Kamichi yasobanuye itandukaniro rya The Ben na Meddy #rwanda #RwOT

Written by

in

Kamichi, yatangaje ko The Ben na Meddy batandukanye mu buryo batekerezamo kandi bakora indirimbo, nubwo bombi ari bamwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bafite uruhare rukomeye mu muziki wo muri iki gihe.

Ibi Umuhanzi Adolphe Bagabo wamamaye mu myaka yatambutse nka Kamichi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’umuraperi Jay Pac, nawe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yageragezaga gusobanura uko yabonaga inganzo y’aba bahanzi mu gihe batangiye kumenyekana cyane.

Kamichi yavuze ko The Ben yari afite impano yo gufata igitekerezo icyo ari cyo cyose akakibyazamo indirimbo nziza, ndetse ko atabanzaga gutekereza cyane ku buryo igitekerezo cyatangwa.

Yagize ati 'Hari abahanzi nabaga nzi ko n’iyo wababwira ngo 'Serupyipyinyurampyisi yakubise Pilato’, bahita babiririmba. Abo ni The Ben na Puff G, kuko buri kintu wabahaga bakibyazamo indirimbo nziza rwose.'

Yongeyeho ko The Ben yari umuhanzi ufite impano karemano yo gukora indirimbo, ku buryo n’amagambo Kamichi yamuhaga atabanje gutunganya cyane, yashoboraga kuyakoramo indirimbo yumvikana neza.

Ku rundi ruhande, Kamichi yavuze ko Meddy we ari umuririmbyi witondera cyane melody ndetse n’amarangamutima ari mu ndirimbo, ku buryo ataririmba igitekerezo runaka mu gihe atabonamo uburyo bwiza bwo kukigeza ku bantu.

Ati “Meddy ni umuririmbyi mwiza, ufite ijwi ryiza kandi ntabwo yaririmba muri melody mbi. N’iyo amagambo yaba yumvikana neza, ntabwo yayaririmbaga niba atari muri melody nziza kuri we kandi ifitemo amarangamutima ayishakamo.'

Kamichi yavuze ko ari na yo mpamvu indirimbo za Meddy zagiye zikundwa n’abantu benshi, kuko uyu muhanzi aba azi neza icyo ashaka ko indirimbo ye yumvikanisha mbere y’uko ayishyira hanze.

Yatanze urugero rwa Safi wo muri Urban Boys, avuga ko na we yajyaga amubwira ko Martin Manzi uzwi nka Mani Martin afite ijwi ryiza, ariko ko uburyo akoramo melody butari ku rwego rumwe n’ubw’abaririmbyi bamwe.

Kamichi ni umwe mu bahanzi bagize uruhare mu muziki nyarwanda, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zirimo Aho Ruzingiye, Kabimye na Zoubeda, mbere yo no gukomeza gukora ibikorwa by’itangazamakuru.

Kamichi yavuze itandukaniro riri hagati ya The Ben na Meddy

Meddy na The Ben ni abahanzi bakunzwe mu Rwanda

Source : http://isimbi.rw/kamichi-yasobanuye-itandukaniro-rya-the-ben-na-meddy.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *