Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurengera ubuzima bw'abaturage no gukomeza kugenzura ubuziranenge bw'ibicuruzwa biri ku isoko.
Mu itangazo Rwanda FDA yasohoye kuri uyu wa 2 Kanama 2026, yavuze ko nyuma y'ubugenzuzi n'isuzuma ry'uburyo abakora, abakwirakwiza ndetse n'abacuruza ibinyobwa bisembuye bakurikiza amabwiriza, yafashe ingamba zirimo gufunga inganda ziri ku rutonde rwatangajwe no gukuraho impushya zo gukora zari zarahawe izo nganda.
Iki kigo cyategetse ko ibicuruzwa byose byakorewe muri izo nganda bihita bikurwa ku isoko, ndetse gisaba abakora ibyo bicuruzwa gutangira gahunda yo kubikura ku isoko.
Abakwirakwiza n'abacuruzi basabwe guhagarika ako kanya kugurisha ibyo bicuruzwa no gusubiza ibyasigaye ku babibahaye cyangwa ku babikoze.
Mu nganda zafunzwe harimo Ingufu Gin Ltd, ikora ibinyobwa bisembuye birimo Red Waragi, Rabiant Gin, Ngufu Gin, King's Vodka, Royal Castle Gin, Medal Gin, G&S Rum, New House Potable Spirit, Club Potable Spirit na Hometown Potable Spirit.
Hari kandi NBG Ltd, yo yakoreshaga ibirango birimo United Flavored Gin, Bombastic Coconut Flavored Gin, Ingwe Flavored Gin, Amerikan Flavored Gin, Maguma Gin na Fimbo Blended Banana Brandy, na byo byashyizwe ku rutonde rw'ibicuruzwa bigomba gukurwa ku isoko.
SKY Drop Industries LTD, Africana Buffalo Ltd, NOPA Company LTD, Roots Investment Group Ltd, Rugali Agro-processing Company na Zhonglu Industrial Liability Company Ltd na zo zafunzwe.
Rwanda FDA yasabye abaturage guhita bahagarika gukoresha ibicuruzwa biri ku rutonde rwatangajwe. Yanasabye abakora n'abacuruza ibinyobwa bisembuye kubahiriza amabwiriza yatanzwe, aho yavuze ko kutayubahiriza bishobora gutuma hafatwa izindi ngamba ziteganywa n'amategeko.
Iki kigo cyongeyeho ko ibikorwa byo kugenzura bikomeje kandi ko hazatangazwa urundi rutonde rw'ibindi bigo bishobra gufatirwa ingamba mu gihe isuzuma rizaba rikomeje.
Rwanda FDA yashimangiye ko izi ngamba zigamije kurinda ubuzima bw'abaturage no kureba ko ibicuruzwa bigera ku isoko byujuje ibisabwa.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y'amasaha make Rwanda FDA itangaje ko yahagaritse impushya zose zo gutumiza mu mahanga ethanol, izwi kandi nka neutral spirit. Yanahagaritse gusuzuma ubusabe bushya bwo kuyitumiza.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingufu-gin-ltd-na-nbg-ltd-mu-nganda-z-inzoga-zafunzwe
Leave a Reply