Author: webrwanda

  • Abanyarwanda miliyoni 1,3 ni bo bataragerwaho n'amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Gucanira abaturage bose bitarenze mu 2029 hakubiyemo abazaba bafite amashanyarazi ashamikiye ku muyoboro mugari n'abandi bazaba bakoresha akomoka ku ngufu zisubira nk'imirasire y'izuba.

    MININFRA igaragaza ko u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu kugeza amashanyarazi ku baturage, kuko mu 1994 amashanyarazi yari ageze ku bantu bangana na 1% gusa, mu 2016 agera kuri 29,4% none mu 2026 ageze kuri 84%.

    Ni mu gihe u Rwanda rwihaye intego yo kugeza amashanyarazi ku 100% by'abaturage mu 2029, ndetse ubu kugira ngo iyi ntego igerweho hasigaye abaturage 1.350.415 bagomba gucanirwa.

    Muri abo bazagerwaho n'amashanyarazi, hari abazahabwa ayo ku muyoboro mugari ndetse ndetse n'abazahabwa akomoka ku mirasire y'izuba.

    MININFRA iteganya guha amashanyarazi ingo nshya 131.252 yo mu muyoboro mugari mu gihe ingo 196.877 zizacanirwa binyuze mu mirasire y'izuba.

    Ku bijyanye no kongera ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi, u Rwanda rufite gahunda yo kuzamura kuva megawatt 472 zikagera kuri 1.032 mu 2030.

    Iyi gahunda izagerwaho igizwemo uruhare no kongera amasoko y'amashanyarazi harimo umushinga wiswe Nyabarongo Floating Solar w'imirasire izashyirwa hejuru y'amazi y'urugomero rwa Nyabarongo II itange megawatt 200 kuva mu 2028.

    Hari kandi uwa Bugesera na Rwabusoro Solar IPP na wo w'imirasire uzatanga megawatt 100 mu 2029 ndetse n'umushinga wa Gasmeth to Power uzabyaza gaz methane yo mu Kiyaga cya Kivu amashanyarazi, uzatanga megawatt 185 mu 2030 n'indi inyuranye.

    MININFRA kandi igaragaza ko mu 2030 hazakenerwa megawatt 566 z'amashayarazi nshya, aho imishinga yabyo ifunguriye ku bashoramari bigenga binyuze mu bufatanye bwa Leta n'abikorera buzwi nka 'Public Private Partnership'.

    Kugira ngo bigerweho kandi u Rwanda ruteganya gushora miliyari 3.05 z'Amadolari mu rwego rw'ingufu aho muri ayo, miliyari 2,13 z'Amadolari angana na 70% zizava muri Leta naho andi angana na 30% azave mu bikorera.

    Muri gahunda yo kongera amashanyarazi, u Rwanda kandi rushaka kuzamura ishoramari ry'abikorera mu rwego rw'ingufu rikava kuri miliyoni 100 z'Amadolari rikagera kuri miliyari imwe y'Amadolari mu 2030.

    U Rwanda kandi rufite intego yo kuzamura ikoreshwa ry'ingufu zitangiza ikirere mu guteka, rikava kuri 5,6% ririho ubu rikagera kuri 31% mu 2030.

    Muri iyi gahunda harimo gushyiraho uburyo bwo gutekera abanyeshuri hakoreshejwe ingufu zitangiza ikirere no kubaka sitasiyo z'imodoka zikoresha amashanyarazi ahantu 218 bitarenze mu 2027.

    U Rwanda kandi rurateganya kongera amashanyarazi rutumiza mu bihugu byo mu Karere, akava kuri megawatt 100 akagera kuri megawatt 200 mu 2030.

    Muri iki gikorwa, u Rwanda rumaze kugira imiyoboro ihuza igihugu na Uganda, Tanzania, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kandi hari gahunda yo gukomeza kuyongerera ubushobozi.

    Muri ubu bufatanye, u Rwanda rufitanye amasezerano na Tanzania agamije gutangira kuruha megawatt 26 mu cyiciro cya mbere mu 2027, mu gihe icyiciro cya kabiri giteganyijwe kugeza kuri megawatt mu 100 mu 2030.

    Abaturage miliyoni 1,3 ni bo basigaye ngo u Rwanda rugeze amashanyarazi kuri bose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaturage-miliyoni-1-3-ni-bo-basigaye-ngo-u-rwanda-rugeze-amashanyarazi-kuri

  • Lawrence Wong Umunyapolitiki uhembwa menshi ku Isi ni muntu ki? #rwanda #RwOT

    Lawrence Wong ni umunyapolitiki wo muri Singapore uri ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe kuva ku wa 15 Gicurasi 2024, akaba n'Umuminisitiri w'Imari. Ni Minisitiri w'Intebe wa kane mu mateka ya Singapore, kandi kuva ku itariki ya 15 Ukwakira 2026, azaba umunyapolitiki uhembwa menshi ku Isi, nyuma y'izamuka rikomeye ry'umushahara we.

    Lawrence Wong Shyun Tsai yavutse ku wa 18 Ukuboza 1972, muri Singapore, akurira mu muryango usanzwe utari uwa abanyapolitiki cyangwa ubucuruzi bukomeye. Yakuriye mu nzu za leta zicumbikirwamo abaturage, zizwi nka HDB flats, ndetse ubuzima bwe bwo hambere yabubayemo mu buryo busanzwe cyane ugereranyije n'umwanya afite uyu munsi.

    Mu kiganiro yigeze kugirana n'itangazamakuru mbere yo kuba Minisitiri w'Intebe, Wong yavuze ko kuba yarakuriye mu nzu ya HDB, akiga mu mashuri asanzwe kandi nyuma agakora mu nzego za Leta, ari igice cy'ibimugize nk'umuntu wakuriye muri gahunda y'imibereho n'uburezi bya Singapore.

    Amashuri ya Lawrence Wong

    Lawrence Wong yize amashuri ye abanza kuri Haig Boys' Primary School, nyuma akomereza kuri Tanjong Katong Secondary School, ndetse yiga muri Victoria Junior College.

    Nyuma yaje kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yize ibijyanye n'ubukungu.

    Yabonye impamyabumenyi ya Bachelor's mu bukungu muri University of Wisconsin–Madison, akomereza kuri Master's nubundi mu bijyanye n'ubukungu muri University of Michigan–Ann Arbor. Nyuma yaje kubona indi mpamyabumenyi ya Master's mu mbijyanye n'imiyoborere muri Harvard Kennedy School.

    Ubumenyi mu bukungu n'imiyoborere ni bwo bwaje kumufasha mu mirimo yagiye akora muri Leta mbere y'uko yinjira muri politiki.

    Yatangiye akazi muri Leta

    Mbere yo kuba umunyapolitiki, Lawrence Wong yamaze imyaka myinshi akorera Leta ya Singapore.

    Yatangiye umwuga we nk'umukozi, akorera muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda. Nyuma yakomeje gukora mu nzego zitandukanye za Leta, ahabwa n'inshingano zo kuba umukozi mukuru ushinzwe ibikorwa bya Minisitiri w'Intebe Lee Hsien Loong.

    Nyuma yaje kujya muri Energy Market Authority, urwego rushinzwe ibijyanye n'isoko ry'ingufu muri Singapore, aho yaje kugera ku mwanya wa Chief Executive.

    Ibi byatumye mbere yo kwinjira muri politiki aba amaze kugira uburambe bukomeye mu micungire y'inzego za Leta n'ubukungu.

    Yinjiye muri politiki mu 2011

    Lawrence Wong yinjiye muri politiki y'amatora mu 2011, ubwo yatorwaga bwa mbere kuba umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Singapore.

    Kuva icyo gihe, yongeye gutorwa inshuro eshatu, bituma aba umwe mu banyapolitiki bamaze igihe muri politiki y'igihugu.

    Nyuma yo gutorwa, yagiye ahabwa inshingano zitandukanye muri guverinoma, zirimo kuba Minisitiri w'Umuco, Umuryango n'Urubyiruko, Minisitiri w'Iterambere ry'Igihugu, ndetse na Minisitiri w'Uburezi.

    Mu 2021, yagizwe Minisitiri w'Imari, naho mu 2022 azamurwa aba Deputy Prime Minister, ari na bwo yarushijeho kugaragara nk'umwe mu banyapolitiki bakomeye bari mu murongo wo kuzayobora igihugu.

    COVID-19 yamugize umunyapolitiki uzwi cyane

    Lawrence Wong yanamenyekanye cyane mu gihe cya COVID-19.

    Yari umwe mu bayobozi bakuru bari bayoboye itsinda ryihariye rya guverinoma ryashinzwe guhangana n'icyorezo. Yagiye agaragara kenshi asobanurira abaturage ingamba Leta yari yafashe mu guhangana n'ikwirakwira ry'icyorezo.

    Uruhare rwe muri icyo gihe rwamufashije kurushaho kumenyekana mu gihugu ndetse rushimangira umwanya we muri politiki ya Singapore.

    Uko yageze ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe

    Muri 2022, Lawrence Wong yatorewe kuyobora itsinda ry'abanyapolitiki b'igisekuru gishya cy'ishyaka People's Action Party (PAP), riri ku butegetsi muri Singapore.

    Ibi byamushyize ku mwanya wa mbere mu bantu bashoboraga gusimbura Minisitiri w'Intebe Lee Hsien Loong.

    Ku wa 13 Gicurasi 2024, Wong yahawe inshingano zo gushinga guverinoma nshya. Nyuma y'iminsi ibiri, ku wa 15 Gicurasi 2024, yarahiriye kuba Minisitiri w'Intebe wa Singapore, asimbura Lee Hsien Loong. Aba Minisitiri w'Intebe wa kane mu mateka y'igihugu.

    Kugeza ubu, Lawrence Wong akomeje kuba Minisitiri w'Intebe na Minisitiri w'Imari.

    Lawrence Wong yaba ari muntu ki hanze ya politiki?

    Nubwo ari umuyobozi ukomeye, Lawrence Wong azwiho kugira ubuzima busanzwe hanze y'akazi ka politiki.

    Ni umuntu ukunda umuziki, ndetse azwiho kuba akunda gucuranga gitari. Iyi ni imwe mu mpande z'ubuzima bwe zitandukanye n'ibikorwa bya politiki n'ubukungu.

    Yagaragaje kandi ko kuba yarakuriye mu muryango usanzwe byagize uruhare mu buryo abona ubuyobozi n'imibanire hagati ya Leta n'abaturage.

    Kuki Lawrence Wong ari we munyapolitiki uhembwa menshi ku Isi?

    Izina rya Lawrence Wong ryagarutsweho cyane muri Nzeri 2026 kubera umushahara mushya w'abayobozi ba Singapore.

    Guverinoma ya Singapore yatangaje ko guhera ku wa 15 Ukwakira 2026, umushahara wa Minisitiri w'Intebe uzazamuka ukava kuri S$2.2 miliyoni ku mwaka ukagera kuri S$3.6 miliyoni, ni ukuvuga hafi US$2.85 miliyoni ku mwaka.

    Iri zamuka ringana na hafi 64%.

    Ibi bituma Lawrence Wong aba umuyobozi wa politiki uhembwa menshi ku Isi, ndetse umushahara we ukaba uruta kure uw'abayobozi benshi b'ibihugu bikomeye.

    Urugero, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahembwa $400,000 ku mwaka, bivuze ko umushahara mushya wa Wong uzaba uri hafi inshuro zirindwi uw'umukuru w'igihugu cya Amerika.

     

    Source : https://flash.rw/2026/09/10/lawrence-wong-umunyapolitiki-uhembwa-menshi-ku-isi-ni-muntu-ki/

  • Dj Brianne yageze Canada mu ruhererekane rw’ibitaramo #rwanda #RwOT

    Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne mu kuvangavanga imiziki, yageze muri Canada aho yitabiriye ibitaramo azahuriramo na Element Eleéeh, Nel Ngabo na Kevin Kade.

    Ku mugoroba w’ejo hashize nibwo yageze muri Canada aho yitabiriye ibi bitaramo bizenguruka Canada byiswe “Beyond Borders Canada Tour.”

    Dj Brianne wari umaze iminsi i Burayi mu Bubiligi, ageze muri Canada mu gihe igitaramo cye cya mbere azacurangamo kizaba tariki ya 3 Ukwakira 2026. Brianne yageze Canada mu ruhererekane rw’ibitaramo

    Bagiye gukora ibitaramo bizenguruka Canada

    Dj Brianne yageze Canada

    Source : http://isimbi.rw/dj-brianne-yageze-canada-mu-ruhererekane-rw-ibitaramo.html

  • Umwe yanagiye muri koma! Cynthia na Hyguette barokotse impanuka ikomeye #rwanda #RwOT

    Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Cynthia na Hyguette barakotse impanuka ikomeye iba yaranatwaye ubuzima bwabo ubwo barimo berekeza ku ishuri.

    Ni impanuka yabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2026 ibera mu Karere ka Nyabihu aho imodoka yari ibatwaye yagonganye n’ikamyo.

    Aba bakobwa b’impanga basanzwe batuye mu Karere ka Rubavu, amakuru ISIMBI yamenye ni uko ku mugoroba wo ku wa Mbere ari bwo bari basubiye ku ishuri aho biga Musanze maze bageze hafi n’Akarere ka Nyabihu neza baba ari bwo bakora iyi mpanuka.

    Bahise bihutanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho n’abaganga ariko Cynthia we akaba yari yagiye no muri koma, gusa ku bw’amahirwe yaje kugarura ubwenge ubu baranabasezereye barwariye mu rugo iwabo nk’uko umwe wo mu muryango wabo bari kumwe yabihamirije ISIMBI.

    Amakuru avuga ko benshi mubo bari bari kumwe bakiri mu bitaro bitambaho n’abaganga cyane cyane abari bicaye begereye idirishya.

    Cynthia na Hyguette ni bamwe mu bahanzi bamaze kwandika izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho izina ryabo rimaze kumenyekana, bakunzwe mu ndirimbo nka ‘Ibihe’, ‘Amen,’ ‘Wera,’ ‘Iherezo’ n’izindi.

    Bakoze impanuka ikomeye

    Impanuka ntabwo yari yoroshye

    Cynthia na Hyguette barorohewe bari mu rugo

    Source : http://isimbi.rw/umwe-yanagiye-muri-koma-cynthia-na-hyguette-barokotse-impanuka-ikomeye.html

  • Sinakwibagirwa umuntu wanze ko dusangira kuko mfite ubumuga – Kagarara yanditse kirimo amateka ye #rwanda #RwOT

    Uwizeye Enock uzwi nka Kagarara cyangwa Ashton Small, yanditse igitabo 'Muraho! Nitwa Kagarara’ gikubiyemo amateka ye, ubuzima bushaririye yanyuzemo ariko akaba ataracitse intege ubu hakaba hari intambwe amaze gutera.

    Kagarara ni umwe mu bantu bagezweho ku mbuga nkoranyambaga bakurikirwa n’abantu benshi kandi bamaze kwandika izina bitewe n’ibikorwa bye, aho agendera ku ntero igira iti 'Disability is not inability', bivuze ngo 'Kuba ufite ubumuga ntibivuze ko udashoboye.'

    Yanditse igitabo kivuga ku buzima bwe, cyamaze no kugera ku isoko, yabwiye ISIMBI ko ubuzima yanyuzemo iyo hataba Imana we nta kintu na kimwe yari kwishoboza byose ari yo yabikoze akaba ari naho yakuye igitekerezo cyo kucyandika.

    Ati 'Maze kureba ibyo naciyemo, maze kureba amateka naciyemo, ibyo naciyemo byose byari urugendo rutoroshye, ku giti cyanjye sinari kubyishoboza. Mbaye ndi umuntu w’imbwa naza hano nkavuga ngo ndarenze, Imana niyo irenze.'

    Yavuze ko mu buzima bubi bwose yanyuzemo, yajygaga asenga Imana ngo imufashe ntajye mu bibi ahubwo anyurwe na duke yakoreye tubashe kumutunga kandi byagenze neza nta muntu yigeze abangamire cyangwa ngo arye utwo atakoreye.

    Yavuze ko ibintu yanyuzemo yabonaga bitazashoboka ko ubuzima arimo uyu munsi yari kubugeraho, gusa kwihangana no kudacika intege ni byo byamufashije.

    Ati 'Nk’umuntu nkanjye ufite ubumuga, nk’ibintu naciyemo nabonaga bitazashoboka ariko nkabasha kwihangana ariko nkabicamo, nkabasha kuvuga ngo 'kuva mfite ubumuga ntibivuze ko ntashoboye’, nkarwana nkarwana uyu munsi hakaba hari agatafari kamwe maze guterakaho kugira ngo mbashe kuzamura inzu, ntabwo byari urugendo rworoshye, rwari urugendo rukomeye, hajemo kugucika intege, hajemo abantu bambwira ngo uri iki ngiki ntacyo uzageraho.'

    Yakomeje avuga ko iki gitabo ikintu kirimo ari inkuru y’ubuzima bwe ariko izanatanga isomo ku bana bato by’umwihariko abafite ubumuga.

    Ati 'Ikintu kiri muri kino gitabo, ni inkuru y’ubuzima bwanjye, si n’inkuru y’ubuzima bwanjye gusa ahubwo ni isomo rizigisha abantu bose ariko by’umwihariko abana bato n’abandi bafite ubumuga.'

    Agaruka ku mpamvu yagize ati 'Si inkuru yabaye mpari, ni inkuru yambayeho. Ibirimo si inkuru nabonye ahubwo byambayeho, nzi ukuntu bigoye cyane k’umuntu ufite ubumuga kugira ngo yumve ko agomba kwiyakira, kugira ngo yumve ko aho hantu ari ashobora kuharenga.'

    Yavuze ko abafite ubumuga bafite ibintu byinshi bakora ariko ikibazo gihari ukwiyizera bo ku giti cyabo bakumva ko bashoboye.

    Kagarara yabwiye abafite ubumuga 'ugomba kumenya ko uko wavutse si wowe wabihisemo, niba waravutse ukisanga umeze uko umeze, si ibintu uri bubyuke ngo ukarabe mu maso bihite bigenda, iga kubana nabyo, nibakubwira ngo dore uko kimeze uvuge ngo ariko uzi ko ndi mwiza kuruta abandi bantu bose.'

    Ashton Small cyangwa Kagarara avuga ko hari abana benshi yafashije bagasubira ku ishuri, hari abumvise inkuru ye ikabafasha. Yasabye ababyeyi kandi kwita ku bana babo ntibatume biheba.

    Yavuze ko uko abana bahezwa mu muryango ari kimwe mu bituma biheba cyane, bikabica no mu mitekerereze bakumva ko badashoboye.

    Ati 'Icyo nshimira Imana, mu rugo ntibigeze bampeza, ariko nko mu baturanyi no gusangira ntibyashobokaga. Ni yo nkuru yambayeho ntazibagirwa, nigeze kujya gusangira n’umuntu andebye aravuga ngo ntitwasangira. Baranyarurira nicara hanze yicara mu nzu.'

    Igitabo 'Muraho! Nitwa Kagarara' yasohoye kopi 35 ubu nibyo biri ku isoko akaba ateganya kukimurikira kumugaragaro tariki ya 26 Nzeri 2027 muri Kigali Convetion Center.

    Kagarara yanditse igitabo kivuga ku buzima

    Source : http://isimbi.rw/sinakwibagirwa-umuntu-wanze-ko-dusangira-kuko-mfite-ubumuga-kagarara-yanditse.html

  • Miss Austria Lucia Sisic yapfuye ku myaka 22 #rwanda #RwOT

    Lucia Sisic, wari ufite ikamba rya Miss Austria 2024, yitabye Imana afite imyaka 22. Urupfu rwe rwatangajwe na Mission Austria, umuryango ushinzwe amarushanwa ya Miss na Mister Austria, wavuze ko wakiriye inkuru y'urupfu rwe n'agahinda gakomeye.

    Sisic yari yarambitswe ikamba rya Miss Austria mu mwaka wa 2024, kandi yakomeje kurigumana kugeza apfuye kuko amarushanwa mashya ya Miss Austria atari yarabaye nyuma y'intsinzi ye.

    Lucia Sisic yavukiye i Vienna, muri Austria. Yari afite ikibazo cy'umutima yari yaravukanye, by'umwihariko ikibazo cy'umuyoboro w'amaraso. Kubera icyo kibazo, yari amaze gukorerwa ibikorwa byo kubaga umutima inshuro zirindwi mu buzima bwe. Igikorwa cya nyuma yakorewe cyabaye mu gihe cy'itumba cya 2025.

    Source : https://flash.rw/2026/09/09/miss-austria-lucia-sisic-yapfuye-ku-myaka-22/

  • U Rwanda mu mugambi wo kuza mu ba mbere mu bijyanye n'isanzure ku mugabane w'Afurika #rwanda #RwOT

    U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere urwego rw'isanzure, aho igihugu cyifuza kugira uruhare rugaragara mu gukoresha ikoranabuhanga rishingiye kuri satellite mu iterambere ry'ubukungu, ubuhinzi, kurengera ibidukikije, guhangana n'ibiza ndetse n'umutekano.

    Ibi biri mu byaganiriweho mu nama mpuzamahanga ya mbere yibanda ku isanzure iri kubera i Paris mu Bufaransa ku wa 9 n'uwa 10 Nzeri 2026. Iyi nama yahuje abayobozi, abashakashatsi n'abahagarariye ibihugu bitandukanye, baganira ku hazaza h'urwego rw'isanzure, umutekano warwo, amahirwe y'ubukungu ndetse n'amategeko arugenga.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika biri kugaragaza ubushake bwo gushora imari muri uru rwego.

    Kuva hashyirwaho Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iby'Isanzure mu 2020, u Rwanda rwagiye rushyira imbere gahunda zigamije kongera ubushobozi bwo gukusanya no gukoresha amakuru atangwa na satellite.

    Kimwe mu bimenyetso by'iyi gahunda ni sitasiyo yo ku butaka yubatswe i Rwamagana, mu Burasirazuba bw'u Rwanda. Iyi sitasiyo ifite antene ifite umurambararo wa metero icyenda, ikaba ifasha mu kwakira amakuru aturuka kuri satellites no kuyasesengura.

    Aya makuru ashobora gukoreshwa mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, imicungire y'ibiza, igenamigambi ry'imijyi, imikoreshereze y'ubutaka, amazi, ibidukikije ndetse no gukurikirana imihindagurikire y'ikirere.

    Abashinzwe uru rwego bavuga ko gukoresha amakuru ya satellite bituma u Rwanda rushobora kubona amakuru menshi ku buso bunini kurusha uko byakorwa hifashishijwe ibikoresho byo ku butaka byonyine.

    Sitasiyo yo ku butaka i Rwamagana ntabwo ari igikoresho cyo kwakira amakuru gusa, ahubwo u Rwanda ruyibonamo n'amahirwe yo guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga ry'isanzure.

    Muri Kamena 2026, iyi sitasiyo yabaye iya mbere muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara yahawe icyemezo n'ishyirahamwe mpuzamahanga rihagarariye ibikorwa bya teleport, World Teleport Association.

    Ibi byongera amahirwe yo kugira ngo u Rwanda rutange serivisi ku bakoresha satellite, haba mu karere no hanze yako.

    U Rwanda kandi ntirushaka kugarukira ku kwakira amakuru aturuka mu isanzure. Nyuma yo kohereza satellite ya mbere mu 2019, igihugu gifite gahunda yo kongera kohereza ibindi byogajuru mu myaka iri imbere.

     

    Source : https://flash.rw/2026/09/09/u-rwanda-mu-mugambi-wo-kuza-mu-ba-mbere-mu-bijyanye-nisanzure-ku-mugabane-wafurika/

  • Ku meza y'Abanyarwanda: Icyo imibare mishya igaragaza – #rwanda #RwOT

    Tekereza iyo bigeze saa saba z'amanywa nta kantu wigeze ukoza ku munwa ngo kajye mu nda ukuntu uba wumva umubiri wacitse intege, ibyo ukora byose ugenda gake ariko wafata ibiribwa ugasubira ku murongo ndetse ugakora cyane.

    Ni kumwe imodoka cyangwa moto yawe uyitwara yatangira gushiramo lisansi igacika intege kugeza ihagaze.

    Izo mbaraga umubiri ukoresha zivuye mu biribwa ni zo zipimwa muri kilocalories. Umubiri uzikoresha mu buryo bwawo kugira ngo umuntu abeho kandi ibice biwugize bishobore gukora neza.

    Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) yitwa Rwanda Food Balance Sheets 2025 yashyizwe hanze muri Nzeri 2026, igaragaza ko indyo y'Abanyarwanda ishingiye cyane ku biribwa bikomoka ku bihingwa, mu gihe ibikomoka ku matungo bikiri bike mu mafunguro yabo ya buri munsi.

    Raporo ya NISR isesengura uko ibiribwa biboneka mu gihugu, bikoreshwa, ndetse n'intungamubiri Abanyarwanda babona buri munsi zirimo proteine, amavuta, vitamine n'imyunyungugu. Ibi bifasha gusobanukirwa uko imirire mu Rwanda ihagaze ndetse n'ahakenewe imbaraga.

    Ifunguro rya buri munsi ry'Abanyarwanda, rigaragaramo bimwe mu bihingwa nk'ibirayi, ibijumba, imyumbati, ibitoki, umuceri, ibigori n'ibishyimbo.

    Raporo igaragaza ko mu biribwa bikomoka ku bihingwa birimo ibinyabijumba ari byo bigaragara ku meza cyane, aho umuntu umwe abarirwa 256,5 kg ku mwaka mu gihe imbuto umuntu arya ari 99,8 kg, naho ibinyampeke bigera ku bilo 90,4 kg ku mwaka ku muntu.

    Mu cyiciro cy'ibiribwa birimo ibinyabijumba, ibijumba, imyumbati n'ibirayi ni byo biza ku isonga mu biribwa cyane, mu gihe imineke yiharira ikibuga ku meza y'Abanyarwanda ugereranyije n'izindi mbuto barya.

    Mu cyiciro cy'ibinyampeke, ibigori, umuceri, amasaka n'ingano, hamwe n'ibibikomokaho, ni byo byiganje kandi bikoreshwa cyane.

    Ibi bisobanura ko ku miryango myinshi yo mu Rwanda, ifunguro rya saa sita cyangwa irya nimugoroba mu Banyarwanda rigizwe n'ibitera imbaraga nka kawunga, ibirayi, ibijumba, imyumbati cyangwa ibitoki, bigaherekezwa n'ibishyimbo, imboga n'ibindi.

    Raporo igaragaza ko mu 2025, Umunyarwanda yabonaga impuzandengo ya kilocalories 2.366,7 ku munsi, ziyongereye ugereranyije na 2.328,9 yabonaga mu 2024. Imibare igaragaza ko hafi 98,1% by'izi mbaraga zinjira mu mubiri w'umuntu ziva ku biribwa bikomoka ku buhinzi.

    By'umwihariko, ibinyampeke n'ibinyabijumba ni byo byatanze kilocalories nyinshi, aho ibinyampeke byatanze kilocalories 732,9 ku muntu ku munsi, naho ibinyabijumba bitanga kilocalories 644,1.

    Inyama, amata n'amafi ntibigaragara ku meza…

    Ubuhinzi mu Banyarwanda bujyana n'ubworozi by'umwihariko mu bice binyuranye by'icyaro aho amatungo magufi nk'inkoko, ihene, ingurube, inkwavu n'andi matungo atanga inyama mu buryo bwihuse ariko abenshi bahitamo kugurisha aho kuyarya.

    Mu 2025, amata n'ibiyakomokaho ni byo byari bifite uruhare runini mu biribwa bikomoka ku matungo, aho Umunyarwanda yafashe 11,3 kg ku mwaka, bingana na 66% by'ibiribwa byose bikomoka ku matungo. Inyama zari 2,6 kg, naho amafi n'ibikomoka mu mazi bikagera kuri 2,2 kg ku muntu ku mwaka.

    NISR igaragaza ko ibi bigira ingaruka ku buryo umubiri ubona intungamubiri zimwe na zimwe, kuko ibiribwa bikomoka ku matungo ari isoko ikomeye ya proteine, vitamin B12 na vitamin D.

    Raporo igaragaza ko proteine umuntu abona ku munsi ziyongereye zigera kuri garama 59,8 mu 2025, bigaragaza inyongera ya 1,2% ugereranyije na 2024. Imibare igaragaza ko 94,2% bya proteine zinjiye mu mubiri w'umuntu zikomoka ku bihingwa.

    Ibinyampeke byatumye abantu babona garama 19,8 za proteine ku munsi, naho ibishyimbo n'ibindi bihingwa by'ibinyampeke byatanze garama 17,8kg.

    Ibi bigaragaza uruhare rukomeye rw'ibishyimbo n'ibindi bihingwa mu mirire y'Abanyarwanda, kuko usanga ari bimwe mu biribwa biribwa na benshi mu ngo.

    Umusaruro w'imbere mu gihugu watumye abaturage bihaza

    U Rwanda rukomeje kugira ubushobozi bwo kwihaza mu biribwa, aho igipimo cy'ibiribwa biva imbere mu Rwanda cyazamutse kikagera kuri 79,7% mu 2025 kivuye kuri 79,4% mu 2024.

    Ariko raporo igaragaza ko igihugu kigikenera ibiribwa bituruka hanze, aho 56,1% by'ibiribwa bikomoka ku buhinzi n'ibikomoka ku matungo byagaragaye ko bifite aho bihurira n'ibitumizwa mu mahanga.

    Ku bijyanye no gutakaza ibiribwa, hari intambwe yatewe kuko Food Loss Index yagabanyutse, igipimo cy'igihombo cy'ibiribwa kigera kuri 4,27%, kivuye kuri 5% mu 2017.

    Ubushakashatsi bwa karindwi ku Mibereho y'Ingo muri Rusange (EICV7) bwagaragaje kugira ngo Abanyarwanda babashe kugira imbaraga zo gukora barya kilocalorie 2400 ku munsi.

    NISR igaragaza ko kugira ngo Umunyarwanda umwe abashe kubona ibiribwa n'ibindi by'ibanze nkenerwa mu mibereho ya buri munsi, bimusaba kuba afite nibura 560.127 Frw mu mwaka.

    Abafite imirire mibi baragabanyutse…

    Mu 2025, ingano fatizo y'ingufu zikomoka ku biribwa umubiri ukenera ku munsi mu Rwanda yabarirwaga muri kilocalories 1.814 ku muntu umwe ku munsi.

    Hashingiwe kuri iki gipimo, byagaragaye ko hafi 29,9% by'abaturage b'u Rwanda bafite imirire mibi, bangana na miliyoni 4,1, bafite ikibazo cyo kutabona amafunguro ahagije yabaha ingufu zikenewe kugira ngo bagire ubuzima buzira umuze.

    Kugira ngo ubyumwe neza umwe muri aba bantu ku munsi aba akeneye kubona garama 300 z'umuceri mubisi, garama 150 z'ibishyimbo, ibiyiko bibiri by'amavuta (25 gm), na garama 300 z'imboga kugira ngo mu mubiri we hinjiremo kilocalories 1.814.

    Icyakora, imibare iheruka igaragaza ko umubare w'abafite imirire idahagije ugenda ugabanyuka buhoro buhoro kuko bavuye kuri 40,2% mu 2019 bagera kuri 29,9% mu 2025.

    Ibi bigaragaza intambwe imaze guterwa mu kongera ubushobozi bwo kubona ibiribwa no kunoza imirire mu gihugu.

    Umubare w'abantu bafite imirire mibi nawo wavuye kuri miliyoni 5 mu 2019 ugera kuri miliyoni 4.1 mu 2025.

    Imibare igaragaza ko ibikomoka ku buhinzi ari byo byiganje ku ifunguro ry’Abanyarwanda mu gihe ibikomoka ku matungo ari bike cyane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ku-meza-y-abanyarwanda-icyo-imibare-mishya-igaragaza

  • Ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi byinjirije u Rwanda arenga miliyari 22 Frw mu cyumweru kimwe – #rwanda #RwOT

    Muri iki cyumweru u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 9.145.

    Ikawa ni yo yinjirije u Rwanda amafaranga menshi muri icyo gihe, aho zari toni 961 zinjije miliyoni 6,67 z'Amadolari. Ibi bituma ikawa ikomeza kuba kimwe mu bicuruzwa by'ingenzi mu byinjiriza igihugu amadovize menshi.

    Icyayi cyinjirije igihugu miliyoni 1,28 z'Amadolari, nyuma yo kohereza mu mahanga toni 419. Imboga nazo zinjije 991.055 $, aho toni 270 zazo zoherejwe ku masoko yo mu mahanga.

    Ku rundi ruhande, toni 364 z'imbuto zoherejwe mu mahanga zinjiza 454.980$. Izi mbuto zagurishijwe cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, u Buholandi no mu bihugu bya Afurika.

    Indabo na zo zoherejwe ku masoko yo mu Buholandi no mu Bwongereza, aho toni 10 zazo zinjije 50.898 $. Ibikomoka ku matungo byo byinjije 425.294 $ nyuma yo kohereza toni 295, ahanini ku masoko yo muri Afurika.

    Ibikomoka ku buhinzi byinjirije u Rwanda menshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikomoka-ku-buhinzi-n-ubworozi-byinjirije-u-rwanda-arenga-miliyari-22-frw-mu

  • Rubavu: Yagiye kwiba insinga z'amashanyarazi umuriro uramufata arapfa – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, tariki 9 Nzeri 2026, mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Kivumu, Umudugudu w'Itangazamakuru, mu masaha ya saa 7h00.

    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro yabwiye IGIHE ko amakuru bayamenye ubwo bari bahawe amakuru ko hari intsinga z'amashanyarazi zafashwe n'inkongi y'umuriro.

    Ati 'Amakuru twayamenye nyuma y'uko umuturage ahamagaye avuga ko insinga z'amashanyarazi zirimo kwaka, tuhageze dusanga n'umuntu wibaga insinga z'amashanyarazi, aho yari amaze gushishura insinga zingana na metero 25, dusaba REG kuba ivanyeho amashanyarazi, birababaje kandi bigaragara ko atakoraga ubu bujura wenyine.'

    SP Twajamahoro akomeza agaragaza ko bibabaje kuba umuntu umwe ashobora kwishora mu bujura bw'insinga z'amashanyarazi agatuma umujyi wa Gisenyi wose ubura umuriro w'amashanyarazi, ndetse batazihanganira uwo ari we wese wishora mu bujura bw'insinga z'amashanyarazi.

    SP Twajamahoro yahishuye ko abaguzi b'izi nsinga biganje mu gihugu cy'abaturanyi cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, na bake b'imbere mu gihugu bacyishora muri ubu bucuruzi.

    Yanaboneyeho kwibutsa abaturage ko bibujijwe kugura ibikoresho byibwe ku bikorwaremezo ko ubifatiwemo abihanirwa n'amategeko, ababigura ko bagomba kumenya inkomoko zabyo ndetse no kugira ibitabo bandikamo.

    Umurambo wa nyakwigendera utaramenyekana imyirondoro wajyanwe mu bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzumwa mbere y'uko ushyingurwa.

    Abaturage bari benshi bashungereye ruhurura uyu nyakwigendera yafatiwemo ni amashanyarazi

    Umuriro w’amashanyarazi wamufashe amaze gushishura insinga zireshya na metero 25

    Imodoka ya RIB ikusanya ibimenyetso bya Gihanga nayo yahageze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-yagiye-kwiba-insinga-z-amashanyarazi-umuriro-uramufata-arapfa