Author: webrwanda

  • Iran yikomanze ku gatuza, ivuga ko nta biganiro yasabye Amerika #rwanda #RwOT

    Iran yatangaje ko ikomeje kugenzura umuhora wa Hormuz, inashimangira ko nta biganiro by'amahoro yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y'uko Perezida Donald Trump ahagaritse ibikorwa byo kuyimishaho ibisasu byari bimaze ibyumweru bibiri.

    Ibi byatangajwe na Tehran kuri uyu wa Mbere, nyuma y'uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihagaritse ibitero by'indege byari bimaze iminsi 13 bikurikirana, byatumye Iran na yo irasa ku birindiro bya gisirikare bya Amerika mu rwego rwo kwihorera.

    Iran yavuze ko na yo izahagarika ibitero byayo igihe cyose Amerika izaba ikomeje guhagarika kuyirasaho.

    Inzego za gisirikare za Amerika zari zarabwiye Perezida Trump ko ibitero byari bimaze kugera ku rwego rwo kutagira ibindi byageraho. Umuyobozi mukuru w'ingabo za Amerika, General Dan Caine, na we ngo yari afite impungenge z'uko amasasu n'ibikoresho by'ubwirinzi bwo mu kirere bigenda bigabanuka.

    Nubwo habayeho guhagarika imirwano, hari ibimenyetso by'uko intambara ishobora kuba itararangira burundu.

    Umuvugizi wa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Iran, Esmail Baghaei, yavuze ko igihugu cye kitigeze gisaba gusubukura ibiganiro by'amahoro na Amerika.

    Ati 'Amakuru avuga ko Iran yasabye ibiganiro na Amerika ni ibihimbano. Ibi ntabwo biri muri kamere yacu.'

    Icyakora, Iran yavuze ko hakomeje guhererekanya Ubutumwa hagati yayo na Amerika binyuze ku bihugu bihugu by'abahuza, ndetse ko itigeze ireka inzira ya dipolomasi.

    Tehran yongeye gushimangira ko igifite ububasha ku muhora wa Hormuz.

    Itangazamakuru rya Leta ya Iran ryatangaje ko amato atandatu 'yarenze ku mabwiriza' yahinduriwe inzira ubwo yashakaga kunyura muri uwo muhora atabiherewe uburenganzira na Tehran.

    Amakuru yatanzwe n'inzego za Iran avuga ko inzira y'ubwikorezi yemewe gukoreshwa n'amato muri Hormuz ari iyo igihugu cyagennye, kandi ko izindi nzira zitemewe na Tehran zidakoreshwa. Iran kandi ivuga ko ishaka gushyiraho uburyo bwo kugenzura urujya n'uruza rw'amato muri uwo muhora.

    Umuhora wa Hormuz uri hagati ya Iran na Oman, ukaba ari inzira ikoreshwa cyane mu gutwara peteroli iva mu bihugu byo mu Kigobe ijya ku masoko mpuzamahanga.

    Muri Kamena, Amerika na Iran byari byumvikanye ku murongo mugari w'ibiganiro byagombaga kuba bitarenze impera za Kanama, bigamije gukemura ibibazo birimo gahunda ya Iran y'intwaro za kirimbuzi. Icyakora, impande zombi ntizemeranya ku busobanuro bw'amasezerano ajyanye na Hormuz, aho Amerika ivuga ko agomba kwemerera amato gutambuka nta nkomyi, mu gihe Iran ivuga ko ayiha ububasha bwo kugenzura uko ayo mato agenda.

    Source : https://flash.rw/2026/07/27/iran-yikomanze-ku-gatuza-ivuga-ko-nta-biganiro-yasabye-amerika/

  • Infantino yasubije abanenze Igikombe cy'Isi cya 2026 #rwanda #RwOT

    Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yasubije abanenze imitegurire n'imiyoborere y'Igikombe cy'Isi cya 2026, avuga ko hari abantu bakomeje gukwirakwiza 'urwango n'ibihuha' aho kwishimira ibyo umupira w'amaguru wagezeho muri iyi mpeshyi.

    Mu butumwa burebure bw'amapaji 15 yashyize ku rubuga rwa Instagram ku cyumweru tariki 26 Nyakanga, Infantino yavuze ko FIFA yakoresheje imbaraga zayo zose kugira ngo irushanwa rigende neza, nubwo ryahuye n'imbogamizi zirimo imyanzuro y'abasifuzi, ibibazo bya visa, kwagura amakipe yitabira Igikombe cy'Isi akagera kuri 48, ndetse n'umubano we na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

    Yagize ati: 'Mu gihe bamwe bicaye inyuma ya mudasobwa n'amakaramu bakwirakwiza urwango n'ibihuha, twe muri FIFA twari ku rugamba dutegura kandi dutanga irushanwa ryiza kurusha ayandi ku isi.'

    Infantino yavuze ko Igikombe cy'Isi cyitabiriwe n'abarenga miliyoni zirindwi baturutse mu bihugu birenga 200, kandi ko nta bikorwa by'urugomo cyangwa ibibazo bikomeye by'umutekano byabaye. Yagize ati: 'Nta rugomo rwabaye, nta bibazo by'umutekano byagaragaye, ahubwo habaye ibyishimo, ubumwe n'urukundo.'

    Yanavuze ko abanenga FIFA bibanda ku bantu bake bangiwe visa, bakirengagiza miliyoni z'abafana n'abakinnyi bemerewe kwinjira muri Amerika, Canada na Mexico. Ku bijyanye n'impaka zatewe n'ibyemezo by'abasifuzi ndetse n'ibihano byahawe bamwe mu bakinnyi, yavuze ko ibyemezo nk'ibyo bisanzwe bibaho no muri shampiyona zikomeye ku isi.

    Nubwo yisobanuye, FIFA ikomeje kunengwa n'inzego zitandukanye. Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Noruveje ryatangaje ko rizarega FIFA muri Komisiyo ishinzwe imyitwarire, mu gihe UEFA nayo yavuze ko imyitwarire ya FIFA muri dosiye ya Folarin Balogun itumvikana.

    Infantino yasoje ubutumwa bwe avuga ko yishimira kuba yaragize uruhare mu gutegura icyo yise 'Igikombe cy'Isi cyiza kurusha ibindi byose.'

    Source : https://flash.rw/2026/07/27/infantino-yasubije-abanenze-igikombe-cyisi-cya-2026/

  • Gad Rwizihirwa yasobanuye ubutumwa bukomeye buri mu ndirimbo ye nshya 'Intare’ #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gad Rwizihirwa, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Intare’, avuga ko igamije kwigisha abantu kubaha abizera n’abo Imana yatoranyije, kuko uburinzi bwabo butava ku mbaraga zabo ahubwo buturuka ku Mana.

    Amashusho y’iyi ndirimbo yasohotse ku wa 23 Nyakanga 2026, abinyujije ku rubuga rwa YouTube ku muyoboro we uzwi nka Gad RM, aho yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Gad yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyavutse nyuma yo kubona ko hari abantu bakunze gusuzugura cyangwa gusagarira abizera, bibagirwa ko Imana ari yo ibarinda kandi ikabiyobora.

    Yasobanuye ko nubwo abizera ari abantu basanzwe kandi bagira intege nke nk’iz’abandi bose, bafite isezerano ryihariye n’Imana ribaha uburinzi budashingiye ku bushobozi bwabo cyangwa ku gukiranuka kwabo.

    Yagize ati: “Ubutumwa nyamukuru bwa 'Intare’ ni ukwibutsa abantu kubaha ubwoko bw’Imana. Uburinzi bwabo ntibuturuka ku mbaraga zabo, ahubwo bukomoka ku masezerano bafitanye n’Imana no ku buntu bwayo.”

    Uyu muramyi yavuze ko nubwo indirimbo ze zirimo 'Humura’, 'Genda’ na 'Agati (Ubutabazi)’ zari zisanzwe zitanga ubutumwa bwo guhumuriza no gukomeza abantu, 'Intare’ yo ifite intego yihariye yo gukangurira abantu kubaha abo Imana yatoranyije.

    Ati: “'Intare’ ifite intego yihariye: kwigisha abantu kubaha abizera, abasizwe kandi batoranijwe n’Imana.”

    Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo yibutsa abantu ko Yesu Kristo, uvugwa muri Bibiliya nk’Intare yo mu muryango wa Yuda, ari hagati mu bamwizera, ariko ko mbere yo kureba abandi umuntu akwiye kubanza kwisuzuma akareba urwego rw’ukwizera kwe.

    Gad yasohoye indirimbo Intare

    Source : http://isimbi.rw/gad-rwizihirwa-yasobanuye-ubutumwa-bukomeye-buri-mu-ndirimbo-ye-nshya-intare.html

  • Bosco Nshuti yifashishijwe na Fiston basohora indirimbo ‘Hallelujah’ #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bosco Nshuti yunze imbaraga n’inshuti ye N. Fiston basohora indirimbo Hallelujah.

    Fiston agaruka ku butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ari ukwibutsa abantu ko Yesu Kristo akunda abantu batari abo gukundwa kandi akabagirira imbabazi batari bazikwiye.

    Ati “Yesu yadukunze tutari abo gukundwa, atugirira imbabazi tutari abo kuzigirirwa. Ni ho havuye ishimwe rya ‘Halleluiah.’”

    Yakomeje agira ati “Numva ari umutwaro Imana yampaye wo kubwira abantu ibyo Yesu yabakoreye. Sinshaka ko biba amagambo gusa, ahubwo nshaka ko bihinduka ubuzima. Gupfa no kuzuka kwa Yesu Kristo ni byo byaduhindukiye agakiza.”

    Yavuze ko yahisemo gukorana iyi ndirimbo na Nshuti Bosco kubera ko ubutumwa akunda gutambutsa mu ndirimbo ze buhura neza n’uburi mu ndirimbo Hallelujah yifuzaga gutambutsa.

    Kuri ibi hakiyongeraho ubushuti aba bombi bafitanye bwakomotse ubwo yafashaga Nshuti Bosco mu bitaramo yakoreye i Burayi.

    Yahishuye kandi ko hari indirimbo nyinshi ajya yandika ariko agahitamo kuziha amakorali harimo n’akomeye mu Rwanda ngo aziririmbe.

    Uyu muramyi akaba amaze gusohora indirimbo zirimo “Ni Yesu”, “Yesu Yarazutse”, “Ndi mu Rugendo”.

    Bosco Nshuti (uhanza ibumoso) na N. Fiston basohoye indirimbo Hallelujah

    Source : http://isimbi.rw/bosco-nshuti-yifashishijwe-na-fiston-basohora-indirimbo-hallelujah.html

  • Kitoko Bibarwa mu gahinda gakomeye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Kitoko Bibarwa ari mu gahinda nyuma yo kubura umubyeyi we, Bibarwa Yunus, witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 26 Nyakanga 2026 azize uburwayi.

    Amakuru yamenyekanye avuga ko Bibarwa Yunus w’imyaka 73 yafashwe n’uburwayi butunguranye aho yari atuye mu Karere ka Nyanza. Yahise ajyanwa kuvurirwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ariko aza kwitaba Imana abaganga bagerageza kumwitaho.

    Nyakwigendera yari azwi nk’umushumba w’Itorero Méthodiste Libre au Rwanda, aho yakoreye imyaka myinshi mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru. Yanakoze mu muryango Compassion International Rwanda, aho yagize uruhare mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abana n’imiryango.

    Bibarwa Yunus asize umugore n’abana batatu, barimo abahungu babiri n’umukobwa umwe. Mu bana be, Kitoko ni we wari imfura.

    Urupfu rwa se wa Kitoko ruje mu gihe uyu muhanzi yari amaze igihe gito agarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka irenga 12 yari amaze atuye mu Bwongereza. Mu mwaka ushize ni bwo yagarutse mu gihugu, ibintu byashimishije abakunzi b’umuziki we bari bamaze igihe batamubona.

    Muri iyi minsi, Kitoko yari ari mu bahanzi bitabiriye ibitaramo bizenguruka igihugu byiswe Summer Country Tour, bihuriyemo amazina akomeye mu muziki nyarwanda arimo Bruce Melodie, The Ben n’abandi.

    Source : http://isimbi.rw/kitoko-bibarwa-mu-gahinda-gakomeye.html

  • APR FC yatangiye nabi ariko ntiwayirenganya – Muhire Kevin #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda ukinira Jamus FC yo muri Sudani, Muhire Kevin yavuze ko nubwo APR FC yatangiye CECAFA Kagame Cup itsindwa utayirenganya kuko abakinnyi ari bwo bagihura, bagitangira kwitegura umwaka w’imikino (Preseason).

    Ni nyuma y’uko APR FC inyagiwe na Gor Mahia ibitego 5-0 mu mukino ufungura CECAFA Kagame Cup wabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

    Muhire Kevin yavuze ko ari ikipe yagerageje kwiyubaka ariko ntabwo byayikundiye, gusa abona abantu badakwiye kuyirenganya kuko nibwo bagitangira.

    Ati “Navuga ko intangiriro kuri APR FC ntabwo yari nziza, ni ikipe yagerageje kwiyubaka ariko ntabwo wabarenganya kuko nibwo bagitangira Preseason, gusa ndahamya ko amakosa bakoze bayabonye bagiye kuyakosora.”

    Kuba yarenga amatsinda, yavuze ko abona ari ibintu bigoye ariko abasaba gukomeza gukosora amakosa bakoze.

    Ati “Kurenga itsinda biragoye kuri APR FC kuko baracyafite Vipers kandi ni ikipe ikomeye, gusa bakomeze bakosore amakosa bakoze bitware neza mu mikino iri imbere.”

    Uyu munsi APR FC iragaruka mu kibuga ikina umukino wa kabiri mu itsinda A aho ihura na Garde Républicaine yo muri Djibouti.

    Muhire Kevin abona ko yagize ikibazo cy’uko ari bwo igitangira kwitegura umwaka w’imikino utaha nta mikino ya gicuti yakinnye

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yatangiye-nabi-ariko-ntiwayirenganya-muhire-kevin.html

  • Umunsi Kalimpinya Queen ahura na Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Miss Queen Kalimpinya yavuze ko adashobora kuzibagirwa uhura na Nyakubahwa Perezida wa Republika y’u Rwanda, Paul Kagame ndetse n’ikiganiro kigufi bagiranye akikibuka.

    Kalimpinya yabigarutseho ubwo yaganirizaga urubyiruko ku byo yigiye mu muryango wa FPR Inkotanyi, umubano we n’uyu muryango.

    Yagarutse ku rugendo rwe mu kwiteza imbere aho ubu ari umwe mu bakinnyi bakomeye b’umukino wo gusiganwa mu mamodoka (Rally) u Rwanda rufite.

    Mbere y’uko atangira gukina uyu mukino, Queen Kalimpinya yavuze ko nyuma yo kujya muri Miss Rwanda 2017 akaba igisonga cya gatatu, irushanwa yagiyemo mu buryo butari bworoshye kuko atabyumvaga neza, yahise yigurira akamoto ko gutemberaho.

    Nyuma yaje kumenya ko mu Rwanda haba umukino wo gusiganwa ku madoka atangira ari umwunganirizi w’utwara (copilot), nyuma na we aza kuba umupilote.

    Uyu mukino ukaba ari na wo wamufashije guhura na Perezida Kagame n’uwo afata nk’icyitegererezo muri uyu mukino, Lando Norris.

    Byari muri 2024 ubwo u Rwanda rwakiraga Inama y’Inteko Rusange ya FIA maze irangiye ajya gushaka Lando Norris ngo amusuhuze abona ari kumwe na Perezida Kagame akeka ko bitakibaye, ashaka gusubirayo ariko Perezida ahita amurembuza.

    Ati “Inama irangiye nagiye gushaka wa muntu w’icyitegererezo wanjye nsanga ari kumwe na perezida ndavuga nti sinkimubonye birarangiye. Ku bw’amahirwe perezida yarambonye arandembuza mpita njya aho bari bari na wa muntu w’icyitegererezo turavugana ariko tuvugana amagambo make. Ngiye kugenda perezida arambwira ngo ariko ntabwo wafashe ifoto. Mbonereho no kubwira urubyiruko ko Perezida aratuzi kandi azi ibyo dushaka.'

    Miss Kalimpinya Queen yavutse mu 1998, nubwo uyu munsi akomeye muri uyu mukino ariko hari igihe cyageze ashaka kuwureka kuko yabonaga ntacyo akuramo, ariko akibona Lewis Hamilton amupositinze, byahise bimusuzamo imbaraga.

    Kaliminya Queen yavuze uko Perezida Kagame yamufashije kugera ku nzozi ze

    Kaliminya Queen yavuze uko Perezida Kagame yamufashije kugera ku nzozi ze

    Source : http://isimbi.rw/umunsi-kalimpinya-queen-ahura-na-perezida-kagame.html

  • Micky yavuze ku byo kuba ataratumiwe ubwo Nyambo yambikwaga impeta ya fiançailles #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Nyambo Jesca yambitswe impeta n’umukunzi we Uwiragiye Richard mu muhango wabaye mu ibanga rikomeye, benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kwibaza impamvu inshuti ye ya hafi, Micky, atagaragaye muri ibyo birori.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Micky yavuze ko na we amakuru yo kwambikwa impeta kwa Nyambo yayamenye nk’abandi bantu benshi, ndetse ko adafite ibisobanuro birambuye byatumye atatumirwa cyangwa ataboneka muri uwo muhango.

    Yagize ati 'Ntabwo navuga ngo ndabizi kubera ko nanjye njya kubibona nabibonye nk’abandi, ariko ntekereza ko bishobora kuba byarabaye ni njoro cyane agatekereza ko wenda naniwe kubera ntwite. Ariko ntekereza ko nta mutima mubi.'

    Mukobwajana Asifiwe wamamaye muri sinema nyarwanda nka Micky yanavuze ko kuba abantu benshi baratunguwe no kutamubona muri uwo muhango biterwa n’uko mu bihe byinshi Nyambo yakunze kumuba hafi mu bikorwa bye bitandukanye.
    Ati 'Impamvu abantu bari kubyibazaho cyane, ahari ni uko bazi ko mu bintu byanjye byose aba ahari kandi ari imbere. Ibyo bituma bibaza impamvu mu bye ntahabonetse.”

    'Gusa nagiye numva ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ari umugabo we wamutunguye. Kandi umugabo we ntabwo turi inshuti cyane. Singira nimero ze, na we ntabwo agira izanjye, gusa numva nta bintu bya dange.'

    Mu ijoro ryo ku wa 23 Nyakanga 2026 ni bwo amakuru yatangiye gukwirakwira ko Nyambo Jesca yambitswe impeta n’umukunzi we Uwiragiye Richard bitegura kurushinga.

    Uyu muhango wabereye mu ibanga rikomeye, aho byavuzwe ko nta muntu wari wemerewe gufata amafoto cyangwa amashusho uretse abari babiherewe uburenganzira n’abateguye ibirori.

    Uwiragiye Richard usanzwe ari umukunzi wa Nyambo akorera hanze y’u Rwanda, aho atuye muri Australia.

    Micky yavuze ko ataziranye n’umugabo wa Nyambo kandi bivugwa ko ari we wayiteguye rero arumva nta kibazo kirimo

    Source : http://isimbi.rw/micky-yavuze-ku-byo-kuba-ataratumiwe-ubwo-nyambo-yambikwaga-impeta-ya.html

  • Kai Cenat na Tyla bagiye kongera guhurira kuri Livestream #rwanda #RwOT

    Umunyamerika wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga, Kai Cenat, uzwi cyane mu gukora ibiganiro bicaho imbona nkubone (livestream), yatangaje ko mu minsi iri imbere azakorana livestream n'umuhanzikazi wo muri Afurika y'Epfo, Tyla.

    Aya makuru yatumye abakunzi babo batangira kuyategerezanya amatsiko, cyane cyane ko ari ubwa mbere bagiye kongera guhurira kuri livestream nyuma y'ibyabaye mu mwaka wa 2024, ubwo bagaragaraga mu kiganiro cyabaye icyamamare ku mbuga nkoranyambaga.

    Muri icyo gihe, Kai Cenat yagaragaje ko yifuzaga gusohokana na Tyla, ariko uyu muhanzikazi ntiyabyemera, ibintu byahise bitangira kugibwaho impaka n'abakoresha imbuga nkoranyambaga batandukanye. Hari abavugaga ko Tyla yamusuzuguye, abandi bakavuga ko yari afite uburenganzira bwo gufata icyemezo cye, bituma icyo kiganiro gikomeza kuvugwa igihe kinini.

    Nyuma y'amezi menshi ayo makuru amaze acecetse, Kai Cenat yongeye gutangaza ko agiye kwakira Tyla kuri livestream nshya. Nubwo ataratangaza umunsi nyirizina cyangwa ibyo bazaganiraho, benshi bemeza ko iki kiganiro gishobora kongera gukurura imbaga y'abareba, bitewe n'uko bombi bafite abakurikira babarirwa muri za miliyoni ku mbuga nkoranyambaga.

    Abakunzi babo bavuga ko biteze kubona ibiganiro birimo gusabana, gusetsa no kuganira ku rugendo rwa buri wese mu mwuga we. Hari n'abifuza kumenya niba bazagaruka ku byigeze kuvugisha benshi mu 2024 cyangwa niba bazibanda gusa ku bikorwa byabo bishya.

    Iyi livestream itegerejwe na benshi, kuko ishobora kongera guhuza aba byamamare mu buryo bushya ndetse ikanatanga ibiganiro bishobora kongera gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

    Kai Cenat na Tyla bagiye kongera guhurira kuri Livestream

    Source : https://kasukumedia.com/kai-cenat-na-tyla-bagiye-kongera-guhurira-kuri-livestream/

  • Kayonza: Umubyeyi wari warigeze kugerageza kwiyahura yasanzwe yapfuye amanitse mu bwiherero #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Kayonza haravugwa inkuru y'umubyeyi w'imyaka 45 wo mu Karere ka Ngoma, wasanzwe yapfuye amanitse mu bwiherero bikekwa ko yiyahuye, nyuma yo kujya gusura umuhungu we washatse.

    Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanga 2026, mu Mudugudu w'Umunini, Akagari ka Cyinzovu, Umurenge wa Kabarondo.

    Amakuru yemejwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Agateganyo w'Umurenge wa Kabarondo, Muhinkindi Marie Chantal, avuga ko uwo mubyeyi yari yagiye gusura umuhungu we uba muri uwo murenge. Yagezeyo asanga umuhungu we hamwe n'abana be, baraganira bisanzwe kugeza igihe cyo kuryama.

    Nyuma y'aho, abo bari kumwe ntibamenye igihe yasohokeye ngo ajye mu bwiherero. Bamaze kumubura, baramushatse basanga amanitse mu gitenge imbere mu bwiherero. Bagerageje kureba ko hari icyakorwa, ariko basanga yamaze gushiramo umwuka.

    Ubuyobozi bw'umurenge bufatanyije n'inzego z'umutekano bwahise bugera aho byabereye, busanga n'abo mu muryango w'uyu mubyeyi bahamaze kugera.

    Muhinkindi yavuze kandi ko amakuru yatanzwe n'abavandimwe b'uyu mubyeyi agaragaza ko atari ubwa mbere yari agerageje kwiyambura ubuzima, kuko no mu minsi ishize yari yabigerageje ariko ntibigende uko yabishakaga.

    Umurambo w'uyu mubyeyi wahise ushyikirizwa abo mu muryango we kugira ngo hategurwe umuhango wo kumushyingura, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye uru rupfu.

    Kayonza: Umubyeyi wari warigeze kugerageza kwiyahura yasanzwe yapfuye amanitse mu bwiherero

    Source : https://kasukumedia.com/kayonza-umubyeyi-wari-warigeze-kugerageza-kwiyahura-yasanzwe-yapfuye-amanitse-mu-bwiherero/