Author: webrwanda

  • Uburyo butangaje inzovu zikoresha zivura zikanavura abana bazo – #rwanda #RwOT

    Izi nzovu z'umwihariko zimaze igihe zitangaza abahanga kubera imyitwarire yazo idasanzwe. Zizwi nk'inzovu zicukura umunyu' kubera ko zijya mu buvumo zigakoresha amahembe yazo zishakisha imyunyu ngugu zikenera mu mubiri.

    Ubu bushakashatsi bwakozwe binyuze mu biganiro n'abantu batuye ndetse n'abakorera hafi y'izi nzovu mu gace ka Mount Elgon muri Kenya.

    Ubu bushakashatsi bushya bwasohotse mu Kinyamakuru Scientific Reports, bugaragaza ko izi nzovu kandi zikoresha amoko atandukanye y'ibimera biboneka mu mashyamba mu rwego rwo kwivura.

    Umwe mu bayoboye ubu bushakashatsi, Dr Elodie Freymann wo muri Brown University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko ubu bushakashatsi butera kwibaza niba kwangirika kw'amashyamba bituma inyamaswa ndetse n'abantu batakaza imiti kamere bakenera kugira ngo babeho neza.

    Dr Freymann yabwiye BBC ati 'Ibi bigaragaza uburyo imiti yacu ifitanye isano ikomeye n'ibindi binyabuzima bitari abantu.'

    Abashakashatsi bakoranye n'umuryango wita ku kubungabunga ibidukikije wa Mount Elgon Foundation. Bagiranye ibiganiro n'abantu barimo abashinzwe kurinda inyamaswa n'abakuru b'imiryango.

    Amakuru yatanzwe n'abo babajijwe agaragaza ko inzovu zihitamo ibimera runaka igihe zisa n'izifite ikibazo cy'ubuzima, ndetse ko iz'imbyeyi zishobora guha abana bazo ibice by'ibimera bivura.

    Hashingiwe kuri ayo makuru, abashakashatsi banzuye ko inzovu zikoresha amoko 35 y'ibimera bitandukanye, aho 25 muri byo bizwi n'abaturage bo muri ako gace ko bifite ubushobozi bwo kuvura.

    Umwe mu bashinzwe kurinda inyamaswa yavuze ko yigeze kubona inzovu zikoresha ikimera kizwi nka 'Angurweet' nk'umuti wo guha abana.

    Angurweet ikoreshwa mu kuvura ibibazo birimo kuribwa mu nda. Uwo muntu yavuze ko yabonye inzovu zisera icyo kimera mu kanwa, hamwe n'imizi y'ibiti bimwe na bimwe.

    Uyu mutangabuhambya yongeyeho ko yabonye inzovu z'imbyeyi zivanga ibyo bimera n'amata yazo. Ati 'Zibihereza abana, na bo bakabirya, nyuma bagacira ibisigazwa bikomeye.'

    Prof Michael Huffman, umuhanga mu bijyanye n'inyamaswa zijya kumera nk'abantu ukorera mu Buyapani muri Nagasaki University, yavuze ko aya makuru 'ashishikaje cyane', ariko ko hakenewe ibindi bimenyetso kugira ngo hemezwe ko inzovu zishobora gutanga ubuvuzi bwihariye ku bana bazo.

    Hagaragajwe uburyo butangaje inzovu zikoresha zivura zikanavura abana bazo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburyo-butangaje-inzovu-zikoresha-zivura-zikanavura-abana-bazo

  • Element Eleéeh yageze Canada, Nel Ngabo ari mu nzira #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Element Eleéeh yamaze kugera muri Canada aho yitabiriye igitaramo azahuriramo na Dj Brianne, Nel Ngabo na Kevin Kade.

    Mu gitondo cyo kuri uyu Gatanu nibwo Element Eleéeh umaze iminsi ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageze muri Canada aho yakiriwe n’abarimo Dj Brianne.

    Biteganyijwe iki gitaramo cyiswe ‘Beyond Borders Canada Tour’ cyateguwe n’abarimo Dj Ferrydee.

    Kizabera Press Event Centre 523 St Anthony St Ottawa ku wa Gatandatu tariki ya 26 Nzeri 2026.

    Kizahuza abahanzi Nyarwanda barimo Nel Ngabo, Kevin Kade, Element Eleéeh na Dj Brianne.

    Muri aba bahanzi bane bazatarama, batatu Dj Brianne, Kevin Kade na Element Eleéeh bamaze kugera i Kigali, ni mu gihe na Nel Ngabo ubu ari mu nzira yerekezayo.

    Yakiriwe na Dj Brianne

    Source : http://isimbi.rw/element-eleeeh-yageze-canada-nel-ngabo-ari-mu-nzira.html

  • U Rwanda na Pakistan biri gutegura uko byafatanya mu bijyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere – #rwanda #RwOT

    Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Khan, yatangaje ko ibihugu byombi biri gukora ku masezerano y'ubufatanye mu by'indege (MoU) ashobora gutuma habaho uburyo bwo gutwara abantu n'ibicuruzwa mu buryo bworoshye hagati yabyo.

    Byatangarijwe mu Ihuriro ry'abashoramari bo mu Rwanda na Pakistan (Rwanda-Pakistan Investment Forum) ryabereye i Kigali ku wa Kane, tariki ya 24 Nzeri 2026.

    Ati 'Turimo gukora ku masezerano y'ubufatanye mu rwego rw'ubwikorezi bwo mu kirere.'

    Yagaragaje ko ubu bufatanye butagamije gufasha u Rwanda na Pakistan gusa, ahubwo buzanafasha guhuza amasoko manini yo muri Afurika no muri Aziya y'Epfo.

    Ati 'RwandAir isanzwe ijya muri Qatar. Kuva muri Qatar kugera muri Pakistan ni amasaha abiri cyangwa atatu gusa. Kuki tutakomeza uwo murongo ukagera muri Pakistan?'

    Yatanze urugero ku buryo indege z'ibigo nka Ethiopian Airlines zihuza Pakistan na Addis Ababa, hanyuma zikakomereza mu bindi bihugu bya Afurika, avuga ko uburyo nk'ubwo bushobora gutezwa imbere binyuze mu Rwanda.

    Naeem yavuze ko amasezerano y'ubufatanye mu by'indege akiri mu biganiro kandi ko ashobora kurangira mu mezi make ari imbere cyangwa mu gihe kitarenze umwaka.

    Iyi gahunda y'ingendo z'indege zitaziguye ije mu gihe u Rwanda na Pakistan bishaka kongera ubucuruzi n'ishoramari nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y'ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi muri iri huriro.

    Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda w'u Rwanda, Antoine Kajangwe, na Naeem, agamije kongera korohereza ubucuruzi, guteza imbere ubufatanye hagati y'abikorera, imishinga ihuriweho ndetse n'imikoranire mu nzego zirimo inganda, ubuhinzi, ubukerarugendo n'ubwikorezi.

    Naeem yashimangiye ko kongera ubufatanye mu ngendo z'indege bizafasha mu guteza imbere umubano w'ubucuruzi uri hagati y'ibihugu byombi, kuko bizorohereza abacuruzi, abashoramari n'abakerarugendo gusura u Rwanda na Pakistan.

    U Rwanda ruri kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali gishya, giteganyijwe kuzagira ubushobozi bwo kwakira abagenzi bagera kuri miliyoni 14, kikazaba inkingi y'iterambere mu bucuruzi, ubwikorezi bw'ibicuruzwa, ubukerarugendo n'ishoramari.

    Umuyobozi Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), Juliana Muganza, yabwiye abitabiriye iri huriro ko iki kibuga cy'indege riri mu mugambi mugari w'u Rwanda wo gukomeza kuba ihuriro ry'ubwikorezi mu karere.

    Ubucuruzi hagati y'u Rwanda na Pakistan bwageze kuri miliyoni 236 z'amadolari ya Amerika hagati ya 2023 na 2025, mu gihe ibihugu byombi bikomeje gushaka uburyo byarushaho guteza imbere ubucuruzi n'ishoramari.

    U Rwanda na Pakistan kandi byagaragaje ko hari inzego zishobora kongerwamo imbaraga mu mikoranire y'ubucuruzi, zirimo inganda, ubuhinzi, ubuvuzi, ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT), ubukerarugendo, ubwubatsi n'ubwikorezi.

    Naeem yavuze ko ibigo byo muri Pakistan bishishikajwe no gushora imari mu Rwanda ndetse no kurukoresha nk'ahantu ho gukorera ibikorwa bigana ku yandi masoko yo muri Afurika.

    Ibihugu byombi kandi biri gushaka kongera ubucuruzi bujyanye n'ubuhinzi. Naeem yavuze ko Pakistan ishaka gutumiza mu Rwanda icyayi, ikawa, avoka, ibishyimbo, amashaza n'ibindi bihingwa bitandukanye.

    Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Khan, yavuze ko ibihugu byombi biri gushaka uko byafatanya mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere

    U Rwanda na Pakistan byagiranye amasezerano yo guteza imbere ubucuruzi

    Minisitiri Kajangwe aganiriza abitabiriye ihuriro ry’ishoramari hagati y’u Rwanda na Pakistan

    Abashoramari 30 bo muri Pakistan bitabiriye ihuriro ryabahuje na bagenzi babo bo mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-pakistan-biri-gutegura-uko-byafatanya-mu-bijyanye-n-ubwikorezi-bwo

  • Musanze: Ambasade ya Israel yatangije umushinga wa miliyoni 100 Frw wo kurwanya igwingira – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 24 Nzeri 2026, cyitabirwa na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss.

    'Shine Project' izageza muri 2031, igamije kurwanya no kurandura igwingira muri aka Karere.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Kimonyi baganiriye na IGIHE bagaragaje ko kuba uyu mushinga warashyize uturima tw'igikoni ku biro by'Umurenge bizabafasha, kujya bamenya ubumenyi bukoreshwa mu buryo bworoshye.

    Nzabonimpa Emmanuel, utuye mu Murenge wa Kimonyi, Akagari ka Buramira ho mu Mudugudu wa Kabaya ati 'Dufite ubutaka bwiza kandi bweramo ibihingwa byose, ariko imyumvire y'abaturage bamwe na bamwe ntidushishikariza kurya indyo yuzuye. Amasomo twigiye aha ku buryo akarima k'igikoni kadakenera ubukaka bunini, tugiye kugenda twigishe abaturage ko wahinga mu mufuka, ku buryo nta funguro rikwiriye kuburaho imboga.

    Umuyobozi wa Yalla Yalla Group, Ndayizigiye Emmanuel yavuze ko nk'abantu bagize amahirwe yo kunguka ubumenyi ku bijyanye n'ubuhinzi buteye imbere muri Israel mu 2012 bishimiye gukorana n'ambasade yayo mu gutanga umusanzu mu kugabanya igwingira.

    Ati 'Ni byiza gukorana n'Ambasade ya Israel nk'ahantu twize, twungukiyeyo ubumenyi bwinshi ku buryo ho twasanze bo bakora ubuhinzi bugamije isoko, mu gihe wasangaga twebwe dukora ubuhinzi bugamije kurya gusa. Twiteguye gutanga umusanzu ku buryo ubumenyi twavanyeyo bubasha kugezwa ku baturage bo hasi no ku rwego rw'Igihugu.'

    Gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere kuva mu 2024 kugeza mu 2029 (NST2) igaragaza ko hazashyirwa imbaraga mu kurwanya imirire mibi ku buryo igwingira ry'abana rizava kuri 33% rikagera kuri 15% mu gihugu.

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kayiranga Théobald, yavuze ko hari byinshi byakozwe kugira ngo bagabanye igwingira ku kigero cya 14.5% ndetse bizeye ko nibafatanya n'Ambasade ya Israel bazagera ku cyifuzo cy'Igihugu.

    Ati 'Icyegeranyo cya DHS giheruka mu 2025 cyagaragaje ko turi kuri 31,9%, tuvuye kuri 45,4% twariho mu 2020, bivuze ko twagabanyijeho 14,5%, kandi twizeye ko ku bufatanye n'Ambasade ya Israel mu Rwanda mu 2029 tuzaba twarageze kuri 15% mu kugabanya igwingira.'

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yavuze ko umushinga wa Shine Project bahisemo kuwujyana i Musanze nyuma yo kuganira n'ubuyobozi bw'akarere bukabasaba gutanga umusanzu ku buhinzi buteye imbere.

    Ati 'Uyu mushinga uri muri myinshi tuzakorana n'Akarere ka Musanze nka kamwe mu dufatwa nk'ikigega cy'Igihugu ku musaruro w'ibikomoka ku buhinzi, ariko kakirangwamo igwingira n'imirire mibi. Mu biganiro twagiranye n'ubuyobozi bw'Akarere batubwiye ko turamutse tubafashije bakabona ubumenyi bwa Israel ku bijyanye n'ubuhinzi buteye imbere byabafasha kurwanya igwingira.'

    Akomeza avuga ko Israel ari igihugu gito ku Rwanda, gifite igice kinini cy'ubutayu ariko kubera ubuhinzi buteye imbere bukoresha ikoranabuhanga babashije kwihaza mu biribwa, ariho ahera ahamya ko abaturage nibabasha gushyira mu bikorwa ibyo bazigishwa muri uyu mushinga igwingira rizarwanywa byuzuye.

    Yalla Yalla Group iri gufatanya n'Ambasade ya Israel mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga ifite abagoronome babyigikiye kandi babifitiye ubushobozi barenga 100, ku buryo bizeye ko bazafasha mu kwagura uyu mushinga ukava mu mirenge itanu y'Akarere ka Musanze wahereyemo ukagera mu mirenge yose 15 ikagize.

    I Musanze hari kubakwa imirima y’icyitegererezo yo guhangana n’imirire mibi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-ambasade-ya-israel-yatangije-umushinga-wa-miliyoni-100-frw-wo-kurwanya

  • Adil yashimiye APR FC na Afande James Kabarebe #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Liberia wahoze atoza APR FC, Adil Erradi Mohamed yashimiye iyi kipe n’umuyobozi w’icyubahiro wayo, Gen (Rtd) James Kabarebe ku bw’amahirwe bamuhaye.

    Adil Erradi ari mu Rwanda aho ari kumwe na Liberia bitegura gukina umukino n’Amavubi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2026 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, ni umukino ubera kuri Stade Amahoro.

    Mbere y’uyu mukino, Adil Erradi aganira n’itangazamakuru, yashimiye Gen (Rtd) James Kabarebe na APR FC kuba baramuhaye amahirwe yo gutoza iyi kipe none abakinnyi yareze bakaba ari bo bakinira Amavubi.

    Ati “Ndashimira APR FC yampaye amahirwe yo gukora abakinnyi nk’aba ubu bari mu Mavubi, ndashaka gushimira na none Gen (Rtd) James Kabarebe wari ufite iki gitekerezo cyo gukora aba bakinnyi, ubu bari mu Mavubi.”

    “Hari abakinnyi benshi bavuye muri uyu mushinga bari mu ikipe y’igihugu nka 12 cyangwa 13, ubu ni abakada b’ikipe y’igihugu, bakomeje gutera imbere kuva mvuye no mu Rwanda, ndabubaha kandi ntewe ishema nabo, urwego bagezeho, ni byo ndabazi ni amahirwe ariko umukino ugira ukuri kwawo.”

    Adil Erradi Mohamed yatoje APR FC kuva 2019-2022, mu bakinnyi bari mu Mavubi bamunyuze mu ntoki harimo Ntwari Fiacre, Niyomugabo Claude, Byiringiro Gilbert, Mugisha Bonheur Casemiro, Imanishimwe Emmanuel na Mugisha Gilbert.

    Yashimiye na Gen (Rtd) James Kabarebe

    Adil Erradi yashimiye APR FC

    Source : http://isimbi.rw/adil-yashimiye-apr-fc-na-afande-james-kabarebe.html

  • Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere #rwanda #RwOT

    Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ari muri gahunda yo guhugura umubare munini w'urubyiruko mu bya gisirikare, hagamijwe kuzamura umubare w'abasirikare boherezwa mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ni gahunda yitezweho kongera ingano y'amafaranga Perezida Félix Tshisekedi wa RDC aha Ndayishimiye buri kwezi kubera ko abasirikare b'u Burundi bamufasha guhangana n'ihuriro AFC/M23.

    IGIHE yamenye amakuru ko Ndayishimiye ateganya gutangiza ibigo bitatu bizajya bitangirwamo imyitozo ya gisirikare ku rubyiruko, by'umwihariko Imbonerakure.

    Ni ibigo bizitwa ko biha imyitozo Inkeragutabara (reserve), bizashyirwa i Rukoko muri Komini Bubanza, Intara ya Bujumbura; i Cankuzo muri Komini Cankuzo mu Ntara ya Buhumuza n'i Makamba muri Komini Makamba mu Ntara ya Burunga.

    Ibyo bizaba byiyongera ku cya Kigarika giherereye muri Komini Ruyigi n'icya Nyaruhengeri kiri muri Komini Muyinga byombi byatangijwe muri uyu mwaka, mu Ntara ya Buhumuza.

    Imbonerakure zirenga 600 ni zo zimaze guhugurirwa muri ibyo bigo bibiri byiswe ko bihugura abazaba Inkeragutabara. Amakuru avuga ko nyuma yo kurangiza imyitozo, zihita zoherezwa kurwana na AFC/M23.

    Ni ibintu bituma umubare w'Abarundi bafasha ingabo za RDC wiyongera, kugira ngo Ndayishimiye abone amafaranga ahagije dore ko abarirwa 5000$ kuri buri murwanyi yohereza kuva mu 2023.

    Ayo yiyongera ku 2000$ kuri buri musirikare yahawe muri Kanama 2023 ubwo amasezerano mu bya gisirikare hagati ye na Tshisekedi yasinywaga mu ibanga rikomeye ku buryo abasirikare bakuru mu Burundi batamenye icyabaye.

    Ku rundi ruhande, umwiryane urakomeje mu gisirikare cy'u Burundi, aho bamwe batoroka abandi bakanga kujya ku rugamba ngo batahasiga ubuzima. Utuma Ndayishimiye yumva ko Imbonerakure ari zo zakora igisirikare neza kuko zo zumvira kandi zacengewe n'ingengabitekerezo y'ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi.

    Icyakora ntiharamenyekana umubare nyirizina w'abo Ndayishimiye ateganya kuzatoza muri iyo gahunda, bagashyirwa muri uwo mutwe witwa Inkeragutabara uzaba wiganjemo urubyiruko.

    Iyi gahunda ihura n'amagambo Ndayishimiye yavugiye muri Stade Ingoma mu Ntara ya Gitega tariki ya 26 Kanama 2026, ahamya ko Imbonerakure zose ari abasirikare, abasirikare bakaba abakomando bose.

    Mu binezaneza byinshi byakurikiye akararisi k'Imbonerakure, Ndayishimiye yagize ati 'Twari dukeneye ko Umurundi wese aba ingabo, none bigaragaye ko mu rubyaro rushyashya mwamaze kuba ingabo.'

    Ku wa 22 Nzeri, Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu ngabo z'u Burundi (J5), Brig Gen Pascal Bankuwabo, yateranyije inama y'ahoze mu gisirikare 150 baturutse muri Komini Ntahangwa, Mukaza na Mugere zo mu Ntara ya Bujumbura, abashishikariza gusubira mu gisirikare kugira ngo bajye gufasha bagenzi babo muri Kivu y'Amajyepfo.

    Kubasubizamo na ko kujyanye na gahunda yo kongera umubare w'aboherezwa muri RDC kuko abasirikare basanzwe mu kazi bakomeje kwigumura, bagatoroka urugamba.

    Ni gahunda iri kuba mu gihugu hose ariko abenshi mu bahoze mu gisirikare ntibabyumva neza ndetse banze gusubira mu gisirikare.

    Igisirikare cy'u Burundi kimaze imyaka igera muri ine gitutumbamo umwuka mubi, aho abasirikare bakuru babanje gushwana na Ndayishimiye kubera amafaranga ahabwa na Tshisekedi akayarya wenyine, abari ku rugamba bagakomeza guhabwa ayo bagenerwaga batarajyayo.

    Abagerageje kugaragaza ko batumva impamvu barwana muri RDC, benshi muri bo barafunzwe, abandi baricwa, mu gihe abatinye gusubirayo bahisemo kujya mu buhungiro mu bihugu bitandukanye.

    Ndayishimiye yaryamye ku rwitwazo rwatumye Leta ya RDC idasenya FDLR

    Perezida w'u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yagaragaje ko aryamye ku rwitwazo rw'ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwagaragaje ko butasenya umutwe w'iterabwoba wa FDLR kuko abarwanyi bawo baba mu bice bigenzurwa na AFC/M23. Nyamara abarwanyi bamwe bitandukanyije na FDLR no mu bihe bya vuba bahamya ko abarwanyi bayo benshi bari mu ngabo za FARDC haba ku rugamba n'i Kinshasa.

     

    Mu kiganiro yagiranye na Marc Perelman wa France 24 i New York ku cyicaro cy'Umuryango w'Abibumbye, Ndayishimiye yavuze ko atarabona impinduka zifatika nyuma y'aho u Rwanda na RDC bisinyiye amasezerano y'amahoro i Washington mu mwaka ushize.

    Ndayishimiye yavuze ko mbere yo gusaba impande zihanganye guhagarika imirwano, ingabo z'u Rwanda zigomba kubanza gusubira inyuma kuko ngo zitigeze zisubira inyuma, avuga ko bishobora gutuma amakimbirane arushaho gukomera.

    Yagaragaje ko kubera ko abarwanyi ba AFC/M23 ari Abanye-Congo, bakwiye gutangira gahunda yo kwihuriza mu kigo cyabugenewe, umutekano wabo ukarindwa, hanyuma bakumvikana na Leta ya RDC.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Burundi, Dr. Bizimana Edouard, aherutse gutangariza ku rubuga X ko umutwe wa FDLR ari urwitwazo u Rwanda rwashyizeho rugamije guhisha impamvu nyakuri y'intambara yo mu burasirazuba bwa RDC.

    Icyo gihe, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yasubije ko biteye agahinda kuba igihugu kiyobora umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) kigaragaza ko umutwe w'abajenosideri nka FDLR utabaho.

    Umunyamakuru yasabye Ndayishimiye kuvuga ku byatangajwe na Minisitiri Bizimana n'igisubizo cya Nduhungirehe, asubiza ati 'Ntekereza ko ikibazo cya FDLR kigenda kirushaho gusobanuka.'

    Ndayishimiye yavuze ko Leta ya RDC yiyemeje gusenya FDLR, itangira gahunda yo gushaka aho abarwanyi b'uyu mutwe baherereye.

    Yagize ati 'Guverinoma ya Congo yari yiyemeje mu masezerano ko FDLR igomba gusenywa, kandi yatangiye mbere na mbere kumenya aho FDLR iherereye.'

    Ndayishimiye yavuze ko Leta ya RDC yamaze kumenya aho abarwanyi ba FDLR bari, aho ngo bamwe bari mu bice bigenzurwa na Leta ya RDC, abandi bakaba bari mu bice bigenzurwa na AFC/M23.

    Yongeyeho ko Leta ya RDC yagaragaje gahunda yayo yo gusenya FDLR, iyigaragariza ibihugu bitandukanye birimo ibyo mu karere. Ibyo abona ko bihamya ko Kinshasa ifite ubushake bwo gusenya uyu mutwe.

    Gahunda Ndayishimiye avuga ni amasezerano FDLR yagiranye na Leta ya RDC agamije 'gusubiza mu buzima busanzwe' abarwanyi b'uyu mutwe. Yatewe utwatsi na Leta y'u Rwanda, igaragaza ko agamije kuyobya uburari no gutinza iyubahirizwa ry'amasezerano ya Washington.

    U Rwanda rugaragaza ko FDLR ikibangamiye umutekano warwo, igikorana n'ingabo za RDC na Wazalendo mu gihe cy'imirwano kandi ko Kinshasa ikomeje kuyiha ubufasha burimo intwaro, amafaranga ndetse n'ibitunga abarwanyi bayo.

    Ndayishimiye yavuze ko u Rwanda na AFC/M23 byari kubanza gusenya FDLR mu bice ahamya ko bigenzura, ariko ngo ntibyakozwe. Yagaragaje ko ibi bituma atekereza ko hari amabanga ashobora kuba ari inyuma y'iyi ntambara.

    Yagize ati 'Niba mbona u Rwanda ntacyo rukora kuri FDLR iri mu bice rugenzura, kuko ni rwo rwakabaye rwarayisenye mbere, kuri njye mbona hari indi gahunda ihishe.'

    Uyu Mukuru w'Igihugu ntiyavuze ku kuba Leta ya RDC itaragabye ibitero ku barwanyi ba FDLR nk'uko amasezerano yasinywe tariki ya 27 Kamena 2025 abiteganya, keretse kwitsa gusa kuri gahunda u Rwanda rutemera.

    Perezida w'u Burundi avuze aya magambo mu gihe u Rwanda rumaze igihe rusaba ko ikibazo cya FDLR gikemurwa nk'imwe mu ntambwe z'ibanze zo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC n'akarere k'Ibiyaga Bigari muri rusange.

    U Rwanda rugaragaza ko bitashoboka ko akarere kagira amahoro arambye mu gihe uyu mutwe ufite amateka yo guhungabanya umutekano w'abagatuye ukomeje kwidegembya mu burasirazuba bwa RDC.

    U Burundi, nk'igihugu cyifatanya n'ingabo za RDC mu ntambara zihanganyemo na AFC/M23 mu bice bitandukanye byo mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru na Kivu y'Amajyepfo, bushinjwa gukorana n'umutwe wa FDLR.

    Mu kwikura muri iki kibazo, Ndayishimiye yatangaje ko mu bice ingabo z'u Burundi zikoreramo hataba abarwanyi ba FDLR kuko ngo ntizibabona, ati 'Buri wese arabizi, igihe cyose u Burundi bwafashe umurwanyi wa FDLR, yasubijwe mu Rwanda.'

    Gusa nta gihe kizwi cyo mu butegetsi bwa Ndayishimiye u Burundi bwafashe abarwanyi ba FDLR ngo bubashyikirize u Rwanda, nubwo uyu Mukuru w'Igihugu avuga ko abifitiye ibimenyetso.

     

    Source : https://rushyashya.net/ndayishimiye-arajwe-ishinga-no-kongera-interahamwe-ze-kugirango-amaronko-ya-kongo-yiyongere/

  • Umunyamabanga Mukuru wa RIB yashimiye Cambodia anashimangira umubano hagati y'u Rwanda na Cambodia #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), Col. (Rtd) Kabanda Kayigamba Pacifique, yashimiye Cambodia ku kwakira inama mpuzamahanga yiga ku kurwanya ubutekamutwe bukorerwa kuri murandasi, anagaragaza ko u Rwanda na Cambodia bifitanye ubufatanye mu guhangana n'ibyaha byambukiranya imipaka.

    Col. Kabanda yabigarutseho ubwo yari ahagarariye u Rwanda mu nama izwi nka International Conference on Combating Online Scams (ICCOS-2026) yabereye i Phnom Penh muri Cambodia ku wa 23 na 24 Nzeri 2026. Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti 'Acting Together Towards Breaking the Chain and Eradication of Online Scams', isaba ibihugu gufatanya mu guca no kurandura imiyoboro ikora ubutekamutwe kuri murandasi.

    Mu butumwa bwe, Umunyamabanga Mukuru wa RIB yashimiye Guverinoma ya Cambodia kuba yarakiriye iyi nama yahuje abayobozi n'inzego z'umutekano, ubutabera n'abandi bafatanyabikorwa baturutse mu bihugu bitandukanye.

    Yagaragaje kandi ko u Rwanda na Cambodia bisanzwe bifitanye ubufatanye mu kurwanya ibyaha, by'umwihariko ibyaha byambukiranya imipaka ndetse n'icuruzwa ry'abantu. Ubu bufatanye bwagarutsweho mu gihe hakomeje kugaragara isano hagati y'ubutekamutwe bukorerwa kuri murandasi n'ibindi byaha bikomeye.

    Col. Kabanda yavuze ko ubutekamutwe bwo kuri murandasi bugenda buhuzwa n'ibyaha by'imitwe y'abagizi ba nabi, icuruzwa ry'abantu ndetse n'ikoreshwa ry'abantu ku gahato mu gukora ibyaha. Ibi bituma kurwanya iki kibazo bisaba ko ibihugu birushaho gusangira amakuru no gukorana mu iperereza.

    Yasabye ko ubufatanye mpuzamahanga bwakongerwa imbaraga, cyane cyane mu gusangira amakuru afasha mu iperereza, gukorera hamwe mu gukurikirana imiyoboro y'abagizi ba nabi no gufata ababigiramo uruhare.

    Ku munsi wa nyuma w'inama, ku wa 24 Nzeri 2026, Col. Kabanda Kayigamba yayoboye intumwa z'u Rwanda mu biganiro n'umuyobozi wa Commission for Combating Online Scams (CCOS) ya Cambodia, Santibindit Chhay Sinarith. Ibiganiro byabereye i Phnom Penh byibanze ku bufatanye no kungurana ibitekerezo ku buryo bwo kurwanya ubutekamutwe bwo kuri murandasi.

    Source : https://flash.rw/2026/09/25/umunyamabanga-mukuru-wa-rib-yashimiye-cambodia-anashimangira-umubano-hagati-yu-rwanda-na-cambodia/

  • Bob Pettit wanditse amateka bwa mbere muri NBA yapfuye. #rwanda #RwOT

    Bob Pettit, umwe mu bakinnyi bakoze amateka akomeye mu myaka ya mbere ya NBA, yapfuye afite imyaka 93. Yitabye Imana ku wa 23 Nzeri 2026, iwe mu rugo i Metairie, muri Louisiana, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umuryango we watangaje ko yapfuye mu mahoro, gusa impamvu y'urupfu ntiyatangajwe.

    Pettit yanditse amateka akomeye muri NBA kuko ari we mukinnyi wa mbere wahawe igihembo cya Most Valuable Player (MVP) kuva icyo gihembo gitangiye gutangwa. Yagitsindiye bwa mbere mu mwaka wa 1956, nyuma yongera kukegukana mu 1959.

    Bob Pettit yakinnye imyaka 11 muri NBA, yose ayimara akinira ikipe ya Hawks, kuva ubwo ikipe yari ikiri Milwaukee Hawks kugeza ibaye St. Louis Hawks.

    Mu myaka 11 yamaze muri NBA, yatoranyijwe muri All-Star buri mwaka, ibintu bigaragaza ubudacogora yagize mu mikinire ye. Yabaye kandi All-NBA First Team inshuro 10, ndetse aza no gutorwa muri All-NBA Second Team rimwe.

    Mu 1955, mu mwaka we wa mbere muri NBA, Pettit yabaye Rookie of the Year, nyuma mu mwaka wakurikiyeho ahabwa igihembo cy'umukinnyi mwiza (MVP) cya mbere mu mateka y'iri rushanwa.

    Yari umukinnyi wubatse izina cyane mu gutsinda amanota no gufata imipira ivuye ku kibaho. Mu mwuga we wa NBA, yageraga ku mpuzandengo y'amanota 26.4 kuri buri mukino, ndetse agafata imipira 16.2.

    Pettit kandi ni we mukinnyi wa mbere mu mateka ya NBA wageze ku manota 20,000 mu mwuga we.

    Yasoje gukina afite amanota 20,880, icyo gihe akaba ari we wari ufite menshi mu mateka ya NBA. Yaramaze kandi gukusanya imipira 12,849.

    Ibi byatumye afatwa nk'umwe mu bakinnyi bakomeye cyane mu gihe cye, cyane cyane ku mwanya wa power forward, umwanya yagize uruhare mu guhindura imikorere yawo.

     

    Source : https://flash.rw/2026/09/25/bob-pettit-wanditse-amateka-bwa-mbere-muri-nba-yapfuye/

  • Kamonyi-Mugina: Abagabo bakekwaho ubujura bw'ihene barimo na nyirazo wa zigambaniye batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda ikorera mu Ntara y'Amajyepfo ivuga ko ku bufatanye n'izindi nzego ndetse n'abaturage yafashe abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu bujura bw'ihene enye(4). Muri aba uko ari 3 bafashwe barimo na nyiri izi hene ukekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.

    Aba bagabo batatu bafatiwe mu cyuho mu Mudugudu wa Mataba-Sud, Akagari ka Kabugondo, Umurenge wa Mugina, mu Karere ka Kamonyi, ubwo bari bashoreye ihene enye(4) bikekwa ko zari zibwe mu rugo rumwe.

    Bafashwe bari kumwe na Munyanziza Faustin, nyiri izo hene, aho na we yahise atabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza ku ruhare rwe muri iki gikorwa cyane ko amakuru y'ibanze agaragaza ko yagize uruhare mukiswe ubujura bw'izo hene. Polisi ikimara kubafata ihene zasubijwe mu rugo aho zari zibwe.

    Abafashwe uko ari batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina, aho Ubugenzacyaha/RIB bwatangiye kubakurikirana kugira ngo hamenyekane neza uruhare rwa buri wese muri iki gikorwa kigayitse.

    Munyanziza, ariwe nyiri izo hene yari yiyibishije avuga ko yari asanzwe afitanye amakimbirane n'umugore we, akaba yemera ko yari agiye kugurisha izo hene umugore we atabizi agamije kwihimura ku mugore we batari bameranye neza.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi avuga ko gusesagura umutungo w'urugo ari icyaha gihanwa n'amategeko, kandi  ko amakimbirane hagati y'abashakanye atagomba kuba impamvu yo kwiyibisha, kwangiza, gusesagura cyangwa gukoresha nabi umutungo w'umuryango.

    Yagize ati' Kugirana amakimbirane n'uwo mwashakanye cyangwa mubana ntibikwiye kuba impamvu yo gusesagura cyangwa gukoresha nabi umutungo w'urugo. Iyo hari ikibazo, abashakanye bakwiye kuganira no gushaka uburyo bwo kugikemura mu mahoro, aho kwihimura kuko umuti wo kwirinda amakimbirane ni ukwimakaza umuco w'ibiganiro mu muryango'.

    Ihene zari zibwe, nyira zo akekwa ku bigiramo uruhare.

    Polisi, isaba abaturage kwirinda gukemura amakimbirane hakoreshejwe ibikorwa bishobora kuvamo ibyaha, ahubwo bakitabaza inzego zibishinzwe kugira ngo bafashwe gukemura ibibazo mu buryo bwubaka.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-Mugina: Abagabo bakekwaho ubujura bw'ihene barimo na nyirazo wa zigambaniye batawe muri yombi first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Mugina: Abagabo bakekwaho ubujura bw'ihene barimo na nyirazo wa zigambaniye batawe muri yombi appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/09/25/kamonyi-mugina-abagabo-bakekwaho-ubujura-bwihene-barimo-na-nyirazo-wa-zigambaniye-batawe-muri-yombi/

  • Trump yaryumyeho ku kibazo cya Taiwan mu biganiro na Xi Jinping #rwanda #RwOT

    Perezida w'u Bushinwa, Xi Jinping, yasabye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, gushyigikira umurongo wa Beijing ku kibazo cya Taiwan, ariko Trump ntiyatangaje ko yemeye icyo cyifuzo mu biganiro byabo byabereye i Washington ku wa 24 Nzeri 2026.

    Xi Jinping yari i Washington mu ruzinduko rw'iminsi itatu, aho ku wa Kane tariki ya 24 Nzeri yagiranye ibiganiro na Trump muri White House. Taiwan yari mu bibazo by'ingenzi byari biteganyijwe kuganirwaho hagati y'abayobozi bombi.

    Ubwo impande zombi zari mu biganiro

    Mu biganiro byabereye muri White House, Xi Jinping yashimangiye ko umwanya w'u Bushinwa ku bijyanye no kongera guhuza Taiwan n'u Bushinwa no kurinda ubusugire bw'igihugu usobanutse.

    Xi yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukurikiza icyo Beijing yita 'umwanya ukwiye', ari wo wo kurwanya ubwigenge bwa Taiwan, ndetse no kwitonda mu gukemura ikibazo cya Taiwan kugira ngo habeho umusingi w'imikoranire hagati ya Amerika n'u Bushinwa.

    Icyifuzo cya Xi Jinping gifite aho gihuriye n'umwanya umaze igihe u Bushinwa bufite ku kirwa cya Taiwan. Beijing ivuga ko Taiwan ari igice cy'u Bushinwa kandi ko kongera guhuza icyo kirwa n'u Bushinwa ari kimwe mu bibazo by'ingenzi birebana n'ubusugire bw'igihugu.

    Ku ruhande rwa Trump, nyuma y'ibiganiro ntiyatangaje ko Amerika yemeye guhindura umwanya wayo ku kibazo cya Taiwan.

    Trump yavuze ko yagiranye na Xi Jinping ibiganiro byiza kandi ko Amerika n'u Bushinwa bikwiye gukomeza imikoranire, ariko nta tangazo rye ryerekanye ko yemeye gusinya cyangwa gutangaza umwanya mushya wo kurwanya ubwigenge bwa Taiwan nk'uko Xi yari yabimusabye.

    Ibi ni byo bituma ikibazo cya Taiwan gikomeza kuba kimwe mu bibazo bikomeye bitarakemuka hagati ya Washington na Beijing.

    Usibye gusaba Amerika kurwanya ubwigenge bwa Taiwan, Beijing ishaka ko Washington igabanya cyangwa igahagarika igurishwa ry'intwaro kuri Taiwan.

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni kimwe mu bihugu bikomeye biha Taiwan intwaro n'ibikoresho bya gisirikare biyifasha mu kwirinda, nubwo Washington na Taipei bidafitanye umubano wa dipolomasi wuzuye nk'uwo Amerika ifitanye n'ibihugu byinshi.

    Reuters yatangaje ko Xi yari yifuza ko Trump ahagarika igurishwa ry'intwaro kuri Taiwan, ariko nta masezerano nk'ayo yatangajwe nyuma y'ibiganiro byo ku wa 24 Nzeri.

    Ikindi cyagaragaye nyuma y'ibiganiro ni uko Trump na Xi batigeze basubiza abanyamakuru ku bibazo byihariye byabajijwe kuri Taiwan.

    Abanyamakuru babajije niba Taiwan yari mu biganiro byabo byabereye mu muhezo, ariko Trump ntiyasubije icyo kibazo. Xi na we ntiyasubije abanyamakuru bamubazaga kuri Taiwan.

    Icyakora, Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Bushinwa yaje gutangaza ibyavugiwe mu biganiro, igaragaza ko Xi yazamuye ikibazo cya Taiwan kandi agasaba Amerika gukurikiza umwanya wa Beijing wo kurwanya ubwigenge bwa Taiwan.

    Ku wa 25 Nzeri 2026, Leta ya Taiwan yamaganye amagambo Xi yavuze ku bijyanye n'ejo hazaza h'icyo kirwa.

    Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Taiwan yavuze ko ejo hazaza ha Taiwan hagomba kugenwa n'abaturage ba Taiwan ubwabo, inamagana ibyo yise uburyo Beijing ikomeza gushyira imbere umwanya wayo ku bijyanye n'ubusugire bw'icyo kirwa.

    Taiwan kandi yakomeje gushimangira ko izakomeza gukorana na Amerika ndetse n'ibindi bihugu mu rwego rwo kubungabunga umutekano mu gace ka Taiwan Strait.

    Ibiganiro bya Trump na Xi Jinping byo ku wa 24 Nzeri 2026 muri White House i Washington byagaragaje ko Taiwan ikomeje kuba ikibazo gikomeye mu mubano w'ibihugu byombi.

     

    Source : https://flash.rw/2026/09/25/trump-yaryumyeho-ku-kibazo-cya-taiwan-mu-biganiro-na-xi-jinping/