Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 11 Kanama 2026, mu Mudugudu w'Akamatamo mu Kagari ka Mamfu mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo.
Uyu mugore wiyahuye yari afite imyaka 36, mu gihe abana be umwe w'umukobwa yari afite imyaka icyenda, undi w'umuhungu afite imyaka ine.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhura, Rudasingwa Michael, yabwiye IGIHE ko batabajwe n'umugabo w'uyu mugore nyuma yo gusanga umugore we n'abana be babiri bapfuye.
Ati 'Umugabo w'uwo mugore asanzwe ari umucuruzi mu isantere, umugore we yari amenyereye kumugemurira ibiryo bya nijoro. Nijoro rero umugabo yabonye amasaha amuzaniraho ibiryo ageze atari yabizana bituma amuhamagara kuri telefone, undi ntiyitaba. Byaje kurangira atashye agezeyo asanga imirambo y'umugore we n'abana iri aho hasi ahita atangira gutabaza.''
Gitifu Rudasingwa yakomeje avuga ko abaturage n'abayobozi mu nzego zitandukanye bagiyeyo muri iryo joro baza kubona urwandiko uwo mugore yasize yanditse, rugaragaza ko uwo mugabo we yari asigaye agirana umubano wihariye n'undi mukobwa. Bikaba biri mu byamunaniye kwiyakira ahitamo kwiyahura we n'abana babo.
Uyu muyobozi yavuze ko umukobwa wavuzwe muri iyo baruwa ndetse n'umugabo wa nyakwigendera bahise batabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza kuri uwo mubano wihariye bari bafitanye.
Yakebuye kandi imiryango ifitanye amakimbirane ayisaba kujya igana ubuyobozi bukabasha kuyifasha.
Ati 'Ubutumwa dutanga ni ukugira inama imiryango ifitanye amakimbirane kujya yegera ubuyobozi bukabagira inama aho gufata icyemezo cyo kwiyahura no kwica abana ngo urahima uwo mwashakanye. Ni ibintu bibi cyane, niba warashakanye n'umuntu mukagirana ibibazo mwegere ubuyobozi tubafashe.''
Kuri ubu imirambo yabo bana ndetse n'umubyeyi wabo yajyanywe ku bitaro bya Kiziguro kugira ngo ikorerwe isuzuma mbere yo kubashyingura.
Leave a Reply