Author: webrwanda

  • Rulindo: Ubukene bwagabanutseho 13,6% mu myaka itanu ishize – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho ku wa Kane, tariki ya 10 Nzeri 2026, mu gikorwa cyo kumurika ibyagezweho muri manda y'imyaka itanu y'Inama Njyanama y'Akarere, yatangiye mu mpera za 2021 ikazasoza mu Ukwakira 2026.

    Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y'ingo, EICV7, bugaragaza ko igipimo cy'ubukene muri Rulindo cyavuye kuri 35,2% mu 2021 kigera kuri 21,6% mu 2026, kigabanukaho 13,6%. Ubukene bukabije bwo bwavuye kuri 5% bugera kuri 3,2%, bugabanukaho 1,8%.

    Mu bikorwa ubuyobozi bwagaragaje ko byafashije abaturage kwikura mu bukene harimo guhanga imirimo. Mu 2021, muri Rulindo hahanzwe imirimo mishya 5.568, mu gihe umwaka w'ingengo y'imari wa 2025/2026 wasize hahanzwe imirimo mishya 30.094. Ubuyobozi bugaragaza ko ari izamuka rya 18,6%.

    Rwiyemezamirimo Sina Gerard yavuze ko kugabanya ubukene bishoboka iyo inzego zitandukanye zishyize hamwe.

    Ati 'Tuzakomeza duhange imirimo mishya, tuyihangiye aho turi kuko dufite umutekano n'imiyoborere myiza natwe tugomba kugabanya ubukene nk'inzira yacu twahisemo mu kubaka Igihugu.'

    Mu bindi byagaragajwe harimo gahunda ya Girinka, aho inka 3.595 zahawe imiryango itishoboye. Imiryango yari imaze kugerwaho n'iyi gahunda yavuye ku 9.177 mu 2021 igera ku 12.772 mu 2026.

    Muri gahunda ya Graduation yatangiye mu myaka ibiri ishize, imiryango 14.976 imaze kuvanwa mu bukene, mu 20.869 yari yabaruwe nk'iri mu bukene.

    Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Rulindo, Dusabirane Aimable, yavuze ko kwiyongera kw'ingengo y'imari y'akarere kwafashije mu gushyira mu bikorwa gahunda zigamije guteza imbere abaturage.

    Ati “Mu 2021 dutorwa, ingengo y'imari yari 21.714.368.501 Frw none uyu munsi igeze kuri 32.868.614.332 Frw, yabaye inkingi fatizo mu bikorwa binini bihindura imibereho y'abaturage, no kugabanya ubukene.”

    Dusabirane yavuze ko muri iyi manda Inama Njyanama yafashe ibyemezo 622, muri byo 580 bikaba byarashyizwe mu bikorwa. Yizeye ko ibitarashyirwa mu bikorwa bizitabwaho n'abazabasimbura.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-ubukene-bwagabanutseho-13-6-mu-myaka-itanu-ishize

  • Umuyobozi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwaka ruswa ayita 'icya cumi' yafunzwe – #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi yatawe muri yombi nyuma y'aho nta myaka ibiri irashira Akarere kamusubije mu kazi. Ni nyuma y'aho akarere kari kamwirukanye mu bakozi ba Leta burundu, akakarega mu nkiko ko kamwirukanye binyuranyije n'amategeko akagatsinda.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yabwiye IGIHE ko Habimana akurikiranyweho icyaha cyo kwaka ruswa.

    Ati 'Muri gahunda yo gufasha urubyiruko ruturuka mu miryango itishoboye kwiga imyuga, [Habimana] Protogène akekwaho kuba yaragiye yaka abayobozi b'ibigo by'amashuri ruswa, aho yavugaga ngo bamuhe icya cumi azabahe abanyeshuri'.

    Gufasha urubyiruko ruturuka mu miryango itishoboye kwiga imyuga y'igihe gito, ni agashami ka gahunda ngari yo gufasha abaturage kwivana mu bukene (graduation strategy).

    Uturere ni two dutoranya urubyiruko ruzajya kwiga imyuga, rukarwoherereza amashuri ya Tekinike Imyunga n'Ubumenyi Ngiro, hanyuma urwo rubyiruko rukiga rwishyurirwa n'Ikigo gishinzwe gutera Inkunga ibikorwa by'iterambere mu nzego z'ibanze (LODA), hagamije ko rufasha imiryango ruturukamo kwivana mu bukene.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko hari Umuyobozi w'Ishuri ry'Imyuga ryo mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, Habimana yaba yarandikiye amusaba ko yamuha icya cumi ku mafaranga LODA yamwishyuye, hanyuma uwo muyobozi w'ishuri yakwanga kuyamuha bigatuma Habimana atamwoherereza urubyiruko rwo kwiga imyuga y'igihe gito.

    Meya Muzungu yabwiye IGIHE ko Habimana afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Bwishyura mu Karere ka Karongi mu gihe agikorwaho iperereza ngo hamenyekane niba nta bandi bayobozi b'ibigo by'amashuri uyu muyobozi yaba yaratse ruswa.

    Itegeko rigena ko umuntu wese uhamijwe icyaha cya ruswa akatirwa igifungo cy'imyaka kuva kuri itanu kugeza kuri irindwi, hamwe n'ihazabu y'amafaranga yikubye inshuro eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke.

    Umuyobozi mu Karere ka Karongi ukekwaho aka ruswa ayita 'icyacumi' yafunzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuyobozi-mu-karere-ka-karongi-ukekwaho-aka-ruswa-ayita-icyacumi-yafunzwe

  • Ikivi Inama Njyanama y'Akarere ka Kirehe isize kitushijwe – #rwanda #RwOT

    Iyi mishinga yagaragajwe ku wa 10 Nzeri 2026 ubwo Inama Njyanama y'Akarere ka Kirehe yagaragazaga ibyagezweho mu myaka itanu ishize, ni ukuvuga kuva mu 2021-2026.

    Mu byibanze bishimira muri iyi myaka harimo kuba abaturage bari bafite umuriro w'amashanyarazi baravuye ku bihumbi 48 mu 2021 bagera ku bihumbi 72 mu 2026.

    Ku kugeza amazi meza ku baturage bishimira ko hubatswe imiyoboro myinshi ku buryo abaturage basigaye bavoma hafi. Hubatswe Kirehe Arena Gymnase yakira abasaga 1500.

    Ku bijyanye n'imihanda bishimira ko mu Mujyi wa Nyakarambi bubatse ireshya na kilometero 7,4 mu buhinzi bishimira ko hegitari zuhirwa zavuye ku 2000 zikuba hafi gatatu, aborojwe inka bavuye ku bihumbi 16 mu 2021 bagera ku bihumbi 21.

    Mu buvuzi bishimira ko hubatswe amavuriro y'ibanze mu tugari hafi ya twose, bishimira ko kandi hubatswe inzu zirenga 250 z'abatishoboye, ibitaro bya Kirehe byaraguwe ndetse Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaravuguruwe kuri ubu kigiye guhindurwa ibitaro.

    Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Kirehe, Prof Kabera Callixte, yavuze ko nubwo hari byinshi bishimira byagezweho muri iyi myaka itanu, hari n'imbogamizi bagiye bahura na zo zirimo ingengo y'imari idahagije mu gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Nyakarambi.

    Ati ' Izindi mbogamizi ni amapfa yagiye agaragara mu mirenge ya Nasho, Mpanga, Mahama, Nyamugari ndetse na Kigarama. Iyo izuba ritinze cyane ritera amapfa. Hari ibibazo bituruka ku guhana imbibi n'ibindi bihugu nka forode, indwara z'amatungo. Hari amazi aturuka ku ikorwa ry'umuhanda Kayonza-Rusumo akangiriza abaturage, icyo na cyo gikeneye ubuvugizi.''

    Prof Kabera yavuze ko hakenewe ubuvugizi ku byumba by'amashuri bikiri bike bituma abana biga bacucitse.

    Yavuze ko kandi hari imishinga basize igikomeje na yo ikeneye kwitabwaho irimo inyingo y'uruganda rw'amazi rwa Kirehe rukazakemura ikibazo cy'amazi make muri aka karere.

    Ati ' Hari ugutunganya icyanya cy'inganda kugira ngo tworohereze abashoramari muri Rwanteru, dufite imihanda irimo uwa Rusozi-Mahama-Mpanga. Inyigo zararangiye, umuhanda Musaza-Cyunuzi na wo inyigo yatangiye gukorwa, undi ni muhanda wa Cyunuzi-Gahara- Nyarubuye. Iyo na yo ikwiriye kwitabwaho uko igihugu kibona ubushobozi.''

    Hari indi mishinga myinshi yo kuhirira abaturage irimo uwa Mahama 1,2 uwa Mpanga ndetse n'ikimotero gitunganya imyanda. Iyo mishinga yose ngo niyitabwaho izafasha aka Karere gutera imbere kurushaho no kuva ku kwinjiza imisoro y'imbere ya miliyari 2.1Frw bakagera kuri miliyari 3 Frw.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye inama Njyanama ya Kirehe ku bikorwa byiza byayiranze muri iyi myaka itanu ishize, agaragaza ko hari byinshi bakoze bizamura umuturage akikura mu bukene.

    Rubingiza yavuze ko aka karere gafite amahirwe yo kuzamura ubukerarugendo kuko kari ku mupaka aho abantu benshi binjirira bakanahasohokera ku buryo hari amahirwe menshi.

    Perezida w'Inama Njyanama ya Kirehe, Prof Kabera Callixte yavuze ko imwe mu mishinga basize ikurikiranwe neza igakorwa yafasha aka karere gutera imbere

    Abafatanyakorwa b'Akarere ka Kirehe bitabiriye iyi nama

    Guverineri Rubingisa yashimiye Inama Njyanama ya Kirehe ku kazi kenshi yakoze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikivi-inama-njyanama-y-akarere-ka-kirehe-isize-kitushijwe

  • Rayon Sports yasezereye Panthère Sportive #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yageze mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup nyuma yo kunganya ubusa ku busa na Panthère Sportive du Ndé ikomeza ku giteranyo cy’igitego 1-1 kuko yabashije gutsindira igitego hanze.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Nzeri 2026, Rayon Sports yari yakiriye Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroun mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup.

    Umukino ubanza wabereye muri Cameroun, amakipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe.

    Umutoza wa Rayon Sports nta mpinduka yigeze akora muri 11 bakinnye umukino ubanza aho Dande Junior, Nshimiyimana Emmanuel Kabange, Ganijuru Elie, Nshuti Didier, Charles Tchouplaou, Nisingizwe Christian, Muderi Akbar, Tambwe Ngongo Gloire, Elie Tatu, Atisso Kodjo na Kameni Junior ni bo n’ubundi babanjemo.

    Rayon Sports yatangiye igice cya mbere ishaka igitego aho ku munota wa mbere iba yanakibonye ku mupira mwiza Ganijuru Elie yahinduye imbere y’izamu ariko Kameni Herman Junior akananirwa kuwushyira mu izamu.

    Ganijuru Elie yongeye guhindura umupira mwiza imbere y’izamu ku munota wa 28 ariko Tambwe Gloire Ngongo ashyizeho umutwe umunyezamu arawufata, aya mahirwe yakurikiwe n’andi yo ku munota wa 31 ubwo Elie Tatu yinduraga umupira imbere y’izamu ariko Kameni ananirwa gushyira mu izamu.

    Rayon Sports wabonaga ishaka igitego muri iyi minota, Ganijuru Elie yongeye guhindura umupira mwiza ariko umunyezamu arirambura awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

    Ku munota wa 45, Elie Tatu yafashe umupira arebana n’umunyezamu ariko ateye umupira awufata byoroshye. Nyuma y’umunota umwe gusa, Kameni yongeye gucomekera umupira mwiza Elie Tatu asigarana n’umunyezamu mu rubuga rw’amahina ariko ateye bawukuramo.

    Rayon Sports yashatse igitego mu gice cya kabiri ariko abakinnyi barimo Elie Tatu, Kameni ndetse na Tambwe Gloire Ngongo ku munota wa nyuma ntiyayabyaje umusaruro amahirwe babonye.

    Umukino warangiye ari ubusa ku busa maze Rayon Sports ikomeza mu kindi cyiciro ku giteranyo cy’igitego 1-1, igitego cyo hanze ni cyo gitumye ikomeza.

    Izahura n’ikipe izakomeza hagati ya Black Bulls yo muri Zambia na Atomic Ngomé yo muri Comores.

    Rayon Sports yasezereye Panthère Sportive du Ndé

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yasezereye-panthere-sportive.html

  • Umusimbura we, abaryamana n'abo bahuje ibitsina n'aho asize Itorero Angilikani: Dr Mbanda twaganiriye – #rwanda #RwOT

    Mu bindi Itorero Angilikani mu Rwanda yamaganye kenshi harimo gushyira mu myanya y'ubuyobozi bw'itorero abashyigikiye abaryamana bahuje ibitsina nyamara Bibiliya itabyemera.

    Mu Kiganiro IGIHE yagiranye na Arikiyepisikopi Laurent Mbanda, yavuze ko bishimira ko mu myaka amaze ku buyobozi, abakristo biyongereye aho nko muri Diyosezi ya Gasabo bavuye ku barenga 2900 barenga ibihumbi 10.

    Yashimangiye ko bashyize imbere ibikorwa byo kwigira kandi babigezeho ku buryo ahakoreshwaga amafaranga bahawe bagombye gukoma amashyi ubu hakoreshwa ayavuye mu bikorwa by'itorero.

    IGIHE: Amatora yagenze neza ugereranyije n'uko mwari mubyiteze?

    Dr Laurent Mbanda:Turashima Imana ko amatora yagenze neza. Turashima Imana ko hari ubufatanye bukomeye kandi ko habaye amatora meza ku mwepisikopi uzansimbura. Icyo ni ikintu gikomeye cyane, ni ikintu kivuga ubumwe, ni ikintu kivuga ubufatanye kivuga uguhuza.

    Mwaba mwanyuzwe n'uwatowe?

    Twanyuzwe cyane ni yo mpamvu tuvuga ko tubishimira Imana, twasabaga Imana ngo iduhe umwepisikopi ibona ukwiye itorero mu gihe cya none kandi yamuduhaye, turabishimira Imana.

    Bishop Dr Gahima mwatoye wowe umufata ute?

    Bishop Gahima ni umuntu ukijijwe, ni umuntu ucisha bugufi, ni umuntu usabana n'abantu, ni umuntu ufite ubunararibonye mu by'ubuyobozi mu nzego zitandukanye haba mu mashuri, haba mu nzego z'ibanze, haba mu itorero, ni umuntu kandi werekanye ko ari umuntu wakwizerwa, waca mu bihe bikomeye kandi akabihagararamo neza, ni umuntu werekanye ko no mu gihe haba hari ibibazo na bwo yahagarara neza kandi yabiciyemo, ni umuntu kandi ukunda ivugabutumwa, ni umuyobozi.

    Ku giti cyanje nanyuzwe kandi n'Itorero ryacu ryanyuzwe kandi n'abepisikopi bose bamutoye banyuzwe.

    Itorero murisize hehe?

    Itorero risigaye ahantu heza cyane. Itorero Angilikani ry'u Rwanda muri iyi myaka umunani ryarakuze. Nta diyosezi n'imwe idafite umubare w'abakiristo biyongereye, nta diyosezi n'imwe itaragiye mu ivugabutumwa no mu gukuza abakiristo. Nta diyosezi n'imwe itaragiye muri gahunda z'iyogezabutumwa zashyizweho. Dufite icyo twita 'Community Bible Study' twatangiye kera iri muri diyosezi imwe, uyu munsi wa none iri mu ma diyosezi yose, ubu uyisangamo abantu bagera ku bihumbi 200 biga Ijambo ry'Imana, bakuzwa mu Ijambo ry'Imana ndetse bakagira n'ubundi buryo bwo kwiga kwifasha no kwizamura no kwikura mu bukene.

    Mu itorero Angilikani ry'u Rwanda kuva muri 2018 dufite amadiyosezi abiri mashya. Ayo madiyosezi abiri mashya rero, dufite Diyosezi ya Karongi twita diyosezi misiyoneri, ariko kuba iriho, kuba abakiristu bahari, kuba hari amaparuwasi amwe ahari nubwo amwe yaba afunze, ivugabutumwa rirakorwa.

    Dufite Diyosezi ya Nyaruguru yatangiye ivutse kuri Diyosezi ya Kigeme, umurimo w'Imana urimo gukoreka, ubwo na bwo ni ukunguka, ni ugukura kw'itorero. Dufite mu madiyosezi atandukanye, amaparuwasi mashya yagiye atangira, insengero nshya zagiye zubakwa, amatorero shingiro yagiye ashyirwaho, hari ubuzima mu itorero.

    Ni izihe mbogamizi mwahuye na zo muri uru rugendo rwo kuyobora Itorero Angilikani mu Rwanda?

    Imbogamizi za mbere ni abantu. Kandi ahari abantu haba urunturuntu. Imyumvire, burya abantu batinda kumva, abantu batinda gusobanukirwa.

    Imbogamizi za mbere ni ukuvuga ngo 'Ese uyu aravuga ubutumwa?, Ese uyu arakora ibikorwa?, bakibagirwa ko Kristu yaje ngo [Intama] zibone ubugingo kandi bwuzuye, bakibagirwa ko umuntu atari roho gusa uvuga ngo iruka uyifate uyizane imbere ya Kristo ataragaruka kugira ngo itazajya mu muriro, bakibagirwa ko uyu muntu akeneye kurya, kuryama, kwivuza,…tugendera ku ivugabutumwa ryuzuye.

    Bamwe bumva ko dukwiye kugendera gusa ku by'umwuka ibindi tudakwiye kubirebaho, hari abandi bavuga ngo wagiye mu iterambere gusa, ariko ndatekereza ko bigomba kujyana. Imbogamizi uvuga zituruka ku myumvire, zituruka ku nyungu z'umuntu ku giti cye zihanganishijwe n'ishyaka ry'itorero.

    Hari abavuga ngo manda irarangiye ariko ntimuzava mu miyoborere y'itorero

    Ndarangiza inshingano mu Ukwakira 2026 ariko ntabwo mvuye mu mirimo y'Imana. Mfite izindi nshingano ngiye gukora kugeza ku myaka ibiri. Iyo myaka ibiri rero ndizera ko Imana izayikoresha kugira ngo intize Global Anglican Communion aho ibona imfitiye ubushobozi bwo kungeza n'umusanzu nshobora gutangamo.

    Ndi umukiristo, nkunda itorero, nkunda umurimo w'Imana aho ari ho hose haba mu Rwanda, haba hanze, nzakenerwa gutanga umusanzu mu gihe mfite, mu buryo mfite kandi butamvunnye ntabwo nareka kubutanga. Gukorera Imana rero nzakorera Imana kugeza ngiye mu Ijuru. Aho gukorera Imana na ho ngira ngo ni hagari kandi harahari, nta mpamvu yo kugundaguranira mu cyumba kimwe.

    Ni ibiki musize mutarangije mwifuza ko uzabasimbura yazashyiramo imbaraga?

    Nzasohoka muri uyu murimo nshima Imana ko mu nkingi eshanu niyemeje nta deni mfite. Ntacyo nibaza ko Imana itamfashije kugeraho. Ese byose byaranoze? Oya! Uzaza hari icyo abona akwiye kunoza Imana izamufashe akinoze kandi agishyire ku murongo.

    Nibwira ko na we aje afite icyerekezo cy'aho Imana imwerekeza muri uyu murimo w'itorero. Icyo namusabira ni ugukomeza ubumwe bw'itorero, ni ukuribumbatira, ni ukurikomeza mu cyerekezo cy'umuhamagaro w'itorero. Ibindi Imana izamuhishurira icyo akwiye kuvuga, afite urufatiro rwiza, ashobora gushingira kuri urwo rufatiro agakora ibindi Imana imusaba gukora kandi abona byagirira itorero umumaro.

    Hari inama mutigeze muhabwa igihe mwajyaga muri iyi mirimo mwamugira?

    Nta nama n'imwe ntahawe cyangwa namuha ntahawe ahubwo namwifuriza ko akomera kuri Kristo, akagumisha Kristo hagati mu itorero, namwifuriza ko yashinga kandi agahagarara ku Ijambo ry'Imana kandi akarishyira hagati mu itorero. Ibindi Imana izagenda imuhishurira imwereka.

    Icyo nzashobora kumwereka nzakimwereka, ntacyo nzamuhisha, ibindi aho azashaka kugisha inama turahari…nta na kimwe atazi muri iri torero amaze, imyaka ari umu-bishop, nta n'ubwo twakoreye mu bwihisho, twagiye dukorera ahagaragara, nta n'umwe rero wavuga ko atazi imirimo dukora ahubwo kuba we yari yitaje gatoya ashobora no kubona ibikwiye gushyirwamo imbaraga, ibikwiye kongerwamo ubwenge bikazamuka.

    We rero wari witaje gato ashobora kuzana ibishya agatanga umusanzu kandi azawutanga.

    Itorero Angilikani mu Rwanda ryapfuye iki n'iryo mu Bwongereza?

    Twarwanyije icyemezo cyo kutagendera ku Ijambo ry'Imana n'icyo ryigisha, twarwanyije ubuyobozi buhagarariye inyigisho zitajyanye n'icyo Ijambo ry'Imana ryigisha.

    Abavuze ko ari uko ryashyizeho umuyobozi w'umugore?

    Ni imyumvire mike y'abantu kuko mu itorero Angilikani dufite abagore b'abayobozi, n'aha mu Rwanda dufite abapasiteri b'abagore. Muri Afurika dufite abagore b'abayobozi…hari ama-province atemera abagore mu buyobozi ariko nta na rimwe abangamira abemera abagore mu buyobozi bw'itorero. Ikibazo ni Bibiliya hagati mu itorero.

    Iyo utangiye gukura Ijambo ry'Imana mu itorero ukarishyira ku ruhande, ukavuga ngo ibyo ni ibya kera ntibigezweho ukavuga uti “Reka tuzane imico igezweho tujyane n'igihe” aho ntabwo tuzemeranywa. Niba rero yimakaza inyigisho Bibiliya yamagana, ntabwo tuzamwemera, ntabwo ari uko ari umugore, ni ikibazo cyo kuyoborwa na Bibiliya.

    Abaryamana bahuje ibitsina mubona bakwiye guhezwa ahigishirizwa Ijambo ry'Imana?

    Uzabanzanire ku Cyumweru baze mu rusengero tuvuge ubutumwa, ushaka kwihana yihane, ushaka kumva Ijambo ry'Imana aryumve, ushaka gufunga amatwi na we uzamureke yicare nibura yumve Ijambo ry'Imana. Ntawe duheza kumva Ijambo ry'Imana. Twizera ko rihindura kandi abantu bagomba gukizwa. Icyakora nuvuga ngo abe Musenyeri, ibyo ntabwo tuzabyemera, nuvuga ngo abe Pasiteri, ibyo ntabwo tuzabyemera.

    Kuko hari icyo Ijambo ry'Imana risaba k'ukwiye kuba umuyobozi w'itorero, uko akwiye kuba ameze, uko akwiye kuba yifata…ibyo rero ntabwo tuzabiteshukaho ngo ni uko icyamamaye ari uko…ariko ubundi kuza mu rusengero, ahubwo iyaba bari baje wenda Kristu yabafasha bagahinduka.

    Nyuma yo kwitandukanya n'Itorero Angilikani mu Bwongereza hari ingaruka byaba byarabagizeho?

    Tugifatanya n'Abongereza twahoraga dusaba, dukoma mu mashyi. Ubu tuvuga ijambo rikumvwa, twicara ku meza tukaganira kubera ko twifite kandi twigira kandi tudashukishwa udufaranga tw'intica ntikize. Mu magambo make nta ngaruka byatugizeho. Ese hari ibyo twabonaga tutakibona? Yego. Ese hari ibyo twungutse? Yego. Ntabwo ugurisha umutima wawe, ntabwo ugurisha ukwemera kwawe ngo ni uko amafaranga yaje.

    Oya, ugomba guhagarara ku byo wemera. Kandi ndabona tutabayeho nabi nk'itorero. Niba hari n'ibyo twabonaga tutakibona, twarabisimbuje. Turabibona kandi tubyihaye, kandi kubyiha bituma tugira ijwi. Ubwo rero Sarah Mallary nashaka kuza kundeba i Kigali akagira ibyo ambaza muzamubwire, kumusanga mu Bwongereza bwo ntibirimo.

    Musenyeri Dr. Laurent Mbanda yashimangiye ko batazigera bemera ko umuntu ufite imyifatire y’abaryamana bahuje ibitsina agera mu buyobozi bw’itorero kuko Bibiliya ibibuza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusimbura-we-abaryamana-n-abo-bahuje-ibitsina-n-aho-asize-itorero-angilikani

  • Rutsiro: Hafunzwe umusore ukekwaho gusambanya umwana amwizeza kumugira umugore – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Murenge wa Kigeyo, Akagari ka Rukaragata ho mu Mudugudu wa Rwamiyaga. Amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 9 Nzeri 2026.

    Uyu mwana w'umukobwa yabwiye IGIHE ko uyu musore basanzwe baturanye, ndetse bari bamaze umwaka bakundana.

    Yatangaje ko uyu musore yari yaragerageje kenshi kumusaba ko baryamana akamubera ibamba, kera kabaye aramushuka amubwira ko agiye ku mugira umugore, undi aremera bararyamana.

    Ati “Tumaze umwaka dukundana, ari na ho yahereye aranshuka ambwira ko agiye kungira umugore tujyana iwabo turararana, mu gitondo aransohora ambwira ko nsubira iwacu.”

    ''Ni bwo nabibwiye ubuyobozi, banjyana ku Kigo Nderabuzima, bankomezanya ku Bitaro bya Murunda, bampa imiti kandi ndakomeza nyinywe uko muganga yabinsabye, kuko ubu ndi mu rugo.''

    Uyu mwana yabwiye IGIHE kandi ko amaze imyaka ibiri acikirije amashuri, aho yari ageze mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza, ariko ubushobozi buke bw'umuryango we ntibutume akomeza kwiga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigeyo, Niyodusenga Jules yabwiye IGIHE ko uyu musore yafashwe arimo agerageza gutoroka.

    Ati “Twahawe amakuru dufatanya n'inzego zitandukanye afatirwa i Kinihira arimo agerageza gutoroka, ashyikirizwa ubutabera, ubu iperereza rirakomeje.'

    Gitifu Niyodusenga yaboneyeho gusaba abaturage kwigisha abana babo ko batagakwiriye kugwa mu bishuko babitewe n'ubukene, kuko Leta yashyizeho ingamba nyinshi zifasha abaturage.

    Uyu musore kuri ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kivumu.

    Ibiro by’Akarere ka Rutsiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-hafunzwe-umusore-ukekwaho-gusambanya-umwana-nyuma-yo-kumwizeza-kumugira

  • Rubavu: Ukekwaho kwiba SACCO yarashwe agerageza kurira igipangu – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu rukerera, mu masaha ashyira saa Cyenda, mu Murenge wa Nyamyumba, ku cyicaro cy'Inganji SACCO Rubavu, Ishami rya Nyamyumba.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro yahamirije IGIHE aya makuru avuga ko uyu musore yarashwe n'ushinzwe kurinda Umurenge SACCO.

    Ati 'Ni byo koko ushinzwe kurinda umutekano ku nzu ikoreramo Sacco yarashe umusore utaramenyekana imyirondoro wuriraga igipangu cyayo. Inzego zibishinzwe ziracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane imitere y'iki kibazo, amakuru arambuye azagaragazwa n'ibizava mu iperereza.'

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzumwa mbere y'uko ushyingurwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-ukekwaho-kwiba-sacco-yarashwe-agerageza-kurira-igipangu

  • Musanze: Amayobera ku cyateye urupfu rw'abana babiri bavukana – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Nzeri 2026, ahagana saa 05:00, mu Murenge wa Busogo. Harimo umwana umwe w'imyaka irindwi n'undi w'imyaka 10;.

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yabwiye IGIHE ko ubuyobozi bwamenye iby'izi mpfu kandi ko iperereza ryahise ritangira ku bufatanye n'inzego zibifitiye ububasha.

    Ati 'Amakuru kuri ziriya mpfu z'abana bavukana twayamenye. Ku bufatanye n'inzego zibifitiye ububasha twatangiye iperereza ku cyaziteye. Nyina wa bariya bana wari urembeye mu Bitaro bya Ruhengeri, nyuma yo kwitabwaho yatangiye koroherwa.'

    Imirambo yabo yajyanywe mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Ruhengeri kugira ngo ikorerwe isuzuma rizafasha kumenya icyateye urupfu rwabo mbere y'uko bashyingurwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-amayobera-ku-cyateye-urupfu-rw-abana-babiri-bavukana

  • Umugore wandika umunani mu muhanda kubera ubusinzi si iby'i Rwanda – Minisitiri Uwimana – #rwanda #RwOT

    Ibi yabivugiye mu nama rusange ya 25 y'Inama y'Igihugu y'Abagore (CNF), yabaye ku wa 11 Nzeri 2026.

    Minisitiri Uwimana yagaragaje ko nubwo hari ibyo kwishimira mu iterambere ry'umugore ariko hari ibindi bibazo bibangamiye umuryango kandi nk'abagore bakwiye kwitaho.

    Ati 'Twavuga nko kurwanya amakimbirane mu muryango, umwanda, abana baterwa inda, igwingira, ubusinzi n'ibindi. By'umwihariko tumaze iminsi mu bikorwa byo kurwanya ubusinzi n'inzoga zitujuje ubuziranenge. Turabasaba gukomeza kugira uruhare rufatika muri ibi bikorwa, mutanga amakuru ku hantu bigikorerwa kuko bikomeje kugira ingaruka ku muryango n'urubyiruko by'umwihariko.'

    Akomeza agaragaza ko byaba bibabaje kubona umugore unywa inzoga akagenda adandabirana mu muhanda, asaba ko n'abari barabaswe n'ubusinzi baboneraho kubireka.

    Ati 'Nasaba ko kandi niba hari bagenzi bacu babaye imbata z'ubusinzi babureka kuko kubona umugore ugenda yandika umunani mu muhanda kubera ubusinzi si iby'i Rwanda. Bene iyo myitwarire si iya mutimawurugo, si na ko gaciro tuvuga ko twahawe.'

    Minisitiri kandi yasabye abagore kwitabira kwiyamamariza imyanya ifata ibyemezo, uhereye ku matora y'inzego z'ibanze ateganyijwe dore ko abagore bakiri bake muri izo nzego.

    Imibare ya Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC) ya 2024/2025 igaragaza ko mu myanya y'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze abagore 23% bari abayobozi b'uturere, 17% bakaba abayobozi bungirije bashinzwe ubukungu, mu gihe abayobozi b'imidugudu ari 16% gusa.

    Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora mu Rwanda, Oda Gasinzigwa, yagaragaje ko kuba abagore bafite amahirwe ya 30% yo kuba mu myanya y'ubuyobozi, badakwiye kwirara ahubwo bakwiye kwerekana umusaruro wo kuba barahawe ayo mahirwe.

    Ati 'Abagore twagize amahirwe ndetse tugomba kuyakoresha neza, ariko tukajya no muri wa murongo w'impinduramatwara. Atari kwicara mu myanya ntacyo wahinduye, atari kwicara mu mwanya ngo ibibazo bihari ntibikemuke.'

    Perezida wa CNF, Belancille Nyiramajyambere, yagaragaje ko uruhare rw'abagore rudakwiye kugaragarira mu myanya ifata ibyemezo mu nzego nkuru gusa ahubwo rukwiye no kujya mu myanya yo mu nzego z'ibanze kandi bakagaragaza umusaruro.

    Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) yatangaje ko ku wa 24 Ukwakira 2026 ari hazatangira amatora ubwo hazabanza amatora yo ku rwego rw'umudugudu.

    Hazatorwa abagize Komite Nyobozi y'Umudugudu, Umujyanama uhagarariye Umudugudu mu Nama Njyanama y'Akagari, abakandida babiri b'abagore batorwamo abajyanama bangana na 30% by'abagize Inama Njyanama y'Akagari.

    Uwo munsi kandi hazatorwa n'abagize Komite Nyobozi z'Inama z'Abagore n'Urubyiruko ku rwego rw'Umudugudu.

    Amatora azakomeza kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2026. NEC igaragaza ko ku wa 15 Ukuboza 2026 ari bwo inzego z'Inama z'Igihugu zizaba zuzuye, mu gihe raporo rusange y'amatora igomba gutangwa bitarenze ku wa 30 Ukuboza 2026.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yasabye abagore kuzibukira inzoga

    Abanyarwandakazi bagaragarijwe ko agaciro basubijwe atari ako kugenda mu muhanda bandika umunani

    Abagore bashishikarijwe kwiyamamaza mu nzego z’ubuyobozi

    Perezida wa CNF, Belancille Nyiramajyambere, yasabye abagore gushishikarira gukorera igihugu mu nzego zose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwandakazi-bibukijwe-ko-ubusinzi-atari-ko-gaciro-basubijwe

  • Baribeshya- Maj Gen (Rtd) Nziza avuga ku migambi ya FDLR – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki 11 Nzeri 2026, mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Ruhango ho mu Kagari ka Nyakarera, ubwo RDRC yashyikirizaga inzego z'ibanze n'imiryango abantu 20 bahoze ari abarwanyi mu mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.

    Yagaragaje koi mwe mu iturufu FDLR ikoresha ari ukubwira abo yafashe bugwate kubyara abana benshi kugira ngo izabone abarwanyi bazatera u Rwanda.

    Ati 'Umwanzi w'u Rwanda FDLR arababwira ngo mubyare mukomeze mubyare, mugire abantu benshi, tuzagwira tugende dutsinde Kagame twice Abanyarwanda basigaye.'

    Yakomeje avuga ko iyi migambi ya FDLR itazagerwaho.

    Ati 'None bari kubyara batubyarira, ni ibigoryi baribeshya. Iyo niyo migambi y'umwanzi. Aba twashyikirije imiryango barafashwe, bashyirwa mu gisirikari bakiri bato bagikurikiramo batabishaka, bababwira ko n'uzagerageza gushaka kubatoroka bazamwicira mu nzira, ariko abangaba ni intwari baragerageje bagera mu Rwanda.'

    Maj Gen (Rtd) Nziza kandi yagaragaje ko abagize FDLR bazataha bagashira mu mashyamba ya Congo u Rwanda nta sasu na rimwe rubarashe, ahubwo bazaba babikesha ubukangurambaga.

    Yanaboneyeho gusaba abaturage, abafite abavandimwe mu mashyamba ya Congo basigayeyo kubasaba bagataha, kuko abatashye ari amahitamo meza bakoze.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative yabwiye IGIHE ko bishimiye kwakira aba baturage kuko basanga ari imbaraga Igihugu cyungutse.

    Ati 'Twishimiye kwakira abaturage bacu bagera kuri 20, baracyari bato aho tubitezeho umusanzu mu kubaka Igihugu, turakomeza tubabe hafi, tunabifashishe mu bukangurambaga bwo guhamagarira abakiri mu mashyamba ya Congo gutahuka.'

    Aba baturage batashye, ibirenze ku bufasha bw'ibanze bahabwa na Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikari, Ubuyobozi bw'Akarere nabwo bwabahaye ibiryamirwa, amafaranga n'ibyo kurya by'ibanze bibafasha gutangira ubuzima.

    Abagera kuri 20 babaga mu mashyamba ya Congo bakiriwe i Rutsiro

    Maj Gen (Rtd) Nziza yaburiye abagifite imigambi yo guhungabanya u Rwanda

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative yavuze ko bishimiye kwakira aba baturage kuko basanga ari imbaraga Igihugu cyungutse

    Mu bikoresho by’ibanze bahawe harimo n’ibiryamirwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/baribeshya-maj-gen-rtd-nziza-avuga-ku-migambi-ya-fdlr