Umuhanzi King James yanditse amateka bigoye ko hari undi muhanzi Nyarwanda uzabikora, kuzuza Arena iminsi ibiri yikurikiranya mu gitaramo cye cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.
Tariki ya 2 Gicurasi 2026 nibwo King James yashyize ku isoko amatike y’igitaramo cye cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki '20 Years of King James', iki gitaramo cyari giteganyijwe tariki ya 1 Kanama 2026, nyuma y’iminsi itatu gusa yahise ashira ku isoko.
Abakunzi be bakomeje kumwotsa igitutu ngo ashyire andi ku isoko ashyireho umunsi wa kabiri cyangwa agitware muri Stade Amahoro. Byaje kurangira ashyizeho umunsi wa kabiri w’iki gitaramo tariki ya 2 Kanama 2026, nacyo amatike yaje gushira.
Ibi bitaramo byaje kuba tariki ya 1 na 2 Kanama 2026 maze Kigali Arena iruzura iminsi ibiri yose, abakunzi be banyurwa n’umuziki we aho yavuye ku rubyiniro batabishaka.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bintu bimwe na bimwe byamufashije kuba yakwandika aya mateka akozwe bwa mbere mu muziki Nyarwanda.
Yakoze indirimbo nyinshi kandi zakunzwe buri wese yisangamo
King James ni umuhanzi wakoze indirimbo nyinshi kandi zakunzwe cyane, biragoye ko wabona indirimbo ye itarabaye 'Hit’ n’ikimenyi menyi kuva ku ndirimbo ya mbere yaririmbye muri ibi bitaramo kugeza ku ya nyuma yaririmbanye n’abakunzi be kandi nta gutegwa.
Yihishe itangazamakuru aryima umwanya}
Mu myaka 20 amaze mu muziki, ni umuhanzi witondeye itangazamakuru cyane, akaribonekamo gake gashoboka nabwo mu gihe biri ngombwa.
Hari byinshi byagiye bimuvugwaho ariko nta na rimwe yigeze aza mu itangazamakuru kwisobanura ngo 'Byagenze gutya na gutya,' yarabirekaga bikagenda bigashira, ibi byatumaga abakunzi be bamukunda banamukumbura bakibaza ku makuru ye.
Hari benshi mu Rwanda b’abasitari buri makuru yabo uyasanga ku muhanda mu buryo bworoshye, ibi rero inshuro nyinshi iyo uhora ugaruka mu mitwe y’abantu bageraho bakaguhaga bakagufata nk’usanzwe.
Yatumye abafana be bamukumbura
King James yaragiye arihisha bituma abakunzi be bamukumbura cyane, ntabwo yakunze kugaragara mu bitaramo byose byagiye biba na Album ye ya 7 yasohoye mu mpera za 2021 yise 'Ubushobozi’ nta gitaramo yakoze cyo kuyimurika ahubwo yayimurikiye ku rubuga rwe yashinze rwa Zana Talent.
Uku kugenda akamara igihe atagaragara mu bitaramo ariko asohora indirimbo kandi zigakunda byatumye bakomeza kumukumbura benshi bari bafite amatsiko yo kongera kumubona ku rubyiniro.
Urwego yishyizeho rwaramufashije
Urebye imiterere y’uyu muhanzi, uko abayeho ni umuhanzi wishyize ku rwego rwo hejuru (VIP) kandi arabikwiye kuko amateka ye arabimwemerera ndetse byaranamufashije cyane kwiyongerera icyubahiro n’igikundiro.
Ni umuhanzi utabona yagiye kuririmba mu tubari, mu tubyiniro no mu bitaramo bito. Uku kutagaragara cyane ngo umubone ahantu hose, yagiye gukora iki gitaramo afitiwe inyota yo kumubona.
Nyuma y’iki gitaramo King James akaba yarekanye ko ari umuhanzi ukomeye mu Rwanda ndetse bigoye ko ibyo yakoze hari undi uzabikora muri uru Rwanda.
Source : http://isimbi.rw/ibintu-4-byafashije-king-james-kwandika-amateka-akomeye.html
Leave a Reply