko bari 40.000. Abandi 1.135 ngo berekeje i Melilla, na yo igenzurwa na Espagne.

    Abenshi bagaragaye boga banyura hafi y'inkombe, mu gihe imiryango, abana n'urubyiruko bagendaga berekeza ku mupaka. Ku wa 2 Kanama 2026, ubuyobozi bwa Ceuta bwatangaje ko abantu 72 bari bamaze gupfa, mu gihe Maroc yemeje impfu 11, zirimo abantu 10 barohamye n'uwaguye mu mpanuka.

    Guverinoma ya Maroc yavuze ko iki kibazo cyatewe n'urusobe rw'impamvu, zirimo ibihuha byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, imiyoboro icuruza abantu no gusobanura nabi icyemezo cy'urukiko rwo muri Espagne.

    Maroc na Espagne byongereye ubufatanye mu gusubiza muri Maroc abari bageze i Ceuta no gukaza umutekano ku mipaka. Icyakora, bamwe mu banyapolitiki n'ibitangazamakuru byo muri Espagne bakeka ko Maroc yaba yaradohoye nkana igenzura ry'umupaka mu rwego rwo gushyira igitutu kuri Espagne, nubwo nta bimenyetso bihagije bibyemeza.

    Iki kibazo kandi cyongeye kugaragaza ingorane zugarije urubyiruko rwa Maroc, zirimo ubushomeri, ubukene, izamuka ry'ibiciro n'icyizere gike cy'ejo hazaza. Abagera kuri miliyoni 2,9 bafite hagati y'imyaka 15 na 29 nta kazi bafite, ntibiga kandi ntibari mu mahugurwa, bituma bamwe babona kujya i Burayi nk'inzira yonyine yo guhindura ubuzima.

    Abanya-Maroc barenga ibihumbi 60 binjiye muri Espagne icyarimwe mu buryo bwatunguye benshi

    Bivugwa ko mbere y’uko aba bantu binjira muri Espagne, bari babwiwe ko nibagerayo batari busubizwe inyuma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-ku-mpamvu-abanya-maroc-ibihumbi-60-bambutse-umupaka-bakinjira-muri

  • U Rwanda rumaze guha abashoramari 405 ibibanza mu byanya by'inganda – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho ku wa 3 Kanama 2026 ubwo yagezaga ku Nteko Rusange ya Sena ibiri gukorwa mu gukemura ibibazo byagaragaye mu byanya by'inganda n'ingamba zigamije gukuraho imbogamizi zagaragaye zatumye ibikorwaremezo bitagezwa mu byanya by'inganda uko bikwiye.

    Sena yagaragaje ko mu byanya by'inganda byose harimo amashanyarazi, ndetse imiyoboro y'amazi iri ahantu hose muri ibi byanya ariko amazi akabura kenshi.

    Minisitiri Kajangwe yagaragaje ko muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere (NST2) harimo gushyira ibikorwaremezo mu byanya by'inganda bine bya Muhanga, Bugesera, Rwamagana na Musanze.

    Yavuze ko n'ibindi byanya by'inganda bizakomeza gushyirwamo ibikorwaremezo uko ingengo y'imari izajya iboneka.

    Kajangwe yavuze ko mu rwego rwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ibikorwa byo kubyaza umusaruro ibyanya byahariwe inganda, hateganywa gutanga serivisi nziza ku bashoramari bashora imari n'ababyifuza hashyizweho ikoranabuhanga ryo gukurikirana imishinga y'ishoramari.

    Ati 'Kugeza ubu abashoramari bagera kuri 405 bahawe ubutaka mu byanya by'inganda byose. Ku mishinga yabo, igera kuri 193 yararangiye, ishyirwa mu bikorwa, igera kuri 99 iracyari kubakwa naho igera kuri 122 ntiratangira.'

    Imishinga 15 yagombaga kubakwa mu butaka Leta yahaye abashoramari yatinze gutangira, harimo itanu iri i Rwamagana, ine i Rwamagana, ine i Rusizi n'ibiri iri i Huye.

    Ati 'Aho bigaragara ko imishinga yatinze Leta yisubiza ubutaka ikabutanga ku bandi bashoramari biteguye kwihutisha imishinga yabo.'

    Magingo aya Leta imaze kwisubiza ibibanza bitandatu birimo bitanu mu karere cyanya cy'inganda cya Rwamagana na kimwe mu cyanya cy'inganda cya Musanze.

    Ati 'Ibi byahawe abandi bashoramari babishaka kandi bashoboye kwihutisha imishinga yabo.'

    Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko kuba baratangiye kwambura ibibanza abantu babiguze bagamije kubigurisha ari intambwe nziza ahubwo ababyambuwe ari bake cyane.

    Ati 'Batandatu ni bake mwavuze muri Rwamagana mujye n'ahandi mubibambure rwose.'

    Minisitiri Kajangwe yavuze ko hakiri abandi benshi bari gukurikirana ku buryo mu gihe cya vuba bizashyirwamo imbaraga.

    Ati 'Abamaze igihe batubaka ndetse batanatugaragariza gahunda zo kubaka ubwo butaka tukabubambura. Ni gahunda twiyemeje nka minisiteri ishinzwe ubucuruzi. Ubundi akenshi buri munyenganda wese ufite ubutaka mu cyanya cy'inganda aba yarabisinyiye mu masezerano. Tuba dufitanye amasezerano na we, igihe agomba gutangirira kubaka, ndetse hari n'abandi twambura ubutaka kubera ko amafaranga bagomba kwishyura Leta batayishyuye.'

    Yavuze ko ubu hari urutonde rw'abantu batarubaka kandi bararengeje igihe kiri mu masezerano bityo bazabwamburwa.

    Kugeza ubu hari ibyanya 10 byahariwe inganda mu Rwanda hose, bishyirwamo abashoramari hagendewe ku bikoresho biteganyijwe kuhakorerwa. Icya Nyagatare na Nyabihu bishyirwamo inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, mu gihe icya Musanze gikorerwamo ibikoresho by'ubwubatsi.

    Abasenateri bagaragaje ko ibikorwaremezo mu byanya by’inganda bikwiye kongerwamo imbaraga

    Minisitiri Kajangwe yavuze ko hari urutonde rw’abanyenganda batishyuye ubutaka n’abananiwe kubukoresha ruhari kandi bazabwamburwa

    Sena yashimye gahunda zihari zo gukemura ibibazo byagaragaye mu byanya by’inganda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rumaze-guha-abashoramari-405-ibibanza-mu-byanya-by-inganda

  • Lakau Kitoko ni we wisabiye ko dutandukana, twe tumubara nk’umukinnyi wacu – Umuvugizi wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier yemeje ko bari mu biganiro na Faustin Likau Kitoko ngo babe batandukana nk’uko uyu mukinnyi abyifuza.

    Likau Kitoko wari waratinze kugaruka mu kazi muri Rayon Sports aho yavugaga ko yimwe itike y’indege, akaba yarageze mu Rwanda mu mpera z’ukwezi gushize.

    Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier yemereye ISIMBI ko hari ibiganiro ku mpande zombi ngo babe batandukana ku busabe bw’umukinnyi.

    Ati “Hari ibiganiro birimo kuba. Twe tumufata nk’umukinnyi wacu ariko we yifuje ko twasesa amasezerano. Turimo kuganira ngo turebye ibyo yifuza n’icyo bisaba.”

    Gusa ISIMBI yamenye amakuru ko bamaze kwemeranya gutandukana igisigaye ari ugusohora itangazo bakabimenyesha abakunzi b’iyi kipe.

    Likau Kitoko benshi bita Pizzaro ukomoka muri DR Congo akaba yarageze muri Rayon Sports mu Kuboza 2026.

    Source : http://isimbi.rw/lakau-kitoko-ni-we-wisabiye-ko-dutandukana-twe-tumubara-nk-umukinnyi-wacu.html