Author: webrwanda

  • RTDA yavuguruye ibipimo byo kubaka imihanda mu gukumira iyangirika ryayo – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho n'Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Agateganyo wa RTDA, Twagirimana Théoneste, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y'Igihugu ku wa 5 Ukwakira 2026.

    Yasubizaga ikibazo kijyanye n'imihanda ya kaburimbo yangirika imaze igihe gito yubatswe, bigasaba kongera kuyitangaho amafaranga yo kuyisana, nyamara iba yarashowemo menshi mu iyubakwa ryayo.

    Twagirimana yavuze ko isesengura bakoze ryagaragaje ko imihindagurikire y'ikirere iri mu mpamvu nyamukuru zituma imihanda yangirika vuba, kuko ishobora guteza ibiza birenze ibyari byarateganyijwe mu nyigo.

    Ati 'Kuba umuhanda wakorwa ukangirika vuba akenshi twasanze biterwa n'imihindagurikire y'ikirere. Nko mu 2023 ni bwo twagize imihanda myinshi yangiritse. Byatewe n'uko ingano y'imvura n'imyuzure twagize byararenze ibyo twari twiteze dukora inyigo y'iyo mihanda.'

    Yasobanuye ko ibyo byatumye RTDA ivugurura uburyo bwo gutegura inyigo z'imihanda n'ibipimo bigenderwaho mu kuyubaka, hagamijwe kongera ubushobozi bwayo bwo guhangana n'izo ngaruka.

    Ati 'Hari umushinga twatangije witwa 'Developing Capacity for Climate Resilient Infrastructure'. Ni umushinga twakozemo ivugurura ry'uko imbata y'umuhanda yabaga ikoze n'ibigenderwaho, twushishanya ku buryo inyigo ziri gukorwa ubu ngubu ziri kugendera kuri ibyo bipimo bivuguruye.'

    Yakomeje ati 'Ubu inyigo zose dukora tuzikora ku buryo bubasha kwihanganira imihindagurikire y'ikirere, ku buryo twizera ko icyo kibazo kitazongera kubaho.'

    Gusana imihanda yangiritse biri mu bikorwa bisaba amikoro menshi mu Rwanda. Ikigo gishinzwe Imari yo Gusana Imihanda (RMF) kigenerwa ingengo y'imari na Leta, kikanashaka andi mafaranga mu bafatanyabikorwa. Icyakora, hari ubwo aboneka atagera ku akenewe mu bikorwa byo gusana imihanda buri mwaka.

    Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025/2026, RMF yagenewe na Leta amafaranga arenga miliyari 52 Frw. Mu wa 2026/2027, iyo ngengo y'imari yazamutse igera kuri miliyari 98,4 Frw, ahanini bitewe n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere zangiza imihanda.

    RTDA yavuguruye ibipimo byo kubaka imihanda mu gukumira iyangirika ryayo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rtda-yavuguruye-ibipimo-byo-kubaka-imihanda-mu-gukumira-iyangirika-ryayo

  • Kamonyi-Rukoma: Abana 2 bagiye kwidumbaguza mu cyobo cyacukurwagamo amabuye y'agaciro barapfa #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru Tariki ya 4 Ukwakira 2026, ahagana ku i saa cyenda z'amanywa, Abana 2, uwitwa Byishimo w'Imyaka 14 y'Amavuko na Irabizi w'Imyaka 14 y'amavuko bo mu Murenge wa Ngamba, bamanutse bagiye kuvoma amazi mu rugabano rwa Kazirabonde ya Ngamba na Gishyeshye ya Rukoma, aho kuvoma babanza kujya kwidumbaguza mu mazi ari mu byobo by'ahacukurwaga Amabuye y'agaciro, uko bagiye bose nta wagarutse ari muzima, baguyemo barapfa.

    Amakuru intyoza.com yamenye ni uko aba bana, bose ari abo mu Kagari ka Kazirabonde, bagiye ari batatu binjira mu cyobo cyuzuye amazi ari babiri, mugenzi wabo wasigaye i musozi niwe wabonye batagarutse yiruka ajya gutabaza.

    Ahanyura amazi amanuka ajya muri ibyo byobo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngamba, Jean Damascene Mudahemuka yabwiye intyoza.com ko aba bana uko ari babiri bigaga mu rwunge rw'Amashuri/GS Masogwe. Avuga kandi ko Abaturage, inzego zitandukanye z'Ubuyobozi zirimo n'iz'Umutekano batabaye, abana bagakurwamo bapfuye, aho imirambo yabo yahise yoherezwa ku bitaro bya Remera Rukoma gukorerwa Autopsy.

    Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma ari naho hari ibi byobo byaguyemo abana, byahoze bicukurwamo amabuye y'agaciro n'abazwi ku izina ry'Abahebyi, yabwiye intyoza.com ko ibi byobo biri mu bisa n'imikoki y'imisozi ihuza Ngamba na Rukoma, ko aho baguye ari ku ruhande rwa Rukoma.
    Turacyakurikirana ku kumenya niba koko aha hantu abana baguye ari ahacukurwaga n'abazwi ku izina ry'Abahebyi cyangwa se niba ari ahakorerwaga n'abantu cyangwa Kampuni bahashaka amabuye kuko bijya bibaho kenshi ahakorerwa ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ko iyo hari impanuka ihabaye, hashakishwa uburyo abakabibajijwe babihunzwa bikitirirwa abahebyi kuko bo ntaho babarizwa, bitewe n'uko bakora ibitemewe.
    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-Rukoma: Abana 2 bagiye kwidumbaguza mu cyobo cyacukurwagamo amabuye y'agaciro barapfa first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Rukoma: Abana 2 bagiye kwidumbaguza mu cyobo cyacukurwagamo amabuye y'agaciro barapfa appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/10/05/kamonyi-rukoma-abana-2-bagiye-kwidumbaguza-mu-cyobo-cyacukurwagamo-amabuye-yagaciro-barapfa/

  • APR HC yasinyishije babiri ikuye muri mukeba #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR HC, yamaze gusinyisha abakinnyi babiri bari inkingi za mwamba muri mukeba Police HC, Kubwimana Emmanuel na Yves Kayijamahe.

    Aba bakinnyi bari bafatiye runini ikipe ya Police HC, ni bamwe mu bo yagenderagaho mu myaka itambutse cyane ko bayihesheje ibikombe bitandukanye birimo Shampiyona.

    Aba bakinnyi bagize uruhare rukomeye mu bikombe bibiri Police HC yegukanye uyu mwaka, Igikombe cy’Intwari ndetse n’Igokombe cyo kwibuka.

    Muri uyu mwaka kandi bakaba kandi barafashije iyi kipe y’abashinzwe umutekano kwegukana irushanwa ryabereye i Kampala rihuza amakipe yo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati (ECAHF).

    Kubwimana Emmy na Yves Kayijamahe bakaba bari kumwe n’abandi muri Angola aho bitaniriye irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ‘African Clun Champions Championship.’

    Kubwima Emmy na Yves Kayijamahe bari bamaze imyaka ibiri muri Police HC, bayigezemo 2024 bavuye muri Gicumbi HT.

    Yves Kayijamahe yerekeje muri APR HC

    Kubwimana Emmanuel yerekeje muri APR HC

    Source : http://isimbi.rw/apr-hc-yasinyishije-babiri-ikuye-muri-mukeba.html

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk'Inkotanyi byahamye #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda yihanganishije kandi ikomeza umuryango wa Dafroza Mukarumongi Gauthier n'umugabo we Alain Gauthier akaba n'umusangirangendo mu rugamba rwo gushakisha ibimenyetso no gushyikiriza ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

    Dafroza Mukarumongi Gauthier yitabye Imana ku wa 3 Ukwakira 2026, azize uburwayi.

    Itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y'u Rwanda rivuga ko yagaragaje ubwitange mu rugamba rwo guharanira ko abakoze Jenoside bahanwa.

    Riti 'Ubwitange yagaragaje mu gushakisha ibimenyetso no gushyikiriza ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, bwamuhesheje Impeta y'Ubucuti – Igihango mu mwaka wa 2017. Umurava n'ukudatezuka ku gusigasira amateka, guharanira ukuri n'ubutabera, ni umurage adusigiye utazibagirana.'

    Guverinoma y'u Rwanda kandi yihanganishije umugabo we Alain Gauthier akaba n'umusangirangendo muri urwo rugamba, umuryango we n'inshuti, ndetse n'abantu bose ibikorwa bye byiza byabereye icyitegererezo.

    Dafroza Mukarumongi Gauthier n'umugabo we Alain Gauthier bashinze umuryango Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR), wakusanyije ibimenyetso n'ubuhamya byifashishijwe mu gukurikirana abakekwaho Jenoside baba mu Bufaransa.

    Ubwitange bwabo bwatumye ku wa 18 Ugushyingo 2017, Perezida Paul Kagame abambika Impeta y'Igihango, ihabwa abantu bagaragaje ibikorwa by'indashyikirwa mu guteza imbere ubucuti n'ubufatanye hagati y'u Rwanda n'ibindi bihugu, no guhesha agaciro u Rwanda n'Abanyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

    Dafroza yavukiye i Butare mu 1954. Yize ibijyanye n'ubutabire muri kaminuza mu Bufaransa. Yamenyanye na Alain Gauthier ubwo uyu Mufaransa yari umwarimu mu Rwanda, baza gushyingirwa no gutura mu Bufaransa, ari na ho bari igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga. Babyaranye abana batatu.

    Jenoside yakorewe Abatutsi yamusigiye igikomere gikomeye kuko yahitanye abantu bagera kuri 80 bo mu muryango we.

    Muri Gashyantare mu 1994 yari ari i Kigali ariko nyina yamugiriye inama yo gusubira mu Bufaransa kubera umutekano wari ukomeje kuba mubi. Dafroza yagerageje gushishikariza abe kuva mu Rwanda ariko ntibyakunda; ni bwo aheruka kubabona.

    Nyuma ya Jenoside, Dafroza n'umugabo we biyemeje guharanira ko abayigizemo uruhare badakomeza kwidegembya. Batangiye urugamba rwo gushakira ubutabera abazize Jenoside mu 1996, mu 2001 bashinga CPCR.

    Umurimo wabo warimo kumenya aho abakekwaho Jenoside baherereye mu Bufaransa, kujya mu Rwanda gushaka ibimenyetso aho ibyaha byakorewe, kuganira n'abarokotse ndetse n'abafunzwe no gutegura amadosiye ashyikirizwa ubutabera.

    Dafroza yagize n'uruhare rukomeye mu guhindura mu Gifaransa inyandiko z'Ikinyarwanda zifashishwaga mu manza. Ubumenyi yari afite ku Rwanda, ururimi n'amateka yarwo bwafashije mu gukusanya no gusobanura ibimenyetso.

    Uru rugamba rwabasabye kwigomwa byinshi, birimo amafaranga n'umwanya wo kuba hamwe n'abana be.

    Uretse gukurikirana abakekwaho Jenoside, bajyaga no mu mashuri na za kaminuza gusobanurira urubyiruko amateka yayo, bagatanga umusanzu mu kuyabungabunga no kurwanya abayahakana.

    Dafroza yabonaga ubutabera nk'uburyo bwo gusubiza agaciro abazize Jenoside. Yasobanuraga ko imanza zituma amazina yabo avugwa, hakamenyekana abo bari bo n'ibyababayeho, aho gukomeza gufatwa nk'imibare gusa.

     

    Source : https://rushyashya.net/daphrose-gauthier-intwari-rukangaranyababisha-interahamwe-zatinyaga-azahora-avugwa-ibigwi-nkinkotanyi-byahamye/

  • Masoro: Inyubako za Zara Investment zafashwe n'inkongi y'umuriro – #rwanda #RwOT

    Ni inkongi y'umuriro yatangiye ahagana Saa 5:00 z'igitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

    Uwavuganye na IGIHE wari uri aho iyo nkongi yabereye, yavuze ko ishobora kuba yangije byinshi kubera ko ibice bimwe by'izi nyubako bigaragara byangiritse.

    Inyubako za Zara Investment zaherukaga kwibasirwa n'inkongi y'umuri muri Nyakanga 2026. Icyo gihe zakoreragamo ibigo nka Masaka Farms Factory, ETG Agri Inputs Ltd n'ububiko bw'Abashinwa babikamo liqueur n'ibisuguti.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/masoro-uruganda-yara-ltd-rwafashwe-n-inkongi-y-umuriro

  • Mu Rwanda hatangiye kugeragezwa sitasiyo z'imodoka z'amashanyarazi zikoresha izuba – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda igamije kugabanya amashanyarazi izo sitasiyo zikura ku muyoboro mugari, no guteza imbere ikoreshwa ry'ingufu zisubira.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa KABISA, Poshia Muhoza, yavuze ko iri geragezwa rikorwa kuri sitasiyo ndetse no ku biro by'iki kigo.

    Ati 'Iyi gahunda turi kuyishyira mu bikorwa no muri sitasiyo. Na hano dukorera na ho tugerageza gukoresha amashanyarazi aturutse ku mirasire y'izuba.'

    Kuri ubu, KABISA ifite sitasiyo umunani zongerera umuriro imodoka z'amashanyarazi muri Kigali. Iteganya kubaka izindi mu mijyi yunganira Kigali, irimo Musanze, Rubavu, Huye na Rusizi.

    Iri geragezwa rije mu gihe mu Rwanda hakomeje gutezwa imbere ubwikorezi bukoresha amashanyarazi, bijyana no kongera ibikorwaremezo bifasha ababukoresha kubona aho bongerera ibinyabiziga byabo umuriro.

    Muhoza yavuze ko Leta ikomeje korohereza abashoramari muri uru rwego, by'umwihariko mu kubona ibyangombwa byo kubaka sitasiyo n'ibikoresho bikenewe kugira ngo zikore.

    Ati 'Politiki y'igihugu ikomeje gushyigikira ikoreshwa ry'imodoka z'amashanyarazi. Kuri ubu Leta yorohereza abashoramari mu kubaka sitasiyo z'amashanyarazi kubona icyangombwa vuba ndetse no kubona 'transformers' zikenewe mu buryo bworoshye.'

    Yongeyeho ko gukuriraho imisoro imodoka z'amashanyarazi zinjira mu gihugu, ndetse na gahunda yo gutuma 30% by'imodoka zikoreshwa n'ibigo bya Leta ziba iz'amashanyarazi, ari bimwe mu bitera icyizere abashoramari muri uru rwego.

    Muhoza yavuze ko mu biganiro bagirana na Leta n'inzego zishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, bizezwa ko hari imishinga yo kongera ingufu zitunganywa mu gihugu, kugira ngo zikomeze guhaza abazikenera, barimo n'abakoresha imodoka z'amashanyarazi.

    Yasobanuye ko beretswe imishinga itandukanye Leta irimo gukurikirana, bikabatera icyizere cyo gukomeza kwinjiza izo modoka mu gihugu.

    Ati 'Kugeza ubu ntabwo Leta iratubwira ko amashanyarazi dufite mu gihugu adahagije. Turi gukomeza kurangura imodoka z'amashanyarazi ndetse tumaze no gusinya amasezerano n'ikigo RentCo Africa Limited azatuma abantu boroherwa no kubona imodoka z'amashanyarazi binyuze mu kuzikoresha.'

    Ibi yabigarutseho mu gihe hari abahuza ikibazo cy'ibura ry'amashanyarazi rijya rigaragara n'ubwiyongere bw'ibinyabiziga biyakoresha.

    Inzego za Leta zo zisobanura ko igabanuka ry'amashanyarazi rijya ribaho mu mpeshyi rifitanye isano n'igabanuka ry'amazi akoreshwa n'ingomero ziyabyaza.

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Damien Murwanashyaka, aherutse kubwira Abasenateri ko Leta irimo gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye yo kongera amashanyarazi, igamije gukemura impungenge zijyanye n'ubwinshi bwayo bitarenze mu 2029.

    KABISA igaragaza ko hari imodoka icuruza zishobora kugenda ibilometero 500 iyo bateri zuzuye, kandi ko ikiguzi cy'amashanyarazi zikoresha gishobora kuba hasi ku kigero cya 70% ugereranyije n'icya lisansi cyangwa mazutu.

    Leta na yo iherutse gutangaza ko iteganya kubaka sitasiyo zongerera umuriro ibinyabiziga by'amashanyarazi mu bice bitarimo inyungu ihagije yakurura abashoramari, kugira ngo izo serivisi zegerezwe abazikeneye.

    KABISA yatangiye kugerageza sitasiyo z'imodoka z'amashanyarazi zikoresha izuba

    Umuyobozi mukuru wa KABISA, Poshia Muhoza yavuze ko Leta ibizeza ko nta kibazo muriro muke kizaba mu gihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-hatangiye-kugeragezwa-sitasiyo-z-imodoka-z-amashanyarazi-zikoresha

  • Nyamasheke: Ba rushimusi barenga 10 bafashwe barobesha imitego yangiza isambaza zikiri nto – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho na Mugenzi Gérard, uyobora Ihuriro ry'Amakoperative y'Abarobyi mu Karere ka Nyamasheke, ubwo hatangizwaga umwaka mushya w'uburobyi, ku wa Gatanu, tariki ya 2 Ukwakira 2026.

    Mugenzi yavuze ko kurwanya ba rushimusi ari kimwe mu byafashije umusaruro w'isambaza kwiyongera nyuma y'ifungwa ry'ikiyaga. Yasobanuye ko hari abakomeje kuroba banyuranyije n'amabwiriza, bakoresha imitego ifata n'isambaza zikiri nto.

    Ati 'Abo twafashe barenga 10 twabashyikirije ubuyobozi kugira ngo bujye kubigisha.'

    Yagaragaje ko gufata ba rushimusi bose bitari byoroshye, kuko abagenzura ikiyaga bakoresha ubwato burimo abantu batanu, mu gihe abo bashakisha bashobora gutatana cyangwa guhunga.

    Ati 'Kuri ba rushimusi harimo abo tutabashije gufata kuko ubwato dukoresha buba burimo abantu batanu, bityo rero ntibyatworoheye gufata ba rushimusi benshi. Gusa hari abo twafashe barenga icumi, imitego bakoreshaga twafashe irenga ijana.'

    Ikibazo cy'uburobyi butemewe ntikigarukira ku kuroba mu gihe ikiyaga gifunze, kuko hari n'abakoresha imitego ifata isambaza zitaragera ku kigero cyemewe cyo kuroberwa.

    Mu bikoresho byakoreshwaga n'abafashwe harimo imitego ya Kaningini n'ibipurizo, ifata n'utwana tw'isambaza.

    Mugenzi yavuze ko hari n'abakoresha imitego ikozwe mu bitambaro bya supaneti, yangiza amagi, isambaza zikiri nto n'aho zororokera.

    Ati 'Hari abagira imitego ikoze muri supaneti. Yangiza amagi n'utwana, ikanangiza aho isambaza zibyarira. Aba kandi bajya mu bigobe aho isambaza zibyarira bakaroba n'utwana tw'isambaza. Ibi rero byangiza umusaruro.'

    Yongeyeho ko hari abarobyi bakoresha imitego ya Gacimba, na yo ishobora kugira ingaruka ku isambaza zikiri nto.

    Ikibazo cya ba rushimusi mu Kiyaga cya Kivu kimaze igihe. Mu igenzura ryakozwe mu 2013 mu turere twa Karongi, Rutsiro na Nyamasheke, hafashwe ba rushimusi barenga 20, imitego itemewe 39 n'amato atandatu. Iryo genzura ryari rigamije kureba niba amabwiriza yo guhagarika uburobyi mu gihe cy'amezi abiri yubahirizwa.

    Mu 2014, mu igenzura ryakorewe mu turere dukora ku Kiyaga cya Kivu, hafashwe ba rushimusi 517, barimo 66 bo muri Nyamasheke. Hanafatwa imitego ya Kaningini 118, amato 63 n'ibindi bikoresho by'uburobyi butemewe.

    Amabwiriza y'Ikigo cy'u Rwanda gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, ateganya guhagarika uburobyi mu Kiyaga cya Kivu mu gihe cy'amezi abiri, kugira ngo isambaza zibone umwanya wo kororoka.

    Icyakora, muri icyo gihe hari ba rushimusi bakomeza kuroba, bashaka guhaza isoko ry'isambaza.

    Muri Nyamasheke, uburobyi bwasubukuwe nyuma y'amezi abiri buhagaritswe. Mu ijoro rya mbere, abarobyi babonye toni 15 n'ibiro 33 by'isambaza, ugereranyije na toni zisaga 12 bari babonye mu gihe nk'icyo umwaka wabanje.

    Nzakizwanayo Samuel, umurobyi wo muri koperative COOBOPELAKI, yavuze ko mbere y'ifungwa ry'ikiyaga yarobaga hafi ibiro bitatu mu ijoro, ariko nyuma y'uko uburobyi busubukuwe akabona ibiro birenga 20 mu ijoro rimwe.

    Yongeyeho ko hari amatsinda y'abarobyi yabonaga ibiro bitarenze bine mbere y'ifungwa ry'ikiyaga, ariko nyuma y'ifungura amwe akabona ibiro 100 cyangwa birenga.

    Ihuriro ry'Amakoperative y'Abarobyi mu Karere ka Nyamasheke rigizwe n'amakoperative arindwi afite abanyamuryango bagera kuri 400.

    Uburobyi mu Kiyaga cya Kivu bukorerwa mu turere dutanu two mu Ntara y'Iburengerazuba, ari two Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi. rushimusi

    Muri Nyamasheke, ba rushimusi barenga 10 bafashwe barobesha imitego yangiza isambaza zikiri nto


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-ba-rushimusi-barenga-10-bafashwe-barobesha-imitego-yangiza-isambaza

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y'Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa #rwanda #RwOT

    Ingabire Umuhoza Victoire washinze ishyaka DALFA Umurinzi ritemerewe gukorera mu Rwanda yabwiye Urukiko Rukuru rwa Kigali ko ibyo umugambi ashinjwa wo gutegura coup d'état mu gihe cy'umwiherero bishingiye ku bihuha byatangarijwe kuri WhatsApp.

    Tariki ya 21 Nzeri, Umushinjacyaha yavuze ko umutangabuhamya Gaston Munyabugingo wakoranye na Ingabire yatanze ubuhamya ku bufatanye bwa FDU Inkingi n'indi mitwe mu mugambi wo gukuraho ubutegetsi bw'u Rwanda.

    Ubuhamya bwa Munyabugingo buvuga ko mu gihe cy'umwiherero w'abayobozi waberaga i Gabiro tariki ya 15-16 Gashyantare 2020, P5 iyoborwa na Kayumba Nyamwasa yateganyaga gukora coup d'état, Ingabire afite gahunda yo gutegura imyigaragambyo yo kuyishyigikira.

    Umushinjacyaha ati 'Mu rwego rwo gushyigikira icyo gikorwa, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abari bamaze guhirika ubutegetsi.'

    Icyo gihe, ngo Ingabire yasabye Munyabugingo kumucumbikira kuko yari afite ubwoba ko umutekano we wahungabana mu gihe cya coup d'état, Munyabugingo na we amubwira ko afite impungenge.

    Umushinjacyaha yavuze ko Ingabire yashatse kujya kuba i Gicumbi, ariko arabisubika ubwo Kizito Mihigo yafatwaga muri Gashyantare 2020, agerageza gutorokera mu Burundi.

    Yasobanuye ko nyuma y'aho kujya i Gicumbi byanze, Munyabugingo yagiye guhisha Ingabire wari wiyoberanyije, yambaye imyenda y'Abayisilamu, atambaye Lunette, ari kumwe n'umukobwa babanaga witwa Gasengayire Leonille wari umubitsi.

    Umushinjacyaha yavuze ko Munyabugingo yemeje ko icyo gihe Ingabire yavuganaga na Mukankusi Charlotte wari ushinzwe dipolomasi mu ihuriro RNC ryashinzwe na Kayumba Nyamwasa.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko hari inyandiko yateguwe na RNC, igaragaza uko u Rwanda ruzayoborwa nyuma ya coup d'état kandi ko yafatiwe muri telefone ya Ingabire.

    Bwasobanuye ko iyi nyandiko yari iherekejwe n'imbonerahamwe, iriho urutonde rw'abantu 79 barimo abayobozi mu myanya ya Leta, mu ngabo, kandi ngo bari gushyiraho igabanya rishingiye ku moko, aho Ingabire yari kuba Perezida.

    Ingabire yabyise ibihuha

    Mu iburanisha ryabaye ku wa 1 Ukwakira 2026, Ingabire yabwiye urukiko ko ashingiye ku buhamya Munyabugingo yatanze muri Gashyantare 2020, ashinjwa coup d'état itarigeze iba.

    Ati 'Ese iyo coup d'état yarabaye? Ubushinjacyaha ntabwo bwagaragaje ko yabaye. Niba itarabaye se, bwagaragaje impamvu itabaye? Ntabwo abantu bashobora kuganira ibintu byo kuri WhatsApp, za groupes za WhatsApp abantu bashyiraho ngo RNC yateguye coup d'état, ngo hanyuma Ubushinjacyaha buvuge ngo yateguye coup d'état.'

    Ku bantu 5000 avugwaho gutegura kugira ngo bazakore imyigaragambyo ishyigikira coup d'état, Ingabire yabajije niba Ubushinjacyaha bwaragaragaje niba hari ubwumvikane yagiranye na RNC bwo gutegura coup d'état.

    Ati 'None se bwagaragaje ubwumvikane bwanjye na RNC bwo gukora coup d'état? Ubushinjacyaha bugomba kuva mu bihuha, mu bintu kuri za social media bitambuka, bagomba kuzana ibimenyetso.'

    Munyabugingo yavuze ko byageze aho Ingabire ahindura intego y'imyigaragambyo, iba iyo kuburizamo inama y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma y'umuryango Commonwealth yari kubera i Kigali.

    Gusa Ingabire yavuze ko icyo yakoze mu gihe cy'imyiteguro y'iyi nama izwi nka CHOGM ari ukwakira mu rugo rwe itsinda ry'abanyamahanga bayitabiriye.

    Umucamanza ati 'Kwari ugusura bisanzwe?', asubiza ko baganiriye kuri politiki, umuryango Commonwealth n'ubunyamuryango bw'u Rwanda kandi ko aba bantu bamufashije cyane mu rwego rwa politiki kuko yarushijeho kumenyekana.

    Ingabire Victoire yabwiye urukiko ko coup d'état ivugwa ari ibihuha byakwirakwiye kuri WhatsApp

    Mu rubanza rwa Ingabire Umuhoza Victoire n'abandi icyenda bareganwa ruri kubera mu Rukiko Rukuru rwa Kigali kuva tariki ya 18 Nzeri 2026, Ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso byerekana uko bateguye umugambi wo guhirika ubutegetsi bw'u Rwanda.

    Aya majwi arimo ay'ibiganiro bibiri byo muri Gicurasi 2020 yagiranye n'umunyamakuru Ntamuhanga Cassien watorotse ubutabera bw'u Rwanda, kimwe cyerekeye ku myitozo ya gisirikare n'ikindi cy'imyigaragambyo yo kuri rond-point nini mu Mujyi wa Kigali.

    Ijwi urukiko rwumvise tariki ya 21 Nzeri ryumvikanamo Ntamuhanga abwira Ingabire ibya 'Tura Tugabane', Ingabire abaza niba ubushobozi bwo kunoza umugambi wo guhirika ubutegetsi buhari, undi amusubiza ko ba Sankara bikuse kuko bagombaga kubanza kuduruvanga ibintu.

    Ntamuhanga yumvikanye avuga mu buryo buzimije amagambo arimo kwigisha 'gupimisha iminzani iremereye' n'uducuma, Ubushinjacyaha busobanura ko yavugaga 'imbunda ziremereye' na 'grenades'.

    Uyu munyamakuru kandi yumvikanye avuga ko 'abagabo bo ku birenge bya Afurika' bazabigiramo uruhare, Ubushinjacyaha busobanura abo barimo Kayumba Nyamwasa baba muri Afurika y'Epfo.

    Umushinjacyaha yasobanuye ko Ntamuhanga na Ingabire baganiraga ku gutoreza abarwanyi i Mutaga mu Burundi, aho Ingabire yamusabye kuvugisha uwitwa Placide kugira ngo babinonosore.

    Kuri uyu wa 1 Ukwakira 2026, Ingabire yabwiye urukiko ko muri Gicurasi 2020 yumvirijwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko kuko ababikoze nta ruhushya bari babisabiye.

    Ingabire ati 'Kuri iriya audio y'i Burundi, Mutaga, nta na hamwe njyewe nigeze mbwira Cassien ngo ibyo bintu uri kumbwira ndabyemeye. Izo mvugo zizimije bazarebe niba ari izanjye cyangwa niba ari iza Cassien. Njyewe nabwiye Cassien ko ntari disponible.'

    Yabwiye urukiko ko Ntamuhanga yamuhamagaye, baraganira, kandi ko batigeze bemeranya ku byo yamubwiraga. Yasobanuye kumuyobora kuri Placide uba mu Bubiligi byari bigamije kwitandukanya n'uyu mugambi.

    Ingabire yagaragaje ko kuvugana na Ntamuhanga kandi yaratorotse ubutabera, anarwanya Leta y'u Rwanda, yabikoze kuko nk'umunyapolitiki, yumvaga akeneye kumenya amakuru ku bantu bose kugira ngo amenye uruhande bahagazemo.

    Ati 'Perezida, muri politiki uba ukeneye kumenya amakuru yose. Uhagaze hehe? Uhagaze ute? Abandi bari gutekereza iki? Bari gukora iki?'

    Perezida w'Inteko y'Abacamanza bari kuburanisha uru rubanza yabajije Ingabire niba Ntamuhanga ari umunyapolitiki, amusubiza ko ari umunyapolitiki ufite ishyaka ryitwa 'RANP Abaryankuna'.

    Ku myigaragambyo muri rond-point

    Irindi jwi urukiko rwumvise tariki ya 22 Nzeri, ryumvikanamo Ntamuhanga abwira Ingabire ko bafite abamotari batatu 'bazi kumotara', amusubiza ko bafata abamotari 10 baturuka Nyabugogo, 10 baturuka i Remera, 10 bagaturuka ku Muhima, 10 bagaturuka i Nyamirambo, bose bakagera kuri 50.

    Ingabire yumvikanye avuga abo bamotari bakwiyungwaho n'abandi baturuka hirya no hino, noneho 'ikomodoka kirimo haut-parleur' kikagera muri rond-point kikahapfira, nyuma y'umwanya muto kigacuranga indirimbo ya Kizito Mihigo.

    Yumvikana mu ijwi avuga ko bimaze kuba, imihanda igana kuri rond-point nini yo mu mujyi rwagati yafungwa, hagasigara gusa ujya kuri Hotel Mille Collines na UTC, abantu bagahurura bajya kureba icyabaye.

    Ntamuhanga yasubije Ingabire ko iki kintu cyaba gikomeye cyane, bityo ko gisaba kwitonda ariko arigarura, yunganira Ingabire ko imodoka bakoresha mu myigaragambyo yaba imeze nka 'cya cargo gitwara amafi'.

    Ati 'Imodoka yaba ifite ikintu cya cargo, gifunze neza cyane. Noneho harimo nka generator, simbizi.'

    Ingabire yumvikana avuga ko saa tatu ari bwo imyigaragambyo yatangira, imodoka iparitse hafi aho nka Saint-Famille, yagera kuri rond-point 'ikahakwamira', imihanda igafungwa.

    Yavuze ko mu gihe iyi modoka yahapfira, abantu bashungereye, haba hagomba kuba harimo abazi ikigomba gukorwa, hagacurangwa imwe mu ndirimbo zishyushye cyane za 'Nyakwigendera' Kizito Mihigo.

    Ingabire yumvikana avuga ko icyo kintu cyategurwa neza muri Nyakanga 2020, atari icyo gutegurwa 'mu cyumweru gihata', abwira Ntamuhanga ko Isi itangiye gukanguka bitewe n'icyorezo cya Covid-19.

    Kuri uyu wa 1 Ukwakira, Ingabire yavuze ko iki kiganiro 'ku ngaruka za Covid-19 ku nzego z'ubuyobozi mu bihugu bimwe na bimwe' bari bagihereye kuri raporo yari yasohowe mu Bufaransa ku ngaruka z'iki cyorezo ku bihugu.

    Ati 'Igihe twarimo tuganira, twaravugaga, 'Mbese ushaka kugaragaza intege nke z'ubutegetsi, wazigaragaza ute kuri iki kibazo kijyanye na Covid-19? Aha rero ni bwo twagiye impaka ku biganiro bijyanye na cya kibazo cy'ibiryo barimo batanga.'

    Ingabire yavuze ko ikiganiro cye na Ntamuhanga cyarangiriye mu mpaka, ko batigeze banzura ko bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bavuze.

    Yagize ati 'Icyabaye ni ukuganira uhereye iriya raporo. Nta na hamwe twanzuye, tuvuga ngo tugiye gukora ibi, ngo Ubushinjacyaha bubihereho buvuga ngo Ingabire na Cassien bumvikanye ko bagiye gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi.'

    Ingabire yavuze ko iyo Ntamuhanga Cassien aba ari umuyoboke wa DALFA Umurinzi, Ubushinjacyaha bwashoboraga kubishingiraho bugaragaza ko bari bafite umugambi bahuriyeho wo kugirira nabi ubutegetsi.

     

     

    Source : https://rushyashya.net/tura-tugabane-mu-myigaragambyo-ya-ingabire-victoire-yizeye-abamotali-baramutenguha-hanyuma-imyitozo-yingabo-zabo-mu-burundi-isiga-ubusa/

  • Sherrie Silver yakebuye abamwandikira mu Kinyarwanda ko barimo guta umwanya #rwanda #RwOT

    Umubyinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Sherrie Silver yavuze ko abantu bamwandikira mu Kinyarwanda biteze ko abyumva baba barimo guta umwanya.

    Ni mu butumwa uyu mubyinnyi yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, aho we yavuze ko yumva Icyongereza, abashaka kumuzana mu Kinyarwanda barimo guta umwanya.

    Ati “Abantu banyoherereza ubutumwa mu Kinyarwanda bazi ko mbusomana nkanabwumva. Amahirwe masa murimo guta umwanya.”

    Yakomeje avuga ko byamusaba iminsi ibiri y’akazi kugira ngo ubwo butumwa abashe kubwumva.

    Ati “Njye numva Icyongereza, none murusha ko nsoma Ikinyarwanda. Nkwiye kuvugisha ukuri, bintwara iminsi ibiri y’akazi kugira ngo mbashe guhindura interuro yanditse y’ikinyarwanda.”

    Sherrie Silver afite umubyeyi umwe ukomoka mu Rwanda (Se umubyara yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994) n’undi w’Umwongereza. Yamamaye cyane ubwo yayoboraga imbyino z’indirimbo yabiciye bigacika muri 20218 ya Childish Gambino yitwa 'This Is America’ yegukanye ibihembo bitandukanye.

    Silver na Mama we baje kwerecyeza mu Bwongereza guturayo. Ubwo uyu mukobwa yari agize imyaka 5 yaje kwiga ibirebana n’ubuhanzi anagira uruhare mu gufasha ababurimo kuva mu buto bwe.

    Ubutumwa bwa Sherrie Silver

    Sherrie Silver yavuze ko atazi ikinyarwanda

    Source : http://isimbi.rw/sherrie-silver-yakebuye-abamwandikira-mu-kinyarwanda-ko-barimo-guta-umwanya.html

  • Stephen Constantine yavuze kuri Mugisha Bonheur utazakina na Mali, uko bazakemura ikibazo cye #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Stephen Constantine, yavuze ko bagomba kwicara bazi uko bazakemura ikibazo cya Mugisha Bonheur Casemiro wabonye amakarita abiri y’umuhondo ari nayo mpamvu umukino wa Kenya bari buwushakemo ibisubizo.

    Uyu munsi u Rwanda rurakina umukino wa gicuti na Kenya, ni nyuma yo kugira intangiriro nziza zo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 batsinda Liberia na Cape Verde.

    Muri iyi mikino ibiri, Mugisha Bonheur Casemiro yabonyemo amakarita abiri y’umuhondo atamwemerera gukina na Mali.

    Umutoza Stephen Constantine yavuze ko bagomba kwicara bazi uburyo bagomba gukemura ikibazo mu gihe Bonheur na Djihad baba bafite amakarita y’umuhondo cyangwa undi yavunitse.

    Ati “Ukuri ni uko tugomba kumenya ni iki kigomba kuba mu gihe Bonheur (Mugisha) abonye amakarita abiri y’imihondo cyangwa Djihad ayabonye cyangwa undi avunitse.”

    Yakomeje avuga ko ari muri urwo rwego umukino wa Kenya ari buwukinishe abakinnyi batabonye umwanya wo gukina.

    Ati “Tuzakinisha abakinnyi batigeze bakinira Amavubi mbere, dukinishe abakinnyi bakinnye imikino mike mu Mavubi. Tugomba kumenya icyo dufite inyuma ya 11 babanzamo.”

    Yashimangiye ko nubwo uyu mukino ari uwa gicuti ariko ari bube ashaka intsinzi.

    Urabera kuri Stade Amahoro uyu munsi ku wa Mbere tariki ya 5 Ukwakira 2026 saa 18h00′.

    Mugisha Bonheur ntabwo azakina na Mali

    Stephen Constantine yavuze ko bagomba gushaka igisubizo

    Source : http://isimbi.rw/stephen-constantine-yavuze-kuri-mugisha-bonheur-utazakina-na-mali-uko.html