Author: webrwanda

  • Alaya wiyemeje gukora urugendo rurerure rw'amaguru ku Isi ari mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Alaya watangiriye uru rugendo i Cape Agulhas muri Afurika y'Epfo ku wa 1 Mutarama 2026, arateganya kurusoreza i Magadan mu Majyaruguru y'Uburasirazuba bw'u Burusiya. Biteganyijwe ko ruzamara hafi imyaka ibiri, anyuze mu bihugu 18.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko ku munsi wa 276 w'urugendo rwe yari amaze kugenda kilometero 5.150, anyuze muri Afurika y'Epfo, Botswana, Zimbabwe, Zambia, Tanzania n'u Burundi, mbere yo kugera mu Rwanda.

    Yagize ati 'Nishimiye cyane kugera i Kigali. Kuza mu Rwanda ni inzozi nari maranye igihe. Twese twumva inkuru y'iterambere mwagezeho, kandi buri wese aba yifuza kurigiramo uruhare. Nishimiye kuba ndi hano.'

    Uyu mugabo wavukiye i Petra muri Jordanie ni we watangije 'Hike With Me', igikorwa yifashisha mu guhuza ingendo ndende z'amaguru no gukangurira abantu kugira uruhare mu bikorwa bifitiye abandi akamaro.

    Nubwo afite intego yo gukora urugendo rurerure no guhatanira kwandika amateka, avuga ko ashaka gukoresha abantu bamukurikira n'itangazamakuru rimwitaho mu kumenyekanisha akamaro k'uburezi bw'abana.

    Ati 'Nifuzaga kuba umuntu wa mbere mu mateka ukoze n'amaguru urugendo rurerure rushoboka ku Isi, nkabikoresha mu gukangurira abantu kurushaho kwita ku burezi, by'umwihariko ubw'abana.'

    Alaya asanga abana ari bo shingiro ry'ejo hazaza h'ibihugu, bityo kubigisha no kubatera imbaraga bakiri bato bikaba bishobora kugira uruhare rukomeye mu mpinduka z'imibereho y'abaturage.

    Mu rugendo rwe, avuga ko amaze kuganira n'abanyeshuri basaga ibihumbi 13, mu mashuri arenga 46. Asobanura ko arenga kimwe cya kabiri cy'ayo mashuri yabonye ubufasha buturutse ku bantu bakurikirana ibikorwa bye.

    Icyamushimishije kurushaho ariko, ni uko hari abanyeshuri bahereye ku biganiro bagiranye na we bagatangiza imishinga mito isaga 10.

    Ati 'Nishimira ko abantu batanze ubufasha ku mashuri, ariko icyo nkunda kurushaho ni uko igitekerezo cyaturutse mu banyeshuri ubwabo. Bashishikajwe n'ibiganiro twagiranye, batangira imishinga yabo mito. Icyo ni cyo cyankoze ku mutima kurusha ibindi.'

    Mu Rwanda na ho, Alaya yifuza gusura amashuri menshi, akaganira n'abanyeshuri n'abarimu ku kamaro k'uburezi n'uruhare buri wese ashobora kugira mu kubuteza imbere.

    Ati 'Nakwishimira gutumirwa mu mashuri menshi. Ndifuza kugera kuri buri mwana na buri mwarimu, nkabaganiriza ku kamaro kabyo. Iyo uteye umwana umwe imbaraga, ashobora kuzahindura Isi.'

    U Rwanda ni igihugu cya 62 Alaya avuga ko asuye mu buzima bwe, nubwo atari byose yagezemo muri uru rugendo rw'amaguru.

    Yagaragaje ko mu byo akunda kwitaho iyo asuye igihugu harimo abaturage bacyo, ibyiza nyaburanga n'amafunguro, avuga ko mu Rwanda yahasanze ibyo byose.

    Ati 'Abantu baramwenyura aho unyuze hose. Iyo bakurebye, ntibagarukira gusa ku kukwitegereza bibaza uwo uri we; barakumwenyurira. Ibyo bituma wumva wisanga.'

    Yavuze ko mbere yo kuza mu Rwanda yari yarasomye byinshi ku mateka yarwo n'impinduka rwanyuzemo, ariko ko kubyibonera byamushimishije kurushaho.

    Ati 'Nari ndwitezeho byinshi, kandi kugeza ubu ibyo mbona birahura, ndetse bikabirenga. Mufite igihugu gisukuye cyane, gifite gahunda, n'abantu bakira neza abashyitsi.'

    Alaya avuga ko kwakirwa neza bimufasha gukomeza urugendo, cyane cyane nyuma y'iminsi myinshi agenda wenyine.

    Ati 'Iyo umaze iminsi ugenda wenyine, hanyuma ukagera ahantu ukumva uri mu rugo, uri kumwe n'umuryango wawe, biguha imbaraga nyinshi.'

    Mu byo avuga ko yigiye ku Rwanda harimo ubushobozi bwo kongera kwiyubaka nyuma y'amateka akomeye rwanyuzemo, no guharanira ko abaturage babana mu mahoro.

    Yagaragaje ko kubana neza kw'abantu bafite imyemerere n'inkomoko bitandukanye ari isomo rikomeye ajyanye na we.

    Ati 'Icyo nize ni uko nta kidashoboka. Ibyabaye mu mateka, nubwo byaba byari bikomeye bite, ntibigomba kuduca intege.'

    Nubwo urugendo rwe rusaba imbaraga nyinshi z'umubiri, Alaya avuga ko imbogamizi ikomeye kurushaho ari ugukomeza kwihangana no kugira ubushake bwo gutera indi ntambwe buri munsi.

    Hari igihe akumbura umuryango n'inshuti, akumva ari wenyine cyangwa akarambirwa kugenda iminsi myinshi abona ahantu hasa.

    Ati 'Hari igihe mara icyumweru ngenda ahantu hasa. Birakurambira, kandi gukomeza kwitera imbaraga ni imwe mu mbogamizi zikomeye.'

    Icyakora, avuga ko ubufasha ahabwa n'abo ahura na bo bumworohereza urugendo.

    Ati 'Kuva ku munsi wa mbere kugeza uyu munsi, abantu bagiye bantumira ngo ndare iwabo, ijoro rimwe cyangwa abiri. Abenshi mu banyakira banampa ibyo kurya.'

    Yaraye mu ngo z'abantu, mu mahoteli no mu macumbi atandukanye, avuga ko abamwakira bamufasha no kumenya imibereho y'abaturage bo mu bice anyuramo.

    Alaya yabwiye IGIHE ko afite intego yo guhatanira uduhigo umunani twa Guinness World Records. Muri two, asobanura ko harimo no kurangiza urugendo ashyigikiwe n'abamucumbikira, atarinze gukoresha ihema rye cyangwa kwishyura aho arara.

    Uru rugendo arukora yitwaje ibendera ryera nk'ikimenyetso cy'amahoro. Abinyujije muri 'Hike With Me', akangurira abo ahura na bo kumuherekeza mu bice bimwe by'urugendo no gushyigikira ibikorwa biteza imbere uburezi bw'abana.

    Saddam S. Alaya wiyemeje gukora urugendo rurerure rw'amaguru ku Isi ari mu Rwanda

    Alaya watangiriye uru rugendo i Cape Agulhas muri Afurika y'Epfo ku wa 1 Mutarama 2026, arateganya kurusoreza i Magadan mu Majyaruguru y'Uburasirazuba bw'u Burusiya

    Alaya yakiriwe na Bazongere Rosine bahuje urukundo rwo gukora ingendo ndende n’amaguru

    Alaya hamwe na Bazongere Rosine uri mu Banyarwanda bakunze gukora siporo yo kugenda n’amaguru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/alaya-wiyemeje-gukora-urugendo-rurerure-rw-amaguru-ku-isi-ari-mu-rwanda

  • Kamonyi: Umusaza w'imyaka 78 n'Umusore w'imyaka 22 y'amavuko bishwe mu ijoro rimwe #rwanda #RwOT

    Ni mu mirenge itandukanye, aho mu Murenge wa Kayenzi mu ijoro rya tariki 1 Ukwakira 2026 ahagana ku I saa mbiri z'ijoro umusore witwa Tuyizere Boniface w'imyaka 22 yakubiswe ishoka mu mutwe na nyiri urugo witabaraga, aho yari yatewe n'itsinda ry'abarimo uyu nyakwigendera. Ni muri iryo joro kandi, aho mu Murenge wa Rugalika ahagana ku I saa saba z'ijoro, abantu bitwaje ibyuma bateye mu rugo rw'umusaza Birushyabagabo Jouvenal w'imyaka 78, baramwica.

    Kuri Tuyizere Boniface w'imyaka 22 y'amavuko, amakuru abaturage bahaye intyoza.com ni uko uyu nyakwigendera ari kumwe na bagenzi be bari bayobowe n'uwitwa Manishimwe Emmanuel bakunda kwita Mani, bateye mu rugo rwa Ntawuvuguruzimana Jacques w'imyaka 32 utuye mu Mudugudu wa Buhurura, Akagari ka Bugarama, Umurenge wa Kayenzi, bageze mu rugo batangira gutemagura ibyo basanze byose.

    Ntawuvuguruzimana Jacques wari utewe, mu kwitabara yasohokanye ishoka baje bamusatira bashaka kumutema n'imihoro bari bitwaje ahita yitabara, ayikubita mu mutwe umwe mu bagize iki gitero ariwe Tuyizere Boniface, ahita apfa. Amakuru kandi avuga ko iri tsinda ry'aba basore ari iry'abazwi ku izina ry'Ibihazi babarizwa mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe, aho bakunze kurangwa n'urugomo.

    Nyuma y'amasaha macyeya, mu Mudugudu wa Remera, Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rugalika ahagana ku I saa saba z'ijoro, abantu batahise bamenyekana bateye mu rugo rwa Birushyabagabo Jouvenal w'imyaka 78, ubwo yasohokaga kureba ibyo yumvaga hanze, agikingura bahise bamutera ibyuma 2 mu gatuza ahita apfa.

    Umugore wa nyakwigendera witwa Mujawimana Donathila w'imyaka 74 y'amavuko, yabyutse akurikiye umugabo we asanga bamaze kumwica aryamye mu mbuga y'urugo, ari nawe wahise utabaza abaturage n'ubuyobozi.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye intyoza.com ko aya makuru ari ukuri. Avuga ko uyu Tuyizere Boniface(Nyakwigendera) w' i Kayenzi, yapfuye ubwo yakubitwaga Ishoka na Ntawuvuguruzimana Jacques witabaraga atewe iwe mu rugo n'itsinda ry'aba barimo uwo yakubise Ishoka agapfa.

    Avuga kandi ko uyu musaza w'imyaka 78 y'amavuko wa Rugalika, nawe yapfuye yishwe n'abantu bamuteye iwe mu rugo, mu gusohoka mu nzu bahita bamutera ibyuma, baramwica. Bamwe mu bakekwa ho kugira uruhare, bamaze gutabwa muri yombi, abandi baracyashakishwa.

    CIP Hassan Kamanzi, avuga ko Polisi y'u Rwanda itazigera na rimwe yihanganira abakora ibyaha, ko ubikora wese ndetse n'ubitekereza akwiye kubireka hakiri kare kuko nafatwa azashyikirizwa amategeko. Avuga kandi ko iperereza no gushakisha abakekwa batarafatwa rikomeje kugira ngo bashyikirizwe Ubugenzacyaha/RIB.

    Asaba buri wese kwirinda Urugomo ndetse n'ibikorwa byose bigize icyaha kuko uzabifatirwamo wese azabiryozwa n'amategeko. Yibutsa abaturage ko mu mikoranire myiza isanzwe ibaranga mu bufatanye na Polisi, bakwiye gushyira imbaraga mu gutanga amakuru y'aho bakeka hakorerwa ibyaha ndetse n'abo bakeka ho kubikora, bityo Polisi ikabafata bagashyikirizwa Ubutabera.

    Mu gihe twandikaga iyi nkuru, tubonye amakuru atubwira ko I Kayenzi hari Umukecuru w'imyaka 90 wishwe. Iby'uru rupfu rwe, bamwe mu bakekwa kurugiramo uruhare bamaze gutabwa muri yombi.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi: Umusaza w'imyaka 78 n'Umusore w'imyaka 22 y'amavuko bishwe mu ijoro rimwe first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi: Umusaza w'imyaka 78 n'Umusore w'imyaka 22 y'amavuko bishwe mu ijoro rimwe appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/10/03/kamonyi-umusaza-wimyaka-78-numusore-wimyaka-22-yamavuko-bishwe-mu-ijoro-rimwe/

  • Titi Brown mu byishimo bikomeye #rwanda #RwOT

    Umubyinnyi wabigize umwuga, Titi Brown ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko aguze imodoka yo mu bwoko bwa BMW.

    Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Titi Brown ari muri iyi modoka maze afungura ‘champagne’ mu rwego rwo kwishimira iki gikorwa agezeho.

    Iyo modoka yo mu bwoko bwa BMW X1 SUV yasohotse muri 2012, iyo urebye agaciro kayo usanga ari miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Titi Brown umwe mu babyinnyi bagezweho b’abahanga, ni modoka ye ya mbere aguze kuva yatangira uyu mwaka amazemo imyaka irenga 10.

    Titi Brown akaba aheruka gushora indirimbo yise ‘Urare’ yahuriyemo n’abahanzi benshi barimo na The Ben, ubu imaze kurebwa kuri YouTube na miliyoni 3.8.

    Titi Brown yaguze imodoka

    Source : http://isimbi.rw/titi-brown-mu-byishimo-bikomeye.html

  • Dafroza Gauthier waharaniye ko abakoze Jenoside bakurikiranwa n'ubutabera, yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Dafroza yari azwi cyane mu rugamba rwo guharanira ubutabera ku bazize Jenoside, afatanyije n'umugabo we, Alain Gauthier. Bombi bashinze umuryango Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR), wakusanyije ibimenyetso n'ubuhamya byifashishijwe mu gukurikirana abakekwaho Jenoside baba mu Bufaransa.

    Ubwitange bwabo bwatumye ku wa 18 Ugushyingo 2017, Perezida Paul Kagame abambika Impeta y'Igihango, ihabwa abantu bagaragaje ibikorwa by'indashyikirwa mu guteza imbere ubucuti n'ubufatanye hagati y'u Rwanda n'ibindi bihugu, no guhesha agaciro u Rwanda n'Abanyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

    Dafroza yavukiye i Butare mu 1954. Yize ibijyanye n'ubutabire muri kaminuza mu Bufaransa. Yamenyanye na Alain Gauthier ubwo uyu Mufaransa yari umwarimu mu Rwanda, baza gushyingirwa no gutura mu Bufaransa, ari na ho bari igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga. Babyaranye abana batatu.

    Jenoside yamusigiye igikomere gikomeye kuko yahitanye abantu bagera kuri 80 bo mu muryango we.

    Muri Gashyantare mu 1994 yari ari i Kigali ariko nyina yamugiriye inama yo gusubira mu Bufaransa kubera umutekano wari ukomeje kuba mubi. Dafroza yagerageje gushishikariza abe kuva mu Rwanda ariko ntibyakunda; ni bwo aheruka kubabona.

    Nyuma ya Jenoside, Dafroza n'umugabo we biyemeje guharanira ko abayigizemo uruhare badakomeza kwidegembya. Batangiye urugamba rwo gushakira ubutabera abazize Jenoside mu 1996, mu 2001 bashinga CPCR.

    Umurimo wabo warimo kumenya aho abakekwaho Jenoside baherereye mu Bufaransa, kujya mu Rwanda gushaka ibimenyetso aho ibyaha byakorewe, kuganira n'abarokotse ndetse n'abafunzwe no gutegura amadosiye ashyikirizwa ubutabera.

    Dafroza yagize n'uruhare rukomeye mu guhindura mu Gifaransa inyandiko z'Ikinyarwanda zifashishwaga mu manza. Ubumenyi yari afite ku Rwanda, ururimi n'amateka yarwo bwafashije mu gukusanya no gusobanura ibimenyetso.

    Uru rugamba rwabasabye kwigomwa byinshi, birimo amafaranga n'umwanya wo kuba hamwe n'abana be.

    Uretse gukurikirana abakekwaho Jenoside, bajyaga no mu mashuri na za kaminuza gusobanurira urubyiruko amateka yayo, bagatanga umusanzu mu kuyabungabunga no kurwanya abayahakana.

    Dafroza yabonaga ubutabera nk'uburyo bwo gusubiza agaciro abazize Jenoside. Yasobanuraga ko imanza zituma amazina yabo avugwa, hakamenyekana abo bari bo n'ibyababayeho, aho gukomeza gufatwa nk'imibare gusa.

    Urugendo rwe n'umugabo we rwananditsweho igitabo cyitwa Rwanda, à la poursuite des génocidaires, cyasohotse mu 2023. Cyakozwe n'umunyamakuru Thomas Zribi afatanyije n'ushushanya inkuru Damien Roudeau, ijambo ryacyo ry'ibanze ryandikwa n'umuhanzi akaba n'umwanditsi Gaël Faye.

    Ku wa 18 Ugushyingo 2017, Perezida Paul Kagame, Perezida Kagame yashimyze Dafroza ku bw’umusanzu we mu kugeza imbere y’ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Nyuma ya Jenoside, Dafroza n'umugabo we biyemeje guharanira ko abayigizemo uruhare badakomeza kwidegembya

    Dafroza n’umugabo we bashinze umuryango bise Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR), wakusanyije ibimenyetso n'ubuhamya byifashishijwe mu gukurikirana abakekwaho Jenoside baba mu Bufaransa

    Dafroza Gauthier yitabye Imana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dafroza-gauthier-waharaniye-ko-abakoze-jenoside-bakurikiranwa-n-ubutabera

  • Ayinjira yavuye kuri miliyoni 2 Frw agera kuri miliyoni 32 Frw: Iterambere ry'urusenda i Bugesera – #rwanda #RwOT

    CDAT ni unushinga w'imyaka itanu watangijwe n'Ikigo cy'Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB) mu 2022 ugamije guteza imbere abahinzi n'aborozi.

    Uyu mushinga wa CDAT ugamije guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi bugamije isoko no kugabanya ibibungamira. Watangiye gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2023.

    CDAT yashowemo miliyari 300 Frw harimo inkunga nyunganizi yagenewe miliyari 15 Frw yagenewe gufasha abakora ubuhinzi n'ubworozi kubona inkunga ibafasha kubikora mu buryo bugezweho.

    Guhuza abahinzi n'abaguzi ndetse no kubafasha kugeza umusaruro wabo ku isoko biri mu ntego zikomeye zigize uyu mushinga kuko akenshi mu Rwanda abahinzi bakundaga guhura n'imbogamizi zo kugira umusaruro ariko ukabapfira ubusa kubera kubura aho bawugurisha.

    Bamwe muri abo bahinzi ni abibumbiye muri Koperative IZMGM ikorera mu Murenge wa Mareba, Akarere ka Bugesera ihinga ibigori, umuceri, soya, urusenda n'ibindi ku buso bungana na hegitari 210.

    Muri izi hegitari izigera kuri 40 ni zo bahingaho imboga zitandukanye, ni mu gihe izigera kuri 15 zihingwaho urusenda.

    Bavuga ko nyuma yo gutangira guhinga urusenda bakunze guhura n'ibihombo bikomeye byaterwaga no kutagira umusaruro uhagije ndetse n'uwagurwaga ukagurwa amafaranga make ajya kungana n'ayo bashoye.

    Ntabanganyimana Beatha uyobora iyi koperative yavuze ko mbere yo gukorana na CDAT, umusaruro wabaga uri hasi cyane kuko kuri hegitari imwe bahingaho urusenda bakuragamo toni 1 gusa.

    Muri iyo toni 1 basaruye ntabwo yose babashaga kuyigurisha kuko akenshi nk'abaguzi babaguriraga umusaruro batoranyagamo urusenda rwiza rutari hejuru y'ibilo 700, noneho ibindi 300 bikaba imfabusa.

    Ati 'N'ibyo bilo 700 bakaduha amafaranga babonye, iyo baduhaga amafaranga menshi ntabwo barenzaga 300 Frw ku kilo cy'urusenda, noneho bya bindi 300 bigapfa ubusa cyangwa bakugirira impuhwe bakaguha 100 Frw ku kilo.'

    Yavuze ko ibyo byabaviragamo ibihombo bikomeye kuko kuri iyo hegitari babaga bayishoyemo amafaranga asaga ibihumbi 600 Frw, ariko kubera kutagira isoko rihamye bakaba bakungukaho 30.000 Frw cyangwa 70.000 Frw.

    Ntabanganyimana avuga ko ibyo byaje guhinduka nyuma y'uko batangiye gukorana na CDAT kuko yabahuguye ku guhinga mu buryo bwa kinyamwuga, ibaha ifumbire y'imborera, babigisha kwishingira ibihingwa byabo kugira ngo igihe bahuye n'ibiza bajye bagobokwa.

    Agaragaza ko mu kintu gikomeye yabakoreye ari ukubahuza n'abaguzi babagurira umusaruro kuko bisigaye biborehera.

    Yakomeje avuga ko nyuma yo kubahuza n'abaguzi bahoraho ndetse bakabaha n'imbuto nziza y'urusenda, ikilo cyarwo basigaye bakigurisha kuri 600 Frw.

    Ati 'Ibi byatumye amafaranga twinjiza ku gihembwe cy'ihinga nka koperative azamuka cyane kuko mbere twinjizaga miliyoni ziri hagati ya 2 Frw na 5 Frw gusa ubu dusigaye twinjiza miliyoni 32 Frw.'

    Samuel Nshimiyimana ukora mu Kigo kigura kikanacuruza umusaruro w'urusenda, Spices Rwanda, yagize ati 'CDAT yadufashije mu kuzamura imyumvire yabo, ari abakozi ba CDAT natwe turabahugura, bituma umusaruro warwo wiyongera.'

    Bamporiki Edouard umaze imyaka itanu ahinga urusenda yavuze ko yatangiye aruhinga kuri Are 20 ndetse umusaruro abonamo ukamupfira ubusa kuko nta muguzi yabonaga.

    Ibi byatumaga afata urugendo akajya kurwigurishiriza i Nyabugogo ariko na bwo bakamuha amafaranga make cyane kuko bamuhaga 350 Frw gusa ku kilo cyarwo rutumye.

    Avuga ko nyuma y'uko CDAT itangiye gukorana na bo ndetse ikabaha imbuto nziza yarwo, umusaruro wiyongereye ndetse abasha no kwagura ibikorwa bye kuko ubu asigaye aruhinga kuri hegitari 1.

    Kugeza ubungubu uyu mugabo yoroye inka, ihene n'ingurube byose yakuye mu mafaranga yungukira mu guhinga urusenda.

    Mu bindi Bamporiki amaze kwigezaho ni inzu yaguze miliyoni 6 Frw akuye mu mafaranga akura mu rusenda ndetse akaba ari no kuyivugurura kugira ngo izavemo iy'ubucuruzi, ku buryo nirangira izaba ifite agaciro ka miliyoni 15 Frw.

    Ntabanganyimana Beatha uyobora muri Koperative IZMGM ikorera mu Murenge wa Mareba i Bugesera, yavuze ko ubu binjiza miliyoni 35 Frw zivuye kuri miliyoni 2 Frw binjizaga mbere

    Mu gitondo cya kare abahinzi bo muri Koperative IZMGM bajya mu kazi ko kwita ku rusenda

    Urubyiruko rwo muri Bugesera na rwo rumaze kwiga guhinga urusenda mu buryo bwa kinyamwuga

    Bamporiki Edouard amaze kwiteza imbere mu buryo bugaragara kubera ubuhinzi bw’urusenda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ayinjira-yavuye-kuri-miliyoni-2-frw-agera-kuri-miliyoni-32-frw-iterambere-ry

  • Hatangijwe uburyo bworohereza Abanyarwanda bashaka gukodesha imodoka z'amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Aya masezerano ateganya ko RentCO Africa Limited izajya ikodesha imodoka za KABISA, na yo ikazikodesha abantu cyangwa ibigo bizikeneye mu gihe runaka.

    Umunya-Kenya Robert Nyasimi washinze RentCO Africa Limited, ikora ubucuruzi bwo gukodesha imitungo irimo n'imodoka, yavuze ko gukoresha umutungo no kuwubyaza inyungu bidasaba buri gihe kubanza kuwugura.

    Yasobanuye ko uburyo bwo gukodesha imitungo buzwi nka 'asset leasing' bumaze igihe bukoreshwa mu bihugu byateye imbere. Bworohereza abantu kubona ibyo bakeneye gukoresha, batabanje gutanga amafaranga yo kubigura.

    Nyasimi yagaragaje ko agaciro k'umutungo gakwiye no gushingira ku kamaro ugirira uwukoresha, aho kwibanda gusa ku kuba awufiteho uburenganzira bwa burundu.

    Ati 'Ubundi umutungo ntubarwa mu kuba ukwanditseho, tubara umutungo mu gihe uri kuwukoresha igihe uwukeneye'.

    Yavuze ko imyumvire y'uko umuntu agomba kubanza kugura ikintu kugira ngo abashe kugikoresha ikwiye guhinduka.

    Yatanze urugero rwa hoteli, ati 'Ushobora kuyikenera ukaba wayikondesha igihe runaka, uyibamo, uyikoreramo ibikorwa bitandukanye bikubyarira inyungu ariko utarayiguze'.

    Umuyobozi Mukuru wa KABISA, Pophia Muhoza, yavuze ko ubucuruzi bwo gukodesha imitungo mu Rwanda, cyane cyane imodoka, bufite amahirwe yo gutera imbere, bukabyara inyungu kandi bukagira uruhare mu iterambere ry'ubukungu.

    Yasobanuye ko KABISA yibanda ku gukodesha imodoka z'amashanyarazi, igamije guteza imbere ubwikorezi butangiza ibidukikije no korohereza abantu kubona imodoka igihe bazikeneye.

    Ati 'Muri ino minsi ibigo byinshi n'abantu ku giti cyabo bakunda gukenera imodoka zo gukoresha mu gihe runaka kandi badafite cyangwa amafaranga ahagije ako kanya yo kuzigura cyangwa bakaba batazazikenera igihe cyose. Twe dufite ku bakodesha izo modoka mu gihe runaka tukanabaha n'ibikorwaremezo bikenewe kugira ngo bazikoreshe'.

    Muhoza yavuze ko ubufatanye na RentCO Africa Limited buzanabafasha kongera ibikorwaremezo bikenerwa n'abakoresha imodoka z'amashanyarazi, birimo aho kuzongerera umuriro.

    Icyakora, yagaragaje ko abantu ku giti cyabo bataritabira cyane ubu buryo, kuko abenshi mu bakiliya ba KABISA ari ibigo bikenera imodoka zo gukoresha mu gihe runaka.

    KABISA iteganya gukomeza kwagura ubu bufatanye kugira ngo irusheho korohereza abantu n'ibigo kubona imodoka z'amashanyarazi, binyuze mu buryo bwo kuzikodesha.

    Hatangijwe uburyo bworohereza Abanyarwanda bashaka gukodesha imodoka z'amashanyarazi

    Umuyobozi mukuru wa KABISA, Pophia Muhoza, yavuze ko iyi mikoranire izorohereza abashaka gukodesha imodoka z'amashanyarazi

    KABISA na RentCO Africa Limited byashyize umukono ku masezerano yo gukodesha imodoka za KABISA

    Robert Nyasimi yavuze ko gukoresha umutungo atari ngombwa ko uwugura mu buryo bwa burundu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangijwe-uburyo-bworohereza-abanyarwanda-bashaka-gukodesha-imodoka-z

  • Minisitiri wa Siporo yasabye imbabazi Amavubi #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yasabye imbabazi ikipe y’igihugu Amavubi nyuma y’urugendo rurerure rurimo impinduka yakoze igaruka i Kigali iva muri Cape Verde, ayisezeranya indege yihariye (private jet) nibajya muri Mali.

    Yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ubwo yakiraga Amavubi avuye Cape Verde ayitsinze 2-1 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

    Aba bari muri Kigali Convention Centre, bashimirwa uko bitwaye mu mikino ibiri itambutse, abakinnyi baboneyeho bagaragaza ibibazo bafite bifuza ko byakemurwa.

    Kapiteni Bizimana Djihad, yasabye Minisitiri wa Siporo ko hari amafaranga bemerewe ibihumbi 500 Frw bahabwa 3 mu mwaka yo kugura inkweto (godiyo) ariko bayahawe rimwe gusa ko icyo nacyo cyarebwaho.

    Yamubwiye ko bafite urujijo ku gahimbazamusyi ka FIFA Series aho imikino ya Grenada na Estonia yafashwe nka gicuti bagahabwa ibihumbi 750 Frw buri umwe mu gihe Shema Fabrice wari perezida wa FERWAFA yari yababwiye ko izafatwa nka marushanwa bagahabwa miliyoni 1.5 Frw. Yanamubwiye ko amafaranga y’umwiherero wo muri Maroc na Misiri batarayabona.

    Djihad ntiyari gusoza atagarutse ku rugendo rwa Cape Verde rwamaze amasaha 76 avuga ko rwabagoye aho yanagarutse ku bakinnyi b’Amavubi bitabira ubutumire bakaza bicaye mu myanya ya make (economy) kandi bavuye ko bishobora guteza ikibazo, asaba ko bishobotse byakosorwa.

    Joy-Lance Mickels mu rya Bizimana Djihad avuga ko biteye impungenge ku mukinnyi gukora urugendo rumeze kuriya rwamushyira mu bibazo ugasanga ikipe ye iramubuze bakaba bagirana ikibazo.

    Yashimiye Minisitiri na FERWAFA ko bamaze kubaba agahimbazamusyi k’imikino ya Liberia na Cape Verde ariko na none aya mafaranga ari make bashaka uko yongerwa kuko 1000$ ari gike ku mukino batsinze.

    Minisitiri wa Siporo yavuze ko bagiye gukomeza kubakorera ubuvugizi maze agahimbazamusyi kabe kazamuka ariko atari ibintu yakwemeza ko bigiye guhita bikorwa kuko ari amafaranga ava mu ngengo y’imari kandi iba yaremejwe.

    Ku kibazo cy’ingendo, yiseguye kuri aba bakinnyi ariko abizeza ko urugendo rujya muri Mali bagiye gukora ibishoboka byose bakazagenda n’indege yihariye ku buryo bazamara gukina ihita ibagarura.

    Yanabijeje ko ibibazo byose bagaragaje bagiye kubyigaho babishakire umuti urambye.

    Bizimana Djihad yagaragaje ibibazo bihari

    Joy-Lance Mickels yasabye ko agahimbazamusyi kakiyongera

    Nelly Mukazayire yabijeje ko bigiye gukemuka

    Amavubi yakiriwe ashimirwa ibyo yakoze

    Source : http://isimbi.rw/minisitiri-wa-siporo-yasabye-imbabazi-amavubi.html

  • Nyamasheke: Abarobyi babangamiwe no gukora nta bwishingizi bafite – #rwanda #RwOT

    Abarobyi bavuga ko nk'uko mu muhanda imodoka ishobora gukora impanuka ikagonga umuntu cyangwa ikagwa, no mu mazi ubwato bushobora kugongana, kurohama cyangwa kwangirika, bikagira ingaruka ku barobyi.

    Umwe mu barobyi yagize ati 'Tuvuge urugero mfashe ubwato, mfashe undi tugiye kuroba, twagera mu Kivu tukagira ibyago hakaba impanuka, tugapfa cyangwa umwe muri twe agapfa azize akazi turimo. Mwe mwagize ibyago murahomba kuko bwa bwishingizi muba mwarafashe ntacyo bubamarira, nta n'impozamarira babaha.'

    Undi yavuze ko hari igihe abarobyi bajya mu Kivu nijoro, bakamara amasaha menshi mu mazi, ibintu avuga ko bishobora kongera ibyago by'impanuka, bagasaba ko gahunda y'ubwishingizi yavugururwa uwagize ibyago agatabarwa.

    Ati 'Mu mazi haba ingorane nyinshi. Hari ubwo twinjira mu kiyaga Saa Kumi n'Ebyiri, tukaroba, twasoza tukaryama tugasinzira tukiri mu mazi. Hari ubwo ugira ingorane icyombo gitwara imizigo kikakugonga. Rero kubera ko nta bwishingizi, ubwo nkaba ndahombye.'

    Abarobyi bavuga ko ikibazo cy'ubwishingizi kibabangamira cyane cyane iyo umwe muri bo ahuye n'impanuka ikomeye cyangwa akabura ubuzima.

    Undi yagize ati 'Baraza bakaka ubwishingizi, ariko iyo ikibazo kivutse ntabwo tubona ubufasha. Iyo umurobyi arohamye, Polisi ni yo imushaka, ariko nta mpozamarira baduha. Birangira umuryango w'uwo murobyi ari wo wirwariza.'

    Umuyobozi w'Ihuriro ry'Amakoperative y'Abarobyi mu Karere ka Nyamasheke, Mugenzi Gérard, avuga ko hari sosiyete z'ubwishingizi zikorana n'abarobyi, ariko ko hari ibyo zishingira bitandukanye n'abarobyi ubwabo cyangwa ubwato bwabo.

    Ati 'Hari nk'umutego witwa Icyerekezo. Hari sosiyete dukorana na yo yemeye kwishingira uwo mutego wonyine, ariko abarobyi bo ntabwo bishingirwa, cyangwa ubwato bwabo.'

    Ku ruhande rw'Akarere ka Nyamasheke, Umuyobozi w'Akarere, Mupezi Narcisse, avuga ko abarobyi basabwa kujya mu Kivu bafite ubwishingizi, kugira ngo hirindwe ko impanuka yabageraho badafite ubwirinzi.

    Ati 'Abarobyi bagira uburyo bakorana na sosiyete z'ubwishingizi. Kuko bo ntibakora umwuga wo gutwara ibintu n'abantu, na bo tubakangurira gushaka ubwishingizi. Ariko ntitubura bamwe batabufite. Dufata ibyemezo bituma dukumira cyangwa turinda impanuka zishobora guterwa n'umuntu wabona impanuka ije ariko ntabone uko arengerwa.'

    Ihuriro ry'Amakoperative y'Abarobyi mu Karere ka Nyamasheke rivuga ko uburobyi bukorerwa mu Kiyaga cya Kivu bukorwa mu makoperative, aho abarobyi bahurira mu rwego rwo guteza imbere uyu mwuga no kuwukorera mu buryo bwubahiriza amategeko. Iri huriro rigizwe n'amakoperative arindwi, afite abanyamuryango bagera kuri 400.

    Nubwo ubuyobozi buvuga ko abarobyi bakangurirwa kugira ubwishingizi mbere yo kujya mu Kivu, abarobyi bo baracyasaba ko haboneka uburyo bw'ubwishingizi bubafasha bo ubwabo n'ubwato.

    Amakuru IGIHE yamenye ni ko amasosiyete y'ubwishingizi atishingira ubwato bw'abarobyi kubera ko buba bukoze mu biti kuko ubunini butwara imizigo bwo buba bufite ubwishingizi.

    Abarobyi b’i Nyamasheke babangamiwe no gukora nta bwishingizi bafite


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abarobyi-babangamiwe-no-gukora-nta-bwishingizi-bafite

  • Kamonyi: Umugabo arakekwaho kwica umusaza w'imyaka 78 – #rwanda #RwOT

    Nyakwigendera yari atuye mu Mudugudu wa Remera, Akagari ka Nyarubuye muri uwo murenge.

    Mu gicuku gishyira ku wa 3 Ukwakira 2026, hari abantu bagiye kwa Birushyabagabo bajegeza urugi. Umugore we yumvise ibyo biba, aramukangura. Birushyabagabo agiye kureba abo ari bo, bamutera icyuma arapfa.

    Umugore we akimara kumenya ko umugabo we atewe icyuma, yatabaje abaturanyi, ariko bahageze basanga yamaze gushiramo umwuka. Abamwishe nta kintu batwaye mu rugo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yemeje aya makuru, avuga ko abapolisi bahise bajya aho byabereye, bagasanga Birushyabagabo yapfuye nyuma yo gukomeretswa.

    Ati 'Polisi yafashe umugabo w'imyaka 50 ukekwaho kugira uruhare muri urwo rugomo gusa iperereza rikomeje'.

    Umurambo wa Birushyabagabo wajyanywe mu Bitaro bya Polisi ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

    Nyakwigendera asize umugore n'abana umunani.

    Polisi yibukije abaturage kwirinda ibikorwa by'urugomo, birimo gukubita no gukomeretsa, n'ibindi byose bihungabanya umutekano. Yabibukije kandi ko ababifatiwemo bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-umugabo-arakekwaho-kwica-umusaza-w-imyaka-78