Author: webrwanda

  • Ni ubwa mbere maze amasaha abiri ntarabona umuntu ufite imbunda- Umunyarwanda watashye avuye muri RDC – #rwanda #RwOT

    Aba Banyarwanda bakiriwe barimo abagabo 11, abagore 27 n'abana 70.

    Habarurema Theophile watashye avuye muri RDC, yabwiye RBA ko kuva mu 1994 yakomeje kuguma muri iki gihugu ko utashye yicwa cyangwa akagirirwa nabi.

    Yavuze ko FDLR n'abasaza bamwe bafite imyumvire nk'iyayo bahoraga baboshya ko badakwiye gutaha.

    Ati 'Byari ibintu bibi, cyane cyane nkatwe batwangaga kuko tutavuga ururimi rumwe na bo bakadutoteza. Haje ingoma ya Wazalendo rero yo itugirira nabi cyane kurushaho…no kugira ngo mfate icyemezo cyo gutaha ni uko naganiriye na Kinangufu umwe mubwiye akarere nkomokamo ambwira ko bumva kuri radiyo ko nta kibazo gihari nanjye mpita mfata ingamba zo gutaha.'

    Uyu mugabo yavuze ko yabonye u Rwanda rutandukanye na RDC cyane kuko mu myaka 32 yari amazeyo ari ubwa mbere amaze amasaha abiri atarabona umurwanyi ufite imbunda.

    Ati 'Ubwo rero ntabwo waba mu gihugu cy'imbunda ngo uvuge ngo ufite umutekano kandi wowe utari umunyembunda. Amatsiko ni ayo kugera aho mvuka nkareba niba na ho hasa nk'uko aha ndi hasa.'

    Yavuze ko abana bose afite nta n'umwe wabashije gukandagira mu ishuri ariko yiteguye kubatangiza amashuri.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yavuze ko babashimiye icyemezo bafashe cyo gutaha mu Rwanda.

    Ati 'Tubashimira ko bafashe umwanzuro mwiza wo kugaruka mu gihugu cyababyaye cyane ko harimo n'abana benshi batavukiye muri iki gihugu, bavukiye mu buhungiro batazi u Rwanda, ni amahirwe akomeye rero kuba bagiye gukurira mu gihugu nk'u Rwanda.'

    Meya Sindayiheba yavuze ko hari amakuru atari yo aba baturage babaga barahawe ku Rwanda ababwira ko nibaramuka batashye bazicwa, ko nta mutekano uhari ariko ko amakuru babwiwe na bagenzi babo batashye yatumye bafata umwanzuro wo gutaha kandi basanze ari amahoro.

    Yavuze ko ubuyobozi bufasha abatashye mu byerekeye ubuzima, gusubira mu miryango yabo, gufasha abana gusubira ku mashuri n'ibindi.

    Aba Banyarwanda batunguwe no kubona ahantu hatari imitwe yitwaje intwaro

    Meya Sindayiheba yakiriye aba baturage abereka ko mu Rwanda ari amahoro kandi bazafashwa kwihuta mu iterambere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-ubwa-mbere-maze-amasaha-abiri-ntarabona-umuntu-ufite-imbunda-umunyarwanda

  • Ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi byinjirije u Rwanda miliyari 14,17 Frw mu minsi itanu – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwohereje hanze toni 9.521 z'ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi birimo ikawa, icyayi, imboga, imbuto, indabo ndetse n'ibikomoka ku matungo.

    Ibikomoka ku matungo ni byo byinjirije u Rwanda amafaranga menshi muri icyo gihe, aho byinjije miliyoni 2,74$ kuko hoherejwe toni 5.843, cyane cyane ku masoko yo mu bihugu bya Afurika.

    Icyayi cyakurikiyeho cyinjiza miliyoni 2,68$ avuye muri toni 1.823 zoherejwe hanze. Ikawa nacyo yakomeje kugira uruhare rukomeye mu kwinjiriza igihugu amadovize, aho yinjije miliyoni 2,42$ nyuma yo kohereza toni 313 ku isoko mpuzamahanga.
    Muri rusange, ibikomoka ku matungo, icyayi n'ikawa byinjije u Rwanda hafi miliyoni 7,84 $.

    Imboga zoherejwe mu mahanga zinjije ibihumbi 757,4$, aturutse muri toni 814 zoherejwe ku isoko mpuzamahanga. Izi mboga zageze ku masoko arimo u Bwongereza, u Buholandi, u Buhinde, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, u Bufaransa ndetse n'ibihugu bitandukanye bya Afurika.

    Ibicuruzwa bitandukanye bikomoka ku buhinzi byoherejwe ku isoko mpuzamahanga bipima toni 386, mu gihe byinjije ibihumbi 647,9$. Byoherejwe ku masoko yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Bangladesh ndetse n'ibihugu bya Afurika.

    Ni mu gihe imbuto u Rwanda rwohereje ku isoko mpuzamahanga muri icyo cyumweru ari toni 336, zinjije ibihumbi 350,7. Zoherejwe ku isoko ryo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu no mu bihugu bya Afurika.

    Indabo ni zo zabanye nkeya mu byoherejwe mu mahanga muri icyo cyumweru kuko aho honyerejwe toni zirindwi gusa, zinjiza amadolari 41,162. Izi ndabo zageze ku masoko yo mu Buholandi no mu Bwongereza.

    Iyi mibare igaragaza ko ibicuruzwa gakondo by'u Rwanda birimo icyayi n'ikawa ari inkingi ya mwamba mu kwinjiza amadovize, mu gihe ibindi bicuruzwa nk'ibikomoka ku matungo, imboga n'ibindi bikomoka ku buhinzi bigenda byigarurira isoko mpuzamahanga.

    I bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjiirije u Rwanda arenga miliyari 14,17 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikomoka-ku-buhinzi-n-ubworozi-byinjirije-u-rwanda-miliyari-14-17-frw-mu-minsi

  • Impamvu ushaka igikoresho kigezweho gikozwe mu rubaho atekereza i Karongi – #rwanda #RwOT

    Ibi bituruka ku mpamvu zirimo ishuri ryatangijwe n'abihayimana mu 2012 rigahindura isura y'ububaji mu Rwanda no kuba abakuye ubumenyi muri iryo shuri barahisemo gushinga inganda iwabo i Karongi aho kuzijyana mu tundi turere.

    Theophile Ndoreyaho ufite uruganda MT WOOD Solutions ruherereye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi avuga ko mu Karere u Rwanda ruherereyemo uru ari rwo ruganda rukumbi rukora ibikoresho byo mu rubaho rw'umwimerere, kuko izindi nganda zikora imbaho za MDF zifashishije ibisigazwa by'igiti.

    Mu kiganiro na IGIHE yavuze ko mu mpamvu zatumye ahitamo gushyira uru ruganda mu Karere ka Karongi harimo kuba ariho avuka no kuba aka karere kari hagati y'uturere tuvamo imbaho nyinshi zikoreshwa mu Rwanda nka Rusizi, Nyamasheke, Karongi na Rutsiro.

    Uyu mushoramari umaze imyaka irindwi mu ruhererekane nyongeragaciro rw'igiti, akaba n'umwe mu bategura integanyanyigisho ikoresha mu kwigisha abiga iby'ububaji avuga ko Karongi ariko karere ka mbere mu Rwanda mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga mu bubaji.

    Ati 'Tugiye mu bijyanye n'ikoranabuhanga mu kongerera agaciro igiti, Akarere ka Karongi ni ko ka mbere mu Rwanda. Kugeza ubu ishuri ryigisha abanyeshuri ububaji bugezweho rigahugura n'abarimu bigisha ububaji riboneka hano i Rubengera. Abarimu bigisha ububaji muri mu ishuri rikuru ry'imyuga rya Kitabi na bo baza guhugurirwa muri Rubengera TSS.'

    Nshimiyimana Jean Baptiste ufite Ikigo JB Wood Construction Ltd kiri mu bya mbere bikora ibikoresho by'imbaho bifite ubuziranenge mu Rwanda avuga ko mu bindi bigira Karongi, igicumbi cy'ububaji bugezweho mu Rwanda, harimo kuba ishuri bizeho ryarabaremyemo umutima wo gukora ibikoresho biri ku rwego rw'ibiva mu Burayi no muri Aziya.

    Ati 'Ishuri rya Rubengera TSS nanjye ni ryo nizemo. Iryo shuri ryashinzwe n'ababikira n'Abadage ni ryo ryabaye umusemburo w'impunduka zose tubona mu bubaji bwifashisha ikoranahubanga mu Rwanda. Ibigo byose bikora ibikoresho byiza byo mu mbaho usanga ababikorera barize hariya'.

    Mu bubaji bugezweho igikoresho gishushanywa muri mudasobwa bakacyereka umukiliya bakacyumvikanaho mbere y'uko batangira kugikora.

    Ikindi kiranga ububaji bugezweho ni uko budakoresha imisumari kuko aho umusumari utewe hasigara ubusembwa. Mu mwanya w'umusumari hakoreshwa utubaho twabugenewe tudapfa kugaragarira amaso ku gikoresho.

    Umuyobozi w'Umuryango Nyarwanda w'Abakora mu ruhererekane nyongeragaciro rw'imbaho (RWVCA), Hajji Abdul Karemera, yabwiye IGIHE ko mu Rwanda Akarere ka mbere gafite ababaji benshi ari Gasabo ariko ko Akarere ka Karongi ariko ka mbere gafite ababaji bakora ibikoresho bifite ubushobozi bwo guhangana n'ibiva ku isoko ryo hanze y'u Rwanda.

    Ati 'Icyo ab'i Karongi barusha abandi babaji ni ukumenya kuvana ibintu mu mvugo bakabishyira mu bikorwa'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald avuga ko ari amahirwe adasanzwe kuba Karongi ariko karere ka mbere mu Rwanda mu bubaji bugezweho.

    Ati “Abize muri Rubengera TSS bakora ibikoresho byo mu mbaho bifite ubuziranenge nk'iy'ibiva hanze. Ubu dufite inganda ebyiri. Abantu bashaka ibikoresho bigezweho baza hano. Nabaha ingero z'inyubako zikomeye ziri i Kigali nka Zaria Courts na Norrsken Kigali, ibikoresho by'imbaho birimo byatunganyijwe hano i Karongi. Ibyo byerekana ko umuntu ushaka kubaka ibintu bigezweho byo mu mbaho aza iwacu.'

    I Karongi haba inganda ebyiri zitunganya imbaho. Rumwe rufite ubushobozi bwo gukora ibitanda 200 n'inzugi 200 ku kwezi.

    Mu Rwanda habarurwa ababaji barenga 1000. Buri mwaka u Rwanda rutumiza mu mahanga ibikoresho bikoze mu mbaho bifite agaciro kari hagati ya miliyoni 30 na miliyoni 50 z'Amadolari ya Amerika.

    Intego y'ababaji bakorera i Karongi ibikoresho bigezweho byo mu mbaho ni ukugabanya ku rugero rufatika ingano y'ibikoresho byo mu mbaho u Rwanda rutumiza hanze y'igihugu kuko bidindiza ubukungu bwarwo.

    Mu mwaka ushize wa 2025 mu Karere ka Karongi hatashywe ku mugaragaro uruganda rw’ibikoresho byo mu mbaho

    Abasobanukiwe ibijyanye n’ibikoresho bikoze mu mbaho bemeza ko i Karongi ari ho hakorerwa ibikoresho by’imbaho bigezweho kurusha ahandi mu Rwanda

    Izi ntebe zikorerwa i Karongi

    Bimwe mu bikoresho bigezweho byakorewe mu Karere ka Karongi

    Karongi ifatwa nk’igicumbi cy’ububaji bugezweho mu Rwanda

    Ibi bikoresho bikorerwa i Karongi

    Imbere mu ruganda MT Wood Solutions rukora ibikoresho bigezweho byo mu mbaho

    Iyi mashini ni yo ikora utubaho dukoreshwa ahagakoreshejwe imisumari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-ushaka-igikoresho-kigezweho-gikozwe-mu-rubaho-atekereza-i-karongi

  • Kaminuza zo mu Rwanda zigiye kujya zishyirwa mu byiciro hashingiwe ku bushakashatsi zikora – #rwanda #RwOT

    Ibyo byagarutsweho kuri uyu wa 21 Gashyantare 2026 mu nama HEC yatumiyemo abo mu mashuri makuru na kaminuza ngo ibamurikire politiki nshya igiye gushyiraho.

    Izi politiki zigizwe n'igena ubushakashatsi muri kaminuza n'amashuri makuru n'indi ijyanye n'amasomo y'impamyabumenyi zihanitse za Master's na Ph.D.

    Ni politiki zamaze gutegurwa ariko zikiri kongerwamo ibitekerezo by'abakora mu burezi mu mashuri makuru na kaminuza kugira ngo nyuma zibe umurongo ugomba gukurikizwa muri ibyo byiciro.

    Ibyo biganiro byari bigamije kwereka abakora muri ayo mashuri ibikenewe mu burezi bijyanye n'Icyerekezo 2050 cy'igihugu, aho by'umwihariko ubushakashatsi buri mu bikeneye ingufu zihariye.

    Impamvu ni uko ubu muri kaminuza n'amashuri makuru 39 bikorera mu Rwanda, Kaminuza y'u Rwanda yonyine ari yo itanga impamyabumenyi y'ikirenga yo ku rwego rwa Doctorat ishingiye ku bushakashatsi (PhD), mu gihe izisigaye zitanga amasomo ya Doctorat nta zitanga iyo mpamyabumenyi zirimo.

    Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr. Kadozi Edouard, yavuze ko mu bushakashatsi bwa za kaminuza harimo icyuho cy'uko inyinshi abazigamo bakora ubusa n'ubwo kuzuza amasomo yabo gusa, bikarangirira aho.

    Ati 'Kaminuza cyane cyane iza hano iwacu zibanda cyane ku kwigisha, na bake bashoboye gukora ubushakashatsi bakabukora bagamije kuzuza inyandiko. Icyo iyi politiki igamije ni ukubabwira ngo nimwigishe ariko munakore ubushakashatsi, muhange ibishya bikemura ibibazo bihari.'

    Yongeyeho ati 'Bizatuma babasha gukorana n'abikorera kuko ni ho ikibazo kiri, kandi nibimara gutangira za kaminuza zizajya zisesengurwa zishyirwe mu nzego tumenye uko zihagaze bigendeye ku bintu bitandukanye birimo n'ubushakashatsi zikora no guhanga ibishya kugira ngo zirusheho gukora ibintu bikenewe.'

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko ubu ubushakashatsi babonye ko bukenewe batangira kubushyiramo imbaraga bahereye mu byiciro bibanza.

    Ati 'Murabizi gukora ubushakashatsi biba atari ngombwa cyane ku muntu wiga mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza, ariko ubu twahisemo ko na bo bazajya babukora. Ibyo bituma babona ibyo kubakiraho nibagera mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, noneho bikabategura kuzagera kuri Doctorat bashobora kubukora bonyine.'

    Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph , yavuze ko u Rwanda rugomba kuva ku rwego rwo gushingira ku bumenyi n'ubushakashatsi bukomoka mu bindi bihugu, rukarushaho kubwihangira no kububyaza ibisubizo bifatika.

    Ati 'Ubushakashatsi ntibukwiye kuba intego ubwabwo. Intego yabwo ni uguteza imbere imibereho y'abaturage, gufasha abafata ibyemezo, guteza imbere ubukungu, guhanga imirimo no gukemura ibibazo biri mu muryango mugari.'

    Yanenze kandi uburyo n'ubushakashatsi buba bwakozwe muri za kaminuza, aho usanga ubwinshi buhera mu nyandiko no mu nama aho bumurikirwa, agaragaza ko ari ngombwa kubaka urwego rutuma ubushakashatsi buva mu kuvumburwa gusa bukagera ku kubyazwa umusaruro uzamura ubukungu n'imibereho y'abantu.

    HEC igaragaza ko umubare w'abanyeshuri biga muri kaminuza n'amashuri makuru wakomeje kwiyongera kuva mu myaka hafi 10 ishize, ariko ko ikibazo kikiri ubushakashatsi bukemura ibibazo budakorwa.

    HEC ivuga ko abiga mu mashuri makuru na kaminuza 39 bikorera mu Rwanda bagiye biyongera, kuko mu mwaka wa 2016/2017 bari 91.193, bariyongeye bagera kuri 130.474 mu mwaka wa 2023/2024 ariko igaragaza ko uwo mubare ugikeneye kwikuba gatatu kugira ngo Igihugu kigere ku ntego cyihaye.

    Abayobozi mu nzego zitandukanye z’uburezi baganiriye ku buryo ubushakashatsi bwatezwa imbere muri za kaminuza

    Abakora mu mashuri makuru na za kaminuza baganiriye ku ireme ry’uburezi batanga

    Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr. Kadozi Edouard, yavuze ko mu bushakashatsi bwa za kaminuza harimo icyuho gikomeye

    Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph , yavuze ko u Rwanda rugomba kuva ku rwego rwo gushingira ku bumenyi n'ubushakashatsi bukomoka mu bindi bihugu

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko bagiye gushyira imbaraga zisumbuye mu bijyanye n’ubushakashatsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-zo-mu-rwanda-zigiye-kujya-zishyirwa-mu-byiciro-hashingiwe-ku

  • UR izashora miliyari 4,4 Frw yahembwe na Mastercard Foundation mu birimo gutanga buruse – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n'Umuyobozi Mukuru Wungirije wa UR ushinzwe Amasomo n'Ubushakashatsi, Dr. Ndikumana Raymond, nyuma y'uko iyi kaminuza ibaye imwe muri eshanu za mbere muri Afurika zahawe igihembo cya Africa Higher Education for Transformation (AHEFT) Prize.

    Iki gihembo gitangwa n'umuryango Mastercard Foundation kigamije gushimira kaminuza zigaragaza uruhare rudasanzwe mu guteza imbere uburezi n'iterambere ry'urubyiruko muri Afurika.

    UR yacyegukanye mu cyiciro cya 'Excellence in Health', kubera uruhare rwayo mu guteza imbere uburezi n'ubushobozi bw'urwego rw'ubuvuzi mu Rwanda.

    Dr. Ndikumana yavuze ko ayo mafaranga atazifashishwa gusa mu rwego rw'ubuvuzi, ahubwo azafasha no kumenyekanisha ibikorwa byinshi bikorwa na UR.

    Ati 'Iki gihembo kizadufasha kurushaho kugaragaza ibyo dukora, kuko si ubuvuzi gusa. Dukora byinshi mu buhinzi, mu bwubatsi, mu bijyanye n'ibidukikije no mu zindi nzego zitandukanye.'

    Yasobanuye ko kimwe mu bizashyirwamo imbaraga mu gukoresha ayo mafaranga ari ukongera ubushobozi mu mashuri y'ubuvuzi.

    Ati 'Tugiye gushora aya mafaranga mu kwigisha ibijyanye n'ubuvuzi. Dufite abanyeshuri benshi ariko turashaka kugira benshi kurushaho. Tuzatanga buruse kandi intego nyamukuru ni ukongera umubare w'abanyeshuri bashobora kwiga aya masomo ndetse bakayiga neza, kuko tuzanongera ibikoresho byo muri laboratwari aho tutari tubifite.'

    Agaruka ku mpamvu zatumye bahabwa igihembo mu cyiciro cy'amasomo y'ubuzima, Dr. Ndikumana yavuze ko by'umwihariko kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi UR yatanze umusanzu ufatika mu kwigisha abakozi bo mu nzego z'ubuvuzi.

    Mu 2013, ubwo kaminuza zitandukanye za Leta zahuzwaga zikabya Kaminuza y'u Rwanda, Dr. Ndikumana yagaragaje ko ari kimwe mu byongereye imbaraga mu mikorere n'iterambere ry'iyi kaminuza bituma ikora byinshi birimo no kuzamura ireme ry'amasomo y'ubuzima.

    Yavuze ko no mu mwaka ushize hasohotse ubushakashatsi burenga 1 000, aho ubwinshi muri bwo bwari ubwo mu bijyanye n'ubuvuzi kuko bwari 477.

    Ashimangira ko kuba UR ari yo kaminuza ya mbere mu Rwanda by'umwihariko mu bijyanye n'ubuvuzi atari ibintu byaje gutyo gusa, kuko imaze kwigisha abarenga ibihumbi 26 mu bijyanye n'ubuzima, ikagira amashami menshi ajyanye n'ubuvuzi ndetse n'ibikorwaremezo byinshi.

    Kaminuza zatsindiye ibyo bihembo bihataniwe ku nshuro mbere zizabishyikirizwa mu nama mpuzamahanga yiga ku musanzu wa za kaminuza mu iterambere izabera muri Ghana ku wa 22 Nzeri 2026 ndetse kubitanga bizakomeza mu gihe cy'imyaka 10 aho hazatangwa miliyoni 500$.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa UR ushinzwe Amasomo n'Ubushakashatsi, Dr. Ndikumana Raymond yavuze ko igihemo iyi kaminuza yegukanye igiye kugikoresha mu kwagura amasomo y'ubuvuzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ur-igiye-gushora-miliyari-4-4-frw-yahawe-na-mastercard-foundation-mu-birimo

  • Kayonza: Yiyahuye, bikekwa ko yabitewe no gutongana n'umugore we – #rwanda #RwOT

    Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 mu Mudugudu wa Murama mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza.

    Bivugwa ko mbere yo kujya kwiyahura, uyu mugabo yabanje gutongana n'umugore we kuko hari ibyo batumvikanagaho.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murama, Bizimana Claude, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yajyaga agira ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe ku buryo bakeka ko ari bwo bwanatumye yiyahura mu mazi agahita apfa.

    Yagize ati 'Uyu mugabo afite imyaka 50 ejo baramukingiranye aho asohokeye ahita ajya kwiyahura mu cyuzi gihangano kiri mu Kagari ka Muko. Birakekwa ko yari yatonganye n'umugore we, umurambo we wabonetse kuko hari abana bari hafi aho ni bo batanze amakuru ko hari umuntu waguye mu mazi tujyayo tuwukuramo ndetse duhamagara RIB kugira ngo ajyanywe kwa muganga.'

    Gitifu Bizimana yakomeje asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku miryango baturanye iba ibanye mu makimbirane, kugira ngo yegerwe iganirizwe hakiri kare.

    Umurambo w'uyu mugabo wajyanywe ku bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo kuwuha umuryango we ngo umushyingure.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-yiyahuye-bikekwa-ko-yabitewe-no-gutongana-n-umugore-we

  • Ese wari uzi ko mu ndwara ziterwa n’uburakari, umujinya ukabije harimo n’iz’umutima? #rwanda #RwOT

    Mu ndwara ziterwa n’uburakari n’umujinya mwinshi harimo izifata imyanya y’ubuhumekero, iz’umutima, iz’umwijima ndetse n’izifata impindura, hari kandi kugira umuvuduko w’amaraso ukabije ndetse no kubabara umutwe.

    Uburakari bukabije kandi bumara igihe, bushobora no gutera umuntu ikibazo cyo kubura ibitotsi, kubabara mu nda, ndetse no guhora asa n’uhangayitse, bushobora kandi gutera umuntu ibibazo mu igogora ntirikorwe neza.

    Ibindi bibazo byaterwa n’uburakari bukabije ndetse n’umujinya mwinshi, Harimo ko umutima wahagarara bitunguranye, kugira agahinda gakabije (depression), guturika imitsi yo mu mutwe ndetse no kugira ibibazo ku ruhu.

    Ku rubuga https://www.betterhealth.vic.gov.au/, basobanura ibyo bibazo byose byavuzwe haruguru bishobora guterwa n’uburakari bukabije, ariko bakavuga ko hari uburyo bwiza bwafasha umuntu kwigabanyamo uburakari bwe, bitagize icyo byangiza ku buzima bwe.

    Inama bagira abantu bakunda kugira uburakari cyane, ngo ni uko igihe umuntu yumva afite uburakari ku buryo byamunaniye kwifata, ibyiza yava aho ari akagendagenda, agahunga gato icyamuteye ubwo burakari nyuma yakumva amaze gutuza akabona kugaruka.

    Ikindi ngo ni ukwemera ko kurakara no kugira umujinya ari ibintu bibaho mu buzima kandi bisanzwe, ahubwo icyangombwa ari ukumenya uko umuntu abyitwaramo, akamenya kugenzura amarangamutima ye.

    Umuntu agomba gukurikirana akareba impamvu akunda kugira umujinya no guhora arakaye, nyuma yamara kumenya ikibazo, agashaka uburyo butandukanye bwamufasha kugikemura kandi neza,ibyo bikamufasha mu kwigabanyiriza uburakari.

    Ikindi cyafasha umuntu ukunda kugira umujinya cyane n’uburakari butinda, ngo ni ugukora siporo nko kwiruka n’idindi. Hari kandi no kuganiriza inshuti yizera, akayibwira uko yiyumva bakaganira nabyo ngo bituma uburakari bugabanuka.

    Abantu bakeya cyane ngo nibo bashobora umujinya wabo, ariko hari abadashobora kuwugenzura, bigatuma bahutaza ababegereye, ndetse bakabahungabanya. Abantu bakunda kugira umujinya cyane kandi ngo bibatandukanya n’inshuti n’umuryango, ugasanga bakunda kujya ahantu bari bonyine, bakigunga.

    Umuntu umaze kumenya ko agira ikibazo cy’umujinya n’uburakari ku buryo byamunaniye kubigenzura, n’iyo yakora siporo, aba akwiye kwiga uburyo bumufasha gutuza, harimo nko kujya ahantu hiherereye akitekerezaho, cyangwa agakora yoga. Ashobora kandi no gushaka umuganga mu mitekerereze akamufasha.

    Ubushakashatsi bwagiye bukorwa hirya no hino ku isi, bwagaragaje ko gukora siporo ku buryo buhoraho bigabanya 'stress’ kuko ngo igendana n’umujinya ndetse n’uburakari. Siporo igabanya 'stress’ ikanazamura ibyishimo by’umuntu ku buryo bw’umwimerere.

    Ku rubuga https://www.coeuretavc.ca/, bavuga ko kugira umujinya ari ibintu bisanzwe, umuntu ashobora kugira uburakari igihe bamuhutaje kandi akabona arenganye, nyamara ubikoze ntamusabe imbabazi, n’ibindi.

    Uburakari ndetse n’umujinya biba ikibazo, iyo umuntu warakaye cyangwa se wagize umujinya, atangiye kuvugira hejuru, asakuza cyane, atukana, ajugunya ibyo abonye byose, aho aba atangiye kugera ku rwego rw’umujinya wangiza ubuzima bwiza bw’umutima.

    Ku rubuga https://docteurtamalou.fr, bavuga ko uburakari, umujinya ndetse n’ubwoba ari ibintu bigira ingaruka zikomeye ku buzima, nubwo ngo bitoroshye kubyirinda.

    Uburakari, umujinya ndetse n’ubwoba ngo bitera indwara zitandukanye harimo indwara y’umwijima, bitewe n’uko iyo umuntu yarakaye cyane umwijima ukora uko utagombye gukora bikawangiza.

    Hari n’abo uburakari bukabije butera kubabara imikaya (douleurs musculaires), yaba iyo mu bitugu, ku ijosi n’ahandi, bushobora kandi gutuma umuntu igifu kimurya, kikangirika.

    Source : http://isimbi.rw/ese-wari-uzi-ko-mu-ndwara-ziterwa-n-uburakari-umujinya-ukabije-harimo-n-iz.html

  • Vinicius Jr akomeje gukurura impaka! Amafoto ye utabonye nyuma yo kwibagisha isura #rwanda #RwOT

    Impaka zikomeje kuba nyinshi ku mbuga nkorambaaga, benshi bavuga ko kumenya rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Brésil na Real Madrid, Vinícius Júnior, bizagorana kuko isura ye yahindutse nyuma y’uko uyu mukinnyi yibagishije akananwa.

    Ikinyamakuru cyo muri Brésil cya TMC ku wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga 2026 cyavuze ko yagiye mu ivuriro rya Goiânia kwitabwaho n’umuganga w’uruhu, Dr. Alessandro Alarcão.

    Nyuma yo kwitabwaho, hagiye hanze ifoto y’uyu mukinnyi ari kumwe n’uwahoze ari umukunzi we, Virginia Fonseca, gusa uyu rutahizamu yagaragaraga bitandukanye n’uwo abantu basanzwe bazi.

    Ubu iminwa ye yagiye ku murongo, amenyo aje imbere yari afite barayaringaniza, akaba agaragara bitandukanye n’uko yari ameze.

    Impaka zatangiye kuba nyinshi ku mbuga nkoranyambaga benshi bavuga ko batazigera bamenya uyu mukinnyi kuko yahindutse cyane.

    Ni mu gihe abandi bavugaga ko yabaye mwiza cyane bitandukanye n’uko yari asanzwe ameze, ndetse akaba yari akunze kwibasirwa n’ibikorwa by’irondaruhu mu buryo butandukanye kubera isura ye.

    Vini akaba ategerejwe muri Espagne aho azajya gukomezanya imyiteguro y’umwaka wa 2026/27 na bagenzi be, ikaba ari imyitozo iri gukoreshwa na José Mourinho.

    Vini agaragara bitandukanye

    Biragoye ko wamenya ko ari Vinicius Jr

    Nyuma yo kwibagisha, Vini n’uwahoze ari umukunzi we Virginia Fonseca

    Vini n’umuganga wamubaze, Dr. Alessandro Alarcão

    Source : http://isimbi.rw/vinicius-jr-akomeje-gukurura-impaka-amafoto-ye-utabonye-nyuma-yo-kwibagisha-isura.html

  • Lamine Yamal ati: 'Intsinzi nyayo ntipimirwa kuri telefoni utunze' #rwanda #RwOT

    Nubwo benshi batekereza ko abakinnyi b'ibyamamare bahora bihutira kugura ibikoresho bigezweho kandi bihenze, si ko bimeze kuri Lamine Yamal. Uyu mukinnyi ukiri muto wa FC Barcelona n'ikipe y'igihugu ya Espagne akomeje gutangaza benshi kubera ubuzima bwe bworoheje.

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amafoto agaragaza Yamal akoresha iPhone ishaje ifite ikirahure cyamenetse. Ibyo byatumye benshi batangira kuganira ku buryo umuntu ashobora kuba afite ubushobozi bwo kugura telefoni iyo ari yo yose, ariko agahitamo gukoresha iyo asanzwe afite igihe ikimufasha gukora ibyo akeneye.

    Ibi bitanga isomo rikomeye ko agaciro k'umuntu kadashingira ku bikoresho atunze cyangwa ku buzima agaragaza hanze. Intsinzi nyayo ishingira ku murava, impano, imyitwarire myiza no gukomeza guharanira intego zawe.

    Mu gihe abantu bamwe bahora bahangayikishijwe no kugira telefoni zigezweho cyangwa kwerekana ubuzima buhenze, urugero rwa Lamine Yamal rwibutsa ko ibikoresho ari inyunganizi, atari byo bisobanura uwo uri we. Icy'ingenzi ni uko umuntu akoresha neza ibyo afite, akubaka ejo hazaza he kandi agakomeza kwitanga mu byo akora.

    Urugero rwe rugaragaza ko kwicisha bugufi no kudasesagura bishobora kujyana n'intsinzi ikomeye, kandi ko ibyo umuntu agezeho ari byo bimuhesha agaciro kuruta ibintu atunze. Mbere yo guca urubanza ku muntu bitewe n'ibyo afite, ni byiza kwibuka ko indangagaciro, umurava n'ibikorwa ari byo bimugira uwo ari we.

    Lamine Yamal ati: 'Intsinzi nyayo ntipimirwa kuri telefoni utunze'

    Source : https://kasukumedia.com/lamine-yamal-ati-intsinzi-nyayo-ntipimirwa-kuri-telefoni-utunze/

  • Urubyiruko 771 rw’Itorero Indangamirwa rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro

    Urubyiruko 771 rw’Itorero Indangamirwa rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Nyakanga 2026, urubyiruko 771 rugize Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16 rwasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro ruherereye mu Karere ka Gatsibo.

    Uru ruzinduko rwari rugamije gufasha uru rubyiruko kurushaho gusobanukirwa amateka yaranze u Rwanda, by’umwihariko kumenya ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukomeza kugira uruhare mu kubaka igihugu gishingiye ku bumwe n’ubwiyunge.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro rushyinguyemo imibiri y’inzirakarengane zisaga ibihumbi 23 zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni rumwe mu nzibutso zigaragaza ubukana bw’ibikorwa by’ubwicanyi byakorewe Abatutsi muri ako gace.

    Kiziguro ni hamwe mu hantu hazwi cyane mu mateka ya Jenoside, kuko aka gace kari mu yahoze ari Komini Murambi kayoborwaga na Burugumesitiri Jean Baptiste Gatete.

    Gatete Jean Baptiste yaje gukatirwa igifungo cy’imyaka 40 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Urubanza rwe rwaburanishijwe n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), nyuma aza gufatirwa n’inzego z’ubutabera muri Canada.

    Mu gihe uru rubyiruko rukomeje ibikorwa by’Itorero Indangamirwa, uru ruzinduko ruri mu bigamije kubatoza indangagaciro zo gukunda igihugu, kumenya amateka yacyo no kugira uruhare mu kurinda ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakongera kubaho.

    Itorero Indangamirwa ni gahunda y’igihugu igamije kongerera urubyiruko ubumenyi ku mateka y’u Rwanda, indangagaciro, ubuyobozi n’uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.