Mu rwego rwo gukomeza kubaka igihugu gishingiye ku ikoranabuhanga rigezweho, Guverinoma y'u Rwanda yatangaje gahunda yo gusezerera burundu imiyoboro ya 2G na 3G, hagamijwe kwimukira ku miyoboro yihuta kandi ikora neza ya 4G, ndetse no gutegura uburyo bwo gukwirakwiza 5G mu gihugu hose.
Iyi gahunda yatangajwe na Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), igaragaza ko ku wa 30 Kamena 2027 ari bwo serivisi za 3G zizahagarikwa burundu, mu gihe umuyoboro wa 2G nawo uzakurwaho nyuma y'isuzuma rizemeza ko abaturage bafite ibikoresho bihagije bishyigikira 4G kandi ko serivisi z'itumanaho zitazagira ikibazo.
Iki cyemezo ni kimwe mu ngamba Guverinoma yafashe zigamije guha Abanyarwanda internet yihuta, ihamye kandi ihendutse. Biteganyijwe ko kwimukira kuri 4G bizongera umuvuduko wa internet, bunoze ireme ry'itumanaho ndetse bigabanye ibibazo by'ihuzanzira bikunze kugaragara.
Abakoresha serivisi z'ikoranabuhanga na bo bazungukiramo cyane, kuko serivisi zirimo Mobile Money, izitangwa n'inzego za Leta hifashishijwe ikoranabuhanga, uburezi ndetse n'ubuvuzi bizarushaho gukora neza kubera umuyoboro ufite ubushobozi burenze ubwari busanzwe.
MINICT ivuga ko iri hinduka rizajyana no gukomeza kwagura umuyoboro wa 4G mu gihugu hose, kugira ngo abaturage bo mu mijyi no mu byaro bawubonereho serivisi zingana kandi zifite ireme. Hanateganyijwe gukomeza kubungabunga serivisi z'ingenzi zirimo guhamagara, ubutumwa bugufi (SMS), Mobile Money ndetse n'ubutabazi bwihutirwa, kugira ngo bitazahungabana mu gihe izi mpinduka zizaba zikorwa.
Mu mwaka wa 2026 hazakorwa igerageza ryo kuzimya zimwe muri serivisi za 2G na 3G, hagamijwe kureba uko umuyoboro mushya uhagaze no gukemura ibibazo byose bishobora kuvuka mbere y'uko gahunda ishyirwa mu bikorwa burundu.
Abaturage basabwe gutangira kugenzura niba telefoni na SIM card zabo bishyigikira 4G. Abakoresha MTN Rwanda bashobora gukanda *4561#, mu gihe abakoresha Airtel Rwanda bashobora gukoresha *2555*4# kugira ngo bamenye niba SIM card zabo ziteguye gukoresha umuyoboro wa 4G.
Ibigo n'inzego za Leta zigikoresha ibikoresho bishingiye kuri 2G cyangwa 3G, cyane cyane mu nzego z'ubuzima, ubwikorezi, ubwishyu n'umutekano, na zo zasabwe gutangira kuvugurura ibikoresho byazo kugira ngo zitazahura n'imbogamizi igihe iyi miyoboro izaba yahagaritswe.
MINICT ifatanyije na RURA ndetse n'ibigo by'itumanaho, yavuze ko izakomeza gutanga amabwiriza, ubufasha n'ubukangurambaga kugira ngo iri hinduka rikorwe neza, abaturage bose baryungukiremo, kandi u Rwanda rukomeze urugendo rwo kuba igihugu gifite ikoranabuhanga rigezweho.
Source : https://flash.rw/2026/07/28/u-rwanda-mu-nzira-yo-guca-burundu-imiyoboro-ya-2g-na-3g-hakimakazwa-5-g/
Leave a Reply