Author: webrwanda

  • Reka kunywa icyuma, ahubwo terura icyuma — Minisitiri Mukazayire – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yagejeje ku rubyiruko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri Mukazayire yagize ati 'Reka kunywa icyuma ahubwo terura icyuma!'.

    Ubu butumwa Minisitiri Mukazayire yashyize kuri X yabukurikije amashusho amugaragaza ari muri gym akora imyitozo yo guterura ibyuma biremereye.

    Yakomeje avuga ko gukora siporo bifasha umuntu kugira ubuzima bwiza no kongera ubushobozi bwo gutekereza neza.

    Ati 'Ubaka umubiri n'ubwonko bwawe ubiha ibigufasha gukora no gutekereza neza kandi ntakiruta siporo kuri iyo ngingo.'

    Minisitiri Mukazayire yanashishikarije urubyiruko kugira intego yo gutera intambwe mu byo rukora byose, agaragaza ko siporo ari igikoresho gikomeye mu kwiyubaka no kugera ku ntego.

    Yavuze ko na we akora siporo ndetse agaragaza urugero rw'iterambere yagize mu myitozo ngororamubiri, aho yavuze ko yavuye ku guterura ibilo 12 akagera ku bilo 14.

    Ubu butumwa yabutanze mu gihe u Rwanda rukomeje gushishikariza abaturage, cyane cyane urubyiruko, kugira umuco wo gukora siporo no kwirinda ibintu bishobora kubangamira ubuzima bwabo.

    Waramutse Rwanda cyane cyane urubyiruko!
    Ubutumwa bw’umunsi: Reka kunywa icyuma ahubwo terura icyuma!
    Ubaka umubiri n’ubwonko bwawe ubiha ibigufasha gukora no gutekereza neza kandi ntakiruta siporo kuri iyo ngingo!

    Gira intego yo gutera intambwe irushijeho mubyo ukora byose💪🏾… pic.twitter.com/D4mwdWvXeA

    — Nelly Mukazayire (@nmukazayire) September 18, 2026

    Minisitiri Mukazayire yagaragaje ko nawe akora siporo yo guterura ibyuma biremereye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/reka-kunywa-icyuma-ahubwo-terura-icyuma-minisitiri-mukazayire

  • Uko ikibazo cy’umubyigano w’imodoka i Kigali cyakemurwa

    Uko ikibazo cy’umubyigano w’imodoka i Kigali cyakemurwa

    Kigali ni umujyi ukomeje gutera imbere no kwaguka. Uko ibikorwa by’ubucuruzi, amashuri, ibiro n’abaturage biyongera, ni na ko umubare w’imodoka zigenda mu mihanda wiyongera. Mu masaha ya mu gitondo abantu bajya ku kazi no ku mashuri, ndetse no nimugoroba bataha, usanga ahantu henshi imodoka ari nyinshi cyane.

    Iki kibazo ntigikeneye gusa kongera imihanda. Hakenewe no kureba impamvu abantu benshi bahurira mu muhanda mu masaha amwe, hanyuma hagashakwa uburyo bwo kugabanya izo ngendo.

    Urugero, umuntu ashobora kuva i Kanombe akajya mu mujyi gushaka umwenda, telefone, ibikoresho byo mu rugo cyangwa ikindi gicuruzwa. Undi akava Kicukiro akajya Nyabugogo cyangwa Kimironko gushaka ibicuruzwa. Hari n’ushobora kugenda amaduka menshi ashakisha igicuruzwa kimwe.

    Ariko se, byagenda bite abantu baramutse bashoboye kubanza kureba ibicuruzwa biri mu maduka atandukanye bakoresheje telefone zabo?

    Kwamamaza no guteza imbere ubucuruzi bukorerwa kuri internet bishobora kuba kimwe mu bisubizo bifasha Kigali. Umuntu ashobora kureba ibicuruzwa, ibiciro n’aho amaduka aherereye atavuye iwe. Ashobora kugura online, cyangwa akamenya neza aho igicuruzwa ashaka kiri mbere yo gufata urugendo.

    Ibi bishobora kugabanya ingendo zimwe zidakenewe, cyane cyane izikorwa n’abantu bajya gushaka cyangwa kugura ibintu bashoboraga kubona hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Ariko ubucuruzi bwo kuri internet bwonyine ntibwahagije. Hakenewe no gukomeza guteza imbere transport rusange, gushyiraho uburyo imodoka zitwara abantu benshi zihabwa umwanya uhagije, guteza imbere inzira z’abanyamaguru n’amagare aho bishoboka, no gutuma serivisi zimwe na zimwe abaturage bazibona hafi yabo cyangwa online.

    Abikorera na bo bashobora kugira uruhare rukomeye. Amaduka ashobora gushyira ibicuruzwa byayo online, ibigo bigatanga serivisi zimwe hifashishijwe ikoranabuhanga, naho serivisi zo kugeza ibintu ku bakiriya zigategurwa ku buryo imodoka imwe ishobora kugeza ibintu ku bantu benshi mu rugendo rumwe.

    Tekereza imodoka icumi z’abantu icumi bagiye kugura ibintu ahantu hatandukanye zisimbuwe n’imodoka imwe itwaye ibyo abo bantu baguze ikabibagezaho. Nubwo ibyo bitakuraho umubyigano wose, bishobora kugira uruhare mu kugabanya ingendo zimwe na zimwe.

    Bityo rero, gukemura ikibazo cy’umubyigano w’imodoka i Kigali bisaba guhuza imihanda myiza, transport rusange, ikoranabuhanga, serivisi zegerejwe abaturage n’ubucuruzi bwo kuri internet.

    Kigali y’ejo ntikeneye gusa imihanda minini. Ikeneye n’uburyo bushya bwo gutuma abaturage badakenera gufata imodoka kuri buri kintu cyose bashaka gukora.

    Iyo serivisi n’ibicuruzwa bitangiye kugera ku bantu aho bari, ingendo zimwe ziragabanuka, igihe kigakoreshwa neza, amafaranga ya lisansi n’urugendo akagabanuka, ndetse n’umujyi ukarushaho kugendwa neza.

    Igisubizo cy’umubyigano si ukongera imihanda gusa; ni no kugabanya ingendo zidakenewe.

  • Icyo abigisha muri za kaminuza bavuga ku ikoreshwa rya AI mu burezi – #rwanda #RwOT

    Iyo ni imwe mu ngingo z'imikoreshereze ya AI mu burezi ikomeje guteza ukutavuga rumwe bamwe bagaragaza ko ireme ry'uburezi bw'abarimo kurangiza amashuri uyu munsi cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere ryari rigisaba ingufu nyinshi noneho bihumiye ku mirari.

    Ubwo ariko ntituvuze abafashisha AI mu gusubiramo amasomo, gukora imikoro bahawe n'ibindi bijyanye no kwiga ndetse no ku barimu bamwe bikaba uko mu gutegura amasomo.

    Bituma hari uruhande rugagaragaza ko ahubwo ari ikintu cy'ingenzi cyane mu burezi cyoroshya akazi aho umwanya wo gushakisha ibitabo no kubisoma utakiri ngombwa kuko hamwe na AI ugorwa gusa no kuyibwira ibyo ushaka mu kanya nk'ako guhumbua bikaba birabonetse.

    Ikoreshwa rya AI mu burezi riri mu byagarutsweho mu nama gatanu ku mushinga witwa TELLS umushinga ugamije guteza imbere uburezi bwo mu mashuri makuru na kaminuza no kwiga bihoraho hagamijwe iterambere rirambye yabereye muri Kaminuza y'u Rwanda (UR).

    Uyu mushinga w'imyaka itandatu uri kugana ku musozo uhurije hamwe UR, Kaminuza ya Makerere muri Uganda, iya Jimmaa muri Ethiopia n'iya Agder muri Norvège ndetse intiti zo muri izi kaminuza zagaragaje uko zumva imikoreshereze ya AI mu burezi.

    Umuhuzabikorwa wa TELLS, Dr. Isabwe Maurice unigisha muri Kaminuza ya Agder muri Norvège yavuze ko kuba abantu bari kurushaho gukoresha AI no mu buryo butaboneye nko ku banyeshuri bakopera atari ikibazo cy'iri koranabuhanga.

    Yagaragaje ko muri kamere muntu n'abatari abanyeshuri ibyo ari ibisanzwe kwifuza kugira ibyo bataruhiye bitewe n'ingano y'ubupfura bafite ariko nanone ko hari icyo abanyeshuri bashobora gufashwa.

    Ati 'Ibyo bijyana n'uko umuntu afata ubuzima, intego y'uburezi impamvu uburimo yumva ashaka kuba umuntu wize. Abanyeshuri bakigera muri kaminuza icya mbere baba bitezweho si uguhita bagera ku bumenyi ahubwo umwarimu ashobora kubanza kubabaza icyo biteze n'impamvu baje kwiga kaminuza.'

    'Mu bihugu nka Norvège umuntu ashobora kutiga kaminuza kandi akabaho ubuzima bwiza. Na hano tugomba kubabaza rero niba icyo bagamije ari ukuzabona impamyabumenyi gusa n'amafaranga. Ni ikibazo cy'ubudakemwa kandi cy'ingenzi. Aho ni ho ibya AI biziramo.'

    Prof. Paul Muyinda Birevu wigisha muri Kaminuza ya Makerere yagaragaje ko asanga bidakwiye na mba gufata ikoreshwa rya AI ku ishuri nk'icyaha cyo guhanirwa ahubwo ko igihe ari iki ngo abahanga mu burezi bicare batekereze undi muvuno mushya wo kwigishirizamo ujyanye n'ikoranabuhanga kuko riri kugenda ryinjira mu buryo amasomo atangwa.

    Bahurije ku kuba AI ari ikoranabuhanga ridakwiye kurenzwa amaso, ahubwo ko imikoreshereze yaryo ari yo ikwiye kunozwa neza aho nko ku bana bajya muri kaminuza bari nko mu myaka 20 baba bakeneye kubanza guhabwa umurongo w'imyigire yaho kugira ngo bagire urufatiro ariko bakanabanza kumenya neza uko AI ikora.

    Dr. Alexandra Lazareva wigisha muri kaminuza ya Agder ati 'Turebye nk'ukuntu dukoresha 'Google Maps' ikatuyobora sinakumva uburyo byaba ikibazo. Ariko buriya iyo utazi biva n'iyo bijya nk'umuhanda na nimero z'inzu biba ari ikibazo. Ni kimwe na AI rero ni ingenzi mu buryo bwinshi ariko ni ngombwa kumenya uko ikoreshwa.'

    Dr. Habimana Olivier ukuriye ishami ry'ikoranabuhanga n'ubushakashatsi mu nama y'Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) yavuze ko ikoreshwa rya AI mu burezi rikwiye no kwitabwaho kuva mu mizi kuko hari n'abana bato batangiye gukora imikoro batahana barikoresheje bikaba byatuma badakoresha ubushobozi bwabo.

    Yasabye ababyeyi kudaterera iyo bagakurikiranana uko abana bakoresha ikoranabuhanga mu kwiga kandi bakabatoza umurongo wo kwigana ubupfura kugira ngo iri koranabuhanga ribafashe kuzaba abahanga aho kubangiza.

    Numviyumukiza Etienne wiga muri UR yagaragaje ko asanga abarimu na bo bagomba kongererwa ubumenyi ku mikorere ya AI kuko hamwe usanga abanyeshuri bayibarusha ku buryo gutahura ko bayikoresheje mu buryo butemewe bishobora kuba ingorabahizi.

    Umuyobozi Mukuru wa Koleji y'Uburezi muri Kaminuza y'u Rwanda (UR), Prof. Nsanganwimana Florien yavuze ko ashyigikiye AI mu burezi kuko ituma abantu bagera ku makuru menshi ku muvuduko munini, ariko agaragaza igikenewe.

    Ati 'Icyakoze AI ntiyakora ibintu byose kuko nk'ikikwemeza ko ibisubizo wabonye ari byo ni wowe ubwawe si yo. Icyo dukwiye kureba rero ni uko twayikoresha ikihutisha ibyo dukora ariko dukeneye amahugurwa tukumva neza icyo yadufasha mu burezi nk'uko n'ahandi ifasha.'

    Kugeza ubu HEC yamaze gushyiraho amabwiriza ajyanye n'imikoreshereze ya AI mu mashuri makuru na kaminuza ndetse ikora ubugenzuzi mu gukurikirana iyubahirizwa ryayo hagamijwe gusigasira ireme ry'uburezi mu Isi y'ikoranabuhanga.

    Dr. Habimana Olivier ukuriye ishami ry’ikoranabuhanga n’ubushakashatsi muri HEC yavuze ko ikoreshwa rya AI mu burezi rikwiye no kwitabwaho hirindwa ko abana bayikoresha imikoro

    Abahanga bo muri kaminuza zinyuranye baganiriye ku ikoreshwa rya AI mu burezi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyo-abigisha-muri-za-kaminuza-bavuga-ku-ikoreshwa-rya-ai-mu-burezi

  • Gatsibo: Abivurizaga kuri Poste de Santé ya Gishikiri basabye ko ifungurwa – #rwanda #RwOT

    Ntawurihunga Ildephonse yavuze ko kuba Ikigo Nderabuzima kiri kure bituma umurwayi ukeneye ubufasha bwihuse cyangwa ku muntu udafite ubushobozi bwo kubona amafaranga y'urugendo, nyamara bari barahawe ivuriro ribegereye.

    Yagize ati 'Kugera ku Kigo Nderabuzima cya Nyagihanga biratugora kuko ni kure. Iyo ufite amafaranga ushobora kubona moto ikujyana, kumanuka ni ibihumbi bitanu ujya Ngarama gusa, iyo bwije ariyongera. N'abatayafite bagenda n'amaguru, ugasanga umuntu ashobora kumara amasaha abiri mu nzira ajya Nyagihanga cyangwa atatu ajya kwivuza i Ngarama.'

    Ngendahimana Aloys avuga ko igihe babonaga ivuriro rya Gishikiri bumvaga ko ikibazo cyo gukora ingendo ndende bajya kwivuza kirangiye, ariko ibyishimo byabo ngo ntibyatinze.

    Hodari Tuyizere asaba inzego bireba gushaka igisubizo kirambye, kugira ngo ivuriro rya Gishikiri ritange serivisi z'ubuvuzi ku buryo buhoraho kandi abaturage batongera gukora ingendo ndende.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko ikibazo cy'iri vuriro ritakora bakizi, ariko ko bari gushaka uburyo ryabona umuganga wigenga urikoresha kugira ngo abaturage babone serivisi hafi yabo.

    Yagize ati 'Ikibazo turakizi, turimo gushakisha abaganga bigenga bashobora kurikoresha. Ariko mu gihe ritarongera gukora, abaturage bakomeza kwifashisha Ikigo Nderabuzima cya Nyagihanga kuko cyo gikora kandi gikora neza.'

    Gasana yavuze ko hari gahunda yo kujya hoherezwa umuganga kuri iri vuriro rimwe cyangwa kabiri mu kwezi, akajya aha abaturage serivisi z'ubuvuzi zoroheje.

    Yagize ati 'Hari n'uburyo twateganya bwo kujya twoherezayo umuganga rimwe cyangwa kabiri mu kwezi, akajya aha abaturage serivisi zoroheje, mu gihe hagishakwa igisubizo kirambye.'

    Minisiteri y'Ubuzima iherutse gutangaza ko hari amavuriro y'ibanze arenga 128 adakora kubera ibibazo bitandukanye birimo no kubura ba rwiyemezamirimo bayakoresha.

    Poste de Santé ya Gishikiri imaze igihe yarafunze imiryango kubera kubura umushoramari uyibyaza umusaruro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-abivurizaga-kuri-poste-de-sante-ya-gishikiri-basabye-ko-ifungurwa

  • Ubu hari igihe ubona bitangiye gukabya – Depite Mukabalisa ku myitwarire y'urubyiruko (Video) – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rutuwe n'abarenga 65% bari mu cyiciro cy'urubyiruko, bakanabarizwa cyane mu bakoresha ibinyobwa bisembuye no kwishora mu biyobyabwege.

    Mu mwaka wa 2022-2024 mu bantu bakatiwe igifungo cy'igihe kirekire urubyiruko ruri hagati y'imyaka 18-25 rwakatiwe igifungo cya burundu ni abantu 234, abafite imyaka 26 kugeza mu myaka 40 ni 429 mu gihe abarengeje imyaka 40 ari abantu 264.

    Abakatiwe igifungo cy'imyaka 20 kugeza kuri 25, harimo abafite imyaka 18-25 bagera kuri 589, abafite imyaka 26-40 ni 895 naho abarengeje imyaka 40 ni abantu 377.

    Abakatiwe igifungo cy'imyaka iri hagati ya 15 na 20 muri bo harimo abari hagati y'imyaka 18-25 bagera ku 2.255, abari hagati y'imyaka 26-40 bakatiwe icyo gifungo bo ni abantu 3.100 mu gihe abarengeje imyaka 40 ari abantu 985.

    Depite Mukabalisa mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko imyitwarire y'urubyiruko ikwiye kurangwa n'amahitamo meza, bagashora imbaraga zabo mu bibaha inyungu.

    Ati 'Nta gihe imyitwarire iranga urubyiruko itigeze igaragara ariko ubu hari igihe ubona bitangiye gukabya cyane cyane izi nzoga z'ibyuma, n'indi myitwarire iterwa no gukurikira imbuga nkoranyambaga ariko nk'uko nabikubwiye no mu rugendo rwanjye imbaraga zawe nk'urubyiruko utazishyize mu kintu cyubaka ukajya mu kindi kitubaka, byanze bikunze igisubizo urakibona. Niba wishoye mu biyobyabwenge, icyuma n'ibindi ubuzima bwawe buzagenda bujya hasi. Ariko niba ugiye mu bindi bibyara inyungu, uri mu bukorerabuhshake, cyangwa ushatse ikindi byanze bikunze ibyo urimo birahemba.'

    Yavuze ko mu bihe byose hagiye habaho abitwara nabi ariko ingaruka za mbere zibageraho ari ubuzima bubi, bikazagera no ku hazaza h'igihugu.

    Ati 'Uhisemo nabi byanze bikunze ingaruka zizaba mbi, igihembo kizaba kibi, ejo heza hawe ku giti cyawe tureke igihugu. Wowe ushobora no kuba uri umwe ugahomba…ibisekuruza byose byabayeho, tuzi abo twari tuzi, abo twiganaga baciye muri izo nzira, wabaza uti bari he? Byabagendekeye bite? Hari abagize amahirwe bakabireka ariko hari n'ababikomejemo, ni babandi nyine ubona icyizere cy'ubuzima cyaratakaye.'

    Yavuze ko urubyiruko ubu rufite amahirwe menshi abandi batabonye arimo kuba wakwicara iwawe ugakoresha mudasobwa cyangwa telefoni ukinjiza amafaranga kandi mu nzira nziza bityo bakwiye kugira amahitamo meza, no kubyaza umusaruro amahirwe bafite.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubu-hari-igihe-ubona-bitangiye-gukabya-depite-mukabalisa-ku-myitwarire-y

  • Urubyiruko 1600 rugiye kungukira mu ibarura ry'imirimo n'aho ikorerwa mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ku wa 9 Nzeri, nibwo NISR yashyize hanze itangazo rivuga ko iri mu gikorwa cyo gushaka urubyiruko ruzayifasha mu gikorwa cy'ibarura rusange ry'umurimo n'aho ukorera (Establishment Census 2026).

    Ni ibarura riba rimwe mu myaka itatu, aho iriheruka ryabaye 2023.

    Umuyobozi w'ishami rishinzwe amabarura muri NISR, Uwayezu Beatrice, yabwiye IGIHE ko urutonde rw'abakandida b'urubyiruko bashaka kuzafasha muri iryo barura ruri gukorerwa ku rwego rw'umurenge nyuma rukazoherezwa ku karere, akarere nako kakazarwoherereza NISR.

    Yasobanuye ko bateganya kwakira abakandida bagera ku 4.000, bazakoreshwa ibizamini hagakurwamo abagera ku 1650. Ni urubyiruko rugomba kuba ruri hagati y'imyaka 16 na 30 aho Abazatsinda ibizamini bazahita bajyanwa mu mahugurwa azamara iminsi irindwi mbere yo gutangira igikorwa cyo kubarura.

    Yagize ati ” Abashinzwe urubyiruko ku rwego rw'umurenge ni bo bari kudufasha gukora urutonde rw'abakandida. Twaboherereje ibisabwa bagomba kugenderaho bahitamo. Ubu imwe mu mirenge yamaze kurangiza gukora urutonde kuburyo ubu duteganya ko uturere dutangira kutwoherereza intonde zatwo muri iki cyumweru.'

    Yongeyeho ko kuri ubu hamaze gutegurwa amasite ane ari yo; Rwamagana, Muhanga, Huye na Musanze y'aho abazatoranywa bazahugurirwa.

    Uwayezu yasobanuye ko iri barura rigamije kumenya uko urwego ry'umurimo ruhagaze mu Rwanda kugira ngo bitange ishusho ngari ku bashinzwe politiki y'umurimo mu gihugu.

    Rizatanga kandi amakuru y'ukuri yakenerwa n'izindi nzego zitandukanye ku mpamvu zitandukanye.

    Ati ” Ibarura rizareba ubwoko bw'akazi abantu bakora, aho bakorera, imyanya bafite mu kazi, ubwenegihugu bwabo, amasezerano y'akazi n'ibindi “

    Yongeyeho kandi ko rizatuma hamenyekana umubare w'ibigo na business biri mu gihugu ndetse n'imikorere yabyo.

    Biteganyijwe ko gukusanya amakuru bizarangirana n'ukwezi kwa kabiri ku buryo mu kwezi kwa Mata 2027 raporo ya nyuma y'iri barura izaba yagiye hanze.

    Urubyiruko rugiye guhabwa akazi ko kubarura imirimo n’aho ikorerwa mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-1600-rugiye-kungukira-mu-ibarura-ry-imirimo-n-aho-ikorerwa-mu-rwanda

  • Umwarimu yigiraga umutetsi: Abandi 46 bakekwaho gukopeza abanyeshuri ibizamini bya Leta bafunzwe – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko hamaze gutabwa muri yombi abandi 46 ndetse dosiye zabo zagejejwe mu Bushinjacyaha.

    Ati 'Nyuma yo guta muri yombi 81 ba mbere ubu bari mu butabera, hafashwe abandi 46 na bo dosiye zabo twamaze kuzohereza mu Bushinjacyaha. Icyo twakwibutsa abantu ni uko iperereza rigikomeje no mu tundi Turere.'

    Abandi bafashwe bakekwaho kugira uruhare mu gukopeza abanyeshuri ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza ni 46 barimo umwe wo mu Karere ka Kirehe, 11 bo mu Karere ka Kayonza na batandatu bo mu Karere ka Rwamagana.

    Barimo kandi 16 bo mu Karere ka Nyabihu, babiri bo mu Karere ka Musanze, batatu bo mu Karere ka Gicumbi, bane bo mu Karere ka Nyamagabe na batatu bo mu Karere ka Huye.

    Dr. Murangira yavuze ko abafashwe bo mu Turere twa Kirehe, Kayonza, Rwamagana, Nyabihu, Musanze, Nyamagabe na Huye, dosiye zabo zoherejwe mu Bushinjacyaha ku wa 14 Nzeri 2026.

    Naho abo mu Karere ka Gicumbi bo dosiye yabo yohererezwa Ubushinjacyaha ku wa 15 Nzeri 2026.

    Iperereza ry'ibanze ryagaragaje ko hari bamwe mu barimu bigisha mu wa gatandatu w'amashuri abanza, bihinduye abatetsi kugirango babashe kugera ahakorerwa ikizamini cya Leta.

    Hari umwe winjiranaga ibyo guteka hanyuma umwe mu bagenzuraga ahaberaga ikizamini akakimushyira mu gikoni akagikora barangiza bakajya gukopeza abana.

    Aba bose bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyo gukoresha ububasha umuntu ahabwa n'itegeko mu nyungu ze bwite, iki cyaha kikaba kiri mu byiciro by'ibyaha bya ruswa.

    Ukekwaho kugikora aramutse agihamijwe n'inkiko, ahanishwa ingingo ya 15 y'Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, igihano kikaba igifungo kiri hagati y'imyaka irindwi n'icumi, hakiyongeraho ihazabu y'amafaranga ari hagati ya miliyoni eshanu na miliyoni 10 Frw.

    N'icyaha cyo kumena ibanga ry'akazi, giteganywa n'ingingo ya 150 y'Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Ugihamijwe n'inkiko ahanishwa igifungo kiri hagati y'umwaka umwe n'imyaka ibiri.

    Dr. Murangira yashimiye abantu bose bakomeje gutanga amakuru kugira ngo abagize uruhare mu gukopeza abanyeshuri ibizamini bya Leta bakurikiranwe.

    46 bafashwe biyongereye kuri 81 bari baratawe muri yombi bose hamwe bakaba 127


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwarimu-yigiraga-umutetsi-abandi-46-bakekwaho-gukopeza-abanyeshuri-ibizamini

  • Handball: U Rwanda rwanganyije na Libya #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu batarengeje imyaka 18 muri Handball, yanganyije na Libya ibitego 36-36.

    Izi ngimbi z’u Rwanda zirimo kubarizwa muri Côte d’Ivoire aho zitabiriye Igikombe cya Afurika (Africa Men’s Youth Championship).

    U Rwanda ruri mu itsinda C, ntabwo rwatangiye neza kuko rwatsinzwe na Maroc 33-26.

    Ejo hashize ku wa Gatatu, rwagarukaga mu kibuga rukina na Libya, umukino utari woroshye ku mpande zombi aho amakipe yombi yari yegeranye kuva umukino utangiye kugeza urangiye.

    Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ibitego 18-18 ni mu gihe umukino warangiye ari 36-36.

    U Rwanda rwanganyije na Libya

    Source : http://isimbi.rw/handball-u-rwanda-rwanganyije-na-libya.html

  • Pirate yishyizeho ‘Tatoo’ ya Bruce Melodie #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya, Pirate yamaze kwishyiraho ‘Tatoo’ ya Bruce Melodie ku kuboko kwe kw’ibumoso.

    Uyu munyarwenya umaze kwandika izina akaba ukunzwe cyane mu Rwanda, iyo urebye ku kuboko kwe kw’ibumoso, yamaze kwiyangikaho ‘Itahiwacu Bruce #001’.

    Mu busanzwe Pirate akunda kugaragaza ko akunda cyane uyu muhanzi kandi yagiye anagaragara cyane mu bitaramo bya Bruce Melodie amushyigikira agaragaza ko ari we muhanzi wa mbere mu Rwanda.

    Benshi bamwibuka nko mu bitaramo bya New Year Groove na Summer Country Tour uburyo yabaga yisize irangi ashyigikiye Bruce Melodie.

    Uku gufana Bruce Melodie byaje no gutuma afungwa ubwo bari mu bitaramo bya Summer Country Tour mu Karere ka Musanze aho yaziritse umufana wari wisize amarangi y’igisamangwe akamushorera nk’ihene.

    Pirate yishyizeho Tattoo ya Bruce Melodie

    Yiyanditseho Itahiwacu Bruce #001

    Source : http://isimbi.rw/pirate-yishyizeho-tatoo-ya-bruce-melodie.html

  • Perezida wa Benin Romuald Wadagni yasuye ishuri rikuru ryigisha iby'ubuhinzi n'ubworozi #rwanda #RwOT

    Perezida wa Bénin, Romuald Wadagni, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri, yasuye Ishuri Rikuru ryigisha Ubuhinzi n'Ubworozi bubungabunga Ubutaka rizwi nka Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA).

    Muri uru ruzinduko, Perezida Wadagni yamenyeshejwe ibikorwa bitandukanye bikorwa muri iryo shuri, by'umwihariko ibyibanda ku buhinzi n'ubworozi bukorwa mu buryo burambye kandi bubungabunga umutungo kamere.

    Mu bijyanye n'ubworozi, Perezida Wadagni yeretswe ubworozi bw'inka, zirimo izororerwa gutanga amata, aho yasobanuriwe uburyo izi nka zitaweho, uburyo imirire yazo itegurwa ndetse n'uburyo ubuzima n'imibereho myiza yazo bigira uruhare mu musaruro w'amata zitanga.

    Yanamenyeshejwe uko umukamo w'inka ukurikiranwa, hagamijwe kumenya umusaruro w'amata utangwa n'inka no kunoza uburyo zororwamo kugira ngo ubworozi butange umusaruro unoze kandi urambye.

    Perezida Wadagni kandi yeretswe ibikorwa bijyanye n'inka zororerwa kubagwa ngo zitange inyama, asobanurirwa uburyo inyama zazo zishobora kongererwa agaciro. Ibi birimo uburyo bw'imicungire y'amatungo n'imikorere ituma umusaruro uva mu bworozi utarangirira ku nyama gusa, ahubwo ukaba watunganywa mu buryo bwongera agaciro k'ibikomoka ku bworozi.

    Uru ruzinduko rwahaye Perezida Wadagni umwanya wo kumenya bimwe mu bikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi byigishwa kandi bigashyirwa mu bikorwa muri RICA, aho hibandwa ku guhuza ubumenyi bw'ishuri n'imikorere ifatika mu rwego rw'ubuhinzi n'ubworozi.

    Source : https://flash.rw/2026/09/17/perezida-wa-benin-romuald-wadagni-yasuye-ishuri-rikuru-ryigisha-ibyubuhinzi-nubworozi/