Author: webrwanda

  • Byari muri Nzeri! Umunsi Amavubi yihererana Liberia ikayinyagirira ku Mahoro #rwanda #RwOT

    Harabura amasaha make u Rwanda rugacakirana na Liberia mu mukino w’umunsi wa mbere w’itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

    Ni umukino ugomba kubera kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2026 saa 18h00.’

    Ni umukino utari buze kuba woroshye ku mpande zombi kuko Liberia ifite umutoza wanyuze mu Rwanda atoza APR FC, Adil Erradi Mohamed bakaza gutandukana nabi aho ikibazo cyabo cyanageze muri FIFA.

    Arimo gukubita agatoki ku kandi aho ashaka kuza gukora igisa no kwihorera.

    Mu Mavubi kandi harimo abakinnyi yatoje muri APR FC nka Mugisha Bonheur, Mugisha Gilbert, Niyomugabo Claude, Imanishimwe Emmanuel na Ntwari Fiacre.

    Abasore b’Amavubi bakaba bifuza kuza gusubiramo amateka bakuru babi bakoze mu myaka 19 iheruka.

    Byari tariki ya 7 Nzeri 2007 nabwo mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2008 cyabereye muri Ghana, Amavubi yihereranye Liberia iyitsinda 4-0.

    Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro, ibitego byatsinzwe na Bokota Labama ku munota wa 21, Saidi Abedi Makasi ku munota wa 25, Jeanot Witakenge ku munota wa 85 na Olivier Karekezi ku munota wa 90.

    Amavubi arashaka kuza kunyagira Liberia

    Source : http://isimbi.rw/byari-muri-nzeri-umunsi-amavubi-yihererana-liberia-ikayinyagirira-ku-mahoro.html

  • ILPD yahuguye abarimu b'Ishuri Ribanza rya Mushirarungu ku myigire n'imyigishirize – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'ishami ry'isomero muri ILPD, Rwabukwisi Justin, yahuguye abarimu ku micungire y'ibitabo. Yavuze ko aya mahugurwa yateguwe hagamijwe gufasha abarimu kumenya uburyo bwo kwigishiriza mu bitabo, kubifata neza no gufasha umunyeshuri gutsinda neza.

    Yagize ati 'Amahugurwa twatanze ni igikorwa kiri mu mushinga mugari wo gufasha kuzamura ireme ry'uburezi mu ishuri ribanza rya Mushirarungu.'

    Yakomeje ati 'Twe nka ILPD twateguye amahugurwa hagamijwe gufasha abarimu kumenya uburyo bwo kuzamura umunyeshuri maze mwarimu akamufasha kumenya intege nke ze ndetse twanaberetse uburyo bwo gufata neza ibitabo bisanzwe byifashishwa ku barimu n'abanyeshuri.'

    Sentama Ezekiel avuga ko ILPD isanzwe ibafasha mu myigishirize kuko yagize uruhare mu guha abarimu n'abanyeshuri ibitabo kandi byafashije ishuri ribanza rya Mushirarungu.

    Uyu mwarimu yagaragaje ko abanyeshuri babo batsinze birushijeho, ashima ko hejuru y'ibyo hongereweho kubahugura ku bijyanye n'imyigire n'imyigishirize.

    Yagize ati “Muri aya mahugurwa tweretswe uko twafasha umwana ufite intege nke mu mitsindire, twerekwa uko twamufasha na we akaba yatsinda neza.'

    Umuyobozi w'ishuri ribanza rya Mushirarungu, Rutagarama Adrien, avuga ko ibyo bahuguwe bigiye kubafasha gufasha abanyeshuri gukomeza gutsinda neza.

    Yagize ati “By'umwihariko umwarimu byamufashije kongera kwiyibutsa uburyo yanoza akazi ke ko kwigisha maze umunyeshuri na we akabyungukiramo abasha gutsinda amasomo.”

    Rutagarama yongeraho ko kuva ILPD yatangira gukorana n'iri shuri, imitsindire yazamutse iva kuri 77,5%, igera kuri 97,6% uyu mwaka.

    Umuyobozi w'ishami ry'uburezi mu karere ka Nyanza, Mushimiyimana Edouard, avuga ko ari amahirwe kuba abarimu bitabiriye aya mahugurwa, bityo ko bakwiye guhugura n'abataritabiriye.

    Yagize ati “Mwagize amahirwe, bityo muyabyaze umusaruro, bifashe kwigisha neza, bitume abana bacengera amasomo biga, bitume banayatsinda neza.'

    ILPD imaze guha iri shuri ibitabo 414 by'amasomo abazwa mu bizamini bya leta, imfashanyigisho zifashishwa mu masomo anyuranye n'ibikoresho bya siporo birimo imipira n'ibindi.

    Aba barimu bahuguwe ku buryo bakwigisha neza kurushaho, abanyeshuri bakitwara neza

    Abarimu bo muri Mushirarungu basuye isomero ryo muri ILPD

    Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Nyanza ashimira umuyobozi w’ishuri ribanza rya Mushirarungu

    ILPD yashyikirije abarimu bitabiriye amahugurwa icyemezo cy’ishimwe

    Abarimu bitabiriye aya mahugurwa basabwe gusangiza bagenzi babo ubumenyi bungutse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ilpd-yahuguye-abarimu-b-ishuri-ribanza-rya-mushirarungu-ku-myigire-n

  • Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva yagaragaje ubushobozi bw'u Rwanda bwo guhangana n'ibyorezo mbere y'uko bitera – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ubwo yitabiraga inama y'impuguke n'abayobozi ku rwego rwo hejuru yabereye i New York, igamije kurebera hamwe uburyo ishoramari mu buzima ryafasha Isi kurushaho kwitegura ibindi byorezo bishobora kuyigabiza.

    Dr. Nsengiyumva yavuze ko Isi iri mu bihe bikomeye aho ihindagurika ry''ikirere, imikoreshereze y'ubutaka n'ubwiyongere bw'ingendo z'abantu n'inyamaswa biri kongera ibyago by'uko abantu n'inyamaswa byanduzanya indwara.

    Yagaragaje ko ibi bibaye mu gihe inkunga mpuzamahanga igenewe ubuzima iri kugabanyuka, bituma ibihugu bisabwa kongera ubushobozi bwo kwitegura nubwo imari irushaho kugabanyuka.

    Ati 'Turasabwa kubaka ubushobozi bwo kwitegura kurushaho, ariko dufite amafaranga make mu gihe ari bwo impamvu zo kubikora zikomeye kurusha mbere.'

    Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva yavuze ko ku Rwanda iki kibazo atari igitekerezo gusa, kuko igihugu cyahuye n'ibyorezo n'indwara zitandukanye zirimo COVID-19, mpox, Marburg ndetse ns Ebola ikomeje kugaragara mu karere.

    Yibukije kandi ko u Rwanda rwagize uruhare mu kuyobora ibiganiro mpuzamahanga ku bijyanye no kwitegura ibyorezo ubwo rwari ruyoboye Pandemic Fund kugeza muri Kamena 2026, aho rwabonye akamaro k'inkunga ihoraho mu kubaka inzego z'ubuzima zifite ubushobozi bwo guhangana n'ibyiorezo.

    Yatangaje ko igihe icyorezo cya Marburg cyagaragaraga mu Rwanda mu 2024, igihugu cyari gifite inzego ziteguye, zirimo abajyanama b'ubuzima, uburyo bwo gukurikirana indwara, laboratoire n'ibitaro byashoboye guhita bitangira ibikorwa byo guhangana nacyo mu minsi mike.

    Yavuze ko abajyanama b'ubuzima basuzumye abantu barenga miliyoni 9,5 mu gihugu gifite abaturage barenga miliyoni 14, bikagira uruhare mu kugenzura icyorezo cya Marburg cyari icya gatatu gikomeye ku Isi.

    U Rwanda rwatsinze iki cyorezo mu mezi atatu, aho umubare w'abapfuye ugereranyije n'abanduye wari 22,7% ndetse ari na wo muto wagaragaye mu mateka y'iki cyorezo.

    Dr. Nsengiyumva yavuze ko amasomo u Rwanda rwabonye ari uko ubushobozi bwo guhangana n'ibyorezo budakwiye gutangwa mu bihe by'ibibazo gusa, ahubwo bugomba kuba bugize imikorere isanzwe ya gahunda z'ubuzima.

    Ati 'Kwitegura ntabwo ari ubushobozi bwihariye buteganyirizwa igihe habaye ikibazo. Ni imbaraga za buri munsi z'ubuzima rusange, ziboneka igihe zikenewe.'

    Yongeyeho ko ubufatanye na Pandemic Fund buri gufasha u Rwanda gukomeza gahunda ya 'One Health' no kubaka Laboratwari y'Igihugu y'Ubuvuzi bw'amatungo, izafasha kumenya indwara zituruka ku nyamaswa hakiri kare no kugabanya kwishingikiriza kuri serivisi zo hanze.

    Minisitiri w'Intebe Dr. Nsanzimana yasabye ko amafaranga yo kwitegura ibyorezo atagomba gushakwa gusa igihe ikibazo cyatangiye, kuko icyo gihe ibihugu biba biri guhangana n'ingaruka z'ubushobozi butubatswe mbere.

    Yavuze ko ibihugu bikwiye gushyira mu ngengo y'imari zabyo amafaranga ahoraho agamije kwitegura ibyorezo, ndetse n'abafatanyabikorwa bakagira uburyo bwo gutanga inkunga iteganyijwe igihe kirekire.

    Dr Nsengiyumva yavuze ko icyorezo gishya gishobora kuzagaragara aho ari ho hose kandi ko bidashoboka kumenya mbere ubwoko bwacyo, aho kizatangirira, ariko ko ibihugu bishobora kwemeza mbere niba inzego zizaba ziteguye guhangana na cyo.

    Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gushora imari mu bushobozi bwo guhangana n'ibyorezo, rufatanyije n'ibihugu byo mu karere ndetse n'abafatanyabikorwa mpuzamahanga kugira ngo Isi irusheho kwitegura ibibazo by'ubuzima bishobora kuza.

    Dr Nsengiyumva yavuze ko ibihugu bikwiye kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ibyorezo mbere y’uko bitera

    Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yavuze ko u Rwanda rwubatse ubushobozi bw’inzego z’ubuzima bwo guhangana n’indwara z’ibyorezo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intene-dr-nsengiyumva-yagaragaje-ubushobozi-bw-u-rwanda-bwo

  • Amb Gasamagera Wellars yagizwe Umusenateri – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'Ihuriro ry'Igihugu Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki, Dr Frank Habineza, yasobanuriye IGIHE ko Ambasaderi Gasamagera yatanzwe nk'umukandida n'umuryango FPR Inkotanyi kandi ko nta wundi mukandida wahatanye na we.

    Ati “Hon. Gasamagera Wellars yatanzwe n'umuryango FPR Inkotanyi. Nta wundi muntu wahatanye na we. Twari twemeranyije ko umukandida aramutse ari umwe, atorwa mu bwisanzure busesuye. Ubwo twese twahise tumutora ku bwisanzure busesuye.”

    Senateri Habineza yasobanuye ko nyuma y'aho iri huriro ritoye Ambasaderi Gasamagera, ryohereza dosiye ye mu Rukiko rw'Ikirenga kugira ngo rumwemeze burundu, nk'uko amategeko abiteganya.

    Yavuze ko Ambasaderi Gasamagera ari umuntu ufite ubunararibonye, akaba yarakoze imirimo ikomeye mu gihugu, mu bihe bitandukanye.

    Ambasaderi Gasamagera yari aherutse kuva ku nshingano z'Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, umwanya yagiyeho mu ntangiriro z'umwaka wa 2023 akazivaho mu Ukuboza 2025.

    Yakoze indi mirimo itandukanye mbere y'aho irimo kuba Ambasaderi w'u Rwanda muri Angola na Sao Tome & Principe, Umusenateri kuva mu 2003 kugera mu 2011 ndetse n'Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imicungire (RMI).

    Gasamagera afite Impamyabumenyi y'Ikirenga (PhD) yakuye mu ishuri ry'ubucuruzi rya Monarch Business School mu Busuwisi ndetse afite impamyabumenyi ya Master's mu miyoborere yakuye muri Kaminuza ya Québec muri Canada.

    Hagati ya 1997 na 2001, Gasamagera yayoboye Perefegitura yahoze yitwa Kigali Ngari.

    Amb. Gasamagera Wellars yashyizweho n'Ihuriro ry'Igihugu Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki nk'Umusenateri urihagarariye mu Nteko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-gasamagera-wellars-yinjiye-muri-sena

  • Rwamagana: HelpAid Global Action yafashije abana bo mu ngo mbonezamikurire – #rwanda #RwOT

    Abakorerabushake ba HGA barihiye ubwisungane mu kwivuza abaturage 60 batabonye ubushobozi bwo kwiyishyurira.

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Munyiginya bwashimiye HGA ku bufasha yatanze, cyane ko atari ubwa mbere itanze ubufasha muri uyu murenge dore ko nk'umwaka ushize abaturage batishoboye barenga 100 bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza n'uyu muryango.

    Abagize uyu muryango bagize ibihe by'ubusabane, basangira n'abana, ababyeyi ndetse n'abarezi. Hatanzwe kandi ibikoresho birimo ibitabo, ibikinisho, imyambaro, ibikoresho by'isuku, ibiribwa ndetse ibindi bizafasha aba abana mu masomo yabo.

    Dr. Uwitonze Jean Sauveur, Umuyobozi mukuru wa HGA, yashimiye abakorerabushake bo muri uyu muryango ku bwitange, umurava ndetse n'umutima w'urukundo bagaragaza.

    Yashimiye n'ababyeyi bita kuri aba bana bo muri aya marerero, abibutsa ko batanga inkunga ikomeye igihugu.

    Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n'umuhanzi Joshua Ishimwe uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana mu njyana ya gakondo, ataramana n'aba abana n'ababyeyi ndetse anabaririmbira indirimbo 'Sinogenda Ntashimye'.

    HGA yahaye abana ibitabo, ibikinisho, imyambaro, ibikoresho by'isuku n’ibiribwa

    Uyu muryango wanishyuriye abaturage 60 ubwisungane mu kwivuza

    HGA yashimiwe uruhare ikomeje kugira mu mibereho y’abatuye mu Murenge wa Munyiginya

    Umuhanzi Joshua Ishimwe yitabiriye iki gikorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-helpaid-global-action-yafashije-abana-bo-mu-ngo-mbonezamikurire

  • Abasirikare umunani ba Amerika bagerageje kwiyahura kubera igitutu cy'intambara ya Iran – #rwanda #RwOT

    Aya makuru agaragaza mu nyandiko yo ku wa 22 Nzeri 2026 Umugaba w'Agateganyo w'Ingabo za Amerika zirwanira mu mazi, Hung Cao, yandikiye Senateri Kristen Gillibrand.

    Cao yasubizaga ibibazo byabajijwe na Senateri Kristen ukorera muri Komisiyo ishinzwe ingabo muri Sena, byerekeye kuri 'morale' no ku buzima bwo mu mutwe bw'abasirikare boherejwe gukorera kuri ubu bwato.

    Uyu muyobozi yavuze ko kuva itsinda ry'abasirikare bakorera muri ubu bwato ritangiye urugendo rugana mu ntambara, abasirikare umunani barimo abasare n'abashinzwe kurasa bagerageje kwiyahura.

    Ati 'Kuva ibikorwa by'ubutumwa bwa Lincoln byatangira, abantu umunani bakorera muri iri tsinda bagerageje kwiyahura. Uyu mubare urimo abakozi ba Lincoln, abasirikare bakoresha indege z'intambara, abo mu bwato busenya, abo mu bwato buherekeza n'abo mu mitwe yose y'indege zari muri ubu butumwa.'

    Abasirikare bakoreraga kuri USS Abraham Lincoln bari hagati ya 6000 na 7000. Ubu bwato bwari buherekejwe n'ubundi bugera kuri butanu, bwamaze amezi arenga atandatu butarasubira ku cyambu kubera ko bwagiraga uruhare rutaziguye mu ntambara.

    Umwe mu bayobozi mu gisirikare cya Amerika utavuzwe amazina yabwiye CNN ko umubare w'abagerageje kwiyahura ari munini ugereranyije n'indi mibare yo mu bihe byashize, ubwo abasirikare ba Amerika bari mu ntambara.

    Yagize ati 'Abantu umunani bagerageje kwiyahura ni umubare ukomeye cyane. Ibikorwa by'intambara bitera umunaniro ukomeye kurusha ibindi bisanzwe. Nta kujya ku byambu, guhora biteguye ibibazo bishobora kuvuka, byose bigira ingaruka.'

    Hari abasirikare basimbukiye mu mazi bavuye mu bwato n'ababigerageje ariko baratabarwa. Umwe wari mu bakoresha indege z'intambara yasimbukiyemo muri Kanama, akurwamo ahabwa ubuvuzi. Undi yabigerageje muri Werurwe 2026, ariko bagenzi baramukumira.

    Bamwe mu basirikare bari kuri USS Abraham Lincoln bagaragaje ko umunaniro watewe n'igihe kinini bamaze mu bikorwa by'intambara, kutajya ku byambu no kudahabwa umwanya wo kuruhuka byagize ingaruka ku mibereho yabo.

    Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko cyari gifite abahanga mu by'ubuzima bwo mu mutwe bari kuri ubu bwato, inzobere mu bijyanye no gukumira ibibazo by'imitekerereze, umuganga w'indwara zo mu mutwe, umukozi ushinzwe ubujyanama n'abandi bafasha abasirikare.

    USS Abraham Lincoln ni bumwe mu bwato bwa rutura Amerika yifashishije mu ntambara yayo na Iran yatangiye muri Gashyantare 2026


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-umunani-ba-amerika-bari-mu-bwato-bwarasaga-muri-iran-bagerageje

  • Senateri Frank Habineza yamazwe impungenge ku mushinga w'ingufu za nucléaire mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Senateri Habineza aherutse kuvuga ko afite impungenge ku kuzana mu Rwanda uruganda rw'ingufu za nucléaire kubera ko hari ibihugu aho zateje ibyago ku buryo n'ingoboka zitangwa zo gusana ibyangijwe ziba ari nke ugereranyije n'ingaruka.

    Izi mpungege yazigaragaje ubwo Komisiyo y'Ubukungu n'Imari muri Sena yatumizaga Minisitiri w'Ibikorwaremezo kugira ngo asobanurire iyi komisiyo aho Leta igeze ishaka ibisubizo byo kongera no gukwirakwiza ingufu z'amashanyarazi mu gihugu.

    Habineza yatanze ingero ku bihugu nk'u Buyapani aho inganda za nucléaire zigeze guteza ibibazo, avuga ko ahubwo Leta yakomeza gushyira ingufu mu yandi masoko y'ingufu ashoboka mu Rwanda.

    Yagize ai “Ibikoreshwa (Uranium) mu gukora nucléaire bizava hanze kandi birahenda cyane. Urebye ikiguzi bizadutwara gishobora kuzaba hejuru y'ibyo tuzakuramo. Mbona twakomeza kwibanda ku mashanyarazi akomoka ku ngomero, imirasire, nyiramugengeri cyangwa umuyaga”.

    Minisitiri Murwanashyaka yamusubije ko Leta y'u Rwanda yihaye igihe gihagije cyo gusuzuma uyu mushinga, ndetse ko iri gushaka ubushobozi ku buryo uyu mushinga uzatanga umusaruro ndetse n'impungenge zigaragazwa zikirindwa.

    Yagize ati “Ikoranabuhanga mu nganda za nucléaire ryaravuguruwe. Amakosa yabaye mu myaka 20 ishize yatumye abantu biga, urebye mu bihugu biri kwihuta mu ikoranabuhanga rya nucléaire bigaragara ko bishoboka kandi nta kibazo bifite”.

    Yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kubera ko hari kongerwa ubushobozi mu nzego zitandukanye aho avuga ko kuri ubu hari Abanyarwanda boherejwe hanze kwiga ibijyanye n'ikoranabuhanga mu bya nucléaire.

    U Rwanda rugeze kure urugendo rwo gushaka uburyo rwakwifashisha ingufu za nucléaire mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere, aho nko ku mashanyarazi rwifuza kuba rufite agera kuri gigawatt 1,5 akomoka kuri izi ngufu bitarenze 2050.

    Guverinoma y'u Rwanda igaragaza ko igihugu gikeneye gutunganya ingufu z'amashanyarazi za megawatt zirenga 5000, zivuye kuri megawatt 406 zihari ubu. Kugira ngo ibyo bishoboke, yafashe icyemezo cyo kubaka uruganda ruto rutunganya ingufu za nucléaire (Small Modular Reactor) kuko ari zo zafasha kugera kuri iyo ntego.

    Impamvu ni uko izi ngufu zishobora kuboneka bigizwemo uruhare n'ingano nke y'ibikenewe (uranium) ugereranyije n'ubundi buryo butanga amashanyarazi nka nyiramugengeri n'akomoka ku ngomero z'amazi.

    Senateri Frank Habineza yamazwe impungenge afite ku mushinga w'ingufu za nucléaire mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-frank-habineza-yamazwe-impungenge-afite-ku-mushinga-w-ingufu-za

  • Haruna Niyonzima yinjiye mu butoza ahera mu cyiciro cya mbere #rwanda #RwOT

    Haruna Niyonzima, yatangiye urugendo rwe rw’ubutoza aho yagizwe umwe mu batoza bungirije ba Gasogi United ikina icyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda.

    Haruna Niyonzima wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, yamaze gutangazwa nk’umwe mu bagize itsinda ry’abatoza ba Gasogi United.

    Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yagize iti “Urakaza neza muri Gasogi United, Haruna Niyonzima. Haruna Niyonzima yiyunze mu batoza ba gasogi United. Twishimiye kumuha ikaze mu muryango wa Gasogi United.”

    Gasogi United ikaba yari isanzwe ifite umutoza mukuru w’umugande Charles Lukula yungirijwe na Ndabarasa Tresor, Haruna Niyonzima na we akaba yabiyunzeho.

    Haruna Niyonzima yinjiye mu butoza mu gihe atigeze atangaza kumugaragaro ko yasezeye aho aheruka gutandukana na AS Kigali nyuma y’umwaka w’imikino wa 2024-25.

    Mu Rwanda yakiniye amakipe nka Etincelles, Rayon Sports, APR FC na AS Kigali ni mu gihe hanze yakiniye SImba SC na Yanga zo muri Tanzania na Al Ta’awon SC yo muri Libya.

    Haruna Niyonzima yagizwe umwe mu batoza bungirije ba Gasogi United

    Yatangiye n’akazi muri Gasogi United

    Source : http://isimbi.rw/haruna-niyonzima-yinjiye-mu-butoza-ahera-mu-cyiciro-cya-mbere.html

  • Ijambo rya mbere rya Shema Fabrice nyuma yo gufungurwa #rwanda #RwOT

    Shema Ngoga Fabrice, nyuma yo gufungurwa ijambo rya mbere yavuze ni ukwifuriza ikipe y’Igihugu Amavubi kuzatsinda Liberia kuri uyu wa Gatanu mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

    Shema Ngoga Fabrice hibazwa niba azakomeza kuyobora FERWAFA nyuma yo gufungurwa, yari amaze iminsi afunzwe aho yafunguwe tariki ya 22 Nzeri 2026.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko isengesho rye ari ukubona Amavubi atsinda Liberia kuri uyu wa Gatanu kandi Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri aka Karere ka Afurika y’Iburasirazuba kigomba kwitegura u Rwanda.

    Aha yavugaga ku butumwa bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru bwari bwavuze ko abayobozi ba FERWAFA basuye ikipe y’igihugu.

    Yagize ati “Ndifuriza amahirwe masa Amavubi, twese tubari inyuma kandi Imana izaduhe intsinzi, ni ryo sengesho ryanye. AFCON 2027 itwitegure.”

    Ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2026 u Rwanda ruzatangira urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 aho ruzakina na Liberia kuri Stade Amahoro saa 1h00′.

    Wishing you the Best “Amavubi” we are all Behind you and May God Gives us Victory , That my Prayer. AFCON 2027 , BE READY FOR US.

    — Fabrice Shema (@FabriceShema) September 24, 2026

    Shema Fabrice yifurije Amavutsi intsinzi

    Source : http://isimbi.rw/ijambo-rya-mbere-rya-shema-fabrice-nyuma-yo-gufungurwa.html

  • Papa yagize ibihe bye mu Mavubi, ubu ni igihe cyanjye – Emeran Noam #rwanda #RwOT

    Umuhungu w’umunyabigwi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Emeran Fritz Nkusi, Emeran Noam yavuze ko nubwo igihe cya se mu Mavubi cyarangiye, ari igihe cye ngo akomereze aho yari ageze.

    Emeran Noam aganira n’itangazamakuru yavuze ko se yakinnye amarushanwa nk’aya rero na we akaba ari cyo gihe cye cyo kwita ku ikipe y’igihugu Amavubi.

    Ati “Nk’uko nabivuze mbere, ibihe papa yagize byari nk’ibi, ubu ni igihe cyanjye cyo kwita cyane ku ikipe y’igihugu.”

    Yavuze ko ubu yiteguye gutanga 100% kugira ngo arebe ko bahesha u Rwanda itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 ndetse banatere ishema Abanyarwanda.

    Ati “Ku bijyanye no gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, uyu munsi ndi hano kugira ngo ngerageze ntange byose mfite ku bw’iyi kipe tubone itike dutere ishema Abanyarwanda, tube twanagera kubirenze ibyo kandi tuzatanga 100%.”

    Emeran kandi yavuze ko yari abizi neza ko azakinira u Rwanda ariko impamvu yatinze ni uko yari ategereje igihe cya nyacyo ubu rero akabona ari bwo kigeze.

    Noam yavuze ko ubu igihe cye mu Mavubi kigeze ngo atangire kwandika amateka

    Source : http://isimbi.rw/papa-yagize-ibihe-bye-mu-mavubi-ubu-ni-igihe-cyanjye-emeran-noam.html