Ngoma: Huzuye uruganda rutunganya toni 10 z'inyanya ku munsi – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ni uruganda rwitwa Ngoma Tomato Processing Plant rwubatswe na sosiyete yitwa Afrinet Solutions Group, aho rwitezweho gukemura ikibazo cy'umusaruro w'inyanya no kurwanya iyangirika ryawo

Uru ruganda ruzatangira mu mezi make ari imbere nyuma yo kubona ibyangombwa bisabwa ubu rukaba ruri mu bikorwa bya nyuma by'igerageza ryo gutunganya inyanya zikavamo umushongi uzakorwamo ibintu bitandukanye.

Ruzajya rutunganya toni 10 z'inyanya, zivemo toni imwe y'umushongi uzajya wifashishwa mu gukora 'sauce tomate', umutobe w'inyanya, 'ketchup' n'ibindi binyuranye bikorwa mu nyanya.

Abaturage baruturiye babwiye RBA ko babonye uruganda rubegereye ruzajya rubagurira umusaruro ntiwongere gupfa ubusa.

Hakizimana Elias yagize ati 'Umusaruro wacu wahingwaga ariko twajyaga tuwugurisha i Kigali bakagura muke. Ubu ubwo Leta yazanye uruganda iduhaye agaciro kuko buri gihe mu nama twatangaga ibitekerezo ko umusaruro wacu wangirikaga.'

Kamana Nicole washoye imari mu buhinzi na we yavuze ko ishoramari rye rigiye kugira agaciro kuko babonye isoko rigaragara.

Ati 'Duhora dushishikarizwa gutinyuka gukora ibiteza imbere Igihugu. Ni yo mpamvu nashoye amafaranga mu guhinga inyanya hano mvuye mu mahanga. Ni ubuhinzi mbona bugiye kunteza imbere kandi bukazamura n'Igihugu cyacu.'

Abasenateri bagize Komisiyo y'Ubukungu muri Sena y'u Rwanda, ubwo basuraga uru ruganda, banyuzwe n'ibikorwa byarwo icyakora baruha umukoro wo kuzakora mu buryo bukemura ibibazo izindi nka rwo zakunze guhura na byo.

Perezida w'iyi Komisiyo muri Sena, Senateri Nsengiyumva Fulgence, ati 'Abahinzi batubwiye ko umusaruro uhari ariko bajyaga bacika intege zo kubura aho bawugurisha ukaborera mu mirima. Amateka agaragaza ko uruganda rwa Sorwatom rwabanje kujya rugura umusaruro w'abahinzi, nyuma rubivaho rukajya rugura umushongi ahandi, na byo rubivaho rukajya ruzana 'sauce tomate' zifunze rukazigurisha ku isoko ry'u Rwanda.'

Senateri Nsengiyumva yavuze ko ibyo ari byo uru ruganda rushya rugomba kwirinda ahubwo rukazakomeza kugura umusaruro w'abaturage, kuko icyo ari cyo rwaje gukemura.

Kugeza ubu, uru ruganda rwamaze gusinya amasezerano n'abahinzi bibumbiye mu makoperative 24 bo mu turere turindwi tugize Intara y'Iburasirazuba, amatsinda manini abiri n'abahinzi ku giti cyabo bagera kuri 30, ku buryo bose hamwe bazaba ari 1.500. Biteganyijwe kandi ko nibura ruzakoramo abakozi bahoraho barenga 50.

I Ngoma huzuye uruganda rwa mbere mu Burasirazuba rutunganya inyanya toni 10 ku munsi


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-huzuye-uruganda-rutunganya-toni-10-z-inyanya-ku-munsi

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *