Nyuma y’akaruhuko k’ikipe y’igihugu, Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda iragaruka hakinwa umunsi wa kane aho Gorilla FC igomba kwakira Rayon Sports.
Ni umunsi uzakinwa guhera ku wa Gatanu w’iki cyumweru tariki ya 9 Ukwakira 2026.
Ni umunsi uzabimburirwa n’umukino wa Kigali FC izakiramo Gicumbi FC kuri Kigali Pelé Stadium saa 16h00′. Nyuma y’uyu mukino saa 19h00′, Rayon Sports izamanuka mu kibuga ikina na Gorilla FC.
Hari imikino ibiri yagizwe ibirararane, uwo Al Merreikh SC yagombaga kwakiramo Etoile del’Est n’uwo APR FC yagombaga gusura Al Hilal SC.
Impamvu ni uko aya makipe atari Etoile del’Est arimo kwitegura imikino Nyafurika.
Kugeza ubu nyuma y’umunsi wa 3, Gicumbi FC ni yo iyoboye urutonde n’amanota 9, Etincelles FC ifite 7 mu gihe Bugesera FC na Gasogi United ari iza nyuma zifite ubusa.
Gahunda y’umunsi wa wa kane wa BK Pro-League
Ku wa Gatanu tariki ya 9 Ukwakira 2026
Kigali FC vs Gicumbi FC
Gorilla FC vs Rayon Sports
Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Ukwakira 2026
Marine FC vs Kiyovu Sports
Bugesera FC vs Etincelles FC
Ku Cyumweru tariki ya 11 Ukwakira 2026
Musanze FC vs Gasogi United
Sunrise FC vs Police FC
Amagaju vs Mukura VS
Ibi byagarutsweho mu mahugurwa yateguwe na Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, ku bufatanye n'Intumwa z'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu Rwanda. Yari agamije kurebera hamwe uburyo bwo kugorora abakoze ibyaha no kubafasha gusubira mu muryango nyarwanda.
Aya mahugurwa yabaye kuva ku wa 29 Nzeri kugeza ku wa 2 Ukwakira 2026, mu Kigo cy'Igihugu cy'Amahoro, Rwanda Peace Academy, giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.
Yatanzwe n'impuguke zo muri Kaminuza yo mu Buhinde ya Rashtriya Raksha University (RRU), zasangije abayitabiriye ubunararibonye bw'igihugu cyabo mu kugorora abakoze ibyaha. Yanibanze ku gushimangira ubufatanye no kunoza imikorere y'inzego zigira uruhare muri iyo gahunda.
Kominiseri w'Agateganyo ushinzwe Igorora muri RCS, CSP Olive Mukantabana, yabwiye IGIHE ko aya mahugurwa yaje akenewe, kandi ko ubumenyi bayungukiyemo buzabafasha mu kazi kabo ka buri munsi.
Ati 'Mu Rwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora dusanganwe inshingano zo kwakira uwakoze icyaha hakurikijwe icyemezo cy'urukiko. Ubumenyi twungutse harimo uburyo bwo kwakira no kwita kuri wa muntu hubahirizwa uburenganzira bwa muntu. Twasanze tugomba kongera ubumenyi kugira ngo tubashe kubagorora twitaye ku buzima bwo mu mutwe, tukajya tubaganiriza ku mpamvu zatumye bakora icyaha no kumenya uko bari babayeho.'
Yakomeje ati 'Nyuma y'aya masomo nahise mbona ko tugifite icyuho ku buzima bwo mu mutwe kuko turacyafite abafatanyabikorwa badahagije ku buryo abamaze kugororwa bazajya bataha twizeye ko bagororotse ku buryo batazasubira mu migirire bahozemo.'
CSP Mukantabana yavuze ko bazakomeza gushimangira imikoranire n'izindi nzego zakira abasoje ibihano byabo, kugira ngo zibafashe gusubira mu buzima busanzwe.
Yongeyeho ko hazakorwa ibishoboka kugira ngo abakozi ba RCS bongererwe ubumenyi ku bibazo by'ubuzima bwo mu mutwe, bityo barusheho kubyitaho mu gukurikirana abagororwa.
Budengeri Boniface, umukozi ushinzwe ubugenzuzi mu Bushinjacyaha Bukuru, na we witabiriye aya mahugurwa, yabwiye IGIHE ko yababereye ingirakamaro, ashingiye ku ruhare rw'Ubushinjacyaha mu kugeza abaregwa ibyaha imbere y'inkiko.
Ati 'Urugendo rw'ubutabera ntirurangirira mu bihano gusa, kuko hari abantu benshi bagwa mu byaha babitewe n'impamvu nyinshi zitandukanye. Hari ubwo wasangaga bamwe bazaga bakekwaho ibyaha kandi mu mutwe bitameze neza. Hakenewe kujya babanza kubirebaho, hakiyambazwa izindi nzego mu kubikemura.'
Visi Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, Tuyizere Thaddée, yavuze ko guhuza inzego zifite aho zihuriye n'abajyanwa kugororwa bizafasha kurushaho kubahiriza uburenganzira bwabo.
Ati 'Aya mahugurwa yateguwe hagamijwe guhugura inzego zose zigira aho zihurira n'abantu bajyanwa kugororwa, kuko muri uru rugendo rwose hagomba gusigasirwa uburenganzira bwa muntu, banategurirwa gusubizwa mu muryango nyarwanda. Kuba baragaragaje ko n'ikibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe kigomba kwitabwaho ku bajyanwayo, ni urugendo twese tuzafatanyamo nta we usigaye.'
Tuyizere yagaragaje ko kuba hari abagororwa basoza ibihano byabo bakongera gukora ibyaha bikabasubiza mu bigo by'igorora, bishobora kugaragaza ko hari ibititaweho uko bikwiye mu rugendo rwabo rwo kugororwa.
Ibi byagarutsweho ku wa 2 Ukwakira 2026 ubwo BK yasozaga amahugurwa ngarukamwaka yahawe bamwe mu ba-agents bayo bo mu bice bitandukanye by'Igihugu.
Ni amahugurwa y'iminsi ibiri yabereye i Kigali, aho aba-agents 700 bongerewe ubumenyi kuri serivisi z'iyi banki ndetse na bo bagaragaza ibyifuzo bafite by'ibikwiye kunozwa.
Umuyobozi wa serivisi zo kwishyura no kwishurana muri BK, Ndayambaje Raoul yavuze ko iyi banki imaze imyaka irenga 13 ikorana n'aba-agents aho abarenze kuba abafatanyabikorwa, baba nk'abandi bakozi ba banki.
Aba ba-agents ba BK batangiye batanga serivisi zo kubitsa no kubikuza gusa, nyuma zigenda zongerwa ubu babasha gufasha abantu kwishyura zimwe muri serivisi nk'iz'uburezi, imisoro, kwishyura amazi n'umuriro ndetse no gufungurira abakiliya konti.
Mu gihe kiri imbere biteganyijwe ko bazajya bafasha abantu kuba batanga ubusabe bw'inguzanyo ndetse hari gahunda yo kujya bahugurwa kuri serivisi z'imari nyinshi bakabasha gufasha abakiliya bazi neza ibyo bakeneye, bikihutisha serivisi.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Karusisi Diane yavuze ko iyi banki ifite abakiliya hafi miliyoni imwe ariko ko Abanyarwanda bakeneye kugira konti bo bakiri benshi ku buryo aba-agents bazaba abafatanyabikorwa mu kubongera.
Ati 'Abanyarwanda bakeneye kugira konti bo ni miliyoni esheshatu kandi aba-agents tubitezeho kudufasha gufungura miliyoni eshatu noneho izindi eshatu na twe tukazifungura dukoresheje n'ikoranabuhanga.'
Gusa, yavuze ko nanone aba ba-agents bakwiye gutanga serivisi cyane ariko na bo biteza imbere aho BK iteganya kujya ibaha inguzanyo y'igishoro kandi bikorewe kuri telefone bitarenze muri Mata 2027, aho nk'ushaka kurangura azajya abona amafaranga bitamugoye ndetse n'ibindi.
Ati 'Hari kandi inguzanyo zihariye turi guteganya aho umu-agent azajya abona inguzanyo yo kugura imodoka n'izo kugura inzu. Ni nk'uko na twe nk'abakozi ba BK na bo bemerewe izo nguzanyo zihariye, rero na mwe muri nk'abakozi bacu tuzareba uko twabashyiriraho inguzanyo ifite inyungu ntoya. Turi kubikoraho nitugaruka hano umwaka utaha muzabitwishyuze.'
Yashimangiye ko kuzamura aba bafatanyabikorwa ba BK mu iterambere ari byo bikomeza kubaka icyizere iyi banki isanzwe yubakiyeho ibyo ikora, ariko abasaba umusanzu mu kurushaho gukora neza by'umwihariko gushyira ingufu mu gufungurira abakiliya konti nshya ziswe Gikundiro.
Umu-agent wa BK muri Gasabo witwa Niyonziza Mathias wahembewe gufungura amakonti menshi arenga 300 mu mwaka, yavuze ko ibanga ari ugukora amasaha menshi no kugaragaza ibirango byamamaza serivisi za BK ku bwinshi kuko bituma abamugana biyongera.
Yavuze ko kandi agiye gushyira ingufu mu byo akora kugira ngo abakiliya miliyoni eshatu basabwa bazabafungurire konti.
Kayirangirwa Alice wahembewe gutanga serivisi nziza mu kuba umu-agent wa BK mu gihe cy'umwaka, yavuze ko iyi banki na yo ibaha serivisi nziza bigatuma na we akora neza.
Ati 'Abakiliya bangana mbatega amatwi ku cyo bifuza cyose, nkababakorera mu gihe gito kandi nkakora amasaha menshi y'umunsi.'
Muri iyi nama kandi aba-agents batandatu bahize abandi mu gutanga serivisi neza kandi ku gihe, aho buri umwe yahawe 200.000 Frw.
Kugeza ubu BK ifite abahagarariye mu gutanga serivisi barenga 5000 mu gihugu hose, harimo abantu ku giti cyabo ndetse n'ibigo kandi baracyiyongera.
aba-agents 700 bongerewe ubumenyi kuri serivisi za BK ndetse na bo bagaragaza ibyifuzo bafite by'ibikwiye kunozwa
BK yijeje aba-agents bayo inguzanyo iborohereza kugura inzu n'imodoka
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Karusisi Diane yavuze ko iyi banki ifite abakiliya hafi miliyoni imwe, ariko ko Abanyarwanda bakeneye kugira konti bo bakiri benshi
Ni icyemezo buvuga ko bufashe nyuma y'igihe buganiriza abo babyeyi ku nshingano zabo, ariko bamwe mu bana bakomeza gusubira mu muhanda.
Umuyobozi w'Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Umuhoza Pascasie, yabwiye IGIHE ko bazabanza gukora ubukangurambaga mu mirenge yose, basobanurira abaturage ibiteganywa n'itegeko ryerekeye kurengera umwana.
Ati 'Nyuma yo gukora ubukangurambaga tuzatangira guhana ababyeyi batita ku nshingano zabo. Umwana ni byo ni uwacu twese ariko hari umubyeyi wamubyaye. Afite inshingano yo kumurera, kumurinda, kumurengera, no kumurinda imibereho mibi n'ubuzererezi burimo'.
Akarere ka Karongi gaherutse guhuriza hamwe abana 28 babaga mu muhanda, karabaganiriza, kanatumira ababyeyi babo muri ibyo biganiro. Icyakora, bamwe mu babyeyi banze kwitabira.
Bamwe mu bana baba mu muhanda baganiriye na IGIHE bavuze ko amakimbirane yo mu miryango no kutitabwaho n'ababyeyi biri mu mpamvu zituma bava mu ngo zabo.
Umwe muri bo yagize ati 'Impamvu tuba mu muhanda ni uko mama atatwitaho. Ntabwo aduhahira, yanze no kutugurira ibikoresho by'ishuri. Papa ntabwo tumuzi'.
Ingingo ya 32 y'Itegeko ryerekeye kurengera umwana iteganya ko umubyeyi, umwishingizi cyangwa undi muntu ufite inshingano zemewe n'amategeko ku mwana, uzirengagiza nta mpamvu yumvikana, ku buryo bibangamira bikomeye ubuzima, umutekano n'imibereho by'umwana cyangwa bikamutera kwishora mu buzererezi, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa gukora imirimo nsimburagifungo mu gihe kitarenze ukwezi kumwe. Iyo asubiriye icyo cyaha, ahanishwa igifungo kiri hagati y'amezi abiri n'atandatu n'ihazabu iri hagati ya 500.000 Frw na miliyoni 1 Frw, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Umwaka w'amashuri wa 2024/2025 warangiye mu Karere ka Karongi habarurwa abana barenga 700 bataye ishuri. Bamwe mu bana bata ishuri ni bo nyuma bisanga baba mu muhanda.
Ababyeyi b'i Karongi batererana abana bakajya mu muhanda bagiye kujyanwa mu nkiko
Uyu Musenateri yasobanuye ko hari abantu bafite akazi kabatunga, ariko bagashora amafaranga mu rusimbi, bikagera aho babura n'ayo kwishyurira abana babo amashuri.
Yagaragaje ko kurwanya iki kibazo byafasha imiryango kubaho neza, ikagira amikoro yo kwiteza imbere, bikanagira uruhare mu iterambere ry'urwego rw'imari.
Minisitiri w'Intebe, Dr Nsengiyumva, yavuze ko iki kibazo kizwi kandi ko hari ingamba zatangiye gufatwa, zirimo gufunga hamwe mu hakinirwa imikino y'amahirwe. Icyakora, yemeye ko ibimaze gukorwa bidahagije.
Ati 'Biragaragara ko dukiwiye gukora ibirenzeho. Na cyo turaza kukirebaho nk'uko twarebye inzoga z'ibyuma kuko ingamba twafashe zisa n'aho zitakiranduye.'
Ku wa 30 Nzeri 2026, Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, rwahagaritse uruhushya rwa sosiyete ya Forzza rwo gukora ibikorwa by'imikino y'amahirwe.
Iteganyagihe ryasohotse ku wa 30 Nzeri 2026 rigaragaza ko ubwo bushyuhe buteganyijwe kuva ku wa 1 kugeza ku wa 10 Ukwakira, bukazaboneka no mu Karere ka Bugesera n'ibice byinshi by'uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Rwamagana na Ngoma.
Ubushyuhe nk'ubwo buteganyijwe kandi mu bice bito byo mu majyaruguru ya Kirehe, mu Mayaga no mu kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi.
Muri rusange, ubushyuhe bwo hejuru ku manywa mu gihugu buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 31, bitewe n'imiterere ya buri gace.
Ibice byo mu burengerazuba no mu majyaruguru y'Akarere ka Musanze, ndetse n'ibyo mu majyaruguru y'uburengerazuba bwa Nyabihu, ni byo biteganyijwemo ubushyuhe bwo hejuru buke, buri hagati ya dogere 20 na 22.
Nijoro, mu bice byo hagati by'Umujyi wa Kigali hateganyijwe ubushyuhe buri hagati ya dogere 16 na 19. Ni na bwo buteganyijwe henshi muri Nyagatare na Gatsibo, mu burasirazuba bwa Kayonza no mu majyaruguru ya Kirehe.
Mu bice byinshi bya Nyabihu, mu burengerazuba bwa Musanze na Nyaruguru, mu majyaruguru y'uburengerazuba bwa Ngororero, mu majyepfo no mu burengerazuba bwa Nyamagabe ndetse no mu burasirazuba bwa Rusizi, hateganyijwe ubushyuhe bwo hasi buri hagati ya dogere 10 na 12.
Ku bijyanye n'imvura, Meteo Rwanda iteganya ko mu minsi icumi ya mbere y'Ukwakira izaba iri hagati ya milimetero 15 na 90 mu gihugu, iri ku kigero cy'impuzandengo y'isanzwe igwa muri icyo gihe.
Izagwa hagati y'iminsi itatu n'itanu, cyane cyane kuva ku wa 6 kugeza ku wa 10 Ukwakira, bitewe n'imiterere ya buri hantu.
Mu Mujyi wa Kigali hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 35 na 50. Ingano nk'iyo iteganyijwe no mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Rwamagana, henshi muri Kayonza na Bugesera, mu majyaruguru ya Ngoma no mu bice bitandukanye by'Intara y'Amajyaruguru n'iy'Amajyepfo.
Imvura nyinshi kurusha ahandi, iri hagati ya milimetero 70 na 90, iteganyijwe henshi mu Karere ka Nyamasheke, mu bice byo hagati bya Rusizi no mu majyaruguru y'uburengerazuba bwako.
Mu bice bisigaye by'Intara y'Iburengerazuba no mu bice bimwe bya Nyaruguru, Burera, Nyamagabe, Gakenke na Muhanga, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na 70.
Meteo Rwanda yanatangaje ko hateganyijwe umuyaga ufite umuvuduko uri hagati ya metero enye na 14 ku isegonda mu bice bitandukanye by'igihugu.
Umuyaga mwinshi kurusha ahandi, ufite umuvuduko uri hagati ya metero umunani na 14 ku isegonda, uteganyijwe mu bice byinshi bya Rubavu na Karongi, mu bice byo hagati bya Rutsiro no mu majyaruguru ya Nyamasheke.
Iki kigo cyasabye abaturage, cyane cyane abatuye ahateganyijwe imvura n'umuyaga mwinshi, gukomeza gufata ingamba zo kwirinda ingaruka zabyo, bakurikiza amabwiriza bahabwa na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, MINEMA.
I Kigali hateganyijwe ubushyuhe bwa dogere 31 mu minsi ya mbere y'Ukwakira
Dafroza, wamaze imyaka myinshi afatanyije n'umugabo we Alain Gauthier mu guharanira ko abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagezwa imbere y'ubutabera, yitabye Imana azize uburwayi.
Mu butumwa yanyujije kuri X ku wa 3 Ukwakira 2026, Nduhungirehe yagaragaje ko ibikorwa bya Dafroza bizakomeza kuzirikanwa no gushingirwaho mu gukomeza urugamba yari yaritangiye.
Ati 'Ni igihombo gikomeye ku Rwanda, ku butabera no ku kiremwamuntu cyose. Umurage wa Dafroza Gauthier uzahora mu byo twibuka no mu bikorwa byacu, ubere ishema ab'iki gihe n'icyitegererezo ab'ahazaza.'
Nduhungirehe yasoje yifuriza Dafroza Gauthier kuruhukira mu mahoro. Ubu butumwa yabutanze asangiza ubwo Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yari yanditse agaragaza agahinda yatewe n'urupfu rwe, anihanganisha umugabo we.
Guverinoma y'u Rwanda na yo yihanganishije Alain Gauthier, umuryango we, inshuti n'abantu bose ibikorwa bya Dafroza byabereye icyitegererezo.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, yashimye ubwitange bwe mu gushakisha ibimenyetso no guharanira ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahanwa.
Dafroza n'umugabo we batangiye urugamba rwo gushakira ubutabera abazize Jenoside mu 1996. Mu 2001 bashinze umuryango Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR), wibanda ku gukurikirana abakekwaho Jenoside baba mu Bufaransa.
Dafroza yagize kandi uruhare rukomeye mu guhindura mu Gifaransa inyandiko z'Ikinyarwanda zifashishwaga mu manza. Ubumenyi yari afite ku mateka y'u Rwanda n'ururimi rw'Ikinyarwanda bwabafashije mu gukusanya no gusobanura ibimenyetso.
Ku wa 18 Ugushyingo 2017, Perezida Paul Kagame yambitse Dafroza n'umugabo we Impeta y'Igihango, abashimira umusanzu wabo. Iyi mpeta ihabwa abantu bagaragaje ibikorwa by'indashyikirwa mu gutsura ubucuti n'ubufatanye hagati y'u Rwanda n'ibindi bihugu, no guhesha agaciro u Rwanda n'Abanyarwanda ku rwego mpuzamahanga.
Dafroza n'umugabo we batangiye urugamba rwo gushakira ubutabera abazize Jenoside mu 1996
Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yabwiye Urubyiruko rw'Abakorerabushake ko Ubuyobozi bubafitiye icyizere. Yabibukije ko aribo mbaraga z'Igihugu zubaka kandi vuba, abasaba kudapfusha ubusa amahirwe y'icyizere bafitiwe. Yabashimiye Umuhate n'Imbaraga bashyira mu bikorwa bizana impinduka nziza ku muturage, Umuryango ndetse n'Igihugu. Yabasabye kudatezuka ku gukora neza kuko Igihugu kibitezeho byinshi byiza.
Meya Dr Nahayo Sylvere, ibi yabisabye Urubyiruko rw'Abakorerabushake nyuma y'Igikorwa cy'Umuganda wakozwe hasanwa inzu z'Abatishoboye mu Kagari ka Kabagesera, mu kwezi kwahariwe ibikorwa by'Urubyiruko rw'Abakorerabushake. Ni ukwezi bajyanyemo Insanganyamatsiko igira iti' Urubyiruko rw'Abakorerabushake ku Isonga mu Iterambere ry'Umuturage'.
Yababwiye kandi ati' Muri Urubyiruko rushoboye. Nta mpamvu twagira ibibazo mu muryango dufite urubyiruko rungana gutya! Mufite imiryango muvukamo, mufite abaturanyi banyu, mufite aho muba, mufite abo muhura nabo mu miryango. Turifuza ko uwo umuryango nyarwanda uba mu muryango ufite icyerekezo kandi ushoboye. Nta handi rero bakwiye kuvoma izo mbaraga, ubwo bumenyi, ubwo bushobozi! Ni kuri twebwe Urubyiruko nk'imbaraga z'Igihugu zubaka kandi vuba'.
Meya Dr Nahayo Sylvere, yababwiye kandi, ati' Twibuke ko Igihugu kidutangaho byinshi kuruta ibyo tugiha. Imbaraga dukoresha ni nke ugereranije n'Ubushobozi Igihugu kigenda kiduha, kidushakira icyerekezo. Rero, izo mbaraga nke dufite tuzikoreshe uko ziri, Igihugu kiduhe byinshi ariko natwe tugihe ibyo dushoboye byosemu mbaraga zose dufite'.
Umuhuzabikorwa w'Urubyiruko rw'Abakorerabushake mu Karere ka Kamonyi, Kirezi Thacien yabwiye intyoza.com ko imbaraga zo gukorera Umuryango Nyarwanda, Gukorera Igihugu bazifite, ko kandi batazatezuka.
Avuga ko Umuganda bakoze uyu munsi bibanze ku gucukura no gusibura Imirwanyasuri bagamije gukumira amazi ajya ku nzu z'abatishoboye, cyane ko muri iyi minsi hitezwe imvura nyinshi. Batangiye kandi gusasa amabuye n'amatafari mu byumba hagamijwe gushyiramo Sima, Gupavoma kugira ngo inzu zibe inzu nziza kurusha uko zisanzwe bityo abazituyemo babe heza.
Kirezi, avuga ko muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa by'Urubyiruko rw'Abakorerabushake bateguye Gusana inzu bigaragara ko zishaje cyangwa se zifite ibibazo, bategura kubaka cyangwa kuzamura inzu nshya, Kubaka Uturima tw'Igikoni, Gukora Ubukangurambaga mu Rubyiruko ku kwirinda Inzoga zitujuje Ubuziranenge, Kuganira n'ibyiciro bitandukanye by'Urubyiruko hagamijwe kubakangurira kwirinda inda ziterwa Abangavu, Kurwanya Imirire mibi n'Ibindi kandi byose bikazakorerwa mu mirenge yose igize Akarere ka Kamonyi.
Rutaremara Veneranda, Umusaza w'imyaka 68 y'amavuko uri mu basaniwe inzu n'uru rubyiruko, ashima imbaraga zarwo mu kwegera no gufasha abaturage kugira imibereho myiza.
Ati' Njyewe nashimye uru rubyiruko kandi banejeje. Narebye ukuntu bitanga bakaza gukora numva ni byiza cyane, iyaba byahoraga gutya. Inzu yasaga nabi cyane!, Umukungugu mu nzu, bya rukarakara bishinyitse amenyo!, Hari harimo imperi, harimo imbeba zirirwaga zirukankamo, ariko ubu urabona ko bigaragaza isura y'ahantu. Urubyiruko rutagiye mu biyobyabwenge abantu batungana, Igihugu cyamera neza. Ndashimira Urubyiruko n'Ubuyobozi, by'Umwihariko Perezida Paul Kagame kuko ibi byose, ni HE Paul Kagame'.
Imbaraga z'uru rubyiruko rw'abakorerabushake mu kwezi kwahariwe ibikorwa byarwo, zizunganirwa n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi kuko aho badafite ubumenyi cyangwa se Ubushobozi ku gikorwa runaka bagiyemo nko Kubaka no gusana inzu, Akarere kateganije Amafaranga yo kwifashisha mu guhemba abafundi cyangwa Abayedi aho bakenewe.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko inkuru y'urupfu rwa Dafroza Gauthier yababaje cyane Abanyarwanda n'abanyamahanga bazi ubutwari bwe.
Yashimangiye ko mu izina rya Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yihanganishije umugabo we Alain Gauthier, abana be, umuryango we mugari n'abagize Ishyirahamwe CPCR.
Yagaragaje ko Dafroza Gauthier n'umugabo we Alain Gauthier batasiganaga mu rugamba rwo guharanira ubutabera. Yanavuze ko abagize CPCR bahuriye ku ishyaka ryo kwanga ko abakoze Jenoside bahungiye mu Bufaransa bacikira kubazwa ubwicanyi bakoze.
Minisitiri Dr. Bizimana yanakomeje abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi Dafroza yafashije kubona imbaraga zo kugeza mu butabera ababarimburiye imiryango.
Yavuze ko bamwe mu bakurikiranywe bamaze gukatirwa n'inkiko zo mu Bufaransa ku byaha bakoze, kandi ko abagejejwe mu nkiko bose bahamwe n'ibyaha.
Yagize ati 'Guharanira ubutabera ngo icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi gihanwe ni ikamba ry'ibyishimo.'
Mu gushima uruhare rwa Dafroza, Minisitiri Bizimana yavuze ko azahora yibukirwa ku murage ukomeye wo guharanira ukuri, ubutabera n'umucyo, abikora mu bwitange budacogora.
Dafroza Gauthier yavukiye muri Perefegitura ya Butare mu 1954. Yamenyanye na Alain Gauthier ubwo Alain yari umwarimu mu Rwanda, bashyingirwa mu Bufaransa. Babyaranye abana batatu.
Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ubwo Dafroza yari mu Bufaransa. Yamusigiye igikomere kuko yiciwemo abantu bagera kuri 80 bo mu muryango we.
Aya mateka ashaririye yabaye imbarutso y'ubufatanye bwa Dafroza na Alain bwo gutangira gushakira ubutabera abazize Jenoside mu 1996, mu 2001 bashinga umuryango uharanira kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside, CPCR.
Umurimo wa CPCR wari ugushakisha amakuru y'ahantu abakoze Jenoside bihishe mu Bufaransa, bagakusanya ibimenyetso n'ubuhamya ku byaha byakozwe, hanyuma byamara kuzura bagasaba ubutabera gukora iperereza.
Mu bakurikiranywe babigizemo uruhare harimo Octavien Ngenzi, Tito Barahira, Dr. Sosthène Munyemana, Dr. Eugène Rwamucyo, Philippe Hategekimana alias Philippe Manier alias Biguma, Laurent Serubuga na Pascal Simbikangwa.
Ni bo bakurikiranye dosiye y'umugore wa Habyarimana Juvénal, Agathe Kanziga, ku ruhare yagize mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside mu minsi ya mbere yayo, nubwo iperereza yakozweho ryagiye rihagarara.
Ubwitange bwa Dafroza na Alain Gauthier bwatumye ku wa 18 Ugushyingo 2017, Perezida Paul Kagame abambika Impeta y'Igihango ihabwa ababaye indashyikirwa mu bikorwa byo guteza imbere ubufatanye bw'ibihugu.
Dafroza Gauthier yagize uruhare mu guharanira mu gutuma abajenosideri bahungiye mu Bufaransa bakurikiranwa ku byaha bakoze
Ni gahunda yatangijwe mu Rwanda kuri uyu wa 30 Nzeri 2026.
Abakora imyuga itandukanye bavuga ko bagorwa cyane no kubona imirimo mu mahanga ndetse no mu bigo mpuzamahanga bikorera mu Rwanda, bitewe n'uko nta cyemeza ko bazi gukora iyo mirimo, hamwe n'abiyitirira ibyo bakora kandi batabishoboye.
RTB yatangije gahunda yo gushyiraho ibizamini mpuzamahanga 'Trade Test' birimo ibyo kuvuga n'ibyo gushyira mu ngiro, abafite ubumenyi ku myuga n'ubumenyingiro babitsinda ku rwego rwo hejuru bagahabwa impamyabushobozi ibemerera gukora ku ruhando mpuzamahanga.
Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi yavuze ko Abanyarwanda bafite ubumenyi bwihariye mu myuga itandukanye ariko batabifitiye impamyabushobozi ari bo bakoreshwa ibyo bizamini.
Ati ' Tureba Abanyarwanda bafite ubumenyi bwihariye mu myuga itandukanye ariko badafite impamyabushobozi tukabakoresha ikizami gitangwa ku ruhando mpuzamahanga cyerekana koko ko uwo mwuga awukora ku buryo bwujuje igipimo mpuzamahanga, hanyuma bagahabwa impamyabushobozi'
Mu kizamini cyatanzwe, cyateguwe n'Ikigo cy'Ikoranabuhanga muri Afurika y'Epfo, BluLever, gikorwa n'abakora ibijyanye n'amazi 20, hatsinda 11 ari na bo bahawe impamyabushobozi.
Jean Baptiste Musabyimana wari usanzwe uri mu rugaga rw'abakora ibijyanye n'amazi, wahawe impamyabushobozi ndetse akanahabwa igihembo nk'uwahize abandi mu mitsindire, yavuze ko iyi gahunda ishyiraho umucyo ku bakora ibijyanye n'amazi' babifitiye ubumenyi n'ababyiyitirira
Ati 'Iyi gahunda ije gukemura ikintu gikomeye no mu rugaga rwa ba kanyamigezi duhora twibaza, cy'abantu biyitirira uyu murimo. Umuntu arabyuka mu gitondo yamenya gufata imfunguzo z'amazi akavuga ko yabaye kanyamigezi. Nyamara hari inzego atagomba gutaruka ngo abe kanyamigezi wuzuye.'
Uwamahoro Eugenie usanzwe ari umwarimu, yavuze ko iyi gahunda igiye gutuma yigisha ibintu azi neza, kandi akavuga ko ubu bagiye gukora ibintu byujuje ubuziranenge bwemewe ku ruhando mpuzamahanga.
Ati ' Biba byiza kwigisha ibintu uzi kandi unakora. Ubu nzajya mbigisha mbaha n'ingero z'ibintu nzi neza ko ari byo bizima… hari ababikora batabizi neza ugasanga bakoze ibintu bitajyanye n'ibyo turi kugenderaho ubu. Ariko ubu tugiye kujya dukora ibintu tubizi ko n'ahandi ari ko bikorwa.'
Eng. Umukunzi yavuze ko iki gikorwa kizakomeza mu gihe kitarenze amezi atatu, kigakomereza no mu yandi mashami ya Tekinike, Imyuga n'Ubumenyingiro.
Umuyobozi Mukuru wa RTB yasobanuye uburyo izi mpamyabumenyi ziboneka
Uwamahoro ni we mukobwa wenyine mu begukanye impamyabushobozi
Uwamahoro agiye kujya yigisha ibijyanye n’igihe
Musabyimana yahawe impamyabushobozi
Musabyimana ntiyumva ukuntu umuntu akora ku mfunguzo z’amazi agahita aba inzobere mu bijyanye n’amazi
Abakora ibijyanye n’amazi bahawe impamyabushobozi
Aba bose ntawuzabitiranya n’abatubuzi kubera bafite impamyabushobozi