Author: webrwanda

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Macron w'u Bufaransa – #rwanda #RwOT

    Village Urugwiro yatangaje ko Perezida Kagame yahuye na Perezida Macron mu gitondo cyo ku wa 11 Nzeri 2026, ubwo yari mu Bufaransa aho yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku by'isanzure 'International Space Summit'.

    Muri ibyo biganiro, abayobozi bombi baganiriye ku buryo bwo gukomeza guteza imbere umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa, ubufatanye mu nzego zitandukanye ndetse n'ibikorwa by'ingenzi byerekeye iterambere n'imibanire mpuzamahanga.

    Perezida Kagame yari i Paris mu Bufaransa mu rwego rwo kwitabira Inama Mpuzamahanga yiga ku by'isanzure yatangiye ku wa 9 Nzeri 2026 ikarangira ku wa 10 Nzeri. Iyi nama yateguwe ku bufatanye bw'u Bufaransa n'u Budage, ihuza abayobozi b'ibihugu na za guverinoma, imiryango mpuzamahanga, ibigo bishinzwe iby'isanzure, abahanga mu bya siyansi ndetse n'abahagarariye urwego rw'abikorera.

    Iyi nama yibanze ku hazaza h'urwego rw'iby'isanzure, by'umwihariko uruhare rw'ubukungu bushingiye ku isanzure, ubushakashatsi bwa siyansi ndetse n'imikoreshereze irambye y'ibyogajuru n'ikoranabuhanga ryarwo.

    Mu biganiro byagarutsweho muri iyo nama harimo n'uruhare rwa Afurika mu iterambere ry'urwego rw'iby'isanzure, aho abitabiriye baganiriye ku buryo umugabane wakoresha iri koranabuhanga mu kwihutisha iterambere, kongera ubushobozi mu bya siyansi n'ikoranabuhanga ndetse no kugira uruhare mu igenwa ry'amabwiriza mpuzamahanga arugenga.

    Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa rubaye mu gihe u Rwanda rukomeje guteza imbere imikoranire n'amahanga mu nzego zirimo ubumenyi, ikoranabuhanga n'ubushakashatsi, bigamije kugira uruhare mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Macron w'u Bufaransa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-macron-w-u-bufaransa

  • Abarenga 1.000 bakopeye ibizamini bya Leta bisoza ayisumbuye ntibazahabwa andi mahirwe – #rwanda #RwOT

    Ubwo hatangazwaga amanota y'abanyeshuri 108.405 bakoze ibizamini bya Leta bisoza ayisumbuye kuri uyu wa 11 Nzeri 2026, Minisitiri Nsengimana yasobanuye ko aba bantu bari bazi ibyo bakora.

    Mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, umwaka wa 2025/2026, abanyeshuri barenga 7.100 barakopejwe ariko iperereza ryagaragaje ko bakopejwe n'abantu bakuru.

    Abakekwaho gukopeza aba banyeshuri barimo abayobozi bo mu nzego z'ibanze batawe muri yombi, ubu bakaba bakurikiranywe n'ubutabera mu gihe iperereza rikomeje.

    Mu gihe iperereza ryari rikomeje, hafashwe icyemezo cyo guha aba banyeshuri andi mahirwe, basubiramo ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 4 Nzeri 2026.

    Kuri uyu wa 11 Nzeri, amanota y'abasubiyemo ibizamini bya Leta nyuma y'aho bigaragaye ko bakopejwe, yasohotse, bivuze ko bafite iminsi mike yo kwitegura gusubira ku ishuri.

    Minisitiri Nsengimana yabajijwe niba abakopeye ubwo bakoraga ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bazahabwa andi mahirwe nk'abo mu mashuri abanza, asubiza ko batazabona ayo mahirwe.

    Yasobanuye ko abakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bari bato, bitandukanye n'abo mu mashuri yisumbuye kubera ko bo nta babibakoresheje.

    Ati 'Mu by'ukuri ntabwo ari impinja, ni abantu bazi icyo bakora.'

    Minisitiri Nsengimana Joseph yagaragaje ko abakopeye ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye bari bazi ibyo bakora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-1000-bakopeye-ibizamini-bya-leta-bisoza-ayisumbuye-ntibazahabwa-andi

  • Mutobo: Abahoze ari abarwanyi mu mashyamba ya RDC basabwe kuba umusemburo w'iterambere – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 10 Nzeri 2026, mu Kigo cya Mutobo giherereye mu Karere ka Musanze, ubwo hasozwaga amasomo yo gusubiza mu buzima busanzwe abantu 209 bahoze ari abarwanyi mu mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, bagiye gusubira mu miryango yabo.

    Aba basubijwe mu buzima busanzwe bari mu cyiciro cya 77, kigizwe n'abagabo 154 n'abagore 55.

    Uwera Jean Maurice yibukije abasoje aya masomo ko badakwiye gukomeza kwizirika ku mateka y'ibyo banyuzemo, ahubwo ko bakwiye gufatanya n'abandi Banyarwanda mu kwiyubakira ubuzima, gukora cyane no kwirinda kuganzwa n'ubukene batewe no kuba baramaze igihe mu mashyamba.

    Ati 'Mwagarutse mu Rwanda, mwagarutse mu gihugu cyanyu. Guhera uyu munsi mutangiye ubuzima busanzwe nk'abandi Banyarwanda bose. Benshi muri mwe mwanyuze mu nzira itari yoroshye, hari abamaze imyaka bari kure y'imiryango yabo. Hari abavukiye hanze y'igihugu, ndetse muri mwe hari abahuye n'ibihe by'amakuba byabasigiye ibikomere, ubwoba ndetse n'ubuzima butari bworoshye biba bigoye kwibagirana.'

    Yakomeje agira ati '[…] Ibyahise ni igice cy'amateka yanyu, ariko si byo bigomba kugena ejo hazaza hanyu. Uyu munsi mufite amahirwe yo gutangira bundi bushya, mugahitamo inzira yo gukoresha imbaraga zanyu mu guteza imbere imiryango yanyu n'igihugu cyanyu. Gutaha si ukugaruka gusa mu gihugu, gutaha ni ukugaruka no mu nshingano. Hari imiryango ibategereje, hari abana bategereje ababyeyi, hari abavandimwe bakeneye kongera kubabona, hari igihugu kibakeneye.'

    Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda yanabibukije ko u Rwanda ari igihugu cy'ibyiringiro n'amahirwe menshi, abasaba kureba ku mahirwe bafite mu nzego zirimo ubuhinzi n'ubworozi, ubucuruzi, ikoranabuhanga, imyuga n'ubwubatsi kugira ngo biteze imbere.

    Sgt. Maj. Ndayisenga Prospeur wahagarariye abasoje gahunda yo gusubizwa mu buzima busanzwe, yashimiye Perezida Paul Kagame wabahaye amahirwe yo kongera kuba Abanyarwanda nk'abandi, bagafatanya kubaka igihugu nubwo bari barigeze kuba mu mitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda.

    Yavuze ko we na bagenzi be bagiye gushyira hamwe mu gusigasira gahunda ya 'Ndi Umunyarwanda'.

    Ati 'Turashimira byimazeyo Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, uburyo yatwakiye nk'Abanyarwanda atitaye ku bikorwa bitari byiza twari tumaze imyaka myinshi tubamo mu mitwe yitwaje intwaro twabayemo.'

    Sgt. Maj. Ndayisenga kandi yashimiye amahirwe bahawe yo kwiga amateka y'u Rwanda, avuga ko byabafashije gusobanukirwa amateka nyakuri y'igihugu.

    Yavuze ko basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse n'Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside no Kubohora Igihugu, aho bamenye amateka atandukanye n'ibinyoma bari barabwiwe bakiri mu mashyamba ya RDC.

    Ati 'Bikaba byaratumye dusobanukirwa amateka nyakuri yaranze igihugu cyacu, ubu tukaba dutahanye impamba ihagije tuzabwira na bagenzi bacu basigaye mu mashyamba ya Congo.'

    Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye abasoje iyi gahunda kudatatira ihame ry'ubumwe n'ubudaheranwa by'Abanyarwanda, anasaba abandi Banyarwanda kubakira neza no gufatanya na bo mu kubaka igihugu.

    Yasabye kandi abandi Banyarwanda bakiri mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya RDC gutaha, bagafatanya n'abandi kwiyubakira igihugu cyabo, kuko mu Rwanda hari amahoro.

    Perezida wa Komisiyo y'Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC), Nyirahabineza Valérie, yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye, barimo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, bagize uruhare mu gutuma iki gikorwa kigenda neza mu rwego rwo gukomeza kubaka u Rwanda rutekanye.

    Aba baturage bashimira Leta y’u Rwanda yabahaye amahirwe yo gufatanya n’abandi Banyarwanda mu kubaka igihugu

    Perezida wa RDRC, Nyirahabineza Valérie, yashimiye ubufatanye bw'inzego zitandukanye mu gusubiza mu buzima busanzwe Abanyarwanda bari abarwanyi mu mitwe yitwaje intwaro muri RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mutobo-abahoze-ari-abarwanyi-mu-mashyamba-ya-rdc-basabwe-kuba-umusemburo-w

  • Abakiri bato murinde igihugu izo nkuru mbi – Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga ku manza za gatanya – #rwanda #RwOT

    Imibare yatangajwe n'Urwego rw'Ubucamanza mu mwaka wa 2025/26 igaragaza ko imanza zirebana no gutandukana kw'abashakanye ari zo zikomeje kwiganza, zingana na 6.799 harebewe ku nzego zose z'inkiko.

    Izi manza zikubye hafi gatatu ugereranyije n'izaburanishijwe mu mwaka w'ingengo y'imari wari wabanje.

    Perezida w'Urukiko rw'Ikirenge, Mukantaganzwa Domitilla ubwo yari mu Kiganiro n'Abanyamakuru ku wa 11 Nzeri 2026, yatangaje ko umuryango mugari ari wo wakabaye ukemura ikibazo cyugarije umuryango.

    Ati 'Burya abashakanye baba babaye abavandimwe, iyo bagize umugisha bakabyara baba ari abavandimwe. Iyo byarenze umuryango bikajya ku karubanda ubwo biba byacitse. Ubundi umuryango wari ukwiye kubafasha bagakemura ikibazo ntitunakimenye. Iyo mvuze umuryango simvuze umuryango w'amaraso gusa n'inshuti nziza ziba ziri mu muryango. Iyo rero byanze ni uko bigera ku karubanda bakaregana bikaza mu nkiko.'

    Yasobanuye ko imanza zitangazwa ari imibare ikomatanyije ku buryo hari ikirego cy'ubutane kimwe gishobora kuvamo imanza ebyiri kubera ubujurire cyangwa ibijyanye n'imitungo ishamikiye kuri bombi.

    Mu birego by'ubutane byatanzwe ku rwego rwa mbere mu 2026 bingana na 5.980. Uyu mubare ungana n'umubare w'imiryango (ugizwe n'umugore n'umugabo/couple) yasabye.

    Raporo yitwa Civil Registration and Vital Statisticsbwakozwe y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) ya 2025, yagaragaje ko gatanya zanditswe mu irangamimerere mu 2025 zari 4.479. Abahawe gatanya n'inkiko bakaniyandikisha mu irangamimerere mu 2025 bari bari ingo 2.629.

    Umujyi wa Kigali ni wo wari wihariye ku kugira umubare munini aho wagize gatanya 1.820, ukurikirwa n'Intara y'Amajyepfo yagize 920, Iburasirazuba hanoneka 820, Amajyaruguru 520, naho Iburengerazuba ni 339.

    NISR ivuga ko abatandukana cyane ari abamaranye kuva ku myaka 5-14, nk'uko imibare ya 2025 ibigaragaza.

    Mukantaganzwa yavuze ko igihugu kitifuza ko habaho ubutane mu miryango yaba imishya cyangwa imaranye igihe.

    Ati 'Twese dutaha ubukwe, twarabyaye turacyanabyara dufite abana, nta mubyeyi wifuza ko abana be batandukana n'igihugu ntabwo cyifuza ko Abanyarwanda batandukana, abakiri bato murinde igihugu izo nkuru mbi n'abubatse mukuze. Kuko burya iyo tubivuze mwibwira ko ari abana gusa ariko ubu dufite n'abamaranye imyaka 40 na 35 na 42 na bo bari mu butane ako ni akaga ku gihugu.'

    Gutandukana hari igihe biba igisubizo….

    Mukantaganzwa yavuze ko hari igihe gutandukanya abashakanye biba igisubizo ku bantu b'ingeri zitandukanye zigize umuryango.

    Ati 'Hari igihe no gutandukana aba ari igisubizo aho kugira ngo abantu bicane, aho kugira ngo umuntu yicwe n'agahinda, cyangwa aho kugira ngo n'abana bahore babona ibyo bikorwa bibi bya mama na papa batumvikana, ikindi twe tuvuga abo batandukana ariko ingaruka zigera ku bana, ku bakozi bo muri urwo rugo ni byo bibi kurushaho.'

    'Bihungabanya abana, bihungabanya abo ari bo bose, ndetse n'imiryango ugasanga yafashe uruhande bikaba ibintu bibi. Ubutane rero ni urubanza rubi, ni urubanza rubishye ariko ndashaka kuvuga ko ingo zubatse neza ni nyinshi zirahari, ingo z'urugero kandi ziri mu myaka yose, hari ingo z'abakiri bato zubatse neza, hari ingo z'abakuru z'intangarugero na zo zirahari.'

    Gusa agaragaza ko mu ngo zirenga miliyoni eshatu ziri mu Rwanda izibanye neza ari zo nyinshi, kandi hari n'igihe abantu bashobora kongera gusubirana.

    Ati 'Ndagira ngo mbabwire ko biba atari iherezo kuko n'abatanye baba bashobora kongera gusubirana…njyewe ndabazi basubiranye na nyuma y'imyaka 10, 20 ibyo rero ntabwo bitangaje.'

    Itegeko rigenga abantu n'umuryango rya 2024 riteganya ko Inama y'Umuryango ari yo ikwiye kureberera iterambere ry'umuryango, kurengera inyungu z'abawugize no gukemura ibibazo biwuvutsemo. Riteganya ko iteka rya Minisitiri ufite umuryango mu nshingano rigena abagize inama y'umuryango, inshingano, imiterere n'imikorere byayo. Gusa kugeza ubu iri teka ntirirashyirwaho.

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukantaganzwa Domitilla yasabye abato kwirinda gatanya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakiri-bato-murinde-igihugu-izo-nkuru-mbi-perezida-w-urukiko-rw-ikirenga-ku

  • Agaciro k'isoko rya Gisenyi kiyongereyeho miliyari 4 Frw – #rwanda #RwOT

    Iri soko ryabaye kimomo mu Rwanda kubera gutinda kuzura, kuko imirimo yo kuryubaka yamaze imyaka 13 bitewe n'ikibazo cyo kubura amikoro.

    Ubwo hamurikwaga ibyagezweho muri manda ya 2021-2026 y'Inama Njyanama y'Akarere ku wa 10 Nzeri 2026, abayobozi bagaragaje ko uyu mushinga wagoranye cyane bitewe n'uko watinze kurangira.

    Meya w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yasobanuye ko abacuruzi bari bararambiwe, batagifite icyizere ko rizuzura, Inama Njyanama ifata umwanzuro w'uko akarere gashoramo miliyari 1,1 Frw kugira ngo umushinga uzuke.

    Ati 'Akarere kashyizemo 1.100.000.000 Frw kugira ngo umushinga uzuke kandi ukomeze kuko byari bigeze aho abacuruzi bacitse intege, baranabivuyemo. Twashyizeho umugenagaciro, asanga ryaramaze kugeza muri miliyari 10 Frw kandi akomeza no kuzamuka.'

    Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Rubavu, Dr. Kabano Habimana Ignace, yavuze ko kugira ngo bafate icyemezo cyo gushora amafaranga muri uyu mushinga bitari byoroshye kuko abantu batabyumvaga.

    Ati 'Kugira ngo Inama Njyanama ifate iki cyemezo si ibintu byari byoroshye kuko ntabwo abantu babyumvaga. Twagerageje kunganirana n'abikorera kugira ngo bafate umwenda, baryubake, biranga ariko turashimira ko iki gikora gisoje neza.'

    Iri soko ni inyubako igeretse kane. Riri ku buso bwa metero kare 5750, rikagira imiryango 270. Muri Nzeri 2025 ni bwo ryatangiye gucururizwamo.

    Agaciro k’iri soko karenzeho miliyari 4 Frw kuva ryafungurwa mu mwaka ushize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/agaciro-k-isoko-rya-gisenyi-kiyongereyeho-miliyari-4-frw

  • Perezida Kagame yakiriwe na Perezida w' Ubufaransa Macron muri Élysées Palace #rwanda #RwOT

    Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, yakiriwe na Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, i Paris kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Nzeri 2026, mu gihe Perezida Kagame ari mu Bufaransa.

    Uru ruzinduko rubaye nyuma y'Inama Mpuzamahanga ku Isanzure yabereye i Paris ku wa 9 n'uwa 10 Nzeri 2026, muri Grand Palais. Iyo nama yahuje ibihugu n'imiryango mpuzamahanga 90, harimo abagera kuri 60 bahagarariwe ku rwego rw'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma cyangwa ba Minisitiri.

    U Rwanda rwitabiriye iyi nama kandi ruri mu bihugu byashyize umukono ku Itangazo rigamije gukoresha isanzure mu buryo burambye, ryemeza ko isanzure rikwiye gukoreshwa mu mahoro, mu mutekano, mu buryo butekanye kandi burambye ku nyungu z'ikiremwamuntu.

    Kagame na Macron bongera guhura

    Guhura kwa Perezida Kagame na Emmanuel Macron bibaye mu gihe umubano hagati y'u Rwanda n'u Bufaransa umaze imyaka wongera gusubirana imbaraga.

    Mu 2026, Macron yasuye u Rwanda, aho yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame ndetse anitabira ibikorwa bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku wa 2 Kamena 2026, Macron na Kagame bari kumwe mu muhango wo gutaha urwibutso rwubatswe i Paris mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kwakirwa kwa Kagame i Paris kuri uyu wa 11 Nzeri bije kandi nyuma y'iminsi ibiri yari amaze mu biganiro byibanze ku isanzure, aho u Bufaransa bwashimangiye ko hakenewe ubufatanye mpuzamahanga mu guteza imbere ubushakashatsi, ikoranabuhanga n'ubukungu bushingiye ku isanzure.

    U Rwanda na rwo ruri mu bihugu bikomeje gushora imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga ry'isanzure mu iterambere, harimo gukusanya amakuru afasha mu buhinzi, itumanaho, gukurikirana ibiza n'izindi serivisi zifitiye abaturage akamaro.

     

    Source : https://flash.rw/2026/09/11/perezida-kagame-yakiriwe-na-perezida-w-ubufaransa-macron-muri-elysees-palace/

  • Impinduka zitezwe umutoza w’Amavubi azakora ku mukino wa Liberia n’uwa Cape Verde #rwanda #RwOT

    Harabura ibyumweru bibiri gusa u Rwanda rugatangira urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 aho ruzahera kuri Liberia na Cape Verde.

    U Rwanda ruri mu itsinda K kumwe na Liberia, Mali na Cape Verde.

    Ruzatangira uru rugendo rukina na Liberia tariki ya 25 Nzeri 2026 hano i Kigali ndetse na tariki ya 29 Nzeri 2026 rukine na Cape Verde iwayo.

    Umutoza Stephen Constantine, nyuma yo kwiga kuri aya makipe bazakina, amakuru ISIMBI yamenye ni uko yahisemo kuzakora impinduka mu mikinire ye.

    ISIMBI yamenye ko ku mukino wa Liberia, Stephen Constantine azakoresha gakondo, sisiteme ya 4-4-2 bitewe n’imikinire y’iki gihugu n’abakinnyi gifite.

    Gusa kuri Cape Verde bizahinduka, ngo kuko ifite abakinnyi bakomeye kandi izaba ikinira imbere y’abafana bayo, ishaka gutsinda cyane, ikaba n’igihugu gikina umukino wihuta, azahindura akine sisiteme ya 3-5-2.

    Amakuru anavuga ko ari yo azakoresha no ku mukino Amavubi azakina na Mali.

    Amavubi azakora impinduka mu buryo asanzwe akina

    Source : http://isimbi.rw/impinduka-zitezwe-umutoza-w-amavubi-azakora-ku-mukino-wa-liberia-n-uwa-cape.html

  • Umunsi Bruce Melodie agurisha ihene y’iwabo rwihishwa ikamutanga mu rugo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, yahishuye ko yigeze kugurisha ihene y’iwabo kugira ngo ajye gukora indirimbo ariko bikarangira bayigaruje.

    Ibi yabigarutseho ubwo yari yitabiriye igitaramo cy’iseka rusange (Gen-Z Comedy) cyabaye ejo hashize ku wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2026.

    Uyu muhanzi watarimiye abitabiriye iki gitaramo, yari n’umutumirwa w’umunsi.

    Bruce Melodie yagarutse ku rugendo rwe yinjira mu muziki aho rutari rworoshye aho kimwe mu bintu adashobora kwibagirwa ari uburyo yagurishije ihene y’iwabo batabizi kugira ngo ajye gukora indirimbo.

    Ati “Muri Kompasiyo (Compassion) baduhaye ihene. Ihene yaraje maze mu rugo bajya kuyiragiza, iranabyara. Icyo gihe nashakaga kuba umuhanzi ariko nta bushobozi bwari buhari. Rero imaze kubyara, mfata imwe mu zo yabyaye nigira inama yo kuyigurisha mu ibanga, ngo mbone amafaranga yo kujya muri studio.'

    Yakomeje avuga ko yatashye avuye gukora indirimbo asanga ihene yagarujwe n’umucuruzi wayiguze yatawe muri yombi.

    Ati “Nageze mu rugo mvuye muri studio, mpasanga ya hene. Uwayiguze we yari yafunzwe. Umwe mu bavandimwe banjye arambwira ati Noneho barakwica.”

    Bruce Melodie uvuga ko yanyuze mu bigoye, yahamije ko yigeze gutekereza gushinga urusengero anagura ikibanza ariko aza gukomwa mu nkokora no kuba igihe yiteguraga kubaka, hasohotse amabwiriza avuga ko ushaka gushinga urusengero agomba kuba yarabyize.

    Bruce Melodie yavuze uko yagurishije ihene y’iwabo ngo ajye gukora indirimbo

    Source : http://isimbi.rw/umunsi-bruce-melodie-agurisha-ihene-y-iwabo-rwihishwa-ikamutanga-mu-rugo.html

  • Abana b'abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y'ababyeyi babo #rwanda #RwOT

    Hari amakuru avuga ko umutwe wa All For Rwanda, ugizwe n'abakomoka ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'abandi bahuje imyumvire yo kuyihakana cyangwa kuyipfobya, uri gutegura igikorwa cyo kwibuka isenywa ry'inkambi z'impunzi zari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu myaka yakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Izo nkambi zari zarahindutse ibirindiro by'abahoze mu ngabo za FAR n'abari muri Interahamwe, bamwe muri bo bakaba barateguraga kongera gutera u Rwanda no gukomeza umugambi wo kurimbura Abatutsi nyuma yo kugerageza ibitero byo kwica abarokotse.

    Nyuma ya Jenoside, hari impunzi nyinshi zari zaragiye muri Kongo ariko byagaragaye ko bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresheje izo mpunzi nk'uburyo bwo kwihisha no gushaka abayoboke, ndetse bakazikoreramo imyitozo ya gisirikare.

    Ni muri urwo rwego, mu 1996, inkambi zarasenywe, bituma bamwe mu mpunzi batahuka mu Rwanda bari baragizwe ingwate. Abatari baragize uruhare muri Jenoside bagarutse mu gihugu maze batangira ubuzima bushya, mu gihe bamwe mu bari baragize uruhare muri Jenoside n'abari bagifite umugambi wo gukomeza urugomo bagumye muri Kongo binjira insira y'ishyamba.

    Abo bahunze ni bamwe mu bagize uruhare mu ishingwa ry'umutwe wa FDLR, umutwe urangwa n'ingengabitekerezo ya Jenoside no kurimbura umututsi aho ari hose ku isi.

    Igikorwa All For Rwanda bivugwa ko iri gutegura cyo kwibuka isenywa ry'izo nkambi cyateje impaka, cyane cyane ku birebana n'ubutumwa kigamije gutanga.

    Abayobozi n'abakurikirana ibikorwa by'imitwe ikomoka ku barwanyije ubutegetsi bw'u Rwanda bavuga ko ibikorwa nk'ibi biba bigamije kugoreka amateka no guhakana jenoside yakorewe Abatutsi bihishe nyuma y'ibikorwa nkibi.

    Kuvuga ko izi nkambi zasenywe hagamijwe gusa kwirukana impunzi, bityo ugasiga inyuma uruhare rw'abari barahinduriye izo nkambi ibirindiro bya gisirikare, bishobora gutuma amateka y'icyo gihe atangwa mu buryo butuzuye kandi nibyo All For Rwanda bashaka.

    Mu bashinze All For Rwanda harimo Placide Kayumba wanashinze Jambo asbl ihuza abana b'interahamwe bafite umugambi wo guhakana jenoside yakorewe Abatutsi. Placide Kayumba kandi ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo wari superefe wa Gisagara akaba yarakatiwe imyaka 25 n'urukiko rw'Arusha

    Undi mu bashinze All For Rwanda ni Robert Mugabowindekwe nawe wayoboye Jambo asbl. Uyu ni umuhungu wa Lt Col Éphrem Rwabalinda wabaye Umujyanama w'Umugaba Mukuru w'Ingabo za Habyarimana. Ubwo zari zisumbirijwe, Lt Col BEM Rwabalinda yoherejwe i Paris hagati ya tariki 9-13 Gicurasi 1994, guhura n'abayobora igisirikari cy'u Bufaransa.

    Undi mu bashinze All For Rwanda ni Faustin Murego, wigeze kuba umuhuzabikorwa wa FDLR i Liege mu Bubiligi akaba yari n'umujyanama wa Ignace Murwanashyaka igihe yari Umukuru wa FDLR.

    Yaba All For Rwanda, yaba Jambo asbl bose bahuriye mu mugambi umwe wo guhakana no gupfopya Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu gutagatifuza ababyeyi babo

    Source : https://rushyashya.net/abana-babagize-uruhare-muri-jenoside-bongeye-kwibutsa-imigambi-yapfubye-yababyeyi-babo/

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo #rwanda #RwOT

    Kayibanda Gregoire ni mwene Rwamanywa Leonidas na Nyirambeba Caroline. Yavukiye i Tare muri Paruwasi Musambira, mu Karere k'ubu ka Kamonyi, mu Ntara y'Amajyepfo, tariki 1 Gicurasi 1924. Bavuga ko nta gisekuru afite mu Rwanda. Se Leonidas Rwamanywa yavukiye mu Rwanda ahagana 1895, ariko sekuru yari umunyekongo wahungiye mu Rwanda ahagana muwa 1862, igihe igitero cy'ingabo z'ababiligi ziyobowe na Colonel Dhanis, zari zije kurwanya Abatetera bari bivumbagatanyije ku bakoloni b'ababiligi. Abatetera ni ubwoko bw'abanyekongo bo muri Province ya Sankuru, ari nabwo intwari ya Congo Patrice Emery Lumumba akomokamo.

    Rwamanywa na Nyirambeba babyaranye abana cumi na batatu, ariko batanu bonyine nibo bakuze, abandi bapfaga bakiri impinja! Amashuri abanza yayize aho iwabo i Tare muri Paruwasi Musambira, kuva 1932 kugeza 1934. Nyuma ayakomereza i Kabgayi kuva 1934 kugeza 1937. Yahise yinjira muri Seminari Ntoya St Leon y'i Kabgayi, ayirangiza muri 1943, akomereza muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda, kugeza tariki 15 Ugushyingo 1948, ubwo yafataga icyemezo cyo kuvamo, ajya kwigisha. Yamaze iwabo amezi abiri arwaye, hanyuma yorohewe tariki 20 Mutarama 1949, Kayibanda atangira akazi k'ubwarimu muri Institut Leon Classe, ishuri ry'imyuga ryabaga ku Kicukiro, aho yigishaga igifransa, Amateka, Ubumenyi bw'Isi n'Iyobokamana. Iryo shuri niryo ryaje guhinduka Ecole Technique Officielle (ETO) Kicukiro muri 1952.

    Yashakanye na Mukagatare Verediyana (1926- 13/10/1974), tariki 25 Gicurasi 1950, babyarana abana icumi. Umwe mu bakobwa be witwa Marie Assumpta Kayibanda yarongowe na Faustin Twagiramungu (1945-2023). Umuhungu mukuru wa Kayibanda witwaga Pio Kayibanda, yitabye Imana tariki 5/8/2020 i Bruxelles mu Bubiligi, ku myaka 69, azize indwara y'umutima. Umukobwa muto wa Kayibanda witwa Sylvia, yari ku ibere igihe bakorera Kayibanda kudeta, tariki 5/7/1973.

    Kayibanda i Kabgayi

    Kuva ageze i Kabgayi muri 1953, Kayibanda yakoze imirimo inyuranye cyane cyane mu burezi, aho yayoboye ikinyamakuru cy'ishyirahamwe ry'abarimu cyitwaga Turerere Imana. Yayoboye Umuryango wa Legion de Marie, ayobora ibinyamakuru L'Ami na Kinyamateka, akora ingendo nyinshi mu Bubiligi ayo yafashe amahugurwa anyuranye. Muri icyo gihe nibwo yagiye muri politiki ku buryo bweruye, afatanya na bagenzi be bashinga ishyaka rya Parmehutu, rikuraho ingoma ya cyami tariki 28/1/1961 mu cyiswe Coup d'Etat de Gitarama. Prezida wa mbere aba Dominique Mbonyumutwa kugeza tariki 26/10/1961, ubwo yasimburwaga na Kayibanda, wagumye ku butegetsi kugera tariki 5/7/1973 ubwo General Major Habyarimana Juvenal na bagenzi be, les Camarades du 5 Juillet, bamukoreraga kudeta. Cyakora mbere y'iyo kudeta, Itegeko Nshinga ryo kuwa 24 Ugushyingo 1962, mu ngingo yaryo ya 56, ryavugaga ko Prezida wa Repubulika atemerewe kurenza manda eshatu z'imyaka ine ryaravuguruwe, kugira ngo Gregoire Kayibanda azabashe kwiyamamaza mu matora yari ateganyijwe mu Nzeri 1973.

    Manda eshatu z'imyaka ine yari azirangije, kuko yari yaratowe ubwa mbere muri 1961. Bahise bahindura n'ingingo yabuzaga umukandida urengeje imyaka 60 y'amavuko kwiyamamaza ku mwanya wa Prezida wa Repubulika. Ibi rero bivuga ko hari abari batishimiye iryo vugururwa ry'Itegeko Nshinga batashakaga ko Kayibanda akomeza kuyobora u Rwanda.

    Urupfu rwa Perezida Kayibanda

    Kayibanda amaze guhirikwa ku butegetsi yafungiwe muri ISAR Rwerere, hariya hejuru y'Urugezi rwa Basebya ba Nyirantwari, ubu ni mu Karere ka Burera. Yafunganywe n'umugore we Mukagatare Verediyana n'umwana wabo w'umukobwa witwa Sylvia wari ku ibere. Nyuma y'amezi atatu, Mukagatare bamwemereye gusubira mu rugo rwabo i Gitarama n'umwana yonsaga. Tariki 26/6/1974, Kayibanda urukiko rwa gisirikari rwamukatiye igihano cy'urupfu we n'abandi banyapolitiki barindwi. Iteka rya Prezida no.141/04 ryo kuwa 19/7/1974 rwamuhanishije igifungo cya burundu. Tariki 11/9/1974 Kayibanda yagiye gufungirwa iwe mu rugo i Kavumu hafi ya Kabgayi. Nyuma y'ukwezi kumwe, umugore we Verediyana Mukagatare yitaba Imana, tariki 13/10/1973. Kayibanda asigarana n'umuhungu we Pio wari ufite imyaka 22.

    Muri 1975, Lieutenant Mutabaruka wakomokaga i Byumba ni we wari ushinzwe gucunga imfungwa Kayibanda Gregoire, kuko ari we wari uyoboye Camp Gitarama. Elie Sagatwa yaje kumusaba kwica Kayibanda, ariko Mutabaruka bimutera ubwoba, agisha inama Seminega Fulgence, umunyabyumba w'iwabo wari Prezida w'Urukiko rw'Ikirenga ku ngoma ya Kayibanda. Seminega yamugiriye inama yo kuzasaba Sagatwa kubishyira mu nyandiko.

    Aho kubyandika, Sagatwa yahise afata icyemezo cyo kwimura Lieutenant Mutabaruka, amusimbuza Lieutenant Papias Munyandekwe. Mutabaruka yahanishijwe kuguma ku ipeti rya Lieutenant imyaka umunani. Nyuma yo gusimbura Lieutenant Mutabaruka, ni bwo Kayibanda yishwe

    Umwanditsi Padri Hildebrand Karangwa, akomeza agira ati : ” Iri yicwa ryemezwa n'umwanditsi Bonaventure Mureme Kubwimana, mu buhamya bwatanzwe na kaporali wiswe Giti wakomokaga i Byumba, akaba yari mu basirikari barindaga imfungwa Kayibanda umunsi yitaba Imana. Mureme avuga ko Kayibanda yishwe na Sagatwa afatanyije n'abasirikari barindaga urugo rw'i Kavumu barimo na kaporali Giti, ari nawe watanze ubu buhamya kubuvuga bimugoye.

    Kayibanda yishwe tariki 15/12/1976 mu masaha y'agasusuruko. Abo basirikari barimo Sagatwa bishe Kayibanda bamunyukanyuka mu mbavu bakoresheje za botine. Mureme avuga ko mu masaha y'ikigoroba cy'uwa 15/12/1976, ifatwa ry'abo basirikari ryari ikinamico. Urupfu rwa Kayibanda rwahise ruba ibanga. Pierre Celestin Kabanda wari prefet wa Gikongoro muri 1976, yanditse ko urwo rupfu yarubwiwe na Padri Stanislas Dejamblinne wari padri mukuru wa paruwasi Cyanika, nawe ari ibanga yongorewe na Mgr Andre Perraudin.

    Bukeye, ku itariki 16/12/1976, Kayibanda yashyinguwe iwe i Kavumu misa isomwa n'abepiskopi bose bo mu Rwanda. Muri iyo misa hari na komanda Elie Sagatwa, muramu wa Prezida Habyarimana, akaba n'umunyamabanga we wihariye, hari na Capitaine Kanyandekwe wayoboraga abasirikari i Gitarama. Hari n'abandi basirikari baje kubahiriza icyo gikorwa. Nyuma iryo tsinda ry'abishe Kayibanda ryakorewe igisa no gusezererwa mu gisirikari, bahabwa umushahara w'imyaka ibiri, ubundi babacira mu makomini bavukamo, kandi babuzwa kuyarenga ” (Karangwa, pp.257-258)

    1. Karangwa, H., 2021, PARMEHUTU (1959-1973). Imwe mu nkomoko za Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Kabgayi na Kayibanda, 2e edition, Kigali, ISBN: 979-10-93440-44-6

     

    Source : https://rushyashya.net/hon-havugimana-emmanuel-yatwibukije-inkomoko-ya-masudi-na-giraso-yiturwa-indi-ikinani-cyamugereyemo/