Umuhanzi Tuyizere Papi Clever, umwe mu bazwi mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana, yagaragarije umugore we Ingabire Dorcas urukundo, ashimira Imana kuba yaramuhaye umugisha wo kubana na we.
Papi Clever yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Kanama 2026, aho yashyizeho ifoto y’umugore we ayiherekeza amagambo agaragaza ko amubonamo ubwiza n’umugisha udasanzwe.
Mu butumwa bwe, uyu muhanzi yavuze ko igihe cyose arebye umugore we, yibutswa uburyo ari mwiza cyane, ndetse ko buri munsi ashimira Imana kuba yaramuhaye Ingabire Dorcas nk’umugore we.
Yagize ati 'Mukundwa wanjye, buri gihe nkurebye nibutswa uburyo uri mwiza bidasanzwe. Buri munsi nshimira Imana ko yampaye umugisha wo kugira wowe.'
Papi Clever na Ingabire Dorcas ni bamwe mu bantu bazwi cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho bakunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye by’umuziki wo mu rwego rwa gikristo ndetse no mu gusubiramo indirimbo zo mu Gitabo.
Aba bombi bafitanye abana batatu barimo abakobwa babiri n’umuhungu umwe bibarutse umwaka ushize. Papi Clever yasezeranye imbere y’Imana na Ingabire tariki ya 7 Ukuboza 2019 muri Dove Hotel ku Gisozi.
Ubukwe bw’aba bombi bwabaye nyuma y’icyumweru Papi Clever asabye akanakwa Ingabire mu birori byabereye mu Karere ka Musanze ku wa 30 Ugushyingo 2019. Kuri uwo munsi banasezeranye byemewe n’amategeko y’u Rwanda mu muhango wabereye mu Murenge wa Muhoza.
Source : http://isimbi.rw/buri-uko-nkurebye-nibutswa-uburyo-uri-mwiza-papi-clever-abwira-umugore-we.html
Leave a Reply