Author: webrwanda

  • Inzira yahariwe siporo i Reber igeze he? – #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali muri Kamena watangaje ko iyi nzira yo gukoreramo siporo i Rebero iri kubakwa.

    Ubutumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z'Umujyi wa Kigali bugaragaza ko inzira iri kubakwa i Rebero mu Karere ka Kicukiro izarangira vuba.

    Buti 'Imirimo yo kubaka inzira yahariwe abakora siporo yo kwiruka no kugenda n'amaguru kuri Rebero iragenda neza. Twahasuye mu rwego rwo kureba aho imirimo igeze. Ubu harimo gutegurwa ahazashyirwa tapis yo gukoreraho siporo, no kubaka inzira z'amazi n'imikingo. Harabura igihe gito tukabona iki gikorwaremezo kidufasha kugira ubuzima bwiza no kurwanya indwara zitandura.'

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel aherutse gutangaza ko iyi nzira izaba yarangiye bitarenze 2026.

    Ni inzira izaba itunganyije ku buryo yorohereza ukora siporo. Iyi nzira ni imwe mu zizifashishwa cyane muri siporo rusange ya 'Car Free Day' iba kabiri mu kwezi.

    Hari aho inzira z’amazi zubatswe zarangiye

    Ku bice bimwe haracyubakwa inzira z’amazi n’imikingo

    Inzira yagenewe siporo iri kubakwa i Rebero igeze mu gutegura aho bashyira tapis

    Umujyi wa Kigali wateguje ko iyi nzira izatangira gukoreshwa vuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzira-yahariwe-siporo-i-rebero-igiye-igeze-he

  • Itabi rya 'vape' ntiryemewe- Polisi y'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    ACP Rutikanga yasobanuye ko itegeko rishyira itabi rya 'vape' mu cyiciro cy'ibiyobyabwenge, bityo abantu badakwiye kwitwaza ko ritanuka ngo bakomeze kurikoresha.

    Ati 'Rero ndagira ngo abarikoresha bumvireho, batangire babitekerezeho, barishyire ku ruhande. Ntabwo ryemewe, biri mu itegeko.'

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko iri tabi riri mu biyobyabwenge bihangayikishije, kuko rigira ingaruka mbi nyinshi ku buzima bw'umuntu.

    Minisitiri Nsanzimana yabivugiye mu kiganiro yagiranye n'abakoresha imbuga nkoranyambaga cyabereye ku rubuga rwa TikTok, cyari cyerekeye ku gukumira inzoga zitujuje ubuziranenge n'ibiyobyabwenge.

    Vape cyangwa e-cigarette ni akuma k'ikoranabuhanga kohereza ibimeze nk'amazi mu kanwa biba bigizwe n'ibintu bitandukanye birimo nicotine, propylene glycol, glycerine. Uyikoresha akurura umwuka uba wavuyemo, bikitwa 'vaping'.

    Mu bikoresho bya vaping birimo ibimeze nk'amakaramu, 'flash discs' n'ibindi bimenyerewe mu buzima busanzwe, ku buryo byakugora kumenya ko ari itabi udasanzwe ubifiteho amakuru.

    Uburyohe n'impumuro bitandukanye, imiterere y'ibikoresho ndetse n'imbuga nkoranyambaga byagize uruhare mu gutuma ikoreshwa rya 'vape' rirushaho gukwira mu rubyiruko.

    Nubwo e-cigarette ivugwaho gufasha ababaswe n'itabi risanzwe kurivaho, Minisitiri Nsanzimana yavuze ko ahubwo iri tabi ari ryo ribi kurusha irisanzwe.

    Yagize ati 'Ku bijyanye n'ibiyobyabwenge ni byinshi harimo na bya vaping. Abanyumva bose mbabwire ngo vaping muyihorere, irica kurusha n'itabi risanzwe.'

    Minisitiri Nsanzimana yavuze ko 'vaping' igira ingaruka nyinshi zirimo kanseri yo mu bihaha no mu rwungano ngogozi, ubushakashatsi bukaba bunagaragaza ko uko nicotine iba muri iryo tabi ishobora kubata urikoresha.

    Umuvugizi wa Polisi ACP Boniface Rutikanga yavuze ko itabi rya vape ritemewe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/itabi-rya-vape-ntiryemewe-polisi-y-u-rwanda

  • Abanyamahanga 19 bahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Aba bose bahawe ubwenegihugu butangwa, mu muhango wabaye ku wa 13 Kanama 2026.

    Abahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda bakomoka mu Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Canada, u Buhinde, Kenya, Uganda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X y'Urwego rushinzwe abinjira n'abasohoka buvuga ko Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine yahaye ikaze aba Banyarwanda bashya.

    Buti 'Yabasabye kurangwa n'indangagaciro nyarwanda by'umwihariko iyo gukunda igihugu no kugira uruhare rufatika mu iterambere ry'igihugu.'

    Ingingo zitandukanye zigena ibyo gusaba ubwenegihugu zirimo iyo gusaba ubwenegihugu nyarwanda hashingiwe ku kuba mu Rwanda, gusaba ubwenegihugu nyarwanda hashingiwe ku kubera umubyeyi umwana utabyaye, gusaba ubwenegihugu nyarwanda hashingiwe ku ishyingirwa n'ibindi.

    Abahabwa ubwenegihugu butangwa bararahira

    Abahawe ubwenegihugu baturutse mu bihugu bitandukanye

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine yasabye abahawe ubwenegihugu kurangwa n’indangagaciro nyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamahanga-19-bahawe-ubwenegihugu-bw-u-rwanda

  • Bigomba kwirengerwa n'uwakoze kiriya kintu kitujuje ubuziranenge- Dr Murangira – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe ku wa 13 Kanama 2026, ubwo kuri RIB herekanwaga abakozi ba Leta 18 bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ububasha bafite mu nyungu bwite no kuba ibyitso ku cyaha cyo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.

    Ni abakozi bagizwe n'abakora mu Kigo cy'Igihugu gistura Ubuziranenge (RSB), abandi 10 bo muri Rwanda FDA, ndetse n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari n'imirenge.

    Dr. Murangira yashimangiye ko nta kabuza ba nyir'inganda zatunganyaga ibi binyobwa ari bo bazishyura ibihombo biri gutera abacuruzi batandukanye.

    Ati 'Ni icyemezo kizafatwa n'urukiko nihagira abagaragaza ko bafite ibyo baregera nk'indishyi. Ariko byose icyumvikana ni uko bigomba kwirengerwa n'uwakoze kiriya kintu kitujuje ubuziranenge.'

    Yaboneyeho gusaba abantu cyangwa ibigo bishobora kuba byarahombejwe n'igikorwa cyo gukumira ibinyobwa bitujuje ubuziranenge mu Rwanda ko bagomba kwitegura kugana inkiko zikabarenganura.

    Ku bacuruzi bahombejwe n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byo mu mahanga byahagaritswe cyane cyane mu bihugu bituranyi, Dr. Murangira yavuze ko bashobora kwiyambaza abanyamategeko bakabafasha kumenya igikwiye.

    Ibi kandi ni ko bizakorwa ku bantu bafite ababo bishwe n'ingaruka z'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, mu gihe bazaba bagannye inkiko.

    Ati 'Na bo nibaregera indishyi rwose urukiko ni rwo ruzabigena. Ntabwo ari Polisi cyangwa urundi rwego, ariko ni uko izo nzira zose ziba zarateganyijwe ku neza ya rubanda mu gihe bagannye ubutabera.'

    Gufata abagize uruhare mu ikorwa ry'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, Polisi na RIB bigaragaza ko ari ibikorwa bizakomeza, kugira ngo buri wese azabibazwe, haba mu nzego za Leta, mu bakoraga ibyo binyobwa cyangwa ababikwirakwizaga.

    RIB igaragaza ko kuva ku itariki 20 Nyakanga 2026, hamaze gutabwa muri yombi abantu 104 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutunganya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, muri bo 97 bakaba baramaze gukorerwa dosiye zifashyikirizwa Ubugenzacyaha.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko abakoze inzoga zitujuje ubuziranenge ari bo bazaryozwa ingaruka zazo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bigomba-kwirengerwa-n-uwakoze-kiriya-kintu-kitujuje-ubuziranenge-dr-murangira

  • Gisagara: Gitifu wa Kansi yongeye gufungwa – #rwanda #RwOT

    Kuwa 6 Kanama 2026 nibwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kansi mu karere ka Gisagara witwa Gasana Isaie yatawe muri yombi.

    Gitifu Gasana afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ndora mu karere ka Gisagara.

    Gitifu Gasana afungwa ntihahise hatangazwa ibyaha aregwa gusa amakuru avuga ko itabwa muri yombi rye rifitanye isano na gahunda yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge aho mu murenge ayoboye hari uruganda rwengaga ibinyobwa bitujuje ubuziranenge rwafunzwe na Rwanda FDA ariko nyuma rukongera gukora, Rwanda FDA yasubirayo itunguranye igasanga ruri mu bikorwa byakabaye byarahagaze.

    Gitifu Gasana yafunguwe mu gitondo cyo ku wa wa 11 Kanama 2026, ariko mu bantu RIB yerekanye ku wa 13 Kanama batawe muri yombi na we yagaragayemo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara Wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu Habineza Jean Paul yari aherutse kuvuga ko Gitifu Gasana yafunguwe kuko Ubugenzacyaha bwabonye ari ngombwa.

    Gitifu w’Umurenge wa Kansi yongeye gutabwa muri yombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-gitifu-wa-kansi-yongeye-yafungwa

  • Murenzi Abdallah yahawe umugisha – Muhire Kevin #rwanda #RwOT

    Muhire Kevin abona abakunzi ba Rayon Sports bakwiye kureka Murenzi Abdallah agakomeza kuyobora iyi kipe kuko buri gihe iyo ayijemo ibintu bijya ku murongo.

    Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI cyagarukaga ku buryo amubona nyuma y’igihe gito amaze ayiyobora.

    Kevin Muhire ukinira Jamus SC, akaba yarakiniye na Rayon Sports adahisha ko akunda, yavuze ko ibyo Murenzi Abdallah akora ari umugisha.

    Ati “Niba nabyita amahirwe, niba nabyita umugisha, reka tubyite umugisha. 2013 yafashe Rayon Sports imeze nabi ifite abakinnyi 13 itwara igikombe. Agarutse muri Rayon Sports nyuma ya Jean Fidele ifite akajagari niba ari akavuyo niko nabyita, ayishyize ku murongo, abaterankunga barimo baraza, amafaranga arimo kuboneka ku bwinshi, navuga ko ari umugabo wahawe umugisha.”

    Yavuze ko akeneye abantu kugira ngo ikipe itazisanga mu bukene kandi yari iri mu murongo mwiza.

    Ati “ikipe arayikwiye, bishoboka bayimuha akayiyobora. Akeneye kugira ubufasha mu bijyanye n’imibereho y’abakinnyi, imibereho y’ikipe kugira ngo ikipe itazisanga mu bibazo by’ubukene kandi iri mu murongo mwiza.”

    Ashimangira ko Gikundiro nk’uko bakunda kuyita icyo ibura ari ubushobozi n’aho ubundi nta kipe yayitsinda.

    Ati “Icyo Rayon Sports ibura ni ubushobozi, ibonye ubushobozi buhamye, nta kipe yayihagarika yaba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo.”

    Muhire Kevin yashimangiye ko mu mezi make Murenzi amaze ayobora Rayon Sports iyi kipe yerekanye ubushobozi bukomeye rero ko bakwiye kumureka agakomeza kuyiyobora.

    Ati “Arabikwiye kuko amezi amazemo ubwayo arabigaragaza, nta nduru zikivugwa muri Rayon Sports, bya bintu bibi byavugwaga muri Rayon Sports nta birimo ubu.”

    “Ni cyo gihe na we bamuhe umwanya ayiyobore kandi inzira arimo y’uko ashaka ko Rayon Sports ibaho, urabona ko ari ibintu byiza byubaka, bamuhe umwanya banamushyigikire.”

    Mu Gushyingo 2025 ni bwo Murenzi Abdallah yagiye ku buyobozi bwa Rayon Sports nk’umuyobozi w’inzubacyuho, amaze gusa n’usubiza ikipe ku murongo, amikoro yarabonetse ndetse inaheruka gutwara Igikombe cya CECAFA Kagame Cup.

    Muhire Kevin yavuze ko Murenzi Abdallah ari umugisha kuri Rayon Sports

    Murenzi Abdallah arimo gushyira Rayon Sports ku murongo

    Source : http://isimbi.rw/murenzi-abdallah-yahawe-umugisha-muhire-kevin.html

  • Prof Emile Bienvenu wa Rwanda FDA yafunzwe – #rwanda #RwOT

    Prof Emile Bienvenu ari mu bantu RIB yerekanye ku wa 13 Kanama 2026. Aberekanywe bose ni abakozi ba Leta barimo 10 bakorera Rwanda FDA.

    Harimo kandi abakozi b'Ikigo cy'Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB), hamwe n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari n'imirenge.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko kuva ku wa 20 Nyakanga 2026 hamaze gutabwa muri yombi abantu 104 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutunganya ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge, muri bo 97 bakaba barakorewe dosiye ndetse zishyikirizwa Ubushinjacyaha.

    Ati 'Iperereza ry'ibanze ryagaragaje ko hari ibyangombwa yagiye atanga adashingiye ku myanzuro ya ka kanama ka tekinike [Internal Technical Licensing Committee.] Twumvise neza ko kariya kanama umwanzuro wako ari wo ashingiraho.'

    Yatanze urugero ku bugenzuzi bwakozwe ku ruganda rukora ibinyobwa bisembuye hasangwamo imashini ikamura umutobe ufite ingese nyinshi.

    Ati 'Ni ikintu giteye ubwoba utareka, biza kurangira urwo ruganda rwahawe icyangombwa kandi noneho icyemezo cyo gutanga icyangombwa kidashingiye ku mwanzuro w'akanama ka tekiniki. Iperereza ryagaragaje ko tariki 23 Mata 2026 Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA yatanze icyangombwa cyitwa FBO [Food Business Operations License] ihabwa umuntu wujuje ibyangombwa bitatu…ku itariki 19 Gicurasi ako kanama kasuzumye raporo y'abagenzuzi bemeza ko uru ruganda rudahabwa iki cyangombwa. Ariko byumvikane ko basuzumye icyangombwa cyamaze gutangwa.'

    Ni nyuma y'uko mu Rwanda hafunzwe inganda zirenga 150 zakoze ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge.

    Inkuru irambuye ni mukanya

    Prof Emile Bienvenu ni Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA

    Prof Emile Bienvenu (uri imbere) yatawe muri yombi

    Abantu 18 batawe muri yombi barimo Umuyobozi mukuru wa Rwanda FDA (ubanza iburyo)


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Prof-Emile-Bienvenu-wa-Rwanda-FDA-yafunzwe

  • Women in Finance na Gate Consulting Group byahuguye abagore 100 uko bitegura ibizamini by'akazi – #rwanda #RwOT

    Aya mahugurwa yatanzwe binyuze muri gahunda ya Lift her Up, igamije kubakira abagore ubushobozi, bakabona ubumenyi bubafasha kwiteza imbere mu nzego zitandukanye.

    Binyuze muri iyi gahunda yatangiye muri Nyakanga 2026, abagore bayitabiriye bigishijwe uburyo bakwitegura ndetse banakora ibizamini by'akazi, uburyo bakwiriye gusobanura ubumenyi bwabo, ibyo bagezeho n'intego bafite mu buryo bwa kinyamwuga.

    Ibi babikoraga mu buryo bwo kwitoza ariko babikorana n'abayobozi b'ibigo bitandukanye byari byayitabiriye ndetse abo bayobozi babagiriye n'izindi nama ku buryo bashobora kwiteza imbere ndetse baba n'abayobozi beza bo mu gihe kizaza.

    Abitabiriye aya mahugurwa mu cyiciro cya mbere baturutse mu bigo bitanga serivisi z'imari, iz'itumanaho, uburezi, ikoranabuhanga, iterambere ndetse n'inganda.

    Aya mahugurwa yafashije abagore 31 bafite uburambe bw'akazi bw'imyaka irindwi. N'abandi 70 bayitabiriye bafashijwe mu buryo butandukabye, ibi bishatse kuvuga ko abagore 100 ari bo bitabiriye iki cyiciro cya mbere cy'amahugurwa.

    Abatanze amahugurwa ni bamwe mu bayobozi baturutse mu bigo bikomeye byo mu Rwanda birmo One Acre Fund, I&M Bank, Ecobank, Banki ya Kigali, MTN Rwanda, Mastercard Foundation, ZEP-RE, Airtel Rwanda, BPR Rwanda, GanzAfrica Foundation, Ishara Towers, Equity Bank n'ibindi bitandukanye.

    Muri aya mahugurwa aba bayobozi ntabwo babagiriye inama gusa, ahubwo baberekaga uko ibintu bigomba gukorwa, babasangiza ubunararibonye bafite ndetse n'uko bashobora gutera imbere mu byo bakora.

    Abitabiriye aya mahugurwa mu cyiciro cya mbere baturutse mu bigo bitandukanye birimo ibitanga serivisi z'imari nka banki, iby'itumanaho, uburezi, ikoranabuhanga, iterambere, inganda ndetse n'ibindi.

    Iyi gahunda yatangijwe mu rwego rwo gukemura ibibazo byagaragaye muri raporo yo mu 2025 y'uburyo abagore bagerwaho na serivisi z'imari mu Rwanda.

    Iyi raporo yakorerwe mu bigo 50 by'imari ndetse n'abarenga 1.500 babikoramo, yagaragaje ko nubwo u Rwanda rwateye imbere mu gutuma abagore benshi babona akazi mu bigo by'imari, hakiri ikibazo cy'abajya mu myanya y'ubuyobozi.

    Iyi raporo igaragaza ko abagore bari mu myanya y'ubuyobozi cyangwa mu nama y'ubutegetsi mu bigo by'imari bari munsi ya 40%, naho abagore bagera kuri 64% bo ntabwo bari mu myanya ifata icyemezo.

    Ku rundi ruhande, abagore 30% ntabwo bajya bazamurwa mu ntera mu kazi kabo ugereranyije n'abagabo.

    Iyi raporo igaragaza ko guha akazi abagore benshi bidahagije, ahubwo ko igihe wakabahaye uba ukwiriye no kubafasha gutera imbere mu byo bakora ukaba amahirwe angana n'ay'abandi mu kazi yo kuba abayobozi bakuru bafata ibyemezo muri ibyo bigo.

    Umukozi muri BRALIRWA, Nancy Michaelle Gatete, yavuze ko iyi gahunda yatumye icyizere cye cyiyongera ndetse yamufashije kongera ubumenyi mu bijyanye n'itumanaho.

    Murekatete Olive ukorera Equity Bank we yavuze ko aya mahugurwa yamufashije kumenya ibyo akwiriye gukora kugira ngo abashe kugera ku ntego afite z'ejo hazaza.

    Biteganyijwe ko aya mahugurwa azongera kuba mu Ugushyingo 2026 ndetse akaba azagera ku bagore benshi aho bazajya bahura n'abayobozi batandukanye bazajya babafasha kwiteza imbere.

    Lift Her Up yatangijwe mu 2022 na Salma Habib Nkusi usanzwe ari Umuyobozi wa Gate Consulting Group, ikigo gitanga ubujyanama mu bucuruzi n'ubuyobozi.

    Kuva yatangira imaze gufasha abagore 400 guhindura imyumvire cyane cyane mu bijyanye no kuyobora n'imari.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Women-in-Finance-na-Gate-Consulting-Group-byahuguye-abagore-100-uko-bitegura-ibizamini-by-akazi

  • Igihe cy'ubukangurambaga cyararangiye, ubu uzafatwa azahanwa – CIP Gahonzire ku nzoga zitemewe – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku itariki 12 Kanama 2026, ubwo hari hamaze kumenwa inzoga zitemewe hirya no hino mu gihugu, by'umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

    Yagaragaje ko bidakwiye ko inzego bireba zizajya zigira uwo zisangana inzoga zitujuje ubuziranenge zakumiriwe ku isoko ry'u Rwanda ari zo zibyimenyeye cyangwa amakuru avuye ahandi.

    Ati 'Ubu abo dufata turabafunga kuko barenze ku mabwiriza. Twagize igihe kinini cyo kubakangurira no kubasobanurira. Uyizanye (inzoga itemewe) ku neza nta kibazo, ariko ufashwe yazihishe, amakuru aturutse ahandi mu baturage cyangwa mu magenzura yacu, ariko atabivuze, uwo nguwo arahanwa.'

    Yatanze urugero ku makarito y'inzoga arenga 3000 yabonetse ku Muhima mu Mujyi wa Kigali yari yahishwe n'umucuruzi, ariko amakuru yatanzwe n'undi muturage.

    Ati 'Iki ni ikimenyetso kigaragaza ko zigihari kuko n'ahandi turacyazifata yaba mu bazihisha, yaba mu bashaka kuzicuruza mu buryo butemewe n'abazibika mu ngo.'

    Mu bikorwa byo gutangira kumena inzoga zitujuje ubuziranenge mu Mujyi wa Kigali, hari hamaze kuboneka amakarito yazo arenga ibihumbi 164 arimo amacupa arenga ibihumbi 147 yamenwe harimo ayakuwe mu nganda, mu bacuruzi no mu baturage.

    Izi nzoga zacururizwaga i Kigali ziganjemo ibyuma zimenwa zibanje gusukwa mu kintu kimwe zikavangwa n'amazi kugira ngo zitangiza ubutaka, ubundi zikamenwa mu kimpoteri cya Nduba.

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko muri Kigali ubu hamaze gukusanywa amacupa arenga miliyoni enye kandi ari inzoga nyinshi zari zigiye kwangiza ubuzima bw'abantu, gusa asaba ko n'abandi bakomeza kuzizana.

    Ati 'Hari abantu bari babanje kuzihisha, batekereza ko ubwo zakuwe ku isoko ari bwo zigiye guhenda bakazongera kuzicuruza. Ibyo ariko si ko bimeze turasaba n'undi ukizifite kuzizana kuko ntituzahagarika iyi gahunda, ibi ngibi ni uburozi.'

    Muri iki gikorwa cyo kumena izi nzoga zitemewe ku itariki ya 12 Kanama 2026, no mu Karere ka Nyabihu hamenwe izindi litiro hafi ibihumbi 30 z'inzoga zengerwa n'inganda nto zo mu Rwanda, ziganjemo izavugwaga ko zengwa mu bitoki.

    Mu Karere ka Karongi na ho hamenwe litiro zirenga 2500 z'izi nzoga zitujuje ubuziranenge, kandi abaturage bazinywaga bashimangira ko zari zigiye kubahindura imburamukoro.

    Umwe yagize ati 'Izi nzoga nazinywaga nkasinda nkarwana, n'abana banjye ntibarangije amashuri kandi bari abahanga, umugore wanjye twaratandukanye byose kubera izi nzoga.'

    Undi ati 'Iyo nazindukaga umuntu akampa ku cyuma, ntabwo nabaga nkigiye mu kazi.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yavuze ko ubu uzafatanwa inzoga zitemewe azajya abihanirwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igihe-cy-ubukangurambaga-cyararangiye-ubu-uzafatwa-azahanwa-cip-gahonzire-ku