Author: webrwanda

  • U Rwanda rwavumbuye imbuto y'ibirayi idakenera guterwa umuti – #rwanda #RwOT

    Ibi byagaragajwe na Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y'Igihugu.

    Yagaragaje ko ubu ubushakashatsi bwakozwe ku gihingwa cy'imyumbati cyibasirwa n'indwara ya Kabore, ibigori bikunze kwibasirwa na Nkongwa, hamwe n'ibirayi byibasirwa na Cyumya.

    Muri ubu bushakashatsi bamaze kuvumbura amoko y'ibirayi yihanganira cyumya ku buryo kubitera imiti iyirwanya biba bidakenewe 100%.

    Ati 'Ubu ayo moko tumaze kuyabona, abashakashatsi batangiye amagerageza mu mirima y'abaturage.'

    Ku ndwara ya Kabore na ho ubushakashatsi bumaze kugaragaza amoko y'imyumbati ayihanganira, icyakora, Dr. Ndabamenye yavuze ko ayo moko yavumbuwe atandukanye gato n'amoko y'ibihingwa byahinduriwe uturemangingo azwi nka 'GMOs' (Genetically Modified Organisms).

    Yasobanuye ko GMOs ari ibihingwa byahinduriwe imiterere y'uturemangingo (genetics), mu gihe ayo moko yavumbuwe mu Rwanda ari ukunganira imiterere asanzwe afite hakagira ibyongerwamo.

    Ku bigori na ho ubushakashatsi bugeze kure aho hari amoko ari hafi kuboneka yihanganira nkongwa.

    Icyakora, aya moko amaze kuvumburwa ntataragera ku rwego rwo guhabwa abahinzi, aracyageragezwa kugira ngo azabageraho atanga umusaruro ukenewe.

    Ubu bushakashatsi kandi MINAGRI iri kubufatanyamo n'ibindi bigo mpuzamahanga bifite ikoranabuhanga rigezweho kandi bikora ku rwego rw'Isi.

    Dr Ndabamenye ati 'Turi gukorana n'ibigo mpuzamahanga bikomeye mu ikoranabuhanga ry'ibinyabuzima ku rwego rw'Isi kandi bifite aho bigeze. Ni ukugira ngo ubwo ayo moko twavumbuye azabe yemewe ku rwego rw'Isi kandi nta cyo yangiza ku buzima bw'abantu no ku bidukikije muri rusange.'

    Muri Gashyantare 2024, ni bwo itegeko rigena ibyerekeye ibihingwa byahinduriwe uturemangingo (GMOs) mu Rwanda ryatangajwe mu Igazeti ya Leta kugira ngo rizajye rishingirwaho mu kugena imikoreshereze yose ijyanye n'ibi bihingwa mu buryo bwizewe.

    Muri Gicurasi uyu mwaka kandi Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB) cyatangaje ko bitarenze mu mwaka wa 2027 u Rwanda ruzaba rufite ikigo cy'icyitegererezo kizaba ari n'icya mbere mu Karere, kizafasha mu gutegura imbuto z'ibihingwa byongerewe ubushobozi.

    Ni ikigo kizajya gikorerwamo ubushakashatsi ku nsina, ibirayi n'imyumbati, hashakwa izifite ubushobozi bwo guhangana n'indwara, kandi uwo murimo nubwo ubushakashatsi bwabaga ari ubw'inzego zo mu Rwanda, wakorerwaga mu mahanga kugeza.

    U Rwanda rwavumbuye imbuto y'ibirayi idakenera guterwa umuti


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwavumbuye-imbuto-y-ibirayi-idakenera-guterwa-umuti

  • Buri uko nkurebye nibutswa uburyo uri mwiza – Papi Clever abwira umugore we Dorcas #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Tuyizere Papi Clever, umwe mu bazwi mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana, yagaragarije umugore we Ingabire Dorcas urukundo, ashimira Imana kuba yaramuhaye umugisha wo kubana na we.

    Papi Clever yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Kanama 2026, aho yashyizeho ifoto y’umugore we ayiherekeza amagambo agaragaza ko amubonamo ubwiza n’umugisha udasanzwe.

    Mu butumwa bwe, uyu muhanzi yavuze ko igihe cyose arebye umugore we, yibutswa uburyo ari mwiza cyane, ndetse ko buri munsi ashimira Imana kuba yaramuhaye Ingabire Dorcas nk’umugore we.

    Yagize ati 'Mukundwa wanjye, buri gihe nkurebye nibutswa uburyo uri mwiza bidasanzwe. Buri munsi nshimira Imana ko yampaye umugisha wo kugira wowe.'

    Papi Clever na Ingabire Dorcas ni bamwe mu bantu bazwi cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho bakunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye by’umuziki wo mu rwego rwa gikristo ndetse no mu gusubiramo indirimbo zo mu Gitabo.

    Aba bombi bafitanye abana batatu barimo abakobwa babiri n’umuhungu umwe bibarutse umwaka ushize. Papi Clever yasezeranye imbere y’Imana na Ingabire tariki ya 7 Ukuboza 2019 muri Dove Hotel ku Gisozi.

    Ubukwe bw’aba bombi bwabaye nyuma y’icyumweru Papi Clever asabye akanakwa Ingabire mu birori byabereye mu Karere ka Musanze ku wa 30 Ugushyingo 2019. Kuri uwo munsi banasezeranye byemewe n’amategeko y’u Rwanda mu muhango wabereye mu Murenge wa Muhoza.

    Papi Clever yatomoye umugore we Dorcas

    Source : http://isimbi.rw/buri-uko-nkurebye-nibutswa-uburyo-uri-mwiza-papi-clever-abwira-umugore-we.html

  • Gatsibo: Yicishije abana be umuti w'imbeba, na we ariyahura kubera ifuhe – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 11 Kanama 2026, mu Mudugudu w'Akamatamo mu Kagari ka Mamfu mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo.

    Uyu mugore wiyahuye yari afite imyaka 36, mu gihe abana be umwe w'umukobwa yari afite imyaka icyenda, undi w'umuhungu afite imyaka ine.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhura, Rudasingwa Michael, yabwiye IGIHE ko batabajwe n'umugabo w'uyu mugore nyuma yo gusanga umugore we n'abana be babiri bapfuye.

    Ati 'Umugabo w'uwo mugore asanzwe ari umucuruzi mu isantere, umugore we yari amenyereye kumugemurira ibiryo bya nijoro. Nijoro rero umugabo yabonye amasaha amuzaniraho ibiryo ageze atari yabizana bituma amuhamagara kuri telefone, undi ntiyitaba. Byaje kurangira atashye agezeyo asanga imirambo y'umugore we n'abana iri aho hasi ahita atangira gutabaza.''

    Gitifu Rudasingwa yakomeje avuga ko abaturage n'abayobozi mu nzego zitandukanye bagiyeyo muri iryo joro baza kubona urwandiko uwo mugore yasize yanditse, rugaragaza ko uwo mugabo we yari asigaye agirana umubano wihariye n'undi mukobwa. Bikaba biri mu byamunaniye kwiyakira ahitamo kwiyahura we n'abana babo.

    Uyu muyobozi yavuze ko umukobwa wavuzwe muri iyo baruwa ndetse n'umugabo wa nyakwigendera bahise batabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza kuri uwo mubano wihariye bari bafitanye.

    Yakebuye kandi imiryango ifitanye amakimbirane ayisaba kujya igana ubuyobozi bukabasha kuyifasha.

    Ati 'Ubutumwa dutanga ni ukugira inama imiryango ifitanye amakimbirane kujya yegera ubuyobozi bukabagira inama aho gufata icyemezo cyo kwiyahura no kwica abana ngo urahima uwo mwashakanye. Ni ibintu bibi cyane, niba warashakanye n'umuntu mukagirana ibibazo mwegere ubuyobozi tubafashe.''

    Kuri ubu imirambo yabo bana ndetse n'umubyeyi wabo yajyanywe ku bitaro bya Kiziguro kugira ngo ikorerwe isuzuma mbere yo kubashyingura.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-yicishije-abana-be-umuti-w-imbeba-na-we-ariyahura-kubera-ifuhe

  • Yanywereye miliyoni 1,5 Frw mu munsi umwe: Ubuhamya bw'abangijwe n'ibyuma i Kirehe – #rwanda #RwOT

    Ibi babigarutseho ku wa 11 Kanama 2026 ubwo mu Karere ka Kirehe bamenaga inzoga zitujuje ubuziranenge zirenga litiro ibihumbi 29 muri litiro ibihumbi 35 bafatiye hirya no hino mu baturage. Ni igikorwa cyabereye ku ishami rya Polisi ryo muri aka Karere.

    Munyemana Jean de Dieu ufite imyaka 35 utuye mu Murenge wa Kigina mu Kagari ka Rugarama, yavuze ko inzoga z'ibyuma yatangiye kuzinywa kera hakiri izigura 300 Frw kugeza ubwo zizamutse zigera kuri 800 Frw ndetse hakaba n'izigura arenzeho.

    Yajyaga azinywa akazi akakareka ahubwo zigatuma atekereza kujya kwiba kugira ngo abone amafaranga yo kongera kunywera. Nubwo atigeze afatwa, yibuka ko kugira ngo azirundururiremo cyane byaturutse ku gihombo zamuteye, aho yanywereye miliyoni 1,5 Frw mu munsi umwe.

    Ati ' Nari ngiye kubaka inzu kubera kwijandika mu kunywa ibyuma narimfite miliyoni 1,5 urumva ku nzu yo mu cyaro aba abaye. Ayo mafaranga yose nayanywereye mu munsi umwe andi barayanyiba, kandi yari amafaranga nakoze mbika nibura imyaka ine. Arangije ashira mu munsi umwe, sinarekeye aho kuko ahubwo nahise nsa nk'umuntu usaze noneho ntangira kuzinywa cyane.''

    Yavuze ko bibabaje kuba agize imyaka 35 nta kibanza, nta nzu, nta mafaranga kubera izi nzoga ahamya ko ariko agiye gukora cyane kugira ngo agaruze igihe yari yarataye.

    Hari uwo zashajishije akiri umusore

    Nsabimana Theo utuye mu Murenge wa Kigina mu Kagari ka Rwanteru mu Mudugudu wa Bugarura, we yavuze ko inzoga z'ibyuma yatangiye kuzinywa kubera ikigare binatuma atakaza byinshi birimo no kuba asigaye asa n'abasaza nyamara afite imyaka mike 32.

    Yavuze ko yajyaga yizigamira amafaranga yo kugura ingurube ariko akayanywera.

    Ati ' Indi ngaruka ni uko nakuyemo uburwayi, rwose Leta yarakoze kuba yaraziciye kuko zendaga kudusaza. Ubu murareba uko meze kandi nkifite imyaka 32, ubu ngiye gutunga amafaranga kuko ibyayatwaraga byavuyeho.''

    Nsabimana yasabye abaturage kuzireka kuko nta cyiza kizibamo ahubwo zibashyira mu bihombo, yavuze ko benshi iyo bari kuzinywa batabimenya ariko ko iyo ugaruye ubwenge neza ari bwo umenya ko izo nzoga zangije ubuzima bwawe.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko bamaze icyumweru bakusanya ndetse banangiza zimwe mu nzoga zakuwe ku isoko na Rwanda FDA.

    Yagiriye inama abaturage yo kuzireka kuko izi nzoga ari uburozi bugamije kubateza ibihombo birimo gusesagura umutungo, guteza amakimbirane mu miryango n'ibindi.

    Ati 'Umwanzuro wafashwe ni umwanzuro mwiza w'uko izi nzoga zitujuje ubuziranenge zihagarikwa, noneho tukagira urubyiruko n'abaturage bafite ubuzima bufite umuze, baharanira gukora kandi bafite imbaraga bitandukanye n'uburyo zabangizaga cyane. Ubutumwa duha abazihisha munsi y'ibitanda ni uko hazabaho kubakurikirana kuko kugurisha ibintu bitemewe birahanwa, nibatumenyeshe tubafashe kuzikurayo.''

    Meya Rangira yavuze ko kuri ubu batangiye ubukangurambaga ku baturiye imipaka y'u Burundi na Tanzania kugira ngo babwire abaturage ububi bw'izi nzoga kugira ngo banirinde abazikura muri ibyo bihugu. Kugeza ubu abayobozi b'inganda ebyiri ni bo bamaze gutabwa muri yombi muri aka Karere bazira gukora inzoga zitujuje ubuziranenge.

    Munyemana avuga ko yanywereye miliyoni 1.5 Frw yari agiye kubakisha inzu bituma asubira inyuma mu mibereho

    Nsabimana avuga ko izi nzoga zamugize umusaza nyamara afite imyaka 32

    Abayobozi ba Kirehe bamennye litiro ibihumbi 29 by'inzoga zitujuje ubuziranenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yanywereye-miliyoni-1-5-frw-mu-munsi-umwe-ubuhamya-bw-abangijwe-n-ibyuma-i

  • Amarangamutima ya Mangwende nyuma yo kubona ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Mu magambo make Imanishimwe Emmanuel Mangwende nyuma yo gusinyira ikipe nshya mu Buhinde, yavuze ko afite ingamba nshya.

    Ku wa Mbere w’iki cyumweru nibwo ikipe ya Chennaiyin FC yo mu cyiciro cya mbere mu Buhinde yahaye ikaze myugariro w’umunyarwanda, Imanishimwe Emmanuel Mangwende.

    Uyu mukinnyi ukina yugarira ku ruhande rw’ibumoso, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati “Intambwe nshya, urwibutso rushya, ingamba nshya. Twagiye.”

    Imanishimwe Emmanuel akaba yerekeje muri iyi kipe nyuma y’uko gutandukana na AEL Limassol yo muri Cyprus.

    Mangwende, yakiniye amakipe atandukanye nka Rayon Sports, APR FC zo mu Rwanda na FAR Rabat yo muri Maroc.

    Mangwende yabonye ikipe nshya

    Source : http://isimbi.rw/amarangamutima-ya-mangwende-nyuma-yo-kubona-ikipe-nshya.html

  • Uko ibiciro by’igitaramo cya Richard Nick Ngendahayo na Adrien Misigaro bihagaze #rwanda #RwOT

    Amatike y’igitaramo cy’abahanzi bo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo na Adrien Misigaro kizabera muri Australia, yamaze kujya ku isoko.

    Iki gitaramo cyateguwe na African Gospel Echoes kizabera mu Mujyi itatu yo muri Australia, tariki ya 12 Nzeri 2026 mu mujyi wa Brisbane, tariki ya 19 Nzeri 2026 mu mujyi wa Melbourne na tariki ya 26 Nzeri 2026 mu mujyi wa Sydney.

    Kugeza ubu kugura itike mbere y’igitaramo ni amadolari 75 ahasanzwe mu gihe mu myanya y’icyuhahiro (VIP) ari amadolari 100.

    Ku munsi w’igitaramo itike y’ahasanzwe izaba ari amadolari 75 mu gihe abana bari munsi y’imyaka 12 ari amadolari 35.

    Umuhanzi ukomeye w’umurundi wamamaye mu ndirimbo nka “Yambaye Icyubahiro”, “Mbwira Ibyo Ushaka”, “Ibuka”, “Gusimba Umwonga”, “Si Umuhemu”, “Ijwi Rinyongorera”, “Sinzakwitesha”, “Wemere Ngushime” n’izindi nyinshi, David Nduwimana na we akaba azifatanya n’aba bahanzi muri ibi bitaramo.

    Amatike y’igitaramo cya Richard Nick Ngendahayo na Adrien Misigaro ni uku ahagaze

    Nduwimana David na we azaba ahari

    Source : http://isimbi.rw/uko-ibiciro-by-igitaramo-cya-richard-nick-ngendahayo-na-adrien-misigaro.html

  • Kamichi yasobanuye itandukaniro rya The Ben na Meddy #rwanda #RwOT

    Kamichi, yatangaje ko The Ben na Meddy batandukanye mu buryo batekerezamo kandi bakora indirimbo, nubwo bombi ari bamwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bafite uruhare rukomeye mu muziki wo muri iki gihe.

    Ibi Umuhanzi Adolphe Bagabo wamamaye mu myaka yatambutse nka Kamichi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’umuraperi Jay Pac, nawe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yageragezaga gusobanura uko yabonaga inganzo y’aba bahanzi mu gihe batangiye kumenyekana cyane.

    Kamichi yavuze ko The Ben yari afite impano yo gufata igitekerezo icyo ari cyo cyose akakibyazamo indirimbo nziza, ndetse ko atabanzaga gutekereza cyane ku buryo igitekerezo cyatangwa.

    Yagize ati 'Hari abahanzi nabaga nzi ko n’iyo wababwira ngo 'Serupyipyinyurampyisi yakubise Pilato’, bahita babiririmba. Abo ni The Ben na Puff G, kuko buri kintu wabahaga bakibyazamo indirimbo nziza rwose.'

    Yongeyeho ko The Ben yari umuhanzi ufite impano karemano yo gukora indirimbo, ku buryo n’amagambo Kamichi yamuhaga atabanje gutunganya cyane, yashoboraga kuyakoramo indirimbo yumvikana neza.

    Ku rundi ruhande, Kamichi yavuze ko Meddy we ari umuririmbyi witondera cyane melody ndetse n’amarangamutima ari mu ndirimbo, ku buryo ataririmba igitekerezo runaka mu gihe atabonamo uburyo bwiza bwo kukigeza ku bantu.

    Ati “Meddy ni umuririmbyi mwiza, ufite ijwi ryiza kandi ntabwo yaririmba muri melody mbi. N’iyo amagambo yaba yumvikana neza, ntabwo yayaririmbaga niba atari muri melody nziza kuri we kandi ifitemo amarangamutima ayishakamo.'

    Kamichi yavuze ko ari na yo mpamvu indirimbo za Meddy zagiye zikundwa n’abantu benshi, kuko uyu muhanzi aba azi neza icyo ashaka ko indirimbo ye yumvikanisha mbere y’uko ayishyira hanze.

    Yatanze urugero rwa Safi wo muri Urban Boys, avuga ko na we yajyaga amubwira ko Martin Manzi uzwi nka Mani Martin afite ijwi ryiza, ariko ko uburyo akoramo melody butari ku rwego rumwe n’ubw’abaririmbyi bamwe.

    Kamichi ni umwe mu bahanzi bagize uruhare mu muziki nyarwanda, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zirimo Aho Ruzingiye, Kabimye na Zoubeda, mbere yo no gukomeza gukora ibikorwa by’itangazamakuru.

    Kamichi yavuze itandukaniro riri hagati ya The Ben na Meddy

    Meddy na The Ben ni abahanzi bakunzwe mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/kamichi-yasobanuye-itandukaniro-rya-the-ben-na-meddy.html

  • Umukinnyi yajyanywe muri ‘Morgue’ ari munzima #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’Umunya-Nigeria, ukinira Katsina United, Ozor Chinedu yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro (Morgue) ari muzima.

    Ni nyuma y’uko aguye mu kibuga akajyanwa kwa muganga bakemeza ko yapfuye kandi akiri muzima.

    Byabaye ejo hashize ku wa Kabiri, Katsina United yakinnye umukino wa gicuti na Niger Tornadoes FC mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2026-27.

    Uyu mukinnyi usanzwe ukina nka myugariro wo ku ruhande rw’uburyo, yagize ikibazo yitura hasi yihutanwa ku bitaro bya K-Dara Specialist Hospital.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 27, abaganga bemeje ko yapfuye bamutwara muri morgue ndetse n’ikipe ye yemeza ko yapfuye.

    Gusa ibinyamakuru byo muri Nigeria byanditse ko abo mu muryango we batangaje ko bagiye kumureba basanga arasa n’unyeganyeza akaboko, bamusuzumye basanga aracyari muzima, bamusubiza mu bitaro banamushyiramo ibyuma bimwongerera umwuka.

    Ozor Chinedu yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro ari muzima

    Source : http://isimbi.rw/umukinnyi-yajyanywe-muri-morgue-ari-munzima.html

  • Impamvu Abanyarwanda bakwiye kwitabira igiterane cya 'Rwanda Shima Imana' – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro n'itangazamakuru gitegura igiterane cya Rwanda Shima Imana kizaba ku wa 16 Kanama 2026, muri Stade Amahoro i Remera. Ni igiterane kizaba hizihizwa imyaka 32 ishize u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse hanishimirwa urugendo igihugu kimaze gukora mu iterambere.

    Umuyobozi wa Komite itegura igiterane cya Rwanda Shima Imana, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko hari byinshi Abanyarwanda bahuriyeho bikwiriye gutuma bashimira Imana cyane cyane kuba mu Rwanda hasigaye harangwa amahoro n'umutekano kandi mu myaka 32 ishize cyari mu icuraburindi rikomeye cyane.

    Ati 'Iyo usubije amaso inyuma mu myaka 32 ishize, ukareba ahantu igihugu cyacu cyavuye ndetse n'uburyo cyiyubatse, ukareba amahoro n'umutekano dufite mu Rwanda n'Abanyarwanda, ibyo bikwiriye gutuma tujya hamwe tugashimira Imana yabanye natwe, ikaduha amahoro n'umutekano.'

    Yavuze ko kuba ubumwe bw'Abanyarwanda bwaregeze kuri 95,6% nabyo ari ibintu bikwiriye gutuma bahaguruka bakayishimira kuko basigaye babana mu mahoro.

    Ati 'Uyu munsi kuba igipimo cy'ubumwe bw'Abanyarwanda kimaze kurenga 95% ni ikimenyetso kitwereka ko dukwiriye guhura nk'Abanyarwanda kugira ngo dushime Imana kuko yabanye natwe mu rugendo rwo kwiyubaka ndetse ikaduha abayobozi beza bayobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuko yatubereye Umuyobozi mwiza aduha icyerekezo cyiza cyo kubana mu bumwe.'

    Umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana, Pasiteri Nzabakira Floribert yavuze ko insanganyamatsiko y'iki giterane uyu mwaka ari 'Gusigasira umurage wo gushima Imana' mu rwego rwo gushimangira umuco wo gushima Imana.

    Yavuze ko kuba mbere Abanyarwanda barasengaga basaba Imana ko yaha u Rwanda amahoro n'umutekano ikaba yarabikoze bakwiriye kuzajya bakomeza kuyishimira kuko ubu rusigaye ruri mu bihugu byo ku Isi bya mbere biyagira.

    Ati 'Niba mbere hari abantu basengaga basaba Imana ngo ihe igihugu cyacu umutekano n'amahoro, ubu tukaba tubifite, aho umuntu ashobora kuva mu Burasirazuba bw'Igihugu akagera mu Burengera bwacyo adafashwe n'umuntu cyangwa igisambo kimwibe biri mu mpamvu dukwiriye kuyishimira.'

    Kwinjira muri iki giterane kuri buri wese ni ubuntu. Kizaririmbamo abahanzi batandukanye bazaba bibumbiye muri korarli yitwa 'Mass Choir', hazaba harimo amakorali atandukanye akomeye arimo Hosiana, Ambassadors of Christ Choir, Hoziana Choir, ndetse n'izindi zitandukanye.

    Igiterane cya 'Rwanda Ishima Imana' cyatangiye mu 2012 kigamije guha umwanya Abanyarwanda bagashima Imana ku byo yabakoreye. Gitegurwa na PEACE Plan Rwanda.

    Umushumba w'Itorero rya Potter's Hand Ministries, Jimmy Muyango yakanguriye Abanyarwanda kuzitabira igitaramo cya Rwanda Shima Imana

    Iki kiganiro n’itangazamakuru cyitabiriwe n’Abanyamakuru batandukanye bo mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-abanyarwanda-bakwiye-kwitabira-cya-rwanda-shima-imana

  • Ntwari Fiacre na Mangwende barasubirana umwanya wabo mu Mavubi? #rwanda #RwOT

    Harabura ukwezi n’iminsi mike u Rwanda rugatangira urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afuruka cya 2027 aho ruzahera kuri Liberia, hari abakinnyi bashobora gutakaza imyanya igafatwa n’abandi.

    Kugeza ubu iyo urebye usanga hashobora kuzaba impinduka mu bakinnyi umutoza Stephen Constantine azahamagara ugereranyije n’abaheruka gukoresha atwara FIFA Series.

    Nta mpinduka nyinshi zishobora kuzaba ariko nk’iyo urebye hari nk’abakinnyi ubu badafite amakipe kandi bifashishijwe mu mikino iheruka, abo biragoye ko niyo babona ikipe bazahamagarwa.

    Muri rusange u Rwanda ruzakina na Liberia i Kigali tariki ya 23 Nzeri 2026 mu gihe tariki ya 27 Nzeri 2026 azaba ari muri Cape Verde gukina nayo.

    Bivuze ko byibuze hagati ya tariki ya 10 na 13 Nzeri umutoza azaba yamaze guhamagara abakinnyi azifashisha muri iyi mikino yombi.

    Ni ukuvuga ko hasigaye ukwezi kuzuye ku bakinnyi ngo babe bagaragaza urwego bariho maze umutoza abe yazabifashisha.

    Umukinnyi kugeza uyu munsi udafite ikipe, utaratangira imyitozo mu ikipe ye, biragoye ko n’iyo yayibona muri uku kwezi yazamahagarwa kuko azaba ataragera ku rwego rw’abandi cyane ko ubu hari n’abamaze ukwezi bakora, bakina amarushanwa abandi nabo batangiye kwitegurana n’amakipe yabo.

    Nk’iyo urebye mu bakinnyi yakinishaga, by’umwihariko abo yabanzagamo hari abakinnyi batatu bashobora kubura umwanya mu kwezi gutaha kuko ubu nta kipe bafite.

    Mu izamu ryarimo Kwizera Olivier, uyu mukinnyi wakiniraga Rayon Sports yibereye mu rugo nta kipe afite, bivuze ko Ntwari Fiacre yari yambuye uyu mwanya kubera yari amaze igihe adakina, ashobora gusubirana umwanya we cyane ko ubu yabonye ikipe nshya ya Kruger United mu cyiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo ndetse ikaba yiteguye kuba ari we yubakiraho izamu ryayo.

    Ku ruhande rw’iburyo hakinnye Byiringiro Gilbert wa APR FC, we arahari ndetse arimo no gukina gusa ashobora na we kuzabanza ku ntebe kuko bivugwa ko Warren Kamanzi azaba na we yemeye gukinira u Rwanda.

    Ku ruhande rw’ibumoso habanjemo Niyomugabo Claude, uyu mukinnyi wari umaze kuba inking ya mwamba mu Mavubi, kugeza uyu munsi nta kipe afite, akora imyitozo ye ku giti cye, uyu na we umwanya we ushobora kuzafatwa na Imanishimwe Emmanuel Mangwende uheruka gusinyira Chennaiyin FC yo mu Buhinde. N’ubundi Claude yari yafashe uyu mwanya kubera imvune ya Mangwende. Kuri uyu mwanya, Ishimwe Christian wa APR FC ashobora kuzaba ari we uzaba uri ku ntebe y’abasimbura.

    Undi ni Biramahire Abeddy na we udafite ikipe ubu, ashobora kwisanga adahamagawe n’ubwo yari umukinnyi ubanza mu kibuga. Abandi ni Kavuta Phanuel, Mutsinzi Ange Jimmy, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Leroy Jacques Mickels, Joy Lance Mickels na Jojea Kwizera bameze neza nta kibazo.

    Ntwari Fiacre ashoboragusubirana umwanya we

    Mangwende ashobora gusubirana umwanya ubanzamo mu Mavubi

    Source : http://isimbi.rw/ntwari-fiacre-na-mangwende-barasubirana-umwanya-wabo-mu-mavubi.html