Urwego rushinzwe gucunga no kubungabunga inyamaswa zo mu gasozi muri Tanzania (TAWA) rwongeye kwibutsa abaturage ko gutunga inyamaswa zo mu gasozi mu ngo nta ruhushya babifitiye binyuranyije n'amategeko, kandi bishobora kubakururira ibihano bikomeye birimo amande cyangwa igifungo.
Ibi byatangajwe nyuma y'uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho yerekana bamwe mu baturage batunze inyamaswa zirimo inzoka nini n'impyisi nk'aho ari amatungo yo mu rugo, ibintu TAWA yavuze ko bishobora gushyira ubuzima bw'abantu mu kaga.
Umuvugizi wa TAWA, Beatus Maganja, yavuze ko inyamaswa zo mu gasozi zigomba kubungabungwa hakurikijwe amategeko, anasaba abaturage kujya batanga amakuru ku nzego zibishinzwe aho kugerageza kuzifata cyangwa kuzitunga mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Yasobanuye ko iyo inyamaswa ibaye ikibazo ku mutekano w'abaturage, ari inzego zibifitiye ububasha zifata icyemezo gikwiye, ariko ko abaturage batemerewe kuzifata, kuzica cyangwa kuzigumana mu ngo zabo uko bishakiye.
TAWA yanagaragaje ko inyamaswa zo mu gasozi ari umutungo ukomeye wa Tanzania, kuko zigira uruhare runini mu guteza imbere ubukerarugendo, gahunda zo kubungabunga ibinyabuzima n'ibindi bikorwa byemewe n'amategeko.
Uru rwego rwibukije ko amategeko atareba inyamaswa ziriho gusa, ahubwo anareba ibice byazo birimo amahembe, impu, amagufa, amenyo n'ibindi bikomokaho, na byo bifatwa nk'umutungo urindwa n'amategeko.
TAWA yavuze ko hari abantu n'ibigo byemerewe gutunga inyamaswa zimwe na zimwe zo mu gasozi, ariko bikorwa nyuma yo kubona impushya zemewe no kuzibungabunga ahabugenewe, nka Snake Park yo mu mujyi wa Arusha.
Mu gusoza, yasabye abaturage kubahiriza amategeko agenga kubungabunga inyamaswa zo mu gasozi no gukorana n'inzego zibishinzwe, mu rwego rwo kurinda umutekano w'abantu no gusigasira urusobe rw'ibinyabuzima.

Source : https://kasukumedia.com/tawa-yaburiye-abatunga-inyamaswa-zo-mu-gasozi-mu-ngo-batabifitiye-uruhushya/
Leave a Reply