Author: webrwanda

  • Imbamutima z'abarimu bamaze imyaka irenga 40 mu burezi bw'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Aba babyeyi bigishaga ku Rwunge rw'Amashuri rwa Cyivugiza, ishuri riherereye mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge. Mukeshimana Germaine yari amaze imyaka 40 ari umurezi mu gihe Mukamusoni Elizabeth yari amaze imyaka 43 nk'uko bombi babibwiye IGIHE ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu ku wa 5 Ukwakira 2026.

    Mukeshimana yavuze ko yatangiye kwigisha mu 1985, atangira yigisha mu ishuri ryigenga ryo mu Rugunga, aho yatangiriye ku mushahara ungana na 10.400 Frw ariko kuko yari umwana w'umukobwa watahaga iwabo, avuga ko atigeze agira ikibazo dore ko n'ayo mafaranga yari afite agaciro cyane.

    Yavuze ko iyo agereranyije uburezi bw'icyo gihe n'ubw'uyu munsi asanga bwarahindutse cyane kuko muri icyo gihe byasabaga abana gufata buri kintu cyose mu mutwe kandi bikanabasaba gukurikira mwarimu cyane kuko nta handi bakuraga ubumenyi.

    Yongeyeho ko muri iki gihe haje ikoranabuhanga ryinshi ryorohereza uburezi, ababyeyi benshi bariga ku buryo bashobora gufasha n'abana babo.

    Kimwe mu bishimisha Mukeshimana ni ugutambuka agahura n'abo yigishije bakamusuhuza. Ati “Hari igihe ugera ahantu ugahura n'umuntu wowe utakimwibuka akaguhamagara ati 'mwarimu'. Nko mu bo nahereyeho hari abo njya mbona, iyo rero umuntu aguhamagaye biragushimisha. Mu bo nigishije harimo Minisitiri, abandi bari mu ngabo n'ahandi henshi.”

    Yavuze ko uburezi ari umwuga mwiza kuko utuma abawukora basabana n'abana kandi n'ubukora bukamufasha guhora yumva ari nk'umwana. Yashimangiye ko buruhura, asaba Leta kwita ku barimu cyane.

    Ati “Icyo nasaba Leta ni ukwita kuri mwarimu kurusha, n'ubundi Leta itwitaho inakora ibishoboka byose, rero n'ubundi nayisaba kwita kuri mwarimu. Minisiteri y'Uburezi ku byemezo ifata, ntikabiture kuri mwarimu, bajye bamwegera bamuganirize kuko ni we uri aho hasi, ni we uzi ibibazo by'abana.”

    Mukamusoni Elizabeth umaze imyaka 43 yigisha, ni undi mwarimu wari ubirambyemo.

    Yavuze ko kwigisha ari urugendo rurerure rwaranzwe n'ibyiza byinshi kuko yishimira ko hari abantu benshi bari mu nzego za Leta yafashije guha ubumenyi n'uburere butuma bari gukorera igihugu neza.

    Yavuze ko mu bo yigishije harimo abaganga, abakora mu nzego z'ubuyobozi, abubatsi, abarimu bagiye bamufatiraho icyitegererezo n'abandi benshi.

    Ku bijyanye n'umwana ushaka kwiga uburezi cyangwa uri kubwiga uyu munsi, Mukamusoni yavuze ko akwiriye kubanza kubukunda.

    Ati “Umwana uri kwiga uburezi namugira inama yo kubukunda, burya iyo udakunze ikintu ukoramo ntabwo kigushimisha, gukunda uburezi ni byiza, nanjye narabukunze kandi mburambamo. Abakiri bato nabagira inama yo kubukunda kuko kwigisha biruhura mu mutwe kandi nibabukunda bazabumaramo igihe.”

    Uyu mubyeyi yavuze ko aramutse agiriwe nk'icyizere akaba mu bafata ibyemezo mu burezi cyane cyane ku Mwalimu Sacco, yahindura uburyo umwarimu agurizwamo amafaranga. Yavuze ko muri iki gihe umwarimu asabwa ingwate nyamara rimwe na rimwe akazi ke kagakwiriye kuba ingwate ikomeye.

    Mukamusoni Elizabeth yishimira ko mu myaka 43 yari amaze mu burezi yafashije benshi

    Mukeshimana Germaine yavuze ko mu myaka 40 yari amaze mu burezi mu bo yigishije harimo minisitiri nubwo atavuze uwo ari we


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbamutima-z-abarimu-bamaze-imyaka-irenga-40-mu-burezi-bw-u-rwanda

  • Kuvugurura amasangano ya Gishushu, Chez Lando na Sonatube bizatangira muri Mutarama 2027 – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga muri RTDA, Gihozo Mivugo Frank, yabitangarije mu kiganiro Waramutse Rwanda cya RBA.

    Yavuze ko binyuze mu mushinga wa Kigali Urban Transport Improvement (KUTI), ayo masangano atatu ari yo azibandwaho mu cyiciro cya mbere, kuko ari mu hakunze kugaragara umuvundo ukabije w'ibinyabiziga muri Kigali.

    Yagize ati “Mu cyiciro cya mbere tuzahera kuri Chez Lando, Gishushu na Sonatube. Rwiyemezamirimo ari hafi kuboneka, azabanza akore imbata (design), kandi turateganya ko mu kwa Mbere ishobora kuboneka noneho tugatangira imirimo yo kubaka”.

    Gihozo yasobanuye ko aya masangano azavugururwa ku buryo imodoka zijya mu byerekezo bitandukanye zitazongera guhurira zose ahantu hamwe.

    Hazubakwa imihanda inyura hejuru ndetse n'inyura munsi y'indi, kugira ngo ibinyabiziga bikomeze urugendo bitabaye ngombwa ko bihagarara mu masangano.

    Ati “Ku Gishushu niho tuzubaka umuhanda uca hejuru naho kwa Lando na Sonatube ho hazubakwa imihanda ica hasi”.

    Biteganyijwe ko nyuma yo kurangiza icyiciro cya mbere cy'uyu mushinga, hazakurikiraho kuvugurura andi masangano arimo aya Gisozi na Rwandex.

    Imirimo yo kuvugurura amasangano ya Gishushu, Chez Lando na Sonatube ishobora gutwara agera kuri miliyari 145 Frw.

    Kwa Lando hazubakwa umuhanda uca munsi ku buryo abagana mu Giporoso batazajya bahura n’abajya i Remera

    Sonatubes hazubakwa umuhanda uca munsi ku buryo abava Rwandex berekeza Giporoso batazajya bahura n’aberekeza Nyanza ya Kicukiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuvugurura-amasangano-ya-gishushu-chez-lando-na-sonatube-bizatangira-muri

  • Abagororwa 526 bakoze Jenoside batangiye amahugurwa azabafasha gusubira mu miryango – #rwanda #RwOT

    Aya mahugurwa yatangiye ku wa 5 Ukwakira 2026, akaba ateganyijwe kurangira ku wa 31 Ukuboza 2026. Yitabiriwe n'abagororwa baturutse mu magororero 17, aho kimwe cya kabiri cyabo bamaze imyaka isaga 30 bafunzwe.

    Ni icyiciro cya 10 cy'iyi gahunda ya Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye n'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, ndetse n'abandi bafatanyabikorwa.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Ishami ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa muri MINUBUMWE, Kayumba Alice Uwera, yavuze ko iyi gahunda igamije gufasha abarangiza ibihano gusubira mu miryango biteguye kubana neza n'abandi no kwirinda ibikorwa byahungabanya ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.

    Uwera yavuze ko kurangiza igihano bidahita bisobanura ko ibibazo byose umuntu yari afite birangiye, kuko bamwe bashobora gusubira mu miryango bafite imbogamizi zirimo ipfunwe n'ikimwaro, kwiheza, kubura icyizere ndetse n'imibanire mibi n'imiryango yabo cyangwa iy'abo bahemukiye.

    Yagaragaje ko hari n'abashobora gukomeza kugira ingengabitekerezo ya Jenoside, kwanga kuvugisha ukuri ku byaha bakoze, kwinangira gusaba imbabazi cyangwa kutagaragaza aho imibiri y'abishwe yashyizwe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Ati 'Ni muri urwo rwego abitabiriye aya mahugurwa bigishwa amateka y'igihugu, ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, uruhare rwabo mu kubaka Ubumwe n'Ubudaheranwa ndetse n'uko bashobora kugira uruhare mu iterambere ry'imiryango yabo n'igihugu.'

    Amahugurwa agamije kandi kubafasha gusobanukirwa inshingano zabo nyuma yo gufungurwa, kumenya uko bakwiriye kwakira impinduka bazasanga mu miryango no kongera kubaka icyizere.

    MINUBUMWE ivuga ko bamwe bashobora guhura n'ibibazo by'imibanire, ubukene, amakimbirane ashingiye ku mitungo n'urubyaro cyangwa kutongera kugira imibanire n'imiryango yabo nk'uko byari bimeze mbere yo gufungwa.

    Ni yo mpamvu abitabiriye aya mahugurwa basabwa gutangira kwitegura hakiri kare, bakumva ko kurangiza igihano ari intangiriro y'ubundi buzima bubasaba kugira inshingano no kongera kwiyubakira icyizere mu muryango.

    Uwera yasabye abagiye kurangiza ibihano kubakira ku ihame ry'ubunyarwanda, bakabana neza n'imiryango yabo, abaturanyi ndetse n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Muzite cyane ku kubakira ku ihame ry'ubunyarwanda no kubana neza n'abo musanze: imiryango yanyu, abaturanyi n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mukirinda isubiracyaha cyane cyane ivangura n'amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside, muzarangwe n'ukuri no kurera neza ababyiruka mutabatoza urwango.'

    Yabasabye kandi kwakira impinduka bazasanga mu miryango yabo no kugira uruhare mu bikorwa biganisha ku kwiteza imbere no kubana neza n'abandi.

    Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS, Theos Badege, yasabye abagenerwabikorwa b'aya mahugurwa kuzayakurikira neza, bakazirikana ko bageze mu gihe cyo kwitegura kuva mu igororero bagasubira mu muryango.

    Ati 'Iyi gahunda ya Leta ishyirwa mu bikorwa na MINUBUMWE tuyifata nk'inyunganizi. Yego bagiye gufata amahugurwa yihariye ariko umunsi ku munsi bagiye baganirizwa. Turagira ngo rero dusabe abagenerwa aya mahugurwa bazatege amatwi, bamenye ko bari hagati y'Igororero n'umiryango bagiye kwinjiramo.'

    Badege yabasabye kuzagera mu miryango biteguye gutanga umusanzu wabo no kugaragaza impinduka mu myitwarire yabo.

    Ati 'Muzinjira mu muryango nyarwanda, ntitwifuza kubabona kandi mu bitabo byacu. Mutangire mwitegure gutanga byinshi kugira ngo babone ko mwahindutse, mwitandukanye n'ikintu cyose cyatuma mwongera kwinjira mu muryango w'Igororero. Nta zina na rimwe dufite aha rizongera kugaruka mu bitabo byacu. Rwose nubwo twabanye igihe kirekire, ariko ntimuzagaruke.'

    MINUBUMWE ivuga ko gutegura abarangiza ibihano bigomba kujyana no gutegura imiryango bagiye gusubiramo, kugira ngo habeho imibanire myiza, ubwumvikane n'umutekano.

    Kugeza ku cyiciro cya cyenda cyasojwe muri Nzeri 2026, abagororwa 2.103 bari bamaze guhugurwa muri iyi gahunda. Iki cyiciro cya 10 nikirangira, umubare w'abazaba bamaze kuyanyuramo uzagera kuri 2.629.

    Abagororwa 526 bakoze Jenoside batangiye amahugurwa azabafasha gusubira mu miryango

    Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS, Theos Badege, yasabye abagenerwabikorwa b'aya mahugurwa kuzayakurikira neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagororwa-526-bakoze-jenoside-batangiye-amahugurwa-azabafasha-gusubira-mu

  • Mu Ukwakira hazaboneka imvura iruta isanzwe igwa – #rwanda #RwOT

    Mu nyandiko ya Meteo Rwanda ku miterere y'ibihe yasohotse ku wa 5 Ukwakira 2026, iki kigo cyagaragaje ko muri uku kwezi hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 90 na 300, ikazaba iri hejuru y'impuzandengo y'isanzwe igwa mu Ukwakira.

    Meteo Rwanda yatangaje kandi ko ubushyuhe bwo hejuru ku manywa buteganyijwe kuba buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 31, mu gihe ubwo nijoro buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi icyenda na 19.

    Muri uku kwezi kandi hateganyijwe umuyaga uringaniye ushobora rimwe na rimwe kuba mwinshi, ufite umuvuduko uri hagati ya metero enye na 14 ku isegonda.

    Imvura nyinshi iteganyijwe mu Ukwakira izatuma ubuhehere bw'ubutaka bwiyongera ahenshi mu gihugu. Meteo Rwanda igaragaza ko ibi bizagira uruhare rwiza mu bikorwa by'ubuhinzi byo mu gihembwe cy'ihinga A 2027, ndetse bikazatuma n'amazi yiyongera muri rusange.

    Iki kigo cyatangaje ko ubuhehere bw'ubutaka bwari bwaragabanutse mu bice bimwe na bimwe by'igihugu muri Nzeri 2026, bitewe n'imvura nke yabonetse muri uko kwezi, ariko bikaba biteganyijwe ko buziyongera mu Ukwakira bitewe n'imvura izagwa.

    Nzeri yaranzwe n'imvura nke

    Meteo Rwanda yagaragaje ko muri Nzeri 2026, imvura yaguye mu bice byinshi by'igihugu yari munsi y'impuzandengo y'isanzwe igwa muri uko kwezi.

    Mu bipimo 44 byifashishijwe mu gusesengura imvura yaguye, 40 byagaragaje imvura iri munsi y'impuzandengo, mu gihe ibipimo bine gusa ari byo byagaragaje imvura nyinshi kurusha isanzwe iboneka muri Nzeri.

    Imvura yaguye muri Nzeri yari hagati ya milimetero 1,2 na 124,6. Imvura nyinshi kurusha ahandi yapimiwe i Ntendezi mu Karere ka Nyamasheke, ingana na milimetero 124,6, mu gihe nke cyane yapimiwe i Nyamata mu Karere ka Bugesera, ingana na milimetero 1,2.

    Mu Mujyi wa Kigali, ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali hapimwe imvura ingana na milimetero 38,1, naho ku bupimiro bwa Gitega mu Karere ka Nyarugenge hapimwa milimetero 47,1.

    Meteo Rwanda yavuze ko imvura nke yo muri Nzeri yagize ingaruka ku mirimo yo gutegura imirima no gutera imyaka mu gihembwe cy'ihinga A 2027, ndetse igira ingaruka ku bworozi bitewe n'igabanuka ry'ubwatsi n'amazi.

    Ku rundi ruhande, imvura iteganyijwe mu Ukwakira izafasha kongera ubuhehere bw'ubutaka n'amazi, bityo igire uruhare rwiza mu buhinzi n'ubworozi, by'umwihariko mu mirimo yo gutera ibihingwa.

    Meteo Rwanda yasabye abaturage gukomeza gukurikira amavugurura y'iteganyagihe atangwa mu byiciro bitandukanye, birimo iritangwa buri nyuma y'amasaha atandatu, irya buri munsi, iry'iminsi itanu, iry'iminsi irindwi n'iry'iminsi 10.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-ukwakira-hazaboneka-imvura-iruta-isanzwe-igwa

  • Titi Brown wavuze kuri ‘Depression’ yatewe n’urukundo, yashimiye Nyambo #rwanda #RwOT

    Umubyinnyi wanamaze kwinjira mu buhanzi, Titi Brown yavuze ko atigeze akundana na Nyambo Jesca nubwo abantu bakomeje kujya babahuza cyane, avuga ko ari ‘contents’ babaga barimo, amushimira ko yamufashije cyane.

    Kuva Nyambo yakwambikwa impeta kugeza akoze ubukwe, mu nkuru zose zasohotse ntabwo haburagamo izina Titi Brown kuko benshi bari bazi ko bakundana, bavuga ko ahemukiye uyu musore.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Titi Brown yavuze ko bari inshuti ariko ubu batakiri inshuti.

    Ati “Reka tureke kubeshya abantu ntabwo tukiri inshuti. Nta kintu cyabaye ni ibihe.”

    Titi Brown yavuze ko umunsi Nyambo akora ubukwe yabyishimiye cyane kuko nyuma y’ibyo banyuranyemo bari bakimumutsindagira.

    Ati “Nyambo akora ubukwe narishimye cyane. Urumva nyuma y’uko biriya twabagamo byarangiye nakoraga video bagakomeza kumuntsindagira kandi tutagikorana.”

    Yakomeje avuga ko ni yo baba barakundanye ariko na none abantu baba bagomba kubaha icyemezo cy’umuntu kuko buri muntu agira amahitamo ye.

    Ati “Ni yo twaba twarakundanye ariko buri muntu wese agira umuntu w’inzozi ze, akavuga ngo njyewe nshaka kwishakira umujama umeze gutya, nshaka enjeniyeri, nshaka umudiyasipora, njye sinshaka kurangirira muri Afurika, sinkaka kubana n’umubyinnyi kandi tuba tugomba kubaha icyemezo cy’umuntu.”

    Yashimiye Nyambo kuko nyuma yo gufungurwa yamufashije gutuma adakomeza kwitekerezaho.

    Ati “Buriya mfunguwe yafashije ubwonko bwanjye guhuga (busy), urumva ni we wafataga umwanya wanjye wose, yatumye ntitekerezaho.”

    Yavuze ko ibyari hagati yabo ari ‘content’ bakoraga nta rukundo rwari rurimo.

    Ati “Impamvu abantu babyegereje umutima ni ziriya ‘content’, erega zari nziza. Urukundo ntarwo rwose. Buriya bumvaga bantwaye icyana kandi ntacyo bajyanye, none se ko tutakundanaga.”

    Titi Brown yavuze ko abantu bagiye babihuza na Nyambo ari uko yigeze gukora ikiganiro avuga ko muri 2023 yakundanye n’umukobwa w’inzobe ariko bakaba baratandukanye, yahishuye ko muri 2025 yarwaye depression y’urukundo (agahinda agakabije kubera urukundo).

    Yasabye abantu guha Nyambo amahoro, akubaka bakareka gukomeza kumuzana mu bintu adafite aho ahuriye nabyo.

    Titi Brown yashimiye Nyambo Jesca, ashimangira ko batigeze bakundana

    Source : http://isimbi.rw/titi-brown-wavuze-kuri-depression-yatewe-n-urukundo-yashimiye-nyambo.html

  • Kamonyi: Abarimu barasabwa kurushaho kuba Intangarugero, Gukunda Umurimo no ku wunoza #rwanda #RwOT

    Mu kwizihiza umunsi mukuru mpuzamahanga wa mwarimu wabaye kuri uyu wa mbere Tariki ya 5 Ukwakira 2026, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yasabye Abarimu kuba intangarugero mu kazi kabo, Gukunda umurimo no kurushaho kuwunoza, Kwihesha agaciro imbere y'abo barera, Guhanga udushya no gufasha abanyeshuri gukuza impano bifitemo kuko ari nyinshi.

    Meya Dr Nahayo, avuga ko kwizihiza uyu munsi wa mwarimu biri mu rwego rwo kwereka mwarimu ko ari uw'agaciro ariko kandi ari no mu rwego rwo ku mushimira uruhare rwe mu burezi no guteza imbere Igihugu.

    Agira kandi ati' Mwarimu niwe mutima w'Uburezi, niwe utoza abana Ubumenyi, Indangagaciro n'Ubushobozi, kandi niwe ubategurira kuzaba abayobozi n'abaturage beza b'u Rwanda'.

    Meya Dr Nahayo Sylvere, ashimangira ko mu kwizihiza uyu munsi ari n'uburyo bwiza bwo kumenyekanisha, kwerekana uruhare rwa mwarimu mu kubaka Ubukungu bushingiye ku bumenyi ndetse no mu kugera mu cyerekezo 2050 Igihugu cyihaye, ko kandi ku kijyanye n'Ireme ry'Uburezi ndetse n'Ikoranabuhanga, byose bigaragaza ko mwarimu ari inkingi ikomeye.

    Avuga kandi ati' Uyu munsi turawizihiza kandi kugira ngo tuzirikane ku byo mwarimu ahura nabyo, tumwumve, twumve ibyifuzo bye dufatanye mu gushaka ibisubizo byamufasha gukora neza akazi ke. Ni umwanya kandi wo kurengera no guteza imbere umwuga w'uburezi no gushimangira Ubufatanye hagati y'abarimu, Ubuyobozi ndetse n'abafatanyabikorwa mu kuzamura ireme ry'Uburezi'.

    Akomeza avuga ko uyu ari n'umwanya wo guha Abarimu uburyo bwo kongera gutekereza, kwisuzuma no gutekereza uburyo hakosorwa ibitaragenze neza, binyuze mu gukomeza kwihugura guhoraho, kuko ngo mwarimu akwiye gukomeza kwihugura kugira ngo ubumenyi afite burusheho kujyana n'igihe ndetse n'icyerekezo cy'Isi by'umwihariko icyerekezo cy'Igihugu.

    Meya Dr Nahayo, Asaba abarimu gukomeza mu cyerekezo cyiza barimo, Kwihesha agaciro mu bo barera ariko kandi no mu muryango Nyarwanda muri rusange. Ati ' Mukomeze rero kuba Intangarugero nk'uko n'ubundi mwari muri, mukunde Umurimo kandi mukomeze kurushaho kuwunoza. Muhange udushya kandi mufashe abanyeshuri gukuza impano bifitemo kuko abana turera bafite impano nyinshi, dukomeze kubafasha kugira ngo zikomeze kugenda zikura'.

    Meya Dr Nahayo Sylvere, yasabye abayobozi batandukanye mu karere ka Kamonyi by'umwihariko abari mu burezi ndetse n'abafatanyabikorwa gukomeza gufatanya n'abarimu, kubegera no kubumva hagamijwe ko abafite ibibazo bishobora kubangamira akazi kabo ka buri munsi bafashwa ngo bishakirwe ibisubizo.

    Umunsi mpuzamahanga wa mwarimu, washyizweho Tariki 5 Ukwakira 1966, wizihizwa buri mwaka hagamijwe gushimira no kuzirikana uruhare rukomeye mwarimu agira mu burezi ariko kandi n'uruhare rwe mu Iterambere ry'Igihugu. Ku rwego rw'Akarere ka Kamonyi, uyu munsi wizihirijwe mu murenge wa Rugalika, ahari abarimu basaga 500.

    Insanganyamatsiko y'Umunsi mpuzamahanga wa mwarimu y'uyu mwaka wa 2026, igira iti' Gushyigikira abarimu: Imyaka 60 yo kurengera umwuga w'Uburezi, Kuwuteza imbere no Gutegura ahazaza hacu'.

    Ibirori by'Umunsi mpuzamahanga wa mwarimu byasojwe n'Ubusabane, gusangira.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi: Abarimu barasabwa kurushaho kuba Intangarugero, Gukunda Umurimo no ku wunoza first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi: Abarimu barasabwa kurushaho kuba Intangarugero, Gukunda Umurimo no ku wunoza appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/10/06/kamonyi-abarimu-barasabwa-kurushaho-kuba-intangarugero-gukunda-umurimo-no-ku-wunoza/

  • Amavubi yanganyije na Kenya (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yanganyije ubusa ku busa na Kenya mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu Mbere tariki ya 5 Ukwakira 2026.

    Uyu munsi u Rwanda rwari rwakiriye Kenya mu mukino wa gicuti, ni nyuma yo kwitwara neza mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 aho rwatsinze Liberia na Cape Verde.

    Umutoza Stephen Constantine yari yahisemo gukoresha abakinnyi biganjemo abatarakinnye iyi mikino.

    Aho muri 11 Biramahire Abeddy ni we wenyine wabanjemo muri iyi mikino itambutse.

    Yari yahisemo gukina 3-5-2; Hakizimana Adolphe yari mu izamu, Niyigena Clement, Darly Nganji na Imanishimwe Emmanuel bakinaga nk’abakinnyi bo mu mutima w’ubwugarizi.

    Batanu bo hagati bari Uwumukiza Obedi, Iradukunda Elie Tatou, Muhire Kevin, Samuel Gueulette na Kwizera Jojea. Ba rutahizamu bari Biramahire Abeddy na Nshuti Innocent.

    Ntabwo u Rwanda rwagize igice cya mbere cyiza kuko nta mahirwe rwigeze rurema aho wabonaga iyi sisiteme yabatonze cyane.

    Kenya niyo yihariye igice cya mbere nubwo nayo nta mahirwe menshi afatika yabonye uretse nko ku munota wa 42 ubwo Hakizimana Adolphe yakuragamo umupira ukomeye wa Marvin Omondio. Bagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

    Stephen Constantine yatangiye igice cya kabiri akora impinduka Uwumukiza Obedi, Muhire Kevin, Samuel Gueulette na Biramahire Abeddy bavuyemo hakinjiramo Byiringiro Gilbert, Bizimana Djihad, Hakim Hamis na Joy-Lance Mickels.

    Izi mpinduka, zatumye Amavubi asatira ariko kubyaza umusaruro amahirwe babonye biba ikibazo nk’umupira Jojea yahaye Nshuti Innocent ariko awuteye unyura hanze y’izamu.

    Leroy-Jacques Mickels, Mbonyumwami Taiba, Niyomugabo Claude na Niyongira Patience baje kwinjira mu kibuga maze Kwizera Jojea, Nshuti Innocent, Iradukunda Elie Tatou na Hakizimana Adolphe binjiramo.

    Gusa ntacyo byatanze kuko umukino warangiye ari ubusa ku busa.

    Source : http://isimbi.rw/amavubi-yanganyije-na-kenya-amafoto.html

  • Amashuri yo mu Rwanda yatangiye guhabwa ikoranabuhanga ririmo n'irya 'robots' ryifashishwa mu masomo – #rwanda #RwOT

    Ibi bigo byamuritse ibisubizo by'ikoranabuhanga bitandukanye ku wa 2 Ukwakira 2026, mu nama yahuje abafatanyabikorwa mu ikoranabuhanga ryifashishwa mu burezi. Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi bashinzwe uburezi n'ikoranabuhanga mu bigo bya Leta, abahagarariye uburezi mu turere n'ibigo by'abikorera bihanga udushya muri uru rwego.

    Iyi nama yari igamije gushimangira ubufatanye mu kwagura ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu burezi hirya no hino mu gihugu.

    Mastercard Foundation EdTech Fellowship ni gahunda ishyirwa mu bikorwa na Rwanda ICT Chamber ku bufatanye na Mastercard Foundation, igamije gufasha ibigo biteza imbere ikoranabuhanga ryifashishwa mu burezi mu Rwanda.

    Ku ikubitiro, iyi gahunda iri gugfasha ibigo umunani: Zora Robotics Ltd, Soma Foundation Rwanda, Berulo Foundation, Creativity Lab, Nyereka Tech, Brain Ink, EdTech Solutions ndetse na Competence By Jobra. Biteganyijwe ko buri kimwe muri ibi bigo kizageza ikoranabuhanga ryacyo nibura mu bigo by'amashuri icumi, rikagirira akamaro abanyeshuri barenga 5000.

    Mu bigo byamuritse ibikorwa byabyo harimo Zorarobotics na Nyereka Tech, byerekanye za robo zifashishwa mu mashuri. Abanyeshuri bigishwa kuziteranya, kuziha amabwiriza no kuzikoresha mu myigire yabo.

    Umuyobozi ushinzwe imishinga muri Zorarobotics, Umutesi Delice, yasobanuye ko ubu buryo bufasha abana kwiga binyuze mu gushyira mu bikorwa ibyo bigishwa.

    Yagize ati 'Turabanza tukigisha umwana uko baha amabwiriza robo kugira ngo igire icyo imukorera, kuyishyiramo ama 'code', maze tukamuha ibice byayo tukamwereka uko babiteranya,.. Nk'ubu dufite robo zigisha kandizigasubiramo zitarambirwa; bityo umwana akabifata byoroshye.'

    Ibi bigo byari byaratangiye kugeza ibikorwa byabyo mu mashuri mbere yo gufashwa na Mastercard Foundation EdTech Fellowship, bikavuga ko byamaze kubona impinduka mu myigire y'abanyeshuri bakoresha iryo koranabuhanga.

    Munyeshyaka Shadrach washinze Nyereka Tech, yakoze urubuga rwigirwaho rwitwa Nedu App, yagaragaje ko gukoresha za robo byongereye ibikorwa abanyeshuri bakora bashyira mu ngiro ibyo bize.

    Ati 'Nk'ubu aho twazijyanye usanga biga gushyira mu ngiro ibyo bize bigeze mu 100 mu gihe cy'amezi atatu bakoresheje robo, mu gihe wasangaga bakora nka bitatu cyangwa bitanu mu mwaka wose.'

    Mu ikoranabuhanga ryamuritswe harimo n'irigamije kugabanya umwanya abarimu bamara bakosora ibizamini, no gufasha buri munyeshuri kumenya ibyo atasobanukiwe n'ibyo agikeneye kwigaho.

    Ntwari David, umuyobozi muri Brain Ink, yavuze ko iri koranabuhanga rikoresha ubwenge buhangano mu gukosora ibizamini, rigasobanurira umunyeshuri impamvu yatsinze cyangwa yatsinzwe. Rimuha kandi imikoro ijyanye n'ibyo atasobanukiwe kugira ngo arusheho kubyumva.

    Yavuze ko imibare bakusanyije bafatanyije n'ibigo by'amashuri igaragaza ko Brain Ink yafashije abanyeshuri gusobanukirwa 70% by'ibyo bari batarumva.

    Ati 'System yacu n'imibare twabaranye n'ibigo igaragaza ko Brain Ink yigishije abanyeshuri 70% by'ibintu abanyeshuri batari basobanukiwe. Nk'ubu hari umunyeshuri wahoraga agira amanota ari munsi ya 50%, hanyuma ayoboka urubuga rwacu ararukoresha mu gihe cy'amezi atandatu gusa, none ubu asigaye agira muri 75%'

    Hamuritswe kandi urubuga rwa Competence By Jobra, rutanga imyitozo n'amahugurwa bifasha abitegura kwinjira ku isoko ry'umurimo kugira ubumenyi n'ubushobozi bikenewe mu kazi bifuza gukora.

    Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri kubona ibitabo, SOMABOX yo yerekanye agakoresho kabikwaho ibitabo, kagahuzwa na mudasobwa z'abanyeshuri kugira ngo babashe kubisoma bitangombeye kugira murandasi(interineti). Ubu buryo bugamije kugabanya imbogamizi zo gusangira igitabo kimwe ari benshi nndetse no kugabanya ibura ry'ibitabo n'amasomo mu bice bitagira interineti nyinshi.

    Urubuga rwa Berulo App rwo rwibanda ku gukurikirana imyigire y'abana, harimo kumenya abasibye ishuri no kugeza ayo makuru ku bashinzwe uburezi kugira ngo babakurikirane ku gihe. Ibi bishobora gufasha gutahura hakiri kare ibibazo bibangamira imyigire no kubishakira ibisubizo.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Uburezi mu Karere ka Bugesera, Gashumba Jack, yavuze ko udushya twamuritswe dushobora gufasha mu gukemura zimwe mu mbogamizi zihari mu burezi.

    Ati 'Aba bafatanyabikorwa bahanze udushya tuzadufasha gukemura ibibazo dufite. Nk'ubu hari ikoranabuhanga ryitwa Berulo rigaragaza ko umwana yasibye ishuri buri wese akabibona uhereye kuri mwarimu kuzamuka kugeza no kuri njye ndi ku Karere nkabibona.'

    Icyakora, Gashumba yagaragaje impungenge z'uko iri koranabuhanga rishobora kutagera mu bice byose by'igihugu.

    Umuyobozi wa Rwanda ICT Chamber, Ntale Alex, yavuze ko bafite intego yo kwagura ikoreshwa ryaryo, bakarigeza no mu mashuri yo mu bice bya kure.

    Ati 'ubu tugiye kumanuka hasi muri bya bigo bya kure tugende tubagezaho iyo mishinga na bo batangire kuyikoresha, kandi dushaka ko bazanoza imyigire nibura y'abana barenze ibihumbi 40 kandi banoroheje akazi ka mwarimu, ndetse tunabahuze n'ibindi bigo by'ikoranabuhanga byo hanze.'

    Iyi gahunda ya Mastercard Foundation EdTech Fellowship igamije kandi guteza imbere imyigire y'abanyeshuri b'abakobwa, abafite ubumuga n'abiga mu cyaro, binyuze mu kuborohereza kugera ku ikoranabuhanga ryifashishwa mu burezi. Sobanukirwa byinshi kuri iyi gahunda www.edtech.rw

    Umuyobozi wa Rwanda ICT Chamber, Ntale Alex, yavuze ko bafite intego yo kwagura ikoreshwa ry'ikoranabuhanga, bakarigeza no mu mashuri yo mu bice bya kure

    Gashumba Jack abona iri koranabuhanga rizamufasha akazi

    Umutesi Delice yerekanye umushinga wa Zorarobotics

    Nyereka Tech yatumye imikoro yakorwaga mu myaka myinshi ikorwa mu mezi atatu gusa

    Ikoranabuhanga rya Berulo rizajya ritanga amakuru y’umwana wasibye ishuri

    Ikoranabuhanga rya Braining ryashyize igorora abarimu

    Inama yari igamije kongera ireme ry’uburezi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashuri-yo-mu-rwanda-yatangiye-guhabwa-ikoranabuhanga-ririmo-n-irya-robots

  • Prime Insurance yiyemeje kurushaho kunoza serivisi mu cyumweru cyo gushimira abakiliya – #rwanda #RwOT

    Muri iki cyumweru ngarukamwaka, Prime Insurance izasura bamwe mu bakiliya b'imena bamaze igihe bakorana, ibashimire uruhare bagira mu iterambere ryayo. Izanabashyikiriza impano, inazigenere abakiliya bazayisura ku cyicaro gikuru cyayo.

    Umuyobozi Mukuru wa Prime Insurance, Col (Rtd) Eugene Murashi Haguma, yavuze ko iki cyumweru bagihariye kurushaho kwegera abakiliya babo.

    Ati 'Iki cyumweru cyose twagihariye abakiliya bacu. Abakiliya bacu niyo mpamvu turi muri Prime Insurance, tubaha agaciro gakomeye cyane. Baduha uburyo bwo gukora ubucuruzi ariko natwe tukabafasha kurinda ibyabo, byaba ibintu cyangwa ubuzima. Kuba twizihiza abakiliya ni uko tubaha agaciro cyane. Ndagira ngo tumare iki cyumweru twizihiza umukiliya.'

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Basiinga Lollah, yavuze ko iki cyumweru ari umwanya wo gushimira abakiliya ku cyizere bakomeje kugirira iki kigo no kumva ibitekerezo byabo.

    Ati 'Twabigize umwanya wihariye wo gushimira no gutega amatwi abagenerwabikorwa bacu mu nzego zose.'

    Yagaragaje ko umubano wa Prime Insurance n'abakiliya bayo ushingiye ku kwizerana, ashimangira ko iki kigo kibaba hafi igihe bagize ibyago.

    Ati 'Uyu munsi umubano wacu n'abakiliya ugeze ku rwego rwo kwizerana bikomeye kuko muri Prime Insurance, iyo umukiliya yagize ibyago ntituryama, tuba turi hafi ye tumufasha ibyo akeneye.'

    Basiinga yavuze ko kunoza serivisi ari imwe mu ntego z'iki kigo, cyane cyane binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga rituma abakiliya bazibona mu buryo bworoshye.

    Yasobanuye ko bitakiri ngombwa ko umukiliya ajya ku cyicaro gikuru cyangwa ku mashami kugira ngo yishyure ubwishingizi bw'imodoka cyangwa ubundi, kuko ashobora kubikora yifashishije ikoranabuhanga.

    Mu rwego rwo korohereza abakiliya, Prime Insurance yavuguruye uburyo bwo gusaba serivisi kuri telefone, aho umukiliya akanda *177# agakurikiza amabwiriza.

    Umukiliya mushya na we ashobora kwifashisha ubu buryo agasaba ubwishingizi akeneye, bitabaye ngombwa ko ajya ku ishami.

    Prime Insurance yashinzwe mu 1995, icyo gihe yitwa COGEAR Ltd. Ni ikigo gitanga ubwishingizi rusange, cyemewe na Banki Nkuru y'u Rwanda. Cyanahawe icyemezo cy'ubuziranenge gitangwa n'Ikigo cy'Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB).

    Kuri ubu, iki kigo gifite amashami arenga 60 n'abagihagarariye basaga 80 mu gihugu, mu rwego rwo kwegereza Abanyarwanda serivisi zinoze kandi zihuse.

    Abakeneye serivisi cyangwa ibindi bisobanuro bashobora no guhamagara umurongo utishyurwa wa 1320.

    Abakiliya ba Prime Insurance bishimiye uko bakirwa muri iki kigo cy’ubwishingizi

    Umuyobozi Mukuru wa Prime Insurance, Col (Rtd) Eugene Murashi Haguma, yavuze ko iki cyumweru bagihariye kurushaho kwegera abakiliya babo

    Umuyobozi Mukuru wa Prime Insurance, Col (Rtd) Eugene Murashi Haguma, yagize umwanya wo kuganira n’abakiliya

    Abakozi ba Prime Insurance biyemeje kurushaho kunoza serivisi mu cyumweru cyo gushimira abakiliya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prime-insurance-yiyemeje-kurushaho-kunoza-serivisi-mu-cyumweru-cyo-gushimira

  • Amadini ahishira abakoze Jenoside yaburiwe, ADEPR ishimirwa kwambura ubushumba abayigizemo uruhare – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 5 Ukwakira 2026, ubwo yatangizaga Itorero ry'Igihugu ry'Abashumba b'Itorero ADEPR, riri kubera mu Kigo cy'Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera, rikazageza ku wa 10 Ukwakira 2026.

    Iri torero ryitabiriwe n'abashumba bakuru ndetse n'abandi bari mu nzego z'ubuyobozi bwa ADEPR, hagamijwe kubafasha kurushaho kumenya no gusobanukirwa amateka y'u Rwanda.

    Umushumba Mukuru w'Itorero rya ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko iri torero ryateguwe kugira ngo abaryitabiriye basobanukirwe neza ibyasenye u Rwanda n'Abanyarwanda, bityo bibafashe gufata ingamba zo kurwubaka no kururinda.

    Ati 'Iri torero ryateguwe hagamijwe gufasha abashumba n'abo bayobora kumenya amateka y'igihugu, bakamenya ibyasenye igihugu n'Abanyarwanda ndetse bikabafasha gufata ingamba zo kurwubaka no kururinda kugira ngo dufatanye kubaka u Rwanda twifuza.'

    Yakomeje avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni imwe, kandi ko mu bayigizemo uruhare harimo n'abari abashumba muri ADEPR.

    Ati 'Iyo tubonye ko abashumba ba ADPER bari mu batatiriye igihango cy'igihugu, igihango cy'Umunyarwanda, igihango cy'ijambo ry'Imana bagakora Jenoside bakica Abatutsi twahisemo kubambura inshingano zo kuba Abashumba mu itorero ryacu.'

    Minisitiri Dr Bizimana yashimye uruhare ADEPR igira mu iterambere ry'igihugu binyuze mu bikorwa bitandukanye, birimo uburezi, ubuvuzi n'izindi gahunda zifasha imibereho myiza y'Abanyarwanda.

    Yanashimye uburyo iri torero ryitwaye mu rugendo rwo kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda, agaragaza ko ryafashe imyanzuro ikomeye yo kwemera amakosa yakozwe na bamwe mu bari abayobozi baryo no kuyakosora.

    Ati 'Ni mwebwe tubona mufite urugendo mwakoze kurusha andi madini n'amatorero. Ibyo mwabikoze mu bintu bigaragara binyuze mu kwinenga, kwigaya, kwiyemeza, gukosora no gufata inzira ikwiriye.'

    Yakomeje ati 'Ntabwo mwagiye mu murongo wo gutsimbarara ngo aba bantu bamwe na bamwe barabasebya, babeshyera itorero, bararyikoma, bararihimbira, barakabya nk'uko tubibona mu madini amwe na mwe.'

    Dr Bizimana yavuze ko ADEPR yicaye ikisuzuma, ikemera ko mu mateka yayo habayemo abashumba bakoze Jenoside, maze ifata umwanzuro wo kubambura ubushumba n'izindi nshingano kubera uruhare bayigizemo.

    Amadini agihishira abagize uruhare muri Jenoside yaburiwe

    Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko hari amadini n'amatorero agihitamo kurengera bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, agamije kurinda isura yayo aho kwemera ibyakozwe no kugira uruhare mu kubikosora.

    Yavuze ko aho kugira ngo ayo madini afashe abo bantu kwemera amakosa yabo no kugororoka, hari abayoboke bayo ifasha guhunga u Rwanda kugira ngo badakurikiranwa n'ubutabera.

    Ati 'Hari amadini amwe n'amwe ahitamo kurengera abo bantu kubera ko asanga ishusho ry'iryo dini n'itorero ryanduye bagahitamo kumuhishira cyangwa kumuvana mu Rwanda bakamujyana kumuhisha mu kindi gihugu aho kugira ngo bamufashe nawe agororwe, agororoke, abe umuntu muzima.'

    Mu kiganiro yatanze, Dr Bizimana yagarutse ku irondabwoko nk'imwe mu ntwaro zakoreshejwe mu gusenya Ubunyarwanda, uruhare amadini n'amatorero yabigizemo ndetse n'urwo akwiriye kugira muri iki gihe mu kubaka ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.

    Abitabiriye iri torero basabwe kugira uruhare mu kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda

    Abashumba 50 bo mu itorero rya ADPER bari mu itorero ry’igihugu ribigisha amahame ndetse n’amateka y’igihugu

    Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye Abashumba b’itorero ADPER kuzabyaza umusaruro ibyo bazigira muri iri torero mu gutanga ubutumwa bwiza buzira urwango n’amacakubiri

    Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yerekanye ko bateguye iri torero kugira ngo bakomeze gusobanukirwa neza amateka y’igihugu

    Minisitiri Dr. Bizimana yashimiye itorero ADPER ryafashe iya mbere mu gushyira mu bikorwa ubumwe bw’Abanyarwanda, ryambura ubushumba abashumba bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amadini-ahishira-abakoze-jenoside-yaburiwe-adepr-ishimirwa-kwambura-ubushumba