Author: webrwanda

  • Bwa mbere Jangwani yavuze uko Rayon Sports yashatse kumukura muri APR FC bikanga #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w’abafana ba APR FC, Jangwani yahishuye ko hari umunsi Rayon Sports yagerageje kumukura muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ariko arayangira burundu.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Jangwani yavuze ko nta kintu cyabaho gishobora gutuma ajya muri mukeba Rayon Sports.

    Ati “Iyo nza kuba ndi umwana wenda byari gukunda, urumva twakuze dufana APR FC kubera ababyeyi, ariko aho njyeze n’imyaka mfite ntabwo byakunda nako ntibinashoboka.”

    Yakomeje avuga ko na Manchester United atazi amaze imyaka ayifana atarayivaho rero APR FC yisangamo nta kintu cyatuma ayivamo.

    AAti “Manchester United ntazi ntanavugugira maze imyaka ibihumbi 10, na Big 4 ari ahamana sindayivaho ariko se APR FC ndeba, nzi abakinnyi bayo, nzi abayobozi bayo, njya ku kibuga ababyeyi banjye bakunda, ntabwo byashoboka. Njye ntabwo njya mpinduka mu marangamutima.”

    Jangwani yavuze ko Rayon Sports yigeze kugerageza kumutwara ariko ngo n’umunyamakuru wari ubirimo, mama we yamusabye kubigendamo gake.

    Ati “Byarabaye ariko ntabwo byakunze. Urumva umunyamakuru umwe wari uhari yavuganye na mama aramubwira ngo uramenye udakora ibara, icyo kintu ntuzongere kukigerageza ku mwana wanjye, uzamureke yarize, igihugu cyamuhaye amahirwe ariga nk’abandi, ashake akazi akore ariko uramenye, ntabwo ndi umukinnyi ndi umukunzi.”

    Yashimangiye ko niyo yaba afite ako gatima nubwo ntako afite bitakunda kubera mama we.

    Ati “Niyo naba mfite ako gatima biragoye kubera mama, oya. Buriya abapapa bo ni abana beza, simpamya ko yabimbwira ariko ashobora kukubwira ngo barimo barayaguha se mazima? Genda ni akazi ariko mama akunda APR FC cyane, cyane ariko.”

    Yirinze kuvuga amafaranga bari bamushyiriyeho kugira ngo ajye muri Rayon Sports ariko ngo yari ahari kandi atari make.

    Jangwani yavuze ko hari igihe Rayon Sports yashatse kumusinyisha

    Source : http://isimbi.rw/bwa-mbere-jangwani-yavuze-uko-rayon-sports-yashatse-kumukura-muri-apr-fc.html

  • Kamonyi-Mugina: Basanganywe udupfunyika 135 tw'Urumogi bahishe muri Radiyo, bafatanwa n'Ingurube bibye #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda ikorera mu Ntara y'Amajyepfo, ku bufatanye n'inzego z'ibanze, RIB n'abaturage, yafashe Hakizimana Jean Nepomuscene na Habuhazi Patrick, bakekwaho ibikorwa by'ubujura burimo n'ubw'amatungo, mu gihe Hakizimana we yafatiwe mu cyuho afite urumogi yahishe muri Radiyo.

    Hakizimana w'imyaka 26 yafatiwe mu rugo rwe mu Mudugudu wa Bihenga, Akagari ka Kabugondo, Umurenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi, kuri uyu wa 14 Nzeri 2026, afatanwa udupfunyika 135 tw'urumogi yari ahishe muri radiyo (amplifier). Muri urwo rugo kandi hafatiwe ingurube yari yibwe ku wa 12 Nzeri 2026.

    Mu gihe yari amaze gufatwa, Hakizimana yavuze ko iyo ngurube yari yayigurishijwe na Habuhazi Patrick, na we wahise atabwa muri yombi. Abaturage bo muri aka gace bavuga ko bari basanzwe bakeka aba bombi mu bikorwa by'ubujura, cyane cyane ubujura bw'amatungo.

    Ingurube yahise isubizwa nyirayo, mu gihe Hakizimana na Habuhazi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina, aho bakomeje gukorwaho iperereza.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge dore ko ari bimwe mu bitiza umurindi ubujura butandukanye burimo n'ubujura bw'amatungo.

    Yasabye kandi abaturage gutanga amakuru ku gihe ku bantu bakora ibinyuranyije n'amategeko. Ati' Turakangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge, kubyamagana no gutanga amakuru ku gihe ku babicuruza cyangwa ababikwirakwiza. Ibiyobyabwenge bishobora gushora ababikoresha mu bikorwa bitemewe birimo ubujura bw'amatungo, urugomo n'ibindi byaha bihungabanya umutekano'.

    CIP Kamanzi yavuze ko Polisi itazihanganira ibikorwa by'ubucuruzi n'ikwirakwizwa ry'ibiyobyabwenge, ndetse n'ibindi bikorwa by'ubugizi bwa nabi bifitanye isano na byo. Yagiriye inama abishora muri ibyo bikorwa kubireka, bagashaka ibikorwa bibateza imbere kandi bakubahiriza amategeko.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-Mugina: Basanganywe udupfunyika 135 tw'Urumogi bahishe muri Radiyo, bafatanwa n'Ingurube bibye first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Mugina: Basanganywe udupfunyika 135 tw'Urumogi bahishe muri Radiyo, bafatanwa n'Ingurube bibye appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/09/16/kamonyi-mugina-basanganywe-udupfunyika-135-twurumogi-bahishe-muri-radiyo-bafatanwa-ningurube-bibye/

  • M Irene yakomeje Vestine urimo kunyura mu bihe bigoye #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Murindahabi Irene yakomeje anihanganisha umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine urimo kunyura mu bigoye byo gushaka gatanya.

    Ku wa Mbere w’iki cyumweru nibwo hagiye hanze amakuru y’uko umuhanzi Ishimwe Vestine wo mu itsinda Vestine na Dorcas ari mu nzira zo gushaka gatanya aho yifuza gutandukana n’umugabo we Jean Luc Ouédraogo ukomoka muri Burkina Faso.

    M Irene wari umujyanama w’aba bahanzi, akaba yasabye Vestine kureka ibirimo kuba byose bikaba.

    Ati “Ibiri kuba byose bireke bibe, bireke bibe kandi byanga byemera biraza kugira iherezo. Umutima wawe uwubwire ngo guma ku Mana yawe, nyumva neza, nyuma y’ibi ubwire umutima wawe ngo ‘mutima wanjye, guma ku Mana yawe.’”

    M Irene akaba yavugiye muri iki kiganiro kuri MIE ko ibi byose biza kurangira kandi ubuzima bugakomeza.

    Ati “Ibisigaye byose biraza kurangira, ibe imiziki iraza gukorwa, bibe ubuzima buraza gukomeza ndetse buraba bwiza kurushaho kuko satani icyamuzanye turakizi yaje kwica, kwiba no kurimbura ariko Kristu ni we utanga ubugingo.”

    “Uwo rero igihe cyose akigufite ibintu byakubita, hazamo rwaserera byagenda gute ariko byanga byemera ntabwo zahabu iva mu cyondo isa neza bayicisha mu muriro bakayikubita kugeza ivuyemo icyuma gishashagirana.”

    Tariki ya 13 Kamena 2026 nibwo M Irene warebereraga inyungu z’abahanzi Vestine na Dorcas batandukanye, ni nyuma y’imyaka 6 bakorana kuko batangiye gukorana muri 2020.

    M Irene yihanganishije Vestine uri mu nzira zo gutandukana n’umugabo we Jean Luc Ouédraogo

    Source : http://isimbi.rw/m-irene-yakomeje-vestine-urimo-kunyura-mu-bihe-bigoye.html

  • Kayonza: Umucuruzi bamufatiyeho icyuma bamwiba miliyoni 2,4 Frw – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2026 bibera mu Mudugudu wa Karubamba mu Kagari ka Rukara mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza.

    Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bavuze ko uwo mucuruzi yari amaze iminsi abitsa amafaranga ku ba agents buri nimugoroba uko atashye. Bavuze ko mu ijoro ryacyeye yatewe n'abajura bitwaje intwaro gakondo n'ibyuma iwe mu rugo.

    Ubwo bageragayo ngo bamushyizeho icyuma banamutera ubwoba bamusaba amafaranga, uwo mucuruzi ngo ababwira ko nta mafaranga afite bamusaba gutanga umubare w'ibanga wa Mobile Money ye babikuzaho 2.490.000 Frw.

    Umwe ati ' Ikigaragara ni abantu bamucunze bareba uko abitsa amafaranga n'uburyo ayakoresha bahitamo kumutera bakayamwambura.''

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamduni yabwiye IGIHE ko amakuru yo kwibwa k'uwo mucuruzi bayamenye ndetse hanatangiye ibikorwa byo gushakisha abo bajura. Yavuze ko bamutwaye arenga miliyoni 2,4 Frw nyuma yo kumutera ubwoba.

    Ati ' Babanje kumutera ubwoba kugira ngo abakuriremo umubare w'ibanga, abonye ko bashobora kumugirira nabi ababwira uwo mubare w'ibanga binjira muri Mobile Money ye batwara miliyoni 2.490.000 Frw bahise bayohereza kuri konte yo muri banki yabo cyangwa se undi muntu. Abaturage batinze gutanga amakuru bayatanga nijoro cyane ariko iperereza ryatangiye kugira ngo hashakishwe ababigizemo uruhare.''

    SSP Twizeyimana yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe, anabasaba kwirinda gutanga icyuho cyatuma bibwa.

    Yavuze ko Polisi y'u Rwanda ifatanyije n'izindi nzego barakomeza gushakisha aba bajura kugira ngo bafatwe babihanirwe.

    Umucuruzi yibwe miliyoni 2.4 Frw kuri Mobile Money (Ifoto ni AI)


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umucuruzi-bamufatiyeho-icyuma-bamwiba-miliyoni-2-4-frw

  • Itabi, imirire mibi no kudakora siporo mu mpamvu indwara zitandura zikomeje kwibasira abatuye mu mijyi – #rwanda #RwOT

    Imibare y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima igaragaza ko indwara zitandura ziri ku isonga mu geteza imfu nyinshi ku Isi, aho abagera kuri 75% by'abantu bapfuye ku Isi baba bishwe n'indwara zitandura.

    Alphonse Mbarushimana uhagarariye ihuriro rishinzwe kurwanya indwara zitandura mu Rwanda (NCD Alliance), yagaragaje ko abantu batuye mu mijyi bakangurirwa kwirinda izi ndwara cyane kuko usanga ari bo bafite ibyago byinshi byo kuzirwara.

    Ati 'Akenshi duhura n'ibyongera ibyago nk'imirire itaboneye, urabizi mu mijyi nitwe turya amafunguro atetswe mu gihe gito (fast food) kudakora imyitozo ngororamubiri, kunywa inzoga n'itabi n'ibindi nk'ibyo. Ibyo byose n'ibitwongerera ibyago byo kuzirwara.'

    Akomeza agaragaza ko ari yo mpamvu hajyaho gahunda zitandukanye zo gukangurira abaturage cyane cyane mu mujyi kwitabira siporo rusange, kwipimisha izo ndwara ngo bamenye uko bahagaze, n'ubundi bukangurambaga butandukanye.

    Ibi yabivugiye mu nama yahuje ibihugu birenga 13 byo muri Afurika yigaga ku cyakorwa kugira ngo habungabungwe ubuzima bw'abatuye imijyi binyuze mu gukumira indwara zitandura n'impanuka.

    Mu Rwanda 49,5% by'abantu bapfiriye kwa muganga bishwe n'indwara zitandura mu gihe mu bapfiriye hanze y'ibitaro 58,8% byabo bishwe n'indwara zitandura.

    Umuyobozi w'umuryango uharanira imibereho myiza y'abatuye mu mijyi (Partnership for Healthy Cities) muri Afurika, Joseph Ngamije, yagaragaje Umujyi wa Kigali hari byinshi wakoze kugira ngo urengere imibereho myiza y'abawutuye ndetse n'indi mijyi muri Afurika yakwigiraho.

    Ati 'Hari byinshi Umujyi wa Kigali wakoze birimo siporo rusange, gushyiraho ingamba zo guhangana n'umuvuduko ukabije mu muhanda, gutwara wanyonye, kubahiriza inzira z'abanyamaguru, ibyo niyo wabisanga mu bindi bihugu usanga iyubahirizwa ryabyo ritameze neza nko mu Rwanda.'

    Umuyobozi Mukuru wa Partnership for Healthy Cities, Ariella Rojhani, yagaragaje ko nk'umuryango uhuriza hamwe imijyi irenga 70 baba bayihurije hamwe kugira ngo barebe icyo yakwigishanya ndetse n'aho ibindi bihugu bigeze.

    Ati 'Nko mu Rwanda hari gahunda ya 'car free day' yo guhagarika imodoka zose mu muhanda, turabizi ko imidoka ari kimwe mu bintu bihumanya ikirere cyane. Rero iyo zitari kugenda ndetse hagatezwa imbere imidoka zikoresha amashanyarazi bigenda birushaho kugabanya imyuka ihumanya ikirere.'

    Dr Ndyabakira Alex waturutse muri Uganda yagaragaje ko kimwe mu bintu ibihugu bikwiye kwitaho ari imyuka ihumanya ikirere kuko ari kimwe mu bintu byica abantu bucece kandi ibyiciro byose.

    Umuyobozi w'umuryango uharanira imibereho myiza y'abatuye mu mijyi muri Afurika, Joseph Ngamije, yagaragaje ko hari byinshi u Rwanda rwigisha ibindi bihugu mu bijyanye no kurwanya indwara zitandura

    Alphonse Mbarushimana uhagarariye ihuriro rishinzwe kurwanya indwara zitandura (NCD Alliance), yagaragaje ko indwara zitandura zitizwa umurindi n’imibereho mibi y’abatuye imijyi

    Imijyi irenga 70 yiyemeje gushyiraho ingamba zo kurengera abatuye mu mijyi

    Umuyobozi Mukuru wa Partnership for Healthy Cities, Ariella Rojhani, yagaragaje ko u Rwanda ari urugero rwiza rw’ibihugu birengera abaturage batuye mu mijyi

    Ibihugu birenga 13 muri Afurika byiyemeje kurengera imijyi yabyo binyuze mu kurwanya indwara zitandura n’impanuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/itabi-imirire-mibi-no-kudakora-siporo-mu-mpamvu-indwara-zitandura-zikomeje

  • Ntabwo twahungabanye cyane – Minisitiri Murangwa ku ngaruka z'intambara yo muri Iran – #rwanda #RwOT

    Intambara Amerika ifatanyije na Israel byagabye kuri Iran mu mpera za Gashyantare 2026 yatumye ubucuruzi mpuzamahanga buhungabana by'umwihariko ibikomoka kuri peteroli birahenda cyane.

    Byanagize ingaruka ku bicuruzwa bimwe birangurwa mu Burasirazuba bwo Hagati binyuzwa mu nyanja y'Abahinde, cyangwa ibyoherezwa muri ako karere byaba binyuze mu nzira y'amazi cyangwa iy'ikirere.

    Minisitiri Murangwa yavuze ko ingaruka z'intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati zitabaye nini cyane kubera ingamba igihugu cyafashe.

    Ati 'Ku ngaruka z'intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati, icyo navuga twakwishimira ni uko ingamba twashyizeho zisa nk'aho zafashije. Twibazaga ko ingaruka zashoboraga kuba nini zigatuma ubukungu bumanuka cyane. Ariko uko tubibona 9,4% ubukungu ntabwo bwahungabanye cyane ariko icyo twavuga ni uko ubukungu bwahungabanye cyane.'

    Minisitiri Murangwa yavuze ko iyo intambara itaba ubukungu bw'u Rwanda bwari kuzamuka ku rugero ruri hejuru ya 9,4%.

    Mu byagizweho ingaruka harimo ubwikorezi, ifumbire, gaz n'ibiribwa, bituma ikiguzi cy'ubuzima cyiyongera.

    Ati 'Icyo twavuga ni uko iyo iyo ntambara itaba ubukungu bwacu bwari kuzamuka kurushaho. Ingaruka zirahari ariko ingamba zarafashije. Ntabwo twigeze tubura peteroli mu gihugu, ntabwo twigeze tubura ibikoresho byinshi twifuza mu gihugu, abacuruzi barafashijwe kugira ngo babone aho bavana ibindi bintu byavaga muri kariya gace aho intambara iri, ku buryo ntabwo twahungabanye cyane.'

    Kugeza ku wa 9 Kamena 2026, u Rwanda rwari rumaze gutanga nkunganire mu bijyanye no gutwara abantu n'ibintu irenga miliyari 47,7 Frw, byatumye igiciro cya mazutu kiguma kuri 2.927 Frw ku isoko ryo mu Rwanda aho kuba 3600 Frw byari kugeraho iyo idashyirwamo.

    Ni mu gihe ingengo y'imari ya 2026/27 yateganyirijwe ubuhinzi irimo miliyari 60 Frw zigenewe nkunganire ku bijyanye n'inyongeramusaruro.

    Minisitiri Murangwa yavuze ko ingamba igihugu cyafashe mu guhangana n’ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bw’Isi zatanze umusaruro

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Mwizerwa Jean Claude yavuze ko mu gihembwe cya kabiri serivisi zagize uruhare rwa 51% mu musaruro mbumbe w’igihugu

    Amafoto: Kwizera Remy Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-twahungabanye-cyane-minisitiri-murangwa-ku-ngaruka-z-intambara-yo-mu

  • Ubukungu bw'u Rwanda bwazamutseho 9,4% mu gihembwe cya kabiri cya 2026 – #rwanda #RwOT

    Imibare igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cya 2026, serivisi zagize uruhare rwa 51% by'umusaruro mbumbe wose, ubuhinzi bugira uruhare rwa 21%, inganda zigira uruhare rwa 23% naho ibindi bisigaye bigira uruhare rwa 5%.

    Urwego rw'ubuhinzi rwazamutse ku rugero rwa 4%, urwego rw'inganda ruzamuka ku rugero rwa 18%, mu gihe serivisi zazamutse ku rugero rwa 7%.

    Umusaruro w'ibiribwa ngandurarugo wiyongereyeho 5%, umusaruro w'ibihingwa byoherezwa hanze y'igihugu wagabanutseho 20% bitewe n'umusarururo w'ikawa wagabanutseho 33%, mu gihe umusaruro w'icyayi wiyongereyeho 18%.

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko kuba ubuhinzi bwarazamutse kuri 4% bidahagije ari na byo bituma ibiciro ku masoko bikomeza kuzamuka.

    Ati 'Mu by'ukuri 4% mu buhinzi ntabwo bihagije kubera ko ibihingwa dukoresha mu ngo zacu ni na byo bikoreshwa mu matungo, ni na byo bikoreshwa mu nganda ni na byo bicuruzwa hanze rimwe na rimwe, 4% ntabwo bihagije. Kugira ngo tube duhagaze neza tuba tugomba kuba dufite 10%.'

    Minisitiri Murangwa yavuze ko iyo bikiri muri 4% hari ibyo abantu batabona neza bigatuma hakomeza kubaho ibibazo.

    Ati 'Izamuka ry'ibiciro turimo kubona cyane cyane mu buhinzi impamvu ni ebyiri zikomeye. Impamvu ya mbere ni umusaruro wacu twese hamwe, buriya ubuhinzi ntabwo bukorwa na Leta yonyine, ubuhinzi bukorwa natwe twese. Umusaruro dutanga uracyari hasi ntabwo uhagije, ku buryo bisaba ko Leta ishyiramo ingufu ariko natwe twese Abanyarwanda tugashyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo umusaruro uzamuke.'

    Ikindi kibazo ni imihindagurikiye y'ibihe aho imvura ishobora kugwa ari nke cyangwa ikagwa itinze ku buryo umusaruro uba muke.

    Mu bindi umusaruro w'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri wazamutseho 26%, umusaruro mu mirimo y'ubwubatsi wiyongeraho 24%, mu gihe uw'inganda zitunganya ibintu bitandukanye wiyongereyeho 10%.

    Umusaruro uva mu nganda zitunganya ibintu bitandukanye wazamutseho 10% bitewe ahanini n'izamuka rya 51% ry'umusaruro w'inganda zikora ibyuma, izamuka rya 22% ry'umusaruro w'inganda zikora ibikoresho biva mu ibumba nka sima n'amatafari n'izamuka rya 13% ry'umusaruro w'inganda zitunganya imyenda.

    Muri serivisi, umusaruro w'ubucuruzi buranguza n'ubudandaza wazamutseho 18%, umusaruro wa sevisi z'ubwikorezi uzamukaho 7%, umusaruro wa sevisi z'amahoteli na restaurants wazamutseho 5%, umusaruro wa serivisi z'itumanaho wazamutseho 29%, umusaruro w'ibigo by'imari n'ubwishingizi uzamukaho 4%.

    Minisitiri Murangwa ati 'Abaranguza n'abadandaza byazamutseho 18% kandi bizamuka ari uko twabiguze. Ni twebwe soko ryabo, ni ukuvuga ko tubagurira bakunguka ariko natwe tukabona serivisi. Uyu ni umubare mwiza cyane uba ugaragaza uko ubukungu buzamuka nbikitwa ko buzamuka ariko ubushobozi bwo kugura, bitabujije ko ibiciro iyo bitazamuka cyane uyu mubare wari no kuzamuka kurushaho […] ibi bitanga icyizere ko ubuzima bw'abanyarwanda bugenda burushaho kuba bwiza.'

    Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku rugero rwa 9,4%


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubukungu-bw-u-rwanda-bwazamutseho-9-4-mu-gihembwe-cya-kabiri-cya-2026

  • Gatsibo: Abajyanama b'ubuzima bahangayikishijwe n'ubuke bw'imiti n'udukingirizo – #rwanda #RwOT

    Mu byo bagaragaza harimo imiti y'umusonga, udukingirizo n'ibindi bikoresho bahabwaga mbere, ndetse n'ikibazo cya telefoni bahawe ariko ntibagire aho bakura umuriro w'amashanyarazi.

    Gasana Augustin wo mu Kagari ka Nyabishwamba mu Murenge wa Gatsibo avuga ko ikibazo cy'imiti idahagije kibangamira imikorere yabo, kuko hari ubwo abaturage babura iyo bakeneye.

    Ati 'Hari imiti tujya tubura, harimo n'imiti y'umusonga, kandi abaturage baba bayikeneye. Mbere yarabonekaga, ariko ubu ni mike, abaturage ntabwo tukibona uko tubafasha.'

    Mukamunyaneza Cecille avuga ko hakenewe kongererwa udukingirizo, kuko mbere twabonekaga kandi twafashaga abadukeneye, cyane mu kutwegereza urubyiruko.

    Ati 'Mbere udukingirizo twaratubonaga kandi byadufashaga cyane ku rubyiruko, ariko ubu kutubona byabaye ikibazo. Hari urubyiruko rutugana rubusaba, ariko tukaba tutabufite. Kubona udukingirizo bisaba kujya ku kigo nderabuzima ugahabwa ifishi yo kuboneza urubyaro.'

    Akomeza avuga ko ibi bigira ingaruka, kuko bamwe mu rubyiruko batinya kujya ku bigo nderabuzima, kandi bishobora gutuma bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, bikaba intandaro yo gutera no guterwa inda zitateganyijwe, ndetse no kongera ibyago byo gukwirakwira kwa virusi itera SIDA.

    Ati 'Urubyiruko rwajyaga rukura udukingirizo ku bajyanama b'ubuzima, ubu biragoye ko bajya ku kigo nderabuzima. Ingaruka bigira ni inda zitateganyijwe. Ikindi kandi, nubwo uwatewe inda tubimenya, uwanduye SIDA we ntabwo amenyekana. Birakwiye ko udukingirizo twongera kuboneka.'

    Mutezimana Claudine na we avuga ko hakenewe kongererwa ibikoresho bakoresha mu kazi, kuko hari ibyo bahabwaga mbere ariko ubu bitakiboneka ku rugero bari basanzwe babibonaho.

    Ati 'Turifuza kongererwa imiti, udukingirizo ndetse n'ibindi bikoresho nk'uko twabihabwaga mbere, kugira ngo tubashe gukomeza gufasha abaturage kubona serivisi z'ubuzima hafi.'

    Abajyanama b'ubuzima kandi bagaragaza ko mu kazi kabo hari ibindi bibazo bitandukanye bagenda bahura na byo. Muri byo kandi harimo agahimbazamusyi bajyaga babona kahagaze, ndetse n'amahugurwa akaba yarabaye make.

    Bahuriza ku kuba ibi bibazo byashakirwa igisubizo kirambye, kugira ngo bibafashe gukomeza kuzuza inshingano zabo zo gufasha abaturage.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukamana Marceline, avuga ko ibibazo abajyanama b'ubuzima bafite babigaragarije Minisiteri y'Ubuzima, bityo ko hari gushakwa igisubizo.

    Yagize ati 'Ibibazo bafite babigaragarije Minisiteri y'Ubuzima, bityo hari gushakwa igisubizo.'

    Ku kibazo cy'imirasire y'izuba idacaginga telefoni zabo, Mukamana Marceline avuga ko atari akizi, ariko ko na cyo kizashakirwa igisubizo.

    Yagize ati 'Ibyo kuba imirasire yabo idacaginga telefoni zabo byo ntabwo twari tubizi, ariko na byo bizashakirwa igisubizo.'

    Abajyanama b'ubuzima bavuga ko gukemura ibyo bibazo byabafasha kurushaho kuzuza inshingano zabo, cyane ko bakorera hafi y'abaturage kandi bakaba ari bamwe mu babafasha kubona serivisi z'ibanze z'ubuzima.

    Abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Gatsibo bavuga ko bakeneye imiti y’ingenzi ihagije n’udukingirizo two guha urubyiruko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-abajyanama-b-ubuzima-bahangayikishijwe-n-ubuke-bw-imiti-n-udukingirizo

  • Gasabo: Bafatiwe mu cyuho batetse Kanyanga – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 15 Nzeri 2026, ni bwo Polisi ikorera mu Karere ka Gasabo mu Mirenge ya Kinyinya na Gikomero yafashe aba bantu.

    Mu Murenge wa Gikomero, Akagali ka Murambi, Umudugudu wa Rugarama hafatiwe abantu icyenda batekaga Kanyanga.

    Aba batawe muri yombi biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage, bamwe bafatwa batse igera kuri litiro 20, hanafatwa bimwe na mu byo bayikoramo byitwa 'Merase' litiro 560.

    Mu Mudugudu wa Giheka, Akagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya, hafatiwe uwitwa Kaneza Faustin wari ufite akabari kitwa 'Marie Therese'.

    Kaneza yafashwe acuruza inzoga z'ibyuma zirimo amoko 25 atandukanye ari mu macupa 256, izi nzoga zahise zimenwa zose.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye abo bantu bafatwa ndetse n'ibinyobwa bitemewe bacuruzaga bigafatwa bikamenwa.

    CIP Gahonzire yibukije abaturage ko Kanyanga ari ikinyobwa kitemewe mu Rwanda, aburira abakomeza kwishora mu kuyikora ndetse no kuyinywa ko abazajya bafatwa bazajya bahanwa.

    Yaburiye kandi abaturage bakomeje guhisha inzoga zitujuje ubuziranenge, ko ibyo bari gukora bimeze nko kwigomeka ku mategeko.

    Ati 'Ndabasaba ko muzitwara ku Mirenge yanyu zikamenwa kuko uzajya azifatanwa azajya afatwa nk'umuntu wigometse ku mategeko kandi afite umugambi wo kuroga abaturage abaha ibintu bitemewe kunyobwa.'

    Mu ngingo ya 263 y'Itegeko rigena ibyaha n'ibihano muri rusange havuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo ari ibiyobyabwenge bihambaye, uhamijwe n'urukiko icyo cyaha ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu iri hagati ya miliyoni 20 Frw na 30 Frw.

    Ku biyobyabwenge, bikomeye igihano ni imyaka iri hagati ya 20 na 25 n'ihazabu iri hagati ya miliyoni 10 Frw na 15 Frw.

    Ni mu gihe ku biyobyabwenge byoroheje ari igifungo kiri hagati y'imyaka irindwi na 10 n'ihazabu ya miliyoni 5 Frw ariko itarenze miliyoni 10 Frw.

    Abantu icyenda bafatanywe Kanyanga

    Ibi byarimo ‘merase’ yifashishwa mu gukora Kanyanga

    Kaneza Faustin we yafashwe acuruza inzoga zitujuje ubuziranenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-bafatiwe-mu-cyuho-batetse-kanyanga