UR igiye kuzuza ivuriro ry'amatungo rikomeye mu Karere – #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu Kamena 2024 ni bwo UR yasheshe iyari Koleji y'Ubuhinzi n'Ubuvuzi bw'Amatungo (CAVM) iyigabanyamo ebyiri ari zo Koleji y'Ubuhinzi, Amashyamba n'Ubumenyi bw'Ibiribwa (CAFF) hamwe na Koleji y'Ubuvuzi bw'Amatungo n'Ubumenyi bw'Inyamaswa (CVAS).

Ni ukuvuga ko koleji za UR ziyongereye ziva kuri esheshatu zigera kuri zirindwi.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa UR ushinzwe Amasomo n'Ubushakashatsi, Dr. Ndikumana Raymond yabwiye IGIHE ko gushinga izo koleji nshya byashingiye ku mavugurura yakozwe kuva mu 2022 kugeza mu 2024 yo kunoza imikorere kurushaho.

Ati 'Mu bufatanye na Guverinoma y'u Rwanda twabonye ko iyari koleji imwe ishinzwe ubuhinzi n'ubuvuzi bw'amatungo igaburwamo kabiri imwe ijya ukwayo n'indi ukwayo.'

CAFF yashyinzwe i Nyagatare mu ishami rya UR mu gihe CVAS iri i Musanze.

Dr. Ndikumana yavuze ko inyungu iri mu gushinga izo koleji ari ugufasha buri imwe gukora mu buryo bwihariye ikabasha kwagura ibikorwa byayo kugira ngo bijyane n'icyerekezo cy'Igihugu.

Ati 'Biroroha kuba abanyeshuri biga bimwe baba bari hamwe no kubaha ibikoresho bakenera biriroha. Ni ikintu cy'ingenzi kuri kaminuza kandi bifasha mu kuvuga ngo niba nkeneye iki ndagishakira aha ngaha.'

Muri uwo mujyo, yasobanuye ko muri UR Nyagatare muri iyi koleji ya CAFF hari kubakwa ivuriro ry'amatungo rizaba riri mu akomeye mu Karere k'Ibiyaga Bigari kandi rikazafasha mu kuzamura iyi kaminuza.

Impamvu ivuriro ry'amatungo riri kubakwa i Nyagatare ni uko Intara y'Iburasirazuba ari yo ikorerwamo ubworozi cyane, kuko rizaba rifite igice gikoreshwa mu buryo bw'amasomo n'ikindi abaturage bazaba bashobora kuvuzamo amatungo mu buryo bugezweho.

Iryo vuriro, Dr. Ndikumana yavuze ko rizaba ari urufatiro rwo kugira ubuvuzi bw'amatungo buteye imbere mu Rwanda.

Ati 'Uyu munsi tuvuga ubuvuzi bw'abantu buteye imbere ariko mu myaka iri imbere dushobora kuzaba dufite ubuvuzi bw'amatungo buteye imbere mu Rwanda. Iryo vuriro dutekereza ko atari ryo ryonyine rizagumaho. Turateganya ko rizaba ryuzuye bitarenze uyu mwaka noneho mu mwaka utaha rigatangira gukora.'

Umusaruro wo gushinga izo koleji kandi watangiye kugaragarira mu mibare y'abanyeshuri kuko abiga iby'ubuvuzi bw'amatungo mbere batarengaga 200 ariko ubu hari kwigamo abagera kuri 720 kandi biteganyijwe ko mu myaka ine iri imbere hazaba higamo abarenga 2000.

Ni mu gihe abiga ubuhinzi bo batiyongereye cyane kuko mbere babarirwaga muri 3.600, ariko ubu bageze kuri 4.150.

Ibyo kandi bijyana no gushaka abarimu bahagije kandi bashoboye kugira ngo ubwiyongere bw'abanyeshuri bujyane n'ubw'abatanga amasomo.

Ati 'Uretse kwagura inyubako turi gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo tubone abarimu benshi bajya kwiga ibijyanye n'ubuvuzi bw'amatungo mu mahanga bagaruke babyigishe. Hari kaminuza twagiranye amasezerano yo koherezayo abantu benshi zo mu Bushinwa, u Buyapani na Amerika zigenda zizabidufashamo.'

Kaminuza y'u Rwanda yashinzwe mu 2013 nyuma yo guhuza iyari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda n'amashuri makuru bya Leta. Kuri ubu igizwe na koleji zirindwi zikorera mu mashami yayo umunani arimo atatu yo mu Mujyi wa Kigali n'andi atanu akorera mu ntara.


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ur-igiye-kuzuza-ivuriro-ry-amatungo-rikomeye-mu-karere

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *