MoFaya yatangijwe ku mugaragaro ku wa 1 Kanama 2026.
Kugira ngo ukoreshe serivisi ya MoFaya bisaba kunyura kuri *182*5*6# ukabanza ukiyandikisha kugira ngo uyijyemo. Iyo umaze kwiyandikisha ubona ubutumwa bugufi bukwereka amafaranga wemerewe kwiguriza uhereye kuri 1500 Frw kugeza kuri miliyoni 2 Frw.
Amafaranga uzishyura mu minsi itatu, uyishyura ku nyungu ya 2,5%. Ayo uzishyura mu minsi irindwi afite inyungu ya 5%. Mu minsi 14 afite inyungu ya 7% mu gihe ayo uzishyura mu minsi 30 aba afite inyungu ya 9%.
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda PLC, Patience Mutesi yavuze batangije iyi serivisi bagamije korohereza abantu kugera kuri serivisi z'imari.
Ati 'Mu ntego dusanzwe dufite nka BPR Bank Rwanda PLC ni uko dushyira imbere ibijyanye no gutuma serivisi z'imari zigera kuri bose rero ni yo mpamvu twahisemo gukorana na MoMo Rwanda Ltd kuko ifite abakiliya benshi barenga miliyoni esheshatu, iyo wongeyeho abacu urumva ko umubare w'Abanyarwanda tuba tugezeho baba ari benshi cyane.'
Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal U. Kagame, yavuze ko batangije iyi serivisi mu rwego rwo gufasha abantu bakoresha Mobile Money kuzajya babona amafaranga mu buryo bworoshye kugira ngo bakemure ibibazo bafite bitandukanye.
Ati 'Mbere y'uko tuzana iyi serivisi twabanje kumva ibyo abakiliya bacu bakeneye mu buzima bwabo bwa buri munsi kuko hari igihe ashobora gukenera amafaranga yo gukemura ibibazo runaka, rero binyuze muri iyi serivisi umuntu uzajya uyakenera azajya yifashisha MoFaya mu gukemura bya bibazo cyangwa mu gushora mu bikorwa bitandukanye byamufasha kwiteza imbere.'
Yakomeje agira ati 'MoFaya izajya ifasha abakiliya bacu kwiguriza amafaranga ndetse no kuzigamira ahazaza mu buryo bworoshye bifashishije telefone yabo igihe icyo ari cyo cyose.'
U Rwanda rumaze gukataza mu bijyanye no kugeza serivisi z'imari kuri bose dore ko ubu Abanyarwanda bagerwaho na zo ari 96% barimo 92% bazigeraho binyuze muri banki cyangwa Mobile Money.






Leave a Reply