Author: webrwanda

  • Gasabo: Bafatiwe mu cyuho batetse Kanyanga – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 15 Nzeri 2026, ni bwo Polisi ikorera mu Karere ka Gasabo mu Mirenge ya Kinyinya na Gikomero yafashe aba bantu.

    Mu Murenge wa Gikomero, Akagali ka Murambi, Umudugudu wa Rugarama hafatiwe abantu icyenda batekaga Kanyanga.

    Aba batawe muri yombi biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage, bamwe bafatwa batse igera kuri litiro 20, hanafatwa bimwe na mu byo bayikoramo byitwa 'Merase' litiro 560.

    Mu Mudugudu wa Giheka, Akagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya, hafatiwe uwitwa Kaneza Faustin wari ufite akabari kitwa 'Marie Therese'.

    Kaneza yafashwe acuruza inzoga z'ibyuma zirimo amoko 25 atandukanye ari mu macupa 256, izi nzoga zahise zimenwa zose.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye abo bantu bafatwa ndetse n'ibinyobwa bitemewe bacuruzaga bigafatwa bikamenwa.

    CIP Gahonzire yibukije abaturage ko Kanyanga ari ikinyobwa kitemewe mu Rwanda, aburira abakomeza kwishora mu kuyikora ndetse no kuyinywa ko abazajya bafatwa bazajya bahanwa.

    Yaburiye kandi abaturage bakomeje guhisha inzoga zitujuje ubuziranenge, ko ibyo bari gukora bimeze nko kwigomeka ku mategeko.

    Ati 'Ndabasaba ko muzitwara ku Mirenge yanyu zikamenwa kuko uzajya azifatanwa azajya afatwa nk'umuntu wigometse ku mategeko kandi afite umugambi wo kuroga abaturage abaha ibintu bitemewe kunyobwa.'

    Mu ngingo ya 263 y'Itegeko rigena ibyaha n'ibihano muri rusange havuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo ari ibiyobyabwenge bihambaye, uhamijwe n'urukiko icyo cyaha ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu iri hagati ya miliyoni 20 Frw na 30 Frw.

    Ku biyobyabwenge, bikomeye igihano ni imyaka iri hagati ya 20 na 25 n'ihazabu iri hagati ya miliyoni 10 Frw na 15 Frw.

    Ni mu gihe ku biyobyabwenge byoroheje ari igifungo kiri hagati y'imyaka irindwi na 10 n'ihazabu ya miliyoni 5 Frw ariko itarenze miliyoni 10 Frw.

    Abantu icyenda bafatanywe Kanyanga

    Ibi byarimo ‘merase’ yifashishwa mu gukora Kanyanga

    Kaneza Faustin we yafashwe acuruza inzoga zitujuje ubuziranenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-bafatiwe-mu-cyuho-batetse-kanyanga

  • LOLC Unguka Finance yashyizeho uburyo bwo korohereza abashaka imodoka z'amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Mu gihe imodoka na moto z'amashanyarazi zikomeje kwiyongera mu Rwanda, igiciro cyazo kiracyari imwe mu mbogamizi zikomeye ku bifuza kuva ku binyabiziga bikoresha ibikomoka kuri peteroli.

    Umuyobozi Mukuru wa LOLC Unguka Finance, Justin Kagishiro, yavuze ko nubwo ibinyabiziga by'amashanyarazi bihendutse mu mikoreshereze ya buri munsi, igiciro cyo kubigura kigora abakiliya benshi.

    Ati 'Ku bakiliya benshi, imbogamizi ikomeye mu kugira imodoka y'amashanyarazi ntabwo ari ikoranabuhanga, ahubwo ni amafaranga yo kuyigura. Nubwo imodoka y'amashanyarazi ishobora kuba ihendutse ku bijyanye no kuyikoresha, abakiliya baba bagikeneye uburyo bw'inguzanyo buboneye kugira ngo bayigure.'

    Kagishiro yavuze ko ari ho LOLC Unguka Finance yinjirira, igatanga inguzanyo ifasha abakiliya kubona ibinyabiziga bitangiza ibidukikije.

    Gahunda ya 'Tunga' igizwe n'ibice bitandukanye birimo Tunga Iyawe, Tunga Taxi na Tunga Moto, byateguwe hashingiwe ku byiciro by'abakiliya n'imikoreshereze y'ibinyabiziga bashaka kugura.

    Tunga Iyawe itanga inguzanyo yo kugura imodoka z'amashanyarazi ndetse n'ibikomoka kuri peteroli. Muri iyi gahunda hashobora kugurwamo imodoka nto, izo mu bwoko bwa SUV, MPV, amakamyo na bisi.

    LOLC Unguka Finance ishobora gutanga inguzanyo ingana na 90% by'agaciro k'ikinyabiziga. Imodoka nyinshi zitwara abantu zatanzwe muri iyi gahunda zikoresha amashanyarazi.

    Tunga Taxi yo yagenewe abakora ubucuruzi bwo gutwara abantu. Imodoka z'amashanyarazi zingana na 98% by'izimaze gutangwa muri iyi gahunda.

    Tunga Moto ifasha abamotari na ba rwiyemezamirimo kubona moto z'amashanyarazi. Ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Spiro, ikigo gikora moto z'amashanyarazi kandi kigatanga serivisi zo kongera umuriro muri bateri.

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri LOLC Unguka Finance, Lahiru Silva, yavuze ko izi serivisi zifasha ikigo kugera ku bantu ku giti cyabo, ibigo, abatwara abagenzi n'abandi ba rwiyemezamirimo.

    LOLC Unguka Finance yakuyeho amafaranga y'umufuragiro ku nguzanyo zigenewe ibinyabiziga by'amashanyarazi. Yemereye kandi abakiliya kuba mu mafaranga y'inguzanyo bafata haba hakubiyemo n'ay'ubwishingizi.

    Silva ati 'Intego ni ukorohereza umukiliya kuva ku binyabiziga bisanzwe akajya ku bikoresha amashanyarazi.'

    Ku bamotari bakora ingendo ndende buri munsi, amafaranga akoreshwa kuri lisansi agira uruhare runini mu kugabanya inyungu bakura mu kazi kabo.

    Silva yavuze ko igiciro cyo gukoresha moto ya lisansi gihindagurika bitewe n'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli, mu gihe moto y'amashanyarazi igira ikiguzi kiri hasi kandi kidahindagurika cyane.

    Ati 'Ku mumotari ukora ingendo ndende buri munsi, ibyo bishobora gutuma amafaranga asigarana nyuma yo kwishyura ibyakoreshejwe yiyongera mu buryo bugaragara.'

    Gahunda ya Tunga Moto ihuza inguzanyo itangwa na LOLC Unguka Finance, moto zitangwa na Spiro hamwe n'ibikorwaremezo byo kongera umuriro muri batiri. Ibi bituma umumotari atabona moto gusa, ahubwo anabona serivisi z'ingenzi zimufasha gukomeza kuyikoresha.

    LOLC Unguka Finance yatangaje ko imodoka z'amashanyarazi zimaze kugira 75% by'ibinyabiziga byose itangira inguzanyo.

    Muri Tunga Taxi, iz'amashanyarazi zifite 98%, bigaragaza ko abakora ubucuruzi bwo gutwara abantu barushaho kuzitabira kubera ko ikiguzi cyo kuzitunga no kuzikoresha kiri hasi.

    Silva ati 'Intego ntabwo ari ukugira imodoka irengera ibidukikije gusa, ahubwo ni ukugira imodoka ikorohereza mu bijyanye n'ubucuruzi.'

    Iki kigo gikorana n'abafatanyabikorwa batandukanye mu bucuruzi bw'imodoka na moto barimo Spiro, Kason Motors, CEVR, Carin, Dream Cars, Uza, DX Motors, Auto Hub, Auto 24 na Ingabo Fix, hamwe n'abandi bacuruzi n'abatumiza ibinyabiziga mu mahanga.

    Aba bafatanyabikorwa batanga ibinyabiziga, ikoranabuhanga na serivisi zo kubisana no kubyitaho nyuma yo kugurwa, mu gihe LOLC Unguka Finance itanga inguzanyo.

    Biteganyijwe ko amashami ya LOLC Unguka Finance azifashishwa mu kugeza gahunda za Tunga hanze ya Kigali, uko ubumenyi ku byiza by'ibinyabiziga by'amashanyarazi bukomeza kwiyongera.

    Kagishiro yavuze ko 'Nk'ikigo cy'imari, turi kuzana ibintu bishya mu bijyanye no gushyigikira mu buryo bw'imari ubwikorezi butangiza ibidukikije bubereye abari mu byiciro by'abafite amikoro make n'aciriritse mu gihugu. Ibintu biri kwihuta cyane, kandi LOLC Unguka Finance iri gufasha abakiliya kugira ngo bajyane n'uwo muvuduko.'

    LOLC Unguka Finance iri gufasha abakiliya gutunga ibinyabiziga binyuze muri gahunda ya ‘Tunga’

    Abakiliya bashaka moto bazajya bazibona binyuze muri iyi gahunda

    Lahiru Silva yavuze ko intego ya LOLC Unguka Finance ari ukorohereza umukiliya kubona ikinyabiziga gikoresha amashanyarazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/lolc-unguka-finance-yashyizeho-uburyo-bwo-korohereza-abashaka-imodoka-z

  • APR FC yatangiye gutekereza kongerera amasezerano Cheikh Djibrill Ouattara #rwanda #RwOT

    APR FC yamaze kwereka rutahizamu wayo akaba na kapiteni, Cheikh Djibril Ouattara ko ikimukeneye yifuza kuzakomezanya na we no mu yindi myaka, ni mu gihe ari ku mpera z’amasezerano ye.

    Cheikh Djibril Ouattara ukomoka muri Burkina Faso, yageze muri APR FC muri Mutarama 2025 ayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri azarangira muri Mutarama 2027.

    Ni umukinnyi utaratinze kwerekana ubuhanga bwe kuko nubwo yakinnye imikino yo kwishyura gusa 2024-25 yafashije iyi kipe kwegukana shampiyona anatsinda abitego 13.

    Umwaka wakurikiyeho wa 2025-26 yasoje afite ibitego 18 aba rutahizamu wahize abandi na APR FC itwara shampiyona.

    Ouattara uzasoza amasezerano ye muri Mutarama 2027, APR FC yatangiye kumuganiriza ngo abe yazakomezanya nayo.

    ISIMBI yamenye amakuru ko na we yiteguye kuba yakomezanya nayo kuko ari ikipe yagiriyemo ibihe byiza kandi bamufashe neza, ibiganiro bye na APR FC bishobora kutazagorana.

    Cheikh Djibril Ouattara mu mwaka umwe n’igice amaze muri muri APR FC yayihesheje ibikombe bibiri bya shampiyona na bibiri by’Amahoro.

    Cheikh Djibril Ouattara arimo kuganirizwa ngo yongere amasezerano

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yatangiye-gutekereza-kongerera-amasezerano-cheikh-djibrill-ouattara.html

  • Yakuyemo impeta arayimusubiza! Uko Lynda na Christion bashwanye bikomeye mbere gato y’ubukwe #rwanda #RwOT

    Uwankunsi Nkusi Linda [Lynda] na Irenge Christian, bahishuye ko mbere y’iminsi ibiri ngo ubukwe bwabo bube bari bashwanye bigera n’aho Lynda akuramo impeta ya fiançailles yari yamwambitse arayimusubiza.

    Mu kiganiro aba bombi baganye n’ikinyamakuru ISIMBI, Christian yagize ati 'Umunsi w’ubukwe nari kubura cyangwa we akabura.'

    Lynda yavuze ko muri uku gutegura ubukwe bagiye bashwanira ku tuntu twinshi kugera n’aho abakobwa bagombaga kwambarira Christian bamutesheje umutwe agera aho abwira umugabo we ati 'ufatemo umwe abe ari we urongora.'

    Ku wa Kane ubukwe buzaba ari ku wa Gatandatu, Lynda yakuyemo impeta ayisubiza Irenge Christian amubwira ko ibyabo birangiye burundu.

    Kuri uwo wa Kane yaje gukora impanuka avuye gusasa maze aba ari bwo baje kwiyunga maze gahunda y’ubukwe irakomeza.

    Ati 'Urumva imodoka yanjye yari yapfuye, noneho twakodesheje indi yo kuba dukoresha muri iyo minsi ariko ukuntu yabaye, yarangiritse ariko navuyemo ndi muzima n’abakuru banjye ntacyo babaye.'

    'Bakimubwira ko nakoze impanuka, yaje atarwiyambitse avuga ngo umugore wanjye, umugore wanjye. Abamotari barambwiye ngo ngo mabuja ufite umugabo ugukunda.'

    Bakomeje bavuga ko biyungiye mu muhango wo gusaba no gukwa kuko nibwo bombi bababariranye n’aho ubukwe bwatangiye bakirakaranyije.

    Christian ati 'Buriya twiyungiye mu gusaba no gukwa. Buriya mwabonaga turira twese mukagira ngo. Buriya turimo duhoberana nibwo twiyunze, dusabana imbabazi.'

    Bavuze ko nta kintu gikomeye bari bapfuye uretse bimwe byo abantu bashwana barimo bategura ubukwe n’aho nta kindi.

    Mu muhango wo gusaba no gukwa nibwo aba bombi biyunze

    Source : http://isimbi.rw/yakuyemo-impeta-arayimusubiza-uko-lynda-na-christion-bashwanye-bikomeye-mbere.html

  • Shampiyona irakomeza APR FC na Rayon ziyiganura #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru umwaka w’imikino wa 2026-27 irakomeza guhera kuri uyu wa Kabiri hakinwa umunsi wa gatatu aho APR FC na Rayon Sports zizaba zikina umukino wazo wa mbere.

    Nyuma y’uko zari mu mikino Nyafurika bigatuma zidakina imikino ibiri ya mbere ya Shampiyona, Rayon Sports na APR FC zirahera ku munsi wa gatatu.

    APR FC izaba ikina na Marine FC ejo ku wa Gatatu kuri Kigali Pele Stadium saa 18h00′ mu gihe Rayon Sports yo izasura Sunrise FC ku wa Kane umukino ukazabera Golgotha Stadium.

    Kugeza ubu Gicumbi FC ni yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 6 kuri 6 ikurikiwe na Etincelles FC ifite amanota 4.

    Gahunda y’umunsi wa 3 wa Shampiyona

    Ku wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2026

    Kiyovu Sports vs Bugesera FC
    Etincelles FC vs Musanze FC
    Etoile del’Est vs Gicumbi

    Ku wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2026

    Kigali FC vs Al Hilal SC
    Amagaju FC vs Al Merreikh SC
    APR FC vs Marine FC

    Ku wa Kane tariki ya 17 Nzeri 2026

    Gasogi United vs Gorilla FC
    Mukura VS&L vs Police FC
    Rayon Sports vs Sunrise FC

    Source : http://isimbi.rw/shampiyona-irakomeza-apr-fc-na-rayon-ziyiganura.html

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y'Amajyaruguru #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Police Volleyball Club yatangaje ko yasinyishije abakinnyi batatu bashya, barimo abakobwa babiri n'umusore umwe, mu rwego rwo gukomeza ikipe no kuyongerera imbaraga mbere y'umwaka mushya w'imikino.

    Aba bakinnyi bashya ni Fillette Uzamukunda, ukina nka Libero, Rosaly Chioma, ukina nka Receiver Attacker, ndetse na Nolan Enzo Ganza, ukina nka Setter.

    Fillette Uzamukunda yerekeje muri Police VC avuye muri Kepler WVC, mu gihe Rosaly Chioma aje muri iyi kipe nyuma yo gukinira OK Mladost yo muri Macedonia y'Amajyaruguru.

    Nolan Enzo Ganza we yavuye muri Nyanza TSS VC.

    Kuzana aba bakinnyi batatu ni kimwe mu Police VC ishingiyeho mu rwego rwo gukomeza kubaka ikipe izahangana ku rwego rwo mu Rwanda no hanze yarwoZ

    Police VC yatangaje ko yishimiye kwakira aba bakinnyi bashya, ibifuriza amahirwe masa mu mirimo mishya.

    Aba bakinnyi batatu basanze Police VC iri mu makipe akomeye muri volleyball y'u Rwanda, aho igiye gukomeza kwitegura amarushanwa y'imbere mu gihugu ndetse n'ayo ku rwego mpuzamahanga.

    ImageImageImageImage

    Source : https://rushyashya.net/police-vc-yinjije-abakinnyi-batatu-bashya-barimo-rosaly-chioma-uvuye-muri-macedonia-yamajyaruguru/

  • Ibyabapfu biribwa n'abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye #rwanda #RwOT

    Kuva mu mwaka wa 2010, Thomas Nahimana nibwo yatangiye kuba impirimbanyi ya politiki y'ubuhezanguni atangiza ikinyamakuru Le Prophete, kuva uwo munsi yihishe mu mwambaro w'ubupadiri arya abantu amafaranga ngo barafasha intumwa ije kubacungura.

    Byatangiye ubundi yaka amafaranga abantu ku giti cyabo nyuma akura agahu ku nnyo ashinga imishinga igamije kurya abantu amafaranga. Ikigarasha Mukankiko Sylvie cyabonye kare Nahimana ko ari umutekamutwe aramutamaza avuga ko Nahimana agenzwa n'igitsina n'amafaranga ku bagore. Ibyo ntibimara kabiri dore ko na Nadine Kansinge nawe nyuma umubano udasanzwe nawe bashwanye.

    Muri i nkuru turagaruka ku mishinga ya baringa Nahimana yakoresheje kugirango arye amafranga indangazi z'ibigarasha.

    Ku ikubitiro Nahimana yashyizeho igipapuro kimeze nk'igipande cy'umuganda wa kera ngo ni pasiporo izajya ikoreshwa ku isi yose. Hari abo Nahimana wagirango yaroze barayigura. Ubundi ashinga irimbi kuri internet aho buri wese ajya agura ikibanza ku madorali 100, iryo rimbi ryajyanye n'amafaranga Nahimana yakiriye bwa mbere.

    Abantu batangiye kumenya Nahimana uwariwe maze bamushiraho nyuma yuko avuzeko azaza kwiyamamaza kuba Perezida muri 2017 maze bamuha amafaranga, amanukana na Nadine Kansige bibera muri Hotel Nairobi nyuma yo kwifata amafoto ku kibuga cy'indege. Bivugwa ko Nahimana yari afite impamba y'ibihumbi makumyabiri by'idorali yakusanyije. Icyo gihe umubano wa Nadine Kansige na Nahimana ntabwo wari wakajemo agatotsi. Bibereye Nairobi iminsi mike amafaranga bayaryamo firingi babeshya ko Leta y'u Rwanda yanze ko binjira mu ndege ijya mu Rwanda.

    Nahimana ntarambirwa mu mishinga ye y'uburyabarezi, yashinze ngo kaminuza yigisha politiki ariko iyi yo yabuze abayoboke. Hadaciye Kabiri Nahimana yahimbye indi mishinga ibiri yise Kagoma n'igishura; Kagoma ngo ni ingabo ze zizabohoza u Rwanda mu gihe bitanze akuzuza ibihumbi ijana by'amadorali noneho agashaka izo ngabo zitwa Kagoma. Ayo mafaranga yakusanyijwe akaba mu kigega yise Igishura. Akabi gasekwa nk'akeza Nahimana ntarambirwa mu mishinga ye y'uburyabarezi.

     

     

    Ubu nta muntu wamarana amezi atatu na Nahimana. Ibyo byose yabikoraga afite Youtube channel ennye; ibindi bigarasha bibona byaratanzwe nabyo bishinga Channels zabo aribo Chaste Gahunda Mukankiko, Ntagara n'abandi

     

    Imicungire y'icyo 'Gishura' yari ishinzwe Jean-Paul Ntagara, maze nawe yibutse ubuhemu Nahimana yagiye abakorera, utwo dufaranga Ntagara nawe adushyira ku ryinyo.Inkuru rero yaje kubona kibara, ubwo yagwaga mu gutwi kwa ya nkunguzi Sylvia Mukankiko, maze si ukubataranga yiva inyuma.

     

    Mukankiko yemeza ko umuntu wakorana na Nahimana amezi atanu ari utagira ubwenge. Mukankiko uzi neza Padiri Nahimana amwita imbwa y'umujura, umutekamutwe, umutindi, n'andi magambo agaragaza'Perezida wa guverinoma yo mu buhungiro'. Twibutsa ko uyu Mukankiko nawe yahoze muri iyo 'guverinoma' avuga ko yirukanwe na Nahimana kubera yamwinye igitsina yanga no kumuguriza amafaranga

     

    Ubu Thomas Nahimana asigaranye muri 'guverinoma' n' injijite nkeya, ari kubeshya dore ko na Nadine Claire Kansiinge, yabeshyaga ngo azamugira Perezida w'uRwanda kugirango biryamanire amusenyera urugo ubu bashwanye. Mukankiko avuga ko Nahimana akunda abagore kandi agenda atwaye igitsina cye mu ntoki. Abana Nahimana amaze kubyara ni benshi wakongeraho nabo yasize mu Rwanda bakaba Nahimana nawe ubwo atabazi. Nubwo arya amafaranga menshi nta ndezo atanga mu Rwanda.

     

    Usibye guteka imitwe arya amafaranga, Nahimana azwiho gusenya ingo z'abandi ariko abagabo benshi baramuvumbuye. Ubu asigaye ahugiye ku nyandiko zihakana Jenoside yakorewe Abatutsi akwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga aho kuri Facebook na Twitter yitwa Simon Pierre Gahamanyi avuga ko abajenosideri bose ko bari bafite abagore b'Abatutsikazi bityo batari gukora Jenoside.

    Source : https://rushyashya.net/ibyabapfu-biribwa-nabapfumu-uburyo-thomas-nahimana-akomeje-kurya-imitsi-ibigarasha-birangaye/

  • Abashoramari bo mu Rwanda bahawe amahirwe yo gushora imari mu ruganda rwa peteroli rwa Dangote – #rwanda #RwOT

    Ikigo United Capital Group, kiri mu bigo biri ku isoko ry'imari n'imigabane (Joint Issuing House) ndetse kikaba kimwe mu byemerewe gucuruza imigabane ya Dangote Petroleum Refinery, cyatangaje ko cyahaye abashoramari bo mu Rwanda uburyo bwo kwitabira kugura imigabane ku nshuro ya mbere igurishwa ku bantu bose muri rusange. Abemerewe kugura harimo abantu ku giti cyabo n'ibigo.

    Iyi sosiyete yavuze ko iyi migabane ifite agaciro ka miliyari 1,63$ (hafi miliyari 2400 Frw), ari na bwo bwa mbere ikigo cy'abantu ku giti cyabo gitangiye kugurisha imigabane ku nshuro ya mbere ihenze mu mateka y'amasoko y'imari muri Afurika.

    Biteganyijwe ko kugura iyi migabane bizatangira ku wa 14 Nzeri bikarangira ku wa 13 Ukwakira, naho imigabane ikazatangira gucuruzwa ku Isoko ry'Imari rya Nigeria mu kwezi k'Ugushyingo.

    Umuyobozi Mukuru wa United Capital Plc, Peter Ashade, yavuze ko uyu mushinga ugaragaza uruhare rugenda rwiyongera rw'iyi sosiyete mu guhuza abashoramari bo muri Afurika n'imishinga minini y'iterambere iri kuri uyu mugabane.

    Ati 'Uruhare rwacu rukomeye mu kugurisha imigabane y'agaciro kanini kurusha ibindi byabaye muri Afurika rugaragaza umurage w'imyaka isaga itandatu tumaze twubaka icyizere, ubunararibonye mu masoko y'imari ndetse n'ubushobozi mu micungire y'imari.'

    Ashade yagaragaje ko kuba United Capital ifite ibikorwa mu Rwanda ari inyungu ikomeye ku bashoramari bifuza kugira uruhare muri iyi gahunda.

    Ati 'Nk'umufatanyabikorwa wenyine wemewe muri iki gikorwa ufite uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda binyuze muri United Capital Trustees Rwanda Limited na United Capital Financial Services Rwanda Limited, dufite umwanya wihariye wo guhuza abashoramari bo mu Rwanda n'iyi mari y'akataraboneka.'

    Ashade yavuze kandi ko iki gikorwa kigaragaza uburyo bwagutse United Capital ikoresha mu guteza imbere ishoramari rihuza ibihugu byo muri Afurika no guhuza igishoro n'imishinga minini y'ibikorwaremezo ndetse n'ubucuruzi kuri uyu mugabane.

    Umuyobozi wa United Capital ushinzwe ibikorwa muri Afurika, Ejikeme Okoli, yavuze ko iyi gahunda iha abashoramari bo mu Rwanda amahirwe yo kugira uruhare rutaziguye mu gutunga imigabane y'umutungo ukomeye mu bijyanye n'ingufu muri Afurika.

    Ati 'Iyi gahunda iha abashoramari ku giti cyabo ndetse n'ibigo byo mu Rwanda amahirwe yo gutunga imigabane mu mushinga w'ingufu wo ku rwego mpuzamahanga uri muri Afurika.'

    Yavuze ko kuba United Capital ikorera mu Rwanda bigamije korohereza abashoramari bo muri iki gihugu kugira uruhare muri iyi gahunda.

    Yagize ati 'Kubera ko United Capital ari yo mufatanyabikorwa wenyine w'iki gikorwa ufite ibikorwa bihamye mu Rwanda, dutanga uburyo bworoshye, bwizewe kandi butaziguye ku bashoramari bo mu karere bashaka kugira uruhare mu kujya ku isoko ry'imari n'imigabane ku rwego rwa Afurika.'

    Uruganda rwa Dangote Petroleum Refinery ruri i Lagos muri Nigeria rufite ubushobozi bwo gutunganya utugunguru twa peteroli ibihumbi 650 ku munsi, rugakora n'ibindi bikoresho by'imiti nka polypropylene.

    United Capital yavuze ko imigabane izagurishwa kuri 589 Frw (angana na $0.40), aho umuntu ashobora kugura nibura imigabane 10.

    Iyi ntambwe itewe mu gihe u Rwanda rwavuze ko ruri mu biganiro biganisha ku gutuma rugira uruhare mu mushinga munini w'uruganda rutunganya peteroli rwa Dangote ruteganyijwe kubakwa muri Kenya.

    Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru ku wa 24 Kanama, Perezida Paul Kagame yemeje ko ibiganiro bikomeje ariko ko bikiri ku ntangiriro.
    Ati 'Mu buryo bumwe [ibiganiro] byabayeho ariko haracyari kare kugira ngo umuntu avuge byinshi birambuye, biracyakorwaho. Hari ibikiri gutunganywa ariko icyo navuga ni uko u Rwanda rwashimishwa no kuba umwe mu bafite uruhare muri iryo shoramari.'

    Uruganda ruzajya rwohereza ibikomoka kuri peteroli muri Kenya no ku yandi masoko yo muri Afurika y'Iburasirazuba n'iy'Amajyaruguru, harimo na Misiri.

    Uruganda ruteganyijwe kubakwa muri Kenya rushobora kuzagira ubushobozi bwo gutunganya ingunguru za peteroli zigera kuri 700,000 ku munsi, aho amakuru avuga ko Dangote amaze igihe ashaka abafatanyabikorwa bo mu karere bazagira uruhare muri uwo mushinga.

    Abanyarwanda bari mu bemerewe kugura imigabane muri Dangote Petroleum Refinery and Petrochemicals


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abashoramari-bo-mu-rwanda-bahawe-amahirwe-yo-gushora-imari-mu-ruganda-rwa

  • Nyagatare: Hatangijwe gahunda yo kubyibushya inka vuba – #rwanda #RwOT

    Ku bufatanye n'ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare, iyi gahunda igamije kongera umubare w'inka zibagwa kugira ngo bifashe iri ibagiro rya kijyambere kubona inka zihagije zo kubaga.

    Akarere ka Nyagatare kavuga ko nyuma yo kubona iyi gahunda, ubuyobozi bw'aka karerere bwahise bumuha ubutaka bungana na hegitari eshanu bwo gukoreraho.

    Kuri ubwo butaka kandi, rwiyemezamirimo afatanyije n'akarere ka Nyagatare barateganya gutangiza gahunda yo guhugura abandi borozi babyifuza ubwo buryo bwo kubyibushya inka ku buryo na bo babikorera izabo bakajya bazigemura kuri iryo bagiro zifite ibiro bikwiye.

    Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yabwiye RBA ko bahaye rwiyemezamirimo ubwo butaka kugira ngo ahakorere, bityo n'abandi borozi bajye bahakorera urugendoshuri. Ni ubutaka bwakororerwaho inka zigera kuri 200.

    Ati “Tumaze kugira n'abandi borozi bagera kuri 18 biteguye kujya mu bworozi bw'inka z'inyama. Bazajya bahabwa amahugurwa na rwiyemezamirimo ndetse anabakurikirane bigendanye n'amasezerano bazagirana.'

    Nubwo aka karere kazwiho kugira inka nyinshi, usanga akenshi izigomba kubagwa zitaba zujuje ibiro bikwiye byo kubagwa bitewe nuko ziba zariye indyo iba idafite intungamubiri zihagije. Ni yo mpamvu ubu buryo bwatekerejweho.

    Umwe mu borozi wo mu karere ka Nyagatare, Sagisengo Emmanuel, yavuze ko yiteguye kwitabira iyi gahunda kuko ayibonamo inyungu itubutse.

    Avuga ko ubu afite ibimasa 35 ari kubyibushya kandi afite gahunda yo kubyongera ku buryo azajya ageza ku ibagiro ibimasa 100 yitayeho mu mezi atatu.

    Ati 'Ibimasa ubitangirana bikiri bitoya ku buryo ikimasa cy'ibihumbi 500 iyo ukiragiye nk'umwaka uba wakigurisha nka miliyoni.'

    Iri bagiro ryo mu Karere ka Nyagatare rifite ubushobozi bwo kubaga inka 200 ku munsi. Ryuzuye muri 2023 rwiyemezamirimo waryo aritanzeho miliyoni 1,5 Frw.

    Rwiyemezamirimo yavuze ko mu mezi atatu, inka yabyibuhijwe izaba ishobora kubagwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-hatangijwe-gahunda-yo-kubyibushya-inka-vuba

  • Rwamagana: Baturikanywe na kanyanga bari batetse, umwe arapfa – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2026, mu Mudugudu wa Kiryango mu Kagari ka Nkungu mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Munyaga, Munyentwari Damascene, yabwiye IGIHE ko abo basore uko ari bane bitwikiriye ijoro bajya guteka kanyanga kugira ngo bayigurishe.

    Ati 'Abantu bagiye bitwikiriye ijoro bajya mu mashyamba hepfo mu gataba, bahatekera kanyanga noneho ingunguru iza kubaturikana. Ibati ryahise ritema umuntu umwe ahita apfa, abandi batatu bari mu bitaro bya Rwamagana bari kwitabwaho n'abaganga ariko urabibona ko bahiye cyane mu buryo bukomeye.''

    Gitifu Munyentwari yakebuye abaturage bishora mu gukora kanyanga abibutsa ko ari kimwe mu biyobyabwenge bitemewe mu Rwanda.

    Yavuze ko umuntu uteka kanyanga aba akoze icyaha ahanirwa n'amategeko, anabibutsa ko uretse gufungwa no guteza ibihombo imiryango yabo nta kindi kintu bakuramo.

    Ati 'Abaturage turabasaba gucuruza no kunywa inzoga zemewe n'amategeko y'u Rwanda, izindi nka kanyanga n'ibyuma nibazireke kuko uwo tuzifatanye abihanirwa n'amategeko. Kandi akenshi ni ugufungwa, rero turabasaba kuzireka bakanywa cyangwa se bagacuruza inzoga zemewe.''

    Kuri ubu umusore w'imyaka 20 niwe wapfiriye muri iki gikorwa cyo guteka kanyanga, mu gihe abandi bari kumwe barimo uw'imyaka 14, uwa 16 ndetse n'undi wa 22 bose bakomeretse cyane aho bakomeje kuvurirwa mu bitaro bya Rwamagana.

    Iyi ngunguru ni yo yari iri gukoreshwa mu guteka kanyanga

    Bimwe mu bikoresho bifashishaga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-baturikanywe-na-kanyanga-bari-batetse-umwe-arapfa