Umukinnyi w’Umunya-Nigeria, ukinira Katsina United, Ozor Chinedu yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro (Morgue) ari muzima.
Ni nyuma y’uko aguye mu kibuga akajyanwa kwa muganga bakemeza ko yapfuye kandi akiri muzima.
Byabaye ejo hashize ku wa Kabiri, Katsina United yakinnye umukino wa gicuti na Niger Tornadoes FC mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2026-27.
Uyu mukinnyi usanzwe ukina nka myugariro wo ku ruhande rw’uburyo, yagize ikibazo yitura hasi yihutanwa ku bitaro bya K-Dara Specialist Hospital.
Uyu mukinnyi w’imyaka 27, abaganga bemeje ko yapfuye bamutwara muri morgue ndetse n’ikipe ye yemeza ko yapfuye.
Gusa ibinyamakuru byo muri Nigeria byanditse ko abo mu muryango we batangaje ko bagiye kumureba basanga arasa n’unyeganyeza akaboko, bamusuzumye basanga aracyari muzima, bamusubiza mu bitaro banamushyiramo ibyuma bimwongerera umwuka.
Source : http://isimbi.rw/umukinnyi-yajyanywe-muri-morgue-ari-munzima.html
Leave a Reply