Author: webrwanda

  • Dauda wa APR FC yanze kujyana n’abandi mu modoka bituma adakina umukino wa Marine FC #rwanda #RwOT

    Abantu benshi batunguwe no kubona umukinnyi Seidu Yussif Dauda atari mu bakinnyi APR FC yaraye ikinishije kuri Marine FC, ni nyuma y’umukino mwiza yagize wa Les Aigles du Congo bayisezerera muri CAF Champions League.

    Ejo hashize ku wa Gatatu, APR FC yakiraga Marine FC mu mukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona ariko ukaba uwa mbere wayo aho imikino ibiri ya mbere itayikinnye kuko yari mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League.

    Uyu mukino APR FC yatsinze 4-2, benshi batunguwe no kubona umunya-Ghana, Seidu Yussif Dauda ukina mu kibuga hagati atari mu bakinnyi bifashishijwe.

    ISIMBI yamenye amakuru ko Dauda yagombaga no kubanza mu kibuga ahubwo Memel Dao watsinze igitego cya kabiri ari we utari gukina.

    Umutoza Talib Abderrahman ngo yashakaga gukoresha mu kibuga hagati Ronald Ssekiganda, Seidu Yussif Dauda na Mamadou Traore kuko ari bo atekereza kuzakinisha ku mukino wa Zamalek muri Champions League, rero yashakaga ko batangira kumenyerana akareba uburyo bahuza.

    Gusa ntibyaje kumukundira kuko ku munota wa nyuma Dauda yisanze atagomba gukina uyu mukino mu buryo bwatunguranye.

    Bivugwa ngo ubwo barimo bitegura kuza ku kibuga, Dauda yanze kujya mu modoka y’ikipe (bus) ngo azane na bagenzi be, we ababwira ko agenda mu modoka ye.

    Habaye ibiganiro baramwinginga aranga, abwirwa ko niba ari bukine agomba kujyana n’abandi ibyo kugenda mu modoka ye bwite bidakora, yababereye ibamba hahita hafatwa icyemezo cyo kumukura mu bakinnyi bari bukine na Marine FC ari nabwo Memel Dao yagarutsemo.

    Dauda yisanze atagomba gukina umukino wa Marine FC kubera kwanga kujyana n’abandi mu modoka

    Memel Dao yahise agarurwa mu bandi

    Source : http://isimbi.rw/dauda-wa-apr-fc-yanze-kujyana-n-abandi-mu-modoka-bituma-adakina-umukino-wa.html

  • Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice yumvikanye n’Ubushinjacyaha #rwanda #RwOT

    Urubanza mu bujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rubanza rwa Shema Ngoga Fabrice rwasubitswe kuko Ubushinjacyaha butabashije kuregera Urukiko amasezerano y’ubwumvikane bagiranye (Plea Bargaining).

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Nyakanga 2026 nibwo Shema Ngoga Fabrice, perezida wa FERWAFA yagombaga kuburana mu bujurire ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ku byaha akurikiranyweho byo gutanga sheki itazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

    Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge tariki ya 2 Nzeri 2026 ni bwo rwasomye umwanzuro ku rubanza rwe ku ifunguwa n’ifungurwa ry’agateganyo aho Urukiko rwasanze hari impamvu zikomeye zituma akomeza gufungwa iminsi 30 kandi izi mpamvu zishobora gutuma atinya ingaruka z’icyaha akaba yatoroka ubutabera, azaburana mu mizi afunzwe.

    Fabrice akaba yarahise ajuririra iki cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge aho yagombaga kuburana kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Nzeri 2026.

    Shema Fabrice akaba yari yaramaze kugirana n’Ubushinjacyaha amasezerano y’ubwumvikane azwi nka “Plea Bargaining.”

    Aya ni amasezerano uregwa agirana n’Ubushinjacyaha ndetse n’undi bafitanye ikibazo niba ari ukwishyura akishyura cyangwa akavuga uko azishyura.

    Ubwo bari bageze imbere y’Umucamanza, Ubushinjacyaha ntibwahakanye ko aya masezerano ahari ahubwo buvuga ko butabonye umwanya wo kuyasuzuma neza ku buryo bwayaregera Urukiko.

    Urukiko rwanzuye ko urubanza ruzaba tariki ya 23 Nzeri 2026.

    Uko iburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ryagenze

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Kanama 2026 nibwo Shema Ngoga Fabrice ukurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya yatangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

    Shema yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 11 Kanama 2026.

    Mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko yatanze sheki 2 zitazigamiye, ibihumbi 400, ibihumbi 200 zombi z’amadorali zogombaga kubikuzwa tariki ya 5 Kanama 2025 aho zikomoka ku masezerano ya Africa Medical Supply icuruza ibikoresho by’ubuvuzi ya Shema Ngonga Fabrice yagiranye na ABZL General Trading LLC.

    Aya masezerano yari afite agaciro k’arenga miliyoni y’Amayero yasinywe ku wa 23 Mutarama 2024 agomba kwishyurwa mu minsi 60.

    Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko habayeho kutubahiriza amasezerano, Shema akajya abasiragiza, rimwe akajya abizeza kubishyura kugeza aho yabahaye sheki 2 zitazigamiye zavuzwe hejuru zo muri I&M Bank.

    Bwakomeje buvuga ko Banki ya I&M yemeje ko izi sheki zitari zizigamiye aho kuva tariki ya 1 kugeza 10 Kanama 2025 konti ya Africa Medical Supplier yariho amadorali 1183.

    Ubwo Shema Ngoga Fabrice yabazwaga mu Bugenzacyaha ngo, yemeje ko koko hagati ya tariki ya 1 na 10 Kanama 2025 ayo mafaranga atari ariho.

    Shema yahakanye ibi byaha akurikiranyweho. Yemeye ko Afitanye amasezerano n’iyi Kompanyi ya ABZL General Trading LLC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu isanzwe itanga serivisi z’ubufasha mu by’imari (Trade Finance).

    Yakomeje avuga ko ibi bicuruzwa bamuhaga byajyaga muri Congo ariko anemeza ko hari andi masezerano bagiranye mbere kandi yagenze neza.

    Yavuze ko muri Gicurasi 2024 bishyuye igice cya mbere kingana n’ibihumbi 400 by’amadorali muri Konti ya ABZL iri Abu Djabi nk’uko byari biri mu masezerano.

    Mu Kuboza 2024 yongeye kwishyura andi bihumbi 400 by’amadorali kuri ya konti n’ubundi ariko amafaranga aramugarukira bamubwira ko iyo konti ifite ikibazo.

    Yarabibamenyesheje abasaba ko bahindura amasezerano bakamubwira indi konti bakwishyuraho amafaranga.

    Aha niho haje kuba ikibazo kuri aba banyamiganane aho buri umwe yashakaga ko aye bayashyira kuri konti ye.

    Yakomeje avuga ko mu gihe bari batarumvikana konti bishyuraho, yasinye sheki 2 ariko ntiyashyiraho amatariki.

    Yavuze ko umwe mu banyamigabane ari na we watanze ikirego yafashe izo sheki yiyongereraho amagambo ye ko igomba kwishyurwa muri konti yo muri Amerika yitwa US Bank yongeraho n’amatariki kandi nta burenganzira yabahaye.

    Ni mu gihe inyandiko ya Shema Ngonga Fabrice y’ubwishingizi ko azishyura iyi Kompanyi ya ABZL bamaze kumvikana yayibasinyiye tariki ya 8 Gicurasi 2025.

    Yagaragaje ko bitumvikana ko yakwandika sheki igomba kujya i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ngo nyuma yisange muri Amerika.

    Yavuze ko Ubushinjacyaha budashobora kugaragaza sheki iteyeho kashe ya banki igaragaza itazigamiye bakaba ari bwo bubyemeza.

    Yanagaragaje ko atari ku rutonde rwa ba bihemu kimwe na Kompanyi ye

    Ntabwo yemera ko yatanze sheki ebyiri zitazigamiye. Yasabye ko yafungurwa agakurikiranwa ari hanze kuko Sociyete ya Africa Medical Supply iri ku isoko ry’imari n’imigabane y’u Rwanda aho bafite abantu 28 babagiriye icyizere, ikindi akaba yaba CRB ye n’iya kompanyi nta kibazo ifite, kuba yaragiriwe icyizere cyo kuyobora FERWAFA akaba atatoroka ubutabera.

    Yanavuze habaye hari ikibazo cy’amafaranga yatanga ingwate y’imitungo ye ifite agaciro k’arenga miliyari 5 Frw.

    Yavuze ko banafite ubushake bwo kwishyura ndetse banatangiye kwicarana n’umunyamategeko wo ABZL General Trading yahaye uburenganzira bwo kubikurikirana aho yanemeje ko ubu amafaranga bayafite barebye kuri konti babibona ariko bakaba batemerewe kuba bayakuraho, RIB ibafashije kuko ari yo yafunze iyo konti bahita bishyura.

    Umwunganizi mu mategeko wa Fabrice, yavuze ko amategeko y’u Rwanda abiteganya nta muntu wemerewe gufungwa mu gihe atabashije kwishyura amasezerano y’ubucuruzi, kandi iki kibazo kikaba kiri hagati y’amasosiyete abiri y’ubucuruzi, Africa Medical Supply ABZ General Trading zagiranye ikibazo bishingiye ku masezerano bagiranye.

    Yakomeje asaba urukiko kuzasuzuma neza kuko izi sheki bavuga ko zitazigamiye kuko I&M Bank yazitesheje agaciro tariki ya 16 Nyakanga 2026 hari nyuma y’uko muri Kamena 2026 US Bank bari batwayemo iyi sheki nayo yari yazitesheje agaciro.

    Ikindi hatumva ni uburyo izi sheki zateshejwe agaciro muri Kamena na Nyakanga 2026, bavuga ko bavuga ko yazisinye tariki ya 5 Kanama 2025, ibintu bavuga ko bidashoboka.

    Ikindi kandi yavuze ko ubu kuri konti ya Africa Medical Supply ayo mafaranga ariho ndetse banashyize muri sisiteme uburyo bwo kwishyura ibyo bihumbi 600 by’amadorali bakaba basaba RIB ko yabafasha bakabasha gukura ayo mafaranga kuri konti bishyura.

    Umucamanza yavuze ko ikibazo kiri kuri sheki ebyiri zihuje nimero ariko iy’umwimerere (originale) ikaba idafite itariki, kopi yayo ikagira itariki zishobora kuba iya 8 Kanama 2025 cyangwa iya 5 Kanama 2025.

    Yasobanuye ko izi sheki ziri mu mabaruwa yashyizwe muri sisitemu y’urukiko kandi ko zashyizweho umukono na Shema.

    Umushinjacyaha yavuze ko ubwo RIB yandikiraga banki iyibaza niba icyo gihe sheki zari zizigamye, banki yasubije ko zitari zizigamiye kuko konti ya Africa Medical Supply yariho Amadolari asaga 1000.

    Ubushinjacyaha bwasabye ko nk’uko amategeko abiteganya atari itegeko ko ingwate Urukiko ruyishingiraho rurekura umuntu by’agateganyo.

    Ikindi ngo kuba bari mu nzira zo kwishyura bo bareba ko yakoze icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye bityo ko bamusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

    Shema Fabrice asoza kwisobanura, yasabye ko Ubushinjacyaha bwanusobanurira ukuntu sheki yatanze mu kwezi kwa 8/2025 azateshejwe agaciro muri Kamena na Nyakanga 2025.

    Ati “Ubushinjacyaha budusobanurire uburyo watanga sheki mu kwa Munani, ikisanga yateshejwe agaciro na banki mu kwa 6 Gatandatu. Nta masezerano nari mfitanye na US Bank ku buryo nayishura. Ubushake bwo kwishyura burahari, mu isaha imwe byaba bikunze.'

    Yavuze ko atuye mu Rwanda afite umugore ukora n’abana biga rero atatoroka ngo asige umuryango we.

    Urukiko rwavuze ko umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo uzasomwa tariki ya 2 Nzeri 2026.

    Shema Fabrice yumvikanye n’Ubushinjacyaha

    Source : http://isimbi.rw/perezida-wa-ferwafa-shema-fabrice-yumvikanye-n-ubushinjacyaha.html

  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa? #rwanda #RwOT

    Avuga ko ariwe ntwari itarigeze ibaho mu Rwanda, uwo nta wundi ni Sibomana Athanase, wari umunyamakuru w'igitaramo kuri Radio Rwanda mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyuma ya Jenoside yasabwe gusubira mu ishuri akagira dipoome nibura y'amashuri yisumbuye aranangira bituma asezererwa kuko icy kigo cyitwaga ORINFOR kitari gukoresha nibura uwarangije amashuri yisumbuye nkuko bisabwa na Minisiteri y'abakozi. Yimukiye kuri Radio yigenga nayo aza kuyivaho.

    Muri iyi minsi, Sibomana yaratunguranye asaza nabi nawe avugako ariwe ufite ukuri ku mateka y'u Rwanda ariko ukuri kwe gushingiye ku gupfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho avuga ko ari intwari atishe ahubwo ko yahishe Abatutsi. Ariko ibi Sibomana abivuga kugirango arangaze abamukurikira ahubwo atange ubutumwa bwe bugamije gupfobya

    Yahunze baringa ajya mu gihugu cya Uganda akavuga ko ashakishwa kubera ibikorwa nawe azi akora biganisha ku byaha byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gusebya ubuyobozi bw'u Rwanda no gukorana n'ababa mu mitwe y'iterabwoba

    Inda nini ya Sibomana yasumbye indagu, ntiyanyurwa ashaka gufatwa nk'igitangaza nkaho hari icyo yakoze abandi bantu batabasha cyangwa kidasanzwe. Kuba u Rwanda rw'ubu rufata bose kimwe ntabyo kugira abantu ibitangaza biri mu byatumye Sibomana yangara kuko ibyubahiro yashakaga yabibuze

    Intwari ntiyimenya imenwa n'abandi baba bazi ibikorwa bye, cyane ko intwari ikora ibikorwa bya gitwari yo ibifata nk'ibisanzwe kandi ntiyigambe

    Kuva yijandika mu byaha Sibomana avuga ko ntacyo agitinya, ubu igitima kiradiha kuko amaze kubona ko bimwe mu biganiro yakoze birimo ibikorwa bigize ibyaha

    Ashaje yanduranya, ngo arashaka viyuzi kuri YouTube nawe abone amafaranga nkuko hari abagize ibihuha umwuga wabo ku mbuga nkoranyambaga ngo babone amaramukiro.

    U Rwanda rwaroshywe mu manga n'ibigwari ariko intwari zitivuga kandi zitirata nizo zarugaruye rutemba, naho Sibomana Athanase, ubutwari bwe niwe wenyine ubuzi

     

    Source : https://rushyashya.net/sibomana-athanase-wavuze-ko-ntacyo-atinya-kuki-yikanga-baringa/

  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa? #rwanda #RwOT

    Avuga ko ariwe ntwari itarigeze ibaho mu Rwanda, uwo nta wundi ni Sibomana Athanase, wari umunyamakuru w'igitaramo kuri Radio Rwanda mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyuma ya Jenoside yasabwe gusubira mu ishuri akagira dipoome nibura y'amashuri yisumbuye aranangira bituma asezererwa kuko icy kigo cyitwaga ORINFOR kitari gukoresha nibura uwarangije amashuri yisumbuye nkuko bisabwa na Minisiteri y'abakozi. Yimukiye kuri Radio yigenga nayo aza kuyivaho.

    Muri iyi minsi, Sibomana yaratunguranye asaza nabi nawe avugako ariwe ufite ukuri ku mateka y'u Rwanda ariko ukuri kwe gushingiye ku gupfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho avuga ko ari intwari atishe ahubwo ko yahishe Abatutsi. Ariko ibi Sibomana abivuga kugirango arangaze abamukurikira ahubwo atange ubutumwa bwe bugamije gupfobya

    Yahunze baringa ajya mu gihugu cya Uganda akavuga ko ashakishwa kubera ibikorwa nawe azi akora biganisha ku byaha byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gusebya ubuyobozi bw'u Rwanda no gukorana n'ababa mu mitwe y'iterabwoba

    Inda nini ya Sibomana yasumbye indagu, ntiyanyurwa ashaka gufatwa nk'igitangaza nkaho hari icyo yakoze abandi bantu batabasha cyangwa kidasanzwe. Kuba u Rwanda rw'ubu rufata bose kimwe ntabyo kugira abantu ibitangaza biri mu byatumye Sibomana yangara kuko ibyubahiro yashakaga yabibuze

    Intwari ntiyimenya imenwa n'abandi baba bazi ibikorwa bye, cyane ko intwari ikora ibikorwa bya gitwari yo ibifata nk'ibisanzwe kandi ntiyigambe

    Kuva yijandika mu byaha Sibomana avuga ko ntacyo agitinya, ubu igitima kiradiha kuko amaze kubona ko bimwe mu biganiro yakoze birimo ibikorwa bigize ibyaha

    Ashaje yanduranya, ngo arashaka viyuzi kuri YouTube nawe abone amafaranga nkuko hari abagize ibihuha umwuga wabo ku mbuga nkoranyambaga ngo babone amaramukiro.

    U Rwanda rwaroshywe mu manga n'ibigwari ariko intwari zitivuga kandi zitirata nizo zarugaruye rutemba, naho Sibomana Athanase, ubutwari bwe niwe wenyine ubuzi

     

    Source : https://rushyashya.net/sibomana-athanase-wavuze-ko-ntacyo-atinya-kuki-yikanga-baringa/

  • Twakoze amakosa iraduhana – Umutoza wa Marine FC #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Marine FC, Yves Rwasamanzi yavuze ko bagerageje gukina neza ariko baza gukoramo amakosa yatumye APR FC ibatsinda.

    Ni nyuma y’umukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona ya 2026-27 APR FC yari yakiriyemo Marine FC inayitsinda ibitego 4-2.

    Muri uyu mukino, Marine FC niyo yabanje ibitego bibiri ariko APR FC yaje kubyishyura iranayitsinda.

    Aganira n’itangazamakuru, Yves Rwasamanzi yavuze ko bagize igice cya mbere cyiza ariko mu gice cya kabiri bakoze amakosa APR FC irabahana.

    Ati “Twagize igice cya mbere cyiza, tugira igice cya kabiri kibi. Twakoze amakosa ikipe iraduhana. APRFC ni ikipe nkuru, ivuye muri ChampionsLeague, itwara ibikombe rero iyo ukoze ikosa ntabwo yakubabarira.”

    Yakomeje avuga ko nubwo atabigira urwitwazo ariko yaburaga abakinnyi mu busatirizi bwe.

    Ati “Twagize ikibazo cyo kubura abakinnyi babiri mu busatirizi nubwo atari urwitwazo ariko byadukozeho, gusa tugiye kwikosora nibaza iwacu natwe dushobora kuzabatsinda.”

    Yves Rwasamanzi kandi yavuze ko kandi amakosa bakoze bagiye kuyakosora akazabafasha gutegura imikino iri imbere.

    Yves Rwasamanzi yavuze ko bakoze amakosa APR FC ikabakosora

    Source : http://isimbi.rw/twakoze-amakosa-iraduhana-umutoza-wa-marine-fc.html

  • Cheikh Djibril Ouattara yavuze ku byo gukomezanya na APR FC #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa APR FC, Cheikh Djibril Ouattara yavuze ko kuba azakomezanya n’iyi kipe cyangwa batazakomezanya yabihariye Imana.

    Uyu rutahizamu ukomoka muri Burkina Faso ari ku mpera z’amasezerano ye y’imyaka ibiri muri APR FC aho azarangira muri Mutarama 2026.

    Nyuma y’umukino wa Shampiyona batsinzemo Marine FC ibitego 4-2 akanatsinda ibitego, Cheikh Djibril yavuze ko ikizakurikiraho n’asoza amasezerano muri APR FC ari Imana ibizi.

    Ati “Ikizakurikiraho nabirekeye Imana ni yo ibizi. Aka kanya ndafite amasezerano njye ndi umukinnyi wa APR FC.”

    Abajijwe niba hari ibiganiro byatangiye ku kuba yakongera amasezerano muri APR FC, yavuze ko aba aganira n’amakipe atandukanye amwifuza ariko “Imana ni yo izagena aho nzaguma.”

    Cheikh Djibril Ouattara wageze muri APR FC muri Mutarama 2025, uwo mwaka yayitsindiye ibitego 13 mu mikino yo kwishyura mu gihe umwaka ushize w’imikino wa 2025-26 yabaye rutahizamu watsinze ibitego byinshi aho yatsinze ibitego 18.

    Cheikh Djibril yavuze ko kuguma muri APR FC biri mu biganza by’Imana

    Source : http://isimbi.rw/cheikh-djibril-ouattara-yavuze-ku-byo-gukomezanya-na-apr-fc.html

  • Impamvu imyanzuro u Rwanda ruhabwa na Loni ku burenganzira bwa muntu yiyongereye – #rwanda #RwOT

    Muri Kamena 2026, nibwo rwatanze ibisobanuro byarwo ku byifuzo rwahawe mu isuzuma rya Kane rya Universal Periodic Review (UPR), rugaragaza ko rwashyigikiye ibyifuzo 249 muri 286 rwari rwahawe, ibi bingana na 87%, ubwo bishatse kuvuga ko 38 byashyizwe ku ruhande kugira ngo bisuzumwe neza bijyanye n'imiterere y'igihugu.

    Iyo ugereranyije n'ibyifuzo u Rwanda rwakiraga mu myaka yo ha mbere ubona ko byazamutse, bikaba bituma bamwe bibaza niba nta kibazo.

    Ubundi iki gikorwa kiba buri myaka ine aho aka kanama kagenera ibihugu biri muri Loni ibyifuzo by'amategeko yubahiriza uburenganzira bwa muntu bikwiye kuvugururwa mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu.

    Ubundi iyi gahunda yatangiye mu 2006, ariko u Rwanda rwagenzuwe bwa mbere mu mwaka wa 2011 maze ruhabwa imyanzuro rugomba gushyira mu bikorwa mu gihe cy'imyaka ine.

    Muri uwo mwaka, u Rwanda rwahawe ibyifuzo 73, gusa rwemera ko ruzashyira mu bikorwa 67.

    Mu 2015, u Rwanda rwongeye guhabwa indi myanzuro 229 ariko rwemera ko ruzashyira mu bikorwa 50 gusa.

    Mu 2021 bwo u Rwanda rwakiriye ibyifuzo 284, ariko rwemera ko ruzashyira mu bikorwa 160.

    Perezida wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu (NCHR), Umurungi Providence, yavuze ko impamvu u Rwanda rwakiriye ibyifuzo byinshi ari ukubera ko umubare w'ibihugu bigira uruhare muri ako kanama biba byiyongereye.

    Ati 'Iyo ugereranyije no mu 2011, ibihugu byari 48 gusa, bitanga ibyifuzo bigera kuri 73, ubwa kabiri mu 2015, habonetse ibihugu 88, urumva ko umubare wikubye kabiri, batanga ibyifuzo-nama birenga 200, n'ejo bundi mu 2021, nabwo byabaye ibihugu 99, mu 2026 bwo biba 100.'

    Yakomeje avuga ko kuba u Rwanda rwarakiriye ibyifuzo byo gukurikiza byinshi bitavuze ko uburenganzira bwa muntu mu gihugu buba buhungabanye.

    Ati 'Umubare mwinshi ntabwo uvuga ko uburenganzira bwahungabanye, ahubwo werekana ubushake bw'igihugu biba byemeye kuganira ku bijyanye n'ishusho rusange ku burenganzira bwa muntu n'ibyo bizashyira mu bikorwa.'

    Yasabye imiryango itari iya Leta ariko ishingiye ku guharanira uburenganzira bwa muntu, kuzagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry'iyi myanzuro ya UPR.

    Umuyobozi w'Ihuriro ry'Imiryango itari iya Leta iharanira uburenganzira bwa muntu, Silas Nkusi yavuze ko gushyira mu bikorwa iyi myanzuro bidakwiriye gukorwa na Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu n'Urwego rw'Umuvunyi gusa kuko bireba buri rwego mu gihugu.

    Ati 'Birakenewe ko inzego zose zibishyiramo imbaraga mu kubishyira mu bikorwa. Buri wese afite uburenganzira kandi buri muntu afite inshingano ku burenganzira bwa mugenzi we, hakwiriye kuba imikoranire, ubuvuguzi kandi buri Munyarwanda akumva ko akwiriye kugira uruhare muri uru rugendo.'

    Imyanzuro 249 u Rwanda rwahawe mu 2026 yiganjemo uburenganzira bw'imbonezamubano, ubujyanye n'ubukungu, ubuha uburenganzira ibyiciro byihariye birimo abafite ubumuga, abana, abagore ubw'abimukira n'ibindi.

    Perezida wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu (NCHR), Umurungi Providence, yavuze ko impamvu u Rwanda rwakiriye ibyifuzo byinshi ari ukubera ko umubare w'ibihugu bigira uruhare muri ako kanama biba byiyongereye

    Bamwe bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo ku gikwiriye gukorwa kugira ngo iyi myanzuro ya UPR izashyirwe mu bikorwa ku kigero cyo hejuru

    Aissa Umutoni ushinzwe Iyubahirizwa ry’Amahame Mpuzamahanga y’Uburenganzira bwa Muntu no gutegura Raporo, yavuze ko hakenewe uruhare rw’inzego za Leta n’iz’abikorera mu gutuma imyanzuro ya UPR ishyirwa mu bikorwa

    Iyi nama yitabiriwe n’abagize imiryango itari iya Leta iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-imyanzuro-u-rwanda-ruhabwa-na-loni-ku-burenganzira-bwa-muntu

  • Perezida Wadagni wa Benin yunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Muri uru ruzinduko rwabaye kuri uyu wa Gatatu, Perezida Wadagni yasuye ibice bitandukanye by'uru rwibutso, asobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'urugendo u Rwanda rwanyuzemo rwiyubaka nyuma yayo.

    Perezida Wadagni ari mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri, rugamije kurushaho gushimangira umubano n'ubufatanye hagati y'u Rwanda na Benin.

    Kuri uyu wa 16 Nzeri 2026, yakiriwe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, aho bagiranye ibiganiro byibanze ku kwagura ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.

    U Rwanda na Benin bisanzwe bifitanye ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi n'ishoramari, ikoranabuhanga, ubuhinzi, igenamigambi ry'imijyi, kunoza serivisi za Leta n'umutekano.

    Mu 2023, ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri Benin, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano 10 y'ubufatanye, arimo ajyanye no gukuraho gusoresha kabiri.

    Perezida Wadagni w'imyaka 50 yatorewe kuyobora Benin ku wa 12 Mata 2026, abonye amajwi arenga 94%. Yarahiriye iyo nshingano ku wa 24 Gicurasi 2026, asimbura Patrice Talon wari usoje manda ebyiri yemererwaga n'Itegeko Nshinga.

    Yatangiye manda y'imyaka irindwi nyuma y'imyaka 10 yari amaze ari Minisitiri w'Imari n'Ubukungu wa Benin. Si ubwa mbere Wadagni yari ageze mu Rwanda, kuko muri Nzeri 2023 yarusuye nk'intumwa yihariye y'uwari Perezida wa Benin, Patrice Talon.

    Perezida Wadagni wa Benin yunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside

    Perezida wa Benin, Romuald Wadagni, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-wadagni-wa-benin-yunamiye-abatutsi-bishwe-muri-jenoside

  • Ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro 72% mu turere 10 ntibyita ku kurengera ibidukikije – #rwanda #RwOT

    Ibi biri mu bikubiye mu bushakashatsi bw'Umuryango urwanya Ruswa n'Akarengane (TI Rwanda).

    Ubushakashatsi bwakorewe ku igenamigambi ry'uturere 10 ari two Gisagara, Ngoma, Ngororero, Nyanza, Nyagatare, Nyaruguru, Nyamagabe, Rusizi, Ruhango na Rutsiro bugamije kureba uko DDS zubahiriza gahunda y'Igihugu yo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe, icyiciro cya gatatu (NDC 3.0).

    Hasuzumwe inzego zinyuranye muri DDS zirimo ubuhinzi buyubahiriza kuri 80%, kubungabunga amazi kuri 63%, ingufu 53%, ubwikorezi 48%, imitunganyirize y'imijyi 45%, mu gihe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro buri hasi ku kigero cya 28%.

    Ibi bivuze ko mu igenamigambi ry'uturere ryasuzumwe, hari icyuho kinini mu kwinjiza ingamba z'imihindagurikire y'ibihe mu bikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro kingana na 72%.

    Ni mu gihe muri NDC 3.0, u Rwanda rwiyemeje ko 90% by'ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bigomba kuba byubahiriza ingamba zo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe mu 2030 kandi iki gipimo kizakomeza kuzamuka kigere ku 100% mu 2035.

    Muri iyo gahunda kandi u Rwanda rufite intego yo gusana ahantu 994 hasizwe hadasubiranyijwe mu bikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bitarenze mu 2030.

    Ubu bshakashatsi bugaragaza ko icyuho mu bucukuzi gifitanye isano n'uko ingamba zo kubahiriza ibisabwa mu bijyanye n'ihindagurika ry'ikirere zitinjijwe ku rugero rukwiye mu igenamigambi ry'uturere.

    Bugaragaza ko hashyirwaho amabwiriza yihariye kuri buri rwego, akagaragaza gahunda ihari yo guhangana n'ingaruka z'imihindagurikira y'ikirere kandi bikagenerwa ingengo y'imari bijyanye.

    Itegeko rigenga iby'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwnada rigena ko mbere yo gutangira ubucukuzi, ikigo cyangwa ugiye kubukora atanga ingwate ya 2% by'agaciro k'umushinga.

    Gusa Minisiteri y'Ibidukikije yagaragaje ko hatangiye kuganirwa uko aya mafaranga yakongerwa kuko hari aho byagaragaye ko aba make, ntagire ibyo asana byangiritse, bikaba imwe mu mpamvu zikoma mu nkokora iyubahirizwa ry'ibikubiye muri NDC 3.0.

    Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu turere 10 ntibukurikiza ingamba zo kurengera ibidukikije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/78-by-ubucukuzi-bw-amabuye-y-agaciro-mu-turere-10-ntibwita-ku-kurengera

  • Rwamagana: Umusore yicishijwe majagu azira ibiceri 200 Frw – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2026 bibera mu Mudugudu wa Kiboha mu Kagari k'Akabatasi mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko uwo musore yagiye kunywera mu kabari k'abavandimwe babiri, nyuma aza kurwana na bo umwe amukubita majagu ahita apfa.

    Yagize ati ' Uwo musore yavuye mu kazi ajya kunywa inzoga, amaze kunywa inzoga n'abandi bari kumwe barya n'inyama bari basinze. Mu mafaranga yishyuye bagombaga kumugaruriramo ibiceri 200 Frw, atera amahane ngo bamugarurire, abo bacuruza inzoga baravukana, umwe aza amubaza impamvu ari gutera amahane birangira barwanye.''

    SSP Twizeyimana yavuze ko abo bavandimwe babiri bahise bamuviraho inda imwe baramukubita hiyongeraho na mucoma na we araza bafatanya gukubita wa musore. Umwe muri abo bavandimwe ngo yahise azana majagu ayimukubita mu gahanga undi ahita apfa.

    SSP Twizeyimana yavuze ko abamukubise bahise batoroka, Polisi n'izindi nzego z'umutekano batangira kubashakisha aho umwe yafatiwe mu Murenge wa Nzige ari guhunga mu gihe abandi babiri bakiri gushakishwa.

    Ati ' Abaturage turabasaba kwirinda ubusinzi no kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, ibiyobyabwenge. Ikindi turabasaba kwirinda amakimbirane igihe cyose abantu bagiranye amakimbirane umwanzuro ntabwo ari ukurwana ahubwo bajye begera ubuyobozi bubafashe kuyakemura.''

    Kuri ubu umurambo w'uyu musore wajyanywe mu bitaro bya Rwamagana gukorerwa isuzuma mu gihe abagize uruhare mu rupfu rwe babiri bagishakishwa n'inzego z'umutekano.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umusore-yicishijwe-majagu-azira-ibiceri-200-frw