Author: webrwanda

  • Burnham wabaye umunyamakuru yabaye Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza – #rwanda #RwOT

    Burnham wari umaze igihe ari Umuyobozi wa Greater Manchester, yasimbuye Minisitiri w'Intebe ucyuye igihe, Keir Starmer ku wa 20 Nyakanga 2026.

    Mu ijambo yavugiye ku Biro bya Minisitiri w'Intebe, 10 Downing Street ku wa Mbere mu gitondo, Starmer yagize ati 'Uyu munsi ndi hano kugira ngo ntange ubwegure bwanjye kandi nsoze igice cy'igihe namaze ndi Minisitiri w'Intebe. Akazi kanjye kararangiye.'

    Starmer yongeyeho ati 'Ndashimira Abongereza ku bw'amahirwe bampaye yo kubakorera. Ngiye nishimye, ngiye nseka kandi nishimira ibyo twagezeho byose. Murakoze cyane.'

    Ku wasimbuye, Minisitiri w'Intebe ucyuye igihe, Starmer yagize ati 'Ubu mpaye inkoni Andy Burnham, kandi mwifurije amahirwe masa. Nzamufasha uko nshoboye.'

    Nyuma y'ijambo rye, Starmer yagiye ku ngoro ya Buckingham Palace iri hafi ya 10 Downing Street, kugira ngo amenyeshe Umwami Charles III ku mugaragaro ko yeguye. Burnham na we yahise ajya kuri iyo ngoro, aho Umwami yamusabye gushyiraho Guverinoma.

    Minisitiri w'Intebe mushya yahise asubira kuri 10 Downing Street, atanga ijambo rye rya mbere, abwira abanyamakuru bari bahateraniye ko u Bwongereza bugomba kongera kwigaragaza.

    Burnham yavuze ko ishyirwaho rye rizahagarika ibibazo igihugu cyari gifite, yizeza ko azazana uburyo bushya mu miyoborere ya politiki n'ubukungu ndetse n'igenamigambi y'imyaka 10.

    Mu byo Minisitiri w'Intebe mushya yiyemeje harimo gukemura ibibazo by'ubuzima buhenze, gufasha urubyiruko kubona imirimo, guca burundu ikibazo cy'abadafite aho kuba, kongera kubaka inganda mu gihugu, gusubiza 'ibyangombwa by'ibanze by'ubuzima bwa buri munsi mu maboko ya Leta' no kongera ubushobozi bw'inzego z'ibanze.

    Mu masaha asigaye yo ku wa Mbere, Burnham ategerejweho gutangira gushyiraho abaminisitiri bazakorana na we muri Guverinoma.

    Starmer yatangaje ko azegura muri Kamena, nyuma y'amezi menshi yaranzwe n'imvururu za politiki mu gihugu.

    Nubwo yayoboye Ishyaka ry'Abakozi rikagira ubwiganze bukomeye mu Nteko mu matora rusange yo mu 2024, Starmer yakomeje kunengwa n'abantu bo hanze y'ishyaka ndetse n'abaririmo, bavuga ko yananiwe kuzana impinduka zihuse nyuma y'imyaka 14 Ishyaka ry'Aba-Conservateurs ryari rimaze riyoboye.

    Benshi mu bagize Ishyaka ry'Abakozi bari bandikiye Minisitiri w'Intebe bamusaba kwegura nyuma y'amatora y'inzego z'ibanze yabaye muri Gicurasi, aho iryo shyaka ryatakaje imyanya irenga 1.000 mu nzego z'ibanze, ibyagaragajwe nk'uburyo Abongereza banenze imikorere yiri shyaka mu gihe cya Starmer.

    Burnham ni we wari umukandida wenyine mu matora yo gushaka umuyobozi mushya w'Ishyaka ry'Abakozi, aho yaje kubona ubusabe bw'abadepite 379 muri 403 bagize iryo shyaka mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Bwongereza.

    Mu kwemera kuyobora iri shyaka mu cyumweru gishize, Burnham yavuze ko intego ye ari 'kugarura icyizere' no gukemura ikibazo cy'ubusumbane mu bukungu bumaze imyaka myinshi ndetse n'igabanuka ry'imibereho myiza.

    Burnham azaba umuyobozi wa karindwi uyoboye u Bwongereza mu myaka 10, ibintu bigaragaza uburyo iki gihugu gikomeje kugorwa mu kubona abayobozi bakibereye n'ibibazo biranga icyo gihugu kuva mu matora ya Brexit yo mu 2016.

    Minisitiri w'Intebe mushya yavuze kandi ko azagira uruhare mu gutuma politiki y'u Bwongereza itabangamira abantu, agira ati 'Nzaharanira kubaka politiki nshya. Igihugu kirayikeneye cyane.'

    Burnham ufite imyaka 56, yavukiye mu gace ka Lancashire gaherereye mu majyaruguru y'u Bwongereza. Yatangiye umwuga we nk'umunyamakuru, yandikira ibinyamakuru byibanda ku bucuruzi, mbere yo kwinjira mu kazi ko gufasha abadepite bo mu Ishyaka ry'Abakozi mu bushakashatsi ubwo yari mu kigero cy'imyaka 20.

    Burnham yazamutse mu nzego z'ishyaka kugeza ubwo yatorewe kuba umudepite uhagarariye agace k'iwabo ka Leigh, muri Greater Manchester, mu 2001. Yamaze imyaka 16 ahagarariye ako gace, muri icyo gihe agirwa mu myanya itandukanye ya Guverinoma mu gihe cya ba Minisitiri b'Intebe Tony Blair na Gordon Brown.

    Mu gihe ishyaka ryabo ryari iri ku ruhande rw'abatavuga rumwe n'ubutegetsi, Burnham yagerageje inshuro ebyiri kuba umuyobozi w'ishyaka, ariko atsindwa. Mu 2017, Burnham yavuye mu Nteko aba Umuyobozi wa Greater Manchester.

    Igihe yamaze ari Umuyobozi wa Greater Manchester cyatumye aba umwe mu bashyigikiye cyane igitekerezo cyo kwimura ishoramari n'ububasha bwa politiki bikava i Londres bijya mu tundi duce, bituma ahabwa izina rya 'Umwami w'Amajyaruguru.'

    Burnham wabaye umunyamakuru yabaye Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burnham-wabaye-umunyamakuru-yabaye-minisitiri-w-intebe-w-u-bwongereza

  • Bill Gates yunamiye Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – #rwanda #RwOT

    Bill Gates yashyize indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y'abazize Jenoside, mu rwego rwo kubaha icyubahiro no kwifatanya n'Abanyarwanda mu kubungabunga amateka yayo no guha agaciro abayizize.

    Nyuma yo gushyira indabo ku mva, Gates yasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, ingaruka yasize ku Rwanda ndetse n'uburyo igihugu cyongeye kwiyubaka nyuma y'ayo mateka ashaririye.

    Yasuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, birimo ibyerekana amateka y'urwango n'ivangura byagejeje kuri Jenoside, ubuhamya bw'abayirokotse, igice cyahariwe abana bishwe muri Jenoside n'ibindi.

    Itangazo Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwashyize hanze rigira riti 'Twakiriye Bill Gates ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aho yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi anashyira indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside.'

    Uru ruzinduko rwamuhaye umwanya wo gusobanukirwa byimbitse ingaruka Jenoside yagize ku gihugu no ku Banyarwanda, ariko anabona intambwe u Rwanda rwateye mu kubaka ubumwe, gusana ibyangijwe no guteza imbere igihugu.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ni rumwe mu nzibutso zikomeye zibumbatiye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Rwo n'izindi nzibutso zirimo urwa Murambi muri Nyamagabe, urwa Bisesero muri Karongi, urwa Nyamata muri Bugesera zashyizwe ku mu Murage w'Isi na UNESCO.

    Bill Gates ari mu Rwanda mu ruzinduko rurimo gusura ibikorwa bitandukanye by'ubuzima n'ikoranabuhanga. Yasuye uruganda rwa TKMD rukora inshinge mu Karere ka Rwamagana, Ikigo Nderabuzima cya Mwulire ndetse n'abajyanama b'ubuzima, agamije kureba uko u Rwanda rwateje imbere ubuvuzi bw'ibanze n'inganda zikora ibikoresho by'ubuvuzi.

    Bill Gates yunamiye Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Bill Gates yasuye Urwibutso Jenoside rwa Kigali

    Bill Gates yashenguwe n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ubwo Bill Gates yari ageze ku gice kirimo amafoto ya bamwe mu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Bill Gates yasuye ibice bitandukanye by’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bill-gates-yunamiye-abatutsi-bashyinguwe-mu-rwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali

  • Ikigo cy'ubwishingizi 'Kenya Re' gishaka kwinjira ku isoko ry'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Kenya Re yatangiye gahunda yo gushaka aho izakorera mu Mujyi wa Kigali no muri Dar es Salaam muri Tanzania, mu rwego rwo kwegera amasoko yo muri aka karere no kongera ibikorwa byayo, nk'uko Capital FM yabitangaje kuri uyu wa Mbere.

    Iki kigo kandi kiri gushaka umujyanama uzagifasha gushyiraho ibi biro byacyo mu Rwanda.

    Ibi biri mu rugendo rwo kwagura ibikorwa bya Kenya Re hirya no hino muri Afurika y'Iburasirazuba, aho ibigo bitandukanye bikorera mu rwego rw'ubwishingizi bikomeje gushaka uburyo bwo kwegera amasoko mashya no kongera serivisi bitanga.

    Kenya Re yatangaje ko yatangiye gutanga amasoko yo gukodesha aho ibiro byayo bizakorera muri Kigali na Dar es Salaam, ndetse n'ayo gushaka umujyanama uzayifasha mu gushyiraho ibiro byo mu Rwanda. Aya masoko ateganyijwe gufungwa muri Kanama 2026.

    Iki kigo cyasobanuye ko abifuza gupiganira ayo masoko bashobora kubona inyandiko zibisobanura ku rubuga rwacyo ku buntu, bakazatanga ubusabe bwabo mbere y'igihe ntarengwa cyagenwe.

    Kwagura ibikorwa kwa Kenya Re mu Rwanda na Tanzania kuje mu gihe urwego rw'ubwishingizi muri Afurika y'Iburasirazuba rukomeje gutera imbere, bitewe n'ubwiyongere bw'ibikenerwa muri serivisi z'ubwishingizi, ishoramari mu bikorwaremezo ndetse n'ubucuruzi bukomeje kwiyongera hagati y'ibihugu byo muri aka karere.

    Kenya Re ishinzwe gutanga serivisi z'ubwishingizi ku bigo by'ubwishingizi, aho gifasha ibyo bigo gucunga neza ibyago bishobora guterwa n'indishyi nini z'ubwishingizi.

    Yashinzwe mu 1970 kandi ni kimwe mu bigo bikomeye muri Afurika mu rwego rw'ubwishingizi bw'ibigo (reinsurance), kikaba gitanga serivisi mu nzego zitandukanye zirimo ubwishingizi bw'ubuzima, ibinyabiziga, imitungo, ubucuruzi n'ibikorwaremezo.

    Kenya Re itanga serivisi z'ubwishingizi ku bigo by'ubwishingizi birenga 482 biri mu bihugu birenga 83 byo muri Afurika, Uburasirazuba bwo Hagati na Aziya.

    Mu bihugu byo muri Afurika ikoreramo harimo Kenya ari na ho hari icyicaro gikuru, Uganda, Zambia na Côte d'Ivoire.

    Kenya Re ifite Icyicaro gikuru i Nairobi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikigo-cy-ubwishingizi-kenya-re-gishaka-kwinjira-ku-isoko-ry-u-rwanda

  • Ishimwe ry'ab'i Rutsiro begerejwe ibikorwaremezo bibafasha guhinga mu mpeshyi bakeza – #rwanda #RwOT

    Nubwo biri uko, hari bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rutsiro mu mirenge ya Gihango na Mushonyi basigaye bakomeza ibikorwa byabo by'ubuhinzi mu gihe cy'impeshyi kuko imirima yabo yamaze kugeramo ibikorwaremezo bifasha kuhira.

    Niyitegeka Cyprien wo mu Murenge wa Mushonyi ni umwe mu bahinzi bafite imirima yamaze kugezwamo ibikorwaremezo bifasha kuhira.

    Mu kiganiro na IGIHE yavuze ko mu mpeshyi ya 2025 yasaruye amashu akuramo ibihumbi 450 Frw mu gihe uwo murima wa hegitari imwe mu mpeshyi atawuhingaga, yawuhingamo ibijumba mu gihe cy'imvura agakuramo ibihumbi 100 Frw gusa.

    Ati “Twahingaga imyaka isanzwe irimo ibijumba, amateke, imyumbati, tukagira ikibazo cy'imihindagurikire y'ikirere, hakaba hari igihe twiteze imvura ugasanga izuba riravuye turarumbije. Mu mpeshyi bwo wasangaga imisozi yose yumye, tukaba aho twicaye, turya nta kintu cyo gukora dufite”.

    Kuri ubu nubwo mu Rwanda impeshyi irimbanyije, umurima wa Niyitegeka uhinzemo ibinyomoro 1300 na poivron 2500. Iyi myaka iratoshye kubera ko ayuhira, ndetse ateganya gusarura miliyoni 12Frw mu binyomoro na miliyoni 2Frw muri poivron.

    Ati “Dukurikije uko ibintu byari byifashe aya mazi ataraza n'uko bimeze ubu, dusanga aya mazi ageze hirya no hino ikibazo cy'inzara cyazagera igihe gikemuka burundu”.

    Bambuzurwaho Razaro, uyobora itsinda Tuzamurane, rigizwe n'abahinzi 37 bafite imirima igezwamo amazi n'umuyoboro wafatiwe k'umugezi wa Nangumurimbo, avuga ko umwaka ushize ubwo umuryango wa ARCOS wita ku bidukikije wabagezagaho uwo muyoboro, abaturage batinye guhinga mu mpeshyi.

    Ati 'Twahinze turi babiri gusa, abandi baratinya. Nahinze intoryi nkuramo ibihumbi 400Frw, mugenzi wanjye Niyitegeka ahinga amashu akuramo ibihumbi 450Frw bituma n'abandi bahinzi batinyuka guhinga mu mpeshyi ubu iki gihembwe twahinze turi abahinzi barenga 30'.

    Aimable Hategekimana, umukozi wa ARCOS ushinzwe imirimo rusange n'ubuyobozi avuga ko uyu muyoboro wo mu Murenge wa Mushonyi uje usanga undi bakoze mu murenge wa Gihango ndetse ko yombi ikoze mu buryo butangiza ibidukikije kuko amazi yitwara hadakoreshejwe moteri ya mazutu.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, yabwiye IGIHE ko imiyoboro yo kuhira imyaka ihinze imusozi yatumye ubuso buhingwa mu mpeshyi muri aka Karere bwiyongera bugera kuri hegitari 85 zivuye kuri hegitari 50 mu myaka ibiri ishize.

    Ati 'Turasaba abaturage gufata neza iyi miyoboro, no guhinga ibihingwa byera vuba kandi bitanga amafaranga menshi, kugira ngo babashe guhinga ibihembwe bitatu'.

    Rutsiro ni kamwe mu turere tugizwe n'imisozi miremire ibituma kuhira imyaka ihinze imusozi bisaba imbaraga nyinshi, gusa abahinzi baho bavuga ko bikozwe byagira uruhare mu kubafasha kwihaza mu biribwa.

    Guverinoma y'u Rwanda yihaye intego y'uko bitarenze mu 2029 umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi uzongerwa ku kigero cya 50% mu rwego rwo gukomeza kwihaza mu biribwa n'iterambere ry'ubukungu bw'igihugu, inagaragaza ibizarufasha.

    Mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi hazongerwa ubuso bw'ubutaka bwuhirwa bukava kuri hegitari zirenga gato ibihumbi 74.375 bukagera ku 132.171 mu 2029.

    Mu gufasha abahinzi, guverinoma ibunganira kubona bikoresho byo kuhira ku buso buto butarenze hegitari 10, aho itanga itanga 50% by'ikiguzi cy'ibikoresho nk'imashini zuhira, umuhinzi na we akishyura 50%.

    Niyitegeka avuga ko ateganya gukura miliyoni 14Frw mu buhinzi bw’ibinyomoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-ry-ab-i-rutsiro-begerejwe-ibikorwaremezo-bibafasha-guhinga-mu-mpeshyi

  • Espagne yegukanye Igikombe cy'Isi cya 2026 itsinze Argentine 1-0 (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Espagne yegukanye Igikombe cy'Isi cya 2026, nyuma yo gutsindira ku mukino wa nyuma Argentine, mu mukino wahujwe n'ibirori by'akataraboneka byitabiriwe n'abakomeye.

     

    Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 19 Nyakanga 2026, ni bwo aya makipe yombi yahuriye kuri New York New Jersey Stadium yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Uyu munsi wari wahujwe n'ibirori bidasanzwe, aho IShowSpeed umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yabanje gususurutsa abitabiriye umukino, aririmba indirimbo ye y'Igikombe cy'Isi yise 'World Cup', akurikirwa n'abaraperi b'Abanyamerika Post Malone na Swae Lee.

    Mu bitabiriye umukino harimo Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, Perezida wa Amerika, Donald Trump n'umugore we Melania Trump, Minisitiri w'Intebe wa Canada, Mark Carney, Umwami Felipe VI n'Umwamikazi Letizia ba Espagne bari kumwe na Perezida wayo Pedro Sánchez.

    Umukino watangiye gukinwa amakipe yombi adasatira cyane, ariko umupira wihariwe n'abakinnyi ba Espagne bahererekanyaga cyane mu kibuga hagati ishaka kwinjira mu rubuga rw'amahina rwa Argentine.

    Bwa mbere kuva mu 1966, Argentine yasoje igice cya mbere cy'umukino w'Igikombe cy'Isi idateye mu izamu, mu gihe amashoti atatu yabonetse mu mukino, ari yo make yabonetse mu gice cya mbere cy'umukino wa nyuma kuva mu 1966.

    Mbere y'uko iki gice kirangira, myugariro wa Argentine, Lisandro Martínez, yagize imvune asimburwa na Nicolas Otamendi, mu cya kabiri Espagne icurika ikibuga.

    Iki gice cyarangiye umunyezamu wa Argentine, Emiliano Martínez, amaze gukuramo imipira 10 yabazwe, mu gihe Argentine nta shoti rikomeye yari yateye mu izamu, ari na bwo bwa mbere biabayeho mu mateka y'Igikombe cy'Isi.

    Nyuma y'iki gice cyabonetsemo ikarita itukura yeretswe Enzo Fernández wa Argentine, hakurikiyeho iminota 30 y'inyongera, Espagne iyobonamo igitego cyinjijwe na Ferran Torres ku munota wa 106. Ni nyuma y'akazi gakomeye kabereye imbere y'izamu rya Argentine.

    Espagne yatsinze igitego 1-0, yegukana Igikombe cy'Isi ku nshuro kabiri, nyuma y'icyo yatwaye mu 2010 igikuye muri Afurika ubwo cyaberaga muri Afurika y'Epfo.

    Bigendanye n'uko Espagne yitwaye muri iri rushanwa, yahawe igikombe giherekezwa na miliyoni 50$, kongeraho miliyoni 12$ z'uduhimbazamushyi, yose hamwe akaba miliyoni 62$ [91.185.880.000 Frw].

    Lamine Yamal yakoze amateka muri uyu mukino, aho yabaye umukinnyi wa mbere ukinnye umukino wa nyuma wa Euro n'uwa nyuma w'Igikombe cy'Isi atarengeje imyaka 19.

    Uyu mukinnyi na mugenzi we Pau Cubarsí, babaye abakinnyi ba kane n'aba gatanu bakinnye umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi cy'abatarengeje imyaka 19.

    Urutonde barusanzeho ababikoze mbere Pelé wo muri Brésil wabikoze mu 1958, Umutaliyani Giuseppe Bergomi abikora mu 1982 na Kylian Mbappé w'u Bufaransa mu 2018.

    Lionel Messi yiyongereye ku Munya-Brésil Cafu, mu bakinnyi bakinnye umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi inshuro eshatu, gusa akaba ari we ugiye gukina umukino wa nyuma w'iri rushanwa akuze kurusha abandi, mu bakinnyi b'imbere mu kibuga.

    Rutahizamu w'u Bufaransa, Kylian Mbappé, yahawe urukweto rwa zahabu nyuma yo gusoza Igikombe cy'Isi cya 2026 afite ibitego byinshi (10), Kapiteni wa Espagne, Rodri, atorwa nk'umukinnyi mwiza w'Igikombe cy'Isi cya 2026, ahabwa umupira wa zahabu.

    Myugariro wa Espagne, Pau Cubarsí w'imyaka 19, yahembwe nk'umukinnyi muto witwaye neza kurusha abandi, umunyezamu wa Espagne, Unai Simón, wasoje imikino irindwi atinjijwe igitego, yahembwe nk'umunyezamu mwiza mu Gikombe cy'Isi cya 2026.

    Abafana ba Argentine bageze ku kibuga kare

    Argentine yari ishyigikiwe

    Abafana ba Espagne bageze kuri stade ari benshi

    Lamine Yamal asuhuza abafana bari bamwitezeho byinshi

    Lamine Yamal asuhuza abafana bari bamwitezeho byinshi

    Lionel Messi na bagenzi be bakinira Argentine bagera ku kibuga

    Lionel Messi yakiriwe n'abafana bari bamushyigikiye

    Lionel Messi yageze ku kibuga agiye gukina umukino w'amateka kuri we

    Victor Wembanyama yari muri stade yiteguye gukurikirana umukino

    Sergio Ramos ni umunyabigwi wa Espagne, na we yari mu bayishyigikiye

    Post Malone yasusurukije abafana bakurikiye umukino wa nyuma

    Post Malone ari gususurutsa abafana

    Umunsi wa nyuma w'Igikombe cy'Isi wari ibirori by'akataraboneka

    Minisitiri w'Intebe wa Espagne, Pedro Sánchez, n'Umwamikazi Letizia bakurikiye umukino

    Perezida Trump yakurikiye umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi

    Felipe VI n'Umwamikazi Letizia ba Espagne bakurikiye umukino

    Lionel Messi ari kwishyushya mbere y'umukino

    Ubwo haririmbwaga indirimbo zubahiriza ibihugu byari bigiye gukina

    Lamine Yamal aramukanya na Lionel Messi

    Igikombe cy'Isi cyagejejwe muri stade hakiri kare

    Lionel Scaloni utoza Argentine na Luis de la Fuente bahoberana mbere y'umukino

    Lamine Yamal aganira na Lionel Messi nyuma y'igice cya mbere

    Argentine na Espagne zasoje igice cya mbere zinganya 0-0

    Pedri wa Espagne akurikiye Lionel Messi wa Argentine

    Dani Olmo ahanganiye umupira na Alexis Mac Allister

    Lionel Messi agerageza gucunga umupira we

    Lisandro Martínez yagize imvune mu gice cya mbere

    Lisandro Martínez yavunitse hakiri kare

    Lisandro Martínez yasabye gusimbuzwa

    Lisandro Martínez yababajwe no gusohoka mu kibuga hakiri kare

    Argentine na Espagne zasoje igice cya mbere zinganya 0-0

    Lamine Yamal aganira na Lionel Messi nyuma y'igice cya mbere

    BTS yacurangiye abakunzi b'umupira w'amaguru

    Shakira yafatanyije na Triplets Ghetto Kids gususurutsa abakurikiye umukino

    Umukino waranzwe n'ibirori mu karuhuko k'igice cya mbere

    Madona yatanze ibyishimo ari kumwe na Ronaldo na Ronaldinho

    Abanyabigwi mu mupira w'amaguru, Ronaldo na Ronaldinho bafashije Madona gususurutsa abafana

    Ferran Torres yishimira igitego

    Ferran Torres yatsinze igitego cyahesheje intsinzi Espagne

    Lionel Messi yatsinzwe na Lamine Yamal azi akiri uruhinja

    Lamine Yamal ahoberana na Lionel Messi nyuma y'umukino

    Akababaro kari kenshi mu bakinnyi ba Argentine

    Abakinnyi ba Espagne bababaye bikomeye

    Abakinnyi ba Espagne bahembewe kwitwara neza

    Espagne yegukanye Igikombe cy'Isi cya 2026

    Perezida Trump ni we wahaye Igikombe Espagne

    Abakinnyi ba Espagne bishimira Igikombe cy'Isi

    Source : https://flash.rw/2026/07/20/espagne-yegukanye-igikombe-cyisi-cya-2026-itsinze-argentine-1-0-amafoto/

  • Espagne yegukanye Igikombe cy’Isi cya 2026 itsinze Argentina #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu ya Espagne yegukanye Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda Argentina igitego 1-0 mu mukino wa nyuma wakinwe kuri Stade ya New York New Jersey, mu ijoro ryo ku Cyumweru.

    Iki gitego cyabonetse mu minota y’inyongera, gihesha La Roja igikombe cya kabiri , inacyaka Argentina yari ifite igikombe giheruka.

    Umukino watangiye Espagne yiharira umupira no gusatira cyane. Lamine Yamal na Dani Olmo babanje guhangayikisha ubwugarizi bwa Argentina, ariko umunyezamu Emiliano “Dibu” Martínez akomeza gukuramo imipira ikomeye.

    Ku ruhande rwa Argentina, Lionel Messi na Julián Álvarez bageragezaga gukina uburyo bwo kwihuta mu gusubiza mu buryo bw’ubusatirizi, ariko ubwugarizi bwa Espagne buyobowe na Pau Cubarsí na Aymeric Laporte, ntibatumye umunyezamu Unai Simón ahura n’akazi gakomeye.

    Mu gice cya kabiri, Espagne yakomeje gusatira, Dibu Martínez akora akazi gakomeye ko gukuramo imipira ya Dani Olmo, Ferran Torres na Nico Williams.

    Gusa ibintu byahindutse ku munota wa nyuma w’iminota 90, ubwo Enzo Fernández yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo nyuma yo gukorera ikosa Pau Cubarsí, asiga Argentina ikina ari abakinnyi 10.

    Nyuma y’uko iminota isanzwe yari irangiye amakipe anganya ubusa ku busa, hakinwe iminota 30 y’inyongera.

    Ku munota wa 106, Pedro Porro yatanze umupira mwiza imbere y’izamu, Nico Williams awusubiza hagati mu rubuga rw’amahina, Ferran Torres ahita awutera n’akaguru k’ibumoso awushyira mu izamu, atsinda igitego rukumbi cyahesheje Espagne intsinzi.

    Argentina yagerageje gusatira mu minota ya nyuma ishaka kwishyura, ariko ntiyabasha kubona igitego, bituma umukino urangira Espagne yegukanye Igikombe cy’Isi cya kabiri mu mateka yayo ni nyuma y’icyo yegukanye muri 2010.

    Pau Cubarsi ni we wabaye umukinnyi ukiri muto w’iki Gikombe cy’Isi, umunyezamu Unai Simon watsinzwe igitego kimwe rukumbi muri iki Gikombe aba umunyezamu w’irushanwa ni mu gihe Rodrigo Hernández Cascante yabaye umukinnyi w’irushanwa. Bose ni abakinnyi ba Espagne.

    Byari ibyishimo kuri Espagne

    Espagne yegukanye Igikombe cy’Isi cya 2026

    Messi yari afite agahinda gakomeye

    Source : http://isimbi.rw/espagne-yegukanye-igikombe-cy-isi-cya-2026-itsinze-argentina.html

  • Abanyeshuri 30 biga mu yisumbuye batsindiye kujya mu mahugurwa mu Bwongereza – #rwanda #RwOT

    Gusoza iryo rushanwa ku rwego rw'Igihugu byabereye muri BK Arena, byitabirwa n'abanyeshuri 120 batsinze ku rwego rw'uturere.

    Irushanwa ryatangiye muri Gicurasi 2026, aho buri kigo cy'amashuri ya Leta n'afatanya na Leta ku bw'amasezerano cyaryitabiriye.

    Abarushanwaga ni abiga mu byiciro byombi by'amashuri yisumbuye, ukuyemo abo mu mwaka wa nyuma muri buri cyiciro, ndetse buri cyiciro cyarushanwaga ukwacyo binyuze mu ngeri zinyuranye zo kuvugira mu ruhame nk'imbwirwaruhame.

    Aya marushanwa yahereye ku rwego rw'ibigo, akomereza ku mirenge no ku turere, aho buri karere katoranyije bane ba mbere ari bo bahurijwe i Kigali, babanza kumara iminsi itatu mu mwiherero kuva ku wa 14 Nyakanga 2026.

    Umuhango wabaye none ni uwo gutangaza abatsinze ndetse no gutanga ibihembo kuko irushanwa ryari ryararangiye.

    Aba banyeshuri 120 bose bahembwe kuzishyurirwa ishuri umwaka utaha wose, mu gihe 30 barimo 15 bo mu cyiciro kimwe na 15 bo mu kindi ari bo bazajya mu Bwongereza muri Kanama 2026 bamareyo ibyumweru bibiri.

    Mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, uwa mbere mu kuvugira mu ruhame Icyongereza yabaye Abatoni Keza Briella wiga muri ENDP Karubanda, mu gihe mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye uwa mbere yabaye Mutara Anabella wiga muri Lycée Notre Dame de Cîteaux.

    Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko intego ya mbere y'iryo rushanwa ari ugufasha abanyeshuri kunguka ubumenyi mu Cyongereza kugira ngo bibafashe no gusobanukirwa neza andi masomo.

    Ati 'Ururimi rw'Icyongereza ni rwo twigishamo, rero iyo barumenye neza n'ibindi biga nk'Imibare na Siyansi birushaho kuborohera.'

    Yongeyeho kandi ko iryo rushanwa ari igice cya gahunda ngari ya Minisiteri y'Uburezi yo kongera ubumenyi mu Cyongereza, harimo no guhugura abarimu kugira ngo kucyigisha no kugisobanukirwa birusheho koroha.

    By'umwihariko yagaragaje ko uko irushanwa ryagenze byerekanye ko hari aho abanyeshuri bageze mu kongera ubumenyi, ariko ko hakiri urugendo rusaba izindi mbaraga.

    Ati 'Turacyafite intambwe ndende cyane yo gutera, turasabwa gukora cyane kurushaho. Iyo ugerageje ikintu ntigikunde, ntuterera iyo ahubwo ushyiramo imbaraga kugira ngo ubutaha ugitsinde. Ni yo mpamvu hari abatsinze bari hano n'abandi batakomeje, ariko ubutaha birashoboka.'

    Mutara Anabella wabaye uwa mbere mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye, yavuze ko ibyo byamushimishije ariko binamuha inshingano zo gukomeza gukora cyane, anagaragaza icyamufashije kumenya Icyongereza.

    Ati 'Ibi birabera icyitegererezo bagenzi banjye na bo bashyireho umuhate. Umubyeyi wanjye ni umuntu wadufashije cyane gushyiraho umuhate ngo twige Icyongereza. Ikindi nabwira abarezi n'abandi bana ni uko kwiga Icyongereza gusa bidahagije, ahubwo bisaba no kugikoresha ukivuga.'

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah yabwiye urubyiruko ko kumenya Icyongereza ari inkingi ikomeye mu rugendo rw'uburezi n'andi mahirwe abagenewe.

    Ati 'Gahunda tugira zigenewe urubyiruko zihera ku myaka 16 kugeza kuri 30, kandi iyo ruteguwe neza turwakira rubasha kuzikoresha neza rugatsinda. Ushobora kugira umushinga mwiza mu by'ikoranabuhanga, ariko ukananirwa kuwusobanura mu marushanwa, umuntu wateguye utaruta uwawe akaba ari we utsinda kuko wowe udashobora kuvuga Icyongereza.'

    Yaboneyeho no kubashishikariza gahunda y'Intore mu Biruhuko izatangira mu cyumweru gitaha izajya iba gatatu mu cyumweru mu rwego rwo kubarinda kujya mu bikorwa bishobora kubangiza bitewe n'uko batari mu ishuri.

    Uturere twose twari dufite abanyeshuri bitabiriye isozwa ry’irushanwa ryo kuvuga Icyongereza mu ruhame ku rwego rw’Igihugu

    Byari ibyishimo ku babyeyi b’abana batsinze iri rushanwa ryo kuvuga Icyongereza mu ruhame

    Aba bana 30 batsindiye kujya mu Bwongereza mu mahugurwa y’Icyongereza

    Mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, uwa mbere mu kuvugira mu ruhame Icyongereza yabaye Abatoni Keza Briella, wiga muri ENDP Karubanda

    Mutara Anabella wabaye uwa mbere mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye, yavuze ko byamushimishije ariko binamuha inshingano zo gukomeza gukora cyane

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi bw’Ibanze, Dr. Mbarushimana Nelson yitabiriye umuhango wo gusoza iri rushanwa ryo kuvuga Icyongereza

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Uburezi, Irere Claudette ubwo yegezaga ijambo ku bitabiriye irushanwa ryo kuvuga Icyongereza mu ruhame

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah yabwiye urubyiruko ko kumenya Icyongereza ari inkingi ikomeye mu rugendo rw'uburezi n'andi mahirwe abagenewe

    Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko intego yo kurushanwa mu Cyongereza ari ugufasha abanyeshuri kunguka ubumenyi, kugira ngo bibafashe no gusobanukirwa neza andi masomo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-30-biga-mu-yisumbuye-batsindiye-kujya-mu-mahugurwa-mu-bwongereza

  • Kamonyi: Impanuka ikomeye yahitanye abantu icyenda, ikomerekeramo 14 – #rwanda #RwOT

    Ni impanuka yabaye kuri iki Cyumweru ahagana Saa Yine zishyira Saa Tanu. Yabereye mu Murenge wa Musambira, Akagari ka Karengera, mu Mudugudu wa Nyagatovu.

    Iyi Hiace yavaga mu cyerekezo cya Kigali yari itwaye abantu 21 yagonganye n'ikamyo yari irimo abantu bibiri, na yo yavaga mu cyerekezo cy'i Muhanga, maze abantu icyenda baburira ubuzima muri iyi mpanuka.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo sylvère yabwiye IGIHE ko imibiri y'abapfuye yajyanywe mu buruhukiro mu Bitaro bya Kabgayi, mu gihe abandi 14 bayikomereyemo bajyanywe mu bitaro bitandukanye birimo Remera Rukoma, CHUK na Kabgayi kuvurwa.

    Ati 'Abantu icyenda bahise bitaba Imana, naho abakomeretse barimo kwitabwaho n'abaganga. Mu bari muri Hiace, hapfuyemo icyenda abandi basigaye barakomereka, naho babiri bo mu ikamyo bakomeretse byoroheje.''

    Meya Dr. Nahayo yakomeje ashimira abaturage b'i Musambira bagaragaje umuco mwiza wo gutabara abagize impanuka, batagamije kubabangamira.

    Ati 'Bagaragaje umuco mwiza wo gutabara, kuko hari abahageze mbere bikiba, bakoze ibishoboka byose kugira ngo bafashe abari mu kaga, kugeza inzego z'umutekano zihageze.'

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n'umushoferi wa Hiace washatse kunyura ku modoka yari imuri imbere, abikora atashishoje birangira agonze iyi kamyo.

    Ati 'Iyi modoka yari itwaye abantu 21, ku bw'amahirwe make abantu icyenda bahita bahasiga ubuzima. Ni impanuka yari ikomeye […] hari abakomeretse cyane ariko bageze kwa muganga bagihumeka.'

    Uyu muyobozi yaboneyeho no kwihanganisha imiryango yabuze ababo, yifuriza n'abakomeretse gukira.

    Iyi mpanuka yabereye mu Karere ka Kamonyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-impanuka-ikomeye-yahitanye-abantu-icyenda-ikomerekeramo-14

  • Umunyarwenya Ramjaane Joshua yatanze ubwisungane ku bantu 1000 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ramjaane Joshua Foundation yashinzwe na Ramjaane Joshua Niyoyita wamamaye ubwo yari umunyarwenya akaba n’umunyamakuru mu Rwanda yatanze Miliyoni eshani y’ubwisungane bwo kwivuza ku bantu igihumbi bo mu karere ka Bugesera , mu Mirenge wa Kamabuye ndetse na Ngeruka.

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 17 Nyakanga 2026. Ramjaane aherekejwe na Adam bavanye muri Amerika babanje guhugura abashinzwe imbonezamirire mu miryango ndetse Adam abigisha ijambo ry’Imana.

    Nyuma yaho nibwo habaye irushanwa rya Ramjaane Joshua Foundation ryari rigamije ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko binajyana n’igikorwa cyo gutanga ubwisungane mu kwivuza.

    Iri rushanwa ryabereye mu Murenge wa Kamabuye ku kibuga cya GS Nyakayaga, ryahuje Umurenge wa Ngeruka n’umurenge wa Kamabuye ari naho Ramjaane Joshua Foundation isanzwe ikorera ibikorwa byayo.

    Ni irushanwa ryahuje Imirenge 2 . Kamabuye yari hagarariwe n’Akagari ka Kampeka ndetse Ngeruka yo yari ihagarariwe n’Akagari ka Murama.

    Ramjaane yakiniye ikipe y’Akagali ka Murama yari ihagarariye Umurenge wa Ngeruka naho Adam akinira akagari ka Kampeka kari gahagaririye Umurenge wa Kamabuye.

    Iminota 90 yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, hitabazwa Penaliti, Kamabuye itsinda 3-1.

    Ikpe ya mbere yahembwe igikombe n’ ibihumbi ijana (100.000 FRW) mu gihe iya 2 yahembwe ibihumbi mirongo itanu (50.000 FRW).

    Ramjaane Joshua Foundation yatanze ubwisugane mu kwivuza ku bantu igihumbi bo mu Mirenge wa Ngeruka na Kamabuye. Buri Murenge wahawe ubwisungane mu kwivuza bw’abantu 500 ahwanye na Miliyoni ebyiri n’igice ( 2.500.000 FRW) kuri buri Murenge.

    Ramjaane washinze Ramjaane Foundation

    Adam, umushyitsi wa Ramajaane wahuguye abafashamirire ndetse anabwiriza ijambo ry’Imana ryibanze ku kwita ku burere bw’abana

    Ukuriye Ubuzima mu Murenge wa Ngeruka yashimye cyane Ramjaane Foundation ku bikorwa ikorera mu Mirenge ya Ngeruka na Kamabuye

    Abafashamirire nibo bahuguwe

    Umurenge wa Kamabuye wahawe miliyoni 2.5 Frw yo kugurira abaturage ubwisungane mu kwivuza

    Umurenge wa Ngeruka wahawe miliyoni 2.5 Frw yo kugurira abaturage ubwisungane mu kwivuza

    Banakinnye umupira

    Kamabuye ni yo yatwaye igikombe

    Arnaud Ntamvutsa ukuriye Ramjaane Foundation mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/umunyarwenya-ramjaane-joshua-yatanze-ubwisungane-ku-bantu-1000-amafoto.html

  • Inzobere za Loni zasuye i Gashora ahazubakwa Ikigo cy'u Rwanda mu bya Nucléaire – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 28 Nyakanga 2026 nk'uko byatangajwe na RAEB.

    Uru ruzinduko rwabaye mu rwego rw'ubugenzuzi bwa IAEA buzwi nka Integrated Nuclear Infrastructure Review Mission for Research Reactors (INIR-RR), bugamije kureba aho u Rwanda rugeze mu myiteguro yo guteza imbere ibikorwaremezo bijyanye n'ubushakashatsi bushingiye ku ikoranabuhanga rya nucléaire.

    CNST ni kimwe mu bikorwaremezo by'ingenzi u Rwanda rwateganyije mu rwego rwo guteza imbere ubushakashatsi n'imikoreshereze y'ikoranabuhanga rya nucléaire mu nzego zitandukanye. Iki kigo giteganyijwe kubakwa mu Ntara y'Iburasirazuba, mu Karere ka Bugesera, hafi y'icyanya cyahariwe inganda n'Ishuri Rikuru rya RICA.

    U Rwanda ruvuga ko iki kigo kizagira uruhare mu guteza imbere ubushakashatsi n'ubuvuzi bukoresha ikoranabuhanga rya nucléaire. Mu mishinga ijyanye na nucléaire u Rwanda rufite, harimo no kwitegura gukoresha inganda nto z'amashanyarazi dukoresha ingufu za nucléaire zizwi nka Small Modular Reactors (SMRs).

    Uru ruzinduko rw'inzobere za IAEA ruje mu gihe u Rwanda rukomeje gukorana n'uru rwego rwa Loni mu kubaka ubushobozi, gutegura abahanga no gushyiraho ibikorwa remezo bizatuma ikoreshwa ry'ingufu za nucléaire rikorwa mu buryo bwizewe kandi bugamije iterambere rirambye.

    Iyi ntambwe ije mu gihe muri Werurwe 2026 itsinda ry'abakozi ba IAEA bari mu Rwanda na none mu ingenzura ryo kureba ko u Rwanda rwujuje ibisabwa mu kubaka uruganda rw'ingufu za nucléaire. Isuzuma ryakozwe ryagaragaje ko u Rwanda ruhagaze neza muri uru rwego.

    As part of the ongoing @iaeaorg Integrated Nuclear Infrastructure Review Mission for Research Reactors (INIR-RR) in Rwanda, RAEB staff, IAEA experts and key national stakeholders conducted a site visit to the future Centre for Nuclear Science and Technology (CNST) in Gashora,… pic.twitter.com/WScgC58g68

    — Rwanda Atomic Energy Board (RAEB) (@RAEB_Rwanda) July 18, 2026


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzobere-za-loni-zasuye-ahazubakwa-ikigo-cy-u-rwanda-mu-bya-nucleaire-i-gashora