Author: webrwanda

  • Umugore wanjye mumukure muri ayo matiku – Umugabo wa Nyambo yatanze gasopo #rwanda #RwOT

    Umugabo wa Nyambo Jesca, Uwiragiye Richard yatanze gasopo ku bantu birirwa bavuga umugore we bamusebya ko azicuza, ko yagiye akurikiye ibintu, abasaba kumukura mu matiku yabo.

    Nyuma y’uko Nyambo asezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Uwiragiye Richard, ku mbuga nkoranyambaga hazamutse inkuru nyinshi izivuga ko adakunda umugabo we ko akurikiranye amafaranga, ko azicuza, ko ahemukiye Titi Brown n’ibindi.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, umugabo wa Nyambo yashyizeho video y’impeta ya Zahabu yambitse umugore humvikanamo amagambo y’indirimbo ya Rihanna yitwa ‘Shine like a diamond’ (bishatse kuvuga ngo gushashagurana nka zahabu).

    Yaherekejwe n’amagambo ya gasopo ku mugore we avuga ko abantu bakwiye ku mukura mu matiku yabo.

    Ati “Ese umugore wanjye mwamukuye muri utwo dutiku twanyu?”

    Yakomeje avuga ko hari abamuteze iminsi ko azicuza, yibaza icyabaye arangije abibutsa ko aho inzozi zabo zirarangirira ari ho ize zitangirira.

    Ati “Nabonye harimo abavuga ngo umugore wanjye azicuza, azicuza iki? Ni iki cyabaye cya dange kidasanzwe? Ko aho inzozi zanyu zirangirira ari ho ize zitangirira, ntimugashake kumugereranya n’utuntu duto cyane tw’amafuti.”

    Richard yarahiye ko umugore we atazigera yicuza ibyo ari ibyifuzo by’abatamwifuriza ibyiza.

    Ati “Ndashaka kubabwiza ukuri ko Nyambo adateze kuzicuza, ibyo byo mubyibagirwe.
    Umugore wanjye ntimugashake kumugenera ibimukwiriye nk’aho muri Imana ye. Imana yamugeneye ibiruta ibyo mwe mumwifuriza.”

    Yanakebuye abakobwa birirwa bagerageza gusebya Nyambo ko umunsi babonye umusore ubakunda akabambika impeta nk’iyo Nyambo yambara ari bwo bazagerageza kwishyira mu rwego nk’urwo arimo.

    Ati “Reka ndabure n’aba bakobwa birirwa bagerageza gusebya Nyambo.
    Umunsi wagize amahirwe ugahura n’umutipe ugukunda akakwambika impeta nk’iyo Nyambo yambara, uzabone kugerageza kwishyira mu rwego arimo, n’aho ubundi muba muri kwicyina.”

    Uwiragiye Richard yanavuze ko abavuga ko akunda ibintu bo babibuze, ngo nabo ntibabyanga.

    Ati “Ngo akunda ibintu? Wowe se urabyanga? cyangwa ni uko uba wabibuze ugahitamo kwataka ababifite? Ngo nta mahoro abifitemo, ibyo babyita kwiha akanyamuneza.”

    “Abadutega iminsi mukomeze muyidutege kuko ari cyo mushoboye ariko mu gihe itaraza mwubahe izina ry’umugore wanjye.”

    Yasoje abasaba gukina n’abo bari ku rwego rumwe kuko Nyambo we yabasize ari ku rundi rwego.

    Muri Nyakanga 2026 nibwo Nyambo Jesca yambitswe impeta na Uwiragiye Richard uba muri Australia, tariki ya 30 Nyakanga 2026 basezeraba imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyarugenge.

    Umugabo wa Nyambo Jesca yatanze gasopo

    Source : http://isimbi.rw/umugore-wanjye-mumukure-muri-ayo-matiku-umugabo-wa-nyambo-yatanze-gasopo.html

  • U Rwanda na Kenya byasinye amasezerano 11 agamije kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye – #rwanda #RwOT

    Aya masezerano yasinyiwe mu nama ya 10 ya Komisiyo ihoraho ihuriweho n'ibihugu byombi ishinzwe ubutwererane, yabereye i Nairobi ku wa 5–6 Ukwakira 2026.

    Inama yasuzumye ibimaze kugerwaho kuva iyayibanjirije yabereye i Kigali muri Mata 2023, inagaragaza ibindi bikorwa bigomba gushyirwamo imbaraga.

    Intumwa z'u Rwanda zari ziyobowe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr. Usta Kaitesi. Yari kumwe na Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja; Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Damien Murwanashyaka; n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Fidelis Mironko, hamwe n'abandi bayobozi.

    Ku ruhande rwa Kenya, intumwa zari ziyobowe na Dr. Musalia Mudavadi, uyobora ibikorwa bya Guverinoma akaba na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Abanya-Kenya baba mu mahanga.

    Amasezerano 11 yasinywe

    Mu rwego rw'ubutabera, ibihugu byombi byasinye amasezerano yo gufashanya mu by'amategeko ku bibazo by'inshinjabyaha n'ayo guhererekanya abantu bakatiwe n'inkiko.

    Hasinywe kandi amasezerano y'imikoranire hagati y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, na Polisi ya Kenya, ndetse n'ayerekeye ubufatanye mu by'abinjira n'abasohoka.

    Mu mubano w'ibihugu byombi, hasinywe amasezerano yo kugirana inama ku bibazo bya politiki n'ayo gukurikirana ibibazo by'abaturage baba mu mahanga.

    Andi masezerano yashyizweho umukono ni ayerekeye imiturire n'iterambere ry'imijyi; Gucunga umutungo kamere w'amazi no kuhira; Ubufatanye mu miyoborere y'inzego z'ibanze; Umuco n'umurage; no Kubungabunga ibidukikije.

    Aya masezerano yiyongera ku mikoranire isanzwe hagati y'u Rwanda na Kenya mu nzego zirimo dipolomasi, umutekano n'ingabo, uburezi, ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi no kugeza ibicuruzwa aho bijya.

    Muri iyi nama impande zombi zagaragaje ko hari intambwe yatewe mu gushyira mu bikorwa amasezerano yo mu nama ya cyenda iheruka kubera i Kigali, zisaba inzego zibishinzwe kwihutisha ibyo zitararangiza no kurangiza amasezerano akiri mu biganiro.

    Gahunda ivuguruye igaragaza ibikorwa byemeranyijweho izakomeza gukoreshwa mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryabyo.

    Ubufatanye mu byerekeye ibikomoka peteroli bwageze ku ntambwe nshya

    Mu byagaragajwe ko bimaze kugerwaho harimo kwakira ubwato bwa mbere butwaye ibikomoka kuri peteroli bw'u Rwanda ingana na toni 40.000 ku Cyambu cya Mombasa.

    Dr. Kaitesi yashimiye Kenya ku bufatanye n'imikoranire byatumye uwo muzigo uhagera, avuga ko ari intambwe ikomeye mu gushimangira uburyo u Rwanda rubona ibikomoka kuri peteroli no kwagura umubano mu by'ubukungu.

    Ibi byakurikiye amasezerano yasinywe ku wa 29 Kamena 2026, arimo ayerekeye gutumiza ibikomoka kuri peteroli byatunganyijwe binyuze mu Muhora wa Ruguru, amasezerano y'impande eshatu n'ayerekeye kubitwara no kubibika.

    U Rwanda rwagaragaje ko ruzakomeza gukorana na Kenya muri gahunda yo kugura peteroli ku bwinshi, kugira ngo uwo muhora utange uburyo bwizewe kandi bunoze bwo kubona ibikomoka kuri peteroli.

    Ibihugu byombi byanagaragaje intambwe yo gutangiza iyubakwa ry'uruganda rutunganya peteroli rwa Afurika y'Iburasirazuba i Lamu.

    Dr. Kaitesi yavuze ko u Rwanda rushyigikiye uwo mushinga, ufite ubushobozi bwo guteza imbere uburyo Kenya n'akarere k'Afurika y'Iburasirazuba bibona ibikomoka kuri peteroli.

    Amasezerano yasinywe ari mu nzego nyinshi zigize ubuzima bw’ibihugu

    Ubucuruzi, ishoramari n'ingendo byakomeje gutera imbere

    Dr. Kaitesi yagaragaje ko Kenya ikomeje kuba umwe mu bafatanyabikorwa b'ingenzi b'u Rwanda mu bukungu kuko mu 2025, rwatumije muri Kenya ibicuruzwa bifite agaciro karenga miliyoni 398 z'Amadolari ya Amerika, mu gihe ibyo rwoherejeyo byari bifite agaciro ka miliyoni 5,3$.

    Yavuze ko ibigo byo muri Kenya byashoye imari mu Rwanda, cyane cyane muri serivisi, birimo Kenya Commercial Bank na Equity Bank ndetse ibigo byo mu Rwanda na byo bikomeje gushaka no kwagura amahirwe ku isoko rya Kenya.

    Ati 'Ubucuruzi na bwo ni inkingi y'ingenzi y'umubano wacu mu bukungu. Ubucuruzi hagati y'ibihugu byacu bukomeje kungukira ku kuba byegeranye, imikoranire ikomeye hagati y'abacuruzi babyo n'ubushake dusangiye bwo guteza imbere ukwihuza kw'ubukungu bw'akarere binyuze mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba.'

    'Mu 2025, u Rwanda rwatumije muri Kenya ibicuruzwa bifite agaciro karenga miliyoni 398 z'Amadolari ya Amerika, mu gihe ibyo rwoherejeyo byari bifite agaciro ka miliyoni 5,3 z'Amadolari. Iyi mibare igaragaza umubano ukomeye kandi ukomeje kwaguka mu bucuruzi hagati y'ibihugu byacu byombi, ndetse n'amahirwe menshi yo kurushaho kubwagura.'

    Ibihugu byombi byiyemeje korohereza urujya n'uruza rw'ibicuruzwa na serivisi, kongera ishoramari no gushishikariza abikorera kubaka imikoranire.

    Mudavadi yagaragaje ko inzego zibishinzwe zigomba gukomeza gukorana ku buziranenge, igenzura ry'uko ibicuruzwa byujuje ibisabwa n'izindi nzira zo kubigeza ku isoko.

    Mu ngendo zo mu kirere, Kenya Airways ikora ingendo ebyiri buri munsi hagati ya Nairobi na Kigali. RwandAir yongeye gukora ingendo hagati ya Kigali na Mombasa mu Ukuboza 2025, nyuma y'imyaka itandatu zari zarahagaze, ikazikora inshuro enye mu cyumweru.

    Mudavadi yavuze ko izi ngendo zifasha ubukerarugendo, ubucuruzi, ishoramari n'urujya n'uruza rw'abaturage hagati y'ibihugu byombi.

    Mu mishinga yo mu Muhora wa Ruguru, Dr. Kaitesi yagaragaje ibyagezweho birimo gukuraho amafaranga y'impushya zo gukora, gushyiraho gahunda ya One Network Area mu itumanaho no gutangiza imikorere ya gari ya moshi ya Standard Gauge Railway muri Kenya.

    Ibihugu byombi byashimangiye ko Umuhora wa Ruguru ukomeje kugira uruhare mu guhuza u Rwanda n'Icyambu cya Mombasa ndetse n'andi masoko yo mu karere.

    Ibihugu byombi byahanye ubutaka

    Mu bikorwa bishimangira umubano, Kenya yahaye u Rwanda ubutaka i Mombasa na Naivasha. Mudavadi yavuze ko u Rwanda rwamaze gufata no kuzitira ikibanza rwahawe muri Miritini, i Mombasa.
    Dr. Kaitesi yagaragaje ko u Rwanda rwabonye ikibanza gikwiye mu Mujyi wa Kigali kigenewe guhabwa Kenya kugira ngo yubake ibiro bya Ambasade yayo.

    Ati 'Umubano ukomeye dufitanye ugaragarira kandi mu bufasha Kenya ikomeje guha u Rwanda kugira ngo rubashe kugera ku bikorwa remezo by'ingenzi, harimo no kuruha ubutaka i Mombasa na Naivasha. U Rwanda rwabonye ikibanza gikwiye mu Mujyi wa Kigali, kizahabwa Guverinoma ya Kenya kugira ngo icyubakeho ibiro bya Ambasade yayo.'

    Abayobozi bagaragaje ko ubu bufatanye bushingiye ku cyizere, ubushake bwo gufashanya n'umubano mwiza hagati y'ibihugu byombi.

    Inama ya 11 ya Komisiyo ihoraho ihuriweho n'u Rwanda na Kenya izabera mu Rwanda mu 2028, ku matariki azumvikanwaho binyuze mu nzira za dipolomasi.

    Minisitiri Dr. Usta Kaitesi yavuze ko Kenya ari umufatanyabikorwa ukomeye mu bucuruzi bw’u Rwanda

    Abayobozi b’impande zombi bishimiye ibimaze kugerwaho basaba inzego bireba gukomeza gushyira imbaraga mu bitararangira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-kenya-byasinye-amasezerano-11-agamije-kwagura-ubufatanye-mu-nzego

  • Bwiza azifashisha Bruce Melodie mu gitaramo cyo kumurika Album ye nshya muri Zambia #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi nyarwanda, Bwiza Emerance agiye kumurikira Album ye nshya muri Zambia mu gitaramo azifashishamo Bruce Melodie.

    Ni igitaramo cyiswe Home Album Concert kigomba kuzaba tariki ya 28 Ugushyingo 2026 muri Scream Disco, KK Ma, Long Acres, Lusaka.

    Ubuyobozi wa KIKAC Music, inzu ireberera inyungu za Bwiza, bwabwiye ISIMBI ko ari gitaramo kizaba kirimo n’abandi bahanzi bane.

    Uhujimfura yagize ati “Ni igitaramo cyo kumurika Album ye nshya, ni igitaramo cyiza cyane. Hazaba harimo n’abandi bahanzi bane.”

    Iki gitaramo kandi iyi nzu yamaze kwemeza ko umwe muri abo bahanzi ari Bruce Melodie ugomba kuzafasha Bwiza Emerance muri iki gitaramo.

    Bwiza Album ‘Home’ ni iya gatatu agiye gushyura hanze nyuma y’izindi ebyiri ‘My Dream’ yasohoye mu 2023 ndetse na '25 Shades’ aherutse kumurikira mu Bubiligi mu 2025.

    Bwiza azifashisha Bruce Melodie mu kumurikira Album ye nshya muri Zambia

    Source : http://isimbi.rw/bwiza-azifashisha-bruce-melodie-mu-gitaramo-cyo-kumurika-album-ye-nshya-muri.html

  • Amavubi y’abakinnyi 10 yasezereye Sudani #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yasezereye Sudani mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri umwaka utaha.

    Kuri uyu Kabiri tariki ya 6 Ukwakira ni bwo Amavubi U23 yari yasuye Sudani mu mukino wo kwishyura, ni nyuma y’uko umukino ubanza wabereye mu Rwanda, rwawutsinze 3-0.

    Umukino wo kwishyura wabereye kuri Juba Stadium, abasore b’umutoza Eric Nshimiyimana basabwaga kwirinda ikosa iryo ari ryo ryose ryari gutuma bishyurwa ibi bitego.

    U Rwanda rwaje gutsindwa igitego hakiri kare ku munota wa gatanu w’umukino, Sudani yari imbere y’abafana bayo yatangiye gutekereza ko bishoboka.

    Byaje kuba bibi ku Rwanda ku munota wa 40 ubwo Muhoza Daniel yahabwaga ikarita itukura, u Rwanda rusigara ari abakinnyi 10.

    Bakiva ku ruhuka ku munota wa 48, Amavubi yabonye igitego cyo kwishyura ubwo umukinnyi wa Sudani, Awab Antar yitsindaga. Umukino warangiye ari 1-1 maze Amavubi akomeza ku giteranyo cy’igitego 4-1.

    Mu cyiciro gikurikiyeho Amavubi y’u Rwanda akaba agomba kuzacakirana na Cameroun mu kwezi gutaha.

    Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 23 kizaba mu 2027, kizitabirwa n’amakipe umunani. Misiri ifite itike yo gukina imikino ya nyuma nk’igihugu kizakira iri rushanwa, mu gihe ibindi bihugu 42 bizahatanira imyanya irindwi isigaye binyuze mu byiciro bitatu by’amajonjora.

    Amavubi U23 yasezereye Sudani

    Source : http://isimbi.rw/amavubi-y-abakinnyi-10-yasezereye-sudani.html

  • U Rwanda rwemerewe inguzanyo y'akabakaba miliyari 53 Frw #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwatereye indi ntambwe yo kubona inguzanyo y'akabakaba miliyari 53 z'amafaranga y'u Rwanda mu Kigega Mpuzamahanga cy'Imari, IMF, nyuma y'uko impande zombi zumvikanye ku isuzuma rya mbere rya gahunda y'inguzanyo y'igihe giciriritse.

    Aya mafaranga angana na miliyoni 35,7 z'Amadolari ya Amerika, akaba ari igice cya mbere cy'inguzanyo ya miliyoni 250 z'Amadolari IMF yemeye gutanga ku Rwanda mu gihe cy'amezi 38.

    Icyakora, amafaranga ntarahita atangwa. Isuzuma ryagezweho n'impande zombi rizabanza kwemezwa n'Inama y'Ubutegetsi ya IMF, iteganya kuriganiraho mu Ukuboza 2026. Igihe rizaba ryemejwe, ni bwo u Rwanda ruzabona ubu bufasha bw'amafaranga.

    IMF ivuga ko u Rwanda rwageze ku ntego z'ubukungu zari zarashyizweho kugeza mu mpera za Kamena 2026, ndetse ko imikorere ya gahunda yarwo y'ubukungu yakomeje kuba myiza.

    Mu mezi atandatu ya mbere y'uyu mwaka, ubukungu bw'u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 9,7%, mu gihe icyuho cy'ingengo y'imari cyagabanutse kigera kuri 4,8% by'umusaruro mbumbe w'igihugu mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025/26.

    IMF yashimye kandi intambwe u Rwanda rwateye mu kongera amafaranga yinjira mu gihugu binyuze mu misoro no kugenzura imikoreshereze y'amafaranga ya Leta.

    Gusa, hari ibibazo by'ubukungu bigikomeje kwitabwaho, cyane cyane izamuka ry'ibiciro.

    Muri Kanama 2026, ibiciro byazamutse ku kigero cya 15,7%, kiri hejuru cyane y'intego ya Banki Nkuru y'u Rwanda yo kugumana izamuka ry'ibiciro ku kigero cya 5%.

    Umuyobozi w'itsinda rya IMF rishinzwe u Rwanda, Albert Touna Mama, yavuze ko iri zamuka ry'ibiciro ryatewe ahanini n'igitutu cyari gisanzwe kiri ku isoko ndetse n'izamuka ry'ibiciro bya peteroli n'inyongeramusaruro z'ubuhinzi ku rwego mpuzamahanga.

    Yavuze ko politiki y'ifaranga igomba gukomeza kwibanda ku kugabanya izamuka ry'ibiciro no kurisubiza ku kigero cy'intego.

    Ku ruhande rwa Guverinoma y' u Rwanda, Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko amafaranga azava muri iyi gahunda azafasha u Rwanda gukomeza guhangana n'ingaruka z'ibibazo by'ubukungu ku rwego mpuzamahanga, mu gihe igihugu gikomeje ishoramari n'ivugurura ry'ubukungu.

    Guverinoma kandi ikomeje gushyira imbaraga mu kongera amafaranga yinjira imbere mu gihugu, kunoza imicungire y'ingengo y'imari no gucunga umwenda kugira ngo ugume ku rwego rushobora kwihanganirwa.

    Gahunda y'u Rwanda na IMF yatangijwe muri Kamena 2026, ifite agaciro ka miliyoni 250 z'Amadolari kandi izamara amezi 38. Amafaranga agera kuri miliyoni 35,7 z'Amadolari ni yo agomba kubanza kuboneka nyuma y'isuzuma rya mbere, mu gihe andi azagenda atangwa hakurikijwe uko u Rwanda ruzakomeza kugera ku ntego zemeranyijweho.

    Source : https://flash.rw/2026/10/06/u-rwanda-rwemerewe-inguzanyo-yakabakaba-miliyari-53-frw/

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y'Umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB) yashimiye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, ku ruhare yagize mu migendekere myiza ya Shampiyona Nyafurika y'Amakipe y'Abagabo yabereye i Kigali muri uyu mwaka.

    Ubu butumwa bwatanzwe ubwo CAVB yateranaga muri kongere yayo yabereye ku kirwa cya Sal muri Cap-Vert, tariki ya 3 n'iya 4 Ukwakira 2026, aho Ishyirahamwe ry'Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryahawe igihembo cy'indashyikirwa kubera imikorere myiza ndetse n'uruhare ryagize mu iterambere rya Volleyball muri Afurika.

    Mu gutanga iki gihembo, CAVB yashimye by'umwihariko uruhare rwa Perezida Paul Kagame mu gutuma Shampiyona Nyafurika y'Amakipe y'Abagabo, CAVB Men's Club Championship 2026, igenda neza ubwo yabereye i Kigali kuva ku wa 20 Mata kugeza ku wa 3 Gicurasi 2026.

    Perezida Kagame kandi yagaragaye mu bikorwa by'iri rushanwa, aho ku wa 22 Mata 2026 yakurikiranye umukino wo gufungura warangiye APR VC yo mu Rwanda itsinze Black Rhinos yo muri Zimbabwe amaseti 3-0.

    Iri rushanwa ryitabiriwe n'amakipe 24, arimo ane yari ahagarariye u Rwanda. By'umwihariko, Police VC yanditse amateka yo kuba ikipe ya mbere y'u Rwanda igeze ku mukino wa nyuma w'iri rushanwa, ndetse ikegukana umudali wa Feza nyuma yo gutsindwa na Al Ahly yo mu Misiri amaseti 3-0.

    REG VC na yo yegukanye umudali w'Umuringa, nyuma yo gutsinda Petrojet Sporting Club yo mu Misiri amaseti 3-1. Uyu wabaye umudali wa mbere REG VC ibonye mu mateka yayo muri iri rushanwa.

    Ku ruhande rwa CAVB, ishimwe ryahawe Perezida Kagame ryaje mu gihe u Rwanda rukomeje kongera umwanya warwo mu kwakira amarushanwa akomeye ya Volleyball muri Afurika.

    Mu rwego rwo gushimira ibikorwa by'ishyirahamwe ry'uyu mukino n'uruhare rwayo mu iterambere rya Volleyball, CAVB yahaye FRVB igihembo cy'indashyikirwa, cyakiriwe na Perezida waryo, Raphaël Ngarambe, mu izina ry'u Rwanda.

    Ibihembo n'ishimwe byatanzwe na CAVB bigaragaza ko uruhare rw'u Rwanda mu iterambere no kwakira ibikorwa bikomeye bya Volleyball muri Afurika rukomeje kwitabwaho ku rwego rw'umugabane.

    Source : https://rushyashya.net/cavb-yashimiye-perezida-kagame-ku-ruhare-yagize-mu-iterambere-rya-volleyball/

  • Iyo wambaye iri bendera, ibintu birahinduka – Biramahire Abeddy #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Al-Batin Football Club yo muri Saudi Arabia, Biramahire Abeddy yavuze ko kimwe mu bintu bibafasha ari uko iyo wambaye umwambaro uriho ibindera uba wumva ugomba kwitangira igihugu cyawe.

    Ibi yabigarutseho nyuma y’umukino wa gicuti baraye banganyijemo na Kenya ubusa ku busa kuri Stade Amahoro.

    Wabaye umukino wa gatanu Amavubi adatsindwa kuko ine iheruka yose barayitsinze. Harimo ibiri ya FIFA Series ndetse n’ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

    Abeddy, yavuze ko kwambara ibendera bituma wumva ko ugomba kwitangira igihugu cyawe.

    Ati “Iyo wambaye iri bendera uba ugomba kwitangira igihugu cyawe, igihugu cy’ababyeyi, igihugu cy’abavandimwe.”

    Yakomeje avuga ko hashize imyaka myinshi batajya mu Gikombe cya Afurika ariko ubu intero mu bakinnyi ari ukujyayo.

    Ati “Hashize igihe kinini tutajya mu Gikombe cya Afurika, umwuka duhumeka nk’abakinnyi twumva ko dushoboye, turabura amanota 4 rero tugomba kurwana kugeza tuyabonye.”

    Biramahire Abeddy watsinze ibitego bibiri muri iyo mikino itanu iheruka, ubu ni umukinnyi mushya wa Al-Batin Football Club yo muri Saudi Arabia mu cyiciro cya gatatu.

    Biramahire Abeddy yavuze iyo wambaye umwambaro w’Igihugu uba ugomba kukitangira

    Source : http://isimbi.rw/iyo-wambaye-iri-bendera-ibintu-birahinduka-biramahire-abeddy.html

  • Kayonza: Hakenewe intebe zirenga 2.200 n'ibyumba by'amashuri 143 mu kugabanya ubucucike – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho ku wa Mbere, tariki ya 5 Ukwakira 2026, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w'Umwarimu. Ku rwego rw'Akarere ka Kayonza, uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa Rukara.

    Bamwe mu barimu baganiriye na IGIHE bavuze ko mu bibazo bikibangamiye uburezi kandi bikwiye kwitabwaho harimo ubucucike mu byumba by'amashuri, intebe nke zituma abanyeshuri bicarana ari benshi, ndetse n'amashuri amwe ataragerwaho n'amashanyarazi n'amazi.

    Mukamutara Eugenie, umaze imyaka 33 mu burezi, yashimiye Leta y'u Rwanda ku ntambwe imaze guterwa mu burezi no mu mibereho y'abarimu. Yavuze ko mu 1994 no mu 1995 hari igihe bigishaga bagahembwa ibiribwa n'amavuta yo guteka, mu gihe kuri ubu umwarimu wigisha mu mashuri abanza ashobora guhabwa inguzanyo irenga miliyoni 2 Frw.

    Mukamutara yakomeje agaragaza zimwe mu mbogamizi zikwiye kwitabwaho, ati 'Ubucucike buracyahari mu mashuri kubera ibyumba bike, turacyafite ikibazo cy'intebe mu mashuri ibituma abana bicarana ari benshi. Ibyo kimwe n'ibindi byinshi bikemuwe twagira uburezi bwiza.''

    Ngarambe Gervais, umaze imyaka 36 yigisha, yavuze ko kuba umwarimu ari umuhamagaro usaba kwihangana. Yavuze ko kimwe mu bimushimisha ari ukubona umuntu yigishije akiri umwana amaze gukura, akagera aho amusanze ari gutanga serivisi akeneye.

    Mu mbogamizi abona Leta ikwiye kwitaho, Ngarambe yavuze ko hakiri ikibazo cy'ibitabo bidahagije, ubucucike mu mashuri ndetse n'intebe nke. Yasabye ko ibyo bibazo byakemurwa kugira ngo abanyeshuri barusheho kwiga neza.

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, yavuze ko Akarere kari gakeneye ibyumba by'amashuri 196, muri byo 43 bikaba byaratangiye kubakwa.

    Ku ntebe, yavuze ko izigera kuri 2.900 zari zikenewe, ariko 642 zikaba zimaze kuboneka, bityo hakaba hakibura 2.258.

    Yijeje abarimu ko ubuyobozi buzakomeza gushakisha amikoro kugira ngo ibyo bibazo bikemuke.

    Ati 'Iyo ugiye kureba mu by'ukuri turacyafite ubucucike aho ubona ko nibura ishuri rikwiye kuba ririmo abana 46 usanga barenze. Ikirimo gukorwa ni uko hubakwa ibyumba kandi uko cyubatswe kijyana n'intebe, muri uyu mwaka turimo kubaka ibyumba 43 ariko turacyakeneye ibirenga 100 kandi bigomba kuboneka mu mwaka utaha.''

    Meya Hategekimana yijeje abarimu ko ubuyobozi buzakomeza gushakira umuti n'ibindi bibazo, birimo amashuri amwe ataragerwaho n'amashanyarazi n'amazi, kugira ngo abarimu bakorere ahantu habafasha gutanga uburezi bufite ireme.

    Akarere ka Kayonza gafite amashuri 186, arimo 120 ya Leta. Gafite kandi abarimu 4.002 barimo 3.802 bigisha mu mashuri asanzwe, mu gihe abandi bigisha mu mashuri ya tekinike, imyuga n'ubumenyingiro.

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred yijeje abarimu ko bimwe mu bibazo bamugejejeho bazafatanya mu kubikemura

    Mukamutara yasabye ko ibyumba by'amashuri byakongerwa mu kugabanya ubucucike

    Ngarambe umaze imyaka 36 yigisha, yavuze ko hakenewe gukemurwa ikibazo cy'intebe nke mu mashuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-hakenewe-intebe-zirenga-2-200-n-ibyumba-143-by-amashuri-kugira-ngo

  • Serivisi z'Umwalimu Sacco, gukorera kure no kutagira mudasobwa: Ahakwiriye umwotso mu burezi mu mboni z'abarimu – #rwanda #RwOT

    Uyu munsi wizihirijwe muri buri murenge aho abarimu bagiye bahurira ahantu hamwe bagafatanya kuwizihiza bishimira ibyo bagezeho ndetse banareba ibyo bashyiramo imbaraga kugira ngo bakomeze gutanga uburere bwuzuye ku banyeshuri.

    Nubwo hari byinshi abarimu bishimira, hari ibyo bagaragaje ko bikibabangamiye mu mibereho yabo ya buri munsi haba mu kazi no mu buzima busanzwe. Muri ibyo harimo ikibazo cyo gusabwa abagusinyira mu gihe ugiye kwaka inguzanyo muri Koperative Umwarimu Sacco, kutagira mudasobwa kandi basabwa kwifashisha ikoranabuhanga ndetse no kuba abenshi muri bo bagikorera kure y'ingo zabo.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE bashimiye Leta ku mpinduka zitandukanye ikomeje gukora mu burezi harimo korohereza abarimu kwiga, kongera amahugurwa ku bijyanye n'ururimi rw'Icyongereza n'ibindi byinshi.

    Banagaragaje kandi bimwe mu byo Leta yashyiraho umwotso kugira ngo uburezi burusheho kugenda neza.

    Umuyobozi w'Urwunge rw'Amashuri rwa Akumunigo, Niyimurora Marie Louise, yavuze ko bashimira Leta ku gaciro yahaye uburezi muri iki gihe aho mu byo yakoze harimo kongera imbaraga mu gutanga uburere ku bana babaga barigize ibyigenge ku mashuri.

    Niyimurora yavuze ko mu bibazo bikiri mu burezi hari icy'ibikoresho bike by'ikoranabuhanga nka mudasobwa aho usanga abarimu basabwa kwifashisha ikoranabuhanga mu burezi nyamara nta mudasobwa bafite.

    Yongeyeho ati 'Ikindi cya kabiri kibangamiye abarezi ni ikijyanye no gusaba inguzanyo muri Koperative Umwalimu Sacco, hari uburyo iyo umwarimu ashaka gusaba inguzanyo ashakamo abandi barimu bamusinyira. Iyo habaye ikibazo akava mu kazi bigira ingaruka kuri ba bandi bamusinyiye, twumva byaba byiza umwarimu yatse inguzanyo ku giti cye, akanayishyura ku giti cye bidasabye ko abandi bamusinyira.''

    Niyimurora yasabye ko kandi hanashyirwa imbaraga mu gutanga 'mutation', abarimu bakoroherezwa gukorera hafi y'ingo zabo kuko byatuma batanga umusaruro urenzeho.

    Byiringiro Anastase wigisha kuri Centre Scolaire Charles Lwanga i Nyamirambo, na we avuga ko umunsi wa mwarimu usanze hari byinshi Leta yagiye ikora byiza bituma umwarimu yoroherezwa mu kazi birimo kongera amahugurwa bahabwa no kongera umushahara.

    Mu mbogamizi yavuze zugarije uburezi harimo uruhare rw'ababyeyi batari babasha kumenya inshingano zabo. Yavuze ko umwarimu asigaye yigisha abana kugera no ku myitwarire y'ibanze yakabaye itangwa n'ababyeyi, agasaba ko Leta yashyira imbaraga mu bukangurambaga kugira ngo buri mubyeyi agire uruhare mu burere bw'umwana we.

    Ati 'Ikindi, nibafashe abarimu ku bijyanye n'ikoreshwa ry'Ubwenge Buhangano (AI), haramutse habayeho amahugurwa menshi ku barimu byatuma imbogamizi duhura na zo zigabanuka.''

    Habyarimana Stella yavuze ko yishimira nkunganire Leta yazanye mu mashuri, aho abana bose basigaye bafatira amafunguro ku mashuri yabo bikabafasha mu gukuraho inzara yatumaga bamwe batabasha gukurikira amasomo neza.

    Ku bijyanye n'imbogamizi zikigaragara mu burezi, yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga bikiri imbogamizi ku barimu benshi kuko hakiri abadafite mudasobwa ku buryo no kuyigurira ari ikibazo, agasaba ko habaho uburyo buri mwarimu yafashwa kubona mudasobwa ndetse bakanongererwa amahugurwa ku gukoresha ikoranabuhanga.

    Nsengiyumva Sixte uyobora ishuri rya EPADER riherereye i Nyamirambo, we yavuze ko bimwe mu bibazo bikeneye umwotso harimo ibijyanye n'ubucucike mu mashuri ndetse n'ibijyanye n'ababyeyi baharira uburere abarimu ku bana babo.

    Ati 'Ababyeyi benshi bihugiyeho, bari gushaka amafaranga ntibite ku bana babo, ugasanga kandi hari amakimbirane menshi mu miryango bigatuma ibyo byose bisenya uburezi. Ibindi bibazo bihari ni ibijyanye no kubona inguzanyo ku mwarimu, bisaba gusinyirwa n'abandi barimu rimwe na rimwe bikagorana. Hari igihe usanga abo mukorana barasinyiye abandi ugatakaza umwanya munini ujya gushaka abagusinyira, twumva bikwiriye gucika.''

    Nsengiyumva yavuze ko hari ikindi kibazo cy'abarimu benshi usanga bakorera kure y'imiryango yabo, ibituma batunga ingo ebyiri. Yasabye Leta kubafasha gushyiraho uburyo bwatuma umwarimu yigisha hafi y'urugo rwe kugira ngo bimufashe kwirinda gutunga ingo ebyiri no gutegura neza amasomo ari hafi y'umuryango we.

    Ngendahakunze Wellars umaze imyaka 25 mu burezi, yavuze ko ikibazo abarimu benshi bafite muri iki gihe ari ikijyanye no guhabwa inguzanyo muri Koperative Umwalimu Sacco. Yashimangiye ko bitumvikana uburyo ikigo wigishaho kiguha ibaruwa yemeza ko uri umwarimu, wayijyanayo bakagusaba kujya gushaka abandi barimu bagusinyira kugira ngo uhabwe amafaranga uzishyura ariho n'inyungu.

    Abarimu bageze mu zabukuru bahawe ‘certificat’ zo kubashimira ku musanzu bamaze igihe batanga mu burezi bw’u Rwanda

    Mukamusoni Elizabeth amaze imyaka 43 mu burezi

    Mukeshimana Germaine na we yari amaze imyaka 40 yigisha

    Byiringiro Anastase yavuze hari byinshi byiza Leta imaze gukora bituma umwarimu yoroherezwa mu kazi

    Ngendahakunze Wellars amaze imyaka 25 mu burezi

    Habyarimana Stella ni umurezi kuri St Charles Lwanga

    Abanyeshuri na bo bashimira abarezi babo ubwitange bagaragaza mu mwuga bakora

    Nsengiyumva Sixte uyobora ishuri rya EPADER Nyamirambo, yavuze ko mu bibazo bikwiye gukemurwa harimo icy’ubucucike mu mashuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/serivisi-z-umwalimu-sacco-gukorera-kure-no-kutagira-mudasobwa-ahakwiriye

  • Umuntu wa mbere yishwe na Ebola muri Kenya – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubuzima wa Kenya, Aden Duale, yavuze ko uwo murwayi yapfuye ndetse kugeza ubu abantu 28 bahuye na we bamaze kumenyekana, barimo abo mu muryango we n'abakozi bo kwa muganga.

    Uru rupfu rubaye mu gihe RDC ikomeje guhangana n'icyorezo cya Ebola gikomeye kurusha ibindi byose iki gihugu cyigeze kugira. Cyatewe n'ubwoko bwa Ebola buzwi nka Bundibugyo, kandi kuva cyatangazwa hagati muri Gicurasi 2026, abarwayi barenga 8.000 bamaze kwandura, mu gihe abarenga 4.000 bapfuye.

    Iki cyorezo cyari cyaranageze muri Uganda, aho abantu 20 banduye, babiri muri bo bakaza gupfa. Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje muri Kanama ko Uganda yari yongeye kutagira Ebola.

    Umuntu wa mbere yishwe na Ebola muri Kenya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuntu-wa-mbere-yishwe-na-ebola-muri-kenya