Author: webrwanda

  • U Rwanda mu nzira yo guca burundu imiyoboro ya 2G na 3G hakimakazwa 4G na 5 G #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo gukomeza kubaka igihugu gishingiye ku ikoranabuhanga rigezweho, Guverinoma y'u Rwanda yatangaje gahunda yo gusezerera burundu imiyoboro ya 2G na 3G, hagamijwe kwimukira ku miyoboro yihuta kandi ikora neza ya 4G, ndetse no gutegura uburyo bwo gukwirakwiza 5G mu gihugu hose.

    Iyi gahunda yatangajwe na Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), igaragaza ko ku wa 30 Kamena 2027 ari bwo serivisi za 3G zizahagarikwa burundu, mu gihe umuyoboro wa 2G nawo uzakurwaho nyuma y'isuzuma rizemeza ko abaturage bafite ibikoresho bihagije bishyigikira 4G kandi ko serivisi z'itumanaho zitazagira ikibazo.

    Iki cyemezo ni kimwe mu ngamba Guverinoma yafashe zigamije guha Abanyarwanda internet yihuta, ihamye kandi ihendutse. Biteganyijwe ko kwimukira kuri 4G bizongera umuvuduko wa internet, bunoze ireme ry'itumanaho ndetse bigabanye ibibazo by'ihuzanzira bikunze kugaragara.

    Abakoresha serivisi z'ikoranabuhanga na bo bazungukiramo cyane, kuko serivisi zirimo Mobile Money, izitangwa n'inzego za Leta hifashishijwe ikoranabuhanga, uburezi ndetse n'ubuvuzi bizarushaho gukora neza kubera umuyoboro ufite ubushobozi burenze ubwari busanzwe.

    MINICT ivuga ko iri hinduka rizajyana no gukomeza kwagura umuyoboro wa 4G mu gihugu hose, kugira ngo abaturage bo mu mijyi no mu byaro bawubonereho serivisi zingana kandi zifite ireme. Hanateganyijwe gukomeza kubungabunga serivisi z'ingenzi zirimo guhamagara, ubutumwa bugufi (SMS), Mobile Money ndetse n'ubutabazi bwihutirwa, kugira ngo bitazahungabana mu gihe izi mpinduka zizaba zikorwa.

    Mu mwaka wa 2026 hazakorwa igerageza ryo kuzimya zimwe muri serivisi za 2G na 3G, hagamijwe kureba uko umuyoboro mushya uhagaze no gukemura ibibazo byose bishobora kuvuka mbere y'uko gahunda ishyirwa mu bikorwa burundu.

    Abaturage basabwe gutangira kugenzura niba telefoni na SIM card zabo bishyigikira 4G. Abakoresha MTN Rwanda bashobora gukanda *4561#, mu gihe abakoresha Airtel Rwanda bashobora gukoresha *2555*4# kugira ngo bamenye niba SIM card zabo ziteguye gukoresha umuyoboro wa 4G.

    Ibigo n'inzego za Leta zigikoresha ibikoresho bishingiye kuri 2G cyangwa 3G, cyane cyane mu nzego z'ubuzima, ubwikorezi, ubwishyu n'umutekano, na zo zasabwe gutangira kuvugurura ibikoresho byazo kugira ngo zitazahura n'imbogamizi igihe iyi miyoboro izaba yahagaritswe.

    MINICT ifatanyije na RURA ndetse n'ibigo by'itumanaho, yavuze ko izakomeza gutanga amabwiriza, ubufasha n'ubukangurambaga kugira ngo iri hinduka rikorwe neza, abaturage bose baryungukiremo, kandi u Rwanda rukomeze urugendo rwo kuba igihugu gifite ikoranabuhanga rigezweho.

    Source : https://flash.rw/2026/07/28/u-rwanda-mu-nzira-yo-guca-burundu-imiyoboro-ya-2g-na-3g-hakimakazwa-5-g/

  • UR igiye kuzuza ivuriro ry'amatungo rikomeye mu Karere – #rwanda #RwOT

    Mu Kamena 2024 ni bwo UR yasheshe iyari Koleji y'Ubuhinzi n'Ubuvuzi bw'Amatungo (CAVM) iyigabanyamo ebyiri ari zo Koleji y'Ubuhinzi, Amashyamba n'Ubumenyi bw'Ibiribwa (CAFF) hamwe na Koleji y'Ubuvuzi bw'Amatungo n'Ubumenyi bw'Inyamaswa (CVAS).

    Ni ukuvuga ko koleji za UR ziyongereye ziva kuri esheshatu zigera kuri zirindwi.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa UR ushinzwe Amasomo n'Ubushakashatsi, Dr. Ndikumana Raymond yabwiye IGIHE ko gushinga izo koleji nshya byashingiye ku mavugurura yakozwe kuva mu 2022 kugeza mu 2024 yo kunoza imikorere kurushaho.

    Ati 'Mu bufatanye na Guverinoma y'u Rwanda twabonye ko iyari koleji imwe ishinzwe ubuhinzi n'ubuvuzi bw'amatungo igaburwamo kabiri imwe ijya ukwayo n'indi ukwayo.'

    CAFF yashyinzwe i Nyagatare mu ishami rya UR mu gihe CVAS iri i Musanze.

    Dr. Ndikumana yavuze ko inyungu iri mu gushinga izo koleji ari ugufasha buri imwe gukora mu buryo bwihariye ikabasha kwagura ibikorwa byayo kugira ngo bijyane n'icyerekezo cy'Igihugu.

    Ati 'Biroroha kuba abanyeshuri biga bimwe baba bari hamwe no kubaha ibikoresho bakenera biriroha. Ni ikintu cy'ingenzi kuri kaminuza kandi bifasha mu kuvuga ngo niba nkeneye iki ndagishakira aha ngaha.'

    Muri uwo mujyo, yasobanuye ko muri UR Nyagatare muri iyi koleji ya CAFF hari kubakwa ivuriro ry'amatungo rizaba riri mu akomeye mu Karere k'Ibiyaga Bigari kandi rikazafasha mu kuzamura iyi kaminuza.

    Impamvu ivuriro ry'amatungo riri kubakwa i Nyagatare ni uko Intara y'Iburasirazuba ari yo ikorerwamo ubworozi cyane, kuko rizaba rifite igice gikoreshwa mu buryo bw'amasomo n'ikindi abaturage bazaba bashobora kuvuzamo amatungo mu buryo bugezweho.

    Iryo vuriro, Dr. Ndikumana yavuze ko rizaba ari urufatiro rwo kugira ubuvuzi bw'amatungo buteye imbere mu Rwanda.

    Ati 'Uyu munsi tuvuga ubuvuzi bw'abantu buteye imbere ariko mu myaka iri imbere dushobora kuzaba dufite ubuvuzi bw'amatungo buteye imbere mu Rwanda. Iryo vuriro dutekereza ko atari ryo ryonyine rizagumaho. Turateganya ko rizaba ryuzuye bitarenze uyu mwaka noneho mu mwaka utaha rigatangira gukora.'

    Umusaruro wo gushinga izo koleji kandi watangiye kugaragarira mu mibare y'abanyeshuri kuko abiga iby'ubuvuzi bw'amatungo mbere batarengaga 200 ariko ubu hari kwigamo abagera kuri 720 kandi biteganyijwe ko mu myaka ine iri imbere hazaba higamo abarenga 2000.

    Ni mu gihe abiga ubuhinzi bo batiyongereye cyane kuko mbere babarirwaga muri 3.600, ariko ubu bageze kuri 4.150.

    Ibyo kandi bijyana no gushaka abarimu bahagije kandi bashoboye kugira ngo ubwiyongere bw'abanyeshuri bujyane n'ubw'abatanga amasomo.

    Ati 'Uretse kwagura inyubako turi gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo tubone abarimu benshi bajya kwiga ibijyanye n'ubuvuzi bw'amatungo mu mahanga bagaruke babyigishe. Hari kaminuza twagiranye amasezerano yo koherezayo abantu benshi zo mu Bushinwa, u Buyapani na Amerika zigenda zizabidufashamo.'

    Kaminuza y'u Rwanda yashinzwe mu 2013 nyuma yo guhuza iyari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda n'amashuri makuru bya Leta. Kuri ubu igizwe na koleji zirindwi zikorera mu mashami yayo umunani arimo atatu yo mu Mujyi wa Kigali n'andi atanu akorera mu ntara.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ur-igiye-kuzuza-ivuriro-ry-amatungo-rikomeye-mu-karere

  • Zinedine Zidane yagizwe umutoza mushya w'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa ku masezerano y'imyaka ine #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bufaransa (FFF) ryatangaje ku mugaragaro ko Zinedine Zidane yagizwe umutoza mushya w'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa, Les Bleus, asimbuye mugenzi we bahoze bakinana mu ikipe y'igihugu, Didier Deschamps.

    Zidane yasinye amasezerano azageza mu mwaka wa 2030, aho azaba ayoboye u Bufaransa mu marushanwa akomeye arimo Euro 2028 ndetse n'Igikombe cy'Isi cya 2030.

    Iki cyemezo cyatangajwe na Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bufaransa, Philippe Diallo, mu muhango wabereye ku cyicaro cy'iri shyirahamwe i Paris. Zidane yavuze ko ari inzozi ze zibaye impamo nyuma y'imyaka myinshi ategereje amahirwe yo gutoza igihugu cye.

    'Nta kintu kiruta gutoza ikipe y'u Bufaransa. Maze imyaka itanu ntegereje aya mahirwe, kandi uyu ni umwe mu minsi y'ingenzi cyane mu buzima bwanjye nk'umutoza,'

    Didier Deschamps asize amateka akomeye nyuma yo kumara imyaka 14 atoza u Bufaransa. Muri icyo gihe yayoboye imikino 185, atsindamo 120, anegukana Igikombe cy'Isi cya 2018, UEFA Nations League ya 2021, ndetse ageza igihugu cye ku mukino wa nyuma wa Euro 2016 n'igikombe cy'Isi cya 2022. Gusa yasezewe nyuma y'uko u Bufaransa burangije Igikombe cy'Isi cya 2026 budatwaye igikombe.

    Zidane azanye izina rikomeye haba nk'umukinnyi ndetse n'umutoza. Yafashije u Bufaransa kwegukana Igikombe cy'Isi cya 1998 ndetse anatwara Ballon d'Or muri uwo mwaka. Nyuma yo guhagarika gukina, yatoje Real Madrid, ayihesha ibikombe bitatu bikurikirana bya UEFA Champions League hagati ya 2016 na 2018, anegukana n'ibikombe bya Shampiyona ya Espagne (La Liga).

    Agiye gutoza ikipe ifite abakinnyi bakomeye barimo Kylian Mbappé, Michael Olise, Bradley Barcola, Désiré Doué n'abandi, akaba azaba afite inshingano zo kongera kubaka ikipe ishobora kongera guhatanira ibikombe bikomeye ku mugabane w'u Burayi no ku Isi.

    Abasesenguzi b'umupira w'amaguru bavuga ko gutorwa kwa Zidane byari bimaze igihe byitezwe n'abafana benshi b'u Bufaransa, bitewe n'uburambe bwe ndetse n'ibigwi yagize nk'umukinnyi n'umutoza.

    Source : https://flash.rw/2026/07/28/zinedine-zidane-yagizwe-umutoza-mushya-wikipe-yigihugu-yu-bufaransa-ku-masezerano-yimyaka-ine/

  • Abafana ba APR FC butunguranye, umutoza Talib akomeza kubivanga #rwanda #RwOT

    Abakunzi b’umupira w’amaguru, baraye batunguwe n’imyitwarire y’abafana ba APR FC bari baje ari benshi gushyigikira ikipe yabo mu gihe hari abumvaga ko bashobora kuyivumburaho.

    Nyuma y’uko APR FC itsinzwe na Gor Mahia 5-0 mu mukino ufungura CECAFA Kagame Cup, hari abatekereje ko abakunzi bayo batazagaruka kuyishyigikira muri iri rushanwa.

    Gusa ubwitabire bwabo ku mukino baraye batsinzemo Garde Républicaine kuri Kigali Pelé Stadium, bwatunguye benshi kuko bari baje ari benshi cyane, banze gutererana ikipe bihebeye, biyemeza kubana nayo mu bibi no mu byiza.

    Nta byera ngo de! Nubwo baje ari benshi, bakaza gushyigikira ikipe bakunda, umutoza Talib Abderrahman yongeye kubatenguha yerekana ko APR FC iri ku rwego rumurenze.

    Batsinze Garde Républicaine yo muri Djibouti 3-1, gusa byashobokaga ko ibi bitego byari kwiyongera amahirwe yo kuzamuka akaba menshi.

    Gusa we wabonaga ibyo atekereza bitandukanye kuko imisimburize yagiye akora nko gukuramo abakinnyi bose bari kumufasha gushaka ibitego nka kapiteni Ouattara, Togui bari bagize umukino mwiza bagasimburwa na Rubuguza Jean Pierre na Iraguha Hadji ni ibintu bibusanye mu gihe ugushaka ibitego.

    Wabonaga uko asimbuza ashaka kugarira cyane aho yazanyemo abarimo Ombolenga Fitina mu mwanya Byiringiro Gilbert na Ngabonziza Pacifique mu mwanya wa Mamadou Traore warimo ufasha mu gushaka ibitego dore ko yari yanagitsinze.

    Iyi misimburize ntabwo yanyuze abakunzi bayo dore ko nta n’umusaruro yatanze.

    Ikindi cyagaragaye ni uko abakinnyi ba APR FC bagaragaye mu isura nshya aho bose bari bayigoshesheje.

    Abafana bari benshi baje gushyigikira ikipe yabo

    Source : http://isimbi.rw/abafana-ba-apr-fc-butunguranye-umutoza-talib-akomeza-kubivanga.html

  • Kamonyi-Gacurabwenge: RIB yafunze abantu 5 barimo Gitifu w'Akagari na Mudugudu #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bayobozi b'Inzego z'ibanze barimo; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Gihinga ndetse n'Umukuru w'Umudugudu wa Kagarama muri aka Kagari bari mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha/RIB. Batawe muri yombi mu bihe bitandukanye aho bakurikiranyweho ibyaha birimo; Gusaba, Kwakira Cyangwa Gutanga Indonke ndetse n'Inyandiko mpimbano.  

    Amakuru bamwe mu baturage b'Akagari ka Gihinga bahaye intyoza.com ariko kandi anemezwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha ni uko abakurikiranwe, bose bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge.

    Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha/RIB yemereye intyoza.com ko amakuru y'itabwa muri yombi ry'aba baturage barimo Gitifu w'Akagari ka Gihinga ndetse n'Umukuru w'Umudugudu wa Kagarama ari ukuri.

    Yavuze ati' RIB, yafunze abantu batanu barimo Ngayaberura Assouman, Umukuru w'Umudugudu wa Kagarama mu Karere ka Kamonyi, Uwituze Elia, Ngendahimana Sylver, Harerimana David, hamwe na Bihoyiki Marie Rose'.

    Dr Murangira, avuga ko abafashwe bakurikiranyweho; Gusaba, Kwakira cyangwa Gutanga Indonke, aho mu bihe bitandukanye abaregwa bagiye batanga ruswa kuri Ngayaberura Assouman igera ku bihumbi Magana atandatu y'u Rwanda( 600,000 FRW), abizeza ko abaha ibyangombwa by'uko ari abakene ngo babashe kubaka ntakindi cyangombwa basabwe.

    Abakekwaho ibyo byaha bose uko ari batanu, nk'uko Dr Murangira B.Thierry abivuga bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge mu gihe dosiye yabo yoherejwe mu bushinjacyaha ku wa 07 Nyakanga 2026.

    Uko ibyaha bakurikiranyweho byakozwe;

    RIB, ivuga ko ⁠Iperereza ry'ibanze ryaragagaje ko Ngayaberura Assouman wari Umukuru w'Umudugudu mu bihe bitandukanye yagiye yakira amafaranga (ruswa) y'abaturage abizeza ko azabafasha kubashyira mu cyiciro cy'abakene bagahabwa ibyangombwa bibemerera kubaka.

    Iperereza, ryagaragaje kandi ko Ngayaberura Assouman mu bihe bitandukanye yagiye akoresha impapuro mpimbano agasinyira abaturage bamuhaye ruswa yemeza ko ari abakene.

    Ngayaberura, kandi byagaragaye ko yoherereje amafaranga ibihumbi Mirongo itanu y'u Rwanda(50, 000 FRW), ayoherereza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagali ka Gihinga, mu Murenge wa Gacurabwenge kugira ngo asinyire umuturage wari wamuhaye ruswa, hagamijwe kwemeza ko ari umukene, abone icyangombwa cyo kubaka ntakindi asabwe.

    Ibyaha bose bakurikiranyweho;

    Gusaba, Kwakira cyangwa Gutanga Indonke. Icyaha giteganywa n'Ingingo ya 4 y'Itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

    Igihano; Uhamwe n'iki cyaha wese, ahanishwa Igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n'Ihazabu y'Amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Guhimba, Guhindura Inyandiko cyangwa Gukoresha Inyandiko Mpimbano. Icyaha giteganwa n'Ingingo ya 276 y'Itegeko Nº68/2018 ryo kuwa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Igihano; Uhamijwe n'Urukiko iki cyaha wese, ahanishwa Igifungo kiri hagati y'Imyaka 5 n'Imyaka 7 n'ihazabu y'Amafaranga y'u Rwanda ari hagati ya Miliyoni eshatu( 3,000,000Frws) na Miliyoni eshanu( 5,000,000Frws) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Dr Murangira B.Thierry avuga ko RIB yongera kwihanangiriza abayobozi batanga serivisi ko bakwiriye kuzitanga badasabye ikiguzi icyo aricyo cyose ku baturage. Avuga kandi ko RIB yibutsa abantu bose ko gutanga Ruswa kugira ngo ubone serivisi ari icyaha gihanwa n'amategeko, ko kandi kimunga ubukungu bw'Igihugu ndetse ko kidasaza. Yibutsa buri wese ko uzajya ahirahira kubikora RIB itazamwihanganira, azafatwa ashyikirizwe Amategeko.

    Mu gukurikirana iyi nkuru, ubwo umunyamakuru wa intyoza.com yabazaga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gacurabwenge, Umugiraneza Martha, icyo azi ku ifatwa n'ifungwa kuri aba bayobozi akuriye barimo Gitifu w'Akagari na Mudugudu, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko ayo makuru atayazi. Ni mu gihe kandi abafashwe biganjemo abagize Komite y'Umudugudu. Ikibazo kikaba, ese koko ni uko uyu Gitifu Martha Umugiraneza atazi amakuru ku bo ayobora bafashwe?

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-Gacurabwenge: RIB yafunze abantu 5 barimo Gitifu w'Akagari na Mudugudu first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Gacurabwenge: RIB yafunze abantu 5 barimo Gitifu w'Akagari na Mudugudu appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/07/28/kamonyi-gacurabwenge-rib-yafunze-abantu-5-barimo-gitifu-wakagari-na-mudugudu/

  • TAWA yaburiye abatunga inyamaswa zo mu gasozi mu ngo batabifitiye uruhushya #rwanda #RwOT

    Urwego rushinzwe gucunga no kubungabunga inyamaswa zo mu gasozi muri Tanzania (TAWA) rwongeye kwibutsa abaturage ko gutunga inyamaswa zo mu gasozi mu ngo nta ruhushya babifitiye binyuranyije n'amategeko, kandi bishobora kubakururira ibihano bikomeye birimo amande cyangwa igifungo.

    Ibi byatangajwe nyuma y'uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho yerekana bamwe mu baturage batunze inyamaswa zirimo inzoka nini n'impyisi nk'aho ari amatungo yo mu rugo, ibintu TAWA yavuze ko bishobora gushyira ubuzima bw'abantu mu kaga.

    Umuvugizi wa TAWA, Beatus Maganja, yavuze ko inyamaswa zo mu gasozi zigomba kubungabungwa hakurikijwe amategeko, anasaba abaturage kujya batanga amakuru ku nzego zibishinzwe aho kugerageza kuzifata cyangwa kuzitunga mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Yasobanuye ko iyo inyamaswa ibaye ikibazo ku mutekano w'abaturage, ari inzego zibifitiye ububasha zifata icyemezo gikwiye, ariko ko abaturage batemerewe kuzifata, kuzica cyangwa kuzigumana mu ngo zabo uko bishakiye.

    TAWA yanagaragaje ko inyamaswa zo mu gasozi ari umutungo ukomeye wa Tanzania, kuko zigira uruhare runini mu guteza imbere ubukerarugendo, gahunda zo kubungabunga ibinyabuzima n'ibindi bikorwa byemewe n'amategeko.

    Uru rwego rwibukije ko amategeko atareba inyamaswa ziriho gusa, ahubwo anareba ibice byazo birimo amahembe, impu, amagufa, amenyo n'ibindi bikomokaho, na byo bifatwa nk'umutungo urindwa n'amategeko.

    TAWA yavuze ko hari abantu n'ibigo byemerewe gutunga inyamaswa zimwe na zimwe zo mu gasozi, ariko bikorwa nyuma yo kubona impushya zemewe no kuzibungabunga ahabugenewe, nka Snake Park yo mu mujyi wa Arusha.

    Mu gusoza, yasabye abaturage kubahiriza amategeko agenga kubungabunga inyamaswa zo mu gasozi no gukorana n'inzego zibishinzwe, mu rwego rwo kurinda umutekano w'abantu no gusigasira urusobe rw'ibinyabuzima.

    TAWA yaburiye abatunga inyamaswa zo mu gasozi mu ngo batabifitiye uruhushya

    Source : https://kasukumedia.com/tawa-yaburiye-abatunga-inyamaswa-zo-mu-gasozi-mu-ngo-batabifitiye-uruhushya/

  • D4vd agiye kuburanishwa ku byaha bikomeye birimo ubwicanyi bw'umwangavu w'imyaka 14 #rwanda #RwOT

    Mu rukiko rwo muri California, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umucamanza yategetse ko umuhanzi David Anthony Burke, uzwi ku izina rya D4vd, akomeza kuburanishwa ku byaha aregwa birimo kwica umwangavu w'imyaka 14, kumusambanya no gusuzugura umurambo we.

    Iki cyemezo cyafashwe nyuma y'iburanisha ry'ibanze ryamaze iminsi itanu, aho ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso bitandukanye birimo ubutumwa bwo kuri telefone, amafoto, inyandiko z'ibyo D4vd yaguze kuri internet ndetse n'ibyavuye mu iperereza.

    Umucamanza yavuze ko ibyo bimenyetso bihagije kugira ngo urubanza rukomeze, ariko yibutsa ko amategeko ateganya ko D4vd akomeza gufatwa nk'umwere kugeza igihe urukiko ruzamuhamya icyaha mu buryo bwa nyuma.

    D4vd w'imyaka 21 yahakanye ibyaha byose. Abamwunganira bavuga ko nta kimenyetso simusiga kimuhuza n'urupfu rwa Celeste Rivas Hernandez, umwangavu waburiwe irengero muri Mata 2025.

    Nyuma y'amezi hafi atanu ashakishwa, umurambo wa Celeste wabonetse mu modoka ya Tesla yari yanditswe kuri D4vd, ibintu byatumye iperereza rikaza kumugeza ku ifatwa rye muri Mata 2026.

    Ubushinjacyaha buvuga ko D4vd yari afitanye umubano utemewe n'amategeko na Celeste, ndetse ko yamwishe nyuma yo kumenya ko ashobora gushyira hanze amakuru y'uwo mubano. Bwanagaragaje ubutumwa bwa telefone n'inyandiko zerekana ko Celeste yageze kwa D4vd ku munsi yaburiwe irengero.

    Hari kandi ibikoresho bivugwa ko D4vd yaguze kuri internet birimo umufuka wabugenewe wo gutwaramo umurambo, imashini n'isuka. Ubushinjacyaha buvuga ko byari bigamije guhisha icyaha, ariko ubwunganizi bukavuga ko nta bimenyetso byerekana ko ibyo bikoresho byigeze bikoreshwa muri icyo gikorwa.

    Abunganizi be banashimangira ko nta mashusho ya camera cyangwa ibindi bimenyetso bifatika byerekana ko ari we wakoze icyaha, basaba urukiko gusuzuma neza ibimenyetso byose.

    D4vd ateganyijwe kongera kwitaba urukiko ku wa 31 Kanama 2026, aho azasomerwa ku mugaragaro ibyaha aregwa mbere y'uko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi. Kugeza ubu akomeje gufungwa, ariko amategeko akomeza kumufata nk'umwere kugeza igihe urukiko ruzafatira umwanzuro wa nyuma.

    D4vd agiye kuburanishwa ku byaha bikomeye birimo ubwicanyi bw'umwangavu w'imyaka 14

    Source : https://kasukumedia.com/d4vd-agiye-kuburanishwa-ku-byaha-bikomeye-birimo-ubwicanyi-bwumwangavu-wimyaka-14/

  • Uwahoze akorera Chris Brown arasaba urukiko gufatira amafaranga ava mu bitaramo akorana na Usher #rwanda #RwOT

    Maria Avila wahoze ari umukozi wo mu rugo rw'umuhanzi Chris Brown yongeye kwitabaza urukiko, asaba ko hafatirwa igice cy'amafaranga uyu muhanzi ari kwinjiza mu rugendo rw'ibitaramo ari gukorana na Usher. Ibi yabikoze, nyuma yo kuvuga ko kugeza ubu atarahabwa indishyi zose yatsindiye mu rubanza rurebana n'igitero cy'imbwa bivugwa ko yari ifitwe na Chris Brown.

    Avila yavuze ko urukiko rwamuhaye uburenganzira bwo guhabwa indishyi zingana na miliyoni 12.9 z'Amadolari ya Amerika, ariko ngo imyaka ishize atarabona ayo mafaranga. Ni yo mpamvu asaba ko amafaranga ava mu bitaramo Chris Brown akomeje gukora yakwifashishwa kugira ngo habanze hishyurwe umwenda amufitiye.

    Nk'uko bigaragara mu nyandiko zashyikirijwe urukiko, Avila ashimangira ko yagerageje ubundi buryo bwo kwishyuza ayo mafaranga ariko bikanga, bityo akaba abona gufatira umutungo cyangwa amafaranga yinjizwa n'umuhanzi ari bwo buryo bwamufasha kubona uburenganzira bwe.

    Iki kibazo cyakomotse ku rubanza rwabaye nyuma y'uko Avila avuze ko yagabweho igitero n'imbwa bivugwa ko yari mu rugo rwa Chris Brown, bikamusigira ibikomere bikomeye. Nyuma y'urubanza, urukiko rwemeje ko agomba guhabwa indishyi, ariko kugeza ubu akavuga ko atarazihabwa.

    Mu gihe Chris Brown akomeje urugendo rw'ibitaramo ari kumwe na Usher, iyi dosiye ishobora kugira ingaruka ku mafaranga yinjiza muri ibyo bitaramo niba urukiko rwemeje ubusabe bwa Avila. Kugeza ubu, nta mwanzuro wa nyuma uratangazwa ku busabe bwe bwo gufatira ayo mafaranga.

    Uwahoze akorera Chris Brown arasaba urukiko gufatira amafaranga ava mu bitaramo akorana na Usher
    Iki kibazo cyakomotse ku rubanza rwabaye nyuma y'uko Avila avuze ko yagabweho igitero n'imbwa bivugwa ko yari mu rugo rwa Chris Brown

    Source : https://kasukumedia.com/uwahoze-akorera-chris-brown-arasaba-urukiko-gufatira-amafaranga-ava-mu-bitaramo-akorana-na-usher/

  • Inter Milan vuba aha irasinyisha myugariro John Stones #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Inter Milan iri mu ntambwe za nyuma zo kugera ku masezerano yo gusinyisha myugariro w'Umwongereza, John Stones, nyuma yo gutanga icyizere ko impande zombi zamaze kumvikana ku ngingo z'ibanze z'ayo masezerano.

    Amakuru aturuka mu bakurikirana isoko ry'igura n'igurisha ry'abakinnyi agaragaza ko Stones yamaze guha Inter Milan uburenganzira bwo gukomeza ibiganiro, nubwo yari afite izindi kipe nyinshi zamwifuzaga. Ubu hasigaye kunozwa ibisobanuro bya nyuma biri mu masezerano mbere y'uko akorerwa ibizamini by'ubuzima (medical tests).

    Uyu myugariro w'imyaka 32, wari umaze igihe akinira Manchester City, aramutse ageze muri Inter Milan byaba ari intambwe ikomeye ku ruhande rw'iyi kipe yo mu Butaliyani ikomeje kubaka ubwirinzi bukomeye bwo guhatanira ibikombe mu mwaka w'imikino utaha.

    John Stones azwiho ubuhanga mu gukina umupira aturutse inyuma, gutuza ku mupira no kuba ashobora gukina imyanya itandukanye mu bwugarizi ndetse no hagati mu kibuga. Iyo mico ni imwe mu yatumye Inter imushyira ku isonga ry'abakinnyi yifuzaga kongeramo.

    Niba nta gihindutse mu masaha ari imbere, Inter Milan irateganya kurangiza ibisigaye byose by'aya masezerano, Stones akazahita akorerwa ibizamini by'ubuzima mbere yo gutangazwa nk'umukinnyi mushya w'iyi kipe. Abafana ba Inter batangiye kugaragaza ibyishimo ku mbuga nkoranyambaga, bategereje ko iri yinjira rihabwa umurongo wa nyuma n'itangazo ryemewe n'impande zombi.

    Inter Milan vuba aha irasinyisha myugariro John Stones

    Source : https://kasukumedia.com/inter-milan-vuba-aha-irasinyisha-myugariro-john-stones/

  • Icyampa abantu bose bakarwara depression nk’iyange – Aline Gahongayire #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gahongayire Aline, yatangaje ko imwe mu ntwaro zikomeye zamufashije guhangana n’ubuzima ari ukwimenya no kwikunda, ashimangira ko umuntu akwiriye kwitoza kwibwira amagambo meza aho kwiha umwanya wo gutwarwa n’ibitekerezo bibi.

    Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Aline yarekanye ko buri munsi atangira yireba mu ndorerwamo, akiyibutsa agaciro ke nk’umuntu mwiza waremwe n’Imana.

    Yagize ati 'Icyampa abantu bose bakarwara depression nk’iyo yanjye yo kwibwira ibyiza. Ariko uzi kurwara depression yo kwibwira ibibi, iyo ntizamfate. Ngomba kwibwira ibyiza kuko ntabwo meze nk’uwavutse inyuma y’inda cyangwa nk’aho isi yandangiriyeho. Isi iratangiye, nubwo wavuga ngo nawe ushaje, ariko gusaza biraryoha kuko binagusigira uburambe.'

    Yakomeje avuga ko uko imyaka igenda ishira ari na ko agenda arushaho kwiyakira no kwishimira uwo ari we, ku buryo nta jambo ry’umuntu rishobora kongera kumuca intege.

    Ati 'Nta kintu na kimwe kiri muri ubu buzima gishobora kumbuza kwikunda. Nk’ubu ushobora kuvuga ngo ndi mubi, ariko njyewe mu ndorerwamo yanjye turaziranye ko ndi mwiza. Ndabyuka nkireba, nkisuhuza, nkanashyira ibintu byiza muri njyewe. Ibyo uzavuga niduhura ngo ndi mubi simbyitaho. Ubwiza mvuga ushobora kuba utabubona, ariko njyewe ndabyuka nkavuga nti 'Bite se Ali? Mbega igitangaza!’ kuko Imana yampaye ayo mahirwe.'

    Uyu muhanzikazi yasobanuye ko kwikunda atabifata nk’ubwirasi, ahubwo abibona nk’umuti ukomeye wo kubaka ubuzima bwo mu mutwe no gukomeza gutera imbere ndetse ko nubwo abaganga bashobora kuvura indwara zitandukanye, hari ibintu umuntu agomba kwikorera ubwe kugira ngo agire ubuzima bwiza bwo mu mutwe.

    Ati 'Kwikunda ni kimwe mu bintu nabonye nk’umuti muganga atakwandikira. Muganga ashobora kukwandikira imiti y’indwara zitandukanye, ariko ntabwo ashobora kukubwira ngo jya mu ndorerwamo wibwire aya magambo. Amagambo meza abantu bambwira ni inyongera y’ibyo njyewe ubwanjye mba naramaze kwibwira.'

    Raporo iheruka y’Ikigo Nyafurika gishinzwe Kurwanya Indwara, Africa CDC, yagaragaje ko urubyiruko ruza imbere mu guhisha ko rufite agahinda gakabije, aho 18,6% by’abari bafite imyaka iri hagati ya 18 na 25 bagize nibura inshuro imwe ihungabana rikomeye ritewe n’aka gahinda.

    Aline Gahongayire yavuze abantu bakwiye kujya bibwira amagambo meza

    Source : http://isimbi.rw/icyampa-abantu-bose-bakarwara-depression-nk-iyange-aline-gahongayire.html