Author: webrwanda

  • Mu mukino uryoheye ijisho APR FC yatsinze Marine FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu mukino wari uryoheye ijisho, APR FC yatsinze Marine FC ibitego 4-2 mu mukino w’umunsi wa gatatu Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda BK Pro League 2026-27.
    Wari umukino wa mbere APR FC yakinaga kuva Shampiyona ya 2026-27 yatangira aho imikino ibiri ya mbere ya Shampiyona itayikinnye kuko yari mu mikino Nyafurika.

    Yari yakiriye Marine FC irimo abakinnyi nka Ishimwe Pierre na Niyibizi Ramadhan bayikiniraga umwaka ushize w’imikino.

    Ni umukino watangiye wihuta cyane umupira uva ku izamu rimwe ujya ku rindi aho ku munota wa 3 APR FC iba yafunguye amazamu ku mupira William Togui Mel yacomekeye Memel Dao ariko ateye ukubita igiti cy’izamu.

    Marine FC nayo yahushije amahirwe akomeye ku munota wa 10 nyuma yo guhererekanya neza maze Niyibizi Ramadhan ahindura umupira mwiza ariko Ntirushwa Aime ateye mu izamu ujya hanze yaryo.

    Marine wabonaga ikina neza yaje gufungura amazamu ku munota wa 17 gitsinzwe na Sibomana Sultan Bobo ku mupira yari ahawe na Bizimana Yannick.

    APR FC yarimo irushwa muri iyi minota, Adolphe Hakizimana yaje kuyitabara ku munota wa 22 ubwo yakuragamo umupira ukomeye wa Bizimana Yannick.

    APR FC yashoboraga kwishyura iki gitego ku munota wa 24 ubwo Memel Dao yazamukanaga umupira agacomekera Amani Michel maze aramusubiza ariko umupira umubana muremure.

    Marines FC yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 34 cyatsinzwe na Ntirushwa Aime ku mupira yari ahawe na Sultan Bobo.

    APR FC yahise ihindura ibintu maze ishaka igitego yahise igitsinda ku munota wa 36 gitsinzwe na Cheikh Djibril Ouattara ku mupira yari ahawe na Amani Michel.

    Muri iyi minota APR FC yari yashyize igitutu kuri Marine FC ishaka igitego cya kabiri, ku munota wa 40, Ishimwe Pierre yaje kuyirokora ubwo yakuragamo umupira ukomeye wa Memel Dao. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 2-1.

    APR FC yatangiranye impinduka igice cya kabiri aho Hakim Kiwanuka yasimbuye Amani Michel.

    Izi mpinduka zafashije APR FC kuko ku munota wa 53 zayihaye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Memel Dao ku mupira wari uhinduwe Hakim Kiwanuka.

    Ku munota wa 55 Ishimwe Christian aba yatsindiye APR FC igitego cya gatatu kuri kufura yateye ariko Ishimwe Pierre awukuramo.

    Marine yayishyizemo imbaraga ishaka igitego maze ku munota wa 59 Ntirushwa Aime yateye ishoti rikomeye ariko Hakizimana Adolphe awukuramo.

    Ku munota wa 63 APR FC yaje kubona igitego cya gatatu gitsinzwe na Cheikh Djibril Ouattara ku mupira wari uhinduwe na Hakim Kiwanuka.

    APR FC yongeye gukora impinduka ku munota wa 71 aho Memel Dao yahaye umwanya Uwiyaremye Fidali. William Togui Mel na we yaje guha umwanya Jean Pierre Rubuguza ku munota wa 83.

    Uwiyaremye Fidali yaje no gutsinda igitego cya kane ku munota wa 82 ku mupira yari ahawe na William Togui Mel. Umukino warangiye ari 4-2.

    Undi mukino w’umunsi wa gatatu wabaye uyu munsi, Al Hilal SC yatsinze Kigali FC ibitego 2-1.

    Marine FC yabanje APR FC ibitego bibiri

    Wari umukino uryoheye ijisho

    APR FC yaje kugaruka mu mukino

    Byari ibyishimo bikomeye kuri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/mu-mukino-uryoheye-ijisho-apr-fc-yatsinze-marine-fc-amafoto.html

  • U Rwanda rwahaye DR Congo isomo rya Volleyball #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Volleyball yatsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-1 mu Gikombe cya Afurika kirimo kubera muri Tunisia.

    U Rwanda rwatangiye rutsinda Centrafrique amaseti atatu ku busa, uyu munsi ku wa Kabiri tariki ya 16 Nzeri 2026 rwakinaga umukino wa kabiri wo mu itsinda D.

    Abasore b’u Rwanda batangiye neza batsinda iseti ya mbere ku manota 25-22 gusa DR Congo yahise itsinda iya kabiri ku manota 25-21.

    Ibi byabaye nko gukoza agati mu ntozi kuko bagarutse mu iseti ya gatatu bayitsinda amanota 25-21 ni mu gihe iya kane bahise bayitsinda 25-20. Umukino warangiye ari amaseti 3-1.

    U Rwanda rufite amahirwe menshi yo kurenga itsinda, ruzagaruka mu kibuga rukina umukino usoza itsinda D na Cameroun ku wa Kabe w’iki cyumweru.

    Source : http://isimbi.rw/u-rwanda-rwahaye-dr-congo-isomo-rya-volleyball.html

  • Perezida Kagame na Wadagni basabye impande zombi kongera inzego ibihugu bifatanyamo – #rwanda #RwOT

    Perezida Romuald Wadagni wa Benin ari mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi ibiri.

    Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X y'Ibiro by'Umukuru w'igihugu, buvuga ko nyuma y'ibiganiro byahuje Abakuru b'Ibihugu byombi, Perezida Kagame na Perezida Romuald Wadagni 'bashinze amatsinda y'abayobozi yabo gushyira imbaraga mu bufatanye busanzweho no guteza imbere inzego nshya z'imikoranire, hibandwa ku kubyaza ibikorwa bifatika gahunda zihuriweho.'

    Ubu butumwa kandi bugaragaza ko Perezida Kagame yakiriye ku meza mugenzi we Romuald Wadagni.

    Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n'ishoramari, ikoranabuhanga, ubuhinzi, igenamigambi ry'imijyi, kuvugurura serivisi za Leta ndetse n'umutekano.

    Mu 2023, ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri Bénin, impande zombi zishyira umukono ku masezerano 10 z'ubufatanye arimo amasezerano yo gukuraho gusoresha kabiri.
    Uruzinduko rwa Wadagni rubaye nyuma y'amezi make atangiye kuyobora Bénin.

    Uyu mugabo w'imyaka 50 yatorewe kuba Perezida ku wa 12 Mata 2026, atsinda amatora ku majwi arenga 94%. Yarahiriye kuyobora Bénin ku wa 24 Gicurasi 2026, asimbura Patrice Talon wari usoje manda ebyiri yemerewe n'Itegeko Nshinga.

    Wadagni yatangiye manda y'imyaka irindwi, nyuma y'imyaka 10 yari amaze ari Minisitiri w'Imari n'Ubukungu wa Bénin.

    Wadagni asanzwe aziranye n'u Rwanda no ku rwego rwa Guverinoma. Mu Nzeri 2023, ubwo yari Minisitiri w'Imari n'Ubukungu, yasuye u Rwanda nk'intumwa yihariye ya Perezida Patrice Talon, ageza kuri Perezida Kagame ubutumwa bw'uwari Perezida wa Bénin icyo gihe.

    Abakuru b’ibihugu bombi basabye amatsinda y’abayobozi gushyira imbaraga mu mugabo uhari no kumenya inzego nshya z’imikoranire

    Perezida Kagame yakiriye ku meza mugenzi we wa Benin

    Perezida Romuald Wadagni ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-na-wadagni-basabye-impande-zombi-kongera-inzego-z-ubufatanye

  • Ubusambanyi, ubujura, kubeshya, munyumvishirize…imungu 25 Visi Meya Uwamariya yabonye i Nyamagabe – #rwanda #RwOT

    Nyamagabe iri mu turere twitwaye neza mu mihigo y'imyaka itanu ishize kuko mu yagiraga amanota ari hejuru ya 70%, by'umwihariko mu 2023/24 yabaye iya mbere n'amanota 78,6%.

    No mu mihigo iheruka Nyamagabe igaragara mu turere twakoze neza, ariko Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Uwamariya Agnes ubwo hamurikwaga ibyagezweho muri manda ya 2021-2026, yavuze ko nubwo bakoze neza hari ibitanoze byagaragaye abazabasimbura bakwiye kugendera kure.

    Yavuze ko ibyakorwa byose hatari umuturage ufite ubushobozi byose byaba bijegajega.

    Ati 'Twakora byinshi byiza ariko tudafite umuturage wubakitse byose byasenyuka mu isegonda rimwe. Iki kintu ndagira ngo nkigarukeho kuko umuturage wubatse ntabwo yakubakwa gusa n'abayobozi, abajyanama ahubwo bisaba ko twubakana twese.'

    'Hari icyo umuturage yakubaka ku giti cye, hari icyo ubuyobozi bwamwubakaho hari n'icyo umuturage yakubakaho umuyobozi. Birasaba rero ko aha haba ubufatanye tukubaka umuturage ushoboye kandi ushobotse.'

    Uwamariya yavuze ko gahunda yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge ishimishije, ahubwo abayobozi bakabaye bishinja icyaha kuko babibonaga ko zigira ingaruka ku baturage ariko ntibagire icyo bazikoraho.

    Ati 'Gahunda ya tunywe less yakurikiwe no guca izi nzoga ni ikintu twishimira. Hari n'ibindi byajya bigenda bivuka abantu bakaba babirebera bikazasenya bino byose twagezeho. Kino rero bajyanama bayobozi turi kumwe, ni ikintu twagombye kuba natwe twishinja. Umukuru w'Igihugu yakibonye ariko natwe burya hari ukuntu tukibona tukakinyereraho ukajya ugira ngo ahari ntacyo gitwaye ariko ikigaragara ni uko ikintu cyose kigize icyo gitwaye twakabaye tugifatirana hakiri kare tukacyamagana, tukakirwanya kuko tuba tubona ejo, ejobundi cyasenya igihugu cyacu.'

    Uwamariya yavuze ko hari ibyo yabonye mu myaka itanu yamaze mu Nama Njyanama bidakwiye kuzaranga abazabasimbura kuko byazasenya igihugu mu isegonda rimwe.

    Yatanze urugero ku kigo cy'ishuri ushobora gusangamo amakimbirane hagati y'umuntu n'undi ariko bikarangira akwiriye ishuri ryose ku buryo ikigo cyasenyuka cyangwa kikabura umusaruro ariko wabyinjiramo ugasanga ari n'amakimbirane ashobora ku ashingiye no ku bwone cyangwa indi mpamvu idafatika.

    Ati 'Mu myaka itanu ndi inararibonye, hari icyo nabonye, icyo rero nabonye ni cyo ngiye kuvuga. Nubwo bwose twageze kuri ibi twishimira, ariko hari n'ibindi by'umwihariko nabonye yaba mu baturage, yaba mu buyobozi ubona ubunebwe, reka abaturage bo mbashyire ku ruhande. Dufite abayobozi turi abanebwe, iyo mvuze abayobozi n'abakozi baba barimo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.'

    'Ubunebwe ni ikintu ushobora kubona mu bantu, ubusinzi ni ikintu ushobora kubona mu bantu, ubujura ni ikintu watubonana, ubusambanyi wabubona, gukorera ku jisho wabibona, kurangara wabibona, kurangarana wabibona, kwikanyiza wabibona, icyenewabo wabibona, amabwire wabibona, kubeshya, gutekinika wabibona, kudashirika ubute wabibona, amatiku wabibona, munyumvishirize wayibona, kutajya inama wabibona, kutagirwa inama wabibona, kurebera wabibona, kudakoza ibirenge hasi wabibona, kutanoza wabibona, kudategura wabibona, gutinya ibishya wabibona, gutinya ikoranabuhanga wabibona, kudafata umwanzuro wabibona, gutinya kubazwa inshingano wabibona, ibyo byose nubwo turi abayobozi ushobora gusanga ibi bintu bitubera imungu za hato na hato. Rero abazadukorera mu ngata ibi byose mvuze n'ibindi ntavuze mujye muharanira ko bitakataza cyangwa se ngo bikomeze kwandiza iterambere ry'igihugu.'

    Visi Meya Uwamariya yavuze ko hatabayeho gusigasira ubumwe hagati y'ababayobozi b'abaturage ibyagezweho byose byasenyuka mu isegonda rimwe.

    Visi Meya, Uwamariya Agnes yavuze ko hari ibintu byinshi bikwiye guhinduka mu miyoborere y’akarere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubusambanyi-ubujura-kubeshya-munyumvishirize-imungu-25-visi-meya-uwamariya

  • Abasirikare bakuru ba Namibia bari mu rugendoshuri mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Aba basirikare basuye icyicaro gikuru cya Minisiteri y'Ingabo kiri ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo, baganirizwa ku rugendo rw'u Rwanda rwo kwiyubaka mu nzego zirimo igisirikare, umutekano n'imiyoborere.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu bya Gisirikare akaba n'Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa, yasobanuye urugendo RDF yanyuzemo kuva ku ngabo zabohoye igihugu kugeza ku zigira uruhare mu iterambere ry'igihugu no mu kubungabunga amahoro mu mahanga.

    Brig Gen Karuretwa yavuze ko u Rwanda na Namibia bifitanye umubano mwiza mu bijyanye n'ubufatanye mu bya gisirikare, agaragaza ko uru ruzinduko ari amahirwe yo kungurana ubumenyi, cyane cyane mu bijyanye n'amahugurwa n'iterambere ry'ingabo.

    Brig Gen Erastus Benhard Nathinge yavuze ko uru rugendoshuri rugamije kwigira ku bunararibonye bw'u Rwanda mu kubaka inzego z'ingabo n'imiyoborere yazo.

    Uyu musirikare yavuze ko umubano w'u Rwanda na Namibia ufite imizi mu myaka yashize, agaragaza ko washimangiwe n'uruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye i Windhoek mu 2019.

    Brig Gen Nathinge yagaragaje ko ingabo z'ibihugu byombi zisanzwe zikorana mu bijyanye n'amahugurwa ya gisirikare ndetse zigahurira mu butumwa mpuzamahanga bwo kubungabunga amahoro.

    Abasirikare bo muri Namibia banasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku wa 15 Nzeri 2026, bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse basura n'Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside.

    Biteganyijwe ko bazasura Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze, ibigo bigira uruhare mu mibereho myiza y'ingabo birimo Zigama CSS na MMI, ndetse n'izindi nzego za Leta y'u Rwanda.

    Abasirikare bakuru 30 bo muri Namibia bari mu ruzinduko mu Rwanda ruzamara icyumweru

    Brig Gen Patrick Karuretwa yagaragaje ko uruzinduko rw’aba basirikare ari amahirwe yo kungurana ubumenyi

    Brig Gen Nathinge yavuze ko abasirikare bakuru bo muri Namibia bagiye kwigira kuri RDF

    Abasirikare bakuru ba Namibia basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, baha icyubahiro abashyinguwemo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-bakuru-ba-namibia-bari-mu-mu-rugendoshuri-mu-rwanda

  • Amajyepfo: Polisi isaba abaturage gukoresha ikoranabuhanga mu Kubika, Kwakira no kwishyurana amafaranga hirindwa n'ubujura #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda ikorera mu Ntara y'Amajyepfo n'izindi nzego barakangurira abaturage gukoresha ikoranabuhanga mu kubika, kwakira no kwishyura amafaranga, kuko bifasha kugabanya ibyago byo kwibwa cyangwa kwamburwa. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 15 Nzeri 2026, mu bukangurambaga bwakorewe mu Murenge wa Rusatira, mu Karere ka Huye.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko gukoresha amafaranga mu buryo bw'ikoranabuhanga bifasha kongera umutekano wayo, kuko bigabanya amafaranga abantu batwara mu ntoki ndetse n'ibyago byo kuyibwa cyangwa kuyata.

    Ati' Gukoresha amafaranga mu buryo bw'ikoranabuhanga bifasha mu kongera umutekano w'amafaranga, kuko bituma abantu batagendana amafaranga menshi mu ntoki, bityo bikagabanya ibyago byo kwibwa cyangwa kwamburwa'.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Huye SP A. Habimana asaba abaturage gukoresha ubu buryo ariko bakagira amakenga ku bantu bashaka kubashuka, cyane cyane ababaka imibare y'ibanga kugira ngo babone amafaranga yabo.

    Ati' Turaburira abaturage kutagira umuntu baha umubare w'ibanga ubemerera kugera ku mafaranga yabo. Abashaka gukoresha ikoranabuhanga mu kwiba amafaranga y'abandi na bo turababurira ko ibyo bikorwa ari ibyaha kandi inzego z'umutekano zizakomeza kubikurikirana'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege, asaba abaturage kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu kwakira no kwishyura amafaranga kuko bizabarinda kuyata cyangwa kuyibwa ugereranyije na mbere aho wasangaba kuyagendana birimo ibyago byinshi, haba kuyibwa no kuyata.

    Ati' Turashishikariza abaturage gukoresha ikoranabuhanga mu kwakira no kwishyura amafaranga, kuko bibafasha kuyabika no kuyacunga neza. Bitandukanye no gutwara amafaranga mu ntoki, aho wasangaga umuntu ashobora kuyata cyangwa akayibwa. Gukoresha ikoranabuhanga bituma amafaranga arushaho kugira umutekano'.

    Niyobuhungiro Wilson, umukozi wa Minisiteri y'Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya, avuga ko ubu buryo buzafasha inzego z'umutekano ndetse n'abaturage. Ati' Uburyo bw'ikoranabuhanga buzorohereza inzego zishinzwe umutekano, aho imbaraga zose zashyirwagaho mu gucunga umutekano w'amafaranga, uzashyirwa mu ikoranabuhanga, ndetse n'abaturage biborohere gucunga umutekano w'amafaranga yabo'.

    Ku ruhande rwa Banki Nkuru y'u Rwanda, Nsabimana Gerard, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Kurengera Abaguzi ba Serivisi z'Imari, avuga ko eKash izafasha abaturage kurushaho gucunga umutekano w'amafaranga yabo.

    Ati' Uburyo bwa eKash buzafasha abaturage muri rusange mu gucunga umutekano w'amafaranga yabo wasangaga yibwa bayakuye mu mufuka cyangwa bayakuye aho bayabitse. Turafatanya n'inzego z'umutekano guhangana n'abatubuzi ariko dushishikariza n'abaturage kuba maso birinda ababashuka'.

    Umuturage Ose Irihose, utuye mu Murenge wa Rusatira, avuga ko gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana bishobora kubafasha guhangana n'abajura babamburaga amafaranga. Ati' Uburyo bwa eKash buzadufasha guhangana n'abajura batwibaga cyangwa bakatwambura amafaranga'.

    Ubu bukangurambaga bukomeje gusaba abaturage gukoresha ikoranabuhanga mu kubika, kwakira no kwishyura amafaranga, ariko bakagira amakenga, cyane cyane ku bantu babasaba umubare w'ibanga cyangwa andi makuru y'ibanga ajyanye n'amafaranga yabo.

    Théogène Munyaneza

    The post Amajyepfo: Polisi isaba abaturage gukoresha ikoranabuhanga mu Kubika, Kwakira no kwishyurana amafaranga hirindwa n'ubujura first appeared on Intyoza.

    The post Amajyepfo: Polisi isaba abaturage gukoresha ikoranabuhanga mu Kubika, Kwakira no kwishyurana amafaranga hirindwa n'ubujura appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/09/16/amajyepfo-polisi-isaba-abaturage-gukoresha-ikoranabuhanga-mu-kubika-kwakira-no-kwishyurana-amafaranga-hirindwa-nubujura/

  • Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Wadagni wa Bénin – #rwanda #RwOT

    Perezida Wadagni yakiriwe kuri uyu wa 16 Nzeri 2026, mu ruzinduko rugamije gukomeza umubano n'ubufatanye hagati y'u Rwanda na Bénin.

    Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n'ishoramari, ikoranabuhanga, ubuhinzi, igenamigambi ry'imijyi, kuvugurura serivisi za Leta ndetse n'umutekano.

    Mu 2023, ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri Bénin, impande zombi zishyira umukono ku masezerano 10 z'ubufatanye arimo amasezerano yo gukuraho gusoresha kabiri.
    Uruzinduko rwa Wadagni rubaye nyuma y'amezi make atangiye kuyobora Bénin.

    Uyu mugabo w'imyaka 50 yatorewe kuba Perezida ku wa 12 Mata 2026, atsinda amatora ku majwi arenga 94%. Yarahiriye kuyobora Bénin ku wa 24 Gicurasi 2026, asimbura Patrice Talon wari usoje manda ebyiri yemerewe n'Itegeko Nshinga.

    Wadagni yatangiye manda y'imyaka irindwi, nyuma y'imyaka 10 yari amaze ari Minisitiri w'Imari n'Ubukungu wa Bénin.

    Wadagni asanzwe aziranye n'u Rwanda no ku rwego rwa Guverinoma. Mu Nzeri 2023, ubwo yari Minisitiri w'Imari n'Ubukungu, yasuye u Rwanda nk'intumwa yihariye ya Perezida Patrice Talon, ageza kuri Perezida Kagame ubutumwa bw'uwari Perezida wa Bénin icyo gihe.

    🚨AMAKURU AGEZWEHO🚨

    Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro mugenzi we wa Bénin, Romuald Wadagni, watangiye uruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri mu Rwanda.

    Perezida Wadagni yakiriwe kuri uyu wa 16 Nzeri 2026, mu ruzinduko rugamije gukomeza umubano n'ubufatanye… pic.twitter.com/vYNdHtjTAv

    — IGIHE (@IGIHE) September 16, 2026

    Perezida Kagame ubwo yari ategereje kwakira mugenzi we wa Bénin

    U Rwanda na Bénin bifitanye umubano mwiza washimangiwe cyane na Perezida Patrice Talon wasimbuwe Wadagni

    Uruzinduko rwa Perezida Wadagni ruzamara iminsi ibiri

    Perezida Romuald Wadagni yakiriwe mu cyubahiro kigenerwa abakuru b’ibihugu

    Perezida Kagame na Wadagni ubwo berekezaga mu cyumba cyabereyemo ibiganiro muri Village Urugwiro

    Abakuru b’ibihugu byombi bahuriye mu biganiro bigamije gushimangira umubano mwiza usanzwe

    Perezida Wadagni yaherukaga mu Rwanda ari Minisitiri w’Imari wa Bénin


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-mugenzi-we-wadagni-wa-benin

  • Amafaranga Abanyarwanda bakoresheje i Burayi yavuye kuri miliyoni 3,5$ agera kuri miliyoni $26 mu mwaka umwe – #rwanda #RwOT

    Izamuka rikomeye rinagaragara ugereranyije n'igihembwe cyabanje, kuko mu gihembwe cya mbere cya 2026 yari miliyoni 3,9$, mbere yo kugera kuri miliyoni 26$ mu gihembwe cya kabiri cya 2026.
    Ni imibare ya Raporo Travel Expenditure Survey 2026 y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) .
    Muri icyo gihembwe, u Burayi bwahise buba icyerekezo abatuye mu Rwanda bakozemo ingendo n'indege bakoreshejemo amafaranga menshi kurusha ahandi.

    Muri rusange, abatuye mu Rwanda bakoze ingendo zo mu mahanga n'indege bakoresheje miliyoni 76,2$ mu gihembwe cya kabiri cya 2026. Muri ayo, miliyoni 26$ yakoreshejwe i Burayi, miliyoni 17,3 $ muri Aziya, miliyoni 13,1$ mu bihugu bya EAC, miliyoni 10,3$ muri Amerika y'Amajyaruguru, naho miliyoni 9,1$ zikoreshwa mu bindi bihugu bya Afurika.

    NISR igaragaza ko ayo mafaranga abarirwamo ibyo umugenzi akoresha mu gihugu yasuye, birimo amacumbi, amafunguro n'ibinyobwa, ingendo, guhaha, imyidagaduro, serivisi z'uburezi n'iz'ubuzima n'ibindi, ariko ntabarirwamo ikiguzi cy'urugendo mpuzamahanga.

    Miliyoni 26$ zabazwe gute?

    Icy'ingenzi ni uko miliyoni $26 atari amafaranga NISR yabonye ikusanyije inyemezabwishyu z'abagenzi cyangwa mu kureba amafaranga yavuye kuri konti zabo. Ni igereranya rikorwa hifashishijwe uburyo bwo kubara amafaranga akoreshwa mu ngendo.

    NISR isobanura ko ifata umubare w'abatuye mu Rwanda bagarutse mu gihugu bavuye mu mahanga, ugatangwa n'Urwego rushinzwe Abinjira n'Abasohoka (DGIE), ikawuhuza n'impuzandengo y'igihe bamaze mu rugendo ndetse n'impuzandengo y'amafaranga umuntu akoresha ku munsi.

    Mu gihembwe cya kabiri cya 2026, abantu 12.669 batuye mu Rwanda bagarutse bavuye i Burayi bakoresheje indege. Muri bo, 5.330 bari bagiye ku mpamvu z'akazi n'ubucuruzi, 4.735 gusura inshuti n'imiryango, 1.859 mu biruhuko, 708 kwiga naho 37 bari bagiye ku mpamvu z'ubuzima.

    NISR igaragaza ko uwagiye i Burayi mu kazi yamazeyo impuzandengo y'iminsi 11, uwagiye kwiga iminsi 238, uwagiye ku mpamvu z'ubuzima iminsi 22, uwagiye mu biruhuko iminsi 16 naho uwagiye gusura inshuti n'imiryango akamarayo iminsi 17.

    Ku mafaranga akoreshwa ku munsi, uwagiye mu kazi i Burayi abarirwa impuzandengo ya 127$, uwagiye kwiga 48$, uwagiye ku mpamvu z'ubuzima 106$, uwagiye mu biruhuko 130$ naho uwagiye gusura inshuti n'imiryango 78$.

    Iyo ukoresheje ubu buryo bwa NISR, imibare igenda igaragara neza. Abantu 5.330 bagiye mu kazi, bakamara impuzandengo y'iminsi 11 kandi bagakoresha 127$ ku munsi, babarirwa hafi miliyoni 7,45$. Abagiye kwiga 708, bakamara impuzandengo y'iminsi 238 kandi bagakoresha 48$ ku munsi, babarirwa hafi miliyoni 8,09$.

    Abagiye ku mpamvu z'ubuzima babarirwa hafi 86.000$, abagiye mu biruhuko hafi miliyoni 3,87$, naho abagiye gusura inshuti n'imiryango hafi miliyoni 6,28$.

    Iyo ayo mafaranga yose ateranyijwe, agera hafi kuri miliyoni 25,8$, waburungushura bikaba miliyoni 26$.

    Abenshi mu banyarwanda bajya mu biruhuko i Burayi, ntibataha batanyuze kuri Tour Eiffel i Paris

    Ingendo z'akazi ni zo zakoreshejwemo amafaranga menshi

    Muri rusange, mu ngendo zose zakozwe n'indege mu mahanga mu gihembwe cya kabiri 2026, ingendo z'akazi n'ubucuruzi ni zo zakoreshejwemo amafaranga menshi, agera kuri miliyoni 32,8$.
    Uburezi bwakoreshejwemo miliyoni 17,6$, gusura inshuti n'imiryango miliyoni 14,6$, ibiruhuko miliyoni 8,5$ naho ubuzima miliyoni 2,7$.

    Icyakora, iyi mibare ni iy'ingendo zakozwe ku Isi hose, si iy'i Burayi gusa. Raporo ntigaragaza impamvu y'izamuka ry'amafaranga yakoreshejwe i Burayi.

    I Burayi na Aziya amafaranga arazamuka, EAC akagabanuka

    U Burayi si bwo bwonyine bwagize impinduka ikomeye. Amafaranga abatuye mu Rwanda bakoze ingendo n'indege bakoresheje muri Aziya yavuye kuri miliyoni 2,3 $ mu gihembwe cya kabiri cya 2025 agera kuri miliyoni 17,3$ mu mu gihembwe cya kabiri cya 2026.

    Mu buryo bunyuranye, amafaranga yakoreshejwe mu bihugu bya EAC yagabanutse cyane, ava kuri miliyoni 47,4 $ agera kuri miliyoni 13,1$ mu gihe cy'umwaka umwe.

    Ubushakashatsi bwavuyemo iyi mibare, bwakozwe hagati ya Gicurasi na Nyakanga 2026, bukusanya amakuru ku gihe abagenzi bamaze hanze n'amafaranga bakoreshaga ku munsi.

    Muri rusange, amafaranga yose abatuye mu Rwanda bakoresheje mu ngendo zo hanze y'igihugu, haba ku bakoresheje indege cyangwa imipaka yo ku butaka, yari miliyoni 99,7$ mu gihembwe cya kabiri cya 2026, avuye kuri miliyoni 98,1$ mu gihembwe cya mbere.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amafaranga-abanyarwanda-bakoresheje-i-burayi-yavuye-kuri-miliyoni-3-5-agera

  • Nyagatare: Inka zirenga ibihumbi 215 ariko izitanga umukamo ni 30% gusa – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, aherutse kugaragaza ko muri aka Karere habarurwa inzuri 5.287, ziri ku buso bwa hegitari zirenga ibihumbi 68. Hari kandi amakusanyirizo y'amata 15 n'ibyuzi bihangano 27 bikora neza.

    Ku bufatanye n'umushinga CDAT, hari gutunganywa ibindi byuzi bibiri, kimwe i Bwera mu Murenge wa Matimba n'ikindi muri Karangazi.

    Kakooza yavuze ko hari kandi amariba 184 yacukuwe agamije gufasha aborozi kubona amazi, nubwo icyuho kigihari.

    Ati 'Dufite amariba yacukuwe adufasha mu bworozi 184, ariko icyuho kiracyahari kijyanye n'amazi. Dufite amasoko arindwi agurishirizwamo inka. Iyo ugeze muri aya masoko ku munsi usanga hagurishirizwa inka 850. Dufite kandi ibagiro rya kijyambere rifite ubushobozi bunini ugereranyije n'inka nke tujyanayo.'

    Imibare yavuye muri gahunda yo gukingira inka yabaye mu mpera za Nyakanga igaragaza ko Nyagatare ifite inka zigera ku bihumbi 215, nyinshi muri zo zibarizwa mu Mirenge ya Karangazi na Rwimiyaga.

    Icyakora, Kakooza avuga ko ikibazo gikomeye kiri ku musaruro.

    Ati 'Nubwo dufite inka ibihumbi 215, izitanga umukamo ni 30% gusa. Icyo bivuze ni uko umworozi wacu ahomba, kuko amafaranga akuramo ntabwo abasha gutunga urwuri rwe. Usanga bakura amafaranga ahandi kugira ngo babashe gutunga izo nzuri zabo.'

    Umukamo wa litiro imwe cyangwa ebyiri

    Umusaruro w'amata uracyari hasi mu bice byinshi bya Nyagatare, aho hari inka zikamwa litiro imwe cyangwa ebyiri ku munsi.

    Kakooza yavuze ko inka zigaragaza umusaruro mwiza ahanini ari izororerwa mu biraro, atanga urugero rw'izo mu Murenge wa Karama.

    Mu mbogamizi zigaragazwa n'aborozi harimo igiciro cy'amata, aho litiro igurwa hafi 400 Frw, amafaranga bavuga ko adahagije ugereranyije n'ikiguzi cy'ubworozi.

    Akarere kavuga ko hifashishijwe n'impuguke zirimo izo muri Kaminuza y'u Rwanda kugira ngo harebwe uko amafaranga umworozi yinjiza ahagaze ugereranyije n'ayo ashyira mu bworozi.

    Indi mbogamizi ni uko ubwoko bw'inka nyinshi ziri muri aka Karere butaramenyekana neza.

    Kakooza ati 'Ubu 6% by'inka dufite turazizi, izigera kuri 16% ni inka Nyarwanda, 77% zo ntabwo tuzizi.'

    Yavuze ko mu ngengo y'imari y'Akarere hashyizwemo amafaranga yo gufasha kumenya ubwoko bwa buri nka, kugira ngo bizafashe mu gutegura gahunda yo gutera intanga no kongera umubare w'inka zitanga umukamo.

    Akarere kandi kagaragaza ko hakiri ikibazo cy'imyumvire kuri bamwe mu borozi bagikunda korora inka gakondo kurusha iz'umukamo, hakiyongeraho ibiryo by'amatungo bihenze.

    Ikibazo cy'amazi n'amashanyarazi mu nzuri na cyo kiracyari inzitizi. Akarere kavuga ko hari icyizere ko gahunda yo kwagura amashanyarazi muri uyu mwaka izagera no mu bice by'ubworozi, bikaba byafasha kongera umusaruro.

    Inka zingana na 30% ni zo zitanga umukamo muri Nyagatare

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, aherutse kugaragaza ko inka ziri muri aka karere zidatanga umusaruro uhagije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-inka-zirenga-ibihumbi-215-ariko-izitanga-umukamo-ni-30-gusa

  • Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Bénin Romuald Wadagni #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu yakiriye mugenzi we wa Bénin, Romuald Wadagni, watangiye uruzinduko rw'iminsi ibiri rw'akazi mu Rwanda.

    Perezida Wadagni yakiriwe na Perezida Kagame mu muhango wabereye muri Village Urugwiro, aho yatangiriye uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda kuva yatangira kuyobora Bénin muri Gicurasi 2026.

    Uru ruzinduko ruri kuba mu gihe ibihugu byombi bikomeje guteza imbere umubano w'ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ubukungu, ishoramari, imiyoborere, iterambere ndetse n'ubufatanye hagati y'ibihugu by'Afurika.

    Romuald Wadagni yabaye Perezida wa Bénin nyuma yo gutorwa mu matora ya Perezida yabaye ku wa 12 Mata 2026, maze arahira ku wa 24 Gicurasi 2026 mu muhango wabereye i Cotonou.

    Mbere yo kuba Perezida, Wadagni yari amaze imyaka hafi icumi ari Minisitiri w'Ubukungu n'Imari wa Bénin, umwanya yatangiyeho mu 2016. Yabanje no gukora mu kigo mpuzamahanga cy'ubugenzuzi n'ubujyanama mu by'imari cya Deloitte.

    Ku ruhande rw'u Rwanda, umubano na Bénin wakomeje kugaragaza ibikorwa by'ubufatanye. Mu gihe cy'irahira rya Perezida Wadagni muri Gicurasi, Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva, yari ahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango wabereye i Cotonou.

    Mu ruzinduko rwe rw'iminsi ibiri, Perezida Wadagni azagirana ibiganiro n'abayobozi b'u Rwanda ku ngingo zirebana n'umubano n'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi. Biteganyijwe ko ibiganiro bizibanda ku buryo bwo kurushaho guteza imbere amahirwe y'ubufatanye n'inyungu z'ibihugu byombi.

    Uruzinduko rwa Perezida wa Bénin mu Rwanda kandi ruje nyuma y'uko ibihugu byombi byagiye bigaragaza ubushake bwo gukomeza ubufatanye mu iterambere, ishoramari n'indi mishinga ihuza Afurika y'Iburasirazuba n'Afurika y'Iburengerazuba.

    Perezida Kagame na Perezida Wadagni kandi baraganira ku bibazo by'ingenzi bireba Afurika, mu rwego rwo gushimangira ubufatanye n'imikoranire hagati y'ibihugu byombi.

     

    Source : https://flash.rw/2026/09/16/perezida-kagame-yakiriye-perezida-wa-benin-romuald-wadagni/