Author: webrwanda

  • Serivisi zitafunguwe si uko ba nyirazo tubanga – Prof. Shyaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

    Kugeza ubu ariko utubari, insengero, amashuri n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi nk’ubukwe biracyabujijwe.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko kuba izo serivisi zitafunguwe, atari uko abazifitemo inyungu bibagiranye cyangwa ngo habe harimo urundi rwango, ahubwo ko ibi bikorwa mu kurengera ubuzima bw’abaturage bose.

    Mu kiganiro na Radiyo Rwanda kuri uyu wa 03 Kamena, yagize ati “Serivisi zitarafungurirwa na zo turazizi, kandi si uko ba nyirazo tubanga. Ahubwo hari gahunda zisaba kubanza kongera kugenzurwa, kugira ngo mu gihe zifunguwe zidateza ibindi bibazo. Turacyakomeza kubyigaho, kugira ngo tuzakore ibikwiye bitateza akaga”.

    Yashimiye cyane ba nyiri serivisi kugeza ubu zigifunze, uburyo bakomeza kwihangana no gufatanya na Leta mu kurinda abaturage icyorezo cya Covid-19.

    Yasabye kandi serivisi zafunguye, ko abazigana n’abazitanga bakomeza kuba maso, kuko nubwo bari ku kazi, icyorezo cyo kigihari.

    Serivisi zemerewe gukora

    Ibikorwa by’inzego za Leta n’iby’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu rugo.

    Ibikorwa bya siporo y’umuntu umwe cyangwa izindi zikorwa abantu bategeranye (non-contact sports) biremewe. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ibishinzwe. Icyakora siporo ikorewe mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) na siporo mu matsinda zirabujijwe.

    Moto zemerewe gutwara abagenzi, uretse mu turere twa Rusizi na Rubavu. Ibi bikaba bishingiye ku byavuye mu isuzuma ry’inzego z’ubuzima riherutse gukorerwa hirya no hino mu turere. Abatwara moto barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwambara udupfukamunwa igihe cyose.

    Ingendo hagati y’Intara zitandukanye cyangwa Intara n’Umujyi wa Kigali ziremewe, ariko kujya no kuva mu turere twa Rusizi na Rubavu birabujijwe. Icyakora amakamyo atwaye ibicuruzwa yemerewe kugenda mu turere twose, ariko ntatware abantu barenze babiri.

    Imihango yo gushyingura igomba kujyamo abantu batarenze 30.

    Ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi rizakomeza, ariko rigomba kwitabirwa n’abantu batarenze 15.

    Serivisi zizakomeza gufunga

    Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks).

    Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) nk’uko amabwiriza y’ubuzima abiteganya. Abari mu kato biyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bahabwa.

    Ingendo mu modoka rusange mu turere twa Rusizi ba Rubavu zirabujijwe.

    Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.

    Insengero zizakomeza gufunga.

    Inama n’amateraniro rusange cyangwa mu ngi z’abantu birabujijwe.

    Utubari tuzakomeza gufunga.
    http://dlvr.it/RXwqbl

  • Nsabimana Callixte ‘Major Sankara’ agiye gusubira imbere y’Urukiko

    Biteganyijwe ko Nsabimana azitaba Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruzaburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka mu Karere ka Nyanza.

    Amakuru agera ku UKWEZI avuga ko Urubanza rwe ruzaburanishwa hifshishijwe ikoranabuhanga kubera kwirinda icyorezo cya Covid 19.

    Uyu mugabo ashinjwa ibyaha by’Ubugambanyi, Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, Gukora iterabwoba ku nyungu za politiki, Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba.

    Akurikiranyweho kandi Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, Kuba mumutwe w’iterabwoba, Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba,

    Sankara wamamaye cyane mu itangazamakuru mpuzamahanga no ku rubuga rwa YouTube aho yigambaga ko ariwe wagabye ibitero bitandukanye muri Nyungwe no mu karere ka Nyaruguru.

    Uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda, Dr Richard Sezibera yatangaje bwa mbere ku wa 30 Mata 2019, ko uyu Sankara yafashwe ari mu Rwanda kandi agiye gushyikirizwa ubutabera.

    Taliki 17, Gicurasi, 2019 uyu musore yiretswe itangazamukuru n’Urwego rw’ubugenzacyaha, RIB.

    Nyuma y’igihe gito yaje kwitaba urukiko rw’ibanze rwa Gasabo ndetse abwira umucamanza ko ibyaha aregwa abyemera kuko kubihakana byaba ari ukwigiza nkana kuko ‘n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere byaza bikamushinja.’

    Mu iburanisha riheruka rya tariki 28 Mutarama 2020, Nsabimana Callixte yari yatangiye kwiregura ku byaha 17 yari akurikiranyweho icyo gihe.

    Yiregura ku cyaha cyo kwiha ipeti rya Majoro yavuze ko ataryihaye ahubwo yarihawe na bagenzi be nk’umuntu wari ugiye kuba umuvugizi w’inyeshyamba ngo ntabwo yagombaga gukora aka kazi ari umusivire.

    Avuga ko igitero cy’I Nyabimata cyo ku itariki 19 Kamena 2018 Sankara yagaragaje ko atari akizi ko ahubwo yakimenyeye mu nama yabaye cyarabaye. Ngo inyeshyamba za FLN yavugiraga ntabwo muri gahunda zari zarihaye harimo kwigaragaza, ngo ahubwo ibyo byajemo nyuma yo kubona ko ibitero bagaba Kayumba Nyamwasa abyiyitirira akabisabisha inkunga.

    Tariki 31 Werurwe 2020 nibwo byari biteganyijwe ko iburanisha ryari gusubukurwa Nsabimana Callixte agakomeza kwiregura ku byaha aregwa gusa kuri iyo tariki ntabwo iburanisha ryasubukuwe kubera icyorezo cya covid-19 cyari kimaze iminsi mike kigeze mu Rwanda.

    Mu rubanza rwa Sankara hamaze kugaragaramo abantu batandukanye baregera indishyi z’ibyabo byangijwe n’ibitero bya FLN.
    http://dlvr.it/RXwqc9