Author: webrwanda

  • Baribeshya- Maj Gen (Rtd) Nziza avuga ku migambi ya FDLR – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki 11 Nzeri 2026, mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Ruhango ho mu Kagari ka Nyakarera, ubwo RDRC yashyikirizaga inzego z'ibanze n'imiryango abantu 20 bahoze ari abarwanyi mu mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.

    Yagaragaje koi mwe mu iturufu FDLR ikoresha ari ukubwira abo yafashe bugwate kubyara abana benshi kugira ngo izabone abarwanyi bazatera u Rwanda.

    Ati 'Umwanzi w'u Rwanda FDLR arababwira ngo mubyare mukomeze mubyare, mugire abantu benshi, tuzagwira tugende dutsinde Kagame twice Abanyarwanda basigaye.'

    Yakomeje avuga ko iyi migambi ya FDLR itazagerwaho.

    Ati 'None bari kubyara batubyarira, ni ibigoryi baribeshya. Iyo niyo migambi y'umwanzi. Aba twashyikirije imiryango barafashwe, bashyirwa mu gisirikari bakiri bato bagikurikiramo batabishaka, bababwira ko n'uzagerageza gushaka kubatoroka bazamwicira mu nzira, ariko abangaba ni intwari baragerageje bagera mu Rwanda.'

    Maj Gen (Rtd) Nziza kandi yagaragaje ko abagize FDLR bazataha bagashira mu mashyamba ya Congo u Rwanda nta sasu na rimwe rubarashe, ahubwo bazaba babikesha ubukangurambaga.

    Yanaboneyeho gusaba abaturage, abafite abavandimwe mu mashyamba ya Congo basigayeyo kubasaba bagataha, kuko abatashye ari amahitamo meza bakoze.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative yabwiye IGIHE ko bishimiye kwakira aba baturage kuko basanga ari imbaraga Igihugu cyungutse.

    Ati 'Twishimiye kwakira abaturage bacu bagera kuri 20, baracyari bato aho tubitezeho umusanzu mu kubaka Igihugu, turakomeza tubabe hafi, tunabifashishe mu bukangurambaga bwo guhamagarira abakiri mu mashyamba ya Congo gutahuka.'

    Aba baturage batashye, ibirenze ku bufasha bw'ibanze bahabwa na Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikari, Ubuyobozi bw'Akarere nabwo bwabahaye ibiryamirwa, amafaranga n'ibyo kurya by'ibanze bibafasha gutangira ubuzima.

    Abagera kuri 20 babaga mu mashyamba ya Congo bakiriwe i Rutsiro

    Maj Gen (Rtd) Nziza yaburiye abagifite imigambi yo guhungabanya u Rwanda

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative yavuze ko bishimiye kwakira aba baturage kuko basanga ari imbaraga Igihugu cyungutse

    Mu bikoresho by’ibanze bahawe harimo n’ibiryamirwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/baribeshya-maj-gen-rtd-nziza-avuga-ku-migambi-ya-fdlr

  • Inyange yashyize umucyo ku biciro by'amata yayo – #rwanda #RwOT

    Ubu butumwa bwatanzwe nyuma y'aho bamwe mu bacuruzi batangiye kugurisha ikarito y'amata ya Inyange irimo udupaki 12 twa mililitiro 500 ku mafaranga agera ku 20.000 Frw.

    Uwitwa Umperuka Cyera ku rubuga X, yagize ati “Muri karitsiye ntuyemo ubu tuvugana ikarito y'amata ya Inyange yamaze kugera ku bihumbi 20 Frw. Ndi kwibaza iri zamuka ry'amata ya Inyange ririmo guterwa n'iki?'

    Hari abandi bavuga ko uretse no guhenda, kubona amata ya Inyange ku masoko biri kugorana cyane, bakibaza icyateye iki kibazo.

    Aria Jo ati “Mwabonye ukuntu amata ya Inyange yabuze ahantu hose?”

    IGIHE yageze i Nyabugogo, isanga hari aho igiciro cy'ikarito y'amata ya Inyange cyageze ku 19.000 Frw ariko iyo abacuruzi babajijwe impamvu, basobanura ko amafaranga baranguriraho yiyongereye.

    Umwe muri aba bacuruzi utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko ubusanzwe bagurishaga abakiliya iyi karito ku 8500 Frw ariko ko byahindutse bitewe n'ababaranguza.

    Iyo uzengurutse mu masoko atandukanye y'i Kigali, usanga ibiciro by'amata ya Inyange biri hejuru cyane mu maduka asanzwe, ariko muri 'Supermarkets' zimwe na zimwe biracyari ku 8500 Frw.

    Inyange Industries yasobanuye ko mu mpeshyi y'uyu mwaka, umusaruro w'amata wagabanyutse cyane ariko ko ibiciro amata yayo ari kugurishwaho hamwe na hamwe bihabanye n'ibyo yashyizeho.

    Uru ruganda rwasobanuye ko ikarito y'amata yarwo y'udupaki 12 twa mililitiro 500 igomba kugurishwa 8000 Frw ku baranguza, ikagurishwa 8500 Frw kuri 'Milk Zones'.

    Inyange Industries yatangaje ko litiro y'amata atunganyije agurishwa muri 'Milk Zones' itagomba kurenza 800 Frw.

    Inyange yavuze ko impinduka zose ku bicuruzwa byayo zizajya zitangarizwa mu ruhame, mbere y'igihe, binyuze mu miyoboro yemewe y'itumanaho.

    Umuyobozi wa Inyange Industries, James Biseruka, yagize ati “Twizeye ko umusaruro w'amata uzagaruka mu buryo busanzwe vuba.”

    Inyange Industries ni rumwe mu nganda nini mu Rwanda zitunganya amata. Rutunganya n'ibindi birimo imitobe ndetse n'amazi yo kunywa.

    pic.twitter.com/J8mEFnE5te

    — Inyange (@AlwaysInyange) September 11, 2026

    Inyange Industries yatangaje ko ikarito y’amata yayo itagomba kurenza 8500 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyange-yashyize-umucyo-ku-biciro-by-amata-yayo

  • Umwihariko w'imishinga y'urubyiruko yasaranganyijwe miliyoni 88 Frw – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo guhemba iyi mishinga wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 11 Nzeri 2026. Imishinga itandatu yatsinze yatoranyijwe muri 15 yari yageze mu cyiciro cya nyuma.

    Buri mushinga watsinze wahembwe 10.000$ (arenga miliyoni 14,7 Frw) ndetse ba nyirawo bazakomeza guhabwa ubufasha mu rwego kunoza neza ibyo bakora.

    Umushinga wa mbere wahembwe ni uwa Kenza Coulibaly na Egbunike Ngozi Theodora witwa 'Sweet Haven Africa.'

    Ufasha abakobwa bakiri bato kubona impapuro z'isuku, 'pads' n'ubujyanama ku buzima bw'imyororokere mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda, Kenya na Nigeria.

    Uwa kabiri ni uwitwa 'Utunyange Voices Podcast' wa Noella Lidvine Isingizwe; wubakiye ku gufasha abana b'abakobwa kumenya no gusobanukirwa amakuru ajyanye n'ubuzima bw'imyororokere binyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo YouTube n'izindi.

    Umushinga wa gatatu ni uwa 'Ibanga' wa Tuyishime Theophile, Karenzi Christian na Kwizera Fiston. Bafite gahunda yo kwifashisha Kioske mu gusobanurira urubyiruko amakuru ajyanye n'imyororokere ndetse bakabasha kuba bagura n'ibikoresho birimo iby'isuku nka 'pads' n'udukingirizo mu buryo bw'ibanga nta pfunwe bagize.

    Uwa Kane wahembwe ni uwa Fabrice Habonimana na Evode Kwizera. Bafite umushinga bise 'Intambwe Pads' aho bakora impapuro z'isuku mu mitumba y'insina mu rwego rwo gufasha abana b'abakobwa batuye mu cyaro badafite ubushobozi bwo kugura impapuro z'isuku, pads kuzibona ku giciro cyo hasi.

    Umushinga wa Gatanu wahembwe muri iyi mishinga ni uwitwa 'Tuza Smart Bracelet' wa Djuma Itangishaka wakoze igikomo kibasha gutahura hakiri kare ibibazo birimo ibyo mu mutwe, ubwoba ndetse n'ibindi igihe umuntu acyambaye kikamufasha guhita ajya mu bitaro kwivuza igihe izo ndwara zitari zafata indi ntera.

    Uwa Gatandatu wahembwe ni uwa Alain Nshimiyimana. Uyu musore wari warabaswe no gukoresha ibiyobyabwenge nyuma akaza gufashwa kubireka no kubivaho binyuze muri 'Huye Isange Rehabilitation Center', we na bagenzi be bashinze ikigo gifasha urubyiruko gusobanukirwa ingaruka mbi bashobora guhura nazo igihe bakoresheje ibiyobyabwenge ndetse bakabafasha no kumenya neza uburyo bwiza bwo kwita ku buzima bwo mu mutwe.

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yishimiye urwego iAccelerator imaze kugeraho kuva yashingwa mu 2016, kuko imishinga yagiye ivamo yagize uruhare rukomeye mu guhangana n'ibibazo byugarije Abanyarwanda.

    Ati 'Kuva Umuryango wa Imbuto Foundation washyiraho iAccelerator ku bufatanye n'abafatanyabikorwa bacu batandukanye. Imaze kuba urubuga rukomeye ku rubyiruko rwo gukemura ibibazo bitandukanye byugarije Sosiyete Nyarwanda birimo ubuzima ndetse n'ibindi.'

    Yakomeje asaba ko urubyiruko ko mu gihe Isi irimo guhinduka bakwiriye nabo kwiga uburyo bahanga udushya bifashishije ikoranabuhanga rigezweho ririmo iry'ubwenge buhangano mu gukemura ibibazo bikunze kugaragara mu buzima ndetse n'ibindi.

    Mu 2026, hakiriwe imishinga 1300 yavuyemo 30 ari yo yatoranyijwemo 15 ba nyirayo bagiye mu mwiherero bafashwa kuyinoza neza. Itandatu muri yo yatangajwe nk'iyahize indi.

    iAccelerator yatangijwe na Imbuto Foundation, UNFPA, Minisiteri y'Urubyiruko na KOICA hagamijwe guhamagarira urubyiruko gushaka ibisubizo birambye no kurufasha guhanga imirimo.

    Abatsinze mu byiciro byabanje bagize uruhare mu kugeza ku bantu barenga miliyoni serivisi z'ibisubizo batanze zibanze ku gutanga amakuru ku buzima bw'imyororokere.

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, ahemba Djuma Itangishaka uri mu bitwaye neza muri iAccelerator

    Umunyambanga Uhoraho muri Ministeri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Ishungure Parfait ni we washyikirije Fabrice Habonimana na bagenzi be igihembo cya miliyoni zirenga 14,7 Frw batsindiye

    Kenza Coulibaly na Egbunike Ngozi Theodora basobanurira abagize akanama nkemurampaka uburyo ikigo cyabo kigira uruhare mu kwigisha urubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere

    Thérèse Karugwiza wari uhagarariye UNFPA Rwanda yashimye urubyiruko rwatanze umusanzu ruhanga ibisubizo ku bibazo bibangamiye sosiyete

    Fabrice Habonimana yamuritse umushinga witwa ‘Intambwe Pads’ wo gukora cotex mu mitumba y’insina

    Djuma Itangishaka yasobanuye uko yagize igitekerezo cyo gukora igikomo gitahura ko umuntu afite indwara zo mu mutwe

    Alain Nshimiyimana ufite umushinga wo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyawenge mu rubyiruko yatsindiye miliyoni zirenga 14,7 Frw

    Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na bamwe mu bagiye batwara ibihembo muri iAccelerator

    Amafoto: Shumbusho Djasiri na Rusa Willy Prince


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kubona-udukingirizo-mu-ibanga-mu-mwihariko-w-imishinga-yasaranganyijwe-miliyoni

  • Rulindo: Umusaruro w'ibirayi wageze kuri toni 30 kuri hegitari – #rwanda #RwOT

    Bwari mu gikorwa cyo kumurika ibyagezweho muri manda y'imyaka itanu y'Inana Njyanama y'aka karere yatangiye manda mu mpera za 2021 ikazarangira mu Ukwakira 2026. Igikorwa cyabaye ku wa 10 Nzeri 2026.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, mu byagezweho yagaragarije abitabiriye byo bishimira harimo n'amafaranga abahinzi binjirizwa n'igihingwa cy'ibirayi.

    Ati 'Kubera ibyemezo byagiye bifatwa bikanashyirwa mu bikorwa abahinzi b'ibirayi bavuye ku musaruro wa toni umunani kuri hegitari bari ho mu 2021, none ubu mu 2026 umusaruro w'ibirayi kuri hegitari ugeze kuri toni 30.'

    Muri aka karere kandi hubatswe ubwanikiro bubiri bwo gutuburiramo imbuto y'ibirayi burimo ubwa Kisaro na Bushoki bwatwaye asaga miliyari 1,4 Frw.

    Muri iyi myaka itanu kandi, hongerewe hegitari ziciweho amaterasi ku buryo ubuso bwa hegitari 6000 ziyongereye ku zindi ibihumbi 45 zari zisanzwe ziciweho amaterasi harimo ay'indinganire n'ayikora.

    Mu kurushaho kandi gushyigikira ubuhinzi bw'ibirayi muri aka karere, hegitari 217 z'ubuhinzi bwabyo zashyizwe mu bwishingizi, mu gihe mu 2021 nta hegitari n'imwe yahingwagaho ibirayi yari yishingiwe.

    Mu mishinga myinshi yakozwe muri aka karere harimo n'iyagize uruhare mu kugabanya ingaruka zaterwaga n'ibiza nk'uwo kubungabunga icyogogo cy'umugezi wa Base watwaye miliyari 4,5 Frw.

    Ubu buhinzi bw'ibirayi bwabaye imwe mu nzitizi nyinshi zafashije muri gahunda yo kuvana abaturage mu bukene mu myaka ibiri ishize, aho imiryango 14.976 yavuye mu bukene, mu miryango 20.869 yose yabarurwaga yari mu bukene.

    Manda y'imyaka itanu y'Inama Njyanama y'Akarere ka Rulindo yatangiye inshingano mu mpera za 2021 yafashe ibyemezo 622, muri byo ibigera kuri 580 byashyizwe mu bikorwa.

    I Rulindo toni z’ibirayi kuri hegitari zageze kuri 30


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-umusaruro-w-ibirayi-wageze-kuri-toni-30-kuri-hegitari

  • Spiro Rwanda ikomeje kwagura ibikorwaremezo bya moto z'amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe n'Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Spiro Rwanda, Ngabire Shanton, ubwo yitabiraga Inama n'Imurikabikorwa ngarukamwaka ry'ibijyanye n'ingufu ryabereye i Kigali kuva ku wa 8 Nzeri 2026.

    Mu kiganiro cyibanze kuri politiki, ibikorwaremezo, ikoranabuhanga n'imicungire ya batiri z'ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, Ngabire yavuze ko Spiro iri kubaka uburyo bunoze buzafasha abamotari gukomeza gukora batabangamiwe no kubura aho basimburiza batiri.

    Ati 'Ku mumotari ukora ubucuruzi, igihe moto imara ikora ni ingenzi cyane. Ntabwo yifuza kumara amasaha y'akazi ategereje ko batiri yuzura. Akeneye kubona ingufu zizewe aho ari hose akorera.'

    Spiro ntiyibanda gusa ku gukora no gukwirakwiza moto z'amashanyarazi, ahubwo inita ku kwagura sitasiyo zo gusimburizaho batiri, kongera umubare wa batiri, gukurikirana imikorere yazo hifashishijwe ikoranabuhanga n'ibindi.

    Ibi bijyana kandi no gusesengura amakuru aturuka kuri sitasiyo za Spiro, afasha kumenya aho batiri zikoreshwa cyane, aho abazikeneye biyongera ndetse n'uko buri batiri ikora. Ibi bituma Spiro ibasha guhitamo neza aho yubaka sitasiyo nshya no gucunga ububiko bwa batiri hakurikijwe ibikenewe.

    Ngabire yavuze ko Spiro idategereza ko moto z'amashanyarazi zibanza kuba nyinshi ngo itangire gutegura ibizakenerwa, ahubwo ko iri kubaka ibikorwaremezo hakiri kare kugira ngo bizabe bihagije uko umubare w'abazikoresha ukomeza kwiyongera.

    Ati 'Ntabwo dushaka gukemura ikibazo cy'uyu munsi ngo ejo tuzabe twateje ikindi kibazo cy'imyanda ya batiri. Ni yo mpamvu dutegura imicungire y'ubuzima bwa batiri kuva ku munsi wa mbere.'

    Spiro Rwanda kandi iri gukorana n'inzego za Leta kugira ngo ahateganywa gushyirwa sitasiyo zo gusimburizaho batiri habe hari amashanyarazi ahagije kandi yizewe.

    Igaragaza ko gushyiraho sitasiyo nshya bikorwa hashingiwe ku mubare wa moto zikorera mu gace runaka, ibikorwaremezo bihari n'ingano y'amashanyarazi ahaboneka.

    Kugeza ubu, Spiro Rwanda imaze kubaka sitasiyo nini umunani mu Mujyi wa Kigali, zifite ubushobozi bwo kongera umuriro muri batiri nyinshi icyarimwe.

    Ifite kandi batiri zirenga ibihumbi 50, ndetse iteganya gukomeza kongera umubare wazo no kwagura sitasiyo zo kuzisimburizaho.

    Spiro Rwanda ivuga ko intego yayo ari ukwagura ibikorwa, gutanga serivisi zizewe no gucunga neza batiri mu gihe cyose zimara zikoreshwa. Ibi bizatuma ibikorwaremezo bikomeza kwaguka ku muvuduko ujyanye n'ubwiyongere bwa moto z'amashanyarazi mu Rwanda.

    Kugeza ubu, Spiro imaze gushyira mu muhanda moto zirenga 36.461 zikoresha amashanyarazi. Ikomeje kandi kwagura urusobe rw'ibikorwaremezo byo gusimburizaho batiri, kugira ngo serivisi zayo zirusheho kwegera abazikoresha no kuborohereza.

    Spiro kandi yagize uruhare rukomeye mu guhanga imirimo, aho imaze guha akazi abantu barenga 2.342. Abagore bangana na 38% by'abakozi bose, kandi iyi sosiyete ifite intego yo kongera uwo mubare ukagera kuri 45%.

    Spiro Rwanda yagaragaje icyo iri gukora mu kwitegura ubwiyongere bwa moto z'amashanyarazi

    Stations nini za Spiro zakira batiri nyinshi icyarimwe

    Moto ya Spiro yitwa EKON M1 V3 iherutse gushyira ku isoko ni imwe mwe mu byo yamurikiye mu nama yigaga ku bijyanye n’ingufu

    Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Spiro Rwanda, Ngabire Shanton, yavuze ko uru ruganda rukomeje kubaka no kwagura ibikorwaremezo bya moto


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/spiro-rwanda-ikomeje-kwagura-ibikorwaremezo-bya-moto-z-amashanyarazi

  • Wari uzi ko umubi ari inyamaswa mbi kurusha Shark? #rwanda #RwOT

    Umubu ni muto, ariko ushobora kuba umwe mu nyamaswa zica abantu benshi ku isi. Ikibazo si uko umubu ubwawo urya umuntu cyangwa umwica ako kanya, ahubwo ni uko ushobora gutwara kandi ugakwirakwiza indwara nka malariya, dengue, chikungunya, Zika na yellow fever. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rivuga ko indwara zitwarwa n’udukoko nka mosquito zitera abantu barenga 700,000 gupfa buri mwaka.

    Malariya ni yo ifite uruhare runini muri izo mfu. Umubu w’ingore wo mu bwoko bwa Anopheles ushobora kuruma umuntu wanduye, ugakurikizaho kuruma undi muntu, maze agakoko gatera malariya kakamugeraho. Ni ukuvuga ko umubu uba nk’umuhuza w’indwara hagati y’umuntu n’undi.

    Ku rundi ruhande, shark ishobora kuruma umuntu kandi igikomere cyayo kikaba gikomeye, ariko ibitero byica abantu ni bike cyane ugereranyije n’imfu ziterwa n’indwara zikwirakwizwa n’imibu. Ni yo mpamvu ubwoba dufitiye shark budahuye neza n’akaga nyakuri tubona ku isi.

    Mu bushakashatsi n’imibare yatangajwe na World Health Organization mu 2024, indwara zitwarwa n’udukoko zitera imfu z’abantu barenga 700,000 buri mwaka, naho malariya yonyine ikaba iteza imfu z’abarenga 608,000 .

    Bityo, ubutaha nubona imibu igusatira nijoro, ntukayifate nk’udukoko duto gusa. Umubu ni muto cyane, ariko ashobora kuba intwaro y’indwara zikomeye kurusha inyamaswa dutinya cyane.

    Umubu wica benshi kurusha Shark

    Jean François Regis / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/wari-uzi-ko-umubi-ari-inyamaswa-mbi-kurusha-shark.html

  • Twari tuzi ko ari intambara mu zindi, twarwaniriraga igihugu – Kagege #rwanda #RwOT

    Myugariro wa APR FC, Byiringiro Gilbert yavuze ko ikintu cyabafashije gusezerera Les Aigles du Congo ari uko bazi ko kuyitsinda ari ukurwana ku ishema ry’igihugu.

    Hari mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League aho ejo hashize ku wa Gatanu APR FC yari yakiriye Les Aigles du Congo yabatsinze 1-0 mu mukino ubanza.

    Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yasabye ko umukino ubanza n’uwo kwishyura w’iri jonjora utabera muri DR Congo kubera icyorezo cya Ebola kiri muri iki gihugu hakiyongeraho n’uko umubano w’u Rwanda n’iki gihugu utameze neza aho yari ifite impungenge z’umutekano w’iyi kipe mu gihe yajyayo.

    Gusa CAF yaje kubitera utwatsi, itegeka ko APR FC ijya gukina muri DR Congo, byarangiye itsinzwe 1-0.

    Kagege yabwiye ISIMBI ko icyabafashije ari uko barwaniriraga igihugu.

    Ati “Icyadufashije ni uko twari tuzi ko ari intambara mu ntambara, twarwaniriraga igihugu.”

    Yakomeje avuga ko ubu bagiye kwitegura cyane ku buryo bazajya mu matsinda ya CAF Champions League.

    Ati “Tugiye kwitegura turebe ko twarenga icyi cyiciro tube twagera mu matsinda.”

    Agaruka ku cyo bari babuze mu mukino ubanza, yagize ati “umukino ubanza nta kintu cyabuze, badutsinze kimwe natwe twashyizemo imbaraga turabatsinda.”

    Amahirwe menshi ni uko mu cyiciro gikurikiyeho bazahura na Zamalek yo mu Misiri, yavuze ko nayo kuyisezerera bishoboka.

    Ati “Birasaba kwitegura neza, tukiga ku ikipe neza, ndakeka twayize neza nayo twayitsinda nta bidashoboka.”

    Yashimiye abakunzi b’ikipe ya APR FC ndetse abatura intsinzi kuko niba babafashije cyane kugira ngo bayibone.

    Kagege yavuze ko barwaniriraga igihugu

    Source : http://isimbi.rw/twari-tuzi-ko-ari-intambara-mu-zindi-twarwaniriraga-igihugu-kagege.html

  • Ngomba kujya mu matsinda – Umutoza wa APR FC #rwanda #RwOT

    Umunya-Maroc utoza APR FC, Talib Abderrahman nyuma yo gusezerera Les Aigles du Congo yavuze ko agomba kujya mu matsinda.

    Ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2026, APR FC yasezereye Les Aigles du iyitsinze 3-0 biba 3-1 mu mikino yombi, ihita igera mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League aho batsinze bahita bagera mu matsinda y’iyi mikino Nyafurika.

    Nyuma y’uyu mukino bari mu rwambariro, imbere y’ubuyobozi bukuru bwa APR FC n’abakinnyi, Talib Abderrahman yavuze ko agomba kujya mu matsinda.

    Ati “Twe uyu mukino twamaze kuwibagirwa, ubu turimo gutekereza kuri Zamalek. Njye ngomba kujya mu matsinda, APR FC igomba kujya mu matsinda. Ubu ni ugutekereza kuri Zamalek. Ibi byo ni amateka.”

    Yakomeje ashimira ubuyobozi kuba bwahise bunaha abakinnyi agahimbazamusyi avuga ko ari agahimbazamusyi bakwiriye.

    Talib Abderrahman yavuze ko agomba kujya mu matsinda

    Source : http://isimbi.rw/ngomba-kujya-mu-matsinda-umutoza-wa-apr-fc.html

  • Mu gice cya kabiri cya Nzeri mu Rwanda hazatangira kugwa imvura – #rwanda #RwOT

    Meteo Rwanda yavuze ko iri teganyagihe rireba igihe cyo kuva ku wa 11 kugeza ku wa 20 Nzeri 2026, aho imvura nyinshi iteganyijwe mu Ntara y'Iburengerazuba, ibice byinshi by'Intara y'Amajyaruguru ndetse no mu bice bimwe by'Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru.

    Mu bindi bice by'igihugu, hateganyijwe imvura iri munsi gato y'isanzwe igwa muri iki gice cy'ukwezi. Muri rusange, imvura izagwa iri hagati ya milimetero 10 na 64, mu gihe iminsi izagwamo imvura iteganyijwe kuba iri hagati y'iminsi ibiri n'ine bitewe n'aho umuntu aherereye.

    Imvura iri hagati ya milimetero 40 na 64 iteganyijwe mu Ntara y'Iburengerazuba n'iy'Amajyaruguru, uretse bimwe mu bice byo mu Turere twa Gicumbi, Rulindo na Gakenke. Iyi mvura kandi iteganyijwe mu majyaruguru n'uburengerazuba bw'Akarere ka Nyamagabe ndetse no mu burengerazuba bw'Akarere ka Nyaruguru.

    Meteo Rwanda kandi yatangaje ko imvura iri hagati ya milimetero 30 na 40 izagwa mu Turere twa Muhanga, Nyagatare na Gatsibo, ndetse no mu bindi bice by'Intara y'Amajyaruguru, Nyamagabe na Nyaruguru. Hari kandi ibice by'Uturere twa Huye, Nyanza, Ruhango, Kamonyi, Rwamagana na Kayonza biteganyijweho iyo mvura.

    Mu bindi bice bisigaye by'igihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 30, mu gihe mu bice byinshi bya Bugesera, mu majyepfo ya Ngoma na Kirehe ndetse no mu gace k'Amayaga hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 10 na 20.

    Ku bijyanye n'ubushyuhe, Meteo Rwanda yavuze ko ubushyuhe bwo hejuru buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 21 na 33, naho ubukonje bwo hasi bukaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 10 na 19. Ubu bushyuhe buteganyijwe buri hejuru gato y'impuzandengo isanzwe iboneka muri iki gihe.

    Ubushyuhe bwo hejuru buri hagati ya dogere Selisiyusi 31 na 33 buteganyijwe cyane cyane mu bice byo hagati n'amajyepfo y'Umujyi wa Kigali, henshi mu Karere ka Bugesera, uburasirazuba bwa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza, amajyaruguru ya Kirehe, Amayaga ndetse no mu Kibaya cya Bugarama.

    Ku rundi ruhande, ubushyuhe bwo hasi buri hagati ya dogere Selisiyusi 10 na 12 buteganyijwe mu bice byinshi bya Nyabihu, Nyamagabe, Nyaruguru, Musanze, Ngororero ndetse no mu bice bimwe bya Rusizi, Nyamasheke, Rutsiro na Rubavu.

    Meteo Rwanda yanatangaje ko hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda mu bice bitandukanye by'igihugu. Umuyaga mwinshi cyane uteganyijwe mu Turere twa Karongi, Rutsiro, Rubavu, Nyamasheke, Ngororero, Nyabihu, Nyamagabe, Musanze na Burera.

    Iki kigo cyagiriye inama Abaturarwanda, cyane cyane abatuye ahateganyijwe umuyaga mwinshi, gukomeza gufata ingamba zo kwirinda ingaruka zaterwa n'uwo muyaga no gukurikiza amabwiriza atangwa n'inzego zishinzwe gukumira ibiza.

    Mu gice cya kabiri cya Nzeri mu Rwanda hazatangira kugwa imvura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-gice-cya-kabiri-cya-nzeri-mu-rwanda-hazatangira-kugwa-imvura

  • APR FC yasezereye Les Aigles du Congo #rwanda #RwOT

    APR FC yakomeje mu cyiciro gikurikiyeho cya CAF Champions League nyuma yo gutsinda Les Aigles du Congo 3-0 biba 3-1 mu mikino yombi.

    Nyuma y’uko Les Aigles du Congo yatsinze APR FC mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League 1-0, uyu munsi yari yayakiriye kuri Stade Amahoro, ni umukino yasabwaga gutsinda kugira ngo ikomeza mu kindi cyiciro.

    Umutoza ukomoka muri Maroc, Talib Abderrahman utoza APR FC yari yakoze impinduka imwe gusa muri 11 ku bakinnye umukino ubanza aho Ronald Ssekiganda wabonye ikarita itukura yasimbuwe na Seidu Yussif Dauda.

    APR FC yatangiye umukino ubona itarimo isatira cyane nubwo yanyuzagamo ukabona ko ishaka igitego ariko imipira myinsi ubwugarizi bukayigarura.

    Mu minota 30 y’igice cya mbere amahirwe akomeye yabonye ni ayo Ouattara yateye umunyezamu akawukuramo ndetse n’umupira William Togui Mel yahinduye ariko Amani Michel akananirwa kuwushyira mu izamu.

    APR FC yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 33 cyatsinzwe na Cheikh Djibril Ouattara. Amakipe yombi ajya kuruhuka ari 1-0.

    APR FC yagarukanye imbaraga mu gice cya kabiri ishaka igitego cy’umutekano maze ku munota wa 55 Ishimwe Christian atsinda icya kabiri kuri kufura.

    Mbere y’uko batera iyi kufura yari imaze gukora impinduka 2 aho Hakim Kiwanuka na Uwiyaremye Fidali basimbuye Amani Michel na Memel Dao.

    Cheikh Djibril yaje gutsindira APR FC igitego cya gatatu kuri penaliti ku munota wa 77 ku ikosa ryari rimukorewe.

    Ngabonziza Pacifique yaje gusimbura William Togui Mel. Umukino warangiye ari 3-0 maze APR FC ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yasezereye-les-aigles-du-congo.html