Icyampa abantu bose bakarwara depression nk’iyange – Aline Gahongayire #rwanda #RwOT

Written by

in

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gahongayire Aline, yatangaje ko imwe mu ntwaro zikomeye zamufashije guhangana n’ubuzima ari ukwimenya no kwikunda, ashimangira ko umuntu akwiriye kwitoza kwibwira amagambo meza aho kwiha umwanya wo gutwarwa n’ibitekerezo bibi.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Aline yarekanye ko buri munsi atangira yireba mu ndorerwamo, akiyibutsa agaciro ke nk’umuntu mwiza waremwe n’Imana.

Yagize ati 'Icyampa abantu bose bakarwara depression nk’iyo yanjye yo kwibwira ibyiza. Ariko uzi kurwara depression yo kwibwira ibibi, iyo ntizamfate. Ngomba kwibwira ibyiza kuko ntabwo meze nk’uwavutse inyuma y’inda cyangwa nk’aho isi yandangiriyeho. Isi iratangiye, nubwo wavuga ngo nawe ushaje, ariko gusaza biraryoha kuko binagusigira uburambe.'

Yakomeje avuga ko uko imyaka igenda ishira ari na ko agenda arushaho kwiyakira no kwishimira uwo ari we, ku buryo nta jambo ry’umuntu rishobora kongera kumuca intege.

Ati 'Nta kintu na kimwe kiri muri ubu buzima gishobora kumbuza kwikunda. Nk’ubu ushobora kuvuga ngo ndi mubi, ariko njyewe mu ndorerwamo yanjye turaziranye ko ndi mwiza. Ndabyuka nkireba, nkisuhuza, nkanashyira ibintu byiza muri njyewe. Ibyo uzavuga niduhura ngo ndi mubi simbyitaho. Ubwiza mvuga ushobora kuba utabubona, ariko njyewe ndabyuka nkavuga nti 'Bite se Ali? Mbega igitangaza!’ kuko Imana yampaye ayo mahirwe.'

Uyu muhanzikazi yasobanuye ko kwikunda atabifata nk’ubwirasi, ahubwo abibona nk’umuti ukomeye wo kubaka ubuzima bwo mu mutwe no gukomeza gutera imbere ndetse ko nubwo abaganga bashobora kuvura indwara zitandukanye, hari ibintu umuntu agomba kwikorera ubwe kugira ngo agire ubuzima bwiza bwo mu mutwe.

Ati 'Kwikunda ni kimwe mu bintu nabonye nk’umuti muganga atakwandikira. Muganga ashobora kukwandikira imiti y’indwara zitandukanye, ariko ntabwo ashobora kukubwira ngo jya mu ndorerwamo wibwire aya magambo. Amagambo meza abantu bambwira ni inyongera y’ibyo njyewe ubwanjye mba naramaze kwibwira.'

Raporo iheruka y’Ikigo Nyafurika gishinzwe Kurwanya Indwara, Africa CDC, yagaragaje ko urubyiruko ruza imbere mu guhisha ko rufite agahinda gakabije, aho 18,6% by’abari bafite imyaka iri hagati ya 18 na 25 bagize nibura inshuro imwe ihungabana rikomeye ritewe n’aka gahinda.

Aline Gahongayire yavuze abantu bakwiye kujya bibwira amagambo meza

Source : http://isimbi.rw/icyampa-abantu-bose-bakarwara-depression-nk-iyange-aline-gahongayire.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *