Author: webrwanda

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo #rwanda #RwOT

    Kayibanda Gregoire ni mwene Rwamanywa Leonidas na Nyirambeba Caroline. Yavukiye i Tare muri Paruwasi Musambira, mu Karere k'ubu ka Kamonyi, mu Ntara y'Amajyepfo, tariki 1 Gicurasi 1924. Bavuga ko nta gisekuru afite mu Rwanda. Se Leonidas Rwamanywa yavukiye mu Rwanda ahagana 1895, ariko sekuru yari umunyekongo wahungiye mu Rwanda ahagana muwa 1862, igihe igitero cy'ingabo z'ababiligi ziyobowe na Colonel Dhanis, zari zije kurwanya Abatetera bari bivumbagatanyije ku bakoloni b'ababiligi. Abatetera ni ubwoko bw'abanyekongo bo muri Province ya Sankuru, ari nabwo intwari ya Congo Patrice Emery Lumumba akomokamo.

    Rwamanywa na Nyirambeba babyaranye abana cumi na batatu, ariko batanu bonyine nibo bakuze, abandi bapfaga bakiri impinja! Amashuri abanza yayize aho iwabo i Tare muri Paruwasi Musambira, kuva 1932 kugeza 1934. Nyuma ayakomereza i Kabgayi kuva 1934 kugeza 1937. Yahise yinjira muri Seminari Ntoya St Leon y'i Kabgayi, ayirangiza muri 1943, akomereza muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda, kugeza tariki 15 Ugushyingo 1948, ubwo yafataga icyemezo cyo kuvamo, ajya kwigisha. Yamaze iwabo amezi abiri arwaye, hanyuma yorohewe tariki 20 Mutarama 1949, Kayibanda atangira akazi k'ubwarimu muri Institut Leon Classe, ishuri ry'imyuga ryabaga ku Kicukiro, aho yigishaga igifransa, Amateka, Ubumenyi bw'Isi n'Iyobokamana. Iryo shuri niryo ryaje guhinduka Ecole Technique Officielle (ETO) Kicukiro muri 1952.

    Yashakanye na Mukagatare Verediyana (1926- 13/10/1974), tariki 25 Gicurasi 1950, babyarana abana icumi. Umwe mu bakobwa be witwa Marie Assumpta Kayibanda yarongowe na Faustin Twagiramungu (1945-2023). Umuhungu mukuru wa Kayibanda witwaga Pio Kayibanda, yitabye Imana tariki 5/8/2020 i Bruxelles mu Bubiligi, ku myaka 69, azize indwara y'umutima. Umukobwa muto wa Kayibanda witwa Sylvia, yari ku ibere igihe bakorera Kayibanda kudeta, tariki 5/7/1973.

    Kayibanda i Kabgayi

    Kuva ageze i Kabgayi muri 1953, Kayibanda yakoze imirimo inyuranye cyane cyane mu burezi, aho yayoboye ikinyamakuru cy'ishyirahamwe ry'abarimu cyitwaga Turerere Imana. Yayoboye Umuryango wa Legion de Marie, ayobora ibinyamakuru L'Ami na Kinyamateka, akora ingendo nyinshi mu Bubiligi ayo yafashe amahugurwa anyuranye. Muri icyo gihe nibwo yagiye muri politiki ku buryo bweruye, afatanya na bagenzi be bashinga ishyaka rya Parmehutu, rikuraho ingoma ya cyami tariki 28/1/1961 mu cyiswe Coup d'Etat de Gitarama. Prezida wa mbere aba Dominique Mbonyumutwa kugeza tariki 26/10/1961, ubwo yasimburwaga na Kayibanda, wagumye ku butegetsi kugera tariki 5/7/1973 ubwo General Major Habyarimana Juvenal na bagenzi be, les Camarades du 5 Juillet, bamukoreraga kudeta. Cyakora mbere y'iyo kudeta, Itegeko Nshinga ryo kuwa 24 Ugushyingo 1962, mu ngingo yaryo ya 56, ryavugaga ko Prezida wa Repubulika atemerewe kurenza manda eshatu z'imyaka ine ryaravuguruwe, kugira ngo Gregoire Kayibanda azabashe kwiyamamaza mu matora yari ateganyijwe mu Nzeri 1973.

    Manda eshatu z'imyaka ine yari azirangije, kuko yari yaratowe ubwa mbere muri 1961. Bahise bahindura n'ingingo yabuzaga umukandida urengeje imyaka 60 y'amavuko kwiyamamaza ku mwanya wa Prezida wa Repubulika. Ibi rero bivuga ko hari abari batishimiye iryo vugururwa ry'Itegeko Nshinga batashakaga ko Kayibanda akomeza kuyobora u Rwanda.

    Urupfu rwa Perezida Kayibanda

    Kayibanda amaze guhirikwa ku butegetsi yafungiwe muri ISAR Rwerere, hariya hejuru y'Urugezi rwa Basebya ba Nyirantwari, ubu ni mu Karere ka Burera. Yafunganywe n'umugore we Mukagatare Verediyana n'umwana wabo w'umukobwa witwa Sylvia wari ku ibere. Nyuma y'amezi atatu, Mukagatare bamwemereye gusubira mu rugo rwabo i Gitarama n'umwana yonsaga. Tariki 26/6/1974, Kayibanda urukiko rwa gisirikari rwamukatiye igihano cy'urupfu we n'abandi banyapolitiki barindwi. Iteka rya Prezida no.141/04 ryo kuwa 19/7/1974 rwamuhanishije igifungo cya burundu. Tariki 11/9/1974 Kayibanda yagiye gufungirwa iwe mu rugo i Kavumu hafi ya Kabgayi. Nyuma y'ukwezi kumwe, umugore we Verediyana Mukagatare yitaba Imana, tariki 13/10/1973. Kayibanda asigarana n'umuhungu we Pio wari ufite imyaka 22.

    Muri 1975, Lieutenant Mutabaruka wakomokaga i Byumba ni we wari ushinzwe gucunga imfungwa Kayibanda Gregoire, kuko ari we wari uyoboye Camp Gitarama. Elie Sagatwa yaje kumusaba kwica Kayibanda, ariko Mutabaruka bimutera ubwoba, agisha inama Seminega Fulgence, umunyabyumba w'iwabo wari Prezida w'Urukiko rw'Ikirenga ku ngoma ya Kayibanda. Seminega yamugiriye inama yo kuzasaba Sagatwa kubishyira mu nyandiko.

    Aho kubyandika, Sagatwa yahise afata icyemezo cyo kwimura Lieutenant Mutabaruka, amusimbuza Lieutenant Papias Munyandekwe. Mutabaruka yahanishijwe kuguma ku ipeti rya Lieutenant imyaka umunani. Nyuma yo gusimbura Lieutenant Mutabaruka, ni bwo Kayibanda yishwe

    Umwanditsi Padri Hildebrand Karangwa, akomeza agira ati : ” Iri yicwa ryemezwa n'umwanditsi Bonaventure Mureme Kubwimana, mu buhamya bwatanzwe na kaporali wiswe Giti wakomokaga i Byumba, akaba yari mu basirikari barindaga imfungwa Kayibanda umunsi yitaba Imana. Mureme avuga ko Kayibanda yishwe na Sagatwa afatanyije n'abasirikari barindaga urugo rw'i Kavumu barimo na kaporali Giti, ari nawe watanze ubu buhamya kubuvuga bimugoye.

    Kayibanda yishwe tariki 15/12/1976 mu masaha y'agasusuruko. Abo basirikari barimo Sagatwa bishe Kayibanda bamunyukanyuka mu mbavu bakoresheje za botine. Mureme avuga ko mu masaha y'ikigoroba cy'uwa 15/12/1976, ifatwa ry'abo basirikari ryari ikinamico. Urupfu rwa Kayibanda rwahise ruba ibanga. Pierre Celestin Kabanda wari prefet wa Gikongoro muri 1976, yanditse ko urwo rupfu yarubwiwe na Padri Stanislas Dejamblinne wari padri mukuru wa paruwasi Cyanika, nawe ari ibanga yongorewe na Mgr Andre Perraudin.

    Bukeye, ku itariki 16/12/1976, Kayibanda yashyinguwe iwe i Kavumu misa isomwa n'abepiskopi bose bo mu Rwanda. Muri iyo misa hari na komanda Elie Sagatwa, muramu wa Prezida Habyarimana, akaba n'umunyamabanga we wihariye, hari na Capitaine Kanyandekwe wayoboraga abasirikari i Gitarama. Hari n'abandi basirikari baje kubahiriza icyo gikorwa. Nyuma iryo tsinda ry'abishe Kayibanda ryakorewe igisa no gusezererwa mu gisirikari, bahabwa umushahara w'imyaka ibiri, ubundi babacira mu makomini bavukamo, kandi babuzwa kuyarenga ” (Karangwa, pp.257-258)

    1. Karangwa, H., 2021, PARMEHUTU (1959-1973). Imwe mu nkomoko za Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Kabgayi na Kayibanda, 2e edition, Kigali, ISBN: 979-10-93440-44-6

     

    Source : https://rushyashya.net/hon-havugimana-emmanuel-yatwibukije-inkomoko-ya-masudi-na-giraso-yiturwa-indi-ikinani-cyamugereyemo/

  • Inkomoko y'ibura ry'amashanyarazi rya hato na hato mu gihugu – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho mu biganiro ubuyobozi bwa REG bwagiranye na Komisiyo y'Iterambere ry'Ubukungu n'Imari muri SENA, ku wa 10 Nzeri 2026.

    Senateri Mureshyankwano Marie Rose yagaragaje ko mu bice byose by'igihugu aho basuye abaturage bagaragaje ko bugarijwe n'ikibazo cy'ibura ry'amashanyarazi rya hato na hato ku buryo bamwe bibata mu bihombo kubera ibyangiritse.

    Ati 'Ikibazo cy'ibura ry'amashanyarazi rya hato na hato twarakibonye aho twagiye dusura hose…ikibazo cy'ibura ry'amashanyarazi rya hato na hato kiragaruka benshi bakagaragaza ingorane bibateza, ababa bafite ibiribwa bikangirika, hari ingaruka nyinshi, ibyo kwa muganga, inkingo n'ibindi bagaragaza.'

    Umuyobozi Mukuru wa REG, Maximilien Byilingiro yemeje koko ko ikibazo cy'ibura ry'amashanyarazi kibaho ariko gituruka ku bikorwa byo kwagura imiyoboro bitewe n'abakeneye amashanyarazi biyongereye.

    Ati 'Ni byo muri uko kwagura imiyoboro cyangwa se kuvugurura imiyoboro ishaje hari igihe biba ngombwa kuko tutabikora umuriro urimo, hari igihe biba ngombwa ko icyo gice tugikuraho kugira ngo dushobore gukora imirimo ariko twaje kugira icyo twita 'reconfiguration' niba dukuyeho abaturage b'agace runaka, ese hari ubundi buryo dufite ku ruhande babonamo amashanyarazi avuye ku yindi miyoboro ishamikiye kuri uwo nguwo mu gihe turi gukorera imirimo aho?'

    Yavuze ko ubu buryo bwakoreshejwe i Gahanga, Nzove, aho sitasiyo nto z'amashanyarazi zazamuriwe ubushobozi ku buryo nk'abafatira amashanyarazi kuri sitasiye ya Gikondo niba ivuyeho bakoreshe uvuye i Gahanga cyangwa mu Nzove.

    Ati 'Rero mu kwagura izo sitasiyo nto ni ibyo kudufasha ngo tugabanye abagirwaho ingaruka mu gihe twaba turi gukora kuri iyo miyoboro.'

    Yavuze ko bari gushyira imbaraga mu kumenyesha abantu ahagiye gukorerwa imirimo yo kwagura no gusana, ndetse bizanakomeza kuko abakeneye amashanyarazi bagenda biyongerea.

    Ati 'Hari n'ibindi twagiye duhura na byo by'abashobora kwangiza ibikorwaremezo nk'abajura ariko byo ntabwo ari ibintu binini cyane ndetse twagize amahirwe ko dukorana n'inzego z'ibanze, ibikorwaremezo byacu iyo bigeze iwabo babifata nk'aho ari ibikorwaremezo by'ako karere bakadufasha no kubirinda…ariko muri rusange icyo cyo kubura umuriro ni izo gahunda twagifatiye.'

    Abasenateri bagaraga ko ari ngombwa kumenyesha abaturage igihe amashanyarazi ateganyijwe kubura kugira ngo bitegure hatagira n'ibyangirika.

    Byilingiro yavuze ko igihe bateganya gukupa amashanyarazi ari bo babiteguye babanza kumenyesha abantu.

    Ati 'Mu kumenyesha abaturage igihe umuriro uribuveho, iyo turibubikore ari ugusana cyangwa guhindura umuyoboro turabikora [turabamenyesha] ariko tubikora ku gihe nyacyo, tubaha igihe gihagije cyo kwitegura? Sinibaza ko ari byo 100%. Ni ukongeramo icyo gihe.'

    'Ariko noneho n'inganda nini, hari inganda nini zagiye zigira ibibazo muri ibi bihe, rimwe na rimwe tuzi muri iri zuba dusanga kutabegera twaba turi gukora amakosa kuko hari igihe bajyaga batubwira ngo n'iyo mwaduha isaha twahagarika bimwe na bimwe byakwangirika biramutse bitewe no kubura umuriro. Icyo rero twasanze ari isomo ryiza ryo kumenyekanisha amakuru, twabishyizemo imbaraga, ku buryo ibyo tuzi turabibamenyesha mbere y'igihe ariko haracyari ibyo gukosora ku ibura ry'umuriro.'

    Ku kibazo cy'amashanyarazi adafite imbaraga yavuze ko biterwa n'uburyo abakwirakwije amashanyarazi mu bihe bya kera bayerekezaga ahari ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ahandi ajya mu baturage ugasanga hari umuyoboro muremure utuma amashanyarazi acika intege ariko hose hari gahunda yo kuvugurura iyo miyoboro kugira ngo akore urugendo rugufi.

    REG itunganya amashanyarazi angana na 472,9 MW mu gihe intego yashyizweho muri Gahunda ya Kabiri y'Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) ari ukugera kuri 615 MW.

    Amashanyarazi aturuka ku ngufu zisubira ni 56% mu gihe intego ari ukugera kuri 60% mu mwaka wa 2029.

    Ku bijyanye no kubona amashanyarazi, Byilingiro yavuze ko igipimo cyo ku rwego rw'igihugu cyageze kuri 88,3%, aho 63% by'abaturage bayabona binyuze ku muyoboro mugari, naho 25% bagakoresha akomoka ku mirasire y'izuba.

    REG yasobanuye ko kwagura no kuvugurura imiyoboro y’amashanyarazi ari byo bituma hari ibice bimwe biyabura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inkomoko-y-ibura-ry-amashanyarazi-rya-hato-na-hato-mu-gihugu

  • U Rwanda rwinjiye mu mikoranire na Kaminuza ya São Paulo – #rwanda #RwOT

    Ku wa 8 Nzeri 2026, Ambasaderi w'u Rwanda muri Brésil, Lawrence Manzi, yashyize umukono ku masezerano y'iyi mikoranire ahagarariye Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC), hamwe na Prof. Dr. Carlos Gilberto Carlotti Junior, ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga muri Kaminuza ya São Paulo (USP).

    Aya masezerano agamije gushyiraho uburyo bw'imikoranire hagati ya Kaminuza ya São Paulo n'ibigo by'amashuri makuru byo mu Rwanda.

    Mu bikubiye muri aya masezerano harimo guhanahana abanyeshuri, abarimu, abashakashatsi ndetse n'abakozi bashinzwe ibikorwa bya tekiniki n'ubuyobozi; gutegura imishinga ihuriweho y'ubushakashatsi; gutegura ibikorwa bya siyansi n'umuco ndetse no guhererekanya amakuru y'uburezi, ibitabo n'imishinga ya kaminuza.

    Aya masezerano aje akomeza umubano usanzwe uri kwaguka hagati y'u Rwanda na Brésil mu rwego rw'uburezi. Mu Ugushyingo 2025, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye mu burezi, nyuma muri Gicurasi 2026 hakurikiraho andi masezerano 35 y'ubwumvikane yashyizweho umukono hagati ya za kaminuza zo mu Rwanda n'izo muri Brésil.

    Muri Kanama 2026, itsinda rya mbere ry'abanyeshuri b'Abanyarwanda biga muri gahunda za Master's na PhD ryageze muri Brésil, aho ryatangiye amasomo muri kaminuza eshatu zo muri icyo gihugu.

    Iyi yabaye intambwe ikomeye mu gushyira mu bikorwa amasezerano y'ubufatanye yashyizweho umukono hagati y'ibihugu byombi.

    Ubu bufatanye bujyanye n'ingamba z'u Rwanda zo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, aho uburezi, ikoranabuhanga, guhanga udushya n'ubushakashatsi bihabwa umwanya ukomeye mu iterambere ry'igihugu.

    Kaminuza ya São Paulo, iri mu bigo by'amashuri makuru n'ubushakashatsi bikomeye muri Brésil, izatanga amahirwe ku banyeshuri, abashakashatsi n'ibigo byo mu Rwanda yo kwagura ubushobozi no guteza imbere imishinga y'ubushakashatsi ihuriweho.

    Uretse guteza imbere uburezi n'ubushakashatsi, aya masezerano azanagira uruhare mu gukomeza umubano w'ibihugu byombi binyuze mu guhuza inzego n'abaturage, guhererekanya ubumenyi no guteza imbere ubufatanye hagati y'ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Brésil, Lawrence Manzi ni we washyize umukono kuri aya masezerano y’imikoranire

    Mu bikubiye muri aya masezerano harimo guhanahana abanyeshuri, abarimu, abashakashatsi ndetse n'abakozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwinjiye-mu-mikoranire-na-kaminuza-ya-sao-paulo

  • Jérémie Blin yatanze kopi z'impapuro zimwemerera guhagararira EU mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ku wa 10 Nzeri 2026, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yakiriye kopi z'impapuro zemerera Jérémie Blin guhagararira EU mu Rwanda.

    Mu butumwa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane y'u Rwanda, yashyize ku rubuga rwa X, yavuze ko Minisitiri Nduhungirehe yashimiye Jérémie Blin watoranyijwe kuri izi nshingano, amwifuriza kuzisohoza neza ndetse amwizeza ubufatanye bwa Leta y'u Rwanda mu gihe azaba akora izi nshingano.

    Jérémie Blin asimbuye Belén Calvo Uyarra wari umaze igihe ahagarariye EU mu Rwanda, warangije manda ye.

    Ku wa 14 Nyakanga 2026, Belén Calvo Uyarra yasezeweho n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Usta Kaitesi mu muhango wo kumushimira uruhare yagize mu gukomeza umubano n'ubufatanye hagati y'u Rwanda n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi.

    Mu gihe yari ahagarariye EU mu Rwanda, Belén yagize uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere umubano w'impande zombi mu nzego zitandukanye zirimo iterambere rirambye, ubukungu, imiyoborere, uburezi n'izindi gahunda zigamije kuzamura imibereho y'abaturage.

    Jérémie Blin asanzwe afite uburambe mu mirimo ya dipolomasi, aho yabaye Ambasaderi w'u Bufaransa mu Burundi ndetse aba Chargé d'Affaires muri Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda.

    Nka Ambasaderi mushya wa EU mu Rwanda, Blin azahagararira uyu muryango mu gihe umubano hagati y'u Rwanda n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi ukomeje kwaguka mu nzego zitandukanye.

    Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi ni umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b'u Rwanda, aho ukorana na rwo mu nzego zirimo iterambere rirambye, ubukungu, imiyoborere, uburezi ndetse n'izindi gahunda zigamije guteza imbere imibereho y'abaturage.

    Olivier Nduhungirehe, yakiriye kopi z’impapuro zemerera Jérémie Blin guhagararira EU mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jeremie-blin-yatanze-kopi-z-impapuro-zimwemerera-guhagararira-eu-mu-rwanda

  • Dosiye z'abakekwaho gukopeza abanyeshuri mu bizamini bya Leta zagejejwe mu Bushinjacyaha – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru IGIHE yahamirijwe n'Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wahamije ko dosiye z'aba bantu uko ari 81 zose zagejejwe mu Bushinjacyaha.

    Mu bakurikiranyweho ibi byaha harimo 21 bo mu Karere ka Kirehe, barindwi bo mu Ngoma, batatu bo mu Karere ka Kayonza, 15 bo mu Nyamasheke na 35 bo mu Rubavu.

    Ubwo bamwe mu bakekwaho ibi byaha berekanwaga, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yahishuye amwe mu mayeri yakoreshejwe n'abafashije abanyeshuri gukopera ibizamini, ndetse n'imvugo zizimije bakoreshaga zoroshya uburemere bw'ibikorwa byabo bakabyita 'gufasha abana'.

    Ati 'Uburyo rero bakoze ibi byaha, bitangira babyita ngo 'ni ugufasha abana.' Bakihisha mu mutaka w'icyo bita ngo 'ni ugufasha abana', ariko muri make ni ugukopeza abana. Abandi bakabyita ngo 'ni ugutekinika', abandi bakabyita ngo 'ni ugukora umuti.''

    Abanyeshuri bahuzaga ibisubizo

    Bimwe mu byagaragaye mu iperereza ry'ibanze ni uko mu gihe cyo gukosora ibizamini bya Leta, wasangaga abanyeshuri bakoze ibizamini ku kigo runaka bahuje ibisubizo, haba mu mibare, amagambo bakoresheje ndetse n'uko ibisubizo bikurikirana.

    Rimwe na rimwe, wasangaga n'umunyeshuri wari wanditse igisubizo kitari cyo mbere y'uko atangira gukopezwa, nyuma yo kubwirwa igisubizo agasiba ibyo yari yanditse maze akandika nk'iby'abandi.

    Nko mu Karere ka Nyamasheke, havumbuwe ikigo cy'amashuri aho umwarimu wari ushinzwe kugenzura abanyeshuri bakora ibizamini, amaze guhabwa ibibazo mbere yo kubikwirakwiza mu banyeshuri, yahitaga abifotora akoresheje telefoni.

    Nyuma yabyohererezaga ushinzwe isomero, na we akifashisha imashini iri mu isomero, ndetse akifashisha ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano (AI) kugira ngo abone ibisubizo.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabisobanuye agira ati 'Agahita akoresha AI igahita izana ibisubizo, agahita 'a-printinga' impapuro zingana n'ibyumba, ubwo bateguye undi mukozi.'

    Abanyeshuri bifashishijwe mu iperereza

    Umuvugizi wa RIB yavuze ko mu iperereza ryakozwe kugira ngo abakekwaho ibi bikorwa bamenyekane kandi bafatwe, hanifashishijwe ubuhamya bw'abanyeshuri bakekwaho kuba barakoperezwa mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

    Ati 'Noneho mu buhamya bw'abana bamwe bagiye babazwa, baratubwiraga bati 'Rwose muraturenganya! Na stress umuntu aba afite, baza bakakubwira igisubizo wowe ukanga kugishyiraho?'

    Kugira ngo uwo mugambi wo gukopeza abanyeshuri ugerweho, hamwe wari wacurwaga kuva ku rwego rw'Uturere, abayobozi b'ibigo by'amashuri na bo bagahitamo abarimu bizeye ko batazabavamo ngo bamenye ibanga ry'ibi bikorwa.

    Abarimu bahinduraga imyirondoro

    Mu mabwiriza y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri, NESA, ntibyemewe ko umwarimu wigisha mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza aba umwe mu bagenzura uko abanyeshuri bakora ibizamini.

    Gusa mu bigo byafatiwemo abarimu bishoye muri ibi bikorwa, hagaragaye abarimu bigisha muri uwo mwaka bahinduye imyirondoro yabo, bakavuga ko bigisha mu yindi myaka, nko mu wa kane cyangwa mu wa gatanu.

    Ibyo byatumaga ku rutonde rw'abagenzuzi rwoherezwa muri NESA hagaragaraho imyirondoro itari yo.

    Minisiteri y'Uburezi iherutse gutangaza ko abanyeshuri 7.188 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza bagaragayeho gukopera, ndetse ko bagomba gusubiramo ibizamini bya Leta.

    Bimwe mu byaha bakurikiranweho

    Abafashwe bakekwaho gufasha aba banyeshuri gukopera bakurikiranweho ibyaha bine, birimo gukoresha ububasha umuntu ahabwa n'itegeko mu nyungu ze bwite, iki cyaha kikaba kiri mu byiciro by'ibyaha bya ruswa.

    Ucyekwaho kugikora aramutse agihamijwe n'inkiko, ahanishwa ingingo ya 15 y'Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, igihano kikaba igifungo kiri hagati y'imyaka irindwi n'icumi, hakiyongeraho ihazabu y'amafaranga ari hagati ya miliyoni eshanu na miliyoni 10 Frw.

    Hari kandi icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, gihanwa n'ingingo ya 276 y'Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Ugihamijwe ahanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka itanu n'irindwi, hakiyongeraho ihazabu y'amafaranga ari hagati ya miliyoni eshatu na miliyoni eshanu Frw, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Harimo kandi icyaha cyo kumena ibanga ry'akazi, giteganywa n'ingingo ya 150 y'Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Ugihamijwe n'inkiko ahanishwa igifungo kiri hagati y'umwaka umwe n'imyaka ibiri.

    Ikindi cyaha ni icyo kurema umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, gihanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10.

    RIB yatangaje ko umugambi w'Uturere twagaragayemo gukopeza abanyeshuri mu bizamini bya Leta wari ugamije kugira ngo tuzabe utwa mbere mu mihigo ku gutsindisha ku manota yo hejuru.

    Icyakora, RIB yavuze ko bigayitse ko Akarere kagaragara nk'agatsindisha abanyeshuri ku manota meza, nyamara abo banyeshuri batibitseho ubumenyi.

    Nubwo dosiye z'abantu 81 bakekwaho gukopeza abanyeshuri mu bizamini bya Leta zagejejwe mu Bushinjacyaha, RIB iracyakomeje iperereza no mu tundi turere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dosiye-z-abakekwaho-gukopeza-abanyeshuri-mu-bizamini-bya-leta-zagejejwe-mu

  • Imirimo yo kubaka ibitaro bishya bya Ngarama igeze kuri 70% (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Nzeri 2026 ubwo yasuraga amavuriro yo mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.

    Muri Gatsibo yasuye ibitaro bishya bya Ngarama bisimbura ibyari bishaje, aho kuri ubu imirimo yo kubaka igeze kuri 70% bikazuzura bitwaye arenga miliyari 16 Frw ubariyemo n'ibikoresho bizatangwa.

    Ibi bitaro biherereye mu Murenge wa Ngarama biri kubakwa binyuze mu mushinga Jyambere ukorera muri Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA). Mu gice cya mbere hubatswe inzu igeretse kabiri yatwaye miliyari 4.5 Frw itangirwamo serivisi zijyanye no kwakira ababyeyi, ahakirirwa impinja, ahavurirwa abana ndetse n'ahantu hane hashobora gutangirwa serivisi yo kubaga.

    Mu gice cya kabiri hari kubakwa indi nzu izatwara miliyari 9,5 Frw, ikazakorerwamo serivisi zose zisigaye. Ibikoresho bitandukanye biri gushyirwa muri ibi bitaro bizatwara arenga miliyari 2 Frw.

    Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Ngarama, Nzambimana Jean Bosco, yavuze ko kuri ubu ibitaro byose bigeze hejuru ya 70% ariko hakaba igice kimwe cyamaze kuzura 100% ku buryo bitahungabanyije serivisi zose batanga.

    Ati 'Minisitiri yadusabye ko twongeramo ICU, ni ukuvuga ibyumba byakira indembe ba bantu barembye cyane, ibikoresho byaraguzwe ubu biri mu nzira biza. Icyo yadusabye ni ugushaka icyumba twazayishyiramo kandi twabonye ko bishoboka.''

    Ikimpaye Innocent ushinzwe kugenzura imirimo y'ubwubatsi yagejeje kuri Minisitiri Butera ikibazo cy'amatafari ya Ruliba akomeje kubura bikagira uruhare mu kudindiza kuzura kw'izi nyubako. Yavuze ko umunsi babonye amatafari imirimo izihutishwa kurushaho kuko muri iki gihe bayabuze.

    Minisitiri Dr. Butera yashimye aho imirimo y'ubwubatsi igeze, anasaba ko ahakirirwa indembe haba hanini cyane kuko ngo ari ibitaro biri ku muhanda munini wa kaburimbo kandi ko bigomba kwakira n'abandi barwayi baturutse ahandi ntibihite bibohereza i Kigali.

    Ati 'Ntabwo dukeneye kuzumva mwohereje umurwayi urembye i Kigali, mwongeremo ibyumba twashyiramo ICU ku buryo zadufasha mu kwakira abo barwayi tutabajyanye ahandi.''

    Minisitiri Butera yavuze ko kandi bitewe n'imyubakire y'ibi bitaro igezweho bizagirwa ibitaro byigisha hamwe n'ibindi bitandukanye biri hirya no hino mu gihugu, avuga ko bifuza ko biba ibitaro bivura kandi bikanigisha.

    Ibitaro bya Ngarama byakira abaturage barenga ibihumbi 300 barimo abo mu bigo nderabuzima birindwi byo mu Karere ka Gatsibo, kongeraho igikorera mu Nkambi ya Nyabiheke ndetse n'abo mu bigo nderabuzima bitatu byo mu Karere ka Nyagatare birimo Mimuli, Katabagemu na Nyagahita.

    Kubera kandi umuhanda mushya Gicumbi-Rukomo-Nyagatare unyura hafi y'ibi bitaro watumye umubare byakira wiyongera cyane, dore ko hari n'abaturage bo mu Karere ka Gicumbi baza kubyivurizaho.

    Ibura ry’amatafari riri kudindiza kubaka ibitaro bya Ngarama

    Kuri ubu inyubako nshya ziri kubakwa imirimo igeze hejuru ya 70%

    Kuri zimwe mu nyubako imirimo iri kugana ku musozo

    Minisitiri Butera yasabye ko imirimo yihutishwa

    Ikimpaye Innocent yavuze ko kutagira amatafari biri kubadindiza

    Bimwe mu bikoresho byatangiye gushyirwa muri ibi bitaro

    Biteganyijwe ko ibi bitaro bizakira abaturage basaga ibihumbi 300

    Inyubako yuzuye yimuriwemo serivisi zose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-kubaka-ibitaro-bishya-bya-ngarama-igeze-kuri-70-amafoto

  • Byinshi kuri Robert Wadlow umugabo wa mbere muremure wabayeho ku Isi #rwanda #RwOT

    Wigeze wibaza uko umuntu ashobora gukura akagera ku burebure burenze metero 2.7, hafi inshuro ebyiri uburebure bw’umuntu usanzwe?

    Umuntu muremure kurusha abandi wigeze gupimwa neza ni Robert Pershing Wadlow, wavukiye muri Amerika mu 1918. Ku myaka 10 gusa yari amaze kugira uburebure bidasanzwe hafi 1.98 m, kandi gukura kwe gukomeza kwihuta cyane kurusha uko bisanzwe bigenda ku muntu.

    Ku itariki ya 27 Kamena 1940, amaze imyaka 22, Robert Wadlow yapimwe uburebure bugera kuri 2.72 m, aba ari we muntu muremure kurusha abandi wigeze kwandikwa mu mateka. Iki gipimo cyemejwe na Guinness World Records.

    Impamvu y’uburebure bwe yari gigantism, indwara iterwa n’uko umubiri ukora growth hormone (imisemburo y’ubukure) nyinshi cyane mu gihe umuntu akiri gukura. Kuri Wadlow, ibi byari bifitanye isano na pituitary gland yari iri gukora growth hormone nyinshi. Iyo growth hormone ibaye nyinshi mu bwana, amagufwa akomeza gukura mu burebure kurusha ibisanzwe.

    Ubushakashatsi bw’amateka y’ubuvuzi bugaragaza ko abaganga bari barabonye ko Wadlow yari afite pituitary abnormality, ariko mu gihe cye uburyo bwo kuvura iki kibazo bwari butaratera imbere nk’ubu. Nta buryo bwari buhari bwo kugenzura neza growth hormone nk’uko bikorwa muri iki gihe.

    Ikintu gitangaje ni uko n’ubwo yari muremure cyane, uburebure bwe bwagiraga ingaruka zikomeye ku buzima bwe. Yari akeneye ibifasha amaguru n’inkoni kugira ngo agende, kandi kubera ko amaguru n’ibirenge byari bifite uburemere bwinshi, yagiraga ibibazo byo kugenda.

    Robert Wadlow yapfuye mu 1940, afite imyaka 22 gusa, nyuma y’uko infection yatewe n’igikomere ku kuguru imugizeho ingaruka zikomeye.

    Bityo, Robert Wadlow ntabwo yari muremure gusa; uburebure bwe bwari ingaruka z’imikorere idasanzwe ya hormone. Kandi kugeza ubu, 2.72 m ni bwo burebure bw’umuntu wemejwe neza ko ari bwo burebure kurusha ubundi bwose mu mateka.

    Umugabo muremure wabayeho ku Isi

    Jean François Regis AHISHAKIYE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/byinshi-kuri-robert-wadlow-umugabo-wa-mbere-muremure-wabayeho-ku-isi.html

  • Taikun yarimiyeho Dj Lenzo ibisinde #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Taikun Ndahiro yavuze ko yemera ko yanyweye urumogo ariko yarunyweshejwe na Dj Lenzo babanaga mu nzu.

    Uyu munyamakuru uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha ibiyobyabwenge no kwigomeka ku nzego z’umutekano yaburanye ku ifungwa n’infungurwa ry’agateganyo.

    Kuri uyu wa 10 Nzeri 2026, Taikun yatakambiye Urukiko arusaba kurekurwa akajyanwa muri 'Rehab’ (akajya gukamurwamo ibiyobyabwenge) aho gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nk’uko Ubushinjacyaha bwabimusabiye.

    Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko bumushinja icyaha cyo kwigomeka ku nzego zishinzwe umutekano ndetse n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge aho bwagaragaje ko ku wa 26 Kanama 2026, uyu musore yarezwe n’Umudaso witwa Jean Pierre ndetse n’umupolisi witwa Gasasira, bavuga ko bagiye iwe bahamagawe na Kubwayo Lenzo (Dj Lenzo) nyuma yo kumusanga mu nzu babanagamo arimo agerageza kwitwikiramo.

    Icyaha bwo kwigomeka ku nzego z’umutekano aregwa bwakomeje buvuga ko Taikun Ndahiro aho gukorana n’inzego z’umutekano ahubwo yakubise Umudaso umugeri ndetse agerageza no gufungurira imbwa ye kugira ngo ibarye ariko ntibyakunda.

    Gukoresha ibiyobyabwenge, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko yasanzwemo igipimo cy’urumogi cya 280, ari na ho bwashingiye bumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe bugikomeje iperereza ku byaha akurikiranyweho.

    Taikun yemeye ko yakoreshaga urumogi kuva muri Gicurasi 2025 kandi yari ibizi ko ari icyaha, gusa yabwiye Urukiko ko yatangiye urugendo rwo kurureka muri Mata 2026.

    Gusa muri urwo rugendo rwo kurureka yavuze ko yahuye n’imbogamizi z’uko Dj Lenzo babana yarunywaga akanaruzana mu rugo bigatuma yongera kurunywa.

    Ngo yigiriye inama yo gutandukana na Dj Lenzo ariko Lenzo akabyanga byanatumye iki kibazo bakigeza muri RIB, bandikirana ibyo uyu mu-Dj azasohokana mu nzu ariko nabwo yanga kugenda.

    Nyuma y’uko Dj Lenzo yanze kumuvira mu nzu, yasohoye ibintu bye asigamo igitanda, arangije atwika ibipapuro mu rwego rwo kumutera ubwoba kugira ngo akunde agende.

    Mu gihe yari muri ibyo, nibwo Taikun yabonye abapolisi babiri n’Umudaso umwe mu rugo iwe, bamusaba ko bamwambika amapingu.Yemeye ko habayeho gushyamirana yanga kuyambara ibintu umunyamategeko yavuze ko yabitewe n’uko yari yambaye akenda k’imbere gusa.

    Yahakanye ibyo gukubita inzego zishinzwe umutekano ko iyo abikora mu byaha akurikiranyweho hari kuba harimo icyo gukubita no gukomeretsa aho kuba kwigomeka ku nzego zishinzwe umutekano.

    Aha ni ho Umwunganizi we mu mategeko we yagaragaje ko iyo aza kuba yarabakubise nk’uko babivuga, ikirego cye cyakabaye giherekejwe na raporo ya muganga.

    Taikun ku kijyanye no kwiyahura yavuze ko atari byo ahubwo yarimo atera ubwoba Dj Lenzo kugira ngo amuvire mu rugo kuko iyo aba ari byo yashakaga yari gutwika umufariso baryamagaho aho gutwika impapuro

    Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza yavuze ko uru rubanza ruzasomwa ku wa 16 Nzeri 2026.

    Taikun Ndahiro yavuze ko Dj Lenzo ari we umunyesha urumogi

    Source : http://isimbi.rw/taikun-yarimiyeho-dj-lenzo-ibisinde.html

  • Umunyarwanda Joy-Lance Mickels ashaka kwandikira amateka ku kibuga cy’ikipe afana #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’Umunyarwanda ukinira FC Sabah muri Azerbaijan, Joy-Lance Mickels yavuze ko ari amateka kuri we kuba agiye gukandagira mu kibuga cya Manchester United, Old Trafford agiye kuhakinira cyane ko ari ikipe yakuze afana.

    Uyu munsi Manchester United irakira FC Sabah mu Bwongereza mu mukino wa UEFA Champions League ku isaha ya saa tatu z’ijoro.

    Mu kiganiro uyu mukinnyi yagiranye na BBC yavuze ko yakuze ari umukunzi wa Manchester United ndetse ko imikino yayo ayireba cyane.

    Ati 'Ndeba buri mukino wa Manchester United uko nshoboye. Mu mboni zanjye ni tombola nziza kuri Sabah. Biba byiza kurushaho kubera tugiye gukinira Old Trafford. Manchester United ni imwe mu makipe akomeye ku Isi, uzaba ari umwanya ushimishije gukandagira mu kibuga.'

    Yakomeje avuga ko Sabah kubona itike ya Champions League ari amateka ariko noneho kuri we guhera ku ikipe ya Manchester United ari ibintu bishimishije.

    Ati 'Gukina Champions League ni amateka kuri Sabah noneho gutangira urugendo ukaruhera Old Trafford birashimishije.'

    'Gusa abantu ntibumve ko tugiye kujyayo kwishimira ikirere. Dushaka guhangana tudahagarariye Sabah gusa ahubwo na Azerbaijan mu nzira zishoboka kugira ngo twerekane ko dukwiye kuba duhari.'

    Yakomeje avuga ko guhagararira u Rwanda muri Champions League ari ishema kandi bishobora no gutera imbaraga barumuna be b’Abanyarwanda.

    Ati 'Ntewe ishema no kuba nkomoka mu Rwanda. Guhagararira u Rwanda nkina Champions League birihariye cyane. Ndizera ko urugendo rwanjye rushobora mu gutera imbaraga abakinnyi bakiri bato b’Abanyarwanda, tukabereka ko ufite kwizera ugakora cyane ukanihangana wagera aho wifuza mu mupira w’amaguru.'

    Joy-Lance Mickels yavuze ko urwego bagiye guhanganaho babizi ko rwisumbuyeho ariko bagomba gukoresha imbaraga zabo zose nk’ikipe bakerekana icyo bashoboye gukora nk’ikipe.

    Joy Lance Mickels yavuze ko ari ishema gukina UEFA Champions League ari umunyarwanda

    Source : http://isimbi.rw/umunyarwanda-joy-lance-mickels-ashaka-kwandikira-amateka-ku-kibuga-cy-ikipe.html

  • Uhera kuri miliyoni 1 Frw! Abanyarwanda bashyiriweho uburyo bwo kwishyura imodoka mu byiciro – #rwanda #RwOT

    Gushyikiriza izi modoka ba nyirazo byabereye i Kigali aho iki kigo gikorera ku wa 9 Nzeri 2026.

    Ni icyiciro cya mbere cy'imodoka iki kigo cyahaye abaguzi binyuze mu bufatanye gifitanye na LOLC Unguka Finance.

    Imodoka zatanzwe zose zikoresha amashanyarazi kandi zikorwa n'uruganda Gelly rwo mu Bushinwa ndetse zifite agaciro ka miliyoni 29 Frw.

    Kubona imodoka yaba iyo kugendamo cyangwa gukoresha ubucuruzi, binyuze muri iyo mikoranire ya CEVR na LOLC Unguka Finance bisaba kuba umuntu uyikeneye yabasha kubona miliyoni 1 Frw y'ifatizo abanza kwishyura ariko afite n'ahandi asanzwe akura amafaranga.

    Ibindi by'uko azajya yishyura n'ayo azajya yishyura abyumvikaho na LOLC Unguka Finance noneho yo ikishyura ya modoka amafaranga yose asigaye ubundi uwayiguze akazishyura uwo mwenda mu gihe kitarenze imyaka itanu.

    Umuyobozi Mukuru wa CEVR, Nzeyimana Issa, yavuze ko gukora gutyo bigamije korohereza abantu gutunga imodoka kandi zitangiza ibidukikije ndetse ko ari gahunda yagutse bakoranamo n'ibindi bigo.

    Yongeyeho ati 'Abantu benshi bagira ngo gutunga imodoka nshya biragoye ariko ubu twarabyoroheje. Izi modoka twashyikirije ba nyirazo ni nshya, nta kilometero na kimwe ziragenda kandi zigenda ibilometero 399 iyo yuzuye amashanyarazi.'

    Nzeyimana yagaragaje ko imodoka z'iki kigo zitanganwa n'umugozi wo kongeramo umuriro mu rugo, garanti y'imyaka umunani, kandi bafite n'igaraje zikanikirwamo mu gihe zigize ikibazo harimo no kuyisanira umuntu ku buntu mu gihe atarayimarana imyaka ine.

    Hategekimana Hassan usanzwe atwara 'taxi voiture' ijyamo lisansi, yavuze ko kubona iy'amashanyarazi ku nguzanyo byamufashije cyane kuko yari ayikeneye ariko atabasha kubonera amafaranga rimwe.

    Ati 'Kubisaba ntibyanarengeje ukwezi byarihuse cyane. Ubu ngiye gukora neza kuko imodoka y'amashanyarazi igezweho, iyo nari mfite ntabwo bayikundaga. Ikindi cyiza nishimiye ni uko muri CEVR na bo serivisi yaho yihuta cyane kandi bafite imodoka zikomeye.'

    Nsengiyumva Rukera Christian ushinzwe inguzanyo muri LOLC Unguka Finance yavuze ko gukorana na CEVR byashingiye ku kuba ifite imodoka zikomeye, zigezweho kandi zizewe.

    Yongeyeho ko ku bakiliya b'iki kigo cy'imari ari inyungu kuri bo mu kubona ikinyabiziga gikomeye kuko no mu gihe bamaze kucyishyura kiba kigikomeye bagakomeza kucyibyaza umusaruro.

    CEVR imaze imyaka ibiri ikorera mu Rwanda, ifite imodoka z'amashanyarazi zo mu byiciro bitandukanye, zifite ibiciro bihera kuri miliyoni 25 Frw kugera kuri miliyoni 200 Frw kandi ifite na sitasiyo zigera ku 10 zifashishwa mu kuzongerera umuriro.

    CEVR igira imodoka z’amashanyarazi zigezweho ziri mu byiciro binyuranye

    Aba mbere bahawe imodoka za CEVR ku nguzanyo zishyurwa mu byiciro

    Hategekimana Hassan usanzwe atwara 'taxi voiture' ijyamo lisansi, yavuze ko kubona iy'amashanyarazi ku nguzanyo byamufashije cyane kuko yari ayikeneye ariko atabasha kubonera amafaranga rimwe

    Imodoka za CEVR zijyanye n’igihe

    Izi modoka zatanzwe ari nshya ndetse nta kilometero na kimwe ziragenda

    Nsengiyumva Rukera Christian ushinzwe inguzanyo muri LOLC Unguka Finance, yavuze ko gukorana na CEVR byashingiye ku kuba ifite imodoka zikomeye, zigezweho kandi zizewe

    Umuyobozi Mukuru wa CEVR, Nzeyimana Issa, yavuze ko gutanga imodoka ku nguzanyo bigamije korohereza abantu gutunga izitangiza ibidukikije ndetse ko ari gahunda yagutse bafite


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uhera-kuri-miliyoni-1-frw-abanyarwanda-bashyiriweho-uburyo-bwo-kwishyura